Author: webrwanda

  • Inkuru nziza kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports nyuma y’uko abakinnyi batatu bayo bari bamaze iminsi bafite ibibazo by’imvune batangiye imyitozo.

    Abo bakinnyi ni Nshimiyimana Fabrice, Habimana Yves ndetse na myugariro w’Umunya-Senegal, Youssou Diagne.

    Youssou Diagne wari inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Rayon Sports umwaka ushize w’imikino, yagize imvune tariki ya 24 Ukuboza 2025 ubwo iyi kipe yari mu myitozo yiteguraga umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ya 2025-26.

    Rutahizamu Habimana Yves we yagiriye ikibazo cy’imvune y’akagombambari mu myitozo ya Rayon Sports tariki ya 27 Mutarama 2026.

    Aba bakinnyi bose bakaba basubukuye imyitozo na bagenzi babo uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026 ubwo ikipe yarimo ikora imiyitozo yitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro ifitanye na City Boys ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026.

    Uko ari babatu bakaba batangiye gukorera ku ruhande imyitozo yoroheje ntabwo baratangira gukora imyitozo yuzuye bakorana n’abandi.

    Habimana Yves yasubukuye imyitozo

    Fabrice na we yari amaze iminsi atagaragara kubera imvune

    Youssou Diagne yari amaze iminsi hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/inkuru-nziza-kuri-rayon-sports-12683.html

  • Nari guhitamo amafaranga kurusha isakoshi nahawe na Diamond Platnumz –Zuchu #rwanda #RwOT

    Zuchu, yatangaje ko nubwo yishimiye impano y’isakoshi y’igiciro yahawe n’umugabo we Diamond Platnumz, ngo iyo aza kubimenya mbere yari gusaba guhabwa amafaranga yayiguze aho kuyigurirwa.

    Ibi yabitangaje nyuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki mu birori bya GaraBallantines byabereye muri Milimani City ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026.

    Iyo sakoshi yahawe gifite agaciro kagera kuri miliyoni 21 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga asaga miliyoni 11 mu mafaranga y’u Rwanda.

    Zuchu yavuze ko nubwo yari impano nziza kandi igaragaza urukundo, atari cyo yari akeneye cyane muri icyo gihe.

    Yagize ati 'Mu by’ukuri, iyo nza kumenya ko Diamond agiye kungurira isakoshi y’agaciro kangana kuriya, nari kumusaba kumpa amafaranga aho kuyashyira mu byo kuyingurira, kuko si cyo nari nkeneye.'

    Nubwo yavuze ko amafaranga ari yo yari kumufasha kurushaho, Zuchu yemeye ko impano nk’izo na zo zifite agaciro kihariye, cyane cyane iyo zitanzwe mu rwego rwo kugaragaza urukundo no kwita ku wundi.

    Muri ibyo birori byahuje ibyamamare byinshi, Diamond Platnumz yagaragaje urukundo rudasanzwe ubwo yatumiye Zuchu ku rubyiniro bakabyinana imbere y’abafana benshi.

    Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro ya Tanzania, aho abahanzi n’ibindi byamamare birimo Ben Pol bagaragaye mu myambarire itangaje.

    Zuchu yavuze ko isakoshi Diamond yamuhaye atari yo yari akeneye, yari akeneye amafaranga

    Source : http://isimbi.rw/nari-guhitamo-amafaranga-kurusha-isakoshi-nahawe-na-diamond-platnumz-zuchu.html

  • Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be #rwanda #RwOT

    Mu gihe Agathe Kanziga yakoze ikiganiro akerekana ko yari umugore usanzwe ubazwa ibyo murugo gusa, nubwo yajyaga yivamo akerekana ko yari ku ruhembe rw'ubuyobozi bw'igihugu, amateka yerekana ko igihugu cyari mu maboko ye hamwe na basaza be bagafatira ibyemezo Perezida Habyarimana.

    Ese impamvu ni izihe?

    Hari impamvu zivugwa zizwi ariko hari nizitazwi zitigeze zivugwa. Mu zizwi, ni uko Habyarimana muri politike yari nyakamwe, nta benewabo ba hafi bari mu butegetsi mu gihe bwari mu maboko y'umuryango y'umugore we. Perezida Habyarimana yari akikijwe na basaza ba Agathe haba muri politiki, igisirikari n'ubukungu. Mu gihe Col Elie Sagatwa yari umujyanama wihariye wa Perezida Habyarimana ntawari kumugeraho adaciye kuri Sagatwa, cyangwa se idosiye imugereho Sagatwa atayibonye. Kubonana na Habyarimana Sagatwa atabigizemo uruhare kwari ukumufatirana nko mu birori cyangwa muhuriye ahandi nko muri stade. Gusa byari bigoye kuko Sagatwa yamuhozagaho ijisho.Mu gihe Habyarimana yari Perezida wa Repubulika mbere ya 1991, yari na Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'Ingabo, Umukuru w'Ingabo (Chef d'Etat Major), umukuru wa MRND imyanya itanu ikomeye mu butegetsi bw'igihugu; hanyuma Sagatwa akaba ariwe uba umuhuzabikorwa wa byose wongeyeho kuba umukuru w'iperereza ryabarizwaga muri Perezidansi ya Repubulika. Undi musaza wa Agathe yari ashinzwe amadevise muri BNR, mu gihe Zigiranyirazo warangiye Habyarimana mushiki we Agathe Kanziga yari Perefe w'abaperefe. Tubibutse ko Zigiranyirazo yasimbuwe kubu perefe bwa Ruhengeli na Nzabagerageza Charles nawe wari mubyara wa Agathe KanzigaMu gihe izi zari impamvu zizwi, hari indi mpamvu zitavuzwe zijyanye n'ubusambanyi bukabije bwa Perezida Habyarimana. Impamvu nyamukuru cyangwa ikosa Habyarimana yakoze nuko yabyaranye na mukuru wa Agathe Kanziga witwa Agnes Kampundu bakabyarana umwana w'umuhungu waje asa neza neza neza na Habyarimana. Murumun wa Agathe Kanziga bamushyingiye Denis Niyonizeye boherezwa muri Ambassade y'u Rwanda mu Budage batemerewe kugaruka cyangwa kujya mu birori birimo umukuru w'igihugu. Uwo mwana yarakuze amakuru atugeraho ni uko yaguye mu nkambi muri Congo azize indwara ya macinya. Uyu mugabo Denis Niyonizeye, wari musanzire wa Habyarimana ariko anamurerera yarapfuye ariko apfana agahinda kuko ubuzima bwamushaririye kuko ntiyari yemerewe kujya mu birori cyangwa muruhame ahateraniye abayobozi ku rwego rw'igihugu.Kugeza uyu munsi ahantu yitwa Nyakariro hafatwa nk'ahari kure y'?umugi wa Kigali , mbere ya 1994 yari iyo bigwa ariko Habyarimana yahisemo kihubaka inzu yajyaga asambaniramo. Iyo nzu nuyu munsi iracyahari. Abasirikari bamurindaga bakoreshaga imodoka za VW kandi ibisanzwe baragendaga mu za Leta. Ahandi hazwi cyane Habyarimana yasambaniraga ni mu Gasyata hafi na Karuruma mu ishyamba ry'umubiligi De Borchgrave Abanyarwanda bitaga Rugaravu wari uhafite inzu akaba yari inshuti cyane ya Habyarimana bityo akaba ariho ajya gusambanira.Iyi nzu iherereye mu isambu y'I Nyakariro Habyarimana yari yarahuguje umuturage yarayitsindiye arayisubirana.Habyarimana kandi yari afite inshoreke bizwi neza ko ari umugore wa kabiri, Agathe Kanziga yangaga cyane. Uwo mugore witwa Rosatta wakoraga kuri Deutche Welle ukiriho akaba aba mu gihugu cy'ubudage. Jenoside igitangira Agathe Kanziga yohereje abajepe bo ku mwica ariko asanga nk'umukozi w'abadage bahise bamukiza mu minota ya mbere. Ariko abandi bahasanze abajepe barabishe. Habyarimana yari afite amazu menshi hirya no hino mu gihugu ariko azwi cyane yasambaniragamo ni ayari aherereye Nyakariro na Gasyata. Mu gihe iyo kuri Muhazi yayijyagamo mu bikorwa bya politique. Andi mazu yihariye cyangwa yihishe Habyarimana yari ayafite muri Pariki y'Akagera iruhande rw'ikiyaga Shakani (Chaque annee) cyiswe gutyo kuko buri mwaka abazungu bahakoreraga amarushanwa yo kuroba. Iyi nzu niyo yaragurizagamo nubwo yitwaga ko Ari umukirirsitu. Indi nzu yari iherereye mu Akagera ariko hafi n'ikigo cya gisirikari cya Gabiro. Habyarimana Kandi yari afite inzu I Kigufi yabaga ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu akaba yarayiruhukiragamo iyo atabaga ari mu Gasiza. Tukongeraho na Rebero. Habyarimana yagerageje gushaka amaboko adashamikiye ku muryango wa Agathe Kanziga niko yazamuye Col Mayuya waje kwicwa n'Agathe na basaza be, Habyarimana abona ko bamurusha amaboko.Agathe Kanziga na basaza be nibo bari bayoboye igihugu kuko ingeso yo gushurashura yimye ijambo Habyarimana kuko yafatwaga nkuwahemukiye umuryango ahitamo kwigura aceceka no kujunjama.

     

    Source : https://rushyashya.net/ubusambanyi-bukabije-bwa-juvenal-habyarimana-bwamwambuye-ijambo-muri-baramu-be-2/

  • Ibyihariye ku ndirimbo nshya yomora imvune zo ‘Nimuhumure’ ya Zahabu #rwanda #RwOT

    Umuramyi Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka yahumurije abantu anatanga inkomezi mu ndirimbo nshya ‘Nimuhumure.’

    Yavuze ko ari indirimbo umwihariko wayo ishobora komora abantu ibikomere.

    Ati ”Nimuhumure ni indirimbo yo kururutsa imitima isobetse agahinda n’amaganya yamanutse muri njye ari nk’ubuhanuzi buhumuriza abantu no kubakomeza kuko mu miterere y’Isi usanga abantu bahura n’ibibazo bibakomereye.”

    “Guhabwa iyi ndirimbo Bwari uburyo bwo kubahumuriza no kubereka ko Imana ishobora byose, guhuza imibereho yabo muri iki gihe n’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.”

    Umwe mu bantu bahagarariye inyungu z’uyu muhanzi utarashatse kwivuga amazina yavuze ko kuri ubu iyi team irimo gutegura indirimbo nyinshi cyane zitunganyijwe neza mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho zanditse neza zifite icyo zihindura mu bantu bazumvise.

    Aline Uwera ni umwe mu baramyi bari kuzana impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
    Uyu muramyi ubarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba asengera mu itorero ADEPR Nyamata.

    Nubwo ari mushya mu gusohora indirimbo ze bwite, si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali atandukanye, arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura.

    Zahabu y’Uwiteka yasohoye indirimbo nshya

    Zahabu izina rye ririmo kugenda rizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Source : http://isimbi.rw/ibyihariye-ku-ndirimbo-nshya-yomora-imvune-zo-nimuhumure-ya-zahabu.html

  • Rosine Bazongere yasoje urugendo rw’ibilometero 160 yakoze n’amaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Rosine Bazongere yasoje urugendo rw’ibilometero 160 yari amaze iminsi akora n’amaguru, agamije gukangurira abantu gufasha abakobwa badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango.

    Uru rugendo yarusoje ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026, ageze mu Karere ka Nyagatare, aho yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi bari baje kumushyigikira.

    Bazongere wari watangiriye uru rugendo i Kigali, yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yageraga aho yari agiye kurusoreza.

    Yakiriwe n’abaturage barimo abamotari n’abandi benshi bagaragaje ibyishimo, bamushimira umuhate n’ubwitange yagaragaje muri iyi gahunda.

    Nyuma yo gusoza uru rugendo rwamaze iminsi ine, Bazongere yavuze ko nubwo umubiri we wari unaniwe cyane, umutima we wari wuzuye ibyishimo n’ishimwe.
    .
    Ati 'Ndishimye cyane. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo n’ishimwe. Ni nko kwibwira nti 'twabikoze’.'

    Uyu mukinnyi wa filime washinze ubukangurambaga bwa 'Her Dignity', yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye, kuko hari aho yageze yumva atagishoboye gukomeza, cyane cyane ageze Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana.

    Gusa yavuze ko yakomeje gusenga no gusaba imbaraga zo gukomeza, kuko yari afite intego ikomeye yo kugera ku ntego yiyemeje.

    Yashimangiye ko ibyo yakoze atabifata nk’imbaraga ze bwite gusa, ahubwo ko ari imbaraga yakuye ku Mana n’abantu bamushyigikiye.

    Ati 'Ububabare bwariho, umubiri warananiwe, ariko intego yari ikomeye kurusha byose.'

    Uru rugendo rwahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 31, aho yahisemo kuyizihiza afasha abakobwa bahura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho by’isuku, bikabaviramo gusiba ishuri cyangwa kubura icyizere.

    Binyuze muri gahunda ya 'Her Dignity', Bazongere afite intego yo gufasha nibura abakobwa 2,000 kubona ibikoresho by’isuku byifashishwa inshuro nyinshi, ndetse no kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Rosine Bazongere yasoje urugendo rw’ibilometero 160 yakoze n’amaguru, Kigali-Nyagatare

    Source : http://isimbi.rw/rosine-bazongere-yasoje-urugendo-rw-ibilometero-160-yakoze-n-amaguru.html

  • Miss Cadette na Mushtaq bongeye gutomagizanya #rwanda #RwOT

    Umukundwa Clemence wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwizihiza ku nshuro ya mbere umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin ari kumwe n’umusore bakundana, Ibrahim Mushtaq ukomoka muri Iraq.

    Uyu mukobwa wamenyekanye cyane nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yasangije abamukurikira amafoto n’amagambo agaragaza ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we kuri uwo munsi wihariye ku bakundana.

    Ibrahim Mushtaq, ukorera mu Rwanda akazi ko gufata no gutunganya amashusho, na we ntiyanyuzwe no guceceka, ahubwo yageneye Cadette ubutumwa bwuje urukundo bugira buti:
    'Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa, uri ahantu nkunda kuba. Ndagukunda!'

    Urukundo rwa Cadette na Mushtaq rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka ushize, aho bakunze kugaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye.

    Rwatangiye guhwihwiswa nyuma y’uko hari n’amafoto yasangije abamukurikira amugaragaza ari kumwe n’uyu musore mu gitaramo cy’umuhanzi Davido. Si ibyo gusa, kuko no ku munsi w’isabukuru ya Cadette, Mushtaq yari ari kumwe na we, ibintu byatumye benshi batangira gukeka ko hagati yabo harimo umubano wihariye.

    Mushtaq atuye mu Mujyi wa Kigali, aho akorana n’ibigo bitandukanye mu kazi ko gutunganya amashusho, mu gihe Cadette na we yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru, aho akorera Urban Radio.

    Cadette yishimiye kwizihizanya Saint Valentin n’umukunzi we

    Cadette aryohewe n’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/miss-cadette-na-mushtaq-bongeye-gutomagizanya.html

  • Tigers BBC yahaye Patriots BBC isomo rya Basketball #rwanda #RwOT

    Mu mukino wayoroheye cyane, RSSB Tigers yatsinze Patriots BBC amanota 86-66 mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ya Basketball.

    Ni umukino wabereye muri Petit Stade ejo hashize ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2025.

    Tigers BBC nyuma yo gutsinda APR BBC ikayitwara Super Cup, benshi bari biteze kureba niba na Patriots iri buze kuyitsinda.

    Iyi kipe yiyubatse bikomeye, harimo n’abakinnyi bakuye muri Patriots BBC ntabwo yatengushye abakunzi bayo kuko yatsinze uyu mukino bitayigoye.

    Agace ka mbere karangiye RSSB Tiger BBC iyoboye umukino n’amanota 23 kuri 21 ya Patriots.

    Agace ka kabiri Tigers yagakinnye neza ndetse izamura ikinyuranyo aho bagiye kuruhuka ari amanota 46-35.

    Mu gace ka gatatu, umukino washyushye amakipe yombi yongera gutsindana aka gace karangiye RSSB Tigers ikomeje kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 54 ya Patriots.

    Umukino warangiye RSSB Tigers yatsinze Patriots BBC ikinyuranyo cy’amanota 20, (86-66) ibona intsinzi ya kabiri muri shampiyona.

    Mu wundi mukino, Kepler BBC yatsinze UGB amanota 65-57, iba umukino wa kabiri itsinzwe.

    Mu bagore, The Hoops yatsinze IPRC Huye amanota 72-60, REG WBBC itsinda GS Marie Reine Rwaza amanota 80-52.

    Wari umukino uryoheye ijisho

    Source : http://isimbi.rw/tigers-bbc-yahaye-patriots-bbc-isomo-rya-basketball.html

  • Abarokotse ibitero by'Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya #rwanda #RwOT

    Abahoze ari abaturanyi ba Jean Claude Muhayimana uri kuburanishwa n'inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko yatwaraga Interahamwe zigiye kwica, bityo ko akwiye kubihanirwa kandi akanaba umutangabuhamya ku byakozwe n'Interahamwe yatwaraga.

    Ni nyuma y'aho Urugereko rw'ubujurire rw'Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, rukomeje kuburanisha urubanza rw'Umunyarwanda Claude Muhayimana wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muhayimana uvuka mu Karere ka Karongi mu cyakoze ari Komine Gitesi, Perefegitura ya Kibuye akurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyoko muntu.

    Umwe mu barimu bamwigishije avuga ko yamubonye inshuro eshatu atwaye Interahamwe zigiye kwica Abatutsi. Uwo asanga Muhayimana yakabaye umwe mu batangabuhamya kuri Jenoside.

    Ati 'Nubwo yabatwaraga atafatanije na bo yakagombye kuba ari umwe mu batangabuhamya, bagaragaza abantu bagiye mu bitero bakaba bararimbuye abantu. Naramubonye njyewe ubwanjye ajya Nyamishaba atwaye iyo modoka ya Bosco Nkundunkundiye ya Daihatsu, yarimo Interahamwe zigiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Nyamishaba'.

    I Nyamashaba hari ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n'ubuhinzi n'amashyamba, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hahungiye Abatutsi benshi bahizeye amakiriro Interahamwe zirimo n'izajyanywe na Muhayimana zirahabasanga zirabica, abenshi zibata mu Kiyaga cya Kivu.

    Umwe mu barokokeye i Nyamishaba wakoranaga n'umugore wa Muhayimana avuga ko azi neza uyu mugabo ndetse ko yamubonye atwaye imodoka yajyanye Interahamwe kwica Abatutsi i Nyamishaba.

    Ati 'Muhayimana ndamuzi 100/100 kuko yigaga mu mwaka niga mu wa kane w'amashuri abanza ku Ruganda, n'iwabo ndahazi. Yaje i Nyamishaba atwaye abajandarume, asubirayo azana Interahamwe, ndabyibuka hari mu gitondo'.

    Yavuze ko izo Nterahamwe yazikuraga mu Mujyi wa Kibuye, kuko mbere yo kujya kwica zabanzaga guhurira ahitwa kuri PeteroRwanda zigakora inama.

    Ati 'Mbere yatwaraga imodoka ya Hilux itukura ariko icyo gihe yatwaraga imodoka ya Daihatsu ya Bombobombo, (Nkundunkundiye). Imodoka yaje atwaye yari ipakiye no hejuru itabasha kugenda. Abajandarume bahise batangira kuturasa, Interahamwe zari zitwaje intwaro gakondo, zitangira gutemagura ziroha mu Kivu'.

    Umujyi wa Kibuye urimo inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe kuri site ziciweho Abatutsi benshi. Nyamishaba, Gatwaro, Home Saint Jean, no kuri Paruwasi Gatorika ya Saint Pierre. Abatangabuhamya bavuga ko aho hose Jean Claude Muhayimana yahajyanye Interahamwe azitwaye mu modoka.

    Umuturanyi we uvuga ko Muhayimana yajyaga mu nama zo gutegura aho bagiye kwica, amusaba ko yagaragaza ukuri.

    Ati 'Twifuza ko yagaragaza ukuri, ntace ku ruhande ku byabaye muri Jenoside, kuko u Rwanda rwacu rwiteguye gutanga imbabazi. Turasaba ubutabera'.

    Tariki ya 16 Ukuboza 2021, urugereko rubanza rw'iremezo rw'Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Muyahimana ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy'imyaka 14 nyuma yo kwemeza ko yatwaraga Interahamwe.

    Source : https://rushyashya.net/abarokotse-ibitero-byinterahamwe-muhayimana-uri-kuburanira-i-paris-batanze-ubuhamya/

  • Mu mafoto 55 Shampiyona y’abakozi yashojwe, Immigration byiharira ibihembo #rwanda #RwOT

    Hasojwe Shampiyona y’abakozi ya 2025=26 aho ikipe zihagarariye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda [DGIE], zihariye ibihembo, mu mu[ira w’amaguru, Basketball na Volleyball zegukanye ibikombe.

    Iyi Shampiyona ihuza Ibigo by’Abakozi ba Leta ndetse n’iby’Abikorera yasojwe ejo hashize ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026 ubwo hakinwaga imikino ya nyuma.

    Ni Shampiyona binyuze mu byiciro bitandukanye aho ibigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] bishyirwa mu cyiciro cyabyo, ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B] na byo bigashyirwa ukwabyo bigakina ndetse n’ibigo by’abikorera [Secteur Privée] bigakina ukwabyo.

    DGIE ikina mu cyiciro cya Caégorie A, yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru itsinze RBC ibitego 2-1, inegukana kandi icya Basketball mu bagabo nyuma yo gutsinda NISR amanota 78-76 mu gihe kandi yanegukanye icya Volleyball mu bagabo itsinze nanone NISR amaseti 3-2.

    Muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie A, RBC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwanda Révenue Authority amaseti 3-0, irongera yegukana igikombe muri Basketball mu bagore nyuma yo gutsinda CHUB amanota 57-50.

    Mu cyiciro cya Catégorie A muri Volleyball y’abagabo, Minisiteri y’Ubuzima ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwandair amaseti 3-0.

    Muri ruhago y’ibigo by’abakozi ba Leta bari munsi y’100 [Catégorie B], RDB itozwa na Ishimwe Cédrid wahoze muri Interforce FC n’Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Hatungimana Désire, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RAC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

    Mu bigo by’abikorera [Secteur Privée], ikipe y’Uruganda rwa SKOL ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Ubumwe Grande Hotel igitego 1-0.

    Ubwo iyi Shampiyona yasozwaga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Niyonshuti Johnson, yavuze ko imikino isoza Shampiyona y’uyu mwaka, yabahaye icyizere cy’uko u Rwanda ruzahagararirwa neza mu mikino Nyafurika y’Abakozi.

    Ati 'Iyi mikino ya nyuma itweretse ko dufite amakipe akomeye azahagararira neza u Rwanda.'

    Iyi shampiyona kandi , Umuryango w’Urugaga rw’ amadini n’amatorero (RICH) ku bufatanye na Rwanda Biomedical Centre (RBC) bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda malariya, baha ubutumwa abakinnyi, abafana n’abandi bari bitabiriye iyo mikino.

    Bibukije abitabiriye ko malariya ikiri ikibazo cy’ubuzima rusange kigira ingaruka ku miryango myinshi, ariko ko ishobora kwirindwa no kuvurwa hakiri kare umuntu akigaragaza ibimenyetso byayo ko agomba guhuta yihutira kujya kwa muganga.

    Umutoza mukuru wa RDB, Ishimwe Cedric

    Umunyamakuru Desire Hatungimana wa B&B ari mu batoza ba RDB

    RDB yegukanye igikombe itsinze RAC

    Skol yatwaye igikombe itsinze Ubumwe

    Kabega Winfride umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi muri skol

    Byari byishimo bikomeye kuri Skol

    Wari umukino uryoheye ijisho

    Mazimpaka Andre aba mu batoza ba RBC

    Immigration yigaranzuye RBC iyitwara igikombe

    Source : http://isimbi.rw/mu-mafoto-55-shampiyona-y-abakozi-yashojwe-immigration-byiharira-ibihembo.html

  • Kimenyi Yves yavuze uko abanyamakuru bagiye bamwitambika, ihohoterwa rikorerwa Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda, Kimenyi Yves yagaragaje ko umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre asa n’ukorerwa ihohoterwa n’itangazamakuru rya Siporo.

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu mu kiganiro cya Live kuri TikTok ya Rugimbana Theogene cyarimo abantu batandukanye cyagarutse no ku ngingo zitandukanye zirimo idindira ry’iterambere rya ruhago nyarwanda, aho itangazamakuru ryagaragaye nk’ikibazo.

    Kimenyi Yves wari mu bari kuri iyi Live, yagaragaje ko itangazamakuru ari ryo zingiro rya byose aho yatanze urugero ku byabaye kuri Ishimwe Pierre.

    Umunyezamu Ishimwe Pierre amaze iminsi agaruka mu itangazamakuru ko ari we utsindisha ikipe ya APR FC, byarenze itangazamakuru binagera mu bafana aho birirwa bamuririmba n’iyo nta kosa yakoze umukino urarangira ukumva ngo “nta munyezamu dufife.”

    Yves yavuze ko nk’umwana w’umunyarwanda yakabaye ashyigikirwa ariko ibyo akorerwa bigoranye ko yazagaruka ku rwego rwe.

    Ati 'Umukinnyi w’Umunyarwanda warimo uzamuka neza agakora ikosa rimwe, biba ibintu birenze. Nababajwe n’uburyo uriya mwana Pierre bamaze iminsi bamunenga. Ni ibintu bisanzwe. Biriya ni nko kumuhungabanya, kugira ngo yongere abirenge agere ku rwego rwo hejuru yari ari ho ni ibintu birenze.'

    Kimenyi Yves yanagarageje ko abanyamakuru binjiye mu makipe ari bo bayasenya kuko agura abo bashaka, yanemeje ko inshuro nyinshi bagiye bitambika amakipe yabaga agiye kumusinyisha.

    Ati 'Hari igihe ikipe igushaka, ariko ugasanga hari umunyamakuru ugomba gutanga undi mukinnyi, ubwo ibyawe bikaba birapfuye. Byagiye bimbaho inshuro nyinshi. Wareba uwo wabazanye ukabona nta kinyuranyo aje gukora kandi wenda yari aje ngo agire icyo amarira ikipe.'

    Ishimwe Pierre amaze icyumweru akorera imyitozo mu Ntare FC aho umutoza yavuze ko kwari ukumugabanyiriza igitutu cyari kimaze kuba cyinshi mu bafana.

    Ishimwe Pierre amaze iminsi mu bihe bitamworoheye

    Kimenyi Yves ntabwo ibyo itangazamakuru rikora abyemera

    Source : http://isimbi.rw/kimenyi-yves-yavuze-uko-abanyamakuru-bagiye-bamwitambika-ihohoterwa-rikorerwa.html