Author: webrwanda

  • Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol y’akabakaba miliyari 1 Frw #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol, basinyanye amasezerano y’imyaka itatu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwada akabakaba miliyari.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026.

    Aya masezerano y’ubufatanye akaba yemerera Skol kuba “Official Beer Partner,” aho ikinyobwa cy’uru ruganda ari cyo kizaba gicuruzwa muri Stade mu mikino ya BK Pro League mu myaka itatu iri imbere.

    Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf yavuze ko basinye aya masezerano ariko batangiye kuganira mu myaka ibiri ishize.

    Ati “Uyu munsi dushyize unukono ku masezerano ariko twatangiye kuganira mu myaka ibiri ishize. Aya masezerano azafasha kuzamura ihangana.”

    Yakomeje avuga ko aya masezerano azafasha n’amakipe kuko ari yo azajya ashaka umuntu ucuruza muri Stade.

    Ati “Amasezerano twasinyanye harimo inyungu ku ikipe, ikipe ni yo izishakira ucuruza muri Stade, kandi babimuzanire ku giciro cyo ku ruganda.”

    Yavuze ko yishimye cyane kuko abaterankunga bagenda baza ari benshi.

    Ati “Ndishimye cyane ibyo twatangiye tuvuga mu myaka 3 ishize birimo kujya mu buryo, uyu munsi abafatanyabikorwa bamaze kuba benshi kandi n’abandi baraje.
    Uyu munsi turasinye ariko hari n’abandi bari ku muryango binjira.”

    Umuyobozi wa Skol yavuze ko bishimiye gukorana na Rwanda Premier League kuko gukorana n’ikipe imwe (Rayon Sports basanzwe bakorana) bitandukanye no gukorana n’ikigo kinini ariko intego ni gukomeza kuteza imbere siporo.

    Ati “Gukorana ikipe imwe bitandukanye no gukorana n’ikigo kigari nk’iki, ni ikindi cyerekezo gishya ariko icyo dushaka ni ugukomeza guteza imbere umupira w’amaguru.”

    Aya masezerano yasinywe ku mpande zombi, uretse gucuruza inzoga ku bibuga anayemerera kwamamaza ku bibuga.

    Muri aya mafaranga Skol izajya itanga, hari igice kimwe cy’amafaranga agomba kujya ahabwa amakipe yatsinze umukino nk’agahimbazamusyi (Prime) aho buri kipe yatsinze umukino izajya ihabwa miliyoni 1 Frw, hazajya hahembwa umufana w’umukino andi asigaye bayagabanye amakipe.

    Skol na Rwanda Premier basinyanye amasezerano y’ubufatanye

    Ni amasezerano y’imyaka itatu

    Source : http://isimbi.rw/rwanda-premier-league-yasinyanye-amasezerano-na-skol-y-akabakaba-miliyari-1-frw.html

  • Ituragiro ry'amafi ry'i Nyamagabe rizatangira gukora bitarenze impera za 2026 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro yabitangaje ku wa 30 Kamena 2026 ubwo yatangaga ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

    Mu bibazo byagaragayemo harimo iby’imishinga yatangiye gutegurwa mu bihe bya kera ariko n’ubu itarasozwa, harimo n’uw’ikigo cy’ubushakashatsi ku mafi n’ituragiro kiri kubakwa i Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Dr Uwamahoro yavuze ko uyu mushinga wakerewe ariko ubu hari gukorwa ibishoboka ngo wihute utange umusaruro wari witezweho.

    Ati ‘Ni ituragiro ry’amafi tukaba dukomeje gukorana na rwiyemezamirimo ushinzwe imirimo kugira ngo ziriya nyubako mwabonye zibashe kujyamo ibikoresho mu gutangira kubungabunga icyororo cy’amafi no kukigeza ku Banyarwanda bakeneye amafi.’

    RAB ivuga ko isoko rijyanye n’ibikoresho bizakoreshwa muri iri turagiro ry’amafi ryatanzwe ndetse biteganyijwe ko bitarenze mu Ukwakira 2026 imirimo yose izaba yararangiye.

    Dr. Florence Uwamahoro yavuze ko mu kubaka iki kigo bahuye n’imbogamizi zo kubona ibyangombwa byo kubaka kuko iyi nyubako iri mu gishanga, haniyongeraho ko mu gihe cyo kubaka hagiye habamo impinduka.

    Ati ‘byasabaga rero ko tugira impinduka dukora cyane nko gushyiraho imiyoboro izayobora amazi avuye mu ituragiro kugira ngo akomereze mu mugezi n’indi, izo mpinduka rero ni zo zateye ubwo bukererwe.’

    Yahamije ko bitarenze muri Kanama 2026 ibikoresho bigenewe iri turagiro bizaba byarahageze.

    Biteganyijwe ko iri turagiro rizajya rivamo abana b’amafi bari hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3 buri mwaka, byose bitewe n’akenewe.

    Umusaruro w’amafi mu gihembwe cya mbere cya 2026 wiyongereyeho 66% ugereranyije na 22% wari wiyongereyeho mu gihembwe nk’icyo cya 2025.

    U Rwanda rufite gahunda yo kongera umusaruro w’amafi kuva kuri toni ibihumbi 10 uriho uyu munsi ukagera kuri toni ibihumbi 30 bitarenze mu 2029.

    Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yasabye ko imirimo yitabwaho iri turagiro rigatanga umusaruro ryitezweho

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yasabye RAB gushyira imbaraga mu kunoza imikorere

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro yavuze ko inyubako z’ituragiro ry’amafi zizagezwamo ibikoresho bitarenze muri Kanama 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ituragiro-ry-amafi-rya-nyamagabe-rizatangira-gukora-bitarenze-impera-za-2026

  • Ibikorwa byazo byageze ku Baturarwanda miliyoni esheshatu: Umusaruro wa ONG mu mibare – #rwanda #RwOT

    Impamvu ni uko ari undi muyoboro munini unyuzwamo amafaranga agamije iterambere ry’abaturage nyuma ya Leta kandi hatagamijwe inyungu.

    Mu Rwanda kugeza ubu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rugaragaza ko imiryango itegamiye kuri Leta ihakorera ari 1.265, ndetse muri yo 317 ibarizwa mu Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta mu Rwanda (RCSP).

    Iyo miryango mu myaka irindwi (kuva mu 2017-2024) yagize uruhare mu iterambere ry’Igihugu ku buryo bugaragara iba umufatanyabikorwa wa Leta mu gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye muri NST1.

    RCSP igaragaza ko muri iyi myaka abaturage bagera kuri 6.040.372 bagezweho n’ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta hibandwa ku byiciro bikeneye imbaraga zihariye nk’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’abandi.

    Ibikorwa by’iyo miryango biri mu miyoborere, imibereho myiza, iterambere ry’ubukungu n’ubutabera nk’uko kuri Guverinoma bimeze.

    Ibyiganje ni ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage kuko nko muri NST1 imiryango igera kuri 1.161 ari yo yakoze muri iyo nkingi mu gihe mu bukungu harimo 373, mu miyoborere harimo 211, ariko muri rusange muri izo nkingi zose imiryango yazihuriyeho ni 450.

    Ibyo bikorwa byahaye akazi mu myaka irindwi abantu 389.505, abandi 409.788 bahabwa amahugurwa anyuranye naho abandi 12.974 bagirwa abakorerabushake.

    Mu bujyanye n’imari, abaturage 2.604.344 bagezweho n’ibikorwa by’iyo miryango, bituma babasha kwizigamira barenga miliyari 16 Frw, ndetse bafashwa kubona inguzanyo za miliyari 214,2 Frw.

    Imiryango itegamiye kuri Leta kandi mu myaka irindwi yafashije amavuriro 2.318 mu buryo bunyuranye, ifasha abanyeshuri 1.442.277, barimo 245.468 barihiwe amashuri.

    Hafashijwe kandi amarerero 393.082, ndetse n’abakorewe ibikorwa bigamije kurwanya ihohoterwa 87.793 bahabwa ubufasha bunyuranye kandi abandi bantu 9.993 bahabwa ubwunganizi mu by’amategeko.

    Mu buhinzi, abaturage bagera kuri miliyoni 4,3 bagezweho n’ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta, harimo abagera kuri miliyoni 1,7 bafashijwe kubona uko bongera umusaruro n’abandi 669.706 bafashijwe kwinjira mu buhinzi butangiza ibidukikije.

    Nanone amakoperative agera kuri 24.373 na yo yagezweho n’ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta.

    RCSP igaragaza ko muri rusange ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta kuva mu 2019-2024 byatanze mu isanduku ya Leta miliyari 92,6 Frw z’imisoro.

    Ibyo binajyana no kuba iyi miryango ikorera mu Rwanda igera kuri 414 ibarizwa muri ‘database’ y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, na ho 305 ikabarizwa muri ‘database’ y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), bivuze ko yishyurira abakozi bayo imisanzu ya pansiyo n’ubwishingizi bwo kwivuza.

    Kuva mu 2019-2024, iyo miryango imaze gutanga imisanzu ya miliyari 15,85 Frw muri RSSB.

    Imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda muri iyo igera kuri 763 ifite icyicaro i Kigali mu gihe ibarizwa mu ntara ari 502.

    Ubwo iyo miryango yaganiraga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku wa 25 Kamena 2026, Umuyobozi Mukuru wa RCSP, Murangira Théoneste, yavuze ko mu cyerekezo cy’Igihugu 2050 bagiye kurushaho guhuza ibikorwa mu rwego rwo kudatatanya imbaraga.

    Gusa yagaragaje ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta bifuza ko ibitekerezo byabo byajya bihabwa umwanya uhagije mu bikorwa bya Leta mbere, hanyuma iyo miryango ikabiganiraho bihagije na yo ikerekana uruhare rwayo kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw’iyi miryango mu iterambere ry’Igihugu ari ntagereranywa, icyakora agaragaza ko hari n’ibyo Leta iyifuzaho mu Cyerekezo 2050.

    Ati “Turasaba ko barushaho gukoresha neza urubuga rw’abafatanyabikorwa b’akarere (JADF), bakicarana n’inzego z’ibanze bagasesengurira hamwe ibisubizo bikenewe kugira ngo batange umusanzu mu iterambere. Turabasaba gukomeza kwegera abaturage kandi na twe twiteguye gukomeza kubumva ku byo babona twakora n’ibyo bashaka gukora, bityo tubashe gutera imbere.”

    Meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yagaragaje ko imiryango itegamiye kuri Leta mu turere ifasha gukora ibikorwa biba bikeneye andi maboko Leta itaboneye rimwe, ndetse ubu bongereye ubufatanye na yo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry’Igihugu ari ntagereranywa

    Haganiriwe ku ruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry’u Rwanda

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry’Igihugu ari ntagereranywa

    Umuyobozi Mukuru wa RCSP, Murangira Théoneste, yavuze ko mu cyerekezo cy’Igihugu 2050 bagiye kurushaho guhuza ibikorwa mu rwego rwo guteza imbere Abaturarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-byazo-byageze-ku-baturarwanda-miliyoni-esheshatu-umusaruro-wa-ong-mu

  • Imirimo yabanjirije kubaka umuhanda Giporoso-Masaka irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda ugiye kwagurwa mbere na mbere mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga ukunze kuwugaragaramo. Ureshya na kilometero 10.3, ariko numara kwagurwa uzava ku bisate bibiri usanganwe ugire ibisate bine.

    Uzaba ufite kandi igice cy’umuhanda wo mu kirere (flyover) ureshya na kilometero 1.3, uzava ahazwi nka Prince House i Remera ukagera ku Cyamitsingi, mu gihe undi uzakomeza i Masaka, byose mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’imodoka.

    Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka bizakorwa mu byiciro kugira ngo bitabangamira urujya n’uruza rw’abawukoresha.

    Niwuzura uzasiga habonetse umuti urambye ku kibazo cy’igice cyawo gikunze kwangizwa n’amazi hafi ya Pariki ya Nyandungu.

    Uyu muhanda kandi witezweho koroshya imigenderanire ku Bitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka, woroshye ukugera mu Cyanya cy’Inganda cy’i Masoro, ndetse Leta iteganya kuwushamikaho undi muhanda uzerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kiri kubakwa i Bugesera.

    Ni umushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa ku nkunga ya Leta y’u Bushinwa ukazuzura utwaye arenga miliyari 86 Frw.

    Uzubakwa na sosiyete y’Abashinwa yitwa Hunan Road and Bridge Construction Group Company, ndetse biteganyijwe ko izafatanya n’Abanyarwanda bakazasigarana ubumenyi bwo kubaka imihanda igezweho ku buryo nyuma bazajya babyikorera.

    Kuri ubu imirimo ibanziriza kuwubaka igeze kure kuko nk’abagombaga kwimurwa aho uzanyura bose bamaze kwimurwa, n’ibikorwa byari bihari byamaze kuhavanwa.

    Ni mu gihe ibikorwa byo gutegura aho uzanyura nko kubaka imiyoboro y’amazi na byo bigeze kure ku buryo biteganyijwe ko mu mezi abiri ari imbere kuwubaka nyirizina bishobora kuba byatangiye.

    Umuhanda uturuka Sonatubes ugana i Remera wabaye ufungiwe ahazwi nka Prince House by’agateganyo

    Imashini zikora imihanda ziri gufasha mu kwihutisha akazi

    Hafi y’ahazwi nko kuri Prince House ni ho hatangiriye imirimo myinshi ibanziriza kwagura umuhanda Giporoso-Masaka

    Hari kwaifashishwa imashini zitsindagira imihanda

    Ibikoresho byifashishwa mu kuzitira ahari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi na byo biri gutegurwa

    Imiyoboro izanyuramo amazi igeze kure yubakwa

    Amafoto: Nzayisingzia Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yabanjirije-kubaka-umuhanda-giporoso-masaka-irarimbanyije-amafoto

  • Abadepite batumije Minisitiri w'Ubuhinzi n'uw'Ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi agomba gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bitandukanye byagaragaye mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, naho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yatumijwe kugira ngo asobanure ibijyanye no gutunganya umusaruro no kuwushakira amasoko.

    Ni imyanzuro yafatiwe mu nteko rusange yateranye ku wa 29 Kamena 2026, yagezwagaho raporo y’ingendo rusange abadepite bakoreye mu gihugu hose muri Gicurasi na Kamena 2026, hagamijwe gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

    Mu bibazo bigaragara mu buhinzi harimo iby’inyongeramusaruro n’imbuto bitinda kugera ku bahinzi, imbuto zituburwa zahabwa abaturage ntizitange umusaruro witezwe, ndetse n’umusaruro wa bimwe mu bihingwa byera umusaruro ukabura amasoko.

    Mu myanzuro Inteko Rusange umutwe w’Abadepite yatoye harimo gutumiza Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu buhinzi.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda we yatumijwe ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye bijyanye no gutunganya umusaruro wa bimwe mu bihingwa no kuwubonera isoko.

    Abadepite kandi basabye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora igenzura ricukumbuye ku bibazo byagaragaye mu ruhererekane rwo gutunganya no gutubura imbuto zihabwa abahinzi ntizitange umusaruro wari witezwe.

    Ni mu gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu we yasabwe kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko, uko ibibazo abaturage bagejeje ku Badepite biri mu nshingano z’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bigaragara muri raporo z’Uturere byakemuwe.

    Inteko Rusange umutwe w’Abadepite yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bigaragara muri uru rwego


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batumije-minisitiri-w-ubuhinzi-n-uw-ubucuruzi-kubera-ibibazo-by

  • 59% y'ibitabo biri mu mashuri yo mu Rwanda byimwe abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/25 igaragaza ko ibitabo byatanzwe mu mashuri mu bice bitandukanye by’igihugu bikoreshwa ku rugero ruri hagati ya 29% na 49%.

    Mu mashuri abanza ibitabo by’Imibare bikoreshwa ku gipimo cya 36%, ibitabo by’Ikinyarwanda bikoreshwa ku gipimo cya 49%, mu gihe iby’Icyongereza bikoreshwa ku gipimo cya 32%.

    Mu mashuri yisumbuye, ibitabo by’Imibare bikoreshwa ku gipimo cya 29%, iby’Ikinyarwanda bikoreshwa ku gipimo cya 49%.

    Depite Niwemahoro Wassila ati ‘Iyo ibitabo bigeze ku mashuri ntibikoreshwe twaba turi kugana he?…ibi bintu bizagira ingaruka zikomeye nihatagira igikorwa.’

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko batanga integanyanyigisho n’imfashanyigisho bikajya mu maboko y’abayobozi b’ibigo by’amashuri ari na bo babicunga.

    Ati ‘Hari amabwiriza tuba twatanze yerekeranye n’imikoreshereze y’ibi bikoresho byoherezwe mu mashuri harimo ibitabo na mudasobwa hakagira n’amahugurwa tuba twabahaye.’

    Yavuze ko mu isuzuma ryakozwe mu mwaka ushize basanze hari abayobozi batujuje ibisabwa, harimo n’abadacunga neza umutungo bituma bahindurirwa inshingano bagirwa abarimu.

    Ati ‘Icyo turi gukoraho nk’ingamba ni uko ku bijyanye n’imfashanyigisho, mu isuzuma tuzakorera abayobozi b’amashuri hazajyamo igice cy’uburyo bwo gucunga ibikoresho tuba twohereje mu mashuri ihabwe n’amanota ahagije kuko usanga hari aho bitari gukoreshwa, abanyeshuri batabisoma.’

    Dr Mbarushimana yavuze ko uzajya atsindwa iki cyiciro na we azaba afite ibyago byo kuva mu nshingano z’umuyobozi akajya kuba umwarimu.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yatanze urugero rwo mu Karere ka Gisagaraa aho ibitabo bibitse ku buryo abanyeshuri badashobora kubigeraho.

    Ati ‘Bibitse kure yabo kandi ni igitabo cy’umunyeshuri…njye ndabibona nk’ikibazo kuko niba bigeze kuri 49% mu buryo bwo gukoresha neza ibitabo, ngira ngo twese turabihuriraho ko gukoresha neza ibitabo ari uko abanyeshuri babisoma. Ntabwo kubikoresha neza ari ukubibika. None hamwe na hamwe birabitse.’

    Dr Mbarushimana yavuze ko harimo gushyira mu myanya abakozi bashinzwe amasomero mu bigo byose no kugena ububiko bw’ibitabo hagamijwe korohereza abana kubitira.

    Ati ‘Mu ntangiriro z’umwaka utaha w’amashuri, amashuri menshi afite ibitabo azabasha kubona abashinzwe isomero. Ubundi twatozaga umwarimu cyangwa ushinzwe amasomo kugira ngo abashe kubicunga. Ubu amashuri azaba afite ubishinzwe.’

    Ibyavuye muri LARS ni ingaruka z’ibitabo bibitse?

    Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta, Habimana Patrick yagaragaje ko ikibazo cyo gukoresha nabi ibitabo mu mashuri gifitanye isano n’uburyo abanyeshuri b’u Rwanda badasobanukirwa ibyo basoma.

    Ati ‘Bifite ingaruka. Iyo urebye isesengura ryakozwe na NESA ryagaragaje ko hari abanyeshuri bashobora gusoma ntibumve ibyo basoma, hakaba n’abanyeshuri badashobora no gusoma,…iyo ubirebye neza iyi ngaruka ishobora no kugera mu myaka 20, bikagira n’ingaruka mu mitangire ya serivisi twifuza nk’igihugu.’

    Habimana yavuze ko ibi bibazo bikeneye impinduka zihuse kuko bimaze igihe kirekire biganirwaho.

    Raporo nshya y’isuzuma ry’imyigire mu mashuri yo mu Rwanda, Learning Achievement in Rwandan Schools 2025, LARS 2025, igaragaza ko isuzuma ryakozwe muri Gicurasi 2025, ryakorewe ku banyeshuri 22.950 bo mu mashuri 592, mu turere twose 30 tw’igihugu.

    Mu isuzuma ryo gusoma Ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, abanyeshuri basabwaga gusoma amagambo n’interuro, nyuma bagasubiza ibibazo bigaragaza niba basobanukiwe. Igipimo gisabwa ni uko umwana uri kuri uru rwego abasha gusoma nibura amagambo 35 ku munota.

    Mu gusoma amagambo atari mu nteruro, 48,9% by’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ni bo bageze kuri icyo gipimo. Impuzandengo yabo yari amagambo 34,7 ku munota, munsi gato y’igipimo cya 35.

    Mu gusoma igika cy’amagambo akurikiranye, 70,8% bageze kuri icyo gipimo, bafite impuzandengo y’amagambo 45 ku munota.

    Ariko ikibazo gikomeye kigaragara mu gusobanukirwa. Ku rwego rw’igihugu, 43,6% gusa by’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ni bo bashoboye gusubiza neza nibura ibibazo bitandatu muri birindwi byo gusobanukirwa ibyo bari bamaze gusoma.

    Mu yandi magambo, mu bana 100 bo mu mwaka wa gatatu, abagera kuri 71 bashobora gusoma igika ku muvuduko ukwiye, ariko 44 gusa ni bo basobanukirwa ibyo basomye.

    Icyongereza cyakomeje kuba ingorabahizi

    Mu mwaka wa Gatatu w’abanza, 46,6% gusa by’abanyeshuri ni bo bageze ku rwego rw’ibanze rusabwa mu Cyongereza. Ibi bisobanuye ko abarenga kimwe cya kabiri, hafi 53,4%, bari munsi y’urwego rusabwa.

    Nubwo 63% bashobora gusoma amagambo ari mu nteruro, 24% gusa ni bo basobanukirwa ibyo basomye. Ni ukuvuga ko munsi ya kimwe cya kane cy’abanyeshuri bo mu wa Gatatu w’abanza bashobora gusoma Icyongereza no kugisobanukirwa ku rwego rwabo.

    Ikibazo cyo gusobanukirwa mu Cyongereza kigaragara no mu buryo ibibazo byasubijwe. Mu mwaka wa Gatatu w’abanza, ikibazo cyoroheje cyo gushaka amakuru mu gika kigufi cyasubijwe neza na 29,0% gusa by’abanyeshuri. Ikindi kibazo nk’icyo cyasubijwe neza na 31,6%.

    Mu wa Gatandatu w’abanza, ikibazo cyo gusobanura amakuru ari mu nkuru cyasubijwe neza na 23,8% gusa, naho icyasabaga guhuza ibitekerezo biri mu nteruro zitandukanye gisubizwa neza na 27,5%.

    Mu wa Gatatu w’ayisumbuye, aho abanyeshuri baba bamaze imyaka myinshi biga mu Cyongereza, ikibazo gikomeye kurusha ibindi mu isuzuma ry’Icyongereza cyasubijwe neza na 15,0% gusa.

    Depite Niwemahoro Wassila yagaragaje impungenge ku bitabo biri mu mashuri bidakoreshwa bishobora gutuma abana bazamuka badafite ubumenyi bufite ireme

    Abadepite bagize PAC bagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukoresha neza ibikoresho bitangwa mu mashuri

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko bari gushyira mu myanya abakozi bashinzwe amasomero mu mashuri

    Ubuyobozi bwa REB buvuga ko umuyobozi uzajya ananirwa gucunga neza umutungo w’ishuri azajya agirwa umwarimu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bitabo-biri-mu-mashuri-y-u-rwanda-birenga-59-bitagera-ku

  • I Karongi hagiye kubera isiganwa ry'abatwara ubwato – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa PSF Karongi, Ntwari Janvier yabitangaje ku wa 28 Kamena 2026, mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikagurisha ry’abikorera b’i Karongi ryiswe Kivu Summer Expo, ribaye ku nshuro ya kabiri.

    Ni imurikagurisha rifite umwihariko ugereranyije no mu myaka yashize, kuko iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abashoramari banini barimo inganda n’amahoteli.

    Mu nganda ziri kumurika ibyo zikora harimo Uruganda MT Wood Solution arirwo ruganda rwonyine rukora ibikoresho mu mbaho mu Rwanda, hakaba uruganda Future Bricks rukora amatafari, uruganda Karongi Tea Factory rutunganya icyayi.

    Iri murikagurisha kandi ryitabiriwe n’amahoteli arimo Bethany Hotel na Hotel Chateau le Marara aho abakeneye serivisi zabo bari kuzihererwa mu Expo uretse serivisi z’amacumbi.

    Ntwari Janvier yavuze ko abikorera bashimira Guverinoma y’u Rwanda ubufatanye n’ibindi bihugu butuma ishoramari rikomeza gutera imbere binyuze mu guhanga ibishya n’ikoranabuhanga.

    Ati ‘Imurikagurisha ry’uyu mwaka rifite umwihariko kuko twongeyemo udushya turimo siporo rusange, irushanwa rya triathlon. Nanone tuzerekana irushanwa rizabera mu kiyaga cya Kivu ryo kuvugama/gutwara amato matoya naryo tuzahemba abazaba bitwaye neza’.

    Muri iri siganwa ry’abatwara ubwato rigiye kubera mu Karere ka Karongi abagore bazasiganwa ukwabo n’abagore basiganywe ukwaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimye uruhare abikorera bagira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu misoro no guhanga akazi, asaba abaturage gucika ku muco wo kumva ko bazatezwa n’abaterankunga.

    Meya Muzungu yashyimye ireme ry’ibikoresho biri kumurikwa, avuga ko ari umusaruro w’imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere ireme ry’uburezi no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Ati “Hari igihe uganira n’umuntu ukumva aravuze ngo uwaduha umugira neza. Muri iki gihe twizihiza kwibohora ku nshuro ya 32 ukwiye kumva ko umugiraneza wawe ari wowe ubwawe”.

    Imurikagurisha Kivu Summer Expo ryatangiye tariki 25 Kamena bifungurwa ku mugaragaro tariki 28, biteganyijwe ko rizasozwa tariki 4 Nyakanga 2026.

    I Karongi hagiye kubera isiganwa ry’abatwara ubwato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-karongi-hagiye-kubera-isiganwa-ry-abatwara-ubwato

  • Uncle Austin yasabye ko ibitaramo by’ubuntu byahagarara mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Uncle Austin yavuze ko igihe kigeze ngo abategura ibitaramo n’abaterankunga bahindure imyumvire ku bitaramo byo kwinjiriza ubuntu, ashimangira ko bishobora kuba bimwe mu bidindiza iterambere ry’abahanzi nyarwanda.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Uncle Austin yavuze ko bidakwiye ko abantu bishyura serivisi zitandukanye kugira ngo bumve cyangwa barebe umuziki, ariko umuhanzi akagera imbere yabo bakamurebera ubuntu.

    Yagize ati Abategura ibitaramo n’abaterankunga niba koko mwifuza ko umuhanzi atera imbere, gahunda y’ibitaramo by’ubuntu muyireke.”

    Yakomeje agaragaza ko no kumva indirimbo bisaba amafaranga, yaba ayo kugura interineti, radiyo cyangwa televiziyo, ndetse n’abashyira umuziki kuri ‘flash’ bakishyurwa, bityo ngo ntibyumvikane uburyo uwawuhanze ari we usigara atungukamo make cyangwa ntayabone.

    Ati “Kumva indirimbo bisaba interineti kuri telefone cyangwa kugura Radiyo cyangwa Televiziyo, uzishyira kuri flash baramwishyura ariko uwaririmbye yaza bakamurebera ubuntu?”

    Uyu muhanzi yashimye abategura ibitaramo bya Summer Country Tour byateguwe na Watuwave, avuga ko bahisemo gushyiraho amatike ahendutse aho gutegura ibitaramo byinjirwamo ku buntu.

    Yavuze ko n’ubwo amafaranga y’itike yaba ari make, aba afite uruhare mu guteza imbere uruganda rw’umuziki no gufasha umuhanzi kubona inyungu iva mu bikorwa bye.

    Ibitekerezo bya Uncle Austin bije mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kubera ibitaramo byinshi by’ubuntu, cyane cyane mu Ntara by’umwihariko Iwacu Muziki Festival na Summer Country Tour yahurijeho Bruce Melodie na The Ben, aho abahanzi batandukanye bataramira abaturage babanjwe kwishyuzwa amatike.

    Iyi ngingo yakomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira ko ibitaramo byishyurwa ari byo byafasha umuziki kuba umwuga utunga abawukora, mu gihe abandi bavuga ko ibitaramo by’ubuntu na byo bifasha abaturage benshi kubona imyidagaduro batabashaga kwishyurira.

    Uncle Austin yasabye abategura kureka gutegura ibitaramo by’ubuntu

    Source : http://isimbi.rw/uncle-austin-yasabye-ko-ibitaramo-by-ubuntu-byahagarara-mu-rwanda.html

  • Umwaka wa 2027 ushobora gusiga u Rwanda rwungutse uruganda ruteranya amakamyo – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 mu gikorwa cyo gusabana cyahuje iki kigo n’abakiliya bacyo mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 kimaze gikorera mu Rwanda.

    Ni igikorwa cyaranzwe no kungurana ibitekerezo na bo ku buryo bwo kunoza imikoranire ndetse banamurikirwa ikamyo ya Howo ivuguruye.

    Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery Rwanda Vehicles, Ruzagiliza Francis, yagaragaje uburyo icyo kigo cyagize umusanzu ugaragara mu guteza imbere ubwikorezi bukoresheje amakamyo mu Rwanda.

    By’umwihariko yagaragaje ko icyo kigo gicuruza imodoka z’uruganda rwa Sinotruk rukora amakamyo manini atwara imizigo yari akenewe cyane mu Rwanda muri za 2015 ubwo batangiraga kuhakorera.

    Ati ‘Nko mu bwikorezi mbere wasangaga hakoreshwa udukamyo duto, imirimo ikadindira. Ubu amakamyo yacu usanga yarafashije abantu kwihutisha imirimo ikarangirira igihe.’

    Yagaragaje ko kugeza ubu imikorere yabo ihagaze neza ndetse ko amakamyo yabo afite ubushobozi bwo gutwara ibintu byinshi kuva kuri toni eshanu kugeza kuri toni 35, ariko ko bagiye kwagura ibikorwa.

    Ati ‘Aho Isi igeze dukeneye amakamyo y’amashanyarazi kuko mubona ko ibikomoka kuri peteroli bizamuka buri munsi. Turatekereza ko ayo makamyo y’amashanyarazi azajya akorera imbere mu gihugu mu ntera y’ibilometero biri hagati ya 250 na 300. Ubu twamaze kubaka aho kongereramo umuriro hano i Kigali kandi n’i Kayonza tuzaba twujuje ahandi bitarenze mu Ukuboza 2026.’

    Yongeyeho ko izo kamyo z’amashanyarazi bateganya ko bitarenze muri Nzeri uyu mwaka zizaba zageze ku isoko ry’u Rwanda kandi na zo zizakorwa n’uruganda Sinotruk basanzwe bakorana.

    Ikindi gikomeye icyo kigo giteganya gukora ni ukubaka uruganda ruteranyirizwamo amakamyo mu Rwanda, ruzubakwa mu Karere ka Kayonza, ndetse rukazaba rwatangiye gukora bitarenze muri Nzeri 2027.

    Urwo ruganda ruzaha akazi abantu barenga 1.500, kandi intego ni uko ruzajya rugurisha n’amakamyo mu bindi bihugu by’akarere bisazwe bijya kuyagurira i Kigali.

    Ibyo bizagabanya igihe uwatumije ikamyo ayibonera ndetse bigabanye n’igiciro cyayo ariko binazamure ubukungu bw’Igihugu.

    Muri iki gikorwa cyo gusabana n’abakiliya, Asia Machinery Rwanda Vehicles yanerekanye indi kamyo yo mu bwoko bwa Howo ivuguruye kuko yishyiramo amavitensi ikaba inywa mazutu nke ugereranyije n’isanzwe, kandi itangwaho garanti y’imyaka itanu kuko ikomeye bihagije.

    Asia Machinery Rwanda Vehicles imaze guha akazi abantu babarirwa muri 80, barimo 50 bakora mu igaraje ryayo rigezweho. Icuruza amakamyo ari hagati ya 400 na 500 buri mwaka.

    Nzamurambaho Obed, umaze imyaka itanu agura amakamyo muri Asia Machinery Rwanda Vehicles, yavuze ko kuva yahagura iya mbere mu 2021 nta kibazo na kimwe yagize, ku buryo buri mwaka bituma agura indi kandi akorana neza n’icyo kigo.

    Abayobozi ba Asia Machinery Rwanda Vehicles bishimiye intambwe icyo kigo cyeteye mu myaka 10

    Abakiliya ba Asia Machinery Rwanda Vehicles bahawe impano zirimo telefone

    Ibi birori byaranzwe no gusangira

    Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery Rwanda Vehicles, Ruzagiliza Francis, yagaragaje uburyo icyo kigo cyagize umusanzu ugaragara mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha amakamyo mu Rwanda

    Nzamurambaho Obed umaze imyaka itanu agura amakamyo muri Asia Machinery Rwanda Vehicles, yavuze ko kuva yahagura iya mbere mu 2021 nta kibazo na kimwe yagize

    Hatanzwe impano zinyuranye ku bakiliya b’iki kigo

    Hamuristwe ikamyo nshya ya Howo

    Ubu bwoko bwa Howo bufite umwihariko wo gukoresha mazutu nke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-wa-2027-ushobora-gusiga-u-rwanda-rwungutse-uruganda-ruteranya-amakamyo

  • Bigoranye APR HC yasubiriye Police HC bajya ku mukino wa gatanu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR HC yatsinze Police HC ibitego 27-24 biba imikino ibiri kuri ibiri, bakazakiranurwa n’umukino wa gatanu.

    Wari umukino wa kane w’imikino ya nyuma ya Kamarampaka (Playoffs) muri Shampiyona ya Handball wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026 muri Petit Stade.

    Nyuma y’uko ejo hashize APR HC yari yatsinze umukino wa mbere bikaba umwe kuri ibiri, uyu munsi yaje nabwo ishaka gutsinda bakazakiranurwa n’umukino wa gatanu.

    Ni nako Police HC yashakaga gutsinda ikirinda ko bagera ku mukino wa gatanu, yanatangiye neza aho mu minota ya mbere yayitsinze ibitego bine APR HC itaratsinda.

    Gusa ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bari batuje nta gihunga nka Musoni wahiriwe n’igice cya mbere na Nshimiyimana Alex mu minota 26 wabashije gutsinda penaliti 5 muri 6 yateye, kongeraho umunyezamu Dadua wagiye ukuramo ibitego byabazwe, baje kujya imbere ya Police HC.

    Police HC mu gice cya mbere yagize ikibazo umukinnyi wayo Hagenimana Fidele yahawe iminota ibiri inshuro 2, bivuze ko yaburaga guhabwa iminota ibiri inshuro imwe agahita ava mu mukino, umutoza Ntabanganyimana Antoine yahisemo kuba aretse kumukoresha.

    Ni nako APR HC yagize ikibazo, Musoni agira ikibazo cy’imvune mu gice cya mbere ntiyagisoza, amakipe yombi yagiye kuruhuka APR HC iri imbere n’ibitego 15-12.

    Igice cya kabiri cyagiye kirangwa no gucungana cyane ku mpande zombi, cyane cyane mu minota ya nyuma aho buri kipe yugariraga.

    Byaje kurangira APR HC yegukanye uyu mukino ku bitego 27-24, biba imikino ibiri kuri ibiri, hazakinwa umukino wa gatanu ku wa Kabiri izatsinda ihite yegukana igikombe cya Shampiyona ya Handball 2025-26.

    Wari umukino utoroshye ku mpande zombi

    Umutoza Anaclet yagize umukino mwiza

    Abakinnyi ba APR HC bishimira intsinzi

    Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine yageze aho ibisubizo burabura

    Umutoza wa APR HC, Anaclet n’uwa Police HC, Antoine

    Source : http://isimbi.rw/bigoranye-apr-hc-yasubiriye-police-hc-bajya-ku-mukino-wa-gatanu-amafoto.html