Author: webrwanda

  • Kirehe: Abakora inzoga zitujuje ubuziranenge bagiye kujya bacibwa ibihumbi 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafashwe ubwo hateranaga Inama Njyanama yemezaga ingengo y’imari izakoreshwa n’aka Karere mu mwaka wa 2026/2027 watangiranye na Nyakanga angana na miliyari 38,3 Frw.

    Undi mwanzuro wafashwe ni ukuzamura amafaranga y’ihazabu yatangwaga n’umuntu wafashwe acuruje inzoga zitujuje ubuziranenge, aho ubusanzwe yacibwaga ihazabu y’ibihumbi 100 Frw. Inama Njyanama yafashe umwanzuro wo kuyagira ibihumbi 500 Frw mu rwego rwo guca intenge abazicuruza.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof Kabera Callixte, yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge bashaka kuzica ku bw’umutekano w’abaturage. Yagaragaje ko zikomeje guteza ibibazo byinshi ku baba bazinyweye.

    Ati ‘ Biriya bihano byashyizweho ni ukugira ngo duce intege ibyo byuho byatumaga abaturage bagwa mu ngeso mbi zo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’abakora ibintu bitemewe byangiza imibereho y’abaturage bigatwara n’ubuzima bwabo. Rero turizera ko ari uguca intege ibyo byuho, duce intege abakora iyo mirimo mibi itemewe irimo n’ubucuruzi budakurikije amategeko. Byagaragaye ko mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba usanga ibyo byaha birimo kandi bishobora guteza akaga abaturage ba Kirehe.”

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba iherutse gutangaza ko inzoga zitujuje ubuziranenge mu mwaka umwe zatumye abantu 300 bahuma abandi 20 bicwa nazo.

    Kuva uyu mwaka watangira mu turere twose hatangijwe ubukangurambaga bwo gushakisha no kumena izi nzoga bamwe mu bazikoraga barafungwa abandi baratoroka, gusa nubwo bimeze bityo kuri ubu haracyagaragara abantu benshi bishwe na zo abandi bajyanwa kwa muganga.

    Abakora inzoga zitujuje ubuziranenge bagiye kujya bacibwa ibihumbi 500 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-abakora-inzoga-zitujuje-ubuziranenge-bagiye-kujya-bacibwa-y-ibihumbi-500

  • IBITANGAZA MU MUJYI WA ATLANTA: ARGENTINA YASEZEREYE MISIRI MU MUKINO W'ISHIRANIRO #rwanda #RwOT

    Mu mukino uzibukwa nk’umwe mu y’amarangamutima menshi wabaye muri iri rushanwa, ikipe y’igihugu ya Argentina yakoze ibidasanzwe, ivuye inyuma ku ntsinzi ya Misiri y’ibitego 2-0, iyitsinda ibitego bitatu bikurikirana, iyisezerera ku ntsinzi ya 3-2, ihita ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

    Misiri yari yatangiye umukino nk’ikipe yiteguye gukora amateka mashya. Ku munota wa 15, myugariro Yasser Ibrahim yafunguye amazamu n’umutwe mwiza, ashyira Argentina mu gitutu gikomeye. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Lionel Messi yananiwe kwishyura nyuma yo guhusha penaliti yakuwemo n’umunyezamu Mostafa Shobeir wari uri mu mukino udasanzwe.

    Mu gice cya kabiri, ibintu byarushijeho kuba bibi kuri ba nyampinga b’Isi. Ku munota wa 67, Mostafa Zico yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’ubusatirizi bwihuse bwari buyobowe na Mohamed Salah, bituma Misiri isa n’iyamaze gukatisha itike ya 1/4 cy’irangiza.

    Icyakora, Argentina ntiyacitse intege. Ku munota wa 79, Cristian Romero yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uvuye kwa Messi, agarura icyizere. Nyuma y’iminota mike gusa, ku wa 83, Lionel Messi yikosoye ku makosa ya penaliti yari yahushije atsinda igitego cyo kwishyura, ibintu bihindura isura y’umukino burundu.

    Mu minota y’inyongera, ubwo buri wese yatekerezaga ko amakipe yombi agiye kujya mu nyongera, Enzo Fernández yatsinze igitego cya gatatu n’umutwe ku munota wa 90+2, ahindura amarira y’Abanya-Argentina ibyishimo, mu gihe Abanyamisiri basigaye mu gahinda gakomeye nyuma yo kubona intsinzi ibacika mu maboko.

    Nubwo yasezerewe, Misiri yasize amateka akomeye muri iri rushanwa. Bwa mbere mu mateka yayo yari igeze mu mikino ya kamarampaka y’Igikombe cy’Isi, inahangana n’abatwaye igikombe giheruka kugeza ku munota wa nyuma. Mohamed Salah na bagenzi be basohokanye ishema n’ubwo urugendo rwabo rurangiriye muri 1/8 cy’irangiza.

    Argentina yo yakomeje urugendo rwo kurinda igikombe yatwaye, nyuma yo kwerekana umutima udacika intege n’ubunararibonye bw’abakinnyi bayo bayobowe na Lionel Messi, ubu ikaba itegereje uwo izahura na we muri 1/4 cy’irangiza hagati y’u Busuwisi na Colombia.

    Source : https://flash.rw/2026/07/07/ibitangaza-mu-mujyi-wa-atlanta-argentina-yasezereye-misiri-mu-mukino-wishiraniro/

  • Hashize imyaka ibiri nyina wa Diamond Platnumz atandukanye n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Umugabo wari warashakanye na Mama Dangote, nyina w’icyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko bamaze imyaka ibiri batandukanye, asaba abantu kureka gukomeza kubafata nk’abakibana.

    Uyu mugabo uzwi nka Rally Jones, cyangwa Uncle Shamte, yabigarutseho mu kiganiro cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yabajijwe niba imyambaro yari yambaye yaratoranyijwe na Mama Dangote.

    Mu kumusubiza, yavuze ko uwo mubano warangiye kera, bityo ibikorwa bye bya buri munsi bitakimureba.

    Yagize ati “Ntabwo tukiri kumwe kandi ibyo kunyambika ntibikimureba. Ndashaka kubivuga mu magambo make kugira ngo abantu babimenye. Ubu hashize nk’imyaka ibiri tutakibana. Abashaka kumbona baze bansange aho ndi, bareke kunyura kuri we ngo bambone. Ubu meze neza nk’uko mubibona.”

    Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, atungura benshi kuko hari hakiri abantu bakekaga ko aba bombi bakiri mu rukundo.

    Rally Jones ni umugabo wari umaze imyaka myinshi abana na Mama Dangote, bakunze kugaragara bari kumwe mu birori bitandukanye ndetse bagaragaza urukundo rwabo imbere y’abafana ba Diamond Platnumz.

    Mbere ye, Diamond yakuriye mu rugo rw’uwitwa Mzee Abdul Juma, wamureze kuva akiri muto ndetse benshi bamufataga nka se.

    Nyuma ariko Mama Dangote yaje gutangaza ko Abdul Juma atari se wamubyaye, ahubwo yari yarashakanye na we nyuma yo gutandukana n’umubyeyi wa Diamond.

    Nyina wa Diamond yatandukanye n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/hashize-imyaka-ibiri-nyina-wa-diamond-platnumz-atandukanye-n-umugabo-we.html

  • Bella Kombo ukomeye muri Gospel ya Tanzania azitabira igitaramo cya Rene na Tracy #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania, Bella Kombo azitabira igitaramo ngaruka mwaka “In Christ Now” cya René na Tracy.

    Iki gitaramo kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026, kibere muri Camp Kigali.

    Kikaba kigiye kuba ku nshuro ya mbere ariko Tracy n’umugabo we René bagiteguye, bavuze ko kizajya kiba buri mwaka.

    Umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania ndetse banafite izina muri Afurika y’Iburasirazuba, Bella Kombo yavuze ko azitabira iki gitaramo.

    Ati “Mbafitiye amakuru meza ajyanye na ‘In Christ Now,’ cyateguwe n’inshuti zanjye nziza, abavugabutuma Patrick n’umugore we Tracy.”

    “Mubwire buri umwe ko Bella Kombo guturuka muri Tanzania nzaba mpari, n’ubushize nari mpari byari byiza, ndizera ko no kuri iyi nshuro, yego sinzi uko Imana izabikora ariko bizaba birenze, mubwire buri umwe ko nzishimira kubabonayo.”

    Tracy Agasaro na René Patrick Iradukunda bateguye iki gitaramo, bavuze ko igitekerezo cyavutse ku cyifuzo cyo gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bakagirana ibihe byihariye n’Imana binyuze mu kuyiramya.

    Cyateguwe hamijwe gushyiraho igicaniro cyo kuramya Imana cyubakiye ku busabane nayo ndetse no kuryoherwa n’ibyiza byose duheshwa no kuba muri Kristo Yesu.

    René na Tracy bateguye igitaramo In Christ Now

    Bella Kombo azitabira iki gitaramo

    Kizabera Camp Kigali muri uku kwezi

    Source : http://isimbi.rw/bella-kombo-ukomeye-muri-gospel-ya-tanzania-azitabira-igitaramo-cya-rene-na.html

  • Ntabwo Turi Abiyahuzi': RDF yashimangiye ko itavanaho ingamba z'ubwirinzi hatabanje kurandurwa FDLR #rwanda #RwOT

    Mu gihe hakomeje ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwongeye gushimangira ko rutazakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi ku mupaka igihe cyose umutwe wa FDLR ugifatwa nk’inkingi y’iterabwoba.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku wa 5 Nyakanga 2026, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko umutekano w’igihugu udashobora gushyirwa ku ruhande kubera igitutu icyo ari cyo cyose. Yagaragaje ko ingamba zafashwe zishingiye ku masomo igihugu cyakuye mu ntambara y’abacengezi, aho gutegereza umwanzi ngo agere ku butaka bw’u Rwanda byagaragaye ko bifite ingaruka zikomeye.

    Yasobanuye ko ingamba z’umutekano atari ibintu bihoraho mu buryo bumwe, ahubwo zihindurwa bitewe n’uburemere bw’iterabwoba igihugu gihanganye na bwo. Yibukije ko no mu 2019 u Rwanda na RDC byigeze gukorana ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ariko ko uko ikibazo cyahindutse ari na ko n’ingamba z’umutekano zahindutse.

    Brig Gen Karuretwa yanenze uburyo hari abakomeje gusuzugura ikibazo cya FDLR, avuga ko uwo mutwe utigeze ucika intege ahubwo ko wakomeje kwiyubaka no gutoza urubyiruko mu bice bitandukanye byo muri RDC. Yavuze ko FDLR ikomeje kuba ikibazo gikomeye kubera ko igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abayoboye iyo Jenoside, kandi ko ingengabitekerezo yayo itarahinduka.

    Ku bijyanye n’igitutu cy’amahanga, cyane cyane icyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gushyira ku Rwanda isaba ko rwakuraho ingamba z’umutekano hashingiwe ku masezerano yasinywe na RDC n’u Rwanda, Brig Gen Karuretwa yavuze ko ikibazo nyamukuru ari uko RDC itarubahirije inshingano yayo yo kurandura FDLR. Ku bwe, ntibyashoboka ko u Rwanda rwagabanya ubwirinzi mu gihe inkomoko y’ikibazo igihari.

    Yashimangiye ko u Rwanda rutigeze rwemera gufata ibyemezo rushingiye ku gitutu cya dipolomasi cyangwa cya politiki, ahubwo ko rufata imyanzuro rushingiye ku mutekano w’abaturage barwo.

    Ubutumwa bwe bwasojwe n’amagambo akomeye agaragaza umurongo u Rwanda rudateganya guhindukaho: ingamba z’umutekano zishobora kuvugururwa bitewe n’uko ibibazo bihinduka, ariko ntizizavanwaho mu gihe FDLR igikomeje kuba ikibazo. Nk’uko yabivuze, ‘Ntabwo turi abiyahuzi.’

    Source : https://flash.rw/2026/07/06/ntabwo-turi-abiyahuzi-rdf-yashimangiye-ko-itavanaho-ingamba-zubwirinzi-hatabanje-kurandurwa-fdlr/

  • Vestine na Dorcas bavuze ukuri ku itandukana na M Irene, iby’umwuka mubi uvugwa #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryatangaje ko ryatangiye urugendo rushya nyuma yo gutandukana na MIE ya Murindahabi Iréné, rihumuriza abakunzi baryo ko nta kibazo kiri hagati yabo n’uwari umujyanama wabo.

    Mu butumwa banyujije kuri shene yabo ya YouTube kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, Vestine na Dorcas bashimiye abantu bose bakomeje kubasabira no kubashyigikira, bavuga ko Imana yakomeje kubaba hafi muri uru rugendo.

    Bagize bati “Abantu mwadusengeye, Imana ikomeje kudushyigikira. Hari igihe umubyeyi akubyara, akakurera, hanyuma akagera aho akavuga ati ‘reka ndebe ibyo uyu mwana agiye gukora’. Ni yo mpamvu njyewe na Dorcas tugiye gukora muturebe.”

    Aba bahanzi banashimiye MIE, bavuga ko yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwabo rw’umuziki.

    Bati “Turashimira MIE kuko Imana yabibanyujijemo kugira ngo mutubone. Bumviye Imana bazamura impano yadushyizemo kandi turabashimira. Abavuga ko tutakimeranye neza si byo rwose.”

    Aba bahanzi banatangaje ko bagiye gusohora indirimbo nshya yitwa “Itabaza”, bavuga ko irimo ubutumwa bukomeye kandi bizeye ko izashimisha abakunzi babo ndetse banahishura ko bafunguye konti nshya ya Instagram yitwa “vestinenadorcas”, basaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no kubereka urukundo.

    Vestine na Dorcas bamaze imyaka itanu bakorana na MIE nyuma yo gusinyana amasezerano, bakaba barasohoye indirimbo zakunzwe zirimo Yebo, Emmanuel, Iriba, Ihema, Umutaka n’izindi nyinshi.

    Amakuru yo gutandukana kwabo na MIE yari amaze igihe avugwa, cyane cyane nyuma y’uko Ishimwe Vestine afashe icyemezo cyo kuguma muri Canada atabanje kubyumvikanaho na M. Iréné.

    Vestine na Dorcas bavuze ko nta kibazo bafitanye na Murindahabi Irene

    Source : http://isimbi.rw/vestine-na-dorcas-bavuze-ukuri-ku-itandukana-na-m-irene-iby-umwuka-mubi-uvugwa.html

  • Umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya UEFA na FIFA nyuma y’icyemezo kuri Balogun. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ryamaganye bikomeye icyemezo cya FIFA cyo kutubahiriza ihagarikwa ryikora ryagombaga guhabwa rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, rivuga ko ari icyemezo ‘kitigeze kibaho, kidasobanutse kandi kidafite ishingiro.’

    Balogun yari yeretswe ikarita itukura mu mukino wa Amerika na Bosnia-Herzegovina, bivuze ko yagombaga gusiba umukino wa 1/8 cy’irangiza Amerika izahuramo n’u Bubiligi. Gusa FIFA yafashe icyemezo cyo kudahita imuhanisha, bituma yemererwa gukina uwo mukino.

    UEFA yavuze ko guhagarika cyangwa gukuraho ibihano byikora by’ikarita itukura ari ukurenga ku mategeko shingiro agenga amarushanwa, kandi ko bishobora gutesha agaciro irushanwa ryose.

    BBC ivuga ko amakuru yemejwe na CBS News agaragaza ko Perezida wa Amerika Donald Trump yavuganye kuri telefoni na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, baganira ku gihano cya Balogun. Nyuma y’aho, Trump yashimiye FIFA avuga ko ‘yakosoye akarengane gakomeye.’

    Uwahoze ayobora FIFA, Sepp Blatter, yanenze icyo cyemezo, avuga ko umupira w’amaguru ‘utagomba guhinduka urubuga rw’inyungu za politiki.’

    UEFA yavuze ko ihagarikwa ry’umukino umwe nyuma y’ikarita itukura atari amahitamo, ahubwo ari itegeko rigomba kubahirizwa kuri buri wese.

    Iki cyemezo cyanateje impaka mu makipe yitabiriye Igikombe cy’Isi. Umutoza w’u Bwongereza Thomas Tuchel yavuze ko ubu habayeho urujijo ku buryo amategeko yubahirizwa, yibaza niba amakipe yose azajya asaba ko ibihano by’abakinnyi bayo bikurwaho.

    Ati: ‘Ni hehe ibi bizarangirira? Ninde uzajya afata icyemezo cyo gukuraho ikarita itukura kandi hashingiwe ku ki?’

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’u Bubiligi ndetse n’umutoza waryo Rudi Garcia nabo banenze FIFA, bavuga ko batarwanira inyungu z’ikipe yabo gusa, ahubwo barwanira ubutabera n’ubunyangamugayo bw’umupira w’amaguru.

    Amakuru avuga kandi ko u Bubiligi bwemerewe kujuririra iki cyemezo, ibintu na byo bitari bisanzwe bibaho mu marushanwa ya FIFA.

    Iki kibazo cyafunguye impaka zikomeye ku bwigenge bwa FIFA no ku ruhare abanyapolitiki bashobora kugira mu byemezo by’imikino, mu gihe UEFA ishimangira ko amategeko agomba kubahirizwa kimwe kuri buri mukinnyi no kuri buri gihugu.

    Source : https://yegob.rw/umwuka-mubi-ukomeje-kwiyongera-hagati-ya-uefa-na-fifa-nyuma-yicyemezo-kuri-balogun/

  • Davis D yasubije P-Fla ku kunenga ibihangano bishingiye ku byabaye ku buzima bw'umuhanzi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davis D, uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda muri iki gihe, yasubije amagambo aherutse gutangazwa na P-Fla, umuraperi wamamaye mu njyana ya Hip Hop, wavuze ko atumva uburyo umuhanzi wafunzwe cyangwa anyuze mu bibazo by’ubuzima yakora Album yose ayishingiye kuri ibyo byamubayeho.

    Davis D yavuze ko indirimbo ye yise ‘Itara’ itagamije kwigaragaza nk’uwanyuze mu mibabaro irenze iy’abandi, ahubwo ko yari ifite intego yo guhumuriza no gutanga icyizere ku bantu bose bashobora kuba baranyuze mu bihe bikomeye cyangwa bakiri kubinyuramo. Yagize ati, ubuhanzi bwe bushingiye ku gusangiza isi ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’icyizere aho kuba kwiyamamaza ku mibabaro.

    Yongeyeho ko ubuzima umuhanzi anyuramo bushobora kuba isoko y’ihumure ku bandi, kandi ko nta kibi kiri mu gukura ubuhanzi mu byabayeho, igihe bukoreshwa mu kubaka aho gusenya. Yasobanuye ko buri muhanzi afite uburyo bwe bwo kwerekana inkuru ze, kandi ko ibyo bidakwiye gufatwa nk’aho hari uwigereranya n’abandi.

    Ibi bibaye nyuma y’uko P-Fla agaragaje ko atemeranya n’abahanzi bahita bakora imishinga minini y’umuziki ishingiye ku bihe bikomeye banyuzemo, avuga ko bishobora gutuma habaho gukabya mu gutangaza ubuzima bw’umuntu ku mbuga z’imyidagaduro.

    Davis D asoza ashimangira ko ubuhanzi ari uburyo bwo gukiza imitima, no gutanga ubutumwa bufasha abantu kurenga ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

    Davis D yasubije P-Fla ku kunenga ibihangano bishingiye ku byabaye ku buzima bw’umuhanzi

    Source : https://kasukumedia.com/davis-d-yasubije-p-fla-ku-kunenga-ibihangano-bishingiye-ku-byabaye-ku-buzima-bwumuhanzi/

  • Al Ahli iri mu biganiro bikomeye byo kugura Francisco Trincão wa Sporting CP #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Ahli yo muri Saudi Arabia irimo kugirana ibiganiro bigeze kure n’ikipe ya Sporting CP yo muri Portugal, ku igurwa ry’umukinnyi w’umupira w’amaguru Francisco Trincão ku gaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 50 z’amayero (€50M).

    Ubuyobozi bwa Al Ahli burifuza cyane uyu mukinnyi ukina ku mpande (winger), bumufata nk’uzasimbura Riyadh Mahrez umaze igihe ari umwe mu nkingi z’iyi kipe. Amakuru aturuka mu biganiro ari kubera hagati y’amakipe yombi avuga ko intambwe y’ibanze yamaze guterwa, ndetse n’ibiganiro biri ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’amasezerano n’imiterere y’igura.

    Trincão ubwe yamaze kugirwaho ubusabe bwa mbere n’ubuyobozi bwa Al Ahli, ibintu byamaze gutuma agira amahitamo ari imbere ye, hagati yo gukomeza muri Sporting CP cyangwa kwemera kujya mu mukino wa Saudi Pro League, umaze iminsi ukurura abakinnyi bakomeye b’i Burayi.

    Ikipe ya Al Ahli ifite intego yo kongera imbaraga mu gice cy’imbere mu kibuga, cyane cyane nyuma yo gushaka gusimbura abakinnyi bakomeye bashobora kuva mu ikipe.

    Ku rundi ruhande, Sporting CP yo iracyafite ijambo rya nyuma ku cyemezo, kuko ibiganiro bikomeje ariko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.

    Iri gurisha n’igurishwa rishobora kuba rimwe mu zikomeye z’iyi mpeshyi, rigahindura isura y’uruhando rw’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia no mu Gihugu cya Portugal.

    Al Ahli iri mu biganiro bikomeye byo kugura Francisco Trincão wa Sporting CP

    Source : https://kasukumedia.com/al-ahli-iri-mu-biganiro-bikomeye-byo-kugura-francisco-trincao-wa-sporting-cp/

  • Abakomerekeye mu myigaragambyo muri Kenya bavuga ko bagiye kongera kujya mu mihanda basaba indishyi #rwanda #RwOT

    Abaturage barenga igihumbi bivugwa ko bakomerekeye mu myigaragambyo yabaye muri Kenya mu 2024 no mu 2025, bongeye kugaragaza ko bashobora gusubira mu myigaragambyo, nyuma yo kutabona indishyi bari bemerewe na Leta y’icyo gihugu.

    Aba baturage bazindukiye ku cyicaro cy’Urwego rwigenga rushinzwe kugenzura imyitwarire ya Polisi muri Kenya (IPOA) ruherereye i Nairobi, bavuga ko batishimiye uko amasezerano bari baragiranye na Leta atubahirijwe. Bavuga ko bari bemerewe indishyi z’akababaro nyuma yo gukomerekera mu myigaragambyo yavugwamo imikoreshereze y’amasasu n’urugomo rw’inzego z’umutekano.

    Bamwe mu bakomeretse bavuga ko ibyo byabaviriyemo ubumuga, abandi bakabura ababo baguye muri iyo myigaragambyo. Bavuga ko mbere habaye ibiganiro na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR), aho byari byumvikanywe ko buri wagizweho ingaruka agomba guhabwa indishyi, ariko ngo ibyo ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa uko byari byitezwe.

    Ann Wanjiku, umwe mu bagizweho ingaruka, avuga ko yarashwe akamara iminsi atabonye ubuvuzi bukwiye, ibintu avuga ko byagaragaye no ku bandi benshi bahuye n’akaga nk’ako. Thomas Nandwa na we wamugaye, avuga ko kutishyurwa indishyi bishobora gutuma bongera kugaruka mu mihanda mu rwego rwo kwigaragambya.

    Aba baturage bavuga ko bafite urubuga rwa WhatsApp ruhuza abarenga ibihumbi bitanu bakomerekeye muri iyo myigaragambyo, aho bavuga ko biteguye gufata ingamba zihuriweho zirimo no kongera kwigaragambya.

    Ku ruhande rwa Leta ya Kenya, ivuga ko imaze gutanga asaga miliyoni 674 z’amashilingi ya Kenya ku bantu 505 bemejwe ko bagizweho ingaruka n’iyo myigaragambyo, nubwo hakomeje kugaragara abatishimiye uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa.

    Abakomerekeye mu myigaragambyo muri Kenya bavuga ko bagiye kongera kujya mu mihanda basaba indishyi

    Source : https://kasukumedia.com/abakomerekeye-mu-myigaragambyo-muri-kenya-bavuga-ko-bagiye-kongera-kujya-mu-mihanda-basaba-indishyi/