Author: webrwanda

  • U Rwanda rwavuze ku midugudu y'icyitegererezo rwabaye ruhagaritse kubaka – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 16 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ubwo batangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2026/2027.

    Depite Mukandaga Speciose yagaragaje ko hari imishinga 35 yari mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26 yagabanyirijwe ingengo y’imari, indi ntiyagaruka mu mushinga w’ingengo y’imari ya 2026/27.

    Yagaragaje ko imishinga ibiri itaragarutse mu ngengo y’imari ari uw’Imidugudu y’Icyitegererezo mu bice bya Nyagatare, Gicumbi na Musanze wagombaga gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire wari mu mbanzirizamushinga ugenewe miliyoni 500 Frw ariko ubu utarimo n’uwa WASH muri Gisagara wari ufite miliyoni 312 Frw.

    Ati ‘Iyo mishinga yo no mu ngengo y’imari dusoza yari isanzwe irimo yarahawe ingengo y’imari bivuga yari iri gushyirwa mu bikorwa, nkaba nagize impungenge nibaza kuri iyo yaba yaravuyemo itaragarutse muri uyu mushinga w’itegeko ari iyo ibiri, uwa Gisagara na IDP Model Village…nkibaza niba nta hungabana bishobora kugira ku bikorwa byari byaratangiye.’

    Imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage benshi barimo abavuye mu miturire ishyira ubuzima mu kaga, abimuwe ahagiye gukorerwa ibikorwa by’inyungu rusange n’ibindi.

    Minisitiri Murangwa yasobanuye ko hari imishinga imwe yigwa igatangira ariko icyiciro cya mbere kikajya kurangira ubona yarizwe nabi, imwe ikarangira cyangwa hagakorwa icyiciro kimwe ibindi bikazakorwa nyuma hamaze kunozwa icyerekezo.

    Ati ‘Imidugudu y’icyitegererezo [IDP Model Villages] twabonye ko dushobora kubikora neza kurushaho, icya mbere bikaba byiza kandi gahenduka. Hari igihe tubona ko hari igihe twubaka inzu bikamera nk’aho atari zo nzu abaturage bakeneye kandi hari izindi serivisi abaturage bakeneye kandi tuba tutateganyije rero turimo gukora isuzuma n’icyerekezo kindi kijyanye na IDP Model Villages.’

    Ibarura Rusange ry’Abaturage ryo mu 2022 rigaragaza ko Abanyarwanda 65% batuye mu midugudu. Kuva mu 2017 kugeza 2024 hubatswe imidugudu 87, ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17.

    Kuri ubu u Rwanda rufite imidugudu y’ibyitegererezo isaga 250 ndetse yiyongereye cyane kuva mu 2017.

    Gahunda y’Imidugudu y’Icyitegererezo iri kuvugururwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-midugudu-y-icyitegererezo-rwabaye-ruhagaritse-kubaka

  • Trump na Iran bongeye kwemeranya agahenge k'iminsi 60 #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump yari amaze igihe ashyirwaho igitutu gikomeye bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi. Iryo zamuka rya lisansi ryatumye n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa bizamuka muri rusange muri Amerika, bigera ku rwego rwo hejuru cyane rutari rwigeze rubaho mu myaka itatu ishize.

    Ku rundi ruhande, ubukungu bwa Iran bwo bwari bumaze igihe buhanganye n’ingaruka z’ibihano mpuzamahanga byamaze igihe kirekire, kandi bukaba bwarakajijwe cyane n’icyemezo cya Amerika cyo gufunga ibyambu byayo.

    Mu magambo make, impande zombi zari zikeneye agahenge no koroherezwa. Icyo ayo masezerano ateganya ni ukongerera igihe cy’agahenge kari kamaze kwemeranywaho ku wa 8 Mata. Ategenya indi minsi 60 nta bitero cyangwa ibikorwa bya gisirikare bizaba, Amerika ikavanaho icyemezo cyo gufunga ibyambu bya Iran, na yo ikongera gufungura umuhora wa Hormuz, mu gihe impande zombi ziyemeza gukomeza ibiganiro.

    Nubwo bimeze gutyo, ntiharaboneka inyandiko nyayo y’ayo masezerano. Ibisobanuro byatanzwe n’ubuyobozi bwa Amerika mu mpera z’icyumweru gishize bigaragaza ko aya masezerano adakemura burundu impamvu zatumye Trump afata icyemezo cyo gutera Iran, cyangwa izatumye Iran yihimura mu buryo bukomeye.

    Kugira ngo buri ruhande rwerekane ko rwatsinze, Trump ashaka ko Iran ihagarika ku buryo bugenzurwa kandi mu gihe kirekire (nibura imyaka 20) gahunda yayo yo gutunganya uranium.

    Ku rundi ruhande, Iran yo irasaba ko ibihano byose biyikurwaho, ikanahabwa amafaranga menshi y’amadolari yavaga mu bucuruzi bwa peteroli yayo yari yarafatiwe kubera ibyo bihano. Ibi bibazo, hamwe n’uburyo byashyirwa mu bikorwa, ni byo byagiye bibera inzitizi zikomeye mu biganiro.

    Nubwo aya masezerano ashobora kuba arimo ukwiyemeza gukomeza ibiganiro kuri ibyo bibazo, kugeza ubu nta masezerano afatika aragerwaho kuri byo.

    Byongeye kandi, hari n’ibindi bisabwa na Israel hamwe n’aba Républicains bafite ibitekerezo bikaze i Washington. Bo basaba ko amasezerano ya nyuma yagabanya cyangwa agenzura n’intwaro zisanzwe za Iran, ndetse n’inkunga itanga ku mitwe yitwaje intwaro iri mu karere.

    Perezida Donald Trump yari amaze igihe ashyirwaho igitutu gikomeye bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi

    Source : https://kasukumedia.com/trump-na-iran-bongeye-kwemeranya-agahenge-kiminsi-60/

  • Ben Rutabana akomeje kuba 'umugati' w'ibigarasha ngo bibone icyo bitamira #rwanda #RwOT

    Mu byumweru bibiri bishize, izina rya Ben Rutabana ryongeye kugarukwaho cyane ku mbuga za YouTube zikoreshwa n’ibigarasha.  Nubwo imyaka ishize ikibazo cy’ibura rye kivugwa, ubu cyongeye kuba ingingo nyamukuru ikoreshwa mu biganiro bitandukanye, buri wese yiyita nyir’ukuri ku byabaye kuri Ben Rutabana

    Ibi byatumye ikibazo cya Ben Rutabana gihinduka nk’ ‘umugati’ w’ibigarasha bishaka gukurura abayoboke, kongera umubare w’abareba ibiganiro byabyo no kubona amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyagaragaye muri ibi biganiro ni uko buri wese uvuga kuri Ben Rutabana atangira yemeza ko ari we wenyine ufite amakuru nyayo cyangwa ukuri ku byamubayeho. Nyamara iyo usesenguye ibyo bavuga, usanga bavuga ibintu bihabanye ndetse rimwe na rimwe bivuguruzanya.

    Byatangiye na Jean Paul Turayishimye, wagaragaye mu kiganiro ashinja bamwe mu bari muri RNC kuba bafite uruhare mu rupfu cyangwa ibura rya Ben Rutabana. Muri ibyo biganiro, yagaragaje ko Kayumba Nyamwasa ariwe uri inyuma y’urupfu rwa Kayumba Nyamwasa.

    Serge Ndayizeye, wahoze muri RNC ndetse akanayobora Radio Itahuka mbere yo kuyigira Itahuka Media Network nyuma yo kwerekwa umuryango yaje avuga ko Jean Paul Turayishimye ariwe uri inyuma y’iyobera rya Rutabana.

    Ikigarasha Robert Kabera cyo cyemeje ko kizi abishe Ben Rutabana naho yiciwe kandi ko yabibwiye umuryango we

    Ubwo impaka zari zimaze gufata indi ntera, uruhande rwa RNC ruyobowe na Kayumba Nyamwasa narwo rwahise rubyinjiramo. Bamwe mu bayoboke b’iri tsinda batangiye gusaba ko habaho ikiganiro mpaka (debate) cyahuriza hamwe ababivugaho kugira ngo buri ruhande rugaragaze ibyo ruzi ku kibazo cya Ben Rutabana. Si ubutabera baha Ben Rutabana ni ubusinyaguzi kugirango bibonere ikibatunga.

    Ibi byabaye mu gihe n’imbere muri RNC harimo Bombori Bombori. Abashyigikiye Kayumba Nyamwasa ntibakiri ku murongo umwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba, nawe ufite igice cye cy’abakomeje kwiyitirira umurage wa RNC. Uko gucikamo ibice kwatumye buri tsinda rikoresha ikibazo cya Ben Rutabana nk’intwaro yo guhangana n’andi no gushaka kwiyegereza abayoboke.

    Ntibyatinze kandi Agnes Uwimana Nkusi wa Umurabyo TV nawe yinjira muri izi mpaka. Mu biganiro bye, yavuze ko afite amakuru yihariye kandi yizewe ku ibura rya Ben Rutabana, agaragaza ko abandi bose bavuga kuri iki kibazo badafite amakuru yuzuye nk’ayo avuga ko afite. Gusa ikiganiro cye cyarangiye ntacyo avuze gifatika.

    Icyakora, iyo umuntu yitegereje uburyo ibi biganiro bikurikirana, asanga ikibazo cya Ben Rutabana kidakoreshwa mu gushaka ukuri cyangwa gufasha umuryango we kubona ibisobanuro, ahubwo gikoreshwa nk’igikoresho cyo gukurura abantu no kubaka izina ry’abagikoresha mu ntambara z’amatsinda  y’ibigarasha.

    Ikindi kigaragara ni uko ibigarasha  birangwa n’amakimbirane adashira, gushinjanya, gukwirakwiza ibihuha no guharanira inyungu z’abayobozi bayo aho guharanira intego za politiki bahora bavuga. Uyu munsi umwe ashinja undi, ejo undi agasubiza, nyuma hakaza undi uvuga ko ari we ufite ukuri. Ibi bituma abakurikira ibi biganiro by’ibigarasha basigara bibaza niba koko hari ushishikajwe no kumenya ukuri cyangwa niba ikibazo cya Ben Rutabana cyarahindutse uburyo bwo gushaka amaramuko n’ubwamamare ku mbuga nkoranyambaga.

    Ben Rutabana, yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya RNC ariko utarishimirwaga na Kayumba Nyamwasa kuko yamusabaga kugaragaza uko amafaranga akoreshwa. Mu gihe buri ruhande rwemeza ko rufite ukuri, ikibazo cye gikomeje gukoreshwa mu nyungu z’abashaka gukomeza kugaragara mu itangazamakuru rya YouTube no kubona inyungu zishingiye ku mubare w’abakurikirana ibiganiro byabo.

    Ibi byose bikomeza kugaragaza ikibazo kimaze igihe kiranga ibigarasha: Gukwirakwiza ibihuha, kubura umurongo wa politiki usobanutse, guhora mu makimbirane, gukoresha ibibazo by’abantu mu nyungu bwite no gushyira imbere inyungu z’amatsinda n’abayobozi kuruta inyungu bavuga ko baharanira. Mu gihe ibyo bikomeje, izina rya Ben Rutabana rikaba rikomeje kuba igikoresho cyifashishwa n’impande zitandukanye mu rugamba rwazo rwo gushaka abayoboke, amafaranga n’ijambo ku mbuga nkoranyambaga.

     

    Source : https://rushyashya.net/ben-rutabana-akomeje-kuba-umugati-wibigarasha-ngo-bibone-icyo-bitamira/

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b'i Butamwa; Umutesi #rwanda #RwOT

    Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko atiteguye kuburana urubanza mu mizi kuko hari impamvu enye zirimo no kutabasha guhura n’abo bareganwa ngo abashe gutegura neza urubanza, Ubushinjacyaha buvuga ko ari ubutesi.

     

    Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kamena 2026 ubwo yagezwaga mu rukiko ngo aburane ibyaha akurikiranyweho.

    Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

    Ni ibyaha bishingiye ku mahugurwa yahawe abayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda rya DALFA Umurinzi mu 2021, aho bahugurwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa ‘Blueprint For Revolution’ cyanditswe n’Umunya-Serbia Srdja Popovic.

    Abari bitabiriye amahugurwa bayobowe na Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa wayo, ni bo bareganwa na Ingabire Victoire.

    Mbere y’uko Ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo kugaragaza ibyaha bukurikiranye kuri Ingabire Victoire, uregwa yahise azamura ikiganza, agaragaza ko atiteguye kuburana.

    Ingabire ati ‘Ndumva Ubushinjacyaha bugiye kundega kandi ntiteguye kuburana kubera ko mfite inzitizi.’

    Yakomeje asobanura ko hari ibaruwa abanyamategeko be batatu, Me Gatera Gashabana, Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien bandikiye urukiko ku wa 10 Kamena 2026, bagaragaza imbogamizi bafite zishingiye ku gutegura urubanza.

    Ingabire yavuze ko atiteguye kuburana kuko atameze neza haba mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima n’ibijyanye n’imyemerere ye.

    Yabwiye urukiko ko hari impamvu enye zituma yumva atameze neza ku buryo yabasha kuburana no gutegura neza dosiye ye.

    Yavuze ko ibyaha aregwa byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi abireganwa n’abandi bari bitabiriye amahugurwa, we atarayitabiriye, bityo ko yifuzaga guhura na bo akabona uko ategura urubanza ariko igororero rikaba ryanze ko bahura.

    Ati ‘Nkeneye guhura n’abo tureganwa hamwe kugira ngo mbone uko ntegura neza n’urubanza cyane ko duhuriye kuri icyo cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.’

    Impamvu ya kabiri yagaragaje ni iyo kutavugana n’umuryango we uko bikwiye, kuko uri mu mahanga. Yavuze ko kuva yafungwa yemerewe kuvugana n’umugabo we gusa ariko atabasha kuvugana n’abana be kandi umugabo ari mu bitaro ntacyo yafasha mu gukemura ibibazo by’abanyamategeko be.

    Yibukije ko amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye agaragaza ko umuntu ufunzwe yakabaye ahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango we.

    Impamvu ya gatatu yerekanye ni ijyanye n’ubuzima, aho yerekanye ko hari iby’ibanze bitaboneka kandi byakabaye bimufasha gutegura neza urubanza. Ibyo birimo umuti w’amenyo, pomade yisiga ku ruhu biboneka rimwe na rimwe.

    Ikindi yagaragaje ngo atemererwa ni uburenganzira bwo gusenga. Yasabye Urukiko ko rwategeka ko nibura yahabwa uburenganzira bw’ibanze.

    Me Gashema yagaragaje ko banditse amabaruwa atandukanye agaragaza imbogamizi zirimo izo ku 18 Gicurasi 2026, ku wa 2 Kamena n’uwa 11 Kamena 2026.

    Me Bikotwa yavuze ko babona nta mpamvu zikwiye kubuza Ingabire guhura n’abandi bareganwa ngo bategure urubanza.

    Me Gatera Gashabana yasabye Inteko iburanisha urubanza ko yasura igororero, ikareba ibibazo uwo bunganira ahura na bigashakirwa umuti.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko impamvu zivugwa na Ingabire n’abamwunganira ari ubutesi kandi nta tegeko ryaba ryishwe mu gihe batahura n’abo bareganwa.

    Ati ‘Ntabwo ari inzitizi zatuma urubanza rusubikwa, ahubwo ni amarangamutima ye n’ay’abanyamategeko be, twe twakwita ko ari ubutesi. Nashakishije ibintu byose bavuze, mburamo impamvu y’amategeko yatuma urubanza rwe rusubikwa.’

    Yavuze ko kuba atarahuye n’abo bareganwa itaba impamvu yo gusubika urubanza kuko nta tegeko ryaba ryarishwe. Yemeje ko byari kuba ikibazo gikomeye iyo Ingabire aza kuba atabasha kuvugana cyangwa guhura n’abanyamategeko be.

    Ku bijyanye no gusenga, Umushinjacyaha yavuze ko abari mu igororero mu Rwanda bemererwa gusenga kandi ko ari uburenganzira bwabo.

    Ku kijyanye n’umuti w’amenyo na pomade y’uruhu, Ubushinjacyaha buvuga ko atari impamvu yatuma urubanza rusubikwa, na cyane ko atajya abuzwa guhura na muganga.

    Umucamanza yongeye kubaza Ingabire inshuro yifuza guhura n’abo bareganwa kugira ngo abashe gutegura urubanza, agaragaza ko nibura zaba inshuro enye.

    Yanasabye abanyamategeko be kugaragaza inyandiko zose zigaragaza ko bandikiye igororero n’inzego bireba basaba ko Ingabire yahabwa ubwo burenganzira.

    Nyuma y’impaka nyinshi, urukiko rwahise rusubika iburanisha, rutegeka ko urubanza ruzakomeza ku wa 16 Kamena 2026, saa tanu za mu gitondo.

    Source : https://rushyashya.net/ubushinjacyaha-bwise-ingabire-mwene-dusabe-bi-butamwa-umutesi/

  • EVP igiye kongera mu Rwanda sitasiyo 55 z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Izi sitasiyo ziziyongera ku zigera ku 115 zirimo iza moto 95 n’iz’imodoka 20, iki kigo cyari gisanzwe gifite mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Ubuyobozi bw’iki kigo bugaragaza ko impamvu bugiye kongera umubare wa sitasiyo ari ukugira ngo zigere mu bice zitari zisanzwe zirimo kugira ngo abahatuye cyangwa abahagenda babashe kubona uko bashyira umuriro mu binyabiziga byabo by’amashanyarazi.

    Umuyobozi wa EVP Charging Stations, Ike Erhabor, yavuze ko bafite gahunda yo kubaka sitasiyo nshya z’amashanyarazi ziyongera mu binyabiziga mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo borohereze abafite ibi binyabiziga.

    Ati ‘Dufite gahunda yo kubaka sitasiyo z’amashanyarazi nyinshi mu duce zitaragezwamo harimo Nyagatare, Musanze na Rusizi. Intego dufite ni uko izo sitasiyo zizaba zuzuye kandi zatangiye gukora mbere y’uko uyu mwaka urangira.’

    Yakomeje avuga ko bateganya gushyira sitasiyo z’amashanyarazi kuri buri ntera y’ibilometero 100 ku buryo abantu bafite imodoka z’amashanyarazi batazajya bagira ikibazo cy’aho kongereramo amashanyarazi.

    Mu rwego rwo kugendana n’ibihe tugezemo by’ikoranabuhanga, EVP Charging Station yashyizeho sisteme y’ikoranabuhanga izajya yorohereza abakiliya bayo kumenya aho izi sitasiyo ziherereye, izibegereye ndetse n’ibindi bizajya bibafasha gutegura urugendo rwabo mu buryo bworoshye.

    Muri Kamena 2026, nibwo EVP yamuritse iyi sisteme ishobora kuboneka kuri telefone za ‘Android’ ndetse n’izikoresha IOS, binyuze muri iyi sisteme umuntu ashobora kwishyura serivisi yahawe.

    Ntabwo EVP ishyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije gusa binyuze mu kongera sitasiyo z’amashanyarazi ashyirwa mu binyabiziga gusa kubera ko bimwe mu byo bashyiramo imbaraga ari uguha akazi abagore ndetse n’abakobwa kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    EVP igaragaza ko abagore n’abakobwa bagera ku 170 bakora nk’aba ‘Agent’ mu bijyanye no gufasha abagiye gushaka serivisi zo gushyira umuriro mu binyabiziga byabo kuri sitasiyo zitandukanye.

    Hari charging station za moto mu bice bitandukanye by’igihugu

    EVP iri gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere

    EPV igiye kongera mu Rwanda sitasiyo zongera amashanyarazi mu modoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/evp-igiye-kongera-mu-rwanda-sitasiyo-55-z-amashanyarazi

  • Abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abahanzi b’abavandimwe, Vestine na Dorcas, nyuma yo gutangaza ko bahagaritse ku mugaragaro imikoranire yari rifitanye na sosiyete ya MIE, nyuma y’igihe bakorana mu rugendo rwabafashije kugera ku rwego rwo kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Iri tangazo ryasohotse mu gihe aba bahanzi basanzwe babarizwa mu Rwanda berekeje muri Canada, igihugu bamaze kwimukiramo bombi, ibintu byatumye benshi bibaza ku hazaza h’umwuga wabo ndetse n’imiterere y’ibikorwa byabo bya muzika nyuma yo gutandukana n’iyi sosiyete yabafashaga mu micungire y’akazi kabo.

    Mu butumwa bwabo, Vestine na Dorcas bavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubitekerezaho igihe kirekire, bagamije gukomeza urugendo rwabo mu buryo bujyanye n’icyerekezo n’intego bishyiriyeho mu bihe biri imbere.

    Banashimiye cyane MIE ku ruhare yagize mu kubafasha gukura mu muziki, bavuga ko yababereye umufatanyabikorwa ukomeye wabizereye kuva bagitangira, ukabafasha mu rugendo rwabagejeje ku rwego bagezeho uyu munsi.

    Nubwo impande zombi zitakiri kumwe, Vestine na Dorcas bashimangiye ko batandukanye mu bwubahane, bagaragaza ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na MIE ndetse ko bazakomeza kuyishimira ku nkunga n’amahirwe yabahaye.

    Iri tandukana rije rikurikira impinduka zikomeye mu buzima bw’aba bahanzi, zirimo kwimukira muri Canada aho bamaze gutangira ubuzima bushya. Gusa, nk’uko babitangaje, ntibisobanuye iherezo ry’umuziki wabo ahubwo ni intangiriro y’indi gahunda nshya biteguye gusangiza abakunzi babo mu minsi iri imbere.

    Mu 2021 aba bahanzi bari bamaze kuzamura izina ryabo bagiranye ibibazo na M. Iréné birangira bemeje ko batandukanye, icyakora nyuma y’iminsi mike y’ibiganiro bongera gukorana ndetse banasinyana amasezerano.

    Mu myaka itanu bari bamaranye nyuma yo gusinyana amasezerano, aba bahanzi bakoze indirimbo nka Yebo, Emmanuel, Iriba, Ihema, Umutaka n’izindi nyinshi zakunzwe.

    Source : https://rushyashya.net/abahanzi-bindirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana-vestine-na-dorcas-baheruka-gutandukana-na-mie-bamaze-kwimukira-muri-canada/

  • Perezida Kagame ari muri Togo – #rwanda #RwOT

    Iyi inama iteganyijwe ku wa 15-19 Kamena 2026.

    Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

    Iyi inama itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika ishinzwe ibijyanye n’indege za gisivile n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Ihuza ba Minisitiri bafite ubwikorezi mu nshingano, abayobozi b’ibigo by’indege za gisivile, abayobozi b’ibigo by’indege n’ibibuga by’indege.

    Yitabirwa kandi n’abayobozi b’inganda, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu bwikorezi bwo mu kirere.

    Igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya AU izwi nka Single African Air Transport Market (SAATM), igamije gukuraho inzitizi zikigaragara mu ngendo zo mu kirere muri Afurika no guhuza imikoranire muri uru rwego.

    Abayitabiriye bigira hamwe kandi uko Afurika yakubaka urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rukomeye hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.

    Inama nk’iyi yiga ku bwikorezi bwo mu kirere iheruka ni iyabereye i Kigali ku wa 4-5 2025.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko ‘Mu myaka igiye kuza abakoresha ingendo zo mu kirere ku Mugabane wacu bazikuba hafi kabiri. Ku rwego rw’umugabane hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gufungura ikirere cyacu binyuze mu mishinga itandukanye.’

    ‘Nk’urugero twakuyeho viza ku Banyafurika bose. Guteza imbere abari n’abategarugori mu kwitabira urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere na byo biri mu bituraje ishinga.’

    Yavuze ko mu gihe ibyo byaba bikozwe mu buryo bukwiriye, bizatanga imirimo myinshi no kwimakaza udushya.

    Perezida Kagame yatangaje ko Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir na yo iri kwagura ibyerekezo ijyamo, icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bukomeje guhura n’imbogamizi zikomeye cyane zirimo izamuka ry’ikiguzi cy’imirimo ndetse n’ibikorwaremezo bike.

    Uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ari-muri-togo

  • Yatsinze ibitego bibiri gusa! Imibare ya Mamadou Traore wumvimanye na APR FC #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kumvikana n’Umunya-Mali, Mamadou Traore watsinze ibitego bibiri mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Imwe mu nkuru zari zigezweho mu cyumweru dusoje, ni uko APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko usatira, Mamadou Traore.

    Uyu yari kapiteni wa Stade Malien yasoje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ya Mali inyuma ya Djoliba AC yatwaye Shampiyona.

    Mu mwaka w’imikino ushize wa 2025-26, mu marushanwa yose harimo Imikino Nyafurika, Shampiyona, igikombe cy’Igihugu ikipe ye yakinnye imikino 42.

    Muri iyi mikino Mamadou Traore w’imyaka 27 usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe, mu bushakashatsi ISIMBI yakoze ni uko yakinnye imikino 36 abanza mu kibuga, imikino 2 yari ku ntebe y’abasimbura, imikino 4 ntiyabonetse ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe yatsinze ibitego bibiri.

    Uyu mukinnyi wafashije Stade Malien kurenga amatsinda ya CAF Champions League umwaka ushize, akaba agiye kuza muri APR FC kuyifasha kugera kuri izi ntego.

    Mamadou Traore yumvikanye na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/yatsinze-ibitego-bibiri-gusa-imibare-ya-mamadou-traore-wumvimanye-na-apr-fc.html

  • Iburasirazuba: Leta igiye gukemura ikibazo cy'abaturage bakomeje kubura mazutu yifashishwa mu bworozi – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko bamwe mu borozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba binubiye uburyo muri iyi minsi bari kujya gushaka mazutu kuri sitasiyo za lisansi byo gukoresha mu mashini zisya ubwatsi, bakabyimwa.

    Ni ikibazo cyatangiye kugaragara nyuma y’Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, bigatuma ibikomoka kuri peteroli bitangira kubura no guhenda ku Isi hose.

    Bamwe mu borozi bavuga ko ubwo iri tumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli ryatangiraga mu Rwanda, sitasiyo za lisansi zahise zitangira kubima mazutu bakundaga kujya kugurira mu majerekani, nyamara bayifashisha mu mashini zisya ubwatsi, bakagaragaza ko birimo kubatera igihombo.

    Kalisa Thaddée wororera mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza aherutse kubwira IGIHE ko iki kibazo cyo kwimwa mazutu cyamubayeho agasaba inzego bireba kubafasha bakayibona.

    Ati ‘ Nta muriro dufite bivuze ngo ibyo dukora byose kugeza ubu tugomba kubikora dukoresheje imashini zikoresha mazutu. Ntabwo ikiboneka kubera ibura ryayo n’amabwiriza avuga ko nta muntu ukwiriye kuyigura mu kijerekani kandi twe tuba tuyikeneye ngo tugaburire izo nka mu biraro.”

    Iki kibazo cyongeye kugarukwaho cyane mu mpera z’iki cyumweru ubwo aborozi 253 b’icyitegererezo bo mu Karere ka Nyagatare, basinyaga amasezerano yo guhabwa inkunga nyunganizi ya Leta yo kugurirwa imashini zisya ubwatsi, amahema afata amazi n’ibindi bikoresho bitandukanye.

    Twahirwa Peter wororera mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Nyamirama, yavuze ko bari guhendwa na mazutu bamwe bakajya no kuyigura ntibayihabwe, ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hakenewe ko umuriro w’amashanyarazi wagezwa mu nzuri.

    Ati ‘ Turi mu bihe Isi ikeneye mazutu kandi ziriya mashini zikoresha mazutu igiciro cyayo kirazamuka hirya no hino kubera iyo mpamvu rero dukeneye umuriro mu nzuri kugira ngo tuwukoreshe bitworohereze twe kugumya guhendwa na mazutu.”

    Undi mworozi yavuze ko batacyemererwa guhabwa mazutu mu majerekani, ibibagiraho ingaruka y’uko imashini bakoresha bakata ubwatsi zidakora.

    Yavuze ko mu gihe u Rwanda rugeze mu bihe by’impeshyi, ari ngombwa ko leta yakurikirana iki kibazo, kugira ngo babone uko batangira guhunika ubwatsi.

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ishami rya Nyagatare, Kayumba John, yavuze ko iki kibazo bakimenye ariko kimwe mu bizagikemura ari ukwegereza aborozi umuriro w’amashanyarazi mu nzuri.

    Yagize ati ‘Mazutu bavuze ko bibagora kuyijyana mu kijerekani aho usanga sitasiyo zitabasha kubaha iyo lisansi mu kijerekani, ibyo twabyumvishe biraganirwaho kandi ubuyobozi bw’Akarere burahari buraza gukurikirana inzego zose kugira ngo umworozi afashwe abone iyo mazutu yo gukoresha mu mashini kuko ntabwo bajya bazana izo mashini kuzinywesha nk’abanywesha imodoka.”

    Yakomeje agira ati ‘Hagomba kubaho uburyo bwo kuyitwara mu majerekani, nibiba ngombwa ko habaho uburyo bwo kugenzura iyagiye tuzafatanya n’ubuyobozi mu kugenzura iyatanzwe ikoreshwe icyo yasabiwe.”

    Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri zirenga 10.000 zibarizwamo inka zirenga ibihumbi 500, muri iyi Ntara habonekamo umukamo wa litiro zireng ibihumbi 200 ku munsi.

    Leta igiye gukemura ikibazo cy’abaturage b’Iburasirazuba bakomeje kubura mazutu yifashishwa mu bworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-leta-igiye-gukemura-ikibazo-cy-abaturage-bakomeje-kubura-mazutu

  • Police FC yirukanye Ben Moussa #rwanda #RwOT

    Police FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Ben Moussa nyuma yo kutagera ku ntego bari bumvikanye.

    Ben Moussa yinjiye muri Police FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2025-26, yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

    Akaba mu masezerano yari yasinye harimo ko agomba guhesha Police FC kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, Shampiyona n’icy’Amahoro.

    Gusa ntabwo byaje guhira uyu mutoza w’umunya-Tunisia kuko Igikombe cy’Amahoro ntibyakunze ndetse na Shampiyona yasoje ku mwanya wa 6 (uwa kane mu makipe yo mu Rwanda).

    Nyuma yo gukora isuzuma ku musaruro we yagize, Police FC yasanze byaba byiza batandukanye igashaka undi mutoza.

    Amakuru avuga ko, Police FC iri mu biganiro n’umutoza Guy Bukasa ukomoka muri DR Congo watoje amakipe nka Gasogi United, Rayon Sports na AS Kigali zo mu Rwanda.

    Ben Moussa yirukanywe na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/police-fc-yirukanye-ben-moussa.html