Author: webrwanda

  • Umujyi w'Ubufaransa i Paris bwashyizeho amabwiriza agabanya kunywa no kugurisha ibisindisha mu gihe cy'ubushyuhe bukabije i Burayi #rwanda #RwOT

    • Abategetsi bo mu Bufaransa batangaje ko bagabanyije kunywa no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi i Paris, mu rwego rwo kugabanya igitutu ku bitaro by’uwo murwa mukuru mu gihe cy’ubushyuhe bukabije.

    Abatuye i Paris babujijwe kunywa inzoga mu ruhame kuva saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu kugeza saa moya za mu gitondo ku wa gatandatu (07:00) ku isaha yaho, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi. Izi ngamba zizakomeza gukurikizwa no kuva ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru kuri ayo masaha.

    Ubushyuhe bukabije bumaze iminsi bushegesha Espagne, Ubwongereza n’Ubufaransa buteganyijwe gukomereza no mu burasirazuba bw’Uburayi, aho ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe mu Budage no muri Repubulika ya Tchèque baburiye ko hazabaho ibihe by’ubushyuhe bukabije.

    Mu Budage, ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 40°C hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa gatanu. Ni mu gihe kandi mu bice byinshi bya Repubulika ya Tchèque hatanzwe impuruza y’ikirere kibi cyane.

    Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, Sébastien Lecornu, yavuze ko urwego rw’impuruza ku buzima rwazamuwe rukagera ku rwego rwo hejuru cyane, hagamijwe kongera abakozi mu bitaro no kurinda abantu bafite intege nke baba bari mu kaga kurusha abandi.

    Umujyi w’Ubufaransa i Paris bwashyizeho amabwiriza agabanya kunywa no kugurisha ibisindisha mu gihe cy’ubushyuhe bukabije i Burayi

     

    Source : https://kasukumedia.com/umujyi-wubufaransa-i-paris-bwashyizeho-amabwiriza-agabanya-kunywa-no-kugurisha-ibisindisha-mu-gihe-cyubushyuhe-bukabije-i-burayi/

  • Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro McKena yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Robert Cyubahiro McKenna yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Louise Uwase bitegura kurushinga.

    Basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko muri Gashyantare 2026, Robert Cyubahiro yambitse impeta ya fiançailles Louise Uwase.

    Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 11 Nyakanga 2026, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatumiwe.

    Robert Cyubahiro McKenna akaba akora mu kiganiro Magic Drive gitambuka kuri Magic FM akaba yaranakoreye Royal FM.

    Cyubahiro McKenna yasezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-wa-rba-cyubahiro-mckena-yasezeranye-imbere-y-amategeko.html

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gicumbi FC yamaze kumvikana n’umutoza w’Umunya-Tunisia, Afhamia Lotfi, wahoze atoza Rayon Sports na Mukura Victory Sports kugira ngo ayobore iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

    Lotfi aje muri Gicumbi FC nyuma y’ibihe bitandukanye yagize muri ruhago y’u Rwanda ndetse akaba azwiho kugira ubushobozi bwo kubaka amakipe no guteza imbere abakinnyi bakiri bato.

    Gusa nubwo yitezweho byinshi, inshingano yahawe n’ubuyobozi bwa Gicumbi FC si ntoya, kuko yasabwe kugera ku ntego zifatwa nk’izitoroshye na benshi.

    Mu byo yasabwe harimo kuzamura impano z’abakinnyi bato, kugira ngo Gicumbi FC ibe ikipe yubaka ejo hazaza hayo ishingiye ku bakinnyi bayo bwite. Ibi bisaba gahunda ihamye yo gukurikirana no guteza imbere impano ziri mu karere ndetse no mu gihugu hose.

    Ikindi ni uko yasabwe kuzaba akinisha umupira mwiza kandi ushimisha abafana. Mu bihe bishize, amakipe menshi akunze gushyira imbere ibisubizo kurusha uburyo akina, ariko Gicumbi FC irifuza ko ikipe yayo igaragaza umukino usobanutse kandi ushimisha abakunzi bayo.

    Afhamia Lotfi kandi yasabwe kuzasoza shampiyona iri mu makipe atatu ya mbere. Iyi ntego irakomeye cyane kuko ihurirana n’irushanwa rikomeye ririmo amakipe akunze guhatanira ibikombe nka APR FC, Rayon Sports na Police FC. Kugera muri batatu ba mbere bizasaba guhorana umusaruro mwiza no kwitwara neza mu mikino yose ya shampiyona.

    Ntabwo ibyo bihagije gusa, kuko uyu mutoza yasabwe no kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Ni indi ntego isaba kwitwara neza mu marushanwa y’igikombe no gutsinda amakipe akomeye ashobora guhura na Gicumbi FC muri uru rugendo.

    Ahfamia Lotfi aje muri Gicumbi FC nk’umusimbura wa Bisengimana Justin we wamaze kugirwa umutoza mukuru wa AS Kigali mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

    Justin ari kumwe na Gicumbi FC, mu makipe 18 yakinnye shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 basoje ku mwanya wa 12 n’amanota 38, ikaba yaratsinze imikino 10 inganya 8 itsindwa ikimino 18.

    Image

    Source : https://rushyashya.net/afhamia-lotfi-wahoze-atoza-rayon-sports-na-mukura-yasinye-muri-gicumbi-fc-ahabwa-inshingano-zo-kugeza-iyi-kipe-mu-myana-6-ya-mbere/

  • Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye gutangira kubakwa? – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda warangije gusanwa mu 2000, warahawe kuzamara imyaka 20 ukoreshwa, bivuze ko hashize imyaka itanu wararengeje igihe cy’ubuzima bwawo.

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2025, yavuze ko kuba imirimo yo kubaka uyu muhanda yarakerewe imyaka irenga ibiri byatewe n’impinduka zabayemo zirimo n’izatewe n’umuterankunga uzafasha kuwubaka.

    Munyampenda yagaragaje ko ubu isoko rigiye gutangwa ku buryo mu bihe biri imbere rwiyemezamirimo uzubaka uyu muhanda azaba yabonetse.

    Ati ‘Twarangije gukora inyigo, uzakora ubugenzuzi arahari, […] isoko twarishyize hanze, rizafungurwa ku wa 11 Kanama, kugira ngo dutangire urugendo rwo kubaka umuhanda. Kuri ubu hari ibikorwa byo kuvugurura turi kugenda dukora.’

    Perezida wa PAC, Depite Muhahwa yabajije niba umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kubakwa muri Kanama 2026.

    Imena Munyampenda yasobanuye ko icyo gihe hazaba hafunguwe isoko ryo gupiganira kuwubaka.

    Ati ‘Ni bwo bazaba batanze ibiciro byabo, hanyuma muri Nzeri hazaba harangiye isuzuma ry’isoko, MINECOFIN iracyakomeza kudufasha, dushaka kubitangira muri Kanama tukabaha raporo, dukeneye ubufasha bwo kugira ngo tubasabe baduhe igisubizo vuba hanyuma muri Nzeri tube dufite ushyira mu bikorwa umushinga kugira ngo dutangire akazi.’

    Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abatepite yatoye umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo ya 120.471.000$, Leta y’u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.

    Umuhanda Kigali-Muhanga ufite igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

    Umuhanda ugizwe n’ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

    Nugera ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera ku bitaro bya Kabgayi na ho hazaba hari inzira enye.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabwiye PAC ko imirimo yo kubaka umuhanda Kigali-Muhanga yakerewe gutangira ho amezi arenga 27

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yavuze ko bagiye gutanga isoko kandi muri Nzeri Rwiyemezamirimo yaba yabonetse

    PAC yasabye RTDA gukomeza gukurikirana umuhanda Kigali- Muhanga kugira ngo uzubakwe vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-muhanga-ugiye-gutangira-kubakwa

  • Kagame yakiriye abayobozi ba The Wood Foundation, baganira ku buhinzi n'ubuvuzi bw'abana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye abayobozi bakuru b’umuryango mpuzamahanga wa The Wood Foundation, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi.

    Mu bakiriwe harimo Garreth Wood, Perezida w’uyu muryango, hamwe na David Knoop uyobora ibikorwa byawo muri Afurika. Ibi biganiro byabereye ku gicamunsi cyo ku wa 24 Kamena 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Ibiganiro byibanze ku bikorwa uyu muryango usanzwe ukorera mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi bw’icyayi, aho ufasha abahinzi bato kongera umusaruro no kunoza imikorere yabo.

    Hanaganiriwe kandi ku ruhare rwa gahunda ya Kids Operating Room, yashinzwe na Garreth Wood afatanyije na Nicola Wood, igamije guteza imbere serivisi zo kubaga abana no kunoza ubuvuzi bwabo mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda.

    The Wood Foundation yashinzwe mu 2007 na Sir Ian Wood, ifite intego yo kugabanya ubusumbane mu mibereho n’ubukungu binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, kongerera urubyiruko ubumenyi, no gufasha abaturage kwihangira imirimo.

    Mu Rwanda no mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, uyu muryango wibanda cyane ku gufasha abahinzi bato, by’umwihariko abakora icyayi. Ukoresha uburyo bushingiye ku bucuruzi bufite inyungu rusange, aho utanga ubumenyi n’ishoramari rigamije impinduka zirambye aho gutanga inkunga zisanzwe gusa.

    Bivugwa ko ibikorwa by’uyu muryango byafashije abahinzi barenga 100.000, ndetse bamwe mu bahinzi bato b’icyayi bungukiye mu kongera inyungu zabo ku rugero rugaragara.

    Uru ruzinduko rw’aba bayobozi rugaragaza ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Wood Foundation bukomeje kwaguka, bugera no mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu kuvura abana binyuze mu kubaga, ndetse no gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Kagame yakiriye abayobozi ba The Wood Foundation, baganira ku buhinzi n’ubuvuzi bw’abana

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/kagame-yakiriye-abayobozi-ba-the-wood-foundation-baganira-ku-buhinzi-nubuvuzi-bwabana/

  • Gakenke: Umunyeshuri yekomerekeje umwarimu bapfuye intebe bombi bashakaga kwicaraho – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Coko, ku kigo cy’amashuri cya G.S Cyanika, ku wa 23 Kamena 2026.

    Intebe yo kwicaraho ni yo yabaye intandaro y’ubu bushyamirane bwabaye hagati y’uyu mwarimu witwa Gakoza Emmanuel n’umunyeshuri.

    Ubwo Gakoza yari ari gukoresha ikizamini, yasabye abanyeshuri kwicara ari batatu ku ntebe imwe kugira ngo na we abone intebe isaguka yakwicaraho.

    Niyikiza we yabwiye mwarimu ko bidashonoka ko batakwicara ari batatu mu kizamini kandi hari intebe iticaweho.

    Gakoza yahise afata icyemezo cyo gusohora Niyikiza mu ishuri adakoze ikizamini, undi ageze ku muryango arahindukira ahita amujomba ikaramu ku itama aramukomeretsa cyane.

    Umwarimu yahise ajyanwa ku Bitaro bya Nyange kuvuzwa, ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’ubw’umurenge bugarura umunyeshuri ku ishuri ngo akore ibizamini hemezwa ko ikibazo kizigwaho nyuma.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, yavuze ko nubwo umunyeshuri yemerewe gukomeza gukora ikizamini ariko atazabura guhanwa.

    Yagize ati ‘Uriya munyeshuri na we inzego zibifitemo ububasha ziramukurikirana kuko yakoze icyaha.’

    Yagiriye inama abanyeshuri yo kuzajya bubaha abarimu babo ndetse na bo ubwabo bakubahana, yibutsa abarimu ko na bo bakwiye kubaha abanyeshuri, bakamenya uburyo bukwiye bwo kubahanamo.

    Ibiro by’Akarere ka Gakenke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umunyeshuri-yekomerekeje-umwarimu-bapfuye-intebe-bombi-bashakaga

  • U Rwanda na Nigeria mu bufatanye buteza imbere isoko ry'imari n'imigabane – #rwanda #RwOT

    Amasezerano hagati ya CMA na SEC ashyiraho uburyo bw’ubufatanye bugamije guteza imbere isoko ry’imari mu bihugu byombi kandi mu buryo bwagutse, kongerera abakozi ubushobozi, kwereka amahirwe ahari abashoramari bose no guteza imbere ishoramari rirambye kandi ryambukiranya imipaka.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Romeo Ngarambe, yavuze ko ‘aya masezerano agaragaza neza intego yacu. U Rwanda rurimo kubaka isoko ry’imari n’imigabane rifasha abashoramari mu ngeri zose kandi rifatanya n’andi masoko, rishingiye ku guhanga ibishya.’

    Ngarambe yongeyeho ati ‘Iri terembere ryimbitse turigeraho ku bufatanye n’inzego zitandukanye. Ubufatanye na SEC Nigeria buzadufasha kwihutisha ihanahana ry’ubumenyi, kunoza imigenzurire y’isoko no gushyiraho amahirwe afatika ku bagana iri soko mu bihugu byombi.’

    Umuyobozi Mukuru wa SEC Nigeria, Dr. Emomotimi Agama, yavuze ko bishingiye kwinjira muri iyi mikoranire.

    Ati ‘Nigeria yakiriye neza ubu bufatanye. Amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika arushaho gutera imbere iyo inzego ziyagenzura zikoranye, zigahanahana ubumenyi, zigahuza amahame ngenderwaho kandi zikubaka icyizere gikurura ishoramari ryambukiranya imipaka. Dutegereje gukorana bya hafi na CMA Rwanda kugira ngo aya masezerano atange umusaruro ufatika.’

    Aya masezerano ni intambwe ikomeye muri gahunda yo kuzamura isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ndetse ritanga amahirwe yo gukusanya imari ihendutse kandi y’igihe kirekire.

    Binyuze muri ubu bufatanye, ibigo byombi bizarushaho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, guhanahana ubufasha mu bya tekiniki no kunoza imigenzurire y’isoko. Ibi bizafasha kurinda abashoramari, gukorera mu mucyo mu kubyaza umusaruro amahirwe y’isoko ry’imari n’imigabane ari mu Rwanda no muri Nigeria.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Romeo Ngarambe yavuze ko isoko ry’imari mu Rwanda rirushaho kwaguka

    Amasezerano hagati ya CMA na SEC ashyiraho uburyo bw’ubufatanye bugamije guteza imbere isoko ry’imari mu bihugu byombi

    Aya masezerano ni intambwe ikomeye muri gahunda yo kuzamura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, ndetse atanga amahirwe yo gukusanya imari ihendutse kandi y’igihe kirekire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-nigeria-mu-bufatanye-buteza-imbere-isoko-ry-imari-n-imigabane

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk'umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje gahunda yayo yo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/2027, aho irimo kongeramo abakinnyi bashya bagaragaje urwego rwiza mu makipe yabo no mu marushanwa y’imbere mu gihugu mu mwaka ushize.

    Mu bakinnyi bamaze gutangazwa n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu harimo Rubuguza Jean Pierre ukina hagati mu kibuga. Uyu mukinnyi waje muri APR FC avuye muri Gicumbi FC, nyuma y’umwaka mwiza w’imikino wa 2025/26.

    Rubuguza yitezweho kongera imbaraga mu kibuga hagati nyuma yahoo itandukaniye na Ruboneka Jean Bosco utarongerewe amasezerano bikaba bivugwa ko yamaze gutandukana na APR FC kubera ibyo yasabye ubuyobzi bw’iyi kipe.

    Nyuma y’uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga, APR FC kandi yanatangaje ko yasinyishije Uwiyaremye Fidali, wari usanzwe ari umukinnyi wa Intare FC ariko akaba yari amaze igihe akinira Kiyovu Sports ku ntizanyo.

    Imikinire ye myiza yamuhesheje guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, ibintu byagaragaje intambwe yari amaze gutera mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Nubwo aba bakinnyi bakiri bato, bitezweho kuzafasha APR FC mu marushanwa atandukanye azakinwa mu mwaka utaha, harimo CECAFA Kagame Cup, CAF Champions League, igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona y’u Rwanda.

    Aba bakinnyi baje muri APR FC nyuma ya rutahizamu iyi kipe iheruka gutangaza, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve.

    Amafoto ya Rubuguza ubwo yasinyaga

    Amafoto ya Uwiyaremye Fidali ubwo yasinyaga

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-yatangaje-uwiyaremye-fidali-wakiniraga-intare-fc-nkumukinnyi-wayo-mushya-wiyongera-kuri-rubuguza-jean-pierre-wakiniraga-gicumbi-fc/

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y'ubufatanye afite agaciro k'asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, nyuma y’uko ubufatanye bwari busanzwemo, bwamaze imyaka 12, bwashyizweho akadomo mu ntangiriro z’uku kwezi.

    SKOL yabaye umuterankunga wa Rayon Sports kuva mu 2014, iyiha miliyoni 47 Frw ku mwaka mu gihe amasezerano aheruka kurangira yari afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw mu myaka itatu yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025/26.

    Gusa guhera mu mwaka w’imikino utaha, uru ruganda ntiruzongera kuba umuterankunga mukuru aho ruzasimburwa na Banki ya Kigali izajya yambarwa mu gatuza aho rwashyiraga ikirango cyarwo ku myambaro ya Rayon Sports.

    Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdalllah, yavuze ko impamvu bakomezanyije na SKOL ari uko hari ibyo bashaka kugeranaho.

    Ati ‘Urugendo rurakomeje. Turacyafite byinshi byo gukorana na SKOL. Turayishimira kandi ku myaka 12 twamaranye, twageze kuri byinshi dufatanyije. Ahazaza haratanga icyizere.’

    Yongeyeho ati ‘Ibikubiyemo ni byo bitandukanye. Ariko amasezerano ni ugukomeza. Ni ubufatanye na SKOL by’igihe irekire. Ayo twari dufitanye yari yarangiye, ubu ni ugukomerezaho.’

    Aya masezerano mashya azamara umwaka, aho amakipe ya Rayon Sports azakomeza gukoresha ikibuga cyo mu Nzove. Ni mu gihe SKOL izakomeza guha Rayon Sports amafaranga atatatangajwe, ariko bivugwa ko ari miliyoni 85 Frw ku mwaka.

    Rayon Sports izakomeza kwamamaza uru ruganda ku myambaro, ku mbuga nkoranyambaga no ku kibuga ku mikino yakiriye.

    Murenzi Abdallah yavuze ko agaciro k’amasezerano muri rusange karenga miliyoni 185 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, na we yavuze ko bishimira ubufatanye bumaze igihe hagati y’uru uruganda na Rayon Sports, yizeza ko bazakomeza gushyigikira iyi kipe.

    Ati ‘Dutewe ishema no gukomeza kugorana na bo. Ndatekereza ko udifte akazi gakomeye imbere yacu. Ni amahirwe akomeye kuri twembi gukorana n’abandi baterankunga dusanze.’

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimangiye ko aya masezerano y’umwaka umwe azaba umwanya mwiza wo gukosora ibitaragenze neza hagati y’impande zombi mu gihe cyashize.

    IGIHE

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-na-skol-basinyanye-amasezerano-mashya-yubufatanye-afite-agaciro-kasaga-miliyoni-185-frw-ku-mwaka/

  • Abasirikare ba RDF basoje amahugurwa bari bamaze amezi ane bahererwa i Nasho – #rwanda #RwOT

    Gusoza aya mahugurwa byabaye ku wa 23 Kamena 2026, bibera mu Kigo cy’Amahugurwa ya gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

    Aya mahugurwa yamaze amezi ane yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare, no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.

    Gen Gen Mubarakh Muganga yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame, yashimye akazi gakomeje gukorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa uyu munsi.

    Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.

    Gen Mubarakh Muganga yashimangiye ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku ngabo zirwanira ku butaka afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka mu buryo bunoze.

    Yanagaragaje ko uretse ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare, aya mahugurwa yanabatoje indangagaciro z’ingenzi zirimo imyitwarire ya gisirikare, ubunyamwuga ndetse no gukora inshingano zabo mu bunyangamugayo, byose bikajyana no kubahiriza amahame agenga RDF.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasabye abasirikare gukoresha neza ubumenyi bushya bungutse mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura, mu rwego rwo kurushaho gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi.

    Abasirikare ba RDF bahawe imyitozo ibafasha gukora akazi kabo neza

    Abasirikare bitwaye neza bahembwe

    Ingabo z’u Rwanda zitozwa kunyura myu nzira zigoye kugira ngo zibashe kubungabunga ubusugire bw’Igihugu

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yashimye abasirikare ba RDF bitwaye mu mahugurwa bahawe

    Abasirikare ba RDF basoje amahugurwa bari bamaze amezi ane bahererwa i Nasho

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasirikare b’u Rwanda gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-rdf-basoje-amahugurwa-bari-bamaze-amezi-ane-bahererwa-i-nasho