Author: webrwanda

  • Umunsi wa 21 wa Shampiyona urasiga bamwe bemeye icyaha #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 irakomeza guhera ku munsi w’ejo hakinwa umunsi wa 21.

    Uyu munsi wa 21, hateganyijwemo imikino ikomeye ishobora kugira ingaruka ku makipe ahataniye igikombe cya Shampiyona aho ikipe izakora ikosa ishobora gusigara mu gihe ushobora no gusiga ibintu bisubiye irudubi.

    Al Hilal na Al Merreikh tube tuzishyize ku ruhande kuko zitazatwara igikombe, turebe ku makipe yo mu Rwanda.

    Umukino wa mbere witezwe ni uwo Police FC izakiramo APR FC ejo saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

    Ubu APR FC ni yo kipe yo mu Rwanda iri imbere aho ifite amanota 38, Police FC ni yo iyikurikira ifite amanota 34 bivuze ko iramutse itsinze APR FC yahita igira amanota 37 hagasigaramo inota rimwe aho inafite umukino w’ikirarane.

    Gutsinda kwa APR FC byaba bivuze ko bisa n’ibyarangiye kuri Police FC kuko kuzakuramo amanota 7 kuri APR FC ni ibintu byazagorana.

    Undi mukino witezwe ni umukino wo ku Cyumweru, Rayon Sports ya 6 ku rutonde n’amanota 32 (ifite umukino umwe w’ikirarane) izakiramo Mukura VS ya 7 n’amanota 31.

    Gutsinda uyu mukino kuri Rayon Sports yahita igira amanota 35 bivuze ko yaba yagiye mu makipe ahatanira igikombe ariko kuwutakaza byaba bivuze ko nayo irimo igenda ibura amahirwe ku gikombe.

    Ingengabihe y’umunsi wa 21

    Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 20

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-wa-21-wa-shampiyona-urasiga-bamwe-bemeye-icyah.html

  • Urubanza rwa Muchoma rwashyizwe mu muhezo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko urubanza ruregwamo abarimo Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma na Barafinda Sekikubo Fred rushyirwa mu muhezo ku bw’inyungu z’urukiko n’umutekano w’Igihugu.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro habereye urubanza nshinjabyaha ruregwamo abarimo Barafinda, Muchoma, Patrick, Jutsin na Japhet bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya YouTube.

    Mu cyumba cy’iburanisha, umucamanza yabajije Muchoma niba yiteguye kuburana akaniburanira kuko nta mwunganizi we wari uhari, avuga ko yiburanira kuko umwunganira akiri mu nzira kimwe na Barafinda wavuze ko na we yiburanira.

    Ubushinjacyaha bwisunze ingingo y’131 y’imanza nshinjabyaha, aho umucamanza afite ubushobozi bwo gushyira urubanza mu muhezo, bwasabye ko uru rubanza rwabera mu muhezo kuko ibyaha bakurikiranyweho ari mbonezabupfura bishobora guteza umutekano mucye.

    Umucamanza yabajije ababurana niba bemera ko rwabera mu muhezo, bavuga ko bifuza ko rwabera mu ruhame aho Muchoma we yavuze ko afite abantu baje bavuye muri Ambasade baje kumva urubanza rwe.

    Nyuma yo kugenzura ubu busabe bwose, Umucamanza yafashe umwanzuro ko ku bw’Inyungu z’Urukiko n’Umutekano w’Igihugu rubera mu muhezo.

    Urubanza rwa Muchoma rwashyizwe mu muhezo

    Barafinda yashakaga ko urubanza rwe rujya mu muhezo

    Source : http://isimbi.rw/urubanza-rwa-muchoma-rwashyizwe-mu-muhezo.html

  • RMC yaganiriye n’abanyamakuru ba Sports bafata ingamba zikomeye #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), rwahuye na bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru, abayobozi b’ibiganiro bya siporo ndetse n’abanyamakuru bashakira hamwe umuti w’ibibazo bimaze iminsi muri iki gisata.

    Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ibera ku cyicaro cya RMC aho yayobowe n’Umuyobozi w’uru rwego, Mutesi Scovia.

    Mu banyamakuru bari bitabiriye iyi nama barimo Jado Castar wa B&B Kigali FM, Sam Karenzi, Musangamfura Lorenzo, Ishimwe Ricard ba SK FM, Claude Hitimana na Ngabo Roben ba Radio&TV10 n’abandi.

    Abanyamakuru ba Siporo bemeye ko mu itangazamakuru harimo ikibazo (crise) gituma aho gushyigikirana ahubwo abantu batakana hagati yabo.

    RMC yabibukije ko bagomba gukora kinyamwuga, kwirinda kubangikanya indi mirimo yo mu ikipe n’itangazamakuru, kwirinda amagambo asesereza kuri micro n’ibindi.

    Biyemeje ko bigiye guhagarara ubikoze akazabihanirwa harimo guhagarikwa amezi 3, kwamburwa ikirita y’itangazamakuru, guhagarikwa burundu mu mwuga n’ibindi.

    Abanyamakuru bavuga cyangwa bataka abandi batari bagenzi babo nk’abayobozi b’amakipe, abayobozi runaka, basabye bagenzi babo kwirinda kubyijandikamo ko uwavuzwe najya atanga ikirego bazajya bahana uwamuvuze.

    Jado Castar yasabye RMC ko yabemerera nk’abanyamakuru ba siporo bazicarana bakishakamo andi mabwiriza abagenga yiyongera kuyo RMC yaberetse, arabyemererwa.

    Mutesi Scovia ni we wayoboye iyi nama

    Sam Karenzi na we yari muri iyi nama nyunguranabitekerezo

    Jado Castar yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/rmc-yaganiriye-n-abanyamakuru-ba-sports-bafata-ingamba-zikomeye.html

  • Ubushobozi buri mu byo Linda wamamaye muri filime 'Umuturanyi’ yakundiye umugabo we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kayitesi Alice, wamamaye muri sinema nyarwanda nka Linda, yasabye abakobwa ku kujya bareba ku ntumbero y’ubushobozi bw’umusore mbere yo gufata umwanzuro wo gushakana na we kuruta gushingira ku kuba bakundana gusa.

    Uyu mukinnyi wa filime muri filime y’uruhererekane 'Umuturanyi’ nka Linda avuga ko ashingiye ku buryo ibintu byifashe kuri ubu byaba ari uguhubuka gukomeye ku mukobwa mu gihe yaba afashe umwanzuro wo gukundana n’umusore ashingiye ku ngingo yo kuba bakundana gusa akirengagiza ibijyanye n’aho ibizabatunga bizava mu gihe bazaba bamaze kubana.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Linda yemeje ko ingingo yo ugukururana n’ukwiyumvanamo kw’amarangamutima hagati y’umukobwa n’umusore nayo ari ingenzi ariko ko itakabaye ihabwa intebe mbere yo kubanza kureba niba umusore afite ubushobozi bwo gutunga umugore.

    Ati 'Ako kantu ko kuba wumva wakunze umusore ni ngombwa pe ariko nshingiye ku buryo inzara iryana hamwe ikurya uri kumwe n’uwo mukunzi wawe wakundiye urukundo ugahita ubona isura irahindutse. Urugo rurimo inzara bararyana.'

    Linda yashimangiye ko abakobwa bakwiye kujya bahitamo uwo bagomba kubana bazirikana kureba niba hari intambwe azatuma biyongeraho ku buzima bari basanzwe babayemo kurusha gushakana n’abazatuma basubira inyuma.

    Ati 'Aho kugira ngo mbane n’umuntu ansubize inyuma kurenza aho nari ndi mbere y’uko duhura namureka pe. Ntabwo ndi kubwira abakobwa bakurikire amafaranga mu buryo bwose bayabonamo niyo bwaba budaciye mu nzira nziza ariko ni ngombwa gutekereza kuko bazabaho.'

    Uyu mugore avuga ko iyi myumvire ari n’aho yavanye igitekerezo cyo gukora filime ye nshya yise 'Inyenyeri’, yibanda ku nkuru z’abantu bashakana cyangwa babana n’abandi ariko bamwe muri bo bagaheranwa n’ibitekerezo byo kuzegukana imitungo.

    Uretse kuba yaramenyekanye cyane muri filime 'Umuturanyi’, izina rye ryongeye kuvugwa cyane mu 2021 nyuma yo kurokoka ibitero bya FLN mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018.

    Linda yavuze ko urugo rurimo inzara abantu baryana

    Source : http://isimbi.rw/ubushobozi-buri-mu-byo-linda-wamamaye-muri-filime-umuturanyi-yakundiye-umugabo.html

  • Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe #rwanda #RwOT

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda yagaragaje ko ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1,09 $, ni ukuvuga arenga miliyari 1.598,3 Frw mu 2024 avuye kuri miliyoni 886,9 $ ryari ririho mu 2023.

    Iyi raporo yasohotse ku wa 17 Gashyantare 2026 igaragaza ko mu 2024, urwego rw'imari rwashowemo miliyoni 299,1$ bingana n'izamuka rya 27,2%; urwego rw'inganda rwashowemo miliyoni 267,1 $; urwego rw'ubwubatsi rwashowemo miliyoni 150,5 $; na ho inzego z'ubuhinzi, uburezi n'ubuzima zashowemo ishoramari mvamahanga rya miliyoni 107,7 $.

    Ibihugu byagize uruhare runini mu ishoramari mvamahanga biyobowe n'Ibirwa bya Maurice aho abashoramari babikomokamo bashoye miliyoni 251,1 $, muri Kenya havuye ishoramari rya miliyoni 140,3 $, mu Bushinwa havuye ishoramari rya miliyoni 108,6 $, abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashoye miliyoni 103,9 $, naho mu Budage hava ishoramari rya miliyoni 65,3 $.

    Iri shoramari mvamahanga rirebwe hagendewe mu miryango n'uturere tw'Isi, umuryango wa COMESA wavuyemo ishoramari mvamahanga ringana na miliyoni 418,6 $, muri OECD hava iringana na miliyoni 340,6 $, muri SADC havuye ishoramari rya miliyoni 293,4 $, ayavuye muri Aziya aba miliyoni 228,2 $, umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ukurikiraho na miliyoni 159,1 $.

    Inguzanyo zavuye mu mahanga zinjiye mu bigo by'ubucuruzi byo mu Rwanda, zageze kuri miliyoni 543,6 $ bingana n'izamuka rya 28,5% kuko yari miliyoni 423 $.

    Iyi raporo igaragaza ko izi nguzanyo mvamahanga zazamutse kubera ko ibigo biri imbere mu gihugu byagujije mu bigo bikora imirimo imwe byo mu mahanga aho bifitemo uruhare rwa 60,8% mu gihe 39,2% by'izi nguzanyo zavuye mu mahanga zatanzwe n'ibigo bidahuje ibyo bikora.

    Ibigo byasubije muri ubu bushakashatsi birenga 380. Igicuruzo rusange cyabyo cyari miliyari 3,9 $ mu gihe mu mwaka wa 2023 igicuruzo rusange cyari miliyari 3,6 $.

    Iyi raporo igaragaza ko mu 2024 ibigo by'abikorera bifite ba nyirabyo b'abanyamahanga babifitemo hejuru ya 10% byabonye inyungu iri hejuru ya 36,4%, igera kuri miliyoni 179,5 $ avuye kuri miliyoni 176,5 $ mu 2023.

    Inyungu itarasaranganyijwe abanyamigabane, igashorwa muri ibi bigo na yo yiyongereyeho 34,6% igera kuri miliyoni 125,4 $.

    Ni mugihe inyungu yasaranganyijwe abanyamigabane b'ibi bigo na yo yiyongereyeho 15,2%, igera kuri miliyoni 38,3 $ mu 2024.

    Ishoramari mvamahanga mu 2024 ryatanze akazi ku bantu ibihumbi 69.341, muri bo 97,6% ni Abanyarwanda. Ni mu gihe mu mwaka wari wabanje abari babonye akazi mu Rwanda bivuye ku ishoramari mvamahanga bari 59.916.

    Source : https://rushyashya.net/ishoramari-mvamahanga-ryageze-kuri-miliyari-1-5983-frw-mu-mwaka-umwe/

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU #rwanda #RwOT

    Ku wa 17 Gashyantare 2026, umusesenguzi Grace Wanjiru yasohoye ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uherutse kugirwa Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), amusaba kugaragaza ubuyobozi bushingiye ku biganiro n'amahoro mu karere k'Ibiyaga Bigari.

    Muri iyo baruwa, umwanditsi avuga ko yumvise neza ijambo rya Ndayishimiye yavugiye mu nama ya AU i Addis Ababa ku wa 14 Gashyantare 2026, aho yashimangiye ubumwe, ubufatanye n'akamaro k'ibiganiro mu gukemura ibibazo bya Afurika. Icyakora, agaragaza impungenge ko imikorere ye ishobora kudahuza n'ayo magambo, ashingiye ku byo yagaragaje mu gihe yayoboraga Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) mu 2022.

    Ibaruwa igaruka cyane ku ruhare rw'ingabo z'u Burundi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bivugwa ko aho kwibanda ku kurinda abasivili no gushyigikira inzira y'amahoro ya Nairobi na Luanda, zifatanyije n'ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo ndetse n'umutwe wa FDLR mu mirwano irwanya M23. Umwanditsi abona ibi nk'ibinyuranyije n'inshingano z'ingabo zoherejwe n'akarere.

    Iyo baruwa kandi inenga uburyo u Burundi bukomeje kohereza ingabo muri RDC n'ubwo hari imbaraga mpuzamahanga zigamije kugabanya umwuka mubi mu karere, zirimo ibiganiro byashyigikiwe n'ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar. Nk'uko Wanjiru abivuga, ibi bishobora kutajyana n'umurongo w'ibiganiro Perezida Ndayishimiye ahora ashyira imbere mu ruhame.

    Undi mwanya munini wagarutsweho ni ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo zahungiye mu Burundi, aho bivugwa ko ziri mu nkambi zuzuye cyane kandi zidafite ibikoresho bihagije, ibintu byateje impfu z'abagera ku 150 mu byumweru bibiri gusa. Umwanditsi asaba ko hakongerwa imbaraga mu korohereza izo mpunzi gutaha ku bushake igihe umutekano wagarurwa iwabo.

    Ibaruwa inagaruka ku birego bivuga ko ingabo z'u Burundi zishyirwa mu majwi ku byaha byibasiye abasivili mu gace ka Minembwe muri Kivu y'Amajyepfo, ndetse n'ikibazo cy'abasirikare bavuga ko bamaze igihe badahembwa neza mu butumwa bwo hanze, bikomeje kugabanya morale mu gisirikare.

    Mu gusoza, umwanditsi asaba Perezida Ndayishimiye gushyira imbere amahoro, ubwiyunge n'iterambere ry'igihugu cye mbere yo gutekereza ku nshingano z'umugabane, ashimangira ko Afurika ikeneye ubuyobozi bukomeye ariko bushingiye ku kuri, ku biganiro no ku kubahiriza amahame y'amahoro n'umutekano mu karere.

    Source : https://rushyashya.net/ibaruwa-ifunguye-yandikiwe-perezida-evariste-ndayishimiye-ku-buyobozi-bushya-bwa-au-itera-impaka/

  • Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17/02/2026, hirya no hino ku Mbugankoranyambaga, Interahamwe ruharwa zikidegembya n'Abazikomokaho, biriwe biriza amarira y'Ingona, bavuga ko bari Kwibuka Umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuye mu myaka 6 ishize.

    Twibukiranye ko uyu muhanzi, yiyahuriye muri kasho ya station ya Polisi ya Remera, aho yari yatawe muri yombi, akekwaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko na ruswa.

    Kizito Mihigo, wari ugonganye n'ubutabera ku Nshuro ya Kabiri, yari asanzwe ari umuntu ubeshejwe hanze n'Imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

    Kurenga kuri izo mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika, akongera gukora ibyaha akisanga mu maboko y'inzego z'umutekano ubugira kabiri, biri mu byari byamuhungabanyije cyane, ananirwa kwiyakira, nk'uko byagarutsweho na Me Mukamusoni Antoinnette, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi Tv, nyuma gato y'urupfu rwa kizito.

    Me Mukamusoni, avuga ko Kizito mu magambo make yari afite umunsi umwe mbere yo kwiyahura, yavugaga ko yemera ibyaha yafatiwemo, ndetse yiteguye no kongera gusaba imbabazi, nubwo azihabwa akazipfusha ubusa.

    Tugarutse ku Nterahamwe ziri kwiriza Amarira y'Ingona zibeshya ko ziri kuririra Kizito, Ibitutsi mwamutukaga aherekeza umukuru w'Igihugu muri Rwanda Day, atera indirimbo yubahiriza igihugu mu birori bikuru by'igihugu, aka kanya mubibyaje urukundo mukuye he?

    Aka kanya mwiyibagije Amabuye mwamuteraga , avanze n'ibitutsi no kumuhigira ko muzongera mukamutema, iyo yabaga yahimbye indirimbo zifasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi?

    Urukundo mutakunze Kizito, mukamushora mu byaha biremereye birimo kugambanira igihugu no kugambirira kugirira nabi Ubutegetsi n'umukuru w'igihugu, mumwizeza kuzamugira minisitiri wa Siporo n'Umuco, mwarukuye he amaze kwitaba Imana?

    Aka kanya mukuye he urukundo mukunda Kizito Mihigo, mutamukunze amaze guhabwa Imbabazi na Perezida wa Repubulika ngo mumuhe agahenge, ahubwo mukongera mukamushora mu byaha by'ubugizi bwa nabi atamaze kabiri hanze, bigatuma atesha agaciro imbabazi za Perezida wa Repubulika yahawe? Murukuyehe aka kanya umuntu amaze imyaka 6 atakiriho?

    Interahamwe iyo muba mukunda Kizito, ntimuba mwaramwoheje, akagwa mu Mutego mutindi, wo kugambirira kugirira nabi Leta y'ubumwe yamuhaye byose, mumwizeza ibitangaza mudateze kumuha.

    Kizito nawe yatengushye Abafana be,umunsi yemera akanizera ko #interahamwe zahekuye igihugu zikamwicira umubyeyi, hari akeza kaziturukaho.

    Interahamwe, Nimureke Kizito aruhukire mu mahoro. Gukomeza kumugira intwaro ya politike mukoresha murwanya u Rwanda, ni ibitabapfu muri guta, bidateze kuzagirira aho bibageza, kandi murashinyagurira Umuryango we!!

    Nimucire Birarura.

    The Future TV

    Source : https://rushyashya.net/urukundo-interahamwe-zize-gukunda-kizito-zitamukunze-zica-abe-muri-jenoside-zakoreye-abatutsi-zirukura-he/

  • Jose Chameleone yabazwe ijisho #rwanda #RwOT

    Jose Chameleone yatangaje ko igikorwa cyo kumubaga jisho cyagenze neza nyuma yo guhura n’ikibazo cyatumaga atangira gutakaza ubushobozi bwo kubona.

    Joseph Mayanja wamamaye nka Dr.Jose Chameleone abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yatangiye kubona ko ijisho rye ry’iburyo riri kugenda rita ubushobozi bwo kureba ku buryo bwihuse, bituma afata icyemezo cyo kwihutira kujya kwa muganga ngo atazahura n’ingaruka zirambye.

    Yahise agana abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’amaso bo ku bitaro bya Kampala Eye Lasik Hospital banahise bamukorera operasiyo igamije gukumira ko yakomeza gutakaza ubushobozi bwo kureba burundu.

    Iyi operasiyo yayobowe na Dr. Ludovica Tindebwa Fadr, aho byatangajwe ko yagenze neza kandi itanga icyizere cy’uko azakira neza.

    Nyuma yo kubagwa, Jose Chameleone yasangije abafana be ifoto agaragara aseka, ijisho rimwe ripfutse, agaragaza ko ameze neza kurusha mbere.

    Mu butumwa bwe, yashimiye Imana n’abaganga bamufashije, yagize ati 'Ndashimira Imana yongeye kumpa undi munsi mwiza. Ndashimira Dr. Ludovica Tindebwa Fadr n’ikipe yose ya Kampala Eye Lasik Hospital bambaze kandi bakanyitaho neza. Nari ndimo gutakaza ubushobozi bwo kureba , kandi nkomeje gusaba Imana gukomeza kunkiza.'

    Si ubwa mbere Jose Chameleone agaragaje ibibazo by’ubuzima kuko no mu mwaka ushize nabwo yajyanywe kwa muganga igitaraganya, ndetse aza kujya no kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kongera kugaruka mu bikorwa bye bya muzika.

    Nyuma gato y’icyo gihe yavuze ko yahisemo no kureka kunywa itabi n’inzoga, mu rwego rwo kwita ku buzima bwe.

    Jose Chameleone yabazwe ijisho

    Source : http://isimbi.rw/jose-chameleone-yabazwe-ijisho.html

  • RICH na RBC bifashishije Shampiyona y’abakozi mu kurwanya Malaria #rwanda #RwOT

    Umuryango w’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero (RICH) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), byahaye ubutumwa abitabiriye isozwa rya Shampiyona y’Abakozi bwo kwirinda no kurwanya Malariya.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, ni bwo hasojwe Shampiyona y’Abakozi ihuza ibigo bya Leta n’iby’abikorera (Private Sector).

    Isozwa ry’iyi mikino, ryitabiriwe n’abakunzi b’iyi Shampiyona bari benshi kuri Kigali Pelé Stadium.

    Abayobozi ba RICH na RBC bari kuri iyi mikino, bafashe umwanya hagati mu mukino bagerageza gutanga ubutumwa bwo kurwanya Malariya.

    Ubundi butumwa bw’ingenzi bwatanzwe muri ubu bukangurambaga, ni ubwo kubwira abaturage kujya bakira neza abakozi batera umuti wica imibu mu nzu (Indoor Residual Spraying — IRS).

    Abari bahagarariye RBC, basobanuye ko gutera umuti wica imibu mu nzu ari umwe mu ngamba zikomeye zo kugabanya imibu itera Malariya, cyane cyane mu Turere dukunze kwibasirwa n’iki cyorezo.

    Umukozi wa RICH, Kaneza Narcisse, yashimangiye ko kurwanya Malariya bisaba ubufatanye bwa buri wese, abakinnyi, abafana, abayobozi n’abaturage muri rusange.

    Yakomeje avuga ko buri wese aramutse ashyize mu bikorwa ingamba zo kwirinda iyo ndwara nko gukuraho ibidendezi by’amazi n’ahandi hororokera imibu, kurara mu nzitiramibu zikoranye umuti, kujya kwivuza no kugana abajyanama b’ubuzima ukibona ibimenyetso bya Malariya birimo umuriro, kubabara umutwe no kunanirwa n’ibindi.

    Ubu bukangurambaga kandi, bugaragaza ko Siporo atari amarushanwa gusa ahubwo ishobora no kuba urubuga rukomeye rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage.

    Aba bakomeje bavuga ko iyo Siporo ihujwe n’ubutumwa bwiza bw’ubuzima, bituma haboneka impinduka irambye mu mibereho y’abaturage no mu kurwanya indwara nka Malariya.

    RICH na RBC bifashishije imikino mu kurwanya malaria

    RBC yari ifitemo ikipe

    Source : http://isimbi.rw/rich-na-rbc-bifashishije-shampiyona-y-abakozi-mu-kurwanya-malaria.html

  • Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo, igikorwa cyahuje abayobozi, abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuzima n'abaturage, hibandwa ku bukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA no gushishikariza ikoreshwa ry'agakingirizo mu buryo buboneye.

    Dr. Murerwa Joyce Mireille, Umukozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC

    Iki gikorwa cyitabiriwe na Dr Murerwa Joyce Mireille Other Prevention Senior Officer/RBC wagaragaje ko agakingirizo gakomeje kuba imwe mu ntwaro zikomeye mu kurinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Yagize ati: 'gukoresha agakingirizo uko bikwiriye ni imwe mu ngamba zihamye mu guhangana n'ubwandu bushya. Cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza gafasha no kuboneza urubyaro bityo tukabyara abo dushoboye kurera.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, yibukije abaturage ko agakingirizo ari ingenzi mu gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA no mu kwirinda inda zitateganyijwe.

    Yashimangiye ko AHF- Rwanda n'akarere ka Bugesera bazakomeza gufatanya n'inzego z'ubuzima mu bukangurambaga bugamije gukomeza kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage, birinda gutwara inda zitateganyijwe cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza kaba kizewe

    Gilbert Mbaraga ni Medical manager wa AHF-RWANDA

    Muri AHF Rwanda,, yatanze ubutumwa bushingiye ku gukangurira abantu bose kurushaho kwirinda no kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abo bakunda.

    yashimangiye ko agakikirizo ari kimwe mu bikoresho by'ingenzi kandi byizewe mu gukumira ubwandu bwa VIH/SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no gukumira inda zitateganyijwe.

    Yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya VIH, buri wese akwiye kugira uruhare rwe mu kwirinda, kwipimisha no gukoresha neza uburyo bwo kwirinda.

    Gilbert Mbaraga yagaragaje uruhare rwa AIDS Healthcare Foundation ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi zo kwipimisha, ubujyanama kuri VIH ku buntu, no gukomeza ubukangurambaga bugamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bushya.

    Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Umuryango AHF Rwanda, uzakomeza gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo gukumira no kuvura Virusi itera SIDA.

    Yagize ati: 'Dukomeje gushyigikira ibikorwa bigamije gukumira ubwandu no gutanga serivisi z'ubujyanama n'isuzuma ku buntu. Agakingirizo ni igikoresho cyoroshye kuboneka ariko gifite uruhare runini mu kurengera ubuzima.'

    Josiane Utuye mu murenge wa Rweru wari witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko ibiganiro byatanzwe byabafashije kurushaho gusobanukirwa akamaro k'agakingirizo no gukuraho imyumvire itari yo ikiri kuri bamwe.

    Kubwimana w'imyaka 31 yavuze ko yungutse ubumenyi ku ikoreshwa ry'agakingirizo mu buryo buboneye, anasaba ko ubukangurambaga bwakomeza kugera mu midugudu yose.

    Muri iki gikorwa kandi hatanzwe udukingirizo ku buntu, hanatangwa serivisi zo gupima Virusi itera SIDAku bushake ndetse no gutanga ubujyanama ku buzima bw'imyororokere.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo wizihizwa buri tariki ya 23 Gashyantare buri mwaka hagamijwe kwibutsa isi yose ko kwirinda no gukumira ari inkingi ya mwamba mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage.

    Source : https://rushyashya.net/bugesera-rweru-hizihirijwe-umunsi-mpuzamahanga-wagakingirizo-hibutswa-akamaro-ko-kwirinda-no-gukumira-virusi-itera-sida/