Author: webrwanda

  • Interahamwe n'Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama #rwanda #RwOT

    Imyaka itatu irashize urukiko rw'Ubujurire ruzamuye igihano cya Idamange Iryamugwiza Yvonne kivanwa ku myaka 15 yari yahawe mbere, kigirwa 17 n'amezi atandatu nyuma yo gusanga hari ibyaha bibiri atari yahaweho ibigano.

    Idamange Iryamugwiza Yvonne yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y'ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.

    Muri Nzeri, yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw; gusa Ubushinjacyaha ntibwanyurwa n'icyo gihano burajurira, bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n'icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha, bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 21 n'ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

    Inyamanswa idakenga rero ngo yishwe n'Umututizi kandi ngo 'Aho utinya, uhatuma Ikigoryi', Bad Rama yiyongereye mu bindi bimara, atsindira isoko mu Nterahamwe n'ibigarasha, abenshi baravuga ko batunguwe n'amagambo yuzuye ibinyoma, uburozi n'ubugoryi, yatangajwe n'uwitwa Bad Rama, yibasira u Rwanda n'ubuyobozi bw'u Rwanda burangajwe imbere n'Umuryango wa RPF Inkotanyi nubwo ntawatunguwe n'amagambo ya Bad Rama, kuko si we wa mbere uyavuze. Ndetse hari na benshi bameze nkawe, bavuze n'arenze aye n'ubu bakiyavuga, Abakoresha amagambo atameshe nk'aya ya Bad Rama, uzabasanga mu byiciro bitatu bitandunye, ariko byose bihurira ku Buhemu, Ubugome, n'Ubugoryi.

    Hari Interahamwe zikidegembya zasize zihekuye u Rwanda. Aba bagome bakidegembya mu bihugu by'uburayi na America, uzasanga iturufu bakoresha mu kubona ubuhungiro muri ibyo bihugu, ari ugushinja Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi bwabo, ibyaha bishingiye ku bihuha, nk'ibyavuye mu kanwa kanduye ka Bad Rama.

    Abandi ni abahoze mu buyobozi bw'u Rwanda bagahemuka, bakiba, bagakora n'ibindi byaha bitandukanye bagahunga ubutabera. Abo iyo bageze hanze nabo, nta yindi ngingo ibarengera kugira ngo babone ubuhungiro, uretse gutuka no kwandagaza igihugu n'abayobozi bacyo babahimbira ibihuha, kugira ngo barebe ko bahabwa ubuhungiro, Aba nibo twita ibigarasha

    Abandi bakataje muri uwo mujyo, ni bamwe mu bana bakomoka ku nterahamwe, barazwe urwango amacakubiri n'ivangura n'ababyeyi babo, Aba bahora barwana no kweza no gutagatifuza amahano yakozwe n'abo babyeyi babo gito, bayegeka ku nkotanyi zayihagaritse, Aba amagambo bakoresha, ni amwe neza neza, n'ayo uyu Bad Rama yakoresheje yibasira u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Hari n'abandi, ku bw'inda nini yabananiye, bemera gukoreshwa n'Interahamwe n'ibigarasha bidashaka kujya ahabona kubera gutinya ubutabera. Aba bemera gukoreshwa ku bw'amaramuko, nabo biva inyuma bakibasira igihugu bakagicagagura, bagahimbira ibihuha abayobozi bacyo, kugira ngo babone ikijya mu nda, Bad Rama wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yiyasira mu bukana bwinshi atuka u Rwanda, Ni umwe mu bikoresho interahamwe n'ibigarasha zongeye kuri list yabyo, zizajya zikoresha mu gusenya u Rwanda n'abayobozi barwo.

    Wakwibaza uti, Guhitamo Bad Rama nk'igikoresho cyo kwibasira u Rwanda, nawe akabyemera, biba byaturutse he?

    Bad Rama ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane, mu ruganda rwa Muzika na Cinema Nyarwanda, aho yabaye Manager w 'abahanzi nka Jay Polly, Safi madiba, Marina, Queen Cha, n'abandi yahurizaga muri Label ye y'Umuziki yitwaga The Mane.

    Uyu Mugabo washoye menshi mu bahanzi atekereza ko yazayagaruza ariko ntibimukundire, bikamuviramo guhemukira benshi muri aba bahanzi bakomeye yari abereye manager bakamuvaho agasigara aririra mu myotsi, ni kimwe mu byamuteye ihungabana rikomeye kuko nyuma yaho yaje kugira amahirwe yo kubona Green Card yerekeza muri Leta zunze ubumwe za America, ajya kuhegeka agahinda k'igihombo gikabije yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, akigera muri Leta zunze ubumwe za America, Bad Rama, yatangiye kuyoboka ikiyobyabwenge cy'urumogi, ndetse akajya akangurira abantu kukinywa.

    Ku nterahamwe n'ibigarasha, kubona umuntu uri mu gahinda gakabije (depression) k'ibihombo yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, bakanamufatirana no kuba, yarabaye imbata y'urumogi, kumushoramo make bakamuhindura ikigoryi batuma aho batinya, ni ikintu cyoroheye cyane Interahamwe n'ibigarasha.

    Igishimangira kandi ko ari Interahamwe n'ibigarasha byamukoresheje, nuko urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo, zakomeye amashyi menshi amagambo ya Bada Rama, ndetse ubu zikaba zamuhinduye intwari yazo, nk'uko zahinduye kizito mihigo Umutagatifu, kandi zaramuvumiraga ku gahera, agihimba indirimbo zafashaga abanyarwanda kwibuka, Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bad Rama rero, reka mwibutse ko amahitamo mabi ya muntu hari igihe ariyo amuroha mu mpanga kandi yibuke kandi ko Inkoni y'Ubutabera ntaho itagera kuko kwihindura Ikigoryi Interahamwe zituma zho zitinya ni uburenganzira bwe ariko kandi yicare aziko wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa ubwo rwose Umunsi yakubiswe ntazatangire kuboroga.

    Source : https://rushyashya.net/interahamwe-nibigarasha-byungutse-idamange-promax-umuzindaro-mushya-ugezweho-ubu-ni-bad-rama/

  • APR FC yahannye Dauda Seidu Yussif #rwanda #RwOT

    APR FC yohereje Umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Seidu Yussif Dauda gukorera imyitozo mu Ntare FC, ni nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje.

    Dauda ntabwo yagaragaye mu mukino ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari amaze iminsi ikipe ye itazi aho ari.

    Uyu munsi ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo rivuga ko hari umukinnyi wayo wagaragaweho n’imyitwarire mibi akaba yafatiwe ibihano.

    Yagize iti “APR FC iramenyesha abakunzi bayo ko hari ikibazo cy’imyitwarire kireba umwe mu bakinnyi bayo kiri gukurikiranwa imbere.”

    “APR FC iharanira urwego rwo hejuru rw’ubumwuga, imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo. Hafashwe ingamba zikwiye hakurikijwe amategeko n’indangagaciro by’ikipe. Iki kibazo kiri gukemurirwa mu buryo bw’imbere mu ikipe kandi gifatanywe uburemere bukwiye.”

    Nyuma yo gushyira hanze iri tangazo, Seidu Yussif Dauda akaba yahise yoherezwa gukorera imyitozo mu Ntare FC, ni nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje.

    Yasoje bavuga ko byinshi kuri iki kibazo bazabishyira hanze mu minsi iri imbere, bakavuga ibyo yakoze byose.

    Si ubwa mbere Dauda ahanwe na APR FC kubera imyitwarire mibi kuko no mu kwa Cumi 2025 ubwo APR FC yari yagiye gukina mu Misiri na Pyramids FC yaje gutoroka biza kurangira ahanwe.

    Dauda yahagaritswe muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yahannye-dauda-seidu-yussif.html

  • Umunya-Espagne Pau Martí yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, abanyarwanda biranga #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne w’imyaka 21, Pau Martí, yigaragaje ku buryo budasanzwe yegukana agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera kagasorezwa i Huye ku ntera y’ibilometero 134,6.

    Isiganwa ryatangiye abasiganwa bakora ikizwi nka 'neutral start' y’ikilometero kimwe mbere yo gutangira ryemewe.

    Nyuma gato, habaye igitero cya mbere cyarimo abasiganwa batanu barimo Heidemann (Rembe), Nkundabera (Rwanda), Uwiduhaye (Benediction), Martins na Sousa (Localiza), ariko igikundi gikuru (peloton) kiyobowe n’ikipe ya NSN gihita kibasatira, intera hagati yabo isigara itarenga amasegonda 10.

    Ku kilometero cya gatanu, Heidemann, Martins na Erasmus bongeye gucika, bashyiramo indi intera y’amasegonda 25 ndetse nyuma yaho Uwiduhaye yagerageje kubakurikirana wenyine, ariko aza gufatwa na peloton ku kilometero cya 14, mu gihe abari imbere bari bafite ikinyuranyo kirenga iminota umwe n’amasegonda 40.

    Ikipe ya NSN, yari inarimo umwambaro w’umuhondo watwawe ku gace ka mbere na Itamar Einhorn, yakomeje kugenzura umuvuduko. Intera yageze ku minota ibiri n’amasegonda 50, ariko uko begerezaga kwinjira i Huye, peloton yatangiye kubasatira buhoro buhoro.

    Hasigaye ibilometero 10, igikundi cyongeye kuba kimwe. Mu bilometero bitanu bya nyuma, amakipe ya Soudal na NSN ni yo yari ayoboye. Isiganwa ryinjiye mu bilometero bya nyuma ryihuta cyane, aho bamwe mu bakinnyi barimo uwari wambaye umwambaro w’umuhondo bari mu mazi abira.

    Mu kugera ku murongo wo gusoreza wari ku nzu mberabyombi y’akarere ka Huye ku muhanda ujya kuri Kaminuza y’u Rwanda, Pau Martí yakoresheje imbaraga ze za nyuma atsinda sprint, yegukana etape, aba anahesheje NSN intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri iri rushanwa aho yacitse umunya-Eritera wahabwaga amahirwe. Henock. Pau yakoresheje amasaha 3 iminota 10 n’amasegonda 10.

    Uko abanyarwanda bitwaye

    20. Nsengiyumva Shemu (Team Rwanda): 1″
    30. Byukusenge Patrick (Team Rwanda): +8″
    31. Mugisha Moise (Benediction): +9″
    32. Manizabayo Eric (Benediction): 9″
    36. Ngendahayo Jeremie (May Stars): +10″

    10 ba mbere

    Pau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/umunya-espagne-pau-marti-yegukanye-agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-2026.html

  • Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama warenze umurongo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanenze bikomeye imyitwarire ya Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, nyuma y’amagambo yubahuka Ubuyobozi bw’igihugu no kugoreka amateka.

    Bad Rama, wamenyekanye ubwo yari umujyana w’abahanzi afife inzu itunganya umuziki ya The Mane yakoze ikiganiro cyamaze amasaha arenga abiri kuri Instagram cya ‘Live’, aho yavuze ibintu byatunguye benshi.

    Bad Rama akaba yarenze umurongo avuga amagambo yiganjemo ibitutsi, yubahuka Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, amagambo agoreka amateka arimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubeshya n’ibindi.

    Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko amagambo nk’ayo atari yo nzira yo kugera ku nyungu za politiki cyangwa gushaka ibyangombwa byo gutura mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Ati: 'Iriya Live nanjye nayibonye. Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu si byo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa mu Burengerazuba bw’Isi. Iyo ubikoze, abaturage turakwamagana, na Leta ikazakuduhera isomo.'

    Minisitiri Utumatwishima kandi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwima amatwi amagambo y’ibihuha cyangwa ayatesha agaciro igihugu, ahubwo bagakomeza ibikorwa bibateza imbere kandi bifitiye akamaro sosiyete nyarwanda.

    Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama

    Bad Rama yarenze umurongo

    Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama arenze umurongo

    Source : http://isimbi.rw/minisitiri-utumatwishima-yanenze-bad-rama-warenze-umurongo.html

  • Abasirikare b'u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n'umwanda birabugarije #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu mpera za 2025 byatangajwe ko hari ingabo z'Uburundi zavuye muri Congo mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, amakuru aturuka ku basirikare basigaye mu burasirazuba bwa Congo agaragaza ko hari brigades zitatu zitigeze zivayo. Abo basirikare bavuga ko bamaze amezi badahembwa, bakaba babayeho mu bukene n'umwanda bikabije, ku buryo batinya kwibasirwa n'indwara ya tifusi iterwa n'umwanda w'inda.

    Amakuru yatanzwe n'umwe mu basirikare ari ku rugamba akayaha FOCODE avuga ko kuva mu Ukwakira 2025 batakibona amafaranga bita 'ikibango' yabafashaga kwitunga buri kwezi. Ibi byatumye babura ibikoresho by'isuku n'ibyo kwifashisha mu mibereho ya buri munsi.

    Abasirikare bavuga ko batangiye kwibaza niba bakiri mu ngabo z'Igihugu koko, nyuma yo kumara amezi menshi badafashwa. Mu butumwa bwabo, bagaragaza ko babona ari nko kwibagirana ku basirikare bari mu butumwa bw'Igihugu.

    'Turabaza ubuyobozi bw'igisirikare: Ese abasirikare twasigaye muri Congo turazwi? Niba tukiri mu butumwa bwa TAFOC, kuki amafaranga twahoraga tubona buri kwezi atakiboneka?'

    Ibi bibazo byabo bigaragaza impungenge z'uko babayeho mu buzima bugoye, badafite icyizere ku hazaza habo mu gihe bari mu butumwa bw'intambara.

    Abasirikare bavuga ko ubuzima babayemo bugenda burushaho kuba bubi. Babura amasabune, ntibamesa imyenda, kandi boga mu mazi adasukuye. Ibi byose byatumye imyenda yabo yuzura inda bituma bagira ubwoba ko bashobora kwibasirwa n'indwara ya tifusi.

    Bavuga ko byaba ari agahomamunwa kumva umusirikare uri mu butumwa bw'Igihugu yandura indwara ituruka ku mwanda n'ubukene.

    Ikindi kibazo gikomeye ni ukubura amazi yo kunywa. Abo basirikare bavuga ko buri musirikare yagombaga guhabwa amacupa abiri y'amazi ku munsi, ariko ubu ngo anyobwa n'abofisiye gusa. Uwari uyoboye bataillon imwe yari yarashyizeho uburyo bwo guha abasirikare amafaranga angana n'ibihumbi 30 by'amafaranga ya Congo buri kwezi, kugira bigurire amazi, ariko ngo nabyo byaje guhagarara.

    Ibi byatumye abasirikare bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, kuko babayeho mu bushyuhe bwo ku rugamba badafite amazi meza yo kunywa.

    Abasirikare bavuga ko bagabanijwe mu duce dutandukanye two mu burasirazuba bwa RDC: Brigade ya 5 iri muri Mwenga, Brigade ya 6 iri i Baraka, Brigade ya 7 iri i Kalemie

    Abo bari i Baraka bavuga ko bakorera mu bice bikomeye by'intambara birimo Katanga, Mutego, Bibokoboko ndetse no mu duce twa Minembwe, aho intambara zikomeye zikomeje.

    Muri rusange, ubutumwa bwabo bugamije gusaba ubuyobozi bw'Igihugu gutabara abasirikare bari mu buzima bugoye. Basaba Perezida w'Igihugu, Minisiteri y'ingabo n'ubuyobozi bw'igisirikare kumenya amagorwa barimo.

    Banibutsa ko ari abasirikare bari mu butumwa bw'Igihugu, bityo bakwiye guhabwa uburenganzira ku mibereho iboneye, isuku, amazi meza n'agahembo kabo ka buri kwezi.

    Général Prime Niyongabo yari yaratangaje ko ingabo zimwe zavuye muri RDC, ariko ubuhamya bw'abasirikare busigaye ku rugamba bugaragaza ko hari izindi brigades zitigeze ziva ku butaka bwa Congo, zikaba zikomeje guhangana n'intambara mu gihe zibayeho mu bukene n'umwanda ukabije.

    Aba basirikare basaba ko ubutumwa bwabo bwagera ku bayobozi, kugira ngo haboneke igisubizo cyihuse cyakuraho ubukene, umwanda n'impungenge z'indwara bibugarije mu butumwa bw'Igihugu.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikare-bu-burundi-muri-rdc-baratabaza-ubukene-numwanda-birabugarije/

  • Lynda Priya yihanangirije abamushinja gusuzugura umugabo we #rwanda #RwOT

    Lynda Priya yasabye abafana be guhagarika gutekereza ko yaba asuzugura umugabo we bitewe n’uko akenshi akunze kumvikana amwita amazina adakunze gukoreshwa hagati y’abashakanye.

    Uwankusi Linda wamamaye muri sinema nyarwanda nka Lynda Priya yagaragaje agahinda aterwa n’icyo yise ibihuha bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko atajya aha agaciro umugabo we.

    Lynda avuga ko benshi mu bakunze kubivuga bagiye babikura ku kuba akunze guhamagara umugabo amwita musaza we muto akaba ari byo bemeza ko ari ukutamuha icyubahiro akwiye.

    Mu butumwa yanyujije kuri shene ye ya YouTube, Lyinda yagize ati 'Ntabwo ari ukumwubahuka na we arabizi ni ko twitana nk’uko buri bantu bose bakundana baba bafite utuzina bahimbana tugamije kwerekana urukundo. Kuba namwita 'Petit Frere’ nawe anyita 'Grand Frere’.'

    Ku wa 8 Gashyantare 2026 ni bwo Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye yakoze ubukwe na Irenge Christian bari bamaze igihe bakundana.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Kaleb Garden ku i Rebero. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.

    Lynda yiyamye abavuga ko asuzugura umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/lynda-priya-yihanangirije-abamushinja-gusuzugura-umugabo-we.html

  • Umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere i Burayi #rwanda #RwOT

    Niyo David yamaze gusinyira NK Veres Rivne yo muri Ukraine amasezerano y’imyaka 5.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wari intizanyo ya Intare FC muri Kiyovu FC, ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine yamutangaje nk’umukinnyi wayo mushya.

    Mu bitumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti 'Umukinnyi mushya wa kane wo wa Rivne Veres yabonetse. David Niyo w’imyaka 18 yemeranyije n’ikipe amasezerano y’imyaka itanu.'

    Yongeyeho yishimiye kugura “Umwe mu bakinnyi beza bakiri bato muri Shampiyona y’u Rwanda.'

    Niyo David w’imyaka 18, yavukiye i Musanze mu Majyaruguru, akaba yaratangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru aho yakiniye iz’abato batarengeje imyaka 15, 17 na 20.

    Niyo David amakuru avuga ko ashobora kuzajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2, abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri iki gihugu nyuma ya Djihad Bizimana wakinagayo mu myaka mike itambutse.

    Niyo David yasinye inyaka itanu muri Ukraine

    Source : http://isimbi.rw/umunyarwanda-yasinyiye-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-i-burayi.html

  • CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n'urukuta rw'inzu #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n'imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, yateje inkangu mu Karere ka Gasabo yahitanye ubuzima bw'uwahoze ari Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy'izabukuru.

    CSP (Rtd) Kamanzi Richard w'imyaka 57 y'amavuko, urukuta rufata ubutaka rwasenyukiye ku nzu ye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahasiga ubuzima.

    Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z'amanywa yo kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro, nyuma y'uko amazi yavaga mu rugo rw'umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n'urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.

    Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi aryamye arimo kuruhuka.

    CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereje itangazamakuru iby'ibyo byago  byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi.

    Yagize ati: 'Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy'ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.'

    Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by'imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n'imvura y'impangukano.

    CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y'ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y'amazi, asaba n'ababyeyi kujya bagenzura abana babo by'umwihariko mu bihe by'imvura.

    Umurambo wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa aho hantu.

    Kuri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi, irimo umuyaga n'inkuba. Iyi mvura ni imwe mu zo Minisiteri y'Ubutabazi, MINEMA yaburiye Abanyarwanda n'abandi batuye mu Rwanda ko iteganyijwe mu minsi 8 iri imbere.

    Ubutumwa bwanyujijwe kuri telefoni bugira buti 'Hagati ya tariki 21-28/02/ 2026 hateganyijwe imvura irimo inkuba, uragirwa inama yo kugama mu nzu, ukirinda gukora ku byuma mu mvura. Ku bindi bisobanuro hamagara 170.'

    Source : https://rushyashya.net/csp-rtd-kamanzi-richard-yitabye-imana-agwiriwe-nurukuta-rwinzu/

  • Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ibinyoma bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gukerensa umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

     

    Ni nyuma y'uko Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yari yagaragaje ko nyuma y'imyaka 32, FDLR itakabaye ikiri ikibazo ku Rwanda.

    Ati 'Ese abagize FDLR bahunze u Rwanda mu 1994, nyuma y'imyaka 32 baracyari ikibazo ku Rwanda? Oya.'

    Mu buryo bwo kukijisha no kuyobya abantu ku mikoranire ya RDC n'uyu mutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, Muyaya yavuze ko FDLR itari ikibazo, ahubwo yongera kujijishya, asubiramo ko impamvu y'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari amabuye y'agaciro.

    Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo binyoma bya Guverinoma ya RDC ku kibazo cya FDLR bikwiye kugira aho bigarukira.

    Yibukije ko ku wa 21 Werurwe 2024, mu nama yahuje abaminisitiri mu biganiro bya Luanda, uwari Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Christophe Lutundula, yagaragaje ubushake kuri gahunda yo kurandura FDLR.

    Yasobanuye kandi ko mu itangazo rya nyuma byari byanashyizweho umucyo mu buryo bugaragara, ko FDLR igomba gusenywa, u Rwanda na rwo rukabona gukuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi.

    Yavuze ko Isi yose yatunguwe no kubona Lutundula wari wemeje ibyo, nyuma y'iminsi ibiri gusa, ahakana ko FDLR itabaho.

    Ati 'Twese twatunguwe no kumva nyuma y'iminsi ibiri mu kiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa, Lutundula Christophe ubwe avuga ko FDLR itabaho, anajya kure, abaza umunyamakuru kumubwira aho abo bagize uwo mutwe baba baherereye.'

    Nyuma y'amezi atandatu gusa kandi muri Nzeri 2024, hamwe n'ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FARDC yagaragaje ko iri gutegura ibitero ku birindiro bya FDLR.

    Ati 'Ku bw'amahirwe make ibyo bikorwa bya gisirikare ntacyo byatanze kubera impamvu yumvikana y'uko umusirikare mukuru wa FARDC, Gen Peter Cirimwami yari yahaye amakuru inshuti ze za FDLR mbere yo kugaba ibitero. Ibyo byarakaje cyane Abanyamerika babitugaragarije mu nama y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye.'

    Yakomeje ati 'Nyuma y'ibyo byose kandi mu tariki ya 31 Ukwakira 2024, abahagarariye ingabo n'ubutasi bo mu Rwanda, RDC na Angola bahuriye i Luanda bemeranya muri gahunda y'ibikorwa yo kurandura FDLR izwi cyane nka CONOPS. Iyo gahunda ya CONOPS yemejwe n'abaminisitiri b'ibihugu bitatu mu nama ya gatandatu yabahuje muri Angola ku wa 25 Ugushyingo 2024.'

    Yakomeje yerekana kandi ko kuri uwo munsi wa Tariki 25 Ugushyingo 2024, habaye inama nibura ebyiri zahuje abayobozi bakuru ba FARDC n'aba FDLR muri Kivu y'Amajyaruguru nubwo hari hemejwe gahunda yo kuyisenya burundu.

    Ati 'Nagaragarije izo mpungenge n'uko kubusanya bagenzi banjye ubwo twari mu nama y'abaminisitiri, yabaye ku nshuro ya karindwi ari na yo nama ya nyuma y'abaminisitiri yateraniye i Luanda ku wa 14 Ukuboza 2024, mu kugaragaza ubushake buke bwa politiki ku butegetsi bwa Kinshasa mu kibazo cya FDLR.'

    Yongeye kandi kwibutsa ko gahunda ya CONOPS ari ikintu cy'ingenzi ibiganiro bya Angola byari byagezeho, byanatumye ishyirwa no mu masezerano ya Washington yashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'Kurandura FDLR ni ingingo y'ingenzi cyane mu masezerano ya Washington no kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC. Biratangaje rero ko nyuma y'imyaka ibiri Christophe Lutundula agaragaje ubushake bwo gusenya FDLR, no kwemeza CONOPS i Luanda na Washington, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akomeje guhakana ko FDLR ihari, mu rwego rwo gushishikariza abantu gahunda ya Kinshasa yo kwica nkana amasezerano ya Washington ku ngingo zayo z'ingenzi.'

    Imvugo isa n'ishaka kugaragaza ko FDLR itabaho cyangwa igizwe n'abasaza, igaragaza ubushake buke bw'ubutegetsi bwa RDC bwo kuyisenya nyamara ari yo ngingo nyamukuru iri mu masezerano ya Washington izafasha mu kugera ku mutekano usesuye mu Karere.

    U Rwanda rukunze kugaragaza ko ikibazo cya FDLR kidakwiye gushingira ku mubare w'abayigize, imyaka yabo ahubwo ko gishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside uyu mutwe wubakiyeho unakomeje gukwiza hirya no hino ku Isi.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe na we yerekanye ko imvugo zidashira z'abayobozi ba RDC bashingira ku myaka y'abagize FDLR ari imwe mu mvugo zidafite ishingiro.

    Ati 'FDLR si umutwe wateguye Jenoside gusa, ahubwo ni n'umutwe w'abarwanyi ukomeza gushaka abanyamuryango bashya hashingiwe ngengabitekerezo yayo ya Jenoside, basangiza n'ubuyobozi bw'igisirikare cya RDC nk'uko byagaragaye mu magambo ateye ubwoba y'umuvugizi wa FARDC yavugiye kuri Televiziyo y'Igihugu mu Ukuboza 2025.'

    U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n'ubutegetsi bwa RDC kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n'Akarere k'Ibiyaga Bigari.

    Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n'ibihumbi 10.

    Nduhungirehe yanyomoje RDC yavuze ko FDLR ari urwitwazo ku Rwanda

    Source : https://rushyashya.net/nduhungirehe-yatamaje-ibinyoma-bya-muyaya-wa-rdc-ukomeje-gutagatifuza-fdlr/

  • Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanya-Israel n'abahagarariye Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama yiga ku mutekano 'The Security Summit'. #rwanda #RwOT

    Ni inama yateranye ku wa Gatatu, ibera i Kigali. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, Afurika n'Uburasirazuba bwo Hagati bushya'

    Senateri Ted Cruz, w'Umu-Républicain, Senateri Jacky Rosen, Umu-Démocrate n'uwahoze ari Umujyanama wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu by'umutekano kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Robert O'Brien ni bamwe mu batanze ibiganiro muri iyo nama bifashishije iyakure.

    Abateguye iyo nama babwiye Ikinyamakuru The Times of Israel ko yari igamije gushakisha uburyo Afurika yashyirwa ku isonga nk'ahantu hakurikiraho mu gushimangira ubufatanye bwa dipolomasi n'ubw'inyungu rusange hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, aho u Rwanda rwagaragajwe nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi muri uwo murongo.

    Iyo nama yagaragaje icyerekezo cya dipolomasi n'imikoranire ishingiye ku ngamba, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizazana ubunararibonye mu by'ingamba n'ubuyobozi ku rwego mpuzamahanga, Israel igatanga ubumenyi mu by'umutekano n'ubushobozi mu guhanga ibishya, naho u Rwanda rukagira uruhare nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi w'ibihugu by'Abarabu ndetse rukaba n'irembo ku bindi bihugu bya Afurika.

    Muri iki gikorwa hatanzwe ibiganiro bine by'ingenzi birimo icyagarutse ku bigomba kwibandwaho 'Strategic Foundation' hagati y'ibihugu byose, icyagarutse ku rwibutso n'ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro nzima, imiterere y'umutekano mu Karere n'ubufatanye bushingiye ku ngamba cyitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda hamwe n'uwahoze ari Intumwa Idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ako karere.

    Hari kandi icyagarutse ku guhanga ibishya no ku gitabo cya Start Up Nation cyatanzwe na Saul Singer wacyanditse na Wendy Singer washinze Umuryango Start-Up Nation Central ugamije guteza imbere ibijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo muri Israel.

    Ku mugoroba wo ku 19 Gashyantare 2026, Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Senateri Daines 'baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda na Amerika, umutekano w'Akarere ndetse no ku mahirwe ajyanye no kwagura ubufatanye mu by'ubukungu.'

    Umukuru w'Igihugu kandi yanakiriye Perezida w'Icyubahiro w'Umuryango uharanira isigasirwa ry'Inyungu za Israel muri Amerika, AIPAC, Lee Rosenberg, Umwanditsi Saul Singer, wanditse ibitabo 'Start-Up Nation' na 'The Genius of Israel' bigaruka kuri Israel.

    Start-Up Nation ni igitabo kigaragaza uburyo Israel nk'igihugu gito cyari gifite umutungo utari mwinshi yabashije kuba igihangange mu bijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo.

    Ni mu gihe The Genius of Israel ari igitabo cyibanda ku muco wa Israel wo guhanga ibishya, kikagaruka ku muco w'Abanya-Israel, imbogamizi iki gihugu cyahuye na zo n'indangagaciro zafashije iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kuba ikimenyabose mu bijyanye n'ikoranabuhanga rihambaye n'ubucuruzi burishingiyeho.

    Perezida Kagame yanakiriye Wendy Singer wabaye Umuyobozi Mukuru wa AIPAC muri Israel n'itsinda bari kumwe.

    Village Urugwiro yakomeje iti 'Baganiriye ku gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye no guhanga ibishya, kwihangira imirimo n'ikoranabuhanga.'

    U Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye haba uburezi, ubucuruzi, ubuzima, umutekano n'ibindi.

    Ubucuruzi bw'ibicuruzwa na serivisi hagati y'u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$, aho ibicuruzwa byahererekanyijwe n'impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n'aho serivisi zikiharira miliyoni 294$.

    Ku wa 5 Ukuboza 2025 na bwo u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$, akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw'ubuzima mu Rwanda.

    Ni amasezerano yashyiriweho umukono i i Washington D.C muri Amerika.

    Mu Ukwakira 2025 kandi Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yahuriye i Washington n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingufu, Chris Wright, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu guhanga ibishya mu rwego rw'ingufu, ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire, gaz karemano ndetse n'icukurwa n'itunganywa ry'amabuye y'agaciro y'ingenzi.

    AIPAC yo ni umuryango ukomeye, ugizwe n'abantu bavuga rikumvikana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yashinzwe mu 1951, igira inama ngarukamwaka, aho abifuza kuyobora Amerika bagaragariza uburyo bazabanira Israel cyangwa ibihugu bifite aho bihurira na yo.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda na Israel bifatanya muri byinshi mu nzego zitandukanye nk'ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, umutekano, ishoramari n'ubuhinzi.

    Mu bijyanye n'umutekano, u Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye ushingiye ku guharanira amahoro n'umutekano mu gihe Isi ihanganye n'ibibazo byinshi.

    Harimo gufatanya mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Inama yiga ku mutekano yahuje abahagarariye Amerika, Israel na Afurika bahuriye mu Rwanda

    Perezida Kagame yaganiriye n'abo muri Amerika ku gufatanya mu nzego zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubukungu

    Perezida Kagame yakiriye itsinda rya AIPAC baganira ku guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya

    Perezida Kagame aherutse kwakira abayobozi batandukanye bo muri Amerika bari i Kigali mu Rwanda

    Source : https://rushyashya.net/abahagarariye-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-abanya-israel-nabahagarariye-afurika-bahuriye-mu-rwanda-mu-nama-yiga-ku-mutekano-the-security-summit/