Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yagaragaje igituma hari abayobozi batamara kabiri mu nshingano – #rwanda #RwOT

    Yabisobanuye kuri uyu wa 17 Kamena 2026, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta gikwiye kunanira abayobozi ariko ko bipfa iyo hari abananirwa kugira umuco wo kumva, gushaka no gukosora ibitagenda neza.

    Yagize ati ‘Naho impinduka nk’izi, ahubwo ndetse birashoboka ubundi birashoboka ko zaba ziba mu gihe gitoya cyane kurusha ubu. Hari abantu bashobora kwibwira ngo ariko ba Minisitiri bahindutse vuba. Bahindutse vuba ariko jya wibaza impamvu.’

    Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo mu nama y’abaminisitiri, abayobozi bemeranya gushyira mu bikorwa gahunda, bakiha n’igihe ariko cyagera, ugasanga hari n’utibuka ibyo yagombaga gukora.

    Ati ‘Dore aha ngaha ni ho tugirira inama za guverinoma. Tukajya umugambi, tukavuga ngo ‘tugiye gukora iki’ ndetse umuntu akagiramo uruhare, buri wese agatanga igitekerezo, tukabyemeza, ibyangombwa byose bihari. Wenda byagombaga gutwara amezi atandatu kuba twakoze ibyo twakoraga, hashira amezi atanu, habaho no kwibutsa ngo ‘Ariko tugeze hehe kuri bya bindi?’, ugasanga n’uwagombaga kubikora ntazi aho tugeze.’

    Yakomeje ati ‘Iyo ndwara yo irakabije. Ariko habaho kwihangana ku bayobora ibyo bikorwa, abayobora abantu. Ubwa mbere urabyihorera, ukabona ko nyine ari intege nke umuntu yagize, ari mu makosa, abantu bakora amakosa, birashoboka. Ubwa kabiri ikosa nk’iryabaye ubushize rikongera rikaba, ukongera uti ‘Ariko se habaye iki ko ubushize twari twabikosoye?’ Ubwo na bwo wenda ukamwihorera.’

    Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko hari ubwo abayobozi basubiramo ikosa rimwe inshuro eshatu cyangwa enye, icyo gihe hagafatwa icyemezo cyo kubasimbuza kuko biba bigaragara ko bafite ikibazo gikomeye, kubihanganira bitagishoboka.

    Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bashobora gukora inshingano zihabwa abayobozi barimo abaminisitiri, bityo ko iyo hagize abakurwa mu nshingano, harebwamo ababasimbura.

    Ati ‘Iyo bibaye ubwa gatatu, ndetse rimwe biba bwa kane, haba hari ikibazo gikomeye. Icyo rero ni ho abantu bashobora gufata ibyemezo. Hari abashobora kubireka gutyo, bikaba umuco…Ubwo rero kwihangana hari ubwo bigarukira aho, ba Banyarwanda bandi navugaga, na bo tuzi bashobora gukora nk’ibyo dukora hano, urongera ukabashakamo ukareba, ni nde waza na we agatwara igihe mbere y’uko imico mizima imunanira?’

    Yavuze ko mu Banyarwanda bahabwa inshingano nshya, bagasimbura abatakarijwe icyizere, ‘hari abakunda, bikagenda neza uko bikwiye, ibyo ni byiza, turabishimira iteka.’

    Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya kujya bibuka indahiro barahiye, bakamenya uburemere bw’inshingano zabo, kuko iyo bakoze neza, umusaruro mwiza na bo ubagiraho ingaruka nziza, bakirinda ibishuko.

    Perezida Kagame yavuze ko abakurwa mu nshingano baba barihanganiwe kenshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-igituma-hari-abayobozi-batamara-kabiri-mu-nshingano

  • Perezida Kagame yasabye abarahiriye imirimo mishya gushyira imbere inyungu z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abarahiye ni Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibokorwaremezo.

    Umukuru w’Igihugu kandi yanakiriye indahiro z’abandi bayobozi bashya barimo Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi.

    Harimo kandi Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na CP Theos Badege wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS).

    Perezida Kagame yasabye abarahiye gusobanukirwa neza inshingano bahawe kandi bakazirebera mu ndorerwamo y’igihugu cyose, aho kuzireba mu ndorerwamo yabo bwite.

    Ati “Kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza. Buri wese muri mwe, ashyizwe muri izi nshingano kuko hari ubushobozi yifitemo cyangwa yerekanye, abantu bamubonyemo, aho yari asanzwe akorera.”

    Yakomeje ati “Ariko mujye munibaza muri ibyo byose kuba ari mwe bavuye mu Banyarwanda benshi bashobora kuba bakora nk’ibyo mukora. Iyo ubyiyibukije, bituma wagira uruhare rwawe rugaragara.”

    Umukuru w’Igihugu yagaragarije abarahiye ko imikorere mibi y’abayobozi iteza ibibazo bikomeye mu baturage, abaturage bakabyishyura kandi atari bo baba babiteye. Yibukije ko abaturage ari bo baba bakwiye kugerwaho n’inyungu ziva mu bikorwa byiza, abayobozi bakaza nyuma.

    Ati “Akenshi hari ubwo bigaragara abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo, harimo kwibona ndetse n’ibisa n’ibigiye kuba akamenyero. Abenshi babishyiramo n’ubwirasi, bakibagirwa ko ari igihugu dukorera, atari ipiganwa ry’umuntu n’undi. Iteka hagomba kuba inyungu z’igihugu zishyizwe imbere. Maze iyo ukoreye neza igihugu, mu by’ukuri ntabwo inyungu zigera ku bandi gusa, zikagusiga. Nawe uba uri mu babyungukiramo.”

    Perezida Kagame yibukije abarahiye kure igihugu cyavuye, aho ingabo za RPA zakibohoye muri Nyakanga 1994, agaragaza ko iyo ziba zaritekerezaga ubwazo, zigatekereza ku nyungu bwite, ntaho u Rwanda rwashoboraga kugera.

    Yagize ati “Ahubwo icyo abantu babaga batekereza ni uko habaga harimo no gutakaza ubuzima. Wabona ko umuntu akora ibikorwa yitanze, akarinda yatakaza n’ubuzima ariko gukorera igihugu kuri uru rwego aho tugeze, ubwo bwitange ubugereranyije ntabwo bwari bukwiye kuba butunanira, umuntu agiye abitekereza neza. Ntabwo ari imirimo idusaba gutanga ubuzima bwacu, uzi ngo ugiye ku rugamba ariko nta nubwo uzi ko uri butahe amahoro.”

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu akwiye kuba ayobora abayobozi mu kazi kabo ka buri munsi, bahura n’ibibazo bakabikemura bifatanyije n’abandi, baba abo bayobora cyangwa ab’izindi nzego, ibinaniranye bakabishakira amikoro mu gihe biyasaba, bakiha ikindi gihe cyo kubikemura.

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiye ko inshingano bahawe ari ubuzima busanzwe, kandi ko iyo umuntu abyumvise uko, bigenda neza. Ati “Ni imirimo ishoboka, nta gitangaza rwose kiri muri ibi bintu dukora. Ni ubuzima busanzwe. Iyo ushatse kubigira ubuzima busanzwe kandi bwiza, birakunda. Iyo ushake kubivanga rero, ugashyiramo ibindi bidakwiye, na byo bigira ubuzima bugufi kenshi.”

    Perezida Kagame yasabye abayobozi barahiriye inshingano nshya gukorera mu nyungu z’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abahiriye-imirimo-mishya-gushyira-imbere-inyungu-z-u

  • Mutesi Jolly yariye karungu! Ibye na Bebe Cool yabishyizemo abanyamategeko #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda mu 2016 yariye karungu nyuma y’amakuru yamuvuzweho atangajwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Bebe Cool ushinja Jolly ubutekamutwe n’ubujuru.

    Bebe Cool yifashishije urubuga rwa X avuga ko Mutesi Jolly yamutuburiye yitwaje izina rya Leta y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal ariko ntiyavuga ingano y’amafaranga yaba yaratswe na Jolly. Bebe Cool akomeza avugako afite ibimenyetso ndetse yiteguye no kubishyira hanze bigaragaza ko ari Jolly n’undi mukobwa bivugwa ko ari inshuti ye imyirondoro ye itagaragajwe bakomeje gutuburira abantu cyane ko Bebe Cool avuga ko hari n’abandoi batuburiwe harimo n’umugande watuburiwe akanahura na Jolly imbonankubone.

    Nyuma y’ayo makuru n’andi yayashamikiyeho agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagaragaza ko bizeye ibyo Bebe Cool yavuze ndetse hakaba hari n’abatangiye kwibasira Jolly bamusebya, Ku ruhande rwa Jolly yashyize ubutumwa kuri X agaragazako ibyo Bebe Cool yamuvuzeho amuharabika yabihaye agaciro ndetse akaba yamaze kubishyikiriza abanyamategeko be ngo babikurikirana.

    Mu butumwe bwe, Jolly yagize ati: ‘Ku baturage bose,

    Ndashaka kubamenyesha ko ntirengagije ibirego byatangajwe na Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool. Mu rwego rwo kwemeza ko iki kibazo gikurikiranwa kandi kigakemurwa mu buryo bukwiye kandi bwubahiriza amategeko, namaze kugishyikiriza abajyanama banjye mu by’amategeko kugira ngo bagikurikirane.

    Murakoze’.

    Jolly yamaze kugeza ikibazo cye ku bavoka

    Mutesi Jolly mu rwego rwo guca amazimwe no kugaragaza ukuri kubimuvugwaho ayaba yamaze kugeza ikibazo cye  ku kigo cy’abavoka (law firm) cyo muri Uganda kizwi nka Mbidde & Co. Advocates  kiyoborwa na Fred Mukasa Mbidde, uzwi kandi nka Mukasa Mbidde. Gitanga serivisi z’amategeko zirimo kunganira abantu n’ibigo mu nkiko, gutanga inama mu by’amategeko, gutunganya amasezerano, n’ibindi bikorwa by’amategeko kugirango gikurikirane ikibazo cye .

    Source : https://flash.rw/2026/06/17/mutesi-jolly-yariye-karungu-ibye-na-bebe-cool-yabishyizemo-abanyamategeko/

  • Miss Mutesi Jolly yahaye Bebe Cool igihe ntarengwa cyo kuba yamusabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yahaye Bebe Cool amasaha 48 yo kuba yamaze kumusaba imbabazi ku magambo yamutangajeho ko yamutekeye umutwe.

    Binyuze mu ibaruwa y’abanyamategeko be, Miss Mutesi yasangije abamukurikira, bamenyesheje Bebe Cool ko bashobora kumutwara mu nkiko bamurega icyaha cyo gusebanya, gutangaza amakuru y’ibihuha yangiza izina ry’umuntu.

    Bagize bati “Ibyatangajwe bigize ibikorwa byo gusebya no kwangiza izina ry’umuntu, bikaba ari ibinyoma bidafite ishingiro. Byakozwe mubizi kandi bigamije kugirira nabi umukiliya wacu, ndetse byatangajwe mutabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa kubanza gukora iperereza rikwiye.’

    Mbidde & Co. Advocates bahagarariye inyungu za Miss Mutesi Jolly mu mategeko, bavuze ko “ibyamuvuzweho na Bebe Cool byateguwe mu buryo bwo kumutesha agaciro, kumukoza isoni, kumushyira mu majwi no gutuma asuzugurwa mu ruhame, ibintu byangije cyane kandi bishobora gukomeza kwangiza izina n’icyubahiro cye.’

    Miss Mutesi yahahakanye ko nta biganiro cyangwa amasezerano y’ubucuruzi yigeze agirana na Bebe Cool ndetse ko na nimero ya telefoni yagaragaje ko ari iya Mutesi Jolly atari iye.

    Muri iyi baruwa kandi, bibukije Bebe Cool ko tariki ya 4 Ukwakira 2024 Mutesi Jolly yasabye abantu kwitondera abantu barimo kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni muri urwo rwego babwiye Bebe Cool ko ibyo yatangaje bigize icyaha kandi ko ibyo arimo gutangaza bishobora guteza Mutesi Jolly igihombo kirimo icy’amafaranga asabwa kubihagarika.

    Yanasabwe gusaba imbabazi binyuze mu nyandiko bitarenze amasaha 48, atabikora bakaba batanga ikirego agakurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

    Ejo hashize ni bwo abinyujije kuri Twitter, Bebe Cool yatangaje ko Miss Mutesi Jolly yamutekeye umutwe akamurya amafaranga .

    Ibaruwa yabdikiwe Bebe Cool

    Miss Mutesi Jolly yasabye Bebe Cool kumusaba imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/miss-mutesi-jolly-yahaye-bebe-cool-igihe-ntarengwa-cyo-kuba-yamusabye-imbabazi.html

  • MINISANTE yashimangiye ko nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo MINISANTE yashyize hanze ku wa 16 Kamena 2026 igaragaza ko nyuma y’ukwezi icyorezo cya Ebola cy’ubwoko bwa Bundibugyo gitangajwe mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukurikiranira hafi uko gihagaze no gukomeza ingamba zo kucyirinda.

    Iti ‘Kugeza ubu, nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda no mu duce bihana imbibi. Nubwo ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, dukomeje kuba maso no kongera imbaraga mu bikorwa byo gutahura byihuse aho icyorezo cyamenera hose.’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yashimangiye ko bazakomeza gukurikiranira hafi iki cyorezo kugira ngo hakomeze gufatwa ingamba.

    Ati ‘Nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda cyangwa mu duce bihana imbibi. Ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, ariko kuko kigihari mu duce kirimo inzego zibishinzwe zizakomeza gucungira hafi uko gihagaze.’

    Bitangajwe mu gihe umurwari umwe wari wagaragaye mu Mujyi wa Goma yakize ndetse abandi bahuye nawe bose uko ari 255 nta n’umwe byemejwe ko yarwaye Ebola.

    Ni mu gihe mu Mujyi wa Bukavu naho iki cyorezo cyari cyagaragaye, umuntu umwe yishwe nacyo abandi 200 bakekwagaho iki cyorezo bashyirwa mu kato aho nta wundi wagaragaje ibimenyetso.

    Muri Uganda naho iki cyorezo kiri mu mujyi wa Kampala, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ku wa 9 Kamena 2026, yagaragaje ko i Kampala habonetse abantu 19 banduye iki cyorezo barimo 12 bakiri mu bitaro, batanu bakize na babiri bapfuye.

    Ebola ni icyorezo cyandura cyane giterwa na virusi ishobora gukwirakwira hagati y’abantu binyuze mu guhura n’amaraso, ibyuya, amacandwe, inkari, kuruka n’andi matembabuzi ava ku mubiri w’umuntu wanduye.

    Umuntu wa mbere wishwe n’iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yapfiriye mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri tariki ya 24 Mata 2026 ariko byemejwe ko iki cyorezo cyamwishe hashize ibyumweru bitandatu.

    Kugeza ku wa 14 Kamena, RDC yari imaze kwemeza abantu 808 banduye Ebola, barimo 192 bapfuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yashimangiye-ko-nta-murwayi-wa-ebola-uri-mu-rwanda

  • MUTESI Jolly arashinjwa ubwambuzi n'ubutekamitwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yatangaje ko yatekewe umutwe n’umuntu yavuze ko ari Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, amushinja kumucucura amafaranga yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal.

    Bebe Cool arashinja Jolly kumutekera umutwe

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavuze ko ibyo byabaye mu mwaka ushize, asobanura ko Mutesi Jolly usanzwe uba mu Bwongereza kandi uzwiho gukurikirana cyane imikino ya Arsenal ari we wamushutse.

    Yagize ati: ‘Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu ari ku yindi misiyo ikomeye. Inkuru yose iri mu nzira.’

    Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye. Hari abahise bashyigikira ibyo Bebe Cool yavuze, mu gihe abandi basabye ko yatanga ibimenyetso bifatika mbere yo gushinja umuntu mu ruhame.

    Nyuma y’ayo magambo, Mutesi Jolly yahise asubiza abinyujije ku rubuga rwa X, ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa. Yavuze ko niba koko hari uwatekeye umutwe Bebe Cool akoresheje izina rye, uwo muntu yamwiyitiriye kandi ko bidakwiye ko ashinjwa ibintu adafiteho uruhare.

    Mu butumwa bwe, Jolly yagize ati: ‘Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.’

    Mutesi Jolly yavuze ko atigeze agira uruhare mu byo Bebe Cool avuga, anasaba ko habanza gukorwa iperereza no kugenzurwa amakuru mbere yo gushyira abantu mu majwi.

    Kugeza ubu, Bebe Cool ntarashyira ahagaragara ibimenyetso cyangwa ibisobanuro birambuye byerekana uburyo yaba yarambuwe cyangwa se uburyo Mutesi Jolly yaba yarabigizemo uruhare. Icyakora yavuze ko ateganya gutangaza inkuru yose mu minsi iri imbere.

    Ibi byabaye nyuma y’igihe gito Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, atangaje ku rubuga rwa X ko hari umugore ukomoka mu gihugu gituranye na Uganda yihebeye, anavuga ko izina rye ritangizwa n’inyuguti ‘J’. Nubwo nta muntu yavuze mu izina, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira guhuza ayo magambo na Mutesi Jolly.

    Kugeza ubu, ikibazo kiracyari mu rwego rw’amagambo hagati y’impande zombi, mu gihe benshi bategereje ibimenyetso Bebe Cool yavuze ko azashyira ahagaragara kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibirego bye.

    Source : https://flash.rw/2026/06/17/mutesi-jolly-arashinjwa-ubwambuzi-nubutekamitwe/

  • Abarimo Muyanyo, Element Eleeeh na Kivumbi bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali #rwanda #RwOT

    Abahanzi Nyarwanda barimo Element Eleeeh, Kivumbi King n’abandi bagiye guhurira mu gitaramo cya “Afro Carnival” kizaba mu mpera z’ukwezi gutaha.

    Iki gitaramo cya ‘Afro Carnival’ cyateguwe na Iron Block kizaririmbwamo n’abahanzi barimo nka Emmy Blaq, Elemeng, Kivumbi King na Juss Gigi.

    Kizagaragaramo kandi abarimo Miss Muyango, Dj Pyfo, Joxy Parker, Zuba, Kem Lion, Dj Flixx, Prince Okuta, Billy Ferga n’abandi.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 24 Nyakanga 2026.

    Iki gitaramo harimo amatike atandukanye aho nk’abazabasha kugura amatike mbere y’uko asohoka (presale) harimo ibyiciro bibiri aho ku nshuro ya mbere izaba igura ibihumbi 20 Frw, ku nshuro ya kabiri igure ibihumbi 30 Frw.

    Abazagura amatike akijya hanze umunsi w’igitaramo utaragera ni ibihumbi 15 mu gihe abazazigurira ku muryango ku munsi w’igitaramo ari 40, aba bose bazajya bahabwa icyo cy’ubuntu bakinjira ku muryango.

    Hari kandi itike ya VIP, ni ameza y’abantu batandatu izaba igura miliyoni 2 Frw, iyi meza izaba yegereye abahanzi, aha bakizitabwaho by’umwihariko aho bazahabwa ihene yose n’ibyo kunywa bitandukanye.

    Abarimo Muyanyo, Kivumbi na Element bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye

    Source : http://isimbi.rw/abarimo-muyanyo-element-eleeeh-na-kivumbi-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-i-kigali.html

  • Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wageze kuri miliyari 6.346 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2026 – #rwanda #RwOT

    Serivisi zagize uruhare rwa 52% by’umusaruro mbumbe, ubuhinzi bugira uruhare rwa 19%, inganda zigira uruhare rwa 24%, ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.

    Umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 8%, uw’inganda wiyongeraho 13%, mu gihe umusaruro wa serivisi wiyongereyeho 7%.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Mwizerwa Jean Claude yavuze ko umusaruro w’ibyoherezwa hanze y’igihugu wiyongereyeho 39% bigizweho uruhare n’uw’ikawa wazamutseho 86%. Uw’icyayi wagabanyutseho 3%.

    Ni mu gihe umusaruro w’ibiribwa ngandurarugo wiyongereyeho 3%.

    Umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 11%, uw’ubwikorezi wiyongeraho 11% harimo uw’ubwikorezi bwo ku butaka wiyongereyeho 10%, naho uw’ubwikorezi bwo mu kirere wiyongeraho 7%.

    Umusaruro wa serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga wiyongereyeho 22%, uw’ibigo by’imari n’ubwishingizi wiyongeraho 11%, uw’uburezi wiyongeraho 3%, mu gihe umusaruro wa serivisi za restaurant n’amacumbi wagabanyutseho 16%.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko umuvuduko ubukungu bwari buriho kuva mu mwaka ushize wakomeje kwiyongera, ndetse muri iki gihembwe ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati zitabaye nyinshi kuko byinshi mu bikenewe byari byaramaze kugurwa.

    Ati ‘Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize ubukungu bwazamutseho 11,8%, igihembwe cya kane 11,2%, birumvikana ko umuvuduko wari umaze gufata ni mwiza […] buriya iyo ubukungu buri kuzamuka niba nta kintu kibubangamira hagati aho burakomeza bukazamuka. Ubu dutegereje ingaruka mu gihembwe cya kabiri ariko natwe ntabwo twicaye, ni ukuvuga ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ingaruka ntizizabe ziremereye.’

    ‘Dukora isuzuma ry’ibanze tukabona ko ingaruka zizaba zihari rero hari byinshi turi gukora nko kwihutisha imishinga, korohereza abashoramari kugira ngo bakomeze gushora imari.’

    Minisitiri Murangwa yavuze ko mu byerekeye amahoteli na restaurant hari gukurikiranwa cyane igice kijyanye n’ibiribwa kuko iyo ibiciro byabyo bizamutse, umusaruro uva muri uru rwego ubona ugabanyutse.

    Ku rundi ruhande umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 11%, uw’ubwikorezi wiyongeraho 11% harimo uw’ubwikorezi bwo ku butaka wiyongeraho 10%. Umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere wiyongeraho 7%.

    Minisitiri Murangwa yahamije ko hari gukorwa ibishoboka ngo intambara ya Iran itazagira ingaruka ku bantu cyane

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NISR, Mwizerwa Jean Claude yavuze ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereye ku rugero wa 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-wageze-kuri-miliyari-6-346-frw-mu-gihembwe-cya

  • Prof. Nsanganwimana wa Kaminuza y'u Rwanda ntiyemeranya n'abavuga ko 'AI' yishe ireme ry'uburezi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo. Iri kwigirwamo ibijyanye n’uburezi buvuguruye n’uburyo bwajyanishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya kane, yatangiye ku wa 15 Kamena 2026, biteganyijwe ko izamara iminsi itatu. Yitabiriwe n’abashakashatsi, abahanga, abanyeshuri n’abayobozi ba za kaminuza baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Insanganyamatsiko y’iyi nama ni gutegura iterambere rirambye, guhanga udushya no kubaka ubushobozi buhamye.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien yavuze ko iyi nsanganyamatsiko ijyanye n’intego y’iyi kaminuza kuko igira uruhare rukomeye guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.

    Ati ‘Icyo dufasha abanyeshuri bacu ni ukubaha uburezi budaheza, bushingiye ku guhanga udushya ndetse n’ibyo bize bakabyifashisha mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.’

    Yagaragaje ko mu bindi basigaye bibandaho ari ugushishikariza abanyeshuri biga muri iyi kaminuza kumenya gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu byo biga, gukora ubushakashatsi ndetse n’ibindi.

    Nubwo bimeze uko hari benshi bakunze kugaragaza ko iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryishe ireme ry’uburezi kubera ko ryatumye abanyeshuri baba abanebwe, kubera ko mu mikoro ngiro bahabwa ku ishuri bisunga cyane iri koranabuhanga.

    Prof. Nsanganwimana we avuga ko atemeranya na bo kubera ko iri koranabuhanga ryorohereza abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo.

    Ati ‘Nk’Ishami ry’Uburezi Ntabwo tuvuga ko ubwenge buhangano bwaje gusubiza ireme ry’uburezi n’imyigire y’abanyeshuri inyuma.’

    Yavuze ko igihe abanyeshuri barikoresha nabi bishobora gutuma ireme ry’uburezi mu Rwanda risubira inyuma ndetse ugasanga mu byo bize ntacyo bigeze bakuramo kubera ko byose babibonaga bifashishije iryo koranabuhanga.

    Yagaragaje ko basigaye barahinduye uburyo batangamo imikoro, aho basaba abanyeshuri kwifashisha iryo koranabuhanga ariko bakavuga ibisubizo babonye aho kubisubiza ku mpapuro gusa batabijyanye imbere.

    Ati “Twebwe icyo tubafashamo ni kubabwira ngo mwabonye amakuru ahagije kandi atandukanye, abafashe gutekereza, mwebwe mugire icyo mukuramo kigaragaza ko mwize kurusha ko nituguha umukoro ngiro ugenda ukabifata ukabiterura uko bimeze. Ubundi umukoro wari ugamije ngo ugire amakuru ahagije hanyuma noneho nawe ugaragaze mu buryo bw’imitekerereze, icyo byagufashishije mu rwego rwo kunguka ubumenyi bushya”

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yavuze ko iyi kaminuza ishyira imbaraga mu guha abanyeshuri ubumenyi bubafasha gukora ubushakashatsi bwifashishwa mu gukemura ibibazo biri mu gihugu ndetse no gushyiraho politiki zifashishwa mu gukemura ibyo bibazo.

    Yagaragaje ko kuba bakiriye inama iri ku rwego mpuzamahanga yiga ku guteza imbere uburezi buvuguruye, ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije uru rwego ndetse n’uburyo rwakomeza gutezwa imbere.

    Ati ‘Muri iyi nama bizaba ari umwanya mwiza wo kuganira uburyo urwego rw’uburezi bwatezwa imbere mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.’

    Iyi nama yiga ku burezi buvuguruye muri Afurika yitabiriwe n’impuguke zitandukanye mu bijyanye n’uburezi

    Abashakashatsi bagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa ngo uburezi butezwe imbere

    Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien ntiyemeranya n’abavuga ko AI yishe ireme ry’uburezi

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera yavuze ko iyi nama izagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi muri Afurika

    Mu Rwanda habereye inama yiga ku iterambere ry’uburezi buvuguruye muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-nsanganwimana-wa-kaminuza-y-u-rwanda-ntiyemeranya-n-abavuga-ko-ai-yishe

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w'umusaza w'imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2026, umusaza witwa Abegayire Vedaste w’imyaka 67 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, yasanzwe mu cyumba yararagamo wenyine yapfuye.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu musaza Abegayire Vedaste yararaga mu cyumba cye wenyine nyamara agifite umukecuru babana ndetse basezeranye, ariko kubera impamvu z’Amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo buri wese akaba yararaga ukwe.

    Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yabwiye intyoza.com ko amakuru y’uyu musaza ari ukuri ko ndetse nk’ubuyobozi bayamenye ariko ko nyuma umurambo w’uyu musaza Abegayire wajyanywe kwa muganga ngo upimwe.

    Andi makuru intyoza.com yamenye iyakuye muri bamwe mu baturage ba hafi b’uyu muryango wabanaga mu makimbirane kugera n’ubwo umusaza n’umukecuru bananiwe gusangira uburiri, umwe akajya arara ukwe, ni uko uyu musaza mu bihe bishize ngo yagiye mu buyobozi avuga ko ashaka kwaka Gatanya kuko ngo yabonaga atitaweho n’umukecuru basezeranye kubana, ndetse ko ngo amuheza ku mitungo bafitanye.

    Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni uko uyu musaza yasaga n’uwahawe akato n’uwo bashakanye ku buryo no kumugaburira byari ikibazo, ntacyo amukorera na kimwe nk’uwo basezeranye ndetse bafitanye imitungo kugeza n’ubwo umusaza ngo yitekeraga cyangwa se agatungwa n’amandazi, Capati n’ibishyimbo.

    Amakuru intyoza.com igishakisha ni uko nyuma yo gushoberwa ndetse akaza no kuganirizwa n’abana be bamusabaga kutajya kwaka Gatanya ko ahubwo bazajya bamufasha, ngo yahisemo kujya gutanga ikirego muri sisitemu ariko atabarutse bitunguranye.

    intyoza

    The post Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/06/16/kamonyi-gacurabwenge-umurambo-wumusaza-wimyaka-67-wasanzwe-mu-cyumba-araramo/