Author: webrwanda

  • Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo, igikorwa cyahuje abayobozi, abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuzima n'abaturage, hibandwa ku bukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA no gushishikariza ikoreshwa ry'agakingirizo mu buryo buboneye.

    Dr. Murerwa Joyce Mireille, Umukozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC

    Iki gikorwa cyitabiriwe na Dr Murerwa Joyce Mireille Other Prevention Senior Officer/RBC wagaragaje ko agakingirizo gakomeje kuba imwe mu ntwaro zikomeye mu kurinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Yagize ati: 'gukoresha agakingirizo uko bikwiriye ni imwe mu ngamba zihamye mu guhangana n'ubwandu bushya. Cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza gafasha no kuboneza urubyaro bityo tukabyara abo dushoboye kurera.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, yibukije abaturage ko agakingirizo ari ingenzi mu gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA no mu kwirinda inda zitateganyijwe.

    Yashimangiye ko AHF- Rwanda n'akarere ka Bugesera bazakomeza gufatanya n'inzego z'ubuzima mu bukangurambaga bugamije gukomeza kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage, birinda gutwara inda zitateganyijwe cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza kaba kizewe

    Gilbert Mbaraga ni Medical manager wa AHF-RWANDA

    Muri AHF Rwanda,, yatanze ubutumwa bushingiye ku gukangurira abantu bose kurushaho kwirinda no kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abo bakunda.

    yashimangiye ko agakikirizo ari kimwe mu bikoresho by'ingenzi kandi byizewe mu gukumira ubwandu bwa VIH/SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no gukumira inda zitateganyijwe.

    Yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya VIH, buri wese akwiye kugira uruhare rwe mu kwirinda, kwipimisha no gukoresha neza uburyo bwo kwirinda.

    Gilbert Mbaraga yagaragaje uruhare rwa AIDS Healthcare Foundation ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi zo kwipimisha, ubujyanama kuri VIH ku buntu, no gukomeza ubukangurambaga bugamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bushya.

    Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Umuryango AHF Rwanda, uzakomeza gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo gukumira no kuvura Virusi itera SIDA.

    Yagize ati: 'Dukomeje gushyigikira ibikorwa bigamije gukumira ubwandu no gutanga serivisi z'ubujyanama n'isuzuma ku buntu. Agakingirizo ni igikoresho cyoroshye kuboneka ariko gifite uruhare runini mu kurengera ubuzima.'

    Josiane Utuye mu murenge wa Rweru wari witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko ibiganiro byatanzwe byabafashije kurushaho gusobanukirwa akamaro k'agakingirizo no gukuraho imyumvire itari yo ikiri kuri bamwe.

    Kubwimana w'imyaka 31 yavuze ko yungutse ubumenyi ku ikoreshwa ry'agakingirizo mu buryo buboneye, anasaba ko ubukangurambaga bwakomeza kugera mu midugudu yose.

    Muri iki gikorwa kandi hatanzwe udukingirizo ku buntu, hanatangwa serivisi zo gupima Virusi itera SIDAku bushake ndetse no gutanga ubujyanama ku buzima bw'imyororokere.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo wizihizwa buri tariki ya 23 Gashyantare buri mwaka hagamijwe kwibutsa isi yose ko kwirinda no gukumira ari inkingi ya mwamba mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage.

    Source : https://rushyashya.net/bugesera-rweru-hizihirijwe-umunsi-mpuzamahanga-wagakingirizo-hibutswa-akamaro-ko-kwirinda-no-gukumira-virusi-itera-sida/

  • Ingamba z'Ubwirinzi z'u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n'Abambari bazo Bishengura Bazimanike #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka myinshi u Rwanda rushinjwa guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC); ibirego bipfukirana ukuri kw'ikibazo nyir'izina kandi gufitiwe ibihamya byinshi.

    U Rwanda rwagabweho kenshi ibitero bituruka hakurya y'imipaka, ruraswaho n'imbunda nini, rucengerwa n'abitwaje intwaro, ikirere cyarwo kiravogerwa, kandi ntibyakozwe n'inyeshyamba gusa kuko n'igisirikare cya RDC cyarabikoze cyifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka warwo mu burengerazuba si igikorwa cy'ubushotoranyi, ni igisubizo cyihutirwa ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi byatwaye ubuzima bw'abasivili igihe kirekire, bikavogera ubusugire bw'igihugu kandi bigakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere.

    Ikibazo cy'umutekano muke gishinze imizi mu 1994. Nyuma yo gutsindwa kwa Leta yateguye Jenoside, ingabo za Ex-FAR n'Interahamwe byishe abarenga miliyoni imwe mu Rwanda, hanyuma bihungana intwaro muri Zaïre.

    Aho kwamburwa intwaro no kujyanwa kure y'imipaka y'u Rwanda nk'uko amahame mpuzamahanga yo kurinda impunzi abiteganya, iyi mitwe yemerewe kuba mu nkambi i Goma na Bukavu, mu bilometero bike cyane uvuye mu Rwanda.

    Izi nkambi zahise zihinduka ibigo bya gisirikare. Aho ni ho iyi mitwe y'abajenosideri yisuganyirije, yinjiza abarwanyi bashya, ihatangira imyitozo, igaba ibitero mu Rwanda. Iri huriro ryahindutse ALiR, nyuma iba FDLR.

    Hagati ya 1997 na 2000, u Rwanda rwagabweho ibitero byinshi byaturutse ku butaka bwa RDC. Abaturage babarirwa mu bihumbi biganjemo abarokotse Jenoside, biciwe muri ibi bitero mu ntara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba, imodoka zari zitwaye abagenzi n'ibicuruzwa zitegerwa mu mihanda, imidugudu iraterwa, abayobozi mu nzego z'ibanze baricwa.

    Ubu bugizi bwa nabi ntibwakorewe Abanyarwanda gusa. Muri Kanama na Ukuboza 1997, abarwanyi ba FDLR/ALiR bagabye igitero mu nkambi y'impunzi ya Mudende mu Burengerazuba bw'u Rwanda, bica impunzi z'Abanye-Congo b'Abatutsi zirenga 360.

    Ubu bugome bwabaye mu gihe umuryango mpuzamahanga wari uzi neza ko mu burasirazuba bwa RDC hari ibigo bya gisirikare biteje ikibazo ku mutekano w'u Rwanda kandi hakaba hari hatanzwe umuburo kenshi.

    Nubwo hari raporo nyinshi z'Umuryango w'Abibumbye zerekana ibikorwa bya FDLR, uyu mutwe ntiwigeze usenywa. Abayobozi bo muri RDC bakunze gukerensa uburemere bw'ingengabitekerezo yayo ya Jenoside, bavuga ko igizwe n'urubyiruko cyangwa se abantu bashaje batagize icyo batwaye. Ibi ni ibinyoma kuko uyu mutwe uracyafite imbaraga kandi ukomeje ibitero.

    Igiteye impungenge kurushaho ni uruhare ingabo za RDC zigira mu bikorwa by'ubushotoranyi byambukiranya imipaka.

    Mu Ukwakira 1996, ingabo za Zaïre zarashe i Cyangugu mu majyepfo y'uburengerazuba bw'u Rwanda, zica kandi zikomeretsa abasivili. Mu 2012, zarashe ibisasu bya Mortiers, roketi n'iby'ibifaru mu Karere ka Rubavu.

    Ku wa 15 Nyakanga 2012, ibisasu byarashwe biturutse mu birindiro bihuriweho by'ingabo za RDC n'ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni (MONUSCO) byaguye mu midugudu yo mu Rwanda, harimo icyo byagaragaye ko ari icy'imbunda ya 100mm yo ku gifaru. Ku wa 29 Kanama 2012, igisasu cyaguye mu isoko rya Rubavu ryarimo abantu benshi, cyica umugore, gikomeretsa bikabije uruhinja rwe.

    Ibi ntibyari impanuka ahubwo byari ibitero byateguwe byakoresheje intwaro ziremereye. Byarakomeje, muri Werurwe na Kamena 2022, ingabo za RDC zirasa ku butaka bw'u Rwanda, tariki ya 10 Kamena 2022, izindi roketi ebyiri za 122mm zaturutse i Bunagana zigwa i Musanze, zica igikuba mu baturage.

    Abasirikare ba RDC bagiye bambuka umupaka kenshi bafite intwaro, barasana n'abari ku burinzi. Bamwe mu bambutse barishwe, abandi bafatwa mpiri.

    Mu Ugushyingo, mu Ukuboza 2022 no muri Mutarama 2023, indege z'intambara za RDC zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zavogereye ikirere cy'u Rwanda ku Kiyaga cya Kivu no ku Mujyi wa Rubavu. Zari mu myitozo y'urugamba, ntibyari ukuyoba.

    Uretse kuvogera u Rwanda, imitwe y'iterabwoba y'Abanyarwanda ikorera mu burasirazuba bwa RDC nka CNRD-FLN, RUD-Urunana na FDLR, yakomeje kugaba ibitero ku basivili.

    Mu Ugushyingo 2012, abarwanyi ba FDLR bari bambaye impuzankano ya RDC bateye umudugudu wa Muti mu Karere ka Rubavu. Mu Ukuboza 2012, bishe umukozi w'ikigo cy'ubushakashatsi cya Karisoke hafi ya Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

    Mu 2019, abarwanyi ba RUD-Urunana bakomoka kuri FDLR bateye Akarere ka Musanze baturutse muri RDC, bica abasivili umunani. Hagati ya 2018 na 2019, abarwanyi ba FLN bateye bisi yari itwaye abagenzi, bica bamwe muri bo.

    Inshuro nyinshi, abagabye ibi bitero basanganywe ibirango by'ingabo za RDC n'intwaro zaturutse mu gisirikare cy'iki gihugu, biba ibimenyetso bishimangira ko hari ubufatanye muri ibi bikorwa.

    Ihungabana ry'umutekano ryakomeje gutizwa umurindi n'amagambo y'ubushotoranyi aturuka i Kinshasa. Muri Nyakanga 2022, Perezida Félix Tshisekedi yavugiye mu ruhame ko RDC itazicara ngo irebere mu gihe umwuka mubi wakomeza. Ubwo yiyamamazaga mu 2023, yavuze inshuro zirenze imwe ko azashoza intambara ku Rwanda, abisubiramo kuri televiziyo mu Ukuboza uwo mwaka.

    Aya magambo agira uburemere iyo aherekejwe n'ibitero by'imbunda ziremereye, gucengera kw'abitwaje intwaro no gukoresha imitwe y'inyeshyamba.

    Mu mpera za Mutarama 2025, ubwo mu mujyi wa Goma habaga imirwano y'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC na AF/M23, ibisasu byarashwe mu Rwanda, bimwe bipfubirizwa mu kirere, ibindi bigwa i Rubavu, byica abaturage 16, bikomeretsa 177, bisenya inzu zirenga 200.

    Igisubizo cy'u Rwanda cyabaye icyo kwifata no kwirinda. Gushyira ingabo ku mipaka bifite intego yo gukumira ibindi bitero, kurinda abasivili, no gukumira imitwe yitwaje intwaro kugira ngo itinjira ku butaka bwarwo. Ibi si ubushotoranyi; ni ugusohoza inshingano yo kurinda ubusugire bw'igihugu.

    U Rwanda ruzi ingaruka zikomeye kwirengagiza ibibazo bigaragara bigira. Mu 1994, imiburo yatewe utwatsi, ibimenyetso birakerenswa, hakurikiraho ingaruka z'amahano. Uyu munsi, iki gihugu cyanze kongera gukora ikosa nk'iryabaye mu myaka 32 ishize.

    Ikibazo si impamvu u Rwanda rurinda imipaka yarwo. Ikibazo nyacyo ni impamvu imitwe y'abajenosideri ikomeza gukorera mu burasirazuba bwa RDC n'impamvu Leta nzima ikomeza kwemera ko imitwe yitwaje intwaro ikoresha ubutaka bwayo mu guhungabanya umuturanyi.

    Kugeza igihe ibi bibazo bikemuwe mu bunyangamugayo no kubahiriza inshingano, ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ntizizakomeza kugira ishingiro gusa, ahubwo zizakomeza kuba ntayegayezwa.

    Ku rundi ruhande Bwana Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w'u Burundi kuva mu 2015 kugeza mu 2020, yagaragaje ko bitumvikana ko u Rwanda rukomeza gusabwa gukuraho ingamba z'ubwirinzi kandi rugaragaza ko hari ikibazo kibangamiye umutekano warwo gituruka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Africa TV, Sindimwo yagaragaje ko abasaba u Rwanda gukuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyize ku mupaka bashobora kuba bafite umugambi wo kurutera.

    Yagize ati 'Wowe uje kumbwira ngo nkureho ingamba z'ubwirinzi iwanjye, ushaka iki? Ushaka kuntera. Ariya masezerano ya Washington, kuri njyewe nta kirimo nshingiye ku makimbirane ari muri RDC.'

    Leta ya RDC isaba ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira u Rwanda ibihano kuko ngo rwarenze ku masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 4 Ukuboza 2025.

    Sindimwo yagaragaje ko ntacyo ibihano bishobora gutwara igihugu kuko n'u Burundi bwafatiwe ibihano mu 2016 ariko bwakomeje kubaho. Abona ko nta kindi bigamije keretse gusa gutera abantu ubwoba.

    Ati 'Hari ibintu mpora nseka cyane. Bagufatiye ibihano ngo bigende bite? Twebwe ntibadufatiye ibihano? Ntitwabayeho? Ririya ni iterabwoba.'

    Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye tariki ya 5 Gashyantare 2026, Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rwashyize ingamba z'ubwirinzi ku mupaka kugira ngo rukumire ibitero by'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Perezida Kagame yavuze ko Rwanda rudateza kwemera ibyatuma umutekano warwo uhungabana, ati 'Ntiwandemera ibibazo ngo uze ubinyegekeho, utangire untere ubwoba. Gute se? Ni ikintu cya buri munsi, ni ikintu gihoraho, cyabaye ikiganiro, aho gukemura ikibazo uko bikwiye.'

    Sindimwo yashyigikiye icyemezo Perezida Kagame yafashe cyo kurinda umutekano w'Abanyarwanda, kuko nta terabwoba rikwiye kubuza umuyobozi gukorera igihugu cye imirimo myiza.

     

    Gaston Sindimwo yagaragaje ko abasaba u Rwanda gukuraho ingamba z'ubwirinzi batarwifuriza amahoro

     

     

    U Rwanda rwakajije ingamba z'ubwirinzi biturutse ku bitero rwari rukomeje kugabwaho

     

    Source : https://rushyashya.net/ingamba-zubwirinzi-zu-rwanda-ni-ntayegayezwa-abo-bishengura-bazimanike/

  • Turebere hamwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y'Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20 #rwanda #RwOT

    Inama y'Umushyikirano yateraniye i Kigali ku nshuro ya 20 kuva tariki 05 kugeza tariki 06 Gashyantare 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro 12, harimo irebana n'ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere.

    Perezida Kagame ni we wayoboye Inama y'Umushyikirano yateraniye i Kigali ku nshuro ya 20

    Perezida Kagame ni we wayoboye Inama y'Umushyikirano yateraniye i Kigali ku nshuro ya 20

    Kigali today

    Source : https://rushyashya.net/turebere-hamwe-imyanzuro-yafatiwe-mu-nama-yumushyikirano-yateranye-ku-nshuro-ya-20/

  • Yamwise inkende inshuro 5 – Mbappe ku irondaruhu ryakorewe Vinicius Jr #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Real Madrid ukomoka mu Bufaransa, Kylian Mbappé yavuze ko batazigera batererana mugenzi wabo, Vinicius Jr ku irondaruhu akorerwa aho mu ijoro ryakeye yiswe inkende inshuro 5.

    Hari mu mukino wa Champions League aho bari Basuye Benfica bakayitsinda 1-0.

    Iki gitego cyatsinzwe na Vinicius Jr, ubwo yari amaze kugitsinda yahawe ikarita y’umuhondo kubera uburyo yakishimiyemo.

    Umukino waje guhagarara iminota igera ku icumi ubwo Vinícius Júnior yagaragazaga ko yakorewe irondaruhu na Gianluca Prestianni ukinira Benfica, akabibwira Umusifuzi François Letexier, ndetse we na bagenzi be bikura mu kibuga by’igihe gito.

    Vinicius nyuma y’uyu mukino yagize ati “Abakora irondaruhu, hejuru ya byose ni ibigwari. Bisaba ko bashyira imipira bambaye ku minwa yabo ngo bagaragaze uburyo ari abanyantege nke.'

    “Nta kintu cyabaye uyu munsi gishya mu buzima bwanjye n’ikipe yanjye, nahawe ikarita y’umuhondo kubera kwishimira igitego, sinzi impamvu nayihawe.”

    Rutahizamu w’umufaransa bakinana, Kylian Mbappe yavuze ko Gianluca Prestianni atakongeye gukina muri Champions League kuko yise Vinicius inkende inshuro eshanu zose.

    Ati “Prestianni ntakwiye kongera gukina Champions League hagatangwa urugero no ku bandi bana.”

    “Yise Vinicius inkende inshuro eshanu, eshanu, nabyiboneye neza. Isura ye ntibeshya. Ntabwo bikwiye.”

    Yakomeje avuga ko batazigera batererana Vinicius Jr, yasabye UEFA gukora iperereza cyane ko bafite amacamera.

    Umutoza wa Benfica, Mourinho wanahawe ikarita itukura ku munota wa 85, yavuze ko atumva impamvu aho Vinicius Jr yakiniye hose havuka ikibazo nk’iki

    Ati “Hari ikintu kitagenze neza kuko biraba muri buri stade. Buri kibuga aho Vinícius akinira, hari ikintu kiba, buri gihe.'

    Yakomeje agira ati “Prestianni yambwiye ibye na Vinicius ambwira ibitandukanye n’ibyo Prestianni yambwiye. Si nshaka gufafa uruhande.”

    Mourinho ukomoka muri Portugal kandi yavuze ko yabwiye Vinicius ko yatsinze igitego cyiza ariko uburyo yakishimiyemo bidakwiye.

    Myugariro w’Umwongereza ukinira Real Madrid, Trent Alexander Arnold, yagize ati “Ndatekereza ko ibyabaye muri iri joro ari igisebo ku mupira w’amaguru ndetse byatwikiriye umusaruro wawubonetsemo n’igitego cyiza cyatsinzwe.'

    Ku ruhande rwe, Gianluca Prestianni yavuze ko nta rondaruhu yakoreye Vinicius Jr ndetse ko atanabitekereza.

    Ati “Ndashaka gusobanura ibintu neza ko nta rondaruhu nakoreye umukinnyi wa Real Madrid, Vinicius Jr wumvise nabi ibyo navuze.”

    Amakuru avuga ko UEFA igiye gufungura iperereza kuri iki kibazo bakamenya aho ukuri kose kuri.

    Real Madrid izakira Benfica ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura.

    Prestianni yahakanye iby’irondaruhu yashinjwe gukorera Mbappe

    Mourinho ngo ntazi impamvu aho Vinicius yakiniye hose havuka ibi bibazo

    Trent Alexander Arnold yavuze ko ibyabaye bidakwiye

    Mbappe yavuze ko batazigera batererana mugenzi wabo

    Source : http://isimbi.rw/yamwise-inkende-inshuro-5-mbappe-ku-irondaruhu-ryakorewe-vinicius-jr.html

  • Police irakira APR FC ibura abakinnyi bane #rwanda #RwOT

    Police FC irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 21 ibura abakinnyi bane kandi babanza mu kibuga.

    Uyu mukino ukaba uteganyijwe kuzaba ku wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026 kuri Kigali Pele Stadium.

    Police FC ikaba izakira uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi kandi basanzwe babanza mu kibuga.

    Ku ikubitiro izaba idafite rutahizamu wayo Byiringiro Lague ndetse n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Musanga Henry bafite amakarita 3 y’imihondo atabemerera gukina umunsi wa 20.

    Abandi bakinnyi izaba idafite ni ba myugariro Ndayishimiye Dieudonne [Nzotanga] wagiriye imvune ku mukino wa Rayon Sports na Isaac Eze usanzwe ufite imvune.

    Byiringiro Lague afite amakarita atamwemerera gukina n’ikipe yahozemo

    Nzotanga yagiriye imvune ku mukino wa Rayon Sports

    Isaac Eze afite imvune ntazakina na APR FC

    Msanga Henry afite amakarita atatu

    Source : http://isimbi.rw/police-irakira-apr-fc-ibura-abakinnyi-bane.html

  • Samusure yavuze impamvu ataziye ku itike y’indege Bruce Melodie yamwemereye #rwanda #RwOT

    Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko Bruce Melodie atigeze yanga kumugurira itike ahubwo yagiye kuyigura agasanga yarayibonye, bumvikana ko azamufasha mu bindi.

    Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize Samusure yari yasabye uyu muhanzi itike imucyura imukura Mozambique undi akemera.

    Gusa ntabwo ari yo yaziyeho ibintu ahamya ko nta kibazo kirimo cyane ko atigeze yanga kuyitanga.

    Ati “Hatazagira uwongera kumbaza ikibazo cya Melodie, namusabye itike aremera ariko ntabwo yari azi igihe mbishakira, urumva njye nabishakaga muri uku kwezi kwa Kabiri, nta nubwo yari azi uburemere bw’impamvu nshaka gutaha kandi ntabwo yari yiteguye.”

    Samusure yavuze ko Melodie bukeye yamuhamagaye akamubwira ko abona mu minsi mikuru amatike ahenze cyane, undi amubwira ko yakwitonda akareba mu kwa Mbere kose itike ihendutse cyane ko we ashaka kuzaza mu kwa Kabiri.

    Yakomeje agira ati “Hari umuntu witwa Hope hashize iminsi arambaza ikibazo cya tike cyarakemutse? Nti oya Melodie aracyahuze ariko azabikora. Arambwira ngo ndumva hari icyo nabikoraho maze Melodie akazagufasha mu bindi, urumva ataragize neza? Itike yo kujya cyangwa kuva Mozambique si amafaranga make, hejuru y’amadorali 500 bitewe n’indege wateze.”

    Yakomeje avuga ko Melodie yamuhamagaye ashaka kwishyura akamubwira ko yamaze kwishyurwa.

    Ati “Melodie yaje kumpamagara ashaka kugura itike mubwira ko yaguzwe, sinari kumubwira ko ntayo njye ndi inyangamugayo, ahubwo ndamubwira ngo wafasha mu bindi, ampuza n’umwe mu bareberera inyungu ze, arambwira ngo ningera i Kigali nzabashake, ubu ninduhuka nzabashaka kuko n’utwo dutebe two mu rugo turakeneye.”

    Samusure akaba yarageze mu Rwanda tariki ya 12 Gashyantare 2026 aho yari avuye muri Mozambique yari amaze imyaka 3 yarimukiye.

    Samusure yavuze ko impamvu ataziye kuri tike ya Melodie atari uko yayimwimye ahubwo hari iyabonetse mbere we yemera gufasha mu bindi

    Bruce Melodie yemeye kumufasha mu bindi

    Source : http://isimbi.rw/samusure-yavuze-impamvu-ataziye-ku-itike-y-indege-bruce-melodie-yamwemereye.html

  • Junior Rumaga yasabye abasore kureka kwirarira ku bakunzi babo #rwanda #RwOT

    Junior Rumaga yasabye abasore kureka kumenyereza abakunzi babo kubaha ibintu bazi neza ko batazakomeza kubibabonera kuko nabyo biri mu bituma batandukana hadateye kabiri.

    Umusizi Rumaga wa Nsekanabo uzwi nka Junior Rumaga yavuze ko uko umusore akomeza kwirarira ku mukobwa bakundana kugera no ku kwikokora utwo afite twose kugira ngo amuhe n’ibyo amusaba birenze ubushobozi faranga bwe biba bisa nko kwicira inzira yo gutandukana mu gihe bitabonetse.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Rumaga yagize ati 'Niba umumenyereza ibintu kandi birenze ubushobozi bwawe ku buryo wabimuha buri munsi, uri gufungura icyumba cye cy’inzara gishobora kuzasibwa n’undi. Ntawe ugira inzara y’icyo atazi.'

    Rumaga yanakomoje ku mpungenge akomeje guterwa no kuba ibintu byose byakabaye bikorerwa imbere mu miryango bisigaye biri ku mbuga nkoranyambaga mu gufatwa nko gutera imbere byadutse.

    Ati 'Kuri ubu abantu bamaze kubishyira ku gashyorongamuhogo ku buryo ibintu byose bisa nk’aho mushaka guhuruza imbaga cyangwa bababone kandi ntabwo muzi ko byose biza bikamunga hamwe mwubakira n’umuryango wanyu.'

    Mu kwezi gushize nibwo Akarere ka Huye kahaye Rumaga umusozi wa Kiruri ubumbatiye amateka menshi ya gihanzi, aho Rumaga yiyemeje kuwubyaza umusaruro mu buryo bwo kwagura inganzo ye n’abo bakorana muri Siga Rwanda.

    Rumaga yasabye abahungu kureka kumenyereza abakunzi babo ibyo batazahora babona

    Source : http://isimbi.rw/junior-rumaga-yasabye-abasore-kureka-kwirarira-ku-bakunzi-babo.html

  • Aziz Ki yahaye umugore we Mobetto imodoka y’agatangaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamideli w’Umunya-Tanzania Hamisa Mobetto yahawe imodoka y’agatangaza n’umugabo w’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Burkina Faso, Stéphane Aziz Ki, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe bamaze bashyingiranywe.

    Aziz Ki usanzwe akinira Waydad AC, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram , agaragaza amarangamutima akomeye afitiye umugore we, anamushimira uko babanye muri uwo mwaka wa mbere w’ishyingiranwa.

    Yagize ati: 'Uyu munsi turuzuza umwaka umwe. Ndashimira Imana. Nishimiye amahoro, iterambere n’amasengesho dusangiye. Imana ikomeze kutuyobora, irinde urugo rwacu kandi yongere urukundo n’ubwumvikane hagati yacu. Ndagukunda cyane.'

    Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wihariye, Aziz Ki yahaye Hamisa Mobetto impano y’imodoka nshya, agaragaza ko ari uburyo bwo kumushimira.

    Yagize ati 'Iyi ni impano nto igamije kukwereka uko ngushimira, uri umugore wihangana, ufite imbaraga, wuje urukundo kandi ugaragaza urumuri mu buzima bwanjye.'

    Yakomeje avuga ko nta mpano n’imwe ishobora gusobanura neza urukundo amufitiye.

    Ati 'Nta mpano ihenze naguha ishobora kugaragaza uko ngukunda kandi ngushimira. Uri umugisha ukomeye mu buzima bwanjye.'

    Akaba yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class ikaba izwi nka G-Wagon.

    Aba bombi bashyingiranywe ku wa 16 Gashyantare 2025 mu mujyi wa Dar es Salaam, mu birori byitabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo. Mbere y’ubukwe, Aziz Ki yari yatanze inkwano y’inka 30.

    Imodoka yahaye Mobetto

    Ubwo yamuhaga urufunguzo

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Aziz Ki na Mobetto barizihiza umwaka bamaze bashyingiranywe

    Mobetto yashimiye Aziz Ki

    Source : http://isimbi.rw/aziz-ki-yahaye-umugore-we-mobetto-imodoka-y-agatangaza-amafoto.html

  • Nafatwaga nk’intasi y’u Rwanda muri Mozambique, nari ngiye kwiyahura _ Samusure (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Samusure yahishuye ko ubwo yahungiraga mu gihugu cya Mozambique yabanje gufatwa na benshi mu banyarwanda bahakorera nk’umuntu watumwe na Leta y’u Rwanda kuneka abavuga rumwe nayo.

    Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure yavuze ko ibi byo gufatwa nabi muri sosiyete ngari y’abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Maputo ahanini byaturukaga ku kuba batiyumvisha uburyo umuntu wari ufite izina ry’ubwamamare nk’irye yashoboraga kwisanga atakambira gukora akazi rimwe na rimwe gafatwa nk’akagayitse.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Samusure yanagaragaje ko uku kwitiranwa n’umukozi w’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda byagiye bigakwirakwira mu buryo bukomeye kugera n’aho yigeze kwishyurwa igice cy’ibanze cy’amafaranga kugira ngo aze kuyobora imihango y’ubukwe bumwe bw’abanyarwanda baba muri iki gihugu akaza kuyagumana adakoze akabwirwa ko bitagikunze kubera kumwishisha.

    Ati 'Hari ubukwe bw’abanyarwanda nagombaga kujya kuyobora ndetse bari babanje no kunyishura amadolari 300 gusa nyuma mbere y’uko buba ababyeyi babwira uwari watekereje kumpa akazi bati 'ariko warasaze, urazana Samusure hano uzi icyamuzanye koko. Uriya araneka.’ '

    Uyu wakinnye yitwa 'Rulinda” muri filime 'Seburikoko’ yavuze ko ku ntangiriro yabanje kubura akazi bidaturutse ku kutagira icyo ashobora gukora ahubwo ko ahanini byavaga mu ndorerwamo yo gufatwa nk’umuntu wifashije kandi utagenzwa na kamwe.

    Ati 'Nubwo nari ku gitutu cyo gupagasa ngo mbone uko nishyura abo nari mbereyemo imyenda ariko nkigerayo sinabonye akazi. Nta muntu washoboraga kumpa akazi kuko bose babaga bibaza niba nagakora kubera kubisanisha n’uko banzi.'

    Samusure yavuye mu Rwanda mu Kwakira 2022, icyo gihe akaba yaratangaje ko yari yimukiye i Maputo muri Mozambique nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu yari afitiye amadeni ndetse bamwe batangiye no kumurega ahitamo kujya gushakira amafaranga mu mahanga aho gufungirwa mu Rwanda.

    Uyu mugabo yavuze ko yageze igihe yumva yakwiyahura bitewe n’uko ubuzima bwari bwamucanze amadeni yabaye menshi, gusa ngo hari umugore waje kumureba amubwira ko hari inzozi yarose ahatirwa kuza kuzimubwira.

    Yamubwiye ko umugisha we wose azawunona, yishyuriwe amadeni yari afite, arinzwe gereza gusa na we hari ibyo agomba kwigoma birimo ubusambanyi ikirenze kuri ibyo, umudayimoni wo kwiyahura umurimo agomba kuwurwanya.

    Akimubwira ibyo kwiyahura kuko nta muntu n’umwe yari yarabibwiye yahise amenya ko ari Imana imumutumyeho. Ni bwo yahise ahungira Mozambique aciye muri Tanzania.

    Source : http://isimbi.rw/nafatwaga-nk-intasi-y-u-rwanda-muri-mozambique-nari-ngiye-kwiyahura-_-samusure.html

  • Wasili yahinduriwe inshingano muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili yamaze guhindurirwa inshingano muri iyi kipe aho ubu ari we ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports by’agateganyo.

    Wasili usanzwe ari umuvugizi w’abafana b’iyi kipe akanakora ikiganiro ‘Rayon Time’, azakomeza kubifatanya n’izi nshingano.

    Yahawe izi nshingano nyuma y’uko Ngabo Roben wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho asezeye kuri izi nshingano tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarashyizeho Wasili nk’umukozi ukoresha imbuga nkoranyambaga by’agateganyo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Wasili yashyizweho by’agateganyo mu gihe hakirimo gushakwa uzajya ubikora cyane ko we yumva yakoze inshingano asanganywe zo kuba umuvugizi w’abafana.

    Uwizeyimana Sylvestre, akaba afite igikundiro cyane mu bafana b’iyi kipe bitewe n’uburyo avugamo ikipe yabo, amagambo ayitaka bituma buri mufana yumva yaza kuyireba ku kibuga.

    Iyo bigeze kuri mukeba uburyo ayisererezamo ni bimwe mu bimwongerera igikundiro ku buryo benshi bemeza ko bigoye kuba wabona uwabikora neza kumurusha.

    Nyuma y’umunsi wa 20 wa Shampiyona (Rayon Sports imaze gukina 19) iri ku mwanya wa 6 n’amanota 32 mu gihe APR FC na Al Hilal za mbere zifite 38.

    Wasili yahinduriwe inshingano

    Source : http://isimbi.rw/wasili-yahinduriwe-inshingano-muri-rayon-sports.html