Author: webrwanda

  • Ali Kiba yavuze icyatumye Harmonize atitabira irushanwa rya Perezida #rwanda #RwOT

    Ali Kiba yavuze ko kubera kubura umwanya ari cyo cyatumye Harmonize nta kipe yateguye yitabira irushanwa ry’umupira w’amaguru ryitiriwe Perezida w’iki gihugu “Samia Cup”

    Ni irushanwa ryatangiye 2025 riba mu rwego rwo gushimira no guha icyubahiro Perezida w’iki gihugu aho ryitabirwa n’amakipe menshi atarabigize umwuga ariko na none yiganjemo ay’ibyamamare, ayateguwe n’abahanzi, ibigo by’itangazamakuru n’ibindi.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 22 Gashyantare 2026, Ali Kiba yavuze ko Harmonize yari afite ubushake bwo kwitabira iri rushanwa, ariko gahunda z’akazi k’umuziki zikamuzitira.

    Yagize ati 'Harmonize arahuze cyane muri iyi minsi. Hari umushinga munini w’umuziki ari gukora, kandi uri kumutwara igihe kinini cyane cyane mu bijyanye no gufata amashusho. Gutegura ikipe no kuyikurikirana bisaba umwanya uhagije.'

    Ali Kiba yasobanuye ko atari uko Harmonize atifuje kugaragara muri iri rushanwa, ahubwo ko igihe cyamubereye imbogamizi.

    Yavuze ko mbere y’uko imikino itangira, Harmonize yari yamwijeje ko azaboneka, ariko aza kubura umwanya wo kwicara ngo ategure ikipe azajya aherekeza.

    Ali Kiba yongeyeho ati “Yari yambwiye ko agomba kuzabigiramo uruhare, ariko kubera ibyo gufata amashusho n’indi mishinga arimo, ntibyashobotse.”

    Uretse kuvuga ku kutagarara kwa Harmonize muri Samia Cup, Ali Kiba yanagaragaje aho ahagaze ku mukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi, avuga ko ashyigikiye Crown FC kandi ayifuriza intsinzi.

    Ali Kiba yavuze impamvu nta kipe Harmonize yateguye

    Source : http://isimbi.rw/ali-kiba-yavuze-icyatumye-harmonize-atitabira-irushanwa-rya-perezida.html

  • Harimo akaboko k’umusifuzi – Canisius yikomye umusifuzi nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius ntabwo yemera ko Rayon Sports yamutsinze imurusha ahubwo ashinja umusifuzi Uwikunda Samuel kuyifasha.

    Ni umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, Rayon Sports yari yakiriyemo Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium ejo hashize ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.

    Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1, gusa muri rusange ntabwo Mukura VS yigeze yishimira imisifurire ya Uwikunda Samuel.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius yikomeye umusifuzi avuga ko ari we wafashije Rayon kumutsinda.

    Ati “Ni umukino utari woroshye, ni umukino twari twiteguye neza, ku mpande zose twari twiteguye neza ariko iby’umupira ni uko bigenze nubwo ku ruhande rwanjye ntabyemera gutakaza amanota gutyo 100%, habayemo ukuboko k’umusifuzi ntabwo natinya kubivuga.”

    “Ntabwo njya nkunda kuvuga ku basifuzi ariko gutakaza ano manota harimo ukuboko gukomeye k’umusifuzi. Igitego twatsinze cy’umutwe kivuye muri koruneri ngira ngo mufite amashusho muri abanyamakuru muze kwitegereza murebe.”

    Uretse kwanga iki gitego yanashinje uyu musifuzi kumwima penaliti ebyeri aho umukinnyi we bamuteze indi umukinnyi wa Rayon Sports akawukora akabyirengagiza.

    Ati “Hari umupira Tatu bamuteze mu rubuga rw’amahina agiye gushota bakubita amaguru barabyihorera, hari n’umupira bashose ku kaboko mu minota ya nyuma ngira ngo mu mashusho biragaragara, byose arabyirengagiza, ntabwo njya nkunda kuvuga ku basifuzi cyane twatsinzwe, turabyirengagiza tugiye gutegura iby’ubutaha.”

    Amakuru avuga ko Mukura VS yaba irimo yitegura gutanga ikirego muri FERWAFA kugira ngo bazasuzume ibyo umusifuzi Uwikunda Samuel yakoze niba byari bikwiye cyangwa niba atari byo bazamuhe.

    Uwikunda Samuel yashinjwe kubogamira kuri Rayon Sports

    Uwikunda Samuel wasifuye umukino wa Mukura VS na Rayon Sports

    Canisius Nshimiyimana yikomye umusifuzi Uwikunda

    Source : http://isimbi.rw/harimo-akaboko-k-umusifuzi-canisius-yikomye-umusifuzi-nyuma-yo-gutsindwa-na.html

  • Polisi ikomeje iperereza ku mpanuka yahitanye babiri muri Tour du Rwanda #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikomeje iperereza ku mpanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026 kabaye uyu munsi.

    Ni nyuma y’uko Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, bwatangaje ko abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka zibanza imbere y’amagare, abandi batandatu bagakomereka mu gace ka mbere ka Gicumbi-Rwamagana.

    Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026 aho imodoka zirimo ibigo byamamaza muri iri siganwa zari zigeze mu Karere ka Gatsibo, i Gabiro, imwe yataye umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.

    Abantu babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi batandatu bakomeretse bahita bihutanwa kwa muganga, mu gihe Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

    Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwemeje ko impanuka yahitanye abantu babiri

    Abakomeretse bihutanywe kwa muganga

    Source : http://isimbi.rw/polisi-ikomeje-iperereza-ku-mpanuka-yahitanye-babiri-muri-tour-du-rwanda.html

  • Umunya-Israel yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, abanyarwanda bitwara neza #rwanda #RwOT

    Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN ni we wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2026, nyuma yo gutsinda sprint ya nyuma i Rwamagana.

    Iri siganwa ryatangiye Saa Tanu zuzuye rihagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi, abasiganwa berekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,6.

    Ni umunsi waranzwe n’ihangana rikomeye kuva ku ntangiriro, aho abakinnyi batanu barimo Henrique da Silva Avancini na Miguel Heidemann bagerageje gucika igikundi hakiri kare.

    Mu bilometero bya mbere, igikundi cyasizwe iminota irindwi, ariko amakipe akomeye arimo NSN, Eritrea na Movistar aza gushyiramo imbaraga, atangira kugabanya intera buhoro buhoro. Ibi byatumye mu bilometero 10 bya nyuma, ikinyuranyo kigabanuka ku buryo abari imbere batangiye kugaragaza umunaniro.

    Imvura yaguye mu muhanda wa Gatsibo-Kayonza-Rwamagana na yo yagize uruhare mu kugabanya umuvuduko, ariko ntiyabujije igikundi kwihuta mu bilometero bya nyuma. Hasigaye ibilometero bitanu gusa, intera yari isigaye hagati y’abari imbere n’igikundi yari amasegonda 30, maze mu bilometero bibiri bya nyuma, isiganwa riba irya buri wese.

    Mu gusatira umurongo, Einhorn yerekanye imbaraga n’ubunararibonye, atsinda sprint ya nyuma, aba uwa mbere kugera i Rwamagana. Ni etape ya gatatu atwaye muri iri rushanwa, nyuma yo gutsindira i Kayonza n’i Nyaruguru mu 2024.

    Kubera ayo manota ya sprint n’amasegonda ya bonification yatangiwe i Rwamagana, Einhorn yahise yambara umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye isiganwa muri rusange aho yakoresheje amassha 4 n’iminota 5.

    Yakoresheje ibihe bimwe na Munoz Gabina wa Quick Step, Girmay Mewael, Mulueberhan Henock ukomoka muri Eritrea, Van Rees Christian wabaye uwa gatanu wa Development Team Princ Postnl, Cuylits Mauro wa Lotto Groupe Wanty, Boss Benjamin wa Rembe | Rad-Net, Almeida Luiz Fernando wa Swift Pro Cycling, Umunyarwanda Muhoza Eric wa Team Amani na Vidal Victor wa Bike Aid. Yagiye barushabwa iby’ijana.

    Tour du Rwanda 2026 irimo gukinwa n’amakipe 17 aturuka mu bihugu bitandukanye, nyuma y’uyu munsi wa mbere, amaso yose ahanzwe ku Gace ka Kabiri kazanyura Nyamata kerekeza Huye, aho isiganwa rishobora kongera guhindura isura.

    Source : http://isimbi.rw/umunya-israel-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-abanyarwanda-bitwara.html

  • Natacha Ndahiro yagaragaje igituma filime nyarwanda zitambuka umupaka #rwanda #RwOT

    Natacha Ndahiro yagaragaje ko uruganda rwa sinema nyarwanda rukigorwa no kubona ubushobozi buhagije kugira ngo rubashe gucuruza filime zarwo ku rwego mpuzamahanga.

    Umukinnyi wa filime, Natacha Ndahiro yavuze ko nubwo uruganda rwa sinema nyarwanda rwifuza gutera ikirenge mu cy’uruganda rw’umuziki, rukizitirwa n’imbogamizi zirimo kubona ikiraro n’uburyo faranga iyo bigeze mu kwambutsa igihugu ibyo rukora.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Natacha yagize ati 'Ntabwo byoroshye kubera ko icya mbere ntiwapfa gukora filime icuruzwa hanze y’u Rwanda nta muntu uguhuza n’ayo masoko ufite, gusa natwe turifuza kwagura tukabigeza hanze y’igihugu nkuko n’abahanzi bacu bari kubikora.'

    Natacha yakomeje ashimangira ko nubwo muri iki gihe filime yose ikozwe mu buryo bwiza igashyirwaho ubusobanuro bw’amagambo buri mu rurimi rw’icyongereza ishobora kugera kure ariko ko hakiri imbogamizi z’ubwiza n’ireme z’amafilime nyarwanda ari gukorwa kuri ubu ahanini bishingiye ku mikoro ashyirwamo.

    Ati ' Filime yose ikozwe neza yacuruzwa mu muhanga ariko kugira ngo umuntu agere ku rwego rwo gukora filime ifite ubwiza bw’amashusho n’amajwi buri ku kigero byifuzwaho si ikintu gihubukirwa ahubwo kibanza kubakwa, kigashorwamo imari itubutse ari nabyo tukiri kubura.'

    Uyu mukobwa yanateguje abafana be ko mu kwezi gutaha azashyira hanze ibindi bikorwa bishya bigomba kuzashyirwa kuri shene ye youtube.

    Natacha ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye muri sinema ahereye ku yitwa Natacha Series yatangiye kujya hanze mu 2022. Kuva icyo gihe Natacha Ndahiro wakundirwaga ikimero cye, yatangiye kwigarurira abakunzi ba sinema akora izindi filime nka 'Love is my sin’, Masezerano 'Lover’s Cage’ n’izindi.

    Natacha Ndahiro yavuze impamvu filame Nyarwanda zitambuka imipaka

    Source : http://isimbi.rw/natacha-ndahiro-yagaragaje-igituma-filime-nyarwanda-zitambuka-umupaka.html

  • Clapton Kibonge yambitse impeta umugore we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Clapton Kibonge yambitse impeta y’urukundo umugore we Ntambara Jacky maze amusaba ko yazaba uwe iteka ryose.

    Ni impeta yamwambitse nyuma y’imyaka 8 basezeranye imbere y’amategeko aho banabanaga banafitanye abana batatu.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 aho mu birori byiza yasabye umugore we “Uzaba uwanjye iteka ryose?”

    Bari kumwe n’abana babo aho bari bafite ibyapa, umwe icyapa cyari cyanditseho “Mama, imyaka 8 ishize…” umukobwa mukuru wabo yari afite ibindi byapa bibiri, kimwe cyanditseho “wavuze yego ku rukundo.” Ikindi cyanditseho “Ubu uravuga yego iteka?”.

    Umugore we Ntambara Jacky akaba yahise abyemera ndetse ahita amwambika impeta y’urudashira.

    Mu minsi yashize nibwo aba bombi batangaje ko bagiye gukora imihango y’ubukwe yari isigaye.

    Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026. Bazahita banasezerana imbere y’Imana bizabera Gasinga Miracle Center i Rwempasha.

    Clapton Kibonge wasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gusezerana imbere y’amategeko agahita abana n’umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora indi mihango.

    Nyuma y’igihe gito aba bibarutse imfura yabo mu gihe mu 2022 ari bwo bibarutse ubuheta bwabo mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.

    Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina akaba azwi cyane muri Seburikoko, Umuturanyi ye bwite ndetse na Mugisha na Rusine na yo ye.

    Bamaze kubyarana abana batatu

    Bari bamaze imyaka 8 basezeranye imbere y’amategeko

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Ntambara Jacky

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yambitse-impeta-umugore-we-amafoto.html

  • Djibril Ouattara yashimiye abakunzi ba APR FC agira icyo abasaba #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yashimiye abakunzi b’iyi kipe ukuntu baza kubashyigikira nubwo rimwe na rimwe babatenguha.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 baraye banganyijemo na Police FC 1-1.

    Igitego kimwe rukumbi cya APR FC kikaba cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 67.

    Nyuma y’uyu mukino, Ouattara akaba yashimiye abakunzi ba APR FC uburyo baza kubashyigikira ari benshi.

    Ati “Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni ukubashimira uburyo bahorana natwe umunsi ku munsi baje kudushyigikira, ni byiza.”

    Yakomeje abasaba ko no mu mikino iri imbere bakomeze kwitanga kuko babakeneye cyane.

    Ati “Bakomeze baze kudushyigikira no mu mikino iri imbere uhereye kuri Kiyovu Sports kuko nibwo tubakeneye cyane.”

    Ouattara ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abafana nubwo muri iyi minsi abakunzi ba APR FC batari mu rukundo n’abakinnyi babo kubera uburyo barimo kwitwara batabona intsinzi.

    Djibril Ouattara yashimiye abakunzi b’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/djibril-ouattara-yashimiye-abakunzi-ba-apr-fc-agira-icyo-abasaba.html

  • Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw'amenyo no kubeshya abahuza basimburana n'umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n'umwe ubimubaza #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarenze ku masezerano y'agahenge menshi, nyamara abahuza ntibagire icyo babikoraho.

    Perezida wa Angola, João Lourenço, yasabye impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano guhera tariki ya 18 Gashyantare 2026. Nubwo Tshisekedi yemeye ako gahenge, ihuriro ry'ingabo z'igihugu cye, iz'u Burundi, FDLR, Wazalendo n'abacanshuro byakomeje kugaba ibitero ku basivili.

    Ku wa 20 Gashyantare 2026, Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC, yatangaje ko ibitero by'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC byakajije umurego mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, kandi ko drones ziri kwifashishwa ziri gutwara ubuzima bw'abasivili benshi b'Abanyamulenge batuye mu bice birimo Komini ya Minembwe.

    Ruberwa ukomoka mu bwoko bw'Abanyamulenge yasobanuye ko hashize ibyumweru bibiri abasivili b'Abanyamulenge bagabwaho ibitero bya drones ubudatuza, byishe abarimo umwana w'umwaka umwe wasenyeweho inzu n'umukecuru w'imyaka 101.

    Minisitiri Nduhungirehe yashingiye ku butumwa bwa Ruberwa, abaza ati 'Bimaze iki kuba abahuza n'ibindi bihugu byo mu karere batangaza amasezerano y'agahenge mu burasirazuba bwa RDC cyangwa bakaba abatangabuhamya bayo, niba badashobora kwamagana Kinshasa igihe cyose iyarenzeho ku mugaragaro?'

    Yatangaje ko indege z'intambara za Leta ya RDC na drones bikomeje kurasa imidugudu y'Abanyamulenge n'abandi basivili, ariko ko akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano, agashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Afurika Yunze Ubumwe n'umuryango mpuzamahanga muri rusange byacecetse.

    Minisitiri Nduhungirehe yabajije ati 'Perezida Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw'amenyo no kubeshya abahuza basimburana n'umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge n'akandi, nta n'umwe ubimubaza?'

    Yagaragaje ko mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka abasivili bari kwicwa, Leta ya RDC ikarenga ku gahenge uko ibishaka ariko ntibibazwe, ibyo byongerera Perezida Tshisekedi imbaraga zo gukomeza kugaba ibitero kandi ko byatuma intambara ikomeza imyaka myinshi.

    Tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Leta ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Perezida wa Angola. Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko iri tangazo rigamije kuyobya umuryango mpuzamahanga, kuko uwo munsi ibitero byari bikomeje.

    Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Col Deo Mutabazi, yawusabye guhagurukira kurwanya imvugo zibiba urwango zikomeje kwiyongera kuko kutagira icyo uzikoraho bifatwa nko kuzishyigikira cyangwa ubufatanyacyaha.

     

    Mu kiganiro cyahuje komite yihariye ya Loni ishinzwe ubutumwa bw'amahoro, ku wa 18 Gashyantare 2026, Col Mutabazi yagaragaje ko imvugo zibiba urwango ari umushinga utegurwa na za Leta, ugakurikirwa n'ibyaha bikomeye bya jenoside.

    Yagize ati 'Imvugo zibiba urwango ni umushinga wa Leta, kandi ubanziriza ubugizi bwa nabi bukorerwa benshi, ibyaha bya jenoside kandi bikomoka ku ngengabitekerezo ya jenoside iba yarabibwe mu buryo bwateguwe neza.'

    Col Mutabazi yibukije ibihugu bigize Loni ko imvugo zibiba urwango ari zo zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu Rwanda habanje ibikorwa byo kubambura ubumuntu mu rwego rwo gushakishwa ishingiro ryatuma barimburwa.

    Yavuze ko imvugo zibiba urwango zidakwiye gufatwa nk'ubwisanzure bwo kuvuga, kandi ko gukomeza guceceka kwa Loni mu gihe ziyongera byafatwa nko kuzishyigikira cyangwa kuba umufatanyacyaha.

    Ati 'Ndagira ngo nshimangire ko imvugo zibiba urwango zidakwiriye kwitiranywa n'ubwisanzure bwo kuvuga, kandi guceceka gukabije kwa Loni kuri ibi byaha byiyongera bifatwa nko gushyigikira n'ubufatanyacyaha mu kuvutsa itsinda ry'abantu uburenganzira no kuryambura ibiriranga.'

    Col Mutabazi yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, asaba ibihugu bigize Loni kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw'ibanze bwo kubaho kuko umuryango mpuzamahanga ufite inshingano yo kurinda abari mu kaga.

    Yagize ati 'U Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, runasaba ibihugu by'ibinyamuryango kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw'ibanze bwo kubaho.'

    U Rwanda rutanze ubu butumwa mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje gukwirakwira imvugo zibiba urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, kandi bigakorwa n'abarimo abo muri Leta.

    Umudepite Justin Bitakwira yavuze ko Umututsi ari we kiremwa kibi cyabayeho, uwahoze ari Umuvugizi w'ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, atangariza kuri televiziyo y'igihugu ko Abatutsikazi batabyarana n'abo bashakanye mu gihe badahuje ubwoko, ariko ubutabera ntibwabakurikiranye.

    Imvugo zibiba urwango zijyana n'ibitero bikomeye by'indege z'intambara na drones bigabwa mu bice byiganjemo Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi birimo Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Umuryango mpuzamahanga waratabajwe ariko ntusubiza.

    Colonel Deo Mutabazi yasabye ibihugu bya Loni guhagurukira kurwanya imvugo zibiba urwango

    Azarias Ruberwa yatangaje ko abasivili ari bo bari kugabwaho ibitero muri Kivu y'Amajyepfo

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga ku gahenge

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-azakomeza-kugeza-ryari-guha-urwamenyo-no-kubeshya-abahuza-basimburana-numuryango-mpuzamahanga-arenga-ku-gahenge-nta-numwe-ubimubaza/

  • APR FC yanganyije na Police FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y'u Rwanda by'agateganyo  #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, nibwo hakinwe umukino w'abashijzwe umutekano wahuje APR FC na Police FC, wari umukino w'umunsi wa 21 shampiyona y'u Rwanda, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. 

    Mur uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium,  APR FC yari yasuye yatsindiwe na Cheickh Djibril Outarra naho ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Kapiteni wayo Nsabimana Eric uzwi nka Zidane. 

    Igice cya mbere cyaranzwe  n'aho amakipe yombi  yagerageje gushaka ibitego ariko imipira ikagarurwa n' ibiti by'izamu. 

    Kwitonda Allain Bacca, Mugisha Gilbert na William Togui babonye uburyo bukomeye ariko imipira ntiyagira icyo ibyara, ibi byabaye kugeza mu minota 45 y'igice cya mbere. 

    Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi, maze ku munota wa 66 Djibrill Ouattara atsinda igitego ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y'urubuga rw'amahina. 

    Police FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ndetse ku munota wa 90+7 Nsabimana Eric 'Zidane' ayibonera igitego cyo kunganya.

    Aha Kapiteni ariko akaba yanahawe ikarita itukura nyuma yo kwishimira igitego agakuramo umupira agahabwa ikarita y'umuhondo yasanze indi yari yahawe mu mukino hagati. 

    Uyu musaruro w'igitego kimwe kuri kimwe  wasize APR FC ikomeje kuyobora urutonde n'amanota 39, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kane n'amanota 34.

    Umunsi wa 21 wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa Gatandatu:

     Etincelles FC izakira Gicumbi FC kuri Stade Umuganda (15:00), AS Muhanga ikine na Rutsiro FC kuri Stade Muhanga (15:00), mu gihe Al Hilal SC izahura na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium (15:00). 

    Ku Cyumweru, AS Kigali izakina na Al Merrikh SC (12:30), hakurikirweho Bugesera FC vs Musanze FC(15:00) ndetse na Rayon Sports izacakirana na Mukura VS (15:30). 

    Ku wa Mbere, Gasogi United izahura na Amagaju FC (15:00) kuri Kigali Pele Stadium.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-police-fc-ifata-umwanya-wa-mbere-muri-shampiyona-yu-rwanda-byagateganyo/

  • Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma, ni nyuma y’uko imvune ye ikomeje kuzamo amayobera.

    Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, imikino ibanza ya Shampiyona ya 2025-26, yarangiye adakina kubera imvune y’agatsintsino.

    Ubwo imikino yo kwishyura yari itangiye yari yagarutse ndetse agenda agaragara mu mikino imwe n’imwe yazaga mu kibuga asimbuye.

    No ku mukino baraye banganyijemo na APR FC yari ku ntebe y’abasimbura ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko atari gukandagira mu kibuga.

    Uyu mukinnyi nubwo avuga ko ari agatsintsino si ko ababara ahubwo ni munsi yako mu kirenge ku buryo ubu gukina bidakunda.

    ISIMBI yamenye ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 agomba kujya kwa muganga kunyura muri MRI kugira ngo barebe ikibazo cya nyacyo afite.

    Mu Kwakira 2025 ni bwo Manishimwe Djabel yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

    Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma

    Source : http://isimbi.rw/manishimwe-djabel-agomba-kunyura-mu-cyuma.html