Author: webrwanda

  • Inzira itoroshye igiye kwerekeza Haruna Niyonzima na Itangishaka Blaise muri Spain #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize ni bwo byamenyekanye ko abatoza barimo Niyonzima Haruna na Itangishaka Blaise batoranyijwe mu bagomba kujya kongera ubumenyi muri Spain ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na Atletico Madrid.

    Muri Rusange hakaba haratoranyijwe abatoza 13 ari bo bagomba kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu mahugurwa azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi k’ubutoza.

    Abo ni; Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.

    Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid yamamaza Visit Rwanda.

    Nubwo batoranyijwe ntabwo abantu benshi bamenye inzira byaciyemo kugira ngo aba 13 baboneke kuko ntabwo byari byoroshye.

    ISIMBI yamenye amakuru ko muri rusange abatoza biyandikishije bifuza gukora aya mahugurwa bagera kuri 400, muri bo 73 ni bo basanze bujuje ibisabwa.

    Aba basanze bujuje ibisabwa bahise binjira mu cyiciro cyo gukora ibizami aho bahereye kuri interview haza gusigara 41 ari nabo bakoze icyiciro cya nyuma cy’ikizami.

    Ikizami cya nyuma bakoze cyari 'practice’, byaje kurangira muri bo 28 basigaye 13 baba ari bo batsinda akaba ari nabo bagomba kuzajya gukora aya mahugurwa aho amakuru avuga ko bashobora kuzagenda muri Gicurasi 2026.

    Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’Amavubi ari mu batsinze kujya gukora amahugurwa muri Spain

    Blaise Itangishaka na we yatsindiye kuzajya gukora aya mahugurwa

    Source : http://isimbi.rw/inzira-itoroshye-igiye-kwerekeza-haruna-niyonzima-na-itangishaka-blaise-muri.html

  • Abantu baragoye – Likau Kitoko wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Faustin Likau Kitoko mu mukino baraye banganyijemo na Al Hilal yagaragaye yambaye umwambaro wanditseho 'Abantu baragoye'.

    Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium maze amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri DR Congo akaba yinjiye mu kibuga ku munota wa 69 asimbura Tambwe Gloire utari wagize umukino mwiza.

    Ku munota wa 78, Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura cyo myugariro wa Al Hilal Ahmed Mohammed yitsinze, mu kucyishimira Lakau Faustin akaba yazamuye jersey agaragaza agapira yambariyemo imbere.

    Aka gapira kakaba kari kanditseho amagambo yo mu Ilingala 'Yabatu Pasi.' Ubundi batu ni abantu n’aho pasi bikaba bisobanura uburibwe, ububabare, ugiye kubisobanura mu Kinyarwanda hari handitseho ngo 'Abantu barababaza', muri make 'Abantu baragora.'

    Ni ubutumwa ushobora kwibaza impamvu yabwo n’ikipe uyu mukinnyi yaba afite, gusa mu minsi yashize akaba yaragiye agarukwaho ko atari umukinnyi uri ku rwego rwa Rayon Sports nta kintu na kimwe azayifasha.

    Likau yavuze ko abantu bagoye cyane

    Source : http://isimbi.rw/abantu-baragoye-likau-kitoko-wa-rayon-sports.html

  • Lupita Nyong’o yongewe gusangwamo ibibyimba 50 muri nyababyeyi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga, Lupita Nyong’o, yongeye gutangaza ko ibibyimba byo muri nyababyeyi (fibroids) yari yarigeze kuvurwa byongeye kugaruka.

    Mu mwaka wa 2025, Lupita yari yatangaje ku mugaragaro ko arwaye fibroids, ibibyimba bidatera kanseri bikurira muri nyababyeyi.

    Icyo gihe yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gufasha abagore benshi gutinyuka kuvuga ibibazo byabo no gushishikariza ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ndwara.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Today Show, Lupita yavuze ko abaganga bamubwiye ko fibroids zongeye kugaruka ndetse zikaba ziyongereye mu mubare kugera kuri 50, nyuma y’uko mbere yari yarabazwe bakamukuramo izigera kuri 23.

    Yagaragaje ko ubu ahanganye n’amahitamo akomeye arimo kongera kubagwa cyangwa gukomeza kubana n’ubu bubabare.

    Yagize ati 'Hashize imyaka 12 muganga ambwiye ko mfite ibibyimba biri gukurira muri nyababyeyi. Kuba ari ibisanzwe ku bagore benshi ntibivuze ko ari ibintu byoroshye kubyakira.'

    Yifashije imbuga nkoranyambaga ze, Lupita yashyize hanze ifoto ateruye imbuto, asobanura ko ari ikigereranyo cy’uko abaganga bamubwiye ubunini bw’ibibyimba afite.

    Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje ko ari nayo impamvu yahisemo kubivugaho ari ugutanga ubutumwa bwo gukangurira abagore kwita ku buzima bwabo no kudaceceka.

    Yongeyeho ko yafatanyije n’umuryango uharanira ubuzima bw’abagore gutangiza inkunga izafasha abashakashatsi kubona uburyo bushya kandi bworoshye bwo kuvura fibroids.

    Yifashishije imbuto mu karagaza ingano y’ibibyimba afite muri nyababyeyi

    Source : http://isimbi.rw/lupita-nyong-o-yongewe-gusangwamo-ibibyimba-50-muri-nyababyeyi.html

  • Eddy Kenzo akomeje guterwa imijugujugu #rwanda #RwOT

    Eddy Kenzo yongeye kwifatirwa ku gahanga ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ubutumwa bwavugaga ko ari we munya-Uganda wamenyekanye cyane kurusha abandi barimo Perezida Museveni ku rwego mpuzamahanga.

    Aya makuru yaturutse ku rubuga rwa Africa First rusanzwe rutangaza amateka, imiterere n’amakuru ajyanye na Afurika.

    Mu butumwa bwari bufite umutwe ugira uti 'Umuntu uzwi cyane muri buri gihugu cya Afurika', uru rubuga rwashyize Eddy Kenzo ku mwanya wa mbere muri Uganda.

    Icyakora, aya makuru ntiyakiriwe kimwe na bose kuko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko uburyo bwakoreshejwe mu guhitamo aba bantu budasobanutse neza.

    Bamwe mu bagize icyo bavuga bagaragaje amazina arimo uwahoze ari Perezida wa Uganda wavuzweho gukandamiza rubanda, Idi Amin, Perezida uriho ubu Yoweri Museveni, ndetse n’umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine ari bo bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga kurusha Kenzo.

    Mu bindi bihugu byo mu karere, uru rubuga rwagaragaje ko muri Tanzania uzwi cyane ari Diamond Platnumz, mu Rwanda ruvuga Nyakubahwa Paul Kagame, naho muri Kenya rugaragaza Eliud Kipchoge.

    Africa First yavuze ko yifashishije imibare ishingiye ku bushakashatsi bwo kuri Google, ubwinshi bw’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga n’uruhare umuntu afite ku rwego mpuzamahanga.

    Eddy Kenzo yatewe imijugujugu

    Source : http://isimbi.rw/eddy-kenzo-akomeje-guterwa-imijugujugu.html

  • Miss Uwase Raisa Vanessa yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Raisa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 n’umugabo we Ngenzi Dylan bari mu byishimo byo kwakira umwana wabo w’imfura.

    Ni nyuma y’amezi icyenda gusa bakoze ubukwe, bagahitamo kubana akaramata, inshuti, abavandimwe n’ababyeyi bakaba umugisha.

    Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zs kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026, Miss Raisa Vanessa yagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe no kuba ababyeyi bwa mbere.

    Yavuze ko uyu mwana ari impano ikomeye Imana yabahaye, ikaba igihamya cy’urukundo rwabo ndetse n’igihe cyiza banyuzemo kuva bashyingiranwa.

    Yagize ati 'Nyuma y’amezi icyenda habaye ubukwe bwacu, Imana yaduhaye impano iruta izindi zose, umwana w’uruhinja. Ni igitangaza gikomeza gushimangira urukundo rwacu kandi kikerekana ko igihe cy’Imana gihora gitunganye.'

    Muri ubu butumwa yakomeje avuga ko urugendo rwabo rwatangiye ari amasezerano yoroshye yo gukundana no kubana, ariko ubu rukomeje kwaguka, aho kwibaruka imfura byabazaniye ibyishimo n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

    Urukundo rwa Miss Raisa Vanessa na Dylan rwatangiye kumenyekana cyane mu 2025, aho ku wa 7 Kamena bakoze umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma ku wa 12 Kamena basezerana imbere y’amategeko, maze ku wa 14 Kamena 2025 basezerana imbere y’Imana, bahamya isezerano ryo kubana akaramata.

    Aba bombi bemeza ko bamenyanye bwa mbere mu 2018, bakundana nyuma baza gutandukana, ariko bongera guhura mu mpera za 2022, bongera kubaka umubano waje kuvamo urugo.

    Bakoze ubukwe umwaka ushize

    Bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/miss-uwase-raisa-vanessa-yibarutse-imfura-ye.html

  • Rayon Sports yaguye miswi na Al Hilal (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports na Al Hilal zagabanye amanota nyuma yo kumganya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino Aziz Bassane wa Gikundiro yahawemo ikarita itukura.

    Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026 yari yakiriye Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo kubabza hanze Lakau ahubwo akinisha mu kibuga hagati Yannick Bangala ni mu gihe na Al Hilal itari ifite Steven Ebuela kubera uburwayi.

    Hakiri kare ku munota wa 4, Al Hilal yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Abdelrazig Yagoub Omer Taha ku mupira yari ahawe na Girimugisha Jean Claude.

    Iyi kipe iba yabonye n’igitego cya kabiri ariko Adama Coulibali ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

    Rayon Sports muri iki gice cya mbere binyuze kuri Aziz Bassane wari wagoye cyane Ernest Nsita yagiye igerageza kurema uburyo butandukanye ngo irebe ko yakwishyura iki gitego ariko kubona igitego mu izamu ryari ririnzwe na Soufiane Farid biragorana, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ku munota wa 57, Al Hilal yakoze impinduka 4, Abdelrazig Yagoub Omer Taha wari watsinze igitego, Kamaradini Mamudu, Yousif Yagub na Petrus Aprocius bavuyemo baha umwanya Ahmed Salem, Yasir Awad, Sunday Damilare na Kindness Cole.

    Ku munota wa 61 Al Hilal iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Coulibali Adama yinjiranye mu rubuga rwa mahina ariko yawuhindura imbere y’izamu Kindness Cole ananirwa gushyira mu rushundura.

    Ku munota wa 68 Bigirimana Abedi yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Ndikumana Asman ariko umunyezamu Farid arawumutanga.

    Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 69 ubwo Likau Faustin Kitoko yinjiragamo asimbura Tambwe Gloire.

    Yannick Bangala yagerageje ishoti ritari rifite imbaraga ku munota wa 72 ariko rinyura hanze y’izamu.

    Rayon Sports yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 75, Yannick Bangala yahaye umwanya Richard Ndayishimiye.

    Ku makosa y’umunyezamu Kwizera Olivier, Al Hilal ku munota wa 76 iba yatsinze igitego cya kabiri aho yatanze umupira nabi akawihera Ahmed Salem wahise ashaka kumutsinda ariko Kwizera ahita awukuramo.

    Al Hilal yahise ikora izindi mpinduka ari nazo za nyuma aho Coulibali Adama yahaye umwanya Abdel Youssouf.

    Impinduka Rayon Sports yakoze zayifashije cyane byaje no kubaha igitego ku munota wa 78 aho Ndayishimiye Richard yahinduye umupira imbere y’izamu maze Mohammed Ahmed Saed aritsinda.

    Nyuma y’umunota umwe, Rayon Sports iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Aziz Bassane yinjiranye mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu umunyezamu akawukuramo.

    Ku munota wa 89 Richard Ndayishimiye yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri imagine icyo itanga.

    Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita y’umutuku, ni ku ikosa yakoreye Ahmed Salem bakamuha umuhondo usanga uwo yari yahawe mu gice cya mbere kubera kutishimira icyemezo cy’umusifuzi. Umukino warangiye ari 1-1.

    Undi mukino w’ikirarane, Police FC yakinaga na Rutsiro FC i Rubavu, warangiye ari ubusa ku busa.

    Kugeza ubu Al Hilal ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 42, Al Merreikh ifite 40, APR FC 39, Police FC 36 inganya na Rayon Sports ya gatanu.

    Ndikumana Asman ahanganye n’umukinnyi wa Al Hilal

    Obed umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza

    Aziz Bassane yagoye Al Hilal SC

    Tambwe Gloire ntabwo yagize umukino mwiza

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yaguye-miswi-na-al-hilal-amafoto.html

  • Umubiligi yegukanye agace ka Karongi -Rubavu #rwanda #RwOT

    Umubiligi w’imyaka 23, Mathjis De Clercq ukinira Soudal Quick-Step Devo Team ni we wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Karongi kagasorezwa i Rubavu ku ntera y’ibilometero 127,2.

    Ni agace yegukanye nyuma yo yo gutsindira ku murongo Kretschy Moritz bari bahanganye cyane.

    De Clercq yageze ku murongo wa nyuma ari kumwe n’Umudage Moritz Kretschy, bombi bari bamaze gusiga igikundi cy’abakinnyi mu bilometero bya nyuma. Aba bombi bakoresheje amasaha 3 iminota 5 n’amasegonda 55.

    Aba bakinnyi bombi bageze i Rubavu bahanganye bikomeye, ariko De Clercq abasha gukoresha imbaraga ze neza mu metero za nyuma, yegukana intsinzi y’aka gace kari gakomeye kubera imisozi myinshi kari karimo.

    Isiganwa ryatangiye abakinnyi babanza gukora intera itabarwa ya kilometero 1,7 mbere yo gutangira ku mugaragaro. Aka gace kari karimo imisozi ine ikomeye irimo uwa Gisaze, uwa Rutsiro, uwa Nyundo n’uwa Rambo, yose yatumye abakinnyi bagorwa cyane, cyane cyane ku misozi miremire irimo uwa Rutsiro uzamuka hafi kilometero icyenda.

    Mu bice byo hagati mu isiganwa, Umunyarwanda Manizabayo Eric uzwi nka 'Karadiyo', ukinira Benediction Banafrica Team, yagaragaje imbaraga zikomeye aho yigeze kujya imbere wenyine ndetse yegukana amanota ku musozi umwe.

    Gusa nyuma y’igihe gito ariko, yaje gufatwa n’igikundi cyari kimukurikiye kirimo na Team Rwanda, bituma isiganwa risubira mu buryo bwo guhatana mu matsinda.

    Amanota ya sprint yatangiwe i Rubengera no mu bice bya Rubavu, aho abakinnyi bakomeje guhatana bashaka amanota y’ingenzi yashoboraga kugira uruhare rukomeye mu guhindura uko urutonde rusange ruhagaze.

    Umudage Moritz Kretschy w’imyaka 23, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team, ni we wambaye umwambaro w’umuhondo bimugira umukinnyi wa kane ufashe uyu mwambaro mu minsi ine iri siganwa rizenguruka u Rwanda rikinwe. Akaba yabaye umukinnyi wa kane uwambaye kuva Tour du Rwanda 2026 yatangira.

    Ni ku nshuro ya 12 Tour du Rwanda isorejwe i Rubavu kuva mu 2012, aho mu mwaka ushize aka gace kegukanywe na Brady Gilmore, mu gihe mu 2024 kegukanywe na William Lecerf Junior.

    Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 12 aho yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 21.

    Uko agace k’uyu munsi karangiye

    Mathjis De Clercq ni we wegukanye agace k’uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/umubiligi-yegukanye-agace-ka-karongi-rubavu.html

  • Lionel Messi yavuze ikosa rikomeye yakoze yicuza #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi yavuze ko ikosa rimwe yakoze kandi yicuza ari ukuba atarize icyongereza kandi yari afite amahirwe.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 38, akaba yarakiniye FC Barcelona imyaka 17 kuva 2004-2021 ahita ajya muri PSG mu Bufaransa yakiniye kugeza 2023 ari nabwo yahitaga yerekeza muri Inter Miami akinira kugeza ubu.

    Mu kiganiro yagiranye na Miro de Atrás, Lionel Messi ni ho yavugiye ko yicuza kuba atarize icyongereza kandi nyamara yari afite aya mahirwe.

    Ati “Nasoje amasomo yanjye muri Spain. Nyuma njya muri Barcelona, mpiga imyaka 4 y’amashuri yisumbuye nk’undi munyeshuri wese muri La Masia.”

    “Icyo nicuza cyane muri icyo gihe ni ukutiga Icyongereza kandi nari mfite amahirwe.”

    Yakomeje avuga ko ubu ari cyo ashishikariza abana be kuko bikunda kumugaruka iyo ahuye n’abantu akaba atabasha kumvikana nabo.

    Ati “Nabwiye abana banjye gufatirana aya mahirwe, kubera ko ndabyicuza cyane. Byambayeho inshuro nyinshi. Iyo uhuye n’abantu uravuga ngo ‘mbega ikosa, ni gute natakaje igihe cyanjye?’ Ariko iyo uri umwana ntabwo ubimenya.”

    Lionel Messi watwaye Ballon d’Or 8, yemeza ko uwamusuza aya mahirwe yakwiga icyongereza kuko ari ikintu kikimukurikirana ubuzima bwe bwose.

    Lionel Messi yicuza kuba atarize icyongereza

    Source : http://isimbi.rw/lionel-messi-yavuze-ikosa-rikomeye-yakoze-yicuza.html

  • Bwiza agiye gutaramira muri Sweden #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza yamaze kwemeza ko azataramira mu Mujyi wa Stockholm mu gihugu cya Sweden, mu gitaramo giteganyijwe ku wa 7 Werurwe 2026, kibanziriza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

    Iki gitaramo kizabera ahazwi nka Boulebar Haga, kikaba cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza no guha agaciro uruhare rw’abagore mu muryango no mu iterambere. Bwiza azaba ari umwe mu bahanzi b’imena bazasusurutsa abazacyitabira, afatanyije n’aba-DJ barimo DJ LVLV na DJ Sister Justice.

    Abateguye iki gitaramo bagaragaje ko kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki mu ijoro ryihariye ryo kwizihiza abagore n’ibyo bagezeho. Bagize bati 'Ni igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aho tuzahuriza hamwe abantu mu ijoro ridasanzwe ry’umuziki n’ibyishimo.'

    Ibi bije nyuma y’uko uyu muhanzikazi muri Mutarama yatangaje ko ari mu myiteguro yo guhura n’abakunzi be batuye mu bihugu bitandukanye biri mu rugendo rw’ibitaramo yise 'Home World Tour 2026′.

    Biteganyijwe ko uru rugendo ruzamugeza mu bihugu byo ku migabane itandukanye irimo u Burayi, Afurika, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. ISIMBI yabwiwe ko uru rugendo rw’ibitaramo rugamije gutegura abakunzi ba Bwiza kwakira album nshya yitwa 'Home’ iri gutunganywa.

    Iyi album nshya izaba ikurikiye iyo yise '25 Shades’, yasohotse mu mwaka ushize igakundwa n’abatari bake.

    Bwiza ategerejwe muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/bwiza-agiye-gutaramira-muri-sweden.html

  • RBA na Star Times bashwanye abakunzi ba ruhago nyarwanda babigenderamo #rwanda #RwOT

    Ubwumvikane buke hagati y’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na Star Times byatumye imikino ya Shampiyona y’u Rwanda itongera gutambuka kuri Magic Sports TV.

    Ku bufatanye na RBA na Star Times ni bo basinye amasezerano yo kwerekana Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru binyuze kuri Magic Sports Tv ya RBA.

    Hakaba hashize iminsi 10 imikino ya Shampiyona itanyura kuri Magic Sports TV aho iheruka gutambutsa umukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports wabaye tariki ya 14 Gashyantare 2026.

    Rwanda Premier League ikaba yasohoye itangazo yisegura kubaguze ifatabuguzi ariko bakaba batarimo kubona imikino, ivuga ko impamvu iyi mikino itarimo kugaragara ari ubwumvikane buke hagati ya RBA na Star Times.

    “Rwanda Premier League irisegura ku bakunzi b’umupira w’amaguru baguze ifatabuguzi ryo kureba Shampiyona ariko ntibabashe kureba imikino y’umunsi wa 20 na 21.”

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iki kibazo cyaturutse ku bwumvikane buke bushingiye ku mikoranire hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA na Star Times nk’ibigo RPL ifitanye amasezerano nabyo byo mu kwerekana imikino ya Shampiyona.”

    RPL ikaba iri kuganira n’impande zose bireba kugira ngo ibikubiye mu masezerano byubahirizwe uko bikwiye, mu gihe bitarakemuka imikino ikazajya itambuka kuri www.rwandapremierleague.rw

    Amakuru aturuka muri Star Times avuga ko ari ukubera ibibazo tekinike, gusa ISIMBI yamenye amakuru ko impamvu nyamukuru ari amafaranga Star Times ibereyemo RBA itarishyura nayo ifata umwanzuro ko iyi mikino itazongera kunyura kuri Magic Sports TV mu gihe cyose batarishyurwa.

    ITANGAZO pic.twitter.com/0Sc71iCou9

    — Rwanda Premier League (@RwandaLeague) February 24, 2026

    Imikino ya Shampiyona ntabwo irimo gutambuka kuri Magic Sports TV

    Source : http://isimbi.rw/rba-na-star-times-bashwanye-abakunzi-ba-ruhago-nyarwanda-babigenderamo.html