Author: webrwanda

  • Zidane yasabye imbabazi APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuyitsinda igitego cyo ku munota wa nyuma, myugariro wa Police FC yasabye imbabazi APR FC ko yarenze ku isezerano yihaye ko atazigera yishimira igitego ayitsinze.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona ya 2025-26 wabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    APR FC ni yo yabanje gutsinda ku munota wa 67 cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara, iki gitego cyaje kwishyurwa na Nsabimana Eric Zidane ku munota wa nyuma.

    Uyu mukinnyi wakiniye APR FC, byaramurenze yishimira iki gitego mu buryo budasanzwe aho yanakuyemo jersey bakamuha umuhondo wa kabiri bikaba ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Zidane yavuze ko yari yarisezeranyije ko atazigera yishimira igitego azatsinda APR FC ariko bikaba byanze na we atazi uko byagenze.

    Ati “Bambabarire kuba nishimiye igitego nabatsinze, ni amarangamutima, ni amarangamutima nari naravuze ko ntazigera nishimira igitego nzatsinda APR FC ariko byabaye ngombwa kuri uriya munota nshiduka nanjye byabaye, banyihanganire ni inshuti zanjye barabizi.”

    Zidane kandi yavuze ko umukino wa APR FC awufata nk’umukino ukomeye cyane ko ari ikipe yavuyemo aba ashaka kwerekana ko agishoboye.

    Ati “Sinzi uko abandi bawufata ariko njye ni umukino mpa agaciro gakomeye, ni ikipe navuyemo kandi iyo wavuye ahantu uba ugomba kubereka ko hari ubushobozi ugifite, nubwo navuyeyo kera ni abantu mpora nshimira kuko nahabaye neza, si nahabaye nabi.”

    Zidane yakiniye APR FC kuva 2012 avuye mu Isonga kugeza 2015 ubwo yajyaga muri AS Kigali yavuyemo ajya muri Police FC abereye kapiteni uyu munsi

    Yari yaravuze ko atazishimira igitego azatsinda APR FC

    Source : http://isimbi.rw/zidane-yasabye-imbabazi-apr-fc.html

  • APR FC yaguye miswi na Police FC mu mukino wari uryoheye ijisho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC igitego kimwe kuri kimwe.

    Ni wo wari umukino ubimburira indi y’umunsi wa 21 wa Shampiyona ya 2025-26 aho Police FC ari yo yari yakiriye APR FC.

    Police FC ikaba itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo nka Ndayishimiye Dieudonne na Isaac Eze bafite imvune ntiyari ifite kandi Byiringiro Lague na Msanga Henry bafite amakarita atatu y’imihondo.

    APR FC ntabwo yari ifite Ishimwe Pierre ufite imvune, kapiteni wayo Niyomugabo Claude wari umaze iminsi arwaye akaba yari yabanje ku ntebe y’abasimbura

    Wari umukino uryoheye ijisho aho mu gice cya mbere amakipe yombi yasatiranye ndetse akabona n’amahirwe ariko ntiyabyazwa umusaruro.

    Police FC niyo yabonye amahirwe menshi harimo imipira ibiri ya Kwitonda Alain Bacca yakubise igiti cy’izamu, umupira wa Ani Elijah Adolphe yakuyemo ndetse n’undi mupira w’umutwe wa Elijah rutahizamu William Togui Mel yakuriyemo ku murongo.

    Amahirwe afatika APR FC yabonye ni imipira ibiri ya William Togui yose yakubise igiti cy’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Kimwe no mu gice cya mbere amakipe yombi yarimo ashaka igitego,Byiringiro Gilbert yaje guhindura umupira imbere y’izamu Djibril Ouattara ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Nyuma y’iminota mike Ekison Ekorie wa Police FC yagaragaje ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.

    Ku munota wa 67, Cheikh Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Patience ntiyamenya uko bigenze.

    Police FC yashatse uko yishyura iki gitego maze ku munota wa nyuma Nsabimana Eric Zidane arayishyurira umukino urangira ari 1-1.

    Kunganya uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 39, Al Hilal ifite 38, Al Merreikh 37 zo zikaba zitarakina umunsi wa 21, Al Hilal yo ikaba inafite ibirarane 3. Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 35.

    Bishimira igitego cya Ouattara Cheikh Djibril

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yaguye-miswi-na-police-fc-mu-mukino-wari-uryoheye-ijisho-amafoto.html

  • Minisitiri wa Siporo yanze kubeshya Abadepite ababwiza ukuri ku kibazo cy’Amavubi, abakinnyi bashya bazaza #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yabwiye Abadepite ko hazakomeza kuba impinduka mu ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe cyose bigaragara ko nta musaruro urimo kubobeka.

    Ibi yabitangaje ejo hashize ubwo yari abajijwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Depite Rutebuka Balinda ku ihandagurika rikunda kuba mu ikipe y’igihugu Amavubi mu bijyanye n’abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA buhindagurika buri munsi kandi bikagira ingaruka.

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko izi mpinduka zose ziba mugushaka intsinzi.

    Ni naho yanze kubeshya Abadepite ababwira ko iri hindagurika rizakomeza kuba mu gihe cyose batarabona intsinzi.

    Ati “Harimo no guha Amavubi abantu batuma agera ku ntsinzi, ihinduka ry’abatoza na ryo ni aho riganisha. Ubu amasezerano yacu Federasiyo igirana n’umutoza akwiye kuba agaragaza umusaruro uzavamo ni uwuhe? Ni amasezerano agomba kugaragaza ikizavamo, niba ntacyo muzajya mukomeza kubona izo mpinduka kuko dukeneye kubona umusaruro.'

    Yakomeje avuga ko batanejejwe n’umusaruro w’ikipe y’igihugu bityo ko barimo gukora ibishoboka byose ngo banaze impano nshya zikina hanze y’u Rwanda.

    Ati “Hagati aho ntabwo tunejejwe n’ukuntu Amavubi ameze, ni na yo mpamvu tugomba kuyashakira abatoza beza ariko tukazana n’izindi mpano z’Abanyarwanda dufite, zizi umupira zikina hanze zikaza zikuzuzanya n’izo dufite aha.'

    Kugeza ubu Amavubi nta mutoza afite kuva muri Mutarama 2026 atandukana na Adel Amrouche aho ubu uyu mwanya uri ku isoko barimo gushaka umusimbura we.

    Nelly Mukazayire yanze kubeshya Abadepite avuga ko Amavubi azakomeza guhindura abatoza mu gihe umusaruro utaraboneka

    Source : http://isimbi.rw/minisitiri-wa-siporo-yanze-kubeshya-abadepite-ababwiza-ukuri-ku-kibazo-cy.html

  • Kimenyi Yves yasezeye ruhago imburagihe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kimenyi Yves yavuze ko yasezeye umupira w’amaguru imburagihe kubera imvune yagize muri 2023.

    Uyu munyezamu wakiniye ikipe yose ikomeye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu, yatangaje ko yasezeye gukina burundu, ni nyuma y’imyaka 3 agerageza kugaruka mu kibuga byaranze.

    Mu itangazo yasohoye asezera ruhago yagize ati “Natangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu 2012, nagize imyaka ibiri mu Isonga FC, nagiye muri APR FC aho nagiriye imyaka itanu y’urwibutso n’intsinzi.'

    'Nakomereje muri Rayon Sports nakiniye amezi atandatu gusa. Nakomereje muri Kiyovu aho nagiriye ibihe byiza cyane ndetse ndyoherwa n’umupira w’amaguru.'

    'Nagiye muri AS Kigali ariko nyuma y’amezi abiri gusa nagize imvune ikomeye ya 'tibia’ yanshyize kure y’umupira w’amaguru, nagerageje gukora ibishoboka byose ngo nsubire mu kibuga ariko byaranze kugeza n’ubu.'

    'Nishimira ko nambaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, nkashimira abo twabanye mu muryango mugari wa ruhago.'

    Kimenyi w’imyaka 34 yavuze ko agiye gutangiza umushinga yise “Beyond90” uzafasha abakinnyi

    Imvune itumye Kimenyi Yves asezera umupira imburagihe, yayigize muri 2023 ku mukino wa AS Kigali na Musanze FC.

    APR FC yamwandikiye izina

    Twavuga ko AS Kigali ari yo yasorejemo urugendo rwe

    Yabaye kapiteni wa Kiyovu Sports

    Yakiniye Amavubi

    Kimenyi Yves yanakiniye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/kimenyi-yves-yasezeye-ruhago-imburagihe.html

  • Gen MK Mubarakh Muganga yasuye APR FC yitegura guhura na Police FC muri shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Umuyobozi w'Icyubahiro wungirije wa APR F.C Gen MK MUBARAKH yasuye iyi kipe aho iri kwitegura umukino uzayihuza na Police F.C kuri uyu wa Gatanu.

    Ubwo imyitozo yarirangiye yaganiriye n'abagize iyi kipe Abibutsa ko ahahise ubwo basitaraga bahibagirwa bakongera kwitwara neza.

    Yagize ati: muziko nk'ubuyobozi inshingano dufite namwe murimo nk'ikipe twese dukunda niyo mpamvu ndi hano, hari ahahise mwasitaye mu mikino itambutse ariko nziko namwe mutakwemera kuguma gutyo, amaso twongere tuyahange imbere dutange Intsinzi, kandi inshuro nza kubareba ku mikino mwakinnye mbona ubushobozi mu bufite ndabasaba ngo hagati yanyu mwongere mwibukiranye intego z'ikipe.

    Imikino ikomeye iracyahari muhereye no kuwo mufite ejo muduhe ibyishimo ubundi tuzahure tubashimira nkuko twamye.

    Amahirwe masa muri uyu mukino.

    APR F.C irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu ku isaha yi saa cyenda (15h) yakirwa na Police F.C ni umukino uteganijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium.

    Source : https://rushyashya.net/gen-mk-mubarakh-muganga-yasuye-apr-fc-yitegura-guhura-na-police-fc-muri-shampiyona-yu-rwanda/

  • Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kwisuzuma #rwanda #RwOT

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwisuzuma bakareba impamvu ituma batsindwa kandi bafite ubushobozi.

    Ibi yabibabwiye ku mugoroba w’ejo hashize ubwo yari yabasuye mu myitozo mbere y’umukino wa Shampiyona w’umunsi wa 21 bafitanye na Police FC kuri uyu wa Gatanu.

    Gen Mubarakh Muganga yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Ingabo babafite mu nshingano ari yo mpamvu yabasuye.

    Ati “muzi ko nk’ubuyobozi inshingano dufite namwe murimo nk’ikipe twese dukunda, ni yo mpamvu ndi hano.”

    Yakomeje avuga ko mu minsi yatambutse hari imikino yazaga kubareba akabona bafite ubushobozi ariko ntibatsinde, igihe ngo kirageze bongere batange intsinzi.

    Ati “Hari ahahise mwasitaye mu mikino itambutse ariko nzi ko namwe mutakwemera kuguma gutyo, amaso twongere tuyahange imbere dutange intsinzi, kandi inshuro nza kubareba ku mikino mwakinnye mbona ubushobozi mubufite.”

    Yabasabye kongera kwisuzuma hagati yabo bakibukiranya intego z’ikipe. Ati “ndabasaba ngo hagati yanyu mwongere mwibukiranye intego z’ikipe.”

    Gen MK Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi gutanga ibyishimo bahereye ku mukino wa Police FC w’uyu munsi.

    Ati “Imikino ikomeye iracyahari muhereye no k’uwo mufite ejo (uyu munsi) muduhe ibyishimo ubundi tuzahure tubashimira nk’uko twamye.”

    APR FC ya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 38 inganya na Al Hilal ya mbere, imaze imikino 3 itabona amanota 3 aho yanganyije na Kiyovu na Bugesera igatsindwa na Al Hilal, iheruka gutsinda tariki ya 4 Gashyantare itsinda Gasogi United 3-0.

    Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi ba APR FC mu myitozo

    Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC asaba abakinnyi kongera gutsinda

    Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-muganga-yasabye-abakinnyi-ba-apr-fc-kwisuzuma-12700.html

  • Ubumwe n'Ubudaherwa bw'abanyarwanda niyo soko y'Umubano uhoraho i Rwanda n'Imahanga #rwanda #RwOT

    Ubumwe n'Ubudaheranwa ni gahunda y'igihugu yimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda, kwiyumva nk'umwe, no gufatanya guhangana n'imbogamizi (ubudaheranwa) kugira ngo hubakwe igihugu giteye imbere. Iyi ndangagaciro ishingiye kuri Ndi Umunyarwanda, kurengera abahuye n'ibibazo, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, no gukunda igihugu.

    Imiterere n'Intego by'Ubumwe n'Ubudaheranwa:
    • Ubumwe bw'Abanyarwanda: Kwiyumva nk'Umunyarwanda mbere y'ibindi byose, kubana nta rwicyekwe, no gushyira inyungu rusange imbere.
    • Ubudaheranwa: Gukomera, kutadohoka, no guhangana n'ibibazo n'inzitizi bikigaragara mu muryango nyarwanda.
    • Gusigasira Ibyagezweho: Kwimakaza umuco w'ubutore, kuremera abatishoboye, no kwigira kw'Abanyarwanda.
    • Uruhare rwa Buri Muntu: Ni inshingano ya buri Munyarwanda gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutanya abantu.
    Ibi bikorwa bishimangira umuco Nyarwanda no gukomeza ubumwe nk'ishingiro ry'iterambere rirambye

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yateguye ibiganiro bizayihuza n'Abanyarwanda baba mu Burayi bigaruka ku kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa.

    Ni ibiganiro biteganyijwe kuzaba ku wa 21 Gashyantare 2026, bikazabera i Paris mu Bufaransa. Bizahuriramo n'Abanyarwanda biganjemo abakiri bato bavukiye mu mahanga cyangwa abavuye mu Rwanda bakiri bato ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga.

    Ibi biganiro kandi bizitabirwa n'abahagarariye imiryango y'Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye by'u Burayi.

    Igikorwa cyateguwe nk'ahantu ho gusangira no guhana ibitekerezo, no gusangira amakuru, kikaba kizatanga amahirwe yo gusobanukirwa neza urugendo rw'u Rwanda mu guharanira ubumwe, guhangana n'ibibazo byagiye bigaragara mu myaka yatambutse no kugaragariza ababa mu mahanga amahirwe ashobora gutuma bakomeza gukorana bya hafi n'igihugu cyabo.

    Ni ibiganiro kandi bifatwa nk'umwanya mwiza wo guha buri wese urubuga rwo kugaragaza uburyo abayeho, isano afitanye n'u Rwanda n'uburyo ababa mu mahanga bakomeza gukomera ku muco n'indangagaciro by'u Rwanda mu Burayi.

    Ibiganirwaho kandi harimo uruhare rw'urubyiruko mu kubungabunga umuco, uruhare rw'amahuriro atandukanye mu gukomeza ubumwe, uruhare rw'umuryango mu gutanga amakuru ya nyayo n'ibindi.

    Ni igikorwa kizatangirwamo imbwirwaruhame zitandukanye, ibiganiro bizahuriramo inzobere zitandukanye, ubuhamya n'ibindi.

    Byitezweho gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kurushaho kunga ubumwe, indangagaciro z'u Rwanda, kwigisha urubyiruko umuco wo gushyigikirana, kubahana no kudaheranwa.

    Minisitiri Bizimana hamwe n'abakozi b'ibigo bishanikiye kuri MINUBUMWE, bari ku Gicumbi cy'Intwari z'i Nyange muri Ngororero

    Source : https://rushyashya.net/ubumwe-nubudaherwa-bwabanyarwanda-niyo-soko-yumubano-uhoraho-i-rwanda-nimahanga/

  • BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25% #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y'Igihugu yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25% mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro ku masoko kugira ngo bigume mu mbago za BNR ziri hagati ya 2% na 8%.

    Muri Mutarama uyu mwaka, ibiciro ku masoko byari byazamutse ku kigero cya 8,9% mu gihe mu Ukuboza 2025 byari byazamutseho 8% nk'uko imibare yatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ibigaragaza.

    Mu gihembwe cya kane cya 2025, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro wariyongereye ugera kuri 7,4% uvuye kuri 7,2% mu gihembwe cya gatatu.

    Uku kwiyongera kwaturutse ahanini ku muvuduko wo hejuru w'izamuka ry'ibiciro bibarwa hatabariwemo iby'ibiribwa byangirika vuba n'iby'ibikomoka ku ngufu, warushije imbaraga igabanyuka ryagaragaye ry'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa byangirika vuba.

    BNR yasobanuye ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro warenze imbago ngenderwaho zayo zisanzwe ari hagati ya 2% na 8% ugera ku 8,9% muri Mutarama 2026, uvuye ku 8,0% mu Ukuboza umwaka ushize.

    Mu mezi akurikiraho, BNR yasobanuye ko yiteze ko umuvuduko w'ibiciro uzakomeza kuzamuka ndetse ukajya hejuru ya 8% mu mezi ari imbere.

    Yasobanuye ko gitutu cy'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro biteganyijwe ko kizacogora nyuma bigafasha umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro kugenda usubira mu mbago ngenderwaho mu mpera z'umwaka wa 2026.

    Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yagize ati 'Hashingiwe ku gitutu cy'izamuka ry'ibiciro gikomeje kwiyongera ndetse n'ivugururwa ry'icyerekezo cy'uko ibiciro biteganyijwe kuzamuka, Komite ishinzwe Politiki y'Ifaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura urwunguko fatizo rwa Banki Nkuru y'Igihugu kiva kuri 6,75% kigera kuri 7,25%.'

    Yakomeje asobanura ati 'Iki cyemezo cyo kuzamura igipimo cya Banki Nkuru y'Igihugu ni intambwe itekerejweho dufashe mu gusubiza izamuka ry'ibiciro mu mbago za BNR ziri hagati ya 2% na 8%, hagamijwe kurinda ihungabana ry'ibiciro ku isoko. Ibi ni ingenzi mu gukomeza iterambere ry'ubukungu bwacu no kurinda ubushobozi bw'Abanyarwanda bwo kugura ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu gihe giciriritse.'

    BNR yasobanuye kandi ko mu gihe hagikomeje kugaragara ingorane mu bucuruzi na politiki mpuzamahanga, ubukungu bw'Isi bwazamutse ku kigero cya 3,3% mu 2025 aho byitezwe ko buzakomeza kuzamuka kuri icyo kigero mu 2026.

    Ubukungu bw'u Rwanda bwo bwakomeje kugaragaza izamuka ryo hejuru, aho bwazamutse ku mpuzandengo ya 8,7% mu bihembwe bitatu bya mbere by'umwaka wa 2025, hejuru ya 7,2% ryagaragaye mu 2024.

    Ku rundi ruhande, agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kagabanyutseho 4,4% ugereranyije n'Idorali rya Amerika mu Ukuboza 2025. Ni igabanyuka rito ugereranyije n'igabanyuka rya 9,42% ryagaraye mu Ukuboza 2024.

    Uyu mutuzo waturutse ku bwiyongere bw'amadovize yaturutse ku bukerarugendo hamwe n'ayoherezwa n'Abanyarwanda batuye mu mahanga yafashije mu kugabanya igitutu ku isoko ry'ivunjisha hamwe n'igabanuka ry'agaciro k'idorali rya amerika ku ruhando mpuzamahanga.

    Source : https://rushyashya.net/bnr-yazamuye-urwunguko-rwayo-ruva-kuri-675-rwari-rwashyizweho-mu-mezi-atatu-ashize-rushyirwa-kuri-725/

  • Shalom Choir yashyize hanze indirimbo nshya irimo ubutumwa bwihariye #rwanda #RwOT

    Korali Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Yaranguraniye', ivuga ku murimo w’agakiza Yesu Kristo yarangije ku musaraba.

    Shalom Choir bati: “Ijambo 'Yaranguraniye' risobanura ko igihano cy’ibyaha twari dukwiriye, ari cyo rupfu, Yesu yagishyize ku bitugu bye, aracyishyura ku musaraba. Bibiliya ivuga iti: 'Ibihembo by’ibyaha ni urupfu' (Abaroma 6:23), ariko kubera urukundo rwe, Yesu arabihindura, atuvana mu rupfu aduha ubugingo buhoraho.

    Nk’uko yabivuze muri Yohana 19:30 ati: 'Birarangiye.' Yarangije kwishyura igiciro cyacu. Twari abo gupfa, ariko we arabihindura aduha ubugingo. Twari abo kubaho mu rubanza, ariko aduha ubuntu n’agakiza. Si ibyo gusa, indirimbo irerekana ko 'Yaranguraniye' atari ku byerekeye ubuzima bw’iteka gusa, ahubwo no ku buzima bwa buri munsi: Hari abari mu kwiheba, ariko Yesu abaha ibyiringiro.

    Hari imfubyi n’abapfakazi bumvaga bonyine, ariko muri Kristo babona Umubyeyi utajya ubatererana (Zaburi 68:5). Hari abafite umubabaro n’imitwaro iremereye, ariko Yesu arabahumuriza akabaha amahoro (Matayo 11:28)”.

    Korali Shalom ivuga ko iyo umuntu amaze kwakira Yesu, ahindura amateka ye: amarira akayagira ibyishimo, umubabaro akawugira umunezero, kwiheba akaguhindura ibyiringiro. Ni yo mpamvu iyi ndirimbo ari indirimbo yo gushima no guhamya ihinduka Kristo akorera mu buzima bw’abamwakiriye.

    Umuyobozi w’indirimbo muri Korali Shalom, Tuyisenge Innocent, yagize ati “Iyo tumaze kubona Yesu n’agakiza, ahindura amateka yacu, agahindura amarira akayagira ibyishimo, umubabaro akawugira umunezero. Ni yo mpamvu tumushima, kuko yaduhinduriye ubuzima, aduha ubugingo n’amahoro.”

    Shalom Choir isobanura ko umwihariko wa 'Yaranguraniye' ari uko ishyira mu mucyo ihinduka ribonerwa muri Kristo: Ihinduka riva mu rupfu rijya mu bugingo; Ihinduka riva mu kwiheba rijya mu byiringiro; Ihinduka riva mu mubabaro rijya mu munezero n’amahoro.

    Aba baririmbyi b’i Nyarugenge bavuze ko “Yaranguraniye” atari indirimbo yibutsa gusa ibyabaye ku musaraba, ahubwo “ni indirimbo ihamya n’ibyo Kristo akomeje gukora mu buzima bwa buri munsi. Igaragaza ko agakiza atari inkuru ya kera gusa, ahubwo ari imbaraga zikora no muri iki gihe.”

    Nyuma y’igitaramo gikomeye bakoze muri BK Arena n’ikindi bakoreye muri ADEPR Nyarugenge, Shalom Choir yatangarije inyaRwanda ko mu mwaka wa 2026 bafite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bw’ihinduka ribonerwa muri Kristo.

    Mu bikorwa bateganya harimo: Gutegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bizafasha benshi guhura n’Imana mu buryo bwimbitse; Gukomeza gusohora indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zifite ubutumwa bwubaka kandi buhumuriza imitima; Kwegera abantu banyuze mu bihe bikomeye, babereka ko muri Kristo hari ihinduka nyaryo.

    Bafite kandi umushinga wiswe Shalom Charity, uzibanda ku ivugabutumwa rinyuze mu bikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye, hagamijwe gusangira ibyishimo no kwerekana urukundo rwa Kristo mu bikorwa bifatika.

    Icyifuzo cya Shalom Choir ni uko abazumva indirimbo zabo batazazumva nk’umuziki gusa, ahubwo bazasobanukirwa ubutumwa bwihishe inyuma yazo. Bifuza ko abantu bamenya ko Yesu yabahinduriye amateka, kandi ko mu buzima bwabo ashobora guhindura byose.

    Source : http://isimbi.rw/shalom-choir-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-irimo-ubutumwa-bwihariye.html

  • Linda yashyize hanze filime igaruka ku ngo zubakiye ku kinyoma #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Kayitesi Alice, wamenyekanye cyane nka Linda yashyize hanze filime nshya yise 'Inyenyeri y’Ibanga’ igaruka ku nkuru ishingiye ku rukundo ruvanze n’inyungu n’ingaruka zishobora guterwa no kubaka umubano udashingiye ku kuri.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Linda yavuze ko iyi filime yibanda ku nkuru z’abashakana cyangwa babana n’abandi bafite imigambi itari iy’urukundo nyakuri, ahubwo bagamije inyungu zituruka ku mitungo.

    Yagaragaje ko ari inkuru ishingiye ku buzima busanzwe, aho hari abinjira mu rushako bagamije kugera ku mitungo cyangwa imibereho myiza, aho kuba ari urukundo rubahuza.

    Ati 'Ni inkuru igaragaza ibintu bibaho koko. Hari abashaka abo babana bagamije inyungu, ariko bikarangira bibagizeho ingaruka zitari nziza.'

    Yakomeje avuga ko intego nyamukuru y’iyi filime ari ugutanga ubutumwa bwigisha abantu kugira ubushishozi mu rukundo no mu mubano, ndetse no kumenya agaciro kabo. Yibanze cyane ku gushishikariza abagore n’abakobwa kwigira no kudategereza kubeshwaho n’abandi kugeza kubiguranisha amarangamutima yabo.

    Yagize ati 'Ni ngombwa ko umuntu amenya gushaka no kurengera ibyo atunze, aho gutegereza ko hari uzabimugenera.'

    Linda yavuze kandi ko iyi filime ari igice cy’umusanzu we mu guteza imbere sinema nyarwanda, cyane cyane binyuze mu nkuru zifite isomo rifatika ku buzima bwa buri munsi.

    Yongeyeho ko yitaye cyane ku buryo inkuru itunganijwe, abakinnyi batoranywa n’uburyo amashusho yafashwe, kugira ngo filime igire ireme kandi ishobore kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse ko abakunzi ba sinema bazayibonamo inkuru zibashishikariza gutekereza no gufata imyanzuro iboneye mu buzima bwabo.

    Filime Inyenyeri y’Ibanga yamaze gutangira gushyirwa hanze ku rubuga rwa YouTube kuri shene ye yitwa Linda Media TV, aho hamaze gusohoka igice cya mbere.

    Iki gice kigaragaramo abakinnyi bazwi cyane barimo Tukowote, Fabiola, Brenda na Keza bakinanye muri Umuturanyi, ndetse na Roxanne, Roxa, Steven n’abandi benshi.

    Linda yasohoye filime ye bwite

    Source : http://isimbi.rw/linda-yashyize-hanze-filime-igaruka-ku-ngo-zubakiye-ku-kinyoma.html