Author: webrwanda

  • Yampano yatakambiye Urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire bwatanzwe na Uworizagwira Florient uzwi nka Yampano, utarishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse kumufunga by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho.

    Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2026, umunyamategeko wa Yampano yabwiye urukiko ko umukiriya we atemera umwanzuro wafashwe mbere, asaba ko wafatwa ukundi hashingiwe ku mpamvu zitandukanye.

    Yavuze ko ku byaha bitatu akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa ndetse no kwangiza ikintu cy’undi, Yampano yabisabiye imbabazi.

    Yanagaragaje ko yari yaratangiye gahunda yo kwivuza ikibazo cyo kunywa urumogi mu Bitaro bya CARAES Ndera, aho ngo hari impinduka nziza zari zatangiye kugaragara.

    Uruhande rw’uregwa rwanashingiye ku mbabazi zatanzwe na Uwineza Diane, uvugwaho kuba yarakorewe bimwe muri ibyo byaha, ruvuga ko byakagombye kwitabwaho mu isuzuma ry’urubanza.

    Gusa Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko imbabazi zatanzwe n’uwahohotewe zidakuraho ibyaha, bityo ko zitagomba kugira ingaruka ku cyemezo cyafashwe.

    Bwavuze kandi ko Urukiko rw’Ibanze rwabonye impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho ibyo byaha, busaba ko yakomeza gufungwa by’agateganyo kugeza igihe urubanza ruzatangirira kuburanishwa mu mizi.

    Yampano na we yahawe ijambo, avuga ko igihe amaze muri gereza cyamwigishije byinshi kandi ko atazongera gukora ibyaha.

    Yagarutse ku bibazo by’ihungabana yavuze ko byatewe n’amashusho y’urukozasoni yavanywe muri telefoni y’umuryango we n’abagizi ba nabi, ibintu yavuze ko byagize uruhare mu makimbirane yaje kuvuka hagati yabo.

    Yasabye urukiko kumuha amahirwe yo kuburana ari hanze, yizeza ko azubahiriza amabwiriza yose yashyirwaho.

    Urukiko rwatangaje ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku wa 26 Kamena 2026 saa munani.

    Yampano yasabye ko yarekurwa akaburana ari hanze

    Source : http://isimbi.rw/yampano-yatakambiye-urukiko-asaba-kurekurwa-by-agateganyo.html

  • Iran ikomeje inzozi zo kurenga amatsinda, nyuma yo kunganya n'u Bubiligi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Iran yakomeje kugira icyizere cyo kugera mu cyiciro gikurikiraho cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo kunganya ubusa ku busa (0-0) n’u Bubiligi mu mukino wabereye kuri Sitade ya SoFi Stadium.

    N’ubwo Iran itarabasha kubona intsinzi muri iri rushanwa, yakinnye umukino ushimishije cyane, cyane cyane umunyezamu wayo Alireza Beiranvand, wakoze akazi gakomeye akuramo imipira irindwi yari ishobora kuvamo ibitego. Mu bihe byaranze umukino, yagaragaje ubuhanga budasanzwe akuramo ishoti rikomeye rya Maxim De Cuyper, ndetse yongeye kumuhagarika ku munota wa 86 ubwo yari abonye uburyo bwiza bwo gutsinda.

    Umutoza wa Iran, Amir Ghalenoei, yashimye umunyezamu we, avuga ko ari umwe mu banyezamu beza Iran yagize mu mateka kandi ko uyu munsi yagaragaje urwego rwo hejuru cyane.

    Ku rundi ruhande, Iran yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye, cyane cyane nyuma y’uko myugariro w’u Bubiligi Nathan Ngoy ahawe ikarita itukura ku munota wa 66, nyuma yo gukorera ikosa Mehdi Taremi wari ugiye gusigara wenyine imbere y’izamu.

    N’ubwo u Bubiligi bwarangije umukino bukina ari abakinnyi 10, bwakomeje guhanga uburyo bwinshi bwo gutsinda, burasa amashoti 23 yose hamwe. Icyakora, impande zombi zasoje umukino zinganyije, zikomeza kugira amanota angana nyuma y’imikino ibiri.

    Umukinnyi wa Iran Alireza Jahanbakhsh yavuze ko bishimiye cyane uko bitwaye, ndetse ko bumvaga bari bakwiye no kubona intsinzi.

    Iyi ntsinzi ibuze ntiyahungabanyije icyizere cya Iran, kuko igifite amahirwe menshi yo gukora amateka yo kugera bwa mbere mu mikino ya kamarampaka y’Igikombe cy’Isi.

    Iran ikomeje inzozi zo kurenga amatsinda, nyuma yo kunganya n’u Bubiligi

    Source : https://kasukumedia.com/iran-ikomeje-inzozi-zo-kurenga-amatsinda-nyuma-yo-kunganya-nu-bubiligi/

  • Shaddyboo yaraye asambanyijwe ku gahato #rwanda #RwOT

    Mbabazo Chadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yaraye asambanyijwe ku gahato na Yugi Umukaraza wari wagiye kumusura.

    Mu butumwa uyu mubyeyi w’abana babiri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze yaraye ahohotewe bikomeye cyane.

    Yavuze ko Yugi yaje iwe azi ko aje gushaka uko bakwiyunga, ariko birangira ahohotewe.

    Ati “Ejo ni joro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.’

    ‘Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane. Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k’umuntu ni ingenzi. Ndabinginga, mumfashe.”

    Yavuze ko adashobora gusohoka mu nzu kubera iki kibazo yahuye nacyo.

    Ati “Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.’

    Shaddyboo akaba yabwiye igihe ko Yugi yagiye kumusura yitwaje inzoza, akamusindisha mu gitindo agasanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

    Ikirushijeho ngo ni uko yari mu kwezi k’umugore ashobora kuba yasama, yabimubwiye undi ahita ahava agenda yiruka.

    Shaddyboo amaze iminsi agaragaza ko arimo kurwana no gukiruka ibikomere by’ahahise he hamusigiye, aho arimo no kurwana n’intambara yo guhindura amazina kugira ngo nayo asigare ahahise.

    Shaddyboo yavuze ko yaraye asambanyijwe ku gahato na Yugi

    Yugi ushinjwa na Shaddyboo kumuhohotera

    Source : http://isimbi.rw/shaddyboo-yaraye-asambanyijwe-ku-gahato.html

  • Ingabo z'u Burusiya zinjiye muri Kostyantynivka, Ukraine iri mu kangaratete #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Burusiya zinjiye mu mujyi w’ingenzi wa Kostyantynivka uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine, kandi ubu ziragerageza kuwugota. Abasirikare ba Ukraine babwiye BBC ko uwo mujyi ubu uri ‘mu kangaratete’, bivuze ko nta ruhande na rumwe rukiwugenzura neza. Umusirikare wa Ukraine ukoresha drone muri ako gace, wasabye ko amazina ye atatangazwa, yagize ati: ‘Banyura inyuma y’imirongo yacu y’ubwirinzi, kandi mu mijyi biragoye cyane kubirukana.’ Kostyantynivka ni irembo rijya mu bindi bice bya Donbas bisigaye bigenzurwa na Ukraine.

    Niba uwo mujyi ufaswe n’u Burusiya, ingabo zabwo zizoroherwa no kugera ku mijyi ikomeye ya nyuma ya Ukraine iri mu burasirazuba, ari yo Kramatorsk na Sloviansk. Ibyo byatuma u Burusiya bwegereza cyane intego yabwo yo kwigarurira burundu akarere ka Donbas, imwe mu ntego z’ingenzi z’ubutegetsi bw’u Burusiya muri iyi ntambara.

    Mu mezi ashize, intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yari yarahagaze hafi y’imirongo y’intambara idahinduka cyane. Abayobozi b’ingabo za Ukraine bavuga ko muri uyu mwaka bongeye kwisubiza ibice by’ubutaka byinshi kurusha ibyo batakaje.

    Abo bayobozi bavuga ko ibyo byahungabanije imihanda n’inzira z’ingenzi u Burusiya bukoresha mu gutwara ibikoresho hagati y’umupaka wabwo na Crimea, intara ya Ukraine igenzurwa n’u Burusiya.

    Ku Cyumweru, abayobozi b’iyo ntara bashyizweho n’u Burusiya bahagaritse kugurisha lisansi ku baturage kubera ikibazo cy’ibura ryayo.

    Nanone, ibitero bya Kyiv byibasiye inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli i Moscow, i St Petersburg no mu tundi duce tw’u Burusiya, bigamije gutuma abaturage b’Abarusiya baba kure y’urugamba bumva ingaruka z’iyi ntambara.

    Ariko muri Kostyantynivka, ingabo z’u Burusiya zinjiye ziturutse mu majyepfo, kandi zimaze no kugaragara ku rundi ruhande rw’umujyi mu majyaruguru. Moscow ivuga ko ingabo zayo zirimo gutera imbere byihuse mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Kostyantynivka kandi ko zagose bamwe mu basirikare ba Ukraine.

    Ariko Kyiv irabihakana. Jenerali Oleksandr Bakulin, uyoboye Brigade ya 19 y’ingabo za Ukraine ishinzwe kurinda uwo mujyi n’utundi duce tuwukikije, yavuze ko ‘ibintu bikigenzurwa’ kandi ko ‘umwanzi ataragera ku ntsinzi.’

    Nubwo bimeze bityo, yemera ko hari abasirikare b’u Burusiya bagera ku 130 bakiri muri uwo mujyi.

    Umwe mu basirikare ba Ukraine bakorera muri Kostyantynivka yavuze ko uko ibintu bimeze ku rugamba bishobora kuba bitari bibi nk’uko Moscow ibivuga, ariko ko bigaragara ko bibi kurusha uko abayobozi ba Ukraine bemera kubitangaza ku mugaragaro.

    Ingabo z’u Burusiya zinjiye muri Kostyantynivka, Ukraine iri mu kangaratete

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-zu-burusiya-zinjiye-muri-kostyantynivka-ukraine-iri-mu-kangaratete/

  • Umubyeyi wawe ugushyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside witandukanye na we – Kaboneka – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro cy’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka cyabaye ku wa 19 Kamena 2026.

    Kaboneka yabasabye kuvuguruza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije uburyo Igihugu kimaze kwiyubaka mu myaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Ati “Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muhagarare ku maguru yombi mu banyomoze, mubabwire muti …. murabeshya, abenshi banabivugira ku ikoranabuhanga murikoreshe mubeshyuze ibinyoma byabo ndetse n’umubyeyi wawe ugushyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside mumwite umugome mutitaye ko ari abanyu mwitandukanye. Ni ababashuka.”

    Kaboneka yibukije aba banyeshuri ko Inkotanyi zitanze Igihugu cyari cyageze ahabi hashoboka, bituma hari n’abamena amaraso yabo ngo bitangire u Rwanda.

    Ati ‘Mwebwe rero ntabwo tubasabye kuyamena, ahubwo muvuge ibyo mubona, mwubake igihugu cyanyu, mwitandukanye n’ikibi, muvuge ibyiza kandi munyomoze abavuga nabi Igihugu, kuko u Rwanda ruzasigara mu biganza byanyu, kuko uyu munsi umwanzi dufite ari ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Mukarubega Zulfat washinze UTB yasabye abanyeshuri guhangana n’abasebya Igihugu kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye, anasaba guharanira kwiteza imbere mu buryo bwubaka.

    Ati ‘Mwibuke ko buri Munyarwanda akwiriye kwiga kandi akaba umwe na mugenzi we, mwirinde ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ntibabateremo ibyababayeho.’

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yibukije aba banyeshuri ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu bayiteguye bakanayishira mu bikorwa harimo abize amashuri bari barageze no ku rwego rwa kaminuza.

    Ati “Gufata umwanya tukibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa cy’agaciro n’umwanya wo kuzirikana amateka mabi yaranze Igihugu yagejeje kuri Jenoside. Biteye agahinda kubona mu bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa harimo abahanga bize amashuri na za kaminuza, bakanayicengeza mu baturage.’

    Mbarushimana kandi yibukije aba banyeshuri ko igiteye agahinda ari uburyo wasangaga hari abanyeshuri bishe abarimu babahaye ubumenyi cyangwa abarimu bakica abanyeshuri bari bashinzwe kwigisha, asaba abanyeshuri guharanira ko ibyabaye bitasasubira ukundi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abanyeshuri ba UTB kurwanira ukuri babeshyuza abasebya Igihugu, kabone nubwo yaba ari ababyeyi babo.

    Ati “Murwanire ukuri mubabeshyuza kabone nubwo yaba ari umubyeyi wawe, biraremereye mushobora kutabyumva, mubizirikane, mutoze imitima yanyu guhakana ikibi mutitaye ku wo giturutseho, kuko turacyafite ababyeyi bakiroga kandi ingengabitekerezo ishora imizi.”

    Muri iyi kaminuza bakoze igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 nyuma y’uko hari umunyeshuri wayigamo wo mu mwaka wa mbere afunzwe nyuma yo kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyo gihe yavuze ko ‘Abahutu na bo bajya bibukwa.’

    Kaboneka Francis yabwiye abanyeshuri ba UTB kuvuguruza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard avuga ko biteye agahinda kubona mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside harimo n’intiti

    Mukarubega Zulfat washinze UTB yasabye abanyeshuri guhangana n’abasebya u Rwanda

    Abagize inzego z’umutekano bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri UTB

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abanyeshuri ba UTB kurwanira ukuri babeshyuza abasebya Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-wawe-ugushyiramo-ingengabitekerezo-ya-jenoside-witandukanye-na-we

  • Iran: Umuhanzi yahanishijwe gukubitwa ibiboko 74 azira gutatira umuco – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, uru rubanza rwaciwe n’urukiko rwo mu Ntara ya Qom, rushingiye ku gitaramo Ahmadi yakoze mu mpera za 2024 kigashyirwa kuri YouTube, aho yari yagaragaye aririmba atambaye hijab, umwambaro wambarwa n’abagore muri Iran.

    Uyu muhanzi yari kumwe n’abandi barimo ucuranga piano, undi ukoresha gitari, n’abandi bose bambaye imyambaro yirabura. Uyu muhanzi yari yambaye mu buryo bunyuranyije n’umuco wa Iran ndetse yisize ibirungo mu maso no ku minwa.

    Yakoze ibi mu gihe Abanya-Iran n’igitsina gore batemerewe kwitwara uko ndetse baba basabwa kwambara bikwije.

    Iki gitaramo cyarebwe n’abarenga miliyoni eshatu ku muyoboro wa YouTube w’uyu muhanzi no ku zindi mbuga.

    Nyuma yacyo Tahmineh Monzavi, ufata amashusho uyu muhanzi, yagize ati ‘Twahawe igihano cyo kumara imyaka ibiri tudakora ibijyanye n’ubuhanzi ndetse ntitwemerewe gusohoka igihugu, n’ibiboko 74 buri wese.’

    Abayobozi ba Iran bavuga ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’iyubahirizwa ry’imyambarire y’abagore muri icyo gihugu n’ay’iy’idini.

    Iki gitaramo cyakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse gikurikirwa n’abantu benshi, bituma kiba kimwe mu bikorwa by’ubuhanzi byakuruye impaka zikomeye muri Iran no hanze yayo, cyane cyane kubera amategeko akakaye igihugu gifite ku bagore n’abahanzi.

    Umuhanzi yahanishijwe gukubitwa ibiboko 74 azira gutatira umuco


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iran-umuhanzi-yahanishijwe-gukubitwa-ibiboko-74-azira-gutatira-umuco

  • Itangazamakuru wishyuye ryananiwe guhangana n’ukuri – The Ben yacyuriye Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Nyuna y’uko Bruce Melodie avuze ko yaraye yitwaye neza i Nyagatare kandi bari bahamutegeye, The Ben yavuze ko arimo kwikina kuko yanishyuye itangazamakuru ariko ribura aho rihera rimuvuganira.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo The Ben na Bruce Melodie bataramiye i Nyagatare muri Stade Golgotha ku munsi wa kabiri w’ibitaramo bizenguruka igihugu bya Summer CountryTour byateguwe na Bruce Melodie.

    Mbere y’iki gitaramo The Ben yari yateguje Melodie ko azamukorere ibyo yamukoreye i Musanze ni mu gihe Bruce Melodie we yavuze ko ari bwo bagiye gukora ibintu uko bikorwa.

    Bruce Melodie nyuma y’igitaramo cyaraye kibaye ku wa Gatandatu abafana b’impande zombi bakivuga imyato ko umuhanzi wabo ari we witwaye neza, yavuze ko n’ubwo bari bahamuteze ariko yitwaye neza kurusha The Ben.

    Ati “Mwakoze i Nyagatare. Mwabanyomoje, mwitabiriye ku bwinshi mufite imbaraga nyinshi ariko kandi mushimangira ko 001 ari we wanyu. Mumpe inka nzagaruke nje gukura ubwatsi. Hatahiwe Nyamata i Bugesera.’

    The Ben yanze kuripfana na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko Bruce Melodie yari yishyuye itangazamakuru ariko naryo ryabuze aho rihera rimuvuganira.

    Ati “Maze rero Nyagatare muri imfura cyane, naho njye naraye ntomboye miliyari ijana none ndabyutse nsanga murumuna wanjye arashaka ko tuzigabana ngo ni uko duhuje papa. Igorogota ntitubamba humura twomora ibikomere. Uraza kumera neza ntugire ikibazo wihangane. Itangazamakuru ryawe ryishyuwe ryananiwe guhangana n’ukuri.’

    Ibi bitaramo bizakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026 i Nyamata mu gihe bazasoreza i Rubavu tariki ya 4 Nyakanga 2026.

    Ubutumwa bwa Bruce Melodie

    The Ben yahise amusubiza

    Source : http://isimbi.rw/itangazamakuru-wishyuye-ryananiwe-guhangana-n-ukuri-the-ben-yacyuriye-bruce.html

  • RIB yasobanuye uko Marchal Ujeku yanyanganyije abantu ibibanza bya miliyoni 144 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, uru rwego rwashyikirizaga abantu telefone 140 zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 40 Frw bibiwe hirya no hino mu gihugu.

    Muri iki gikorwa RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubwo bujura ndetse n’abandi umunani bakuriranyweho ibyaha by’ubwicanyi bakoreye mu Mirenge itandatu yo muri aka karere.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, yavuze ku bindi byaha bikomeje kwiyongera mu Rwanda birimo ubwambuzi bushukana aho yatanze urugero ku kirego cya Ujekuvuka Emmanuel Marchal akaba nyiri ‘Marchal Real Estate’.

    Yavuze ko kuva bata muri yombi uyu mugabo, bamaze kwakira ibirego bigera muri birindwi by’abantu yanyanganyije ku bijyanye no kugurisha ubutaka mu Karere ka Bugesera.

    Ati ‘Tumaze kwakira ibirego bigera kuri birindwi bya Ujekuvuka, aho aregwa ubutaka bufite agaciro ka miliyoni 144 Frw.’

    Yavuze ko kubera ko uyu mugabo yari afite ikigo gihuza abantu bacuruza n’abagura ibibanza, yabyifashishije akazajya agurisha ibibanza bitari ibye, hagera igihe cyo guhererakanya ibyangombwa ku mutungo, bikarangira atabitanze.

    Dr. Murangira yasabye abantu ko mbere yo kugura ibibanza cyangwa imitungo itimukanwa bakwiriye kuzajya bagira amakenga, bakabanza kumenya niba uwo bagiye kwishyura ari nyir’ubutaka cyangwa ari umukomisoyeneri.

    Ati ‘Ukwiriye kumenya cyangwa gushishoza niba amafaranga uri bwishyure ku butaka ukwiriye kuyaha umukomisiyoneri cyangwa nyir’ubutaka kubera ko hajemo ibibazo hagati yabo niwowe ubihomberamo.’

    Yaburiye abantu bakomeje kwishora mu byaha byo kugurisha imitungo itari iyabo ko bazajya bakurikiranwa n’amategeko.

    Ati ‘Umuntu wese uzihisha muri uwo mutaka w’ubukomisiyoneri akagurisha ikintu kitari icye azakurikiranwa n’amategeko. Ntabwo turwanya ibintu by’ubukomisiyoneri, iyo yakoze ibyo ashinzwe byo guhuza ushaka imari na nyir’imari, nyuma agahabwa umugabane we aho nta kibazo, gusa iyo yatangiye kubyiyitirira, akagurisha ibitari ibye arafatwa.

    Marchal Ujeku yatawe muri yombi ku wa 20 Gicurasi 2026.

    Yatawe muri yombi akurikanyweho ibyaha bitatu birimo ubuhemu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Ni mu gihe uhamijwe icyaha cy’ubuhemu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, yasobanuye ko hamaze kwakirwa ibirego birindwi bireba Marchal Ujeku

    Marchal Ujeku yari afite sosiyete icuruza ibibanza. RIB isobanura ko ubucuruzi bwe yabukoze mu buryo butanyuze mu mucyo ari nabyo byamuviriyemo gufungwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasobanuye-uko-marchal-ujeku-yanyanganyije-abantu-ibibanza-bya-miliyoni-144

  • Niba umugore wawe yagukubise ntiwihanire – Dr. Murangira – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, uru rwego rwashyikirizaga abantu telefone 140 zifite agaciro k’ari hejuru ya miliyoni 40 Frw bibiwe hirya no hino mu gihugu.

    Muri iki gikorwa RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubwo bujura ndetse n’abandi umunani bakuriranyweho ibyaha by’ubwicanyi bikekwa ko bakoreye mu mirenge itandatu yo muri aka Karere.

    Dr. Murangira yavuze ko abo bantu bikekwa ko bakoze ibyo ibyaha mu ntangiriro za 2026 ndetse ko bikekwa ko babikoze biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo amakimbirane yo mu miryango, imitungo, gufuha hagati y’abashakashanye ndetse n’ubusinzi.

    Yagaragaje ko ubwo burakari bukunze guterwa n’amakimbirane yo mu miryango, ahanini aba amaze igihe hagati y’abashakanye bikarangira umwe yishe mugenzi we.

    Yagaragaje ko impamvu ari abagabo batawe muri yombi kubera ibyaha by’ubwicanyi ari ukubera ko bajya bagirana ibibazo n’abo bashakanye birimo nko gukorerwa ihohoterwa, bakihorera bikaba byavamo kwica uwo bashakanye.

    Yavuze ko hari n’ibindi bishobora gutuma amakimbirane mu miryango yiyongera harimo ko bashobora gupfa imitungo ndetse n’ibindi, gusa avuga ko iyo bagiranye ibibazo bimeze uko, baba bakwiriye kwegera inzego z’umutekano zibishinzwe, zikabafasha.

    Ati ‘Uwahahotewe uwo ari we wese afite uburenganzira bwo kujya gutanga ikirego muri Isange One Stop Center cyangwa Sitasiyo ya RIB imwegereye, abe umugabo cyangwa umugore.’

    Yavuze ko abantu bakwiriye guhindura imyumvire y’uko umugabo wakubiswe n’umugore aba asuzuguritse, ko umugabo wakubiswe n’umugore we ntamusubize aba akoze igikorwa cy’ubugabo.

    Ati ‘Niba umugore wawe yagukubise, ukifata ntiwihanire, ntabwo ari igikorwa cy’ubugwari ahubwo ni igikorwa cy’ubugabo kuko uba wabashije kudakoreshwa n’uburakari. Ntabwo kuba umugabo ari ukwihorera, ahubwo kuba umugabo ni ukumenya uburyo witwaramo mu bihe bigoye, uburakari wari ufite ukabuyobora ntibukuyobore, ikibazo ukabasha kugisohokamo neza.’

    Yibukije abantu ko inzego z’ubutabera mu Rwanda zibereyeho kurenganura uwagiriwe nabi ndetse ko bakirana yombi buri Munyarwanda ubagannye.

    Ati ‘Ntabwo iyo uje gutanga ikirego tureba ngo uri umugabo cyangwa uri umugore.’

    Ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutihorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-umugore-wawe-yagukubise-ntiwihanire-dr-murangira

  • Ibirayi byatangiye gucuruzwa hakoreshejwe 'Application' yihariye – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwatangajwe n’ikigo cyitwa Mulika Firms mu mpera z’umwaka ushize.

    Icyo kigo kiri mu byatewe inkunga n’umushinga w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) binyuze mu mushinga wacyo witwa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi bucuruza.

    Hifashishwa porogaramu ya mudasobwa cyangwa telefoni (application) yitwa Mulika App.

    Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Mulika Firms, Byiringiro Saad yasobanuye ko bashakaga gukemura ikibazo cy’abahinzi bavunika cyane mu guhinga ariko umusaruro ku isoko ukagurwa kuri make kandi gera ku baguzi uhenze.

    Ati ‘Hari abitwa abamamyi baza kurangura ibirayi by’abahinzi kandi babigura ibito bivanze n’ibinini ku mafaranga make. Iyo bageze ku isoko barabivangura bakazamura igiciro cyabyo kandi ibinini bikagura menshi uwabihinze yahawe angana.’

    Usuye iryo nkoranabuhanga, kuri uyu wa 19 Kamena 2026, bagaragazaho ko igiciro cy’ingeri ya mbere y’ibirayi bya Kinigi ikilo kiri kurangura 706 Frw mu gihe ingeri ya kabiri ari 597 Frw ariko hariho n’andi moko ariko muri yose ibyo ni byo bigura menshi.

    Ni mu gije i Kigali hamwe ikilo cya Kinigi kigeze mu 1100 Frw nyamara mu micururize ubundi bavuga ko igiciro cy’igicuruzwa kiba kigomba gufatwaho inyungu itarenze 30% y’ayo cyaranguwe.

    Ikindi ni uko ibirayi bya Kinigi by’ingeri ya mbere bikunze gukoreshwa mu tubari ku isoko bigira amafaranga menshi kandi ba bamamyi baba bakiguze ku giciro kimwe n’ibitoya.

    Byiringiro ati ‘Dufite itsinda rihora ku isoko rireba uko igiciro gihagaze kugira ngo hatagira uhenda abahinzi. Icyo giciro ni cyo birangurwaho noneho abagurira kuri Mulika App bakongeraho amafaranga make ya serivisi zirimo kubibagezaho ariko abarirwa mu 8% arenga ku yo abahinzi babitangiraho.’

    Iryo guriro ryegera abahinga ibirayi bagatangira gukorana noneho bakajya bafata amafoto yabyo n’ibindi bibiranga bigashyirwa muri iyo nkoranabuhanga.

    Umuguzi uyisuye agahitamo kugura hari amakuru make asabwa kuzuza harimo n’uburyo bwo kwishyura noneho agahitamo uburyo ibyo yaguze bimugeraho nko kubimushyirira cyangwa kujya kubifatira ku makusanyirizo abahinzi baba babishyizeho.

    Kuri ayo makusanyirizo haba hari imashini zibivanguramo ingeri enye ku buryo umuguzi ahabwa ibyo yahisemo ariko amafaranga yakirwa n’icyo kigo kikayaha abahinzi.

    Gusa abahinzi cyangwa amakoperative bakorana na bo baba bafite konti kuri iyo nkoranabuhanga ibafasha gukurikirana ibibereho ndetse banayifashisha baka inguzanyo bitewe n’uko bacuruzaho.

    Kugeza ubu, Mulika App imaze gucururizwaho toni 420 zifite agaciro ka miliyoni 232 Frw kandi buri munsi isurwa n’abarenga 1100 barimo abagura n’abagurisha ariko ifite intego yo kuba isoko rigari ricuruza n’ibindi ikava mu turere umunani icuruzamo ubu ikagera ahandi harimo no mu Karere.

    Imaze guha akazi abantu 45 kandi amafaranga arenga miliyoni yahawe na CDAT 101 Frw ni yo yayifashije kubaka iyo nkoranabuhanga neza, ihugura abahinzi barenga 6000 bamwe bahabwa telefoni ngo bisange muri iryo koranabuhanga banahabwa imashini zivangura ibirayi n’iminzani yemewe.

    Mulika Firms gukoresha ikoranabuhanga ryayo byongereye 18% ku nyungu abahinzi babona mu birayi ndetse bifasha abaguzi kuzigama 9% ku giciro baguragaho ibirayi.

    Maniraho Augustin uhinga ibirayi i Musanze yavuze ko kuva yatangira gukorana na Mulika Firms amafaranga akura mu buhinzi yiyongereye ava ku bihumbi 600 Frw ku gihembwe agera kuri bihumbi 800 Frw, abasha kugura inka n’intama anavugurura inzu mu gihe cy’amezi ane gusa.

    Ibi birayi bya Kinigi bishyirwa ku isoko byavanguwe bityo abahinzi ntibahendwe

    Abahinzi bakorana na Milika Firms bashakira amakuru yose mu ikoranabuhanga

    Iyi mashinini ivangura ibirayi bitewe n’ingeri zabyo

    Maniraho Augustin uhinga ibirayi i Musanze yavuze ko kuva yatangira gukorana na Mulika Firms amafaranga akura mu buhinzi yiyongereye

    Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Mulika Firms, Byiringiro Saad yasobanuye ko bashaka gukemura ikibazo cy’abahinzi bavunika cyane mu guhinga ariko umusaruro ku isoko ukagurwa kuri make


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bwo-guhaha-ibirayi-ku-giciro-gisa-n-icyo-abahinzi-babitangiraho-mu