Source : https://rushyashya.net/inzira-bad-rama-yanyuzemo-akaba-umukire-akaba-asoje-ari-umusazi/
Author: webrwanda
-
Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi #rwanda #RwOT
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo gukira byibagiza gukinga. Uyu mugani umuntu yawucira Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama wabaye umushoferi w'umwe mu bahanzi nyarwanda mu myaka ya 2009.Uyu muhanzi ni na we waje kumuhuza n'umwe mu basore bakora akazi ko gutwara ba mukerarugendo, rimwe na rimwe yaba atakoze agaha Bad Rama akazi ko kumutwarira abashyitsi. Aha ni ho uyu mugabo yaje guhurira n'Umunyamerikakazi yakomoyeho ubutunzi bwose.Nyuma yo kumutwara nk'umukerarugendo, Bad Rama yaje gutereta uyu mukecuru wari ufite agatubutse, ndetse bakundana igihe kitari gito. Barasezerany ariko agamije kumurya imitungo. Ni we wamuhaye amafaranga yakoresheje imishinga itandukanye, arimo n'ayo yakoresheje atangiza The Mane.Bad Rama wakuriye mu buzima bubi, yananiwe kuba inyangamugayo kuri uyu mukecuru wamukuye ahakomeye, atangira kumutekera imitwe, icyo bagiye gushoramo cyose akamubwira ibiciro bihanitse. Byageze aho uyu mukecuru asaba Bad Rama kureka umururumba, kuko amafaranga afite atayamara.Bad Rama yaje kumenya ko wa mukecuru bakundanaga yitabye Imana, afata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda, agurisha imitungo yose uyu Munyamerikakazi yari yarahaguze, ariko imwe n'imwe ayimwandikaho. Mu mitungo yagurishije harimo n'ikibanza cyari hafi y'ikiyaga cya Ruhondo.Nyuma yo kugurisha iyi mitungo, yasubiye muri Amerika, ariko ya mafaranga arayabyinira, ku buryo ubu nta n'urwara rwo kwishima afite, ari byo byatumye benshi bakeka ko byamubereye intandaro yo guhinduka mpemuke ndamuke.Bad Rama wiyemerera ko anywa urumogi yumvikanye asaba ko Leta y'u Rwanda yatanga uburenganzira bwo kurunywa no kurucuruza. Uyu niwe ibigarasha byitezeho amakiriro. -
Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize, RSSB, byasobanuye ko kuzamura imisanzu ya Mituweli byaturutse kuri serivisi nyinshi z'ubuvuzi zongerewe kuri ubu bwisungane ndetse no kuba imiti yatangwaga igiye kwikuba hafi kabiri.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, ubwo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza hizihirizwaga imyaka 25 y'ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda no gutangiza amavugurura yo gushyigikira serivisi za Mituweli.
Mituweli ni imwe muri gahunda Leta y'u Rwanda yashyizeho hagamijwe guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda hashingiwe ku ihame rya magirirane.
Ni gahunda igaragaza icyerekezo cy'Igihugu cyita ku buzima bw'umuturage no kumushyira ku isonga.
Iyi gahunda yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa ku 3000 Frw ariko inkuru igezweho ni uko yongeye kuzamurwa aho abishyurirwa na Leta 100% izajya ibishyurira 4000 Frw, abo ku rwego rwa kabiri bazajya bishyura 3000 Frw Leta ibatangire 1000 Frw.
Umuturage wo ku rwego rwa gatatu azajya yiyishyurira 5000 Frw, ku rwego rwa kane umuturage yishyure 8000 Frw naho urwego rwa gatanu umuntu umwe azajya yishyura ibihumbi 20 Frw.
RSSB igaragaza ko abaturage benshi bagera kuri 90% bazajya bishyura hagati 4000 Frw kugeza ku 8000 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko ubusanzwe amafaranga abaturage batangaga yagiraga uruhare rwa 67% mu kwivuza ariko kubera ikiguzi cy'ubuvuzi rwagiye rugabanuka kuri ubu rukaba rwari rugeze kuri 34%.
Yavuze ko mu myaka icumi ishize amafaranga yakoreshejwe muri Mituweli yikubye inshuro ebyiri zirenga ava kuri miliyari 39 Frw mu 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw mu mwaka wa 2024/2025.
Ibi byatewe ahanini n'ikiguzi cy'ubuvuzi ndetse na serivisi zihenze zongerewe mu zishingirwa na mituweli.
Muri izo serivisi ziyongereye kuri Mituweli hari nk'indwara zimaze imyaka ibiri zishyurirwa abaturage nko kuvura kanseri, kuvura impyiko, gusimbuza ingingo, kubaga amagufwa n'umugongo, gutanga ibikoresho bifasha abafite ubumuga bw'ingingo nk'ubumuga bwo kumva ndetse n'uburwayi bw'amaso.
Rugemanshuro ati 'Nubwo serivisi zongerewe, umusanzu w'umunyamuryango ntabwo wigeze wiyongera kuva mu 2011, abenshi mu banyamuryango bishyura 3000 Frw ku muntu umwe ku mwaka. Leta yakomeje gushaka andi masoko y'amafaranga kugira ngo irengere abaturage, urugero nko mu mwaka ushize Mituweli yakoresheje miliyari 98 Frw ariko abanyamuryango batanze miliyari 31 Frw bingana na 34% by'amafaranga yose yinjiye muri iyi gahunda.''
Rugemanshuro yavuze ko urwo ruhare ruke rw'umuturage rwatumye Leta ijya gushaka ahandi yakura ubwo bushobozi bushyirwa mu Kigega cya Mituweli harimo imisoro iva ku itumanaho, imisoro iva kuri peteroli ndetse n'ahandi.
Rugemanshuro yavuze ko nubwo umusanzu wa Mituweli wiyongereye n'ubundi amafaranga abaturage bazatanga azaba angana na 42% by'amafaranga yose akenewe aho andi azakomeza gutangwa na Leta.
Yavuze ko Abanyarwanda benshi bagera nko kuri 70% batazarenza umusanzu 5000 Frw kuko sisiteme Imibereho yagaragaje ko ari cyo cyiciro babarizwamo, abazishyura agera ku bihumbi 20 Frw ni 8%.
Imiti itangirwa kuri Mituweli igiye kwikuba hafi kabiri
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko izamurwa ry'imisanzu ya Mituweli rijyana no kuzamura imiti abaturage bahabwa kuko izava ku miti 845 igere ku miti 1450.
Yagaragaje ko ugereranyije n'uburyo serivisi zitangwa na Mituweli zazamuwe cyane ubundi buri wese yari akwiye kwishyura hejuru y'ibihumbi 50 Frw ariko ko Leta izakomeza kunganira uru rwego ishyiramo amafaranga menshi.
Ati 'Ubu ushobora kwivuza za ndwara zagutwara miliyoni 10 Frw cyangwa miliyoni 20 Frw ukazivurirwa kuri Mituweli, nk'umutima, impyiko kubagwa amagufwa zose wazivuza. Niba wishyuraga 3000 Frw urasabwa kwishyura 5000 Frw ku muntu uyafite.''
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko abantu barwaye kanseri bagiye kujya bavurirwa kuri Mituweli yaba kubapima, guca mu byuma, imiti n'ibindi nkenerwa byose.
Yagaragaje ko kuyungurura impyiko bitarenzaga inshuro umunani kuri Mituweli ariko ko ubu bizajya bikorwa igihe cyose.
Ati 'Urwaye umutima ubundi kumubaga ntibijya munsi ya miliyoni 10 Frw igiciro gito, ubu rero bizajya bikorwa kuri Mituweli wowe wishyure bya 4000 Frw, 5000 Frw n'andi yose, ayo mafaranga yose rero tuzakusanya azaba agize 40% by'amafaranga akenewe mu Kigo cya Mituweli andi asigaye Leta izakomeza kuyashaka.''
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nyuma yo kuzamura umusanzu wa Mituweli Leta yanafashe icyemezo cyo kujya yishyura mbere ibigo nderabuzima amafaranga yo kugura imiti kugira ngo bayigure abaturage bajye bayihasanga.
Yavuze ko iyi gahunda na yo igamije guca ikibazo cy'ibura ry'imiti ryagaragaraga ku bigo nderabuzima n'ibitaro kubera gutinda kwishyurwa na RSSB.
Imbamutima z'abaturageLiziki Anitha utuye mu Mudugudu wa Rutagara mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo, yavuze ko afite umugabo ukora akazi k'ubukarani, na we akaba asanzwe afurira abantu akanabakorera amasuku mu Isantere ya Kabarondo.
Yavuze ko yasanze azajya yishyura ibihumbi 20 Frw kongeraho umugabo we n'abana babiri bikaba ibihumbi 80 Frw.
Ati 'Kuva ku 3000 Frw usanzwe ukodesha ukishyura ibihumbi 80 Frw ni ibintu bigoye cyane, mudukorere ubuvugizi bongere babisubiremo neza hatagira abarengana.''
Niyonsaba Celestin w'imyaka 75 we yavuze ko Mituweli ari nziza cyane kuko mu 2018 yarwaye mu nda bituma ajya kubagirwa mu bitaro bya CHUK bamuca miliyoni 3 Frw ariko kuko yari afite Mituweli bituma yishyura ibihumbi 52 Frw.
Ati 'Rero kuva icyo gihe Mituweli ntabwo njya ntinda kuyishyura kuko yangiriye akamaro, nasanze nzishyura 4000 Frw ariko nta kibazo bitewe n'akamaro yangiriye, nari kugurisha inzu cyangwa umurima ariko nagurishije agahene ndavurwa ndakira, mituweli irakabaho.''
Barakagwira Josephine utuye mu Kagari ka Rusera we yavuze ko ibiciro bishya bya Mituweli yabyakiriye neza bitewe n'uburyo yatanze 3000 Frw akavurirwa kuri Mituweli, akadodwa umura mu gihe iyo atayigira byari kumutwara arenga miliyoni.
Ati 'Ni uko turi abakene ariko ubundi bavuze ibihumbi 50 Frw umuntu ayafite yanayatanga kuko Mituweli idufitiye akamaro.''
Kuri ubu ibi biciro bishya abaturage basabwe gutangira kubyishyura kugira ngo tariki ya 1 Nyakanga 2026 bazatangire kuvurwa nta zindi nzitizi.
Â
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko nubwo umusanzu wa Mituweli wiyongereye n'ubundi amafaranga abaturage bazatanga azaba angana na 42% by'amafaranga yose akeneweÂ
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko imiti abaturage bahabwa izava kuri 845 igere ku miti 1450Â

Â
Abaturage bamwe bishimiye ibyiciro bishya bya Mituweli bagaragaza ko bishimiye ko imiti yiyongereyeÂ
-
Nishimiye gukorera umuziki mu Rwanda – Umurundi Billy Believe wasohoye indirimbo nshya #rwanda #RwOT
Umuhanzi Billy Believe (The trumpet) ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavuye mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi akaza gukorera umuziki mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya avuga ko gukorera umuziki mu Rwanda ari byiza ariko bisaba imbaraga nyinshi.
Irakoze Billy uzwi ku izina rya Billy Believe, cyane i Burundi agiye kumara imyaka irenga itatu ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje kuhakomereza ubuzima harimo n’akazi ko kuririmba.
Ni umusore ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaravukiye Bujumbura, mu muryango w’abana batanu. Yakuriye mu muryango ukijijwe akaba ari nayo mpamvu yahisemo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana – Ibintu yatangiye gukora afite imyaka 13.
Avuga ko umuziki wamuhaye abantu “Umuziki ni ikintu cyatumye ngira umugisha, uretse nibyo nawukuyemo abantu bambera inshutibitewe no gukunda ibyo nkora.”
Kuva yagera mu Rwanda yabanje kureba niba byamushobokera kuhakorera umuziki nk’umuntu wari uvuye i Burundi akunzwe.
Ati “Byabanje kunsaba kwitonda kuko gukorera aha ntabwo ari ibintu byoroshye mugihe utaziranye n’abantu, bisaba imbaraga nyinshi gusa aho bigeze ubu ni byiza kuko ndimo no gutegura Album.”
Indirimbo ye nshya yayise “Gitare” ikaba ivuga ko Yesu ariwe rutare rwo kubakaho mu bihe byose bikomeye mu buzima.
Intego ye mu muziki ni ukugeza ubutumwa bw’Imana ahantu hose no guhuza abantu binyuze mu muziki.
Billy yasohoye indirimbo nshya Gitare
Gukorera umuziki mu Rwanda ngo ni byiza ariko biragoyeSource : http://isimbi.rw/nishimiye-gukorera-umuziki-mu-rwanda-umurundi-billy-believe-wasohoye-indirimbo.html
-
APR FC yemeje ko Ishimwe Pierre azamara amezi abiri hanze y’ikibuga #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa APR FC, bwavuze ko umunyezamu wabo Ishimwe Pierre ashobora kumara hanze y’ikibuga hagati y’amezi 2 na 3 kubera imvune.
Ni mu itangazo bwasohoye buvuga ku buzima bw’uyu munyezamu umaze iminsi atagaragara mu mikino barimo gukina.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko mu isuzuma ryakozwe mu minsi ya vuba basanze Ishimwe Pierre afite imvune kandi akwiye gukurikiranwa akavurwa bihagije.
Ati “Mu isuzuma rya vuba ry’ubuvuzi, umukinnyi wacu Ishimwe Pierre yasanzwemo imvune ikeneye kuvurwa no gukurikiranwa bihagije.”
“Dukurikije inama z’abaganga azamara hafi amezi abiri atari mu kibuga kugira ngo abashe gukira neza.”
Yakomeje avuga ko ari icyemezo cyafashwe hashyizwe imbere ubuzima bw’umukinnyi bw’igihe kirekire kandi abaganga b’ikipe barimo kumukurikirana ku buryo azagaruka ameze neza ku buryo azafasha ikipe n’ubwitange.
Pierre aheruka mu kibuga ku mukino wa Bugesera FC banganyijemo 2-2, nyuma yabanje koherezwa gukorera imyitozo mu Ntare FC, haciyeho iminsi ni bwo haje amakuru ko yavunitse.
Ishimwe Pierre azamara hanze y’ikibuga amezi abiriSource : http://isimbi.rw/apr-fc-yemeje-ko-ishimwe-pierre-azamara-amezi-abiri-hanze-y-ikibuga.html
-
Umuholandi yafashe umwambaro w’umuhondo, umunyarwanda aza mu 10 ba mbere #rwanda #RwOT
Umuholandi Jurgen Zomermaand ukinira ikipe ya Development Team Picnic PostNL yitwaye neza yegukana Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2026 ka Huye – Rusizi ku ntera y’ibilometero 145, ahita anafata umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye urutonde rusange.
Iri siganwa ryagaragayemo ihangana rikomeye kuva mu bilometero bya nyuma, aho hasigayemo itsinda ry’abakinnyi 12 bakomeye barimo abari bafite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, nk’umunya-Ethipia Henok Mulubrhan, Umunya-Espagne Pau Martí, ndetse na Henrique Ribeiro. Aba bakinnyi bari bashoboye gushyiramo intera y’amasegonda 50 imbere y’itsinda rinini ryari ribakurikiye.
Hasigaye ibilometero bitatu gusa ngo basoze, Zomermaand yafashe icyemezo cyo gusiga bagenzi be, agenda wenyine ashyiramo amasegonda 25. Uko yagendaga yegereza umurongo wa nyuma, yakomeje kongera ikinyuranyo kigera ku masegonda 35, ndetse hasigaye kilometero imwe yari amaze gushyiramo amasegonda 45, ibintu byamworoheye gukomeza ku mwanya wa mbere ntawe umwegereye.
Zomermaand yasoje iri siganwa akoresheje amasaha 3, iminota 44 n’amasegonda 53, asiga Lucas Van Gils wa Lotto Groupe Wanty wamukurikiye arushwa amasegonda 20, mu gihe mugenzi we bakinana Matteo Vanhuffel yabaye uwa gatatu. Umunyarwanda Samuel Niyonkuru wa Team Amani yabaye uwa 10 asizwe amasegonda 43.
Nubwo nta gace baregukana ariko abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza muri iri rushanwa mpuzamahanga. Muhoza Eric na we wa Team Amani yabaye uwa 20 asizwe umunota n’amasegonda 26, Mugisha Moise wa Benediction aba uwa 21 asizwe umunota n’amasegonda 49, Masengesho Vainquer yasizwe iminota 4 n’amasegonda 37 aba uwa 27.
Iyi ntsinzi yahise ihindura byinshi ku rutonde rusange, kuko Jurgen Zomermaand yahise yambara umwambaro w’umuhondo, awambuye Pau Martí wari wawambaye nyuma yo gutsinda agace ka kabiri.
Agace ka Huyeâ”Rusizi gafite amateka akomeye muri Tour du Rwanda, kuko ari ku nshuro ya kane gasorejwe i Rusizi. Mu 2024 kegukanywe n’Umunya-Colombia Johnatan Restrepo Valencia, umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri iri rushanwa aho amaze kwegukana uduce turindwi mu bihe bitandukanye.
Source : http://isimbi.rw/umuholandi-yafashe-umwambaro-w-umuhondo-umunyarwanda-aza-mu-10-ba-mbere.html
-
Tour du Rwanda: UCI yafashe mu mugongo abiburiye ababo mu impanuka y’i Gabiro #rwanda #RwOT
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi [UCI], David Lappartient, yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’imodoka ya caravan yabaye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ryabega, Akarere ka Gatsibo, ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, ubwo imodoka ya caravan yariho ibirango byamamazaga isiganwa yatakarizaga ubushobozi bwo gukata ubwo yari igeze i Gabiro hagwaga imvura nyinshi.
Iyi mpanuka yabaye ubwo hakinwaga agace ka mbere kari kagizwe n’ibilometero 173.6 ,aho abasiganwa bahagurukiye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi berekeza mu mirambi y’i Rwamagana.
Nyuma yaho, Tour du Rwanda na Polisi y’igihugu baje kwemeza ko iyo modoka yagonze abari baje kureba irushanwa, abantu babiri bahasiga ubuzima, abandi batandatu barakomereka.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Lappartient yagaragaje akababaro yatewe n’iyo mpanuka, yifatanya n’umuryango mugari w’umukino w’amagare ku Isi mu kwihanganisha ababuze ababo.
Yagize ati 'Twababajwe cyane no kumva inkuru y’iyi mpanuka ibabaje yabereye muri Tour du Rwanda. UCI yihanganishije inshuti n’imiryango yabuze ababo, kandi yifurije abakomeretse gukira vuba.'
Mu rwego rwo kuzirikana abitabye Imana, habayeho umunota wo kwibuka mu muhango wo gutanga ibihembo by’agace ka mbere wabereye i Rwamagana.
Agace ka mbere k’iri siganwa kegukanywe n’Umuyisilayeri Itamar Einhorn ukinira NSN Development Team, wakoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu.Abakomerekeye muri iyo mpanuka bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bitandukanye, mu gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka nk’uko ISIMBI twabitangaje mu nkuru zabanjirije iyi.
Kuri uyu wa kabiri , abasiganwa barahaguruka mu karere ka Huye baraye basoreje agace ka kabiri berekereza i Kamembe mu karere ka Rusizi mu ntara y’i Burengerazuba.
UCI yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka yabaye muri Tour du Rwanda ku CyumweruSource : http://isimbi.rw/tour-du-rwanda-uci-yafashe-mu-mugongo-abiburiye-ababo-mu-impanuka-y-i-gabiro.html
-
Interahamwe n'Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama #rwanda #RwOT
Imyaka itatu irashize urukiko rw'Ubujurire ruzamuye igihano cya Idamange Iryamugwiza Yvonne kivanwa ku myaka 15 yari yahawe mbere, kigirwa 17 n'amezi atandatu nyuma yo gusanga hari ibyaha bibiri atari yahaweho ibigano.
Idamange Iryamugwiza Yvonne yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y'ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.
Muri Nzeri, yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw; gusa Ubushinjacyaha ntibwanyurwa n'icyo gihano burajurira, bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n'icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha, bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 21 n'ihazabu ya miliyoni 8 Frw.
Inyamanswa idakenga rero ngo yishwe n'Umututizi kandi ngo 'Aho utinya, uhatuma Ikigoryi', Bad Rama yiyongereye mu bindi bimara, atsindira isoko mu Nterahamwe n'ibigarasha, abenshi baravuga ko batunguwe n'amagambo yuzuye ibinyoma, uburozi n'ubugoryi, yatangajwe n'uwitwa Bad Rama, yibasira u Rwanda n'ubuyobozi bw'u Rwanda burangajwe imbere n'Umuryango wa RPF Inkotanyi nubwo ntawatunguwe n'amagambo ya Bad Rama, kuko si we wa mbere uyavuze. Ndetse hari na benshi bameze nkawe, bavuze n'arenze aye n'ubu bakiyavuga, Abakoresha amagambo atameshe nk'aya ya Bad Rama, uzabasanga mu byiciro bitatu bitandunye, ariko byose bihurira ku Buhemu, Ubugome, n'Ubugoryi.Hari Interahamwe zikidegembya zasize zihekuye u Rwanda. Aba bagome bakidegembya mu bihugu by'uburayi na America, uzasanga iturufu bakoresha mu kubona ubuhungiro muri ibyo bihugu, ari ugushinja Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi bwabo, ibyaha bishingiye ku bihuha, nk'ibyavuye mu kanwa kanduye ka Bad Rama.Abandi ni abahoze mu buyobozi bw'u Rwanda bagahemuka, bakiba, bagakora n'ibindi byaha bitandukanye bagahunga ubutabera. Abo iyo bageze hanze nabo, nta yindi ngingo ibarengera kugira ngo babone ubuhungiro, uretse gutuka no kwandagaza igihugu n'abayobozi bacyo babahimbira ibihuha, kugira ngo barebe ko bahabwa ubuhungiro, Aba nibo twita ibigarashaAbandi bakataje muri uwo mujyo, ni bamwe mu bana bakomoka ku nterahamwe, barazwe urwango amacakubiri n'ivangura n'ababyeyi babo, Aba bahora barwana no kweza no gutagatifuza amahano yakozwe n'abo babyeyi babo gito, bayegeka ku nkotanyi zayihagaritse, Aba amagambo bakoresha, ni amwe neza neza, n'ayo uyu Bad Rama yakoresheje yibasira u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.Hari n'abandi, ku bw'inda nini yabananiye, bemera gukoreshwa n'Interahamwe n'ibigarasha bidashaka kujya ahabona kubera gutinya ubutabera. Aba bemera gukoreshwa ku bw'amaramuko, nabo biva inyuma bakibasira igihugu bakagicagagura, bagahimbira ibihuha abayobozi bacyo, kugira ngo babone ikijya mu nda, Bad Rama wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yiyasira mu bukana bwinshi atuka u Rwanda, Ni umwe mu bikoresho interahamwe n'ibigarasha zongeye kuri list yabyo, zizajya zikoresha mu gusenya u Rwanda n'abayobozi barwo.Wakwibaza uti, Guhitamo Bad Rama nk'igikoresho cyo kwibasira u Rwanda, nawe akabyemera, biba byaturutse he?Bad Rama ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane, mu ruganda rwa Muzika na Cinema Nyarwanda, aho yabaye Manager w 'abahanzi nka Jay Polly, Safi madiba, Marina, Queen Cha, n'abandi yahurizaga muri Label ye y'Umuziki yitwaga The Mane.Uyu Mugabo washoye menshi mu bahanzi atekereza ko yazayagaruza ariko ntibimukundire, bikamuviramo guhemukira benshi muri aba bahanzi bakomeye yari abereye manager bakamuvaho agasigara aririra mu myotsi, ni kimwe mu byamuteye ihungabana rikomeye kuko nyuma yaho yaje kugira amahirwe yo kubona Green Card yerekeza muri Leta zunze ubumwe za America, ajya kuhegeka agahinda k'igihombo gikabije yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, akigera muri Leta zunze ubumwe za America, Bad Rama, yatangiye kuyoboka ikiyobyabwenge cy'urumogi, ndetse akajya akangurira abantu kukinywa.Ku nterahamwe n'ibigarasha, kubona umuntu uri mu gahinda gakabije (depression) k'ibihombo yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, bakanamufatirana no kuba, yarabaye imbata y'urumogi, kumushoramo make bakamuhindura ikigoryi batuma aho batinya, ni ikintu cyoroheye cyane Interahamwe n'ibigarasha.Igishimangira kandi ko ari Interahamwe n'ibigarasha byamukoresheje, nuko urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo, zakomeye amashyi menshi amagambo ya Bada Rama, ndetse ubu zikaba zamuhinduye intwari yazo, nk'uko zahinduye kizito mihigo Umutagatifu, kandi zaramuvumiraga ku gahera, agihimba indirimbo zafashaga abanyarwanda kwibuka, Jenoside yakorewe AbatutsiBad Rama rero, reka mwibutse ko amahitamo mabi ya muntu hari igihe ariyo amuroha mu mpanga kandi yibuke kandi ko Inkoni y'Ubutabera ntaho itagera kuko kwihindura Ikigoryi Interahamwe zituma zho zitinya ni uburenganzira bwe ariko kandi yicare aziko wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa ubwo rwose Umunsi yakubiswe ntazatangire kuboroga. -
APR FC yahannye Dauda Seidu Yussif #rwanda #RwOT
APR FC yohereje Umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Seidu Yussif Dauda gukorera imyitozo mu Ntare FC, ni nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje.
Dauda ntabwo yagaragaye mu mukino ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari amaze iminsi ikipe ye itazi aho ari.
Uyu munsi ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo rivuga ko hari umukinnyi wayo wagaragaweho n’imyitwarire mibi akaba yafatiwe ibihano.
Yagize iti “APR FC iramenyesha abakunzi bayo ko hari ikibazo cy’imyitwarire kireba umwe mu bakinnyi bayo kiri gukurikiranwa imbere.”
“APR FC iharanira urwego rwo hejuru rw’ubumwuga, imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo. Hafashwe ingamba zikwiye hakurikijwe amategeko n’indangagaciro by’ikipe. Iki kibazo kiri gukemurirwa mu buryo bw’imbere mu ikipe kandi gifatanywe uburemere bukwiye.”
Nyuma yo gushyira hanze iri tangazo, Seidu Yussif Dauda akaba yahise yoherezwa gukorera imyitozo mu Ntare FC, ni nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje.
Yasoje bavuga ko byinshi kuri iki kibazo bazabishyira hanze mu minsi iri imbere, bakavuga ibyo yakoze byose.
Si ubwa mbere Dauda ahanwe na APR FC kubera imyitwarire mibi kuko no mu kwa Cumi 2025 ubwo APR FC yari yagiye gukina mu Misiri na Pyramids FC yaje gutoroka biza kurangira ahanwe.
Dauda yahagaritswe muri APR FCSource : http://isimbi.rw/apr-fc-yahannye-dauda-seidu-yussif.html
-
Umunya-Espagne Pau Martí yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, abanyarwanda biranga #rwanda #RwOT
Umunya-Espagne w’imyaka 21, Pau Martí, yigaragaje ku buryo budasanzwe yegukana agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera kagasorezwa i Huye ku ntera y’ibilometero 134,6.
Isiganwa ryatangiye abasiganwa bakora ikizwi nka 'neutral start' y’ikilometero kimwe mbere yo gutangira ryemewe.
Nyuma gato, habaye igitero cya mbere cyarimo abasiganwa batanu barimo Heidemann (Rembe), Nkundabera (Rwanda), Uwiduhaye (Benediction), Martins na Sousa (Localiza), ariko igikundi gikuru (peloton) kiyobowe n’ikipe ya NSN gihita kibasatira, intera hagati yabo isigara itarenga amasegonda 10.
Ku kilometero cya gatanu, Heidemann, Martins na Erasmus bongeye gucika, bashyiramo indi intera y’amasegonda 25 ndetse nyuma yaho Uwiduhaye yagerageje kubakurikirana wenyine, ariko aza gufatwa na peloton ku kilometero cya 14, mu gihe abari imbere bari bafite ikinyuranyo kirenga iminota umwe n’amasegonda 40.
Ikipe ya NSN, yari inarimo umwambaro w’umuhondo watwawe ku gace ka mbere na Itamar Einhorn, yakomeje kugenzura umuvuduko. Intera yageze ku minota ibiri n’amasegonda 50, ariko uko begerezaga kwinjira i Huye, peloton yatangiye kubasatira buhoro buhoro.
Hasigaye ibilometero 10, igikundi cyongeye kuba kimwe. Mu bilometero bitanu bya nyuma, amakipe ya Soudal na NSN ni yo yari ayoboye. Isiganwa ryinjiye mu bilometero bya nyuma ryihuta cyane, aho bamwe mu bakinnyi barimo uwari wambaye umwambaro w’umuhondo bari mu mazi abira.
Mu kugera ku murongo wo gusoreza wari ku nzu mberabyombi y’akarere ka Huye ku muhanda ujya kuri Kaminuza y’u Rwanda, Pau Martí yakoresheje imbaraga ze za nyuma atsinda sprint, yegukana etape, aba anahesheje NSN intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri iri rushanwa aho yacitse umunya-Eritera wahabwaga amahirwe. Henock. Pau yakoresheje amasaha 3 iminota 10 n’amasegonda 10.
Uko abanyarwanda bitwaye
20. Nsengiyumva Shemu (Team Rwanda): 1″
30. Byukusenge Patrick (Team Rwanda): +8″
31. Mugisha Moise (Benediction): +9″
32. Manizabayo Eric (Benediction): 9″
36. Ngendahayo Jeremie (May Stars): +10″
10 ba mbere
Pau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du RwandaSource : http://isimbi.rw/umunya-espagne-pau-marti-yegukanye-agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-2026.html
-
Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama warenze umurongo #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanenze bikomeye imyitwarire ya Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, nyuma y’amagambo yubahuka Ubuyobozi bw’igihugu no kugoreka amateka.
Bad Rama, wamenyekanye ubwo yari umujyana w’abahanzi afife inzu itunganya umuziki ya The Mane yakoze ikiganiro cyamaze amasaha arenga abiri kuri Instagram cya ‘Live’, aho yavuze ibintu byatunguye benshi.
Bad Rama akaba yarenze umurongo avuga amagambo yiganjemo ibitutsi, yubahuka Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, amagambo agoreka amateka arimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubeshya n’ibindi.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko amagambo nk’ayo atari yo nzira yo kugera ku nyungu za politiki cyangwa gushaka ibyangombwa byo gutura mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati: 'Iriya Live nanjye nayibonye. Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu si byo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa mu Burengerazuba bw’Isi. Iyo ubikoze, abaturage turakwamagana, na Leta ikazakuduhera isomo.'
Minisitiri Utumatwishima kandi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwima amatwi amagambo y’ibihuha cyangwa ayatesha agaciro igihugu, ahubwo bagakomeza ibikorwa bibateza imbere kandi bifitiye akamaro sosiyete nyarwanda.
Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama
Bad Rama yarenze umurongo
Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama arenze umurongoSource : http://isimbi.rw/minisitiri-utumatwishima-yanenze-bad-rama-warenze-umurongo.html