Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yavuze ko Radio Rwanda yamufashije kumenya Ikinyarwanda no kwivurisha Inyabarasanya – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 17 Kamena 2024 mu kiganiro yagiranye n'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA cyari kiyobowe na Cléophas Barore na Abera Martina.

    Perezida Kagame yasabye ko itangazamakuru ryashaka uburyo Ikinyarwanda kidacika.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko kera akiri umwana ari mu nkambi y'impunzi, uretse ababyeyi be bakibavugishaga, ndetse no mu mashuri abanza bakacyigishwa, radiyo yabaye kimwe mu byatumye akimenya neza.

    Ati 'Mu byatumye menya Ikinyarwanda hari ikiganiro najyaga nkurikira kuri Radio Rwanda ndi muto, cyitwaga Wari Uzi Ko? Ntibigishaga n'Ikinyarwanda gusa ahubwo bigishaga n'ibikorwa.'

    Uretse kumufasha kumenya neza Ikinyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko iki kiganiro cyamufashije no kugira ubundi bumenyi burimo n'uko Inyabarasanya ivura igikomere.

    Ni ibintu byamufashije cyane ubwo yari ageze mu ntambara zo 'mu baturanyi' mu 1983.

    Ati 'Narakomeretse mu 1983 ubwo twari muri izi ntambara z'abaturanyi, nta miti ihari, nibuka muri icyo kiganiro 'Wari Uzi Ko' ko bavuze inyabarasanya, kandi ni ibintu usanga mu mirima, ndabifata ndabikora nta n'igipfuko cyari gihari, mfata ikirere ndahambira, ni uko nakize. Ni hano ku kuguru.'

    Paerezida Kagame yavuze ko atangazwa no kubona urubyiruko rw'ubu ruvuga Ikinyarwanda kivanze n'izindi ndimi zitandukanye, asaba ko hashyirwaho gahunda igamije kukibigisha.

    Yavuze ko hari abatakizi bagomba gufashwa ariko hari n'abakizi babikora nkana,.

    Yavuze ko ikigomba gukorwa ari uko hashyirwaho uburyo abantu bamenya Ikinyarwanda, abakigoreka bakabikora ariko ntibibuze abashaka kukimenya kubona yo mahirwe.

    Barore abajije Umukuru w'Igihugu niba hari amafaranga ateganyijwe muri iyo gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda by'umwihariko bikozwe n'abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko na byo byakorwa.

    Ati 'Abantu bashobora gushyira amafaranga muri iyo porogaramu ariko aba mbere bica urwo rurimi ni n'abo abanyamakuru ubwabo. Arashaka ko bamwishyura kugira ngo avuge ururimi ruzima?'

    Perezida Kagame yahishuye uko Radio Rwanda yamufashije kwiga Ikinyarwanda ari mu buhungiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/radio-rwanda-yafashije-perezida-kagame-kumenya-ikinyarwanda-no-kwivura

  • U Rwanda rwasinye amasezerano azihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga 'Kigali Innovation City' – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga amasezerano aherutse gusinywa agamije ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, azwi nka 'Implementation Agreement (IA),' akurikira ayari yasinywe mu 2019 hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), ari narwo ruzakurikirana uyu mushinga, ndetse na Africa50, yari agamije gushyiraho imirongo izagena imikoranire y'impande zombi, 'Joint Development Agreement (JDA).

    Leta y'u Rwanda izatanga ubutaka bungana na hegitari 61 buzubakwaho uyu Mujyi, inashyireho uburyo bukurura abashoramari bashora imari bakanakorera muri uwo Mujyi.

    Africa50 niyo izakurikirana iyubakwa ry'uyu mushinga, iwugenzure ndetse inawubyaze umusaruro mu buryo bw'ubucuruzi, mu gihe amakuru avuga ko 'The Arab Bank for Economic Development in Africa (BADEA)' izatera inkunga uyu mushinga mu byiciro by'ibanze.

    Muri rusange, uyu mushinga uzaba urimo kaminuza enye zibanda ku bijyanye na siyansi (STEM) zirimo Carnegie Mellon University yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda ndetse na African Leadership University. Kaminuza y'u Rwanda nayo izagira icyicaro muri uyu Mujyi, kizibanda ku bijyanye na 'Biomedical Engeneering.'

    Muri rusange, byitezwe ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 300$ mu kuwubaka, wamara kuzura ukaba ushobora kuzakurura ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 300$, ari nako irema imirimo ibihumbi 50 mu Rwanda.

    Nibura buri mwaka, u Rwanda rizajya rusarura miliyoni 150$ aturutse mu bikorwa byakorewe muri uwo Mujyi, mu gihe abanyeshuri 2600 bazajya basoza amasomo yabo muri za kaminuza ziri muri 'Kigali Innovation City'.

    Uretse kaminuza, ibigo bikomeye bitanga serivisi z'ikoranabuhanga nabyo bizahabwa ikaze, ari nako bizagenda ku mishinga ifasha urubyiruko mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya.

    Ni Umujyi uzubakwa mu buryo bugezweho kandi burengera ibidukikije, burimo gufata amazi yakoreshejwe akongera agasukurwa ku buryo yakongera gukoreshwa. Hazaba hari kandi ibice byahariwe imodoka zikoresha amashanyarazi n'ibindi.

    Uyu mushinga uzafasha u Rwanda mu rugendo rurimo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, nk'imwe mu ngamba zizarufasha kugera ku cyerekezo cya 2050.

    Kigali Innovation City izubakwa kuri hegitari 61

    Carnegie Mellon University yo yamaze kuzura

    Kaminuza y’u Rwanda irateganya kuhubaka ishami ryigisha iby’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi

    Zimwe mu nzu zo muri aka gace zizaba zikoresha imirasire y’izuba

    Inyubako zizaba ziri muri Kigali Innovation City zimwe zizaba zifite ibisenge bibika ingufu z’imirasire y’izuba

    Uyu mushinga ugamije gufasha u Rwanda kuzamura umubare w’abahanga Afurika ifite mu bumenyi n’ikoranabuhanga

    Byitezwe ko ibigo bikomeye birimo nka Cisco, IDM na Ericson bizajya bihugura abanyeshuri bo muri Kigali Innovation City aho kugira ngo bajye guhaha ubumenyi mu mahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinye-amasezerano-azihutisha-ishyirwa-mu-bikorwa-ry-umushinga-wa

  • Nakinnye ‘retour’ mbizi neza ko APR FC itazanyongerera amasezerano – Omborenga Fitina #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina yavuze ko yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona abizi neza ko atazongererwa amasezerano muri APR FC.

    Uyu mukinnyi nimero ya mbere ku mwanya we mu gihugu cyane ko ari we ubanzamo mu ikipe y’igihugu, byatunguye benshi kumva ko APR FC itazamwongerera amasezerano.

    Omborenga Fitina wari umaze imyaka 7 muri APR FC, kumva ko APR FC yafashe icyemezo cyo kumurekura ntabwo abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu babyakiriye neza kuko ari umukinnyi babonaga bagikeneye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Omborenga Fitina ntabwo yashatse kwerura ngo avuge impamvu APR FC itamwongereye amasezerano ariko avuga ko yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 abizi neza ko atazongererwa amasezerano.

    Ati “Ndirinda kubijyamo cyane imbere, byanze bikunze haba hari impamvu kuko njyewe iyo mpamvu nayimenye imikino yo kwishyura ari nk’aho igiye gutangira, nakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona mbizi neza ko ntazongererwa amasezerano mfite amakuru yuzuye, gusa iyo ibintu bimeze kuriya urakomeza ugakora kuko ni wowe uba uzi icyo ushaka, gusa nyine impamvu batanyongereye hari impamvu irimo imbere ntashaka kwinjiramo, gusa nzakomeza njye n’ahandi nta kibazo.”

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yagiranye ikibazo n’umwe muri ‘staff technique’ ya APR FC ari n’aho havuye y’uko afite ikibazo cy’imyitwarire mibi cyatumye atongererwa amasezerano.

    Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC muri 2017 ubwo yari avuye gukina muri Slovakia, akaba yaratwaranye na yo shampiyona 6 harimo 5 yegukanye zikurikiranya.

    Omborenga Fitina yavuze ko yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona abizi neza ko APR FC itazomwongerera amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nakinnye-retour-mbizi-neza-ko-apr-fc-itazanyongerera-amasezerano-omborenga-fitina

  • Police FC yazanye myugariro wakinaga muri Mal… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena nibwo Yakubu Issah yageze mu Rwanda ahagana ku isaha ya saa 21:41, aho aje gusinyira ikipe ya Police FC. Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi yari umukinnyi wa Stade Malien yo ikina icyiciro cya mbere muri Mali ndetse akaba yarafashije iyi kipe kugera mu mikino ya 1/4 cya CAF Confederation Cup.

    Yakubu Issah w’imyaka 26 yahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Ghana y’abatarengeje imyaka 23 akaba yemeje ko nta byinshi yavuga ahubwo abenshi bazamubona mu kibuga. Yagize Ati” Mbere na mbere nishimiye kuba ngeze mu Rwanda ntabwo navuga byinshi kuko umupira ugaragarira mu kibuga. Ikipe ya Police FC ni ikipe nziza kandi nizeye ko nzayifasha kugera kuri byinshi.

    Ndashimira Emmy Fire cyane kuba yamfashije kuza muri iyi kipe, ni ikipe ifite intego kandi akimbwira ko nazaza mu Rwanda numvishe nanjye nagize ubushake bwo gukinira iyi kipe.”

    Yakubu Issah yavukiye mu gihugu cya Ghana, aho yamenyekanye mu ikipe ya Dreams FC, aza kujya mu ikipe ya ES Bafing yo muri Cote d’Ivoire, ariho yavuye yerekeza mu ikipe ya Stade Malien.

    Yakubu Issah aje mu Rwanda mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Police FC aho agomba guhita asinya amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse akazaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Police FC mu bwugarizi bw’ikipe. 

    Nduwayezu Emmanuel bakunze kwita Emmy Fire usanzwe areberera inyungu za Ani Eliah niwa wazanye Yakuba Issah 

    Yakubu Issah bakunze kwita Ramos, yaje mu ikipe y’umwaka ubwo yakinaga muri Cote d’Ivoire mu mwaka w’imikino 2022-23 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144107/police-fc-yazanye-myugariro-wakinaga-muri-mali-amafoto-video-144107.html

  • Ni ukubura ubushake kw'ibihugu – Dr Adeogun-Phillips kuri Kabuga wafashwe ashaje – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu nama mpuzamahanga yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu 17 Kamena 2024, yagarukaga ku ruhare rw'inkiko mpuzamahanga n'iz'u Rwanda ku kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kurebera hamwe icyakorwa ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

    Yateguwe n'Umuryango Certa Foundation ku bufatanye n'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Rwanda Bar Association, hanatumirwa abarimo inzobere ku kuburanisha ibyaha mpuzamahanga, barimo Dr. Charles Adeogun-Phillips wamaze imyaka 20 ari Umushinjacyaha mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Dr. Charles yabajijwe n'itangazamakuru icyo avuga ku kuba bamwe mu bazwi nk'abacurabwenge ruharwa mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Félicien bararekuwe badakoze ibihano by'ibyaha bashinjwa.

    Yasubije ko kuba yarafashwe ageze mu zabukuru yaranatangiye kwibasirwa n'indwara zituma atabasha kwibuka, ari ikimenyetso cyo kubura ubushake bw'imikoranire y'ibihugu mu kuburanisha ibyaha ku rwego mpuzamahanga.

    Ati ''Ntekereza ko ikibazo kuri Kabuga mu by'ukuri ari ukubura imikoranire ku rwego mpuzamahanga kuko hari abakurikiranweho nk'ibyo byaha bakiri hariya hanze. Ntibigeze batabwa muri yombi kubera kubura ubushake kw'ibihugu. […] umusaza ugeze mu myaka yo kwibasirwa n'indwara zo kwibagirwa, nta mbaraga afite yo kujya imbere y'inkiko. Icyo ni cyo kibazo cyo kubura ubushake bw'imikoranire ku rwego mpuzamahanga mu kugenza ibyaha mpuzamahanga.''

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, we yavuze ko akurikije uburyo ibihugu byagenze gake mu gutanga ababihungiyemo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa se ngo bibaburanishe, bigaragaza ko nta somo byayikuyemo ku buryo birebye nabi na byo yabikorerwamo.

    Ati ''Ikintu kimwe gikomeye navuga, ni uko Isi imeze nk'aho nta masomo yavanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda, kandi ibyo bikaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko kuba bimeze gutyo bisobanuye ko jenoside abantu batitonze cyangwa badashishoje bakwisanga yongeye kuba.''

    ''Iyo urebye amagambo akoreshwa mu bihugu duturanye hano mu karere, ukareba ndetse n'uburyo nyine ibyo bihugu byitwara mu bijyanye no kuba byakohereza abo bantu mu Rwanda cyangwa se ngo bibaburanishe, […] usanga uburyo abantu babifata nk'ibintu byoroheje ku buryo abantu batitonze Isi ishobora kongera kwisanga ibyabaye mu gihugu cyacu ari byo Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kuba ahandi.''

    Umunyamategeko Florida Kabasinga washinze Umuryango Certa Foundation akaba n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'uyu muryango, yavuze ko gutegura ibiganiro nk'ibi byabaye none ari ugushyigikira gahunda yo gusigasira amateka y'u Rwanda mu kwibukiranya ibyabaye, hagamijwe gukumira ko byazongera ukundi.

    Ati ''Twabiteguye kugira ngo tuganire ku butabera bwatanzwe n'Urukiko Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'uko ubutabera bwatanzwe n'u Rwanda mu nkiko zo mu Rwanda, no kuganira ku bintu twakora kugira ngo dukomeze twiyibutsa ibyabaye, amakosa yabaye atazasubira.''

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rumaze gukora byinshi mu kubaka ubutabera bwarwo mu myaka 30 ishize, yongera gusaba ibihugu by'amahanga ko ibigifite abacyekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabashyikiriza u Rwanda cyangwa bikababuranisha.

    Dr. Charles Adeogun-Phillips wabaye Umushinjacyaha w'Umuryango w'Abibumbye, yavuze ko kuba Kabuga Félicien yaratangiye kuburanishwa ageze mu zabukuru, ari ukubura ubushake kw’ibihugu mu mikoranire

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, yavuze ko abona nta somo Isi yakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Florida Kabasinga wa Certa Foundation, yavuze ko ibiganiro byabaye none bigamije ibirimo kongera kuganirwa ku cyakorwa ngo Jenoside itazasubira ukundi

    Ibi biganiro byanagarutse ku ruhare rw’inkiko mpuzamahunga n’iz’u Rwanda mu kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ukubura-ubushake-kw-ibihugu-dr-adeogun-phillips-kuri-kabuga-wafashwe-ashaje

  • Kuba ababyeyi baburira abana umwanya byagaragajwe nka kimwe mu bibakururira kwishora mu biyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byagarutsweho n'abarimo Umuforomokazi w'Inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, Mukantwari hyacinthe, mu nama mpuzamahanga iherutse kubera i Kigali yigaga ku ruhare rw'ubuzima bwo mu mutwe mu iterambere rirambye.

    Mukantwari yakomoje ku kuba umuvuduko iterambere riri kugenderaho uri gutuma hari ababyeyi bagerageza kujyana na wo bagahuza inshingano nyinshi zirimo akazi n'amasomo, bakaburira umwanya abana babo bakarerwa n'abakozi batabifitiye ubumenyi, ndetse rimwe na rimwe abo bakozi ugasanga na bo bari gushakisha ubuzima bahunze imiryango yabo irimo amakimbirane, ku buryo baba bafite ibikomere bitatuma barera abana mu buryo buboneye.

    Ati ''Iryo terambere turi kuvuga ryihuse ryatandukanyije umubyeyi n'umwana. Turataha, turi muri telefoni, turi kuri televiziyo, turi kwandikirana n'inshuti zacu, ariko ba bana baradukeneye. Ugasanga rwa rukundo rw'umubyeyi n'umwana ntarwo tukibona, ari kwiga, ari gukora arataha Saa Yine z'Ijoro abana basinziriye, ubaha uburere ni umukozi.''

    ''Twebwe ababyeyi ntabwo turi kubona umwanya wo kurera abana ngo tubazamukane nubwo dufite ubushobozi. […] abana nibarwara biratangira umugabo atuke umugore ngo abana babaye ibigoryi kubera wowe, bitangire ari ukutumvikana kandi umwana yagiye mu biyobyabwenge kubera ko ababyeyi bamuburiye umwanya, anywe bya Héroïne (Mugo), ajye abiba amafaranga, bitangire gutyo birangire wa muryango utandukanye.''

    Mukantwari hyacinthe kandi yavuze ko aha ari ho usanga umwana agera mu myaka y'ubwangavu ameze nk'udafite umuntu wizewe wo kumufasha guhuza amakuru y'ibyo yakuye ku ishuri, ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga n'ibyo yumvise mu bandi bantu, yatangira kubura ibisubizo agahitamo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi wa RSPN, Edmond Dufatanye, yahaye ababyeyi ubutumwa budatuma bicira urubanza, ariko abibutsa ko uko Isi iri guhinduka ihindukana n'ibintu byose, bityo ko bakwiye kugira gahunda ariko ntibaburire abana babo umwanya.

    Ati ''Twaha ababyeyi ubutumwa butuma na bo batishinja, ariko twabaha ubutumwa bwo kumenya ko Isi ihinduka, bisaba guha abana umwanya bakaganira akamenya uko yiriwe, akamenya uwo bagendana, akamenya imbuga ajyaho, bigatuma umwana yisanzura ku mubyeyi. Hari igihe ushobora kuvuga ko umwanya wabuze, ariko nibura umwanya muke ubonetse ukoreshwe neza.''

    Abo mu Ihuriro RSPN banibukije ababyeyi ko mu gihe bageze mu rugo atari umwanya wo guha abana telefoni ngo bahugire mu birimo kureba amashusho ya 'cartoons' nko kubikuraho, dore ko ubuzima bwo mu mutwe bwubakwa neza hakiri kare, kuko umwana umuha ayo mashusho ariko we telefoni akayikuramo andi makuru menshi rimwe na rimwe yamuroha, mu gihe utamubonera umwanya ngo akwisanzureho akubaze ibyo adasobanukiwe byose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-kuba-ababyeyi-baburira-umwanya-abana-babo-bikabakururira-kuzishora

  • Perezida Kagame yavuze ku gihugu yifuriza abuzukuru be n'abandi bana b'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    yabitangairije mu kiganiro na RBA, ubwo Umuyobozi Mukuru wayo, Cleophas Barore wari ukiyoboye, yaramubajije icyo ategenyiriza Abanyarwanda bafite abana bari mu kigero nk'icy'abuzukuru be babiri mu kubategurira ahazaza.

    Perezida Kagame yasubije ko uburere abato bahabwa ari bwo butanga umusingi w'ejo hazaza heza bityo ko bakwiye kurebwaho mu guteza imbere igihugu.

    Yagize ati 'Uko tubarera ubu bivuze ejo hazaza. Ejo hazaza tubifuriza ni ukugira ngo bazagire uruhare rubateza imbere, ruteza imbere igihugu. Ibyo bubakiraho n'ibyo twubaka ubu. N'ibi by'amatora tuzajyamo kugira ngo abantu babyumve neza, ni ukwerekana ko iyo wubaka ubu uba ushaka ko ibyo wubatse biramba, bizaramba ari uko abagera ikirenge mu cyawe bafite aho bagana wubatse.'

    Yavuze ko mu kubaka ibirambye hagamijwe gufasha abato n'ababari inyuma uko bazagenda bagera ikirenge mu cy'ababanjirije kandi bafite aho bagana.

    Ati 'Turubaka kugira ngo ibyacu birambe, abatoya abavugwaga n'ababari inyuma uko bagenda barutanwa buri wese agende agera ikirenge mu cy'undi u Rwanda rube uko turwifuza rugire ibyo twifuza bitubereye.'

    Muri iki kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yongeye guhamagarira urubyiruko gutinyuka Politiki kuko ari iyo igena imibereho y'igihugu.

    Ati 'Urubyiruko mukwiriye kwigaragaza, mukwiriye kugira icyo mukora. Rimwe na rimwe hazamo urujijo iyo havuzwe politiki. Bamwe bakabyanga ngo 'Sinshaka kujya muri Politiki'. Nihe uzajya hataba politiki? Nutagira uruhare muri politiki nziza, politiki izagusanga aho uzaba uri hose ikugireho ingaruka. Icyiza ni uko wayigiramo uruhare aho kugira ngo ikugireho ingaruka.'

    Ibarura Rusange rya Gatanu ku mibereho n'imiturire y'Abanyarwanda ryaragaragaje ko Abanyarwanda bari munsi y'imyaka 25 barenga 58%, mu gihe abari munsi ya 30 barenga 65%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-perezida-kagame-yifuriza-urubyiruko-rw-u-rwanda-cyane-cyane-abakiri-bato

  • At 33 Years Old and Still a Virgin: Embracing Patience in the Search for Love #rwanda #RwOT

    At 33 years old, Danyelle Noble from Jupiter, Florida, proudly declares herself a virgin. While some might find this unconventional in today's dating scene, Danyelle stands firm in her principles, guided by what she calls her '10 commandments' for a perfect match. She refuses to settle for anything less than a meaningful relationship and has chosen to remain celibate until she finds a suitor who meets her standards.

    Embracing Independence

    Danyelle's journey towards this decision began early in life. Growing up, she focused on her studies rather than navigating the complexities of dating. Unlike many of her peers, she wasn't asked out by boys in school, which further solidified her self-reliant nature. 'I've always been happy on my own,' she shares, reflecting on her journey of self-discovery and personal growth. At 33 years old, She's Virgin.

    The 10 Commandments

    For Danyelle, finding a partner isn't just about physical attraction; it's about shared values and life goals. Her '10 commandments' include qualities like being family-oriented, genuine, kind-hearted, tall, fit, and having a love for travel and the outdoors. She values humor, stability, and above all, respect. These criteria are non-negotiable for her, setting a high standard for any potential relationship. At 33 years old, She's Virgin.

    The Path Less Traveled

    While Danyelle once envisioned herself married with children by now, she realized that rushing into a relationship for the sake of societal expectations wasn't for her. 'I'm not here to date and just sleep with guys,' she asserts, contrasting her approach with that of many of her friends who use dating apps and embrace casual intimacy early on. Instead, she remains committed to waiting until she finds someone who aligns with her values. At 33 years old, She's Virgin.

    Honesty and Integrity

    When meeting new people, Danyelle is upfront about her intentions and requirements. She doesn't shy away from discussing her virginity and her desire for a meaningful connection. This transparency helps filter out those who may not respect her boundaries or understand her journey. At 33 years old, She's Virgin.

    Challenges and Growth

    Despite occasional doubts and societal pressures, Danyelle remains steadfast in her belief that waiting for the right person is worth it. She acknowledges the influence of her parents' divorce on her cautious approach to relationships but sees her independence as a strength rather than a limitation. 'I've honestly gotten used to and really learned about myself,' she reflects, embracing the lessons learned during her singlehood. At 33 years old, She's Virgin.

    Hope for the Future

    Looking ahead, Danyelle remains optimistic about finding her perfect match, even considering unconventional avenues like dating shows. She believes her ideal partner might be in another country, emphasizing her openness to unexpected possibilities. 'I know God has a plan,' she says with conviction, maintaining her faith in divine timing.

    Conclusion

    At 33 years old, She's Virgin. Danyelle Noble's journey to finding love is a testament to patience, self-awareness, and unwavering principles. In a world often driven by instant gratification and superficial connections, her story challenges norms and celebrates the courage to wait for something real. As she continues to pursue her passions and live authentically, Danyelle remains hopeful that when the time is right, she will find the person who shares her values and enriches her life in ways she's always dreamed of.

    At 33 years old
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin

    The post At 33 Years Old and Still a Virgin: Embracing Patience in the Search for Love appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/at-33-years-old-she-s-virgin/

  • Minisiteri ya Siporo yasabye imbabazi abafana bagiriye ibyago mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC muri stade Amahoro kubera umubyigano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yiseguye ku bitaragenze neza ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports wabaye muri gahunda yiswe 'Ihuriro ni mu Mahoro' wakomerekeyemo bamwe.

    Yatangaje ko umwe ari we ukiri kwa muganga abandi bose basezerewe bameze neza.

    Amakuru Yegob yamenye ni uko abagize ibibazo bitandukanye bahawe ubuvuzi bw'ibanze naho abajyanywe kwa muganga bari batandatu.

    Source : https://yegob.rw/minisiteri-ya-siporo-yasabye-imbabazi-abafana-bagiriye-ibyago-mu-mukino-wahuje-rayon-sports-na-apr-fc-muri-stade-amahoro-kubera-umubyigano/

  • Rusizi: Abageze mu za bukuru bagiye kubakirwa umuhanda ubafasha kunanura imitsi – #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyateguwe n'aka Karere ku bufatanye n'umuryango Nyarwanda, Faith Victory Association (FVA) uharanira kurandura ubukene wibanda ku kubakira ubushobozi abagore abana.

    Muri iki gihe Abanyarwanda batewe impungenge n'ubwiyongere bw'indwara zitandura zikunze kwibasira abageze mu zabukuru, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko mu rwego rwo kubafasha gusazana ubuzima bwiza bagiye kubakirwa umuhanda uzajya ubafasha kunanura imitsi.

    Ati 'Harimo no gutekereza uburyo abantu bajya babona ahantu baruhukira cyangwa se bakorera siporo, bagendagenda, nk'abasaza n'abakecuru. Hari umuhanda ugiye gukorwa uva ku Bitaro bya Gihundwe, ukazahinguka hirya ku badive. Ni umuhanda twifuza ko uzajyamo uburyo bubaka imihanda ikajyamo na massage, ukaba ushobora kuba wakandagiramo n'ibirenge ugakora massage'.

    Uretse uyu muhanda uzaba ufite umwihariko wo kunanura imitsi, muri aka karere hari no gukorwa no kwagura imihanda yo kwihutisha ubuhahirane irimo umuhanda Gihundwe – Rwahi — Busekanka w'ibilometero 8.1 watangiye gukorwa n'umuhanda Bugarama-Gikundamvura-Butare-Bweyeye w'ibilometero 61 ugiye kubakwa ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere, hateganyijwe no kongera ubugari bw'umuhanda wa Bugarama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abageze-mu-za-bukuru-bagiye-kubakirwa-umuhanda-ubafasha-kunanura-imitsi