Author: webrwanda

  • Al Hilal ikomeje gutanga ibyishimo mu banyarwanda #rwanda #RwOT

    Al Hilal SC yo muri Sudani ikina Shampiyona y’u Rwanda, yakatishije itike ya 1/4 cya CAF Champions League.

    Iyi kipe nk’uko ikina Shampiyona y’u Rwanda aho yakirira imikino yayo kuri Stade Amahoro, uyu munsi yari yakiriye Saint-Éloi Lupopo mu mukino usoza itsinda C.

    Ni umukino wagiye kuba Al Hilal iyoboye itsinda n’amanota 8 isabwa kunganya gusa kugira ngo ihite igera muri 1/4.

    Lupopo FC yari iya nyuma n’amanota 5, yasabwaga gutsinda gusa ikarenga amatsinda.

    Ntabwo byaje kuyihira kuko Al Hilal SC yayitsinze 1-0 cya Steve Ebuela ku munota wa 26, inzozi zayo zirarangirira i Kigali.

    Ni umukino wabonetsemo amakarita 2 y’imituku iyahawe Junior Mendy wa Saint-Éloi Lupopo ku munota wa 44, ni nyuma y’uko yari ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo isanga iyo yari yahawe ku munota wa 32.

    Na Al Hilal SC ku munota wa 75 yabonye ikarita itukura yahawe Salaheldin Sadi, na we yari ikarita ya kabiri y’umuhondo ni nyuma y’iyo yari yabonye ku munota wa 52.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Mamelodie Sundowns yatsinze MC Alger 2-0 ihita nayo igera muri 1/4

    Abanyarwanda bagiye gukomeza kuryoherwa n’iyi mikino aho Al Hilal yazamutse n’amanota 11, Mamelodi 9. MC Alger ifite 7 na Saint-Éloi Lupopo ifite 5 zasezerewe.

    Wari umukino utoroshye

    Al Hilal yageze muri 1/4 cya CAF Champions League

    Source : http://isimbi.rw/al-hilal-ikomeje-gutanga-ibyishimo-mu-banyarwanda.html

  • Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be #rwanda #RwOT

    Mu gihe Agathe Kanziga yakoze ikiganiro akerekana ko yari umugore usanzwe ubazwa ibyo murugo gusa, nubwo yajyaga yivamo akerekana ko yari ku ruhembe rw'ubuyobozi bw'igihugu, amateka yerekana ko igihugu cyari mu maboko ye hamwe na basaza be bagafatira ibyemezo Perezida Habyarimana. Ese impamvu ni izihe?
    Hari impamvu zivugwa zizwi ariko hari nizitazwi zitigeze zivugwa. Mu zizwi, ni uko Habyarimana muri politike yari nyakamwe, nta benewabo ba hafi bari mu butegetsi mu gihe bwari mu maboko y'umuryango y'umugore we. Perezida Habyarimana yari akikijwe na basaza ba Agathe haba muri politiki, igisirikari n'ubukungu. Mu gihe Col Elie Sagatwa yari umujyanama wihariye wa Perezida Habyarimana ntawari kumugeraho adaciye kuri Sagatwa, cyangwa se idosiye imugereho Sagatwa atayibonye. Kubonana na Habyarimana Sagatwa atabigizemo uruhare kwari ukumufatirana nko mu birori cyangwa muhuriye ahandi nko muri stade. Gusa byari bigoye kuko Sagatwa yamuhozagaho ijisho.
    Mu gihe Habyarimana yari Perezida wa Repubulika mbere ya 1991, yari na Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'Ingabo, Umukuru w'Ingabo (Chef d'Etat Major), umukuru wa MRND imyanya itanu ikomeye mu butegetsi bw'igihugu; hanyuma Sagatwa akaba ariwe uba umuhuzabikorwa wa byose wongeyeho kuba umukuru w'iperereza ryabarizwaga muri Perezidansi ya Repubulika. Undi musaza wa Agathe yari ashinzwe amadevise muri BNR, mu gihe Zigiranyirazo warangiye Habyarimana mushiki we Agathe Kanziga yari Perefe w'abaperefe. Tubibutse ko Zigiranyirazo yasimbuwe kubu perefe bwa Ruhengeli na Nzabagerageza Charles nawe wari mubyara wa Agathe Kanziga
    Mu gihe izi zari impamvu zizwi, hari indi mpamvu zitavuzwe zijyanye n'ubusambanyi bukabije bwa Perezida Habyarimana. Impamvu nyamukuru cyangwa ikosa Habyarimana yakoze nuko yabyaranye na mukuru wa Agathe Kanziga witwa Agnes Kampundu bakabyarana umwana w'umuhungu waje asa neza neza neza na Habyarimana. Murumun wa Agathe Kanziga bamushyingiye Denis Niyonizeye boherezwa muri Ambassade y'u Rwanda mu Budage batemerewe kugaruka cyangwa kujya mu birori birimo umukuru w'igihugu. Uwo mwana yarakuze amakuru atugeraho ni uko yaguye mu nkambi muri Congo azize indwara ya macinya.

    Uyu mugabo Denis Niyonizeye, wari musanzire wa Habyarimana ariko anamurerera yarapfuye ariko apfana agahinda kuko ubuzima bwamushaririye kuko ntiyari yemerewe kujya mu birori cyangwa muruhame ahateraniye abayobozi ku rwego rw'igihugu.

    Kugeza uyu munsi ahantu yitwa Nyakariro hafatwa nk'ahari kure y'?umugi wa Kigali , mbere ya 1994 yari iyo bigwa ariko Habyarimana yahisemo kihubaka inzu yajyaga asambaniramo. Iyo nzu nuyu munsi iracyahari. Abasirikari bamurindaga bakoreshaga imodoka za VW kandi ibisanzwe baragendaga mu za Leta.

    Ahandi hazwi cyane Habyarimana yasambaniraga ni mu Gasyata hafi na Karuruma mu ishyamba ry'umubiligi De Borchgrave Abanyarwanda bitaga Rugaravu wari uhafite inzu akaba yari inshuti cyane ya Habyarimana bityo akaba ariho ajya gusambanira.
    Iyi nzu iherereye mu isambu y'I Nyakariro Habyarimana yari yarahuguje umuturage yarayitsindiye arayisubirana.
    Habyarimana kandi yari afite inshoreke bizwi neza ko ari umugore wa kabiri, Agathe Kanziga yangaga cyane. Uwo mugore witwa Rosatta wakoraga kuri Deutche Welle ukiriho akaba aba mu gihugu cy'ubudage. Jenoside igitangira Agathe Kanziga yohereje abajepe bo ku mwica ariko asanga nk'umukozi w'abadage bahise bamukiza mu minota ya mbere. Ariko abandi bahasanze abajepe barabishe.
    Habyarimana yari afite amazu menshi hirya no hino mu gihugu ariko azwi cyane yasambaniragamo ni ayari aherereye Nyakariro na Gasyata. Mu gihe iyo kuri Muhazi yayijyagamo mu bikorwa bya politique. Andi mazu yihariye cyangwa yihishe Habyarimana yari ayafite muri Pariki y'Akagera iruhande rw'ikiyaga Shakani (Chaque annee) cyiswe gutyo kuko buri mwaka abazungu bahakoreraga amarushanwa yo kuroba. Iyi nzu niyo yaragurizagamo nubwo yitwaga ko Ari umukirirsitu. Indi nzu yari iherereye mu Akagera ariko hafi n'ikigo cya gisirikari cya Gabiro. Habyarimana Kandi yari afite inzu I Kigufi yabaga ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu akaba yarayiruhukiragamo iyo atabaga ari mu Gasiza. Tukongeraho na Rebero.
    Habyarimana yagerageje gushaka amaboko adashamikiye ku muryango wa Agathe Kanziga niko yazamuye Col Mayuya waje kwicwa n'Agathe na basaza be, Habyarimana abona ko bamurusha amaboko.
    Agathe Kanziga na basaza be nibo bari bayoboye igihugu kuko ingeso yo gushurashura yimye ijambo Habyarimana kuko yafatwaga nkuwahemukiye umuryango ahitamo kwigura aceceka no kujunjama.

    Source : https://rushyashya.net/ubusambanyi-bukabije-bwa-juvenal-habyarimana-bwamwambuye-ijambo-muri-baramu-be/

  • Uko gukina muri 'Bamenya’ byahaye icyangiro kidasanzwe Innocente (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Bizimana Pamella [Innocente] yavuze ko gukina muri 'Bamenya’ byatumye bamwe bamwanga bakanamutinya.

    Uyu mukinnyi wa filime nyarwanda, yemeje ko gukina muri filime ikunzwe cyane ya Bamenya byatumye abantu benshi batangira kumwanga ndetse bakanamutinya, bitewe n’uruhare rw’umugore w’umugome akunze gukina.

    Uyu mukobwa yavuze ko nubwo gukina filime byamuhesheje kumenyekana, byanatumye hari abamwibeshyaho bakamufata nk’aho ari wa muntu mubi agaragaza muri filime.

    Yagaragaje ko hari n’abafana bamwandikira bamubwira ko uko bamubonaga byahindutse kubera iyo myitwarire agaragaza ku rubuga rwa sinema.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Innocente yagize ati 'Kecapu na Bamenya ni bo babanje kwangwa ariko uyu munsi bisa nk’aho ari njyewe ugezweho. Uzi ko byageze ku rwego ahantu basigaye baca mu gikari bakanyandikira bakambwira bati 'naragukundaga ariko nsigaye nkwanga’.'

    Yavuze ko ibi ari ibintu bisanzwe ku bakinnyi ba filime, cyane cyane iyo umuntu akina neza agashimisha abakunzi ba sinema, ku buryo bamwibagirwa nk’umuntu usanzwe bakamubona nk’uwo akina.

    Innocente aherutse kandi kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amafoto yakwirakwijwe agaragaza umukobwa bivugwa ko ari we we wambitswe impeta y’urukundo na Tukowote nubwo yahise abihakana yivuye inyuma, agaragaza ko ayo makuru atari yo.

    Mu butumwa yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram , Innocente yagize ati 'Tukowote ni umugabo mwiza pe! Ariko sinjye yambitse iyo mpeta muri kuvuga kuko ntabwo ndi umukunzi we kandi sinigeze muba. Ntimugakabye ni ukuri.'

    Yakomeje ashimangira ko nta prank yigeze akorana na Tukowote, ndetse ko adakunda gukora ibintu agamije kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga.

    Innocente yavuze ko gukina filime byatumye abantu bamufata uko atari

    Source : http://isimbi.rw/uko-gukina-muri-bamenya-byahaye-icyangiro-kidasanzwe-innocente-video.html

  • Perezida Kagame yashimiye Mottley wongeye kuyobora Barbados ku nshuro ya gatatu #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashimiye Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ku nshuro ya gatatu, agaragaza ko ari icyizere gikomeye abaturage bakomeje kumugirira.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 13 Gashyantare 2026, Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubuyobozi bwa Mottley n'umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi. Yavuze ko ubufatanye bushingiye ku cyerekezo gihuriweho cyo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no gushimangira iterambere rirambye.

    Mottley yegukanye intsinzi ikomeye binyuze mu ishyaka rye rya Barbados Labour Party, ryatwaye imyanya yose uko ari 30 mu Nteko Ishinga Amategeko. Uwo bari bahanganye, Ralph Thorne wo mu Democratic Labour Party, ntiyabashije kubona umwanya n'umwe.

    Nyuma yo gutsinda, Mottley yasezeranyije abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z'ubuzima, umutekano n'ubwikorezi, avuga ko intego ari uguhindura Barbados igihugu kirushaho gutera imbere no kuzamura imibereho y'abaturage.

    https://flagmatch.com/assets/capitals/bridgetown-dcc41a8b.webp

    https://www.royalcaribbean.com/media-assets/pmc/content/dam/shore-x/bridgetown-bgi/bbj4-barbados-beach-and-shopping/stock-photo-turquoise-waters-and-white-sands-of-accra-beach-on-the-south-coast-of-the-caribbean-island-of-227787250.jpg?w=1920

    U Rwanda na Barbados bisanzwe bifitanye umubano wihariye, aho byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ajyanye n'ingendo zo mu kirere, byitezwe ko sosiyete ya RwandAir yazagurira ibikorwa byayo muri iki gihugu.

    Mu Ugushyingo 2022, Mottley yafunguye ibiro bihagarariye inyungu z'igihugu cye mu Rwanda, bishimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye. Perezida Kagame na Mottley banahuye kenshi mu nama mpuzamahanga, zirimo iyabereye Addis Abeba muri Ethiopia, yateguwe na African Union, bahuriyemo na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo. Ibi bikomeza gushimangira ubufatanye bwagutse hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yashimiye Mottley wongeye kuyobora Barbados ku nshuro ya gatatu
    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashimiye Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ku nshuro ya gatatu
    Nyuma yo gutsinda, Mottley yasezeranyije abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z'ubuzima, umutekano n'ubwikorezi

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yashimiye-mottley-wongeye-kuyobora-barbados-ku-nshuro-ya-gatatu/

  • Nyarugenge: Ubukwe bwahindutse amarira, nyuma y'uko abageni baraye ku Kagari #rwanda #RwOT

    Abageni bo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bagize ibihe bitoroshye nyuma yo gukora ubukwe bwabo, aho byarangiye baraye ku biro by'Akagari ka Rwampara kubera ko umusore yari yabwiye umugore we ko bafite aho bazaba nyamara ntaho yari afite.

    Ibi byabaye ku wa 12 Gashyantare 2026, nyuma y'uko aba bombi basezeranye imbere y'amategeko mu Karere ka Kamonyi, bitegura gutangira ubuzima bushya nk'umugabo n'umugore. Umukobwa yari yambaye nk'umugeni, yiteguye kwinjira mu rugo rushya nk'uko yari yarabisezeranyijwe.

    Uyu mukobwa yavuze ko mbere y'ubukwe, umugabo yamwijeje ko afite inzu i Nyamirambo aho bari kuba, ndetse amubwira ko ari ho azatangirira ubuzima bwabo. N'ubwo yari yarigeze gusaba kujya kuyireba mbere, ngo umugabo we ntiyabimwemereye.

    Bageze i Kigali nimugoroba, aho kubajyana mu rugo, uwo musore yatangiye kubazengurutsa mu mihanda itandukanye, bageze aho bajyanwa mu kabari kari karimo abantu banywa inzoga. Ibi byateye uwo mukobwa n'abo bari kumwe urujijo n'agahinda, kuko batari biteze ko ari ho bari bucumbike.

    Nyuma y'igihe kinini bazenguruka, uwo musore yazanye abandi bantu batwara imyambaro y'ubukwe, bavuga ko bagiye kuberekeza aho inzu iri, ariko ntibyagira icyo bitanga. Ibi byatumye inzego z'ibanze zitabara, abageni bajyanwa kurara ku biro by'Akagari ka Rwampara.

    Nyuma y'ibi byabaye, uwo mukobwa yavuze ko atakibona uko yakomeza uwo mubano, ahubwo ateganya gusaba gatanya bitewe n'uko yabeshywe ku buzima bari bagiye gutangira.

    Abageni bo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bagize ibihe bitoroshye nyuma yo gukora ubukwe bwabo

    Source : https://kasukumedia.com/nyarugenge-ubukwe-bwahindutse-amarira-nyuma-yuko-abageni-baraye-ku-kagari/

  • Marina yatunguwe na Yvan Muziki ku rubyiniro amwambika impeta #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ridasanzwe ryo ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026, umuhanzi Yvan Muziki yanditse amateka akomeye mu buzima bwe bwite no mu muziki, ubwo yasabaga umukunzi we Marina kumubera umugore, imbere y’abari bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ye nshya yise 'Inganzo Ntahangarwa'.

    Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe cyari cyitabiriwe n’abahanzi n’abakunzi b’umuziki benshi, barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa na Kidum, bose bahurira mu gushyigikira uyu muhanzi wari ugiye kumurika album ye ya mbere mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi akorera umuziki hanze y’igihugu.

    Mu ijambo rye ryakoze ku mitima ya benshi, Yvan Muziki yatangaje ko Marina ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe, ndetse ko igihe cyo kubigaragaza ku mugaragaro cyari kigeze.

    Yagize ati 'Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga w’umuziki. Ni we nkunda. Mberetse imfura yanjye (Album), none mberetse n’umukazana (Marina). Mwakoze kuza kudushyigikira.'

    Ubwo yamwambikaga impeta, Marina yabanje gukuramo izindi mpeta yari yambaye, mbere yo kwemera iyo yahawe n’umukunzi we, ibintu byateje ibyishimo byinshi n’amashyi mu bari aho, cyane ko byabereye ku munsi wahariwe abakundana.

    Album 'Inganzo Ntahangarwa' igizwe n’indirimbo 17, aho Marina yagize uruhare rukomeye mu kuyitegura, haba mu myandikire no mu kuyiririmbamo. Ku rubyiniro, aba bombi banaririmbye zimwe mu ndirimbo bakoranye, bagaragaza ubufatanye bukomeye mu muziki no mu buzima busanzwe.

    Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya wo gushimira abamufashije, aho Yvan Muziki yahaye Massamba Intore impano y’ingofero, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu kumwinjiza mu muziki.

    Marina yambitswe impeta

    Source : http://isimbi.rw/marina-yatunguwe-na-yvan-muziki-ku-rubyiniro-amwambika-impeta.html

  • Abarimo Dj Caspi, Dj Cyusa, Zeby na Tania nibo bari bususurutse igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu 'FIRST CLASS FRIDAY' #rwanda #RwOT

    Abakunda imyidagaduro muri uyu Mujyi wa Kigali bafite impamvu ikomeye yo kwitegura neza kuri uyu wa Gatanu, aho igitaramo 'FIRST CLASS FRIDAY' kirabera muri Ti'Amo Lounge, imwe mu ma-Bar & Resto agezweho akomeje kwamamara kubera serivisi zinoze n'ikirere cyiza gituma abayigana bagira ibihe byiza.

    Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kirasusurutswa n'aba-DJ bafite ubunararibonye mu kuvanga umuziki ugezweho ndetse n'uwakera, barimo DJ Caspi na DJ Cyusa, bazwiho guhuza injyana zitandukanye zituma abantu bose babyina nta kwirobanura. Uretse abo, Zeby na Tania baraba bashinzwe gutuma abitabiriye barushaho kwinjira mu mwuka w'ibirori, binyuze mu buryo bwabo bwo gususurutsa abantu no kubagezaho ibyishimo byihariye.

    Abamaze kugera muri Ti'Amo Lounge bavuga ko ari ahantu hatanga ituze n'umutekano usesuye, kandi hakaba hari n'ibyokurya n'ibinyobwa byateguwe ku rwego rwo hejuru. Ni hamwe mu hantu hakomeje kuvugwa cyane muri uyu Mujyi wa Kigali, bitewe n'uburyo bwiza bwo kwakira abakiliya, ndetse n'imyidagaduro ihora ihabwa agaciro.

    Nk'akandi gashimwe ku bakiliya, ubuyobozi bwa Ti'Amo bwateguye promotion idasanzwe, aho ibiciro byagabanyijwe ku kigero cya 20% guhera saa yine z'ijoro (10:00pm), bikaba ari amahirwe akomeye ku bashaka gusohokana n'inshuti cyangwa abo mu miryango yabo.

    Iki gitaramo 'FIRST CLASS FRIDAY' ni amahirwe adasanzwe. Itegura neza, uzane n'abawe, maze uze wibonere ibyishimo bya nyabyo muri Ti'Amo Lounge i Remera impande ya Station ORXY.

    Abarimo Dj Caspi, Dj Cyusa, Zeby na Tania nibo bari bususurutse igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu 'FIRST CLASS FRIDAY'

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-dj-caspi-dj-cyusa-zeby-na-tania-nibo-bari-bususurutse-igitaramo-cyo-kuri-uyu-wa-gatanu-first-class-friday/

  • Lewis Hamilton akomeje gucecekesha abamubaza umubano we na Kim Kardashian #rwanda #RwOT

    Lewis Hamilton, umwe mu batwaye imodoka za Formula One bubashywe cyane ku Isi, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwanga kugira icyo atangaza ku  makuru amaze iminsi acicikana amuhuza n'umunyamideli n'umukinnyi wa filime Kim Kardashian.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Hamilton yabajijwe niba koko hari umubano wihariye uri hagati ye na Kardashian. Icyakora, yasubije mu magambo agaragaza ko atifuza kubivugaho byinshi, agira ati: 'Ubuzima bwanjye bwite si ikintu nkunda gusangiza buri wese. Hari ibyo mpitamo kugumana.'

    Aya magambo ye yahise arushaho kongera amatsiko mu bafana be no mu bakurikiranira hafi ubuzima bw'ibyamamare, cyane cyane ko amaze igihe agaragara hafi ya Kim Kardashian mu bihe bitandukanye. Aba bombi baherutse no kugaragara bari kumwe mu birori by'umukino wa nyuma wa Super Bowl, ibintu byatumye benshi bakeka ko umubano wabo ushobora kuba wararenze ubucuti busanzwe.

    Amakuru aturuka mu bantu begereye aba bombi avuga ko bamaze iminsi bagirana ibiganiro bya hafi kandi bakunze kugaragara basangira cyangwa bari mu birori byihariye. Nubwo bimeze bityo, nta n'umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro niba bakundana cyangwa niba ari inshuti zisanzwe.

    Lewis Hamilton asanzwe azwiho kurinda cyane ubuzima bwe bwite, aho kenshi yirinda kuvuga ku rukundo rwe mu itangazamakuru. Ibi bituma buri gihe havuka inkuru nyinshi zimuvugwaho, ariko we agakomeza guhitamo gutuza no kudaha agaciro ibivugwa byose. Ku rundi ruhande, Kim Kardashian na we ni umwe mu bagore bakurikirwa cyane ku Isi, ku buryo buri kintu cyose akora gihita gikurura amaso y'itangazamakuru.

    Lewis Hamilton akomeje gucecekesha abamubaza umubano we na Kim Kardashian

    Source : https://kasukumedia.com/lewis-hamilton-akomeje-gucecekesha-abamubaza-umubano-we-na-kim-kardashian/

  • Doja Cat agiye gutaramira i Kigali #rwanda #RwOT

    Icyamamarekazi ku rwego mpuzamahanga, Doja Cat amaze kwemeza ko agiye gutaramira i Kigali mu iserukiramuco ryitwa ‘Move Afrika’ riteganyijwe kubera muri BK Arena mu kwezi gutaha.

    Uyu muhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy ni we uzayobora ku nshuro ya gatatu igitaramo cya Move Afrika, gitegurwa na Global Citizen ku bufatanye na pgLang ya Kendrick Lamar.

    Igitaramo cyo mu Rwanda kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, mbere y’uko bakomereza muri Afurika y’Epfo.

    Ni no ku nshuro ya mbere kandi mu rugendo rwe rw’umuziki, Doja Cat azaba ageze ku mugabane wa Afurika gutaramira abafana be.

    Nubwo yari ategerejwe muri festival ya 'Hey Neighbour' itabashije kuba mu 2025 ndetse Isimbi yamenye ko agomba kuzahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda.

    Doja Cat ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/doja-cat-agiye-gutaramira-i-kigali.html

  • Rayon Sports yanyomoje Rugaju Reagan #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyize umucyo ku makuru yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan, wavuze ko iyi kipe yaba yarariye amafaranga ya myugariro wayo, Serumogo Ali bakavuga ko ntacyo ikipe yahawe.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashyizeho itangazo rivuga ko ibi byatangajwe atari ukuri kandi ko bigamije kuyobya abafana.

    Amakuru yari yatangajwe mu kiganiro 'Urubuga rw’Imikino' kuri Radio Rwanda ku wa 12 Gashyantare 2026, yavugaga ko mu gutandukana na Serumogo Ali habayemo uburiganya, kuko uyu mukinnyi ngo yari yaratanzweho amafaranga angana na miliyoni 10 Frw.

    Icyo gihe, Rugaju Reagan yumvikanishije ko ayo mafaranga yaba atarakoreshejwe uko bikwiye ndetse akitsa cyane ku cyo yise uburiganya bwabayemo.

    Nyuma y’uko ibi byateje impagarara zikomeye mu bakunzi ba Rayon Sports byatumye ubuyobozi bwihutira gusohora itangazo ribisobanura mu buryo burambuye.

    Muri iryo tangazo, bwagize buti 'Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports buramenyesha abakunzi bawo n’abanyarwanda muri rusange ko bwamaganye amakuru y’ibinyoma yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda Rugaju Reagan mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyatambutse kuwa 12/02/2026 ko habaye uburiganya mu igenda ry’umukinnyi Serumogo Ali.'

    Ubuyobozi bwakomeje busobanura ko, mu by’ukuri, Rayon Sports n’uyu mukinnyi bumvikanye gutandukana mu bwumvikane busesuye, kandi ko yagendeye Ubuntu ku mpande zombi.

    Amakuru avuga ko Rayon Sports yemeye kurekura uyu mukinnyi ku buntu kubera ko hari amafaranga bari bamufitiye angana na miliyoni 10 Frw, bakumvikana ko atazigera ayishyuza iyi kipe ndetse na we ko ntacyo bazamubaza ku mafaranga ikipe ya Al Merreikh Bentiu.

    ANNOUNCEMENT pic.twitter.com/IZzdFOglro

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) February 13, 2026

    Rayon Sports yanyomoje ibyo Rugaju Reagan yatangaje

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yanyomoje-rugaju-reagan.html