Author: webrwanda

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye indahiro z'abofisiye bato ba RCS – #rwanda #RwOT

    Yabasabye kutajya mu bikorwa bihabanye n'inshingano zabo, ndetse anabasaba kwita ku burenganzira bw'abagororwa no kwirinda imyitwarire idahesha isura nziza urwego bakorera n'u Rwanda.

    Ni ubutumwa yatambukije mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy'amahugurwa no gutanga ipeti rya 'Assistant Inspector' kuri ba ofisiye bato 166 b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, basoje amasomo yabo. Barimo ab'igitsina gore 27, bakaba bari bamaze amezi 15 bahabwa amahugurwa.

    Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, ku Ishuri ry'amahugurwa ry'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, riherereye i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ni ku nshuro ya mbere hatanzwe ipeti ku bofisiye bato baratorejwe muri shuri ry'amahugurwa rya RCS.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko uyu muhango ari ikimenyetso cy'imbaraga Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, irushakira abakozi bafite ubumenyi n'ubushobozi kandi bakora kinyamwuga.

    Ati 'Ku bofisiye bato barangije amahugurwa uyu munsi ubu mugiye koherezwa mu magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo mushyire mu bikorwa ibyo mwize. Tubitezeho kuzuza neza inshingano zanyu mudateshutse cyane cyane ku ndahiro mumaze kugirira imbere y'Abanyarwanda.'

    'Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyigikira iri shuri kugira ngo rikomeze gutera imbere, bityo amahugurwa nk'aya akomeze gutangwa ku buryo buhoraho kandi ku mubare ukenewe.

    Aya masomo yatanzwe hakurukijwe amahame agenga amahugurwa y'abashinzwe umutekano akomatanyijwe n'inyigisho zo mu ishuri ku mahame n'imikorere y'ibijyanye n'abantu bafunzwe hamwe n'ubumenyi ngiro, imyitwarire, guhangana n'ibibazo byaterwa n'abagororwa n'ubwirinzi.

    Aba bofisiye bagizwe n'abari basanzwe mu kazi 66 n'abandi 100 baturutse mu buzima busanzwe. Harimo 10 bagiye gukorera amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, Rwanda Military Academy.

    Habaye kandi igikorwa cyo guhemba abofosiye bitwaye neza barimo Kirabo Alice wabaye uwa gatatu, Niyonsenga Eugene wabaye uwa kabiri, na Iyakaremye Eric, wabaye uwahize abandi muri byose.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yavuze ko batewe ishema na RCS.

    Ati 'Turashimira ubuyobozi bukuru bw'igihugu cyacu, ku nama badahwema kuduha, turashimira ubuyobozi bwa RCS n'ubw'ingabo z'u Rwanda n'ubwa Polisi y'Igihugu ku mikoranire myiza dufitanye.'

    Hagamijwe gukomeza kubaka ubushobozi bw'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe igorora, Guverinoma y'u Rwanda yakoze amavugurura ku mategeko arebana no kunoza uburyo bwo kwita ku bagororwa no kubategurira gusubira mu muryango Nyarwanda ari abaturage beza buje indangacagizo za Kinyarwanda.

    Kuri ubu, abagororwa bari mu kigero cyo kwiga, bahabwa ubumenyi bwo mu cyiciro cy'amashuri abanza n'ayisumbuye bakaba banatsinda ku rugero rwiza.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yerekwa amasibo y’abofisiye bato bari bagiye guhabwa ipeti

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yageraga mu Ishuri ry’amahugurwa rya RCS

    Urwego rw’u Rwanda rw’Igorora rwashimiwe uko rukomeza kuzuza neza inshingano zarwo

    Muri aba bofisiye bato bahawe ipeti harimo 27 b’igitsina gore

    Ubwo akarasisi kamurikaga ibirango by’Igihugu

    Imwe mu masibo yari aherekeje abofisiye bato bahewe ipeti

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abo mu nzego zinyuranye

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yari yabukereye

    Abofosiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano zabo

    Hatanzwe ipeti rya 'Assistant Inspector' kuri ba Ofisiye bato 166 b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS

    Iki gikorwa ni ubwa mbere kibaye, abanyeshuri barahuguriwe mu ishuri ry’amahugurwa rya RCS

    Kirabo Alice wabaye uwa gatatu, yahembwe

    Abitwaye neza bahembwe

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu guteza imbere RCS

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yashimiye abafatanyabikorwa bose ba RCS

    Byari ibyishimo bidasanzwe by’ababyeyi n’abana babo

    Ababyeyi bari babukereye baje kwifatanya n’abana babo

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yakiriye-indahiro-z-abofisiye-bato-ba-rcs

  • Mucyo Junior Didier wa Rayon Sports i Abu Dhabi umutima ntutuje #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda uri mu igeragezwa mu ikipe ya Al Jazira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Abu Dhabi, bishobora kurangira agarutse atayisinyiye kubera ko atigeze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Uyu mukinnyi amaze iminsi mu igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Didier ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yabwiye ISIMBI ko ubu bishoboka ko yagaruka gukina mu Rwanda nubwo igeragezwa yaritsinze, bidahagije kuko hari ibindi bareba atujuje.

    Ati 'mu kibuga yaba umuvuduko na tekenike nta kibazo. Hari ibindi bareba ntujuje nko kuba ntarakinira ikipe y’igihugu na 'transfermarkt’ yanjye yanditse nabi. Rwose birashoboka ko nshobora kugaruka mu Rwanda ndabona amahirwe arimo kugabanuka.'

    Uyu mukinnyi ategereje igisubizo cya nyuma ejo ku wa Gatatu kuko ni bwo iyi kipe izatangaza abakinnyi batsinze igeragezwa.

    Bahuriye mu igeragezwa ari abakinnyi 24 kandi iyi kipe ikaba igomba gusigarana abakinnyi 7 gusa muri abo baje gukora igeragezwa, ikaba ari bo izaha amasezerano.

    Mucyo Junior Didier yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022, hari nyuma yo kugira umwaka mwiza cyane muri Bugesera FC. Yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2023.

    Mucyo Junior Didier ashobora kugaruka adasinyiye ikipe yagiye gukoramo igeragezwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mucyo-junior-didier-wa-rayon-sports-i-abu-dhabi-umutima-ntutuje

  • Ayirekuye yahirima mu manga! Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin akomeje gushyirwa mu majwi n’abafana b’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemeje ko yagiriye inama ubuyobozi bw'iyi kipe kuba bwazana Richard Ndayishimiye ndetse na Niyonzima Olivier Seif kuko abona ari abakinnyi bayifasha.

    Ibi yabitangaje nyuma y'umukino Rayon Sports yanganyijemo ubusa ku busa na APR FC kuwa gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024.

    Nyuma yaho haje kumvikana amakuru ko uyu kapiteni ndetse na bagenzi be bashwanye n'umutoza wabo Julien Mette kubera uburyo yapanzemo ikipe ashaka gukinisha abakinnyi bakiri bato kandi bari bagiye gukina umukino ukomeye.

    Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje gukaragaza ko uyu kapiteni wabo bamushyigikiye cyane kubera kurwanirira ishyaka iyi kipe yabo haba mu kugura abakinnyi bashya bashobora gufasha iyi kipe mu mikino iri mbere.

    Source : https://yegob.rw/ayirekuye-yahirima-mu-mpanga-kapiteni-wa-rayon-sports-muhire-kevin-akomeje-gushyirwa-mu-majwi-nabafana-biyi-kipe/

  • Musanze: Hagaragajwe uruhare rw'imikino mu mikurire y'abana n'imibanire n'abandi – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu birori byo kwizihiza umunsi w'umwana w'Umunyafurika byateguwe n'Umuryango ugamije guteza imbere imikino y'abana, KINA Rwanda ku bufatanye n'umuryango udaharanira inyungu wunganira mu bureri (IEE) n'ishami ry'Umuryango w'Abibubye ryita ku bana mu Rwanda (UNICEF).

    Ni ibirori byizihijwe kuya 16 Kamena 2024 mu Karere ka Musanze, kuri Bibliothèque AGATI.

    Ibirori byari bigamije kuzamura ubumenyi ku burenganzira bw'umwana, gushishikariza abaturage kwita ku bana no kugaragaza akamaro k'imikino mu burezi bw'abana bato.

    Amashuri arenga atanu yo muri Musanze yitabiriye ibi birori hamwe n'ababyeyi, abarezi, n'abaturage baturutse mu duce dutandukanye.

    Ni ibirori kandi byitabiriwe n'abayobozi b'amashuri n'abayobozi b'akarere, babonye neza uburyo bwo kwigisha abana hifashishijwe imikino ko bifite uruhare runini mu burezi bwabo.

    Ubuyobozi bwa KINA Rwanda bwagaragaje ko gufasha abana kubona umwanya wo gukina bigira uruhare rukomeye mu mikurire yabo, no kubafasha mu gukangura no kongera ubumenyi bwabo n'imibanire myiza n'abandi.

    Bagaragaje ko biyemeje gukorera hamwe kugira ngo buri mwana mu Rwanda abone uburezi bufite ireme n'amahirwe yo gutera imbere mu buryo bwuzuye.

    Inzobere zigaragaza ko imikino ifasha umwana gutekereza ituma akura neza, akavumbura kandi akamenya gukorana neza n'abandi.

    Imikino kandi inatoza abana kwihangana, gufata imyanzuro myiza, gutegeka ibyiyumvo byabo no gukina neza n'abandi bana.

    Gukina k’umwana ntabwo bisaba amikoro ahambaye

    Ababyeyi n’abana bahawe umwanya barakina, basabwa kujya babizirikana buri gihe

    Abana bahawe umwanya batanga ibitekerezo ku mikino ibanyura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hagaragajwe-uruhare-rw-imikino-mu-mikurire-y-abana-n-imibanire-n-abandi

  • Karongi: Umugore akurikiranyweho kwicisha umugabo we – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi ku wa 17 Kamena 2024.

    Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice nibwo umurambo w'uyu mugabo wabonetse munsi y'urutoki, nyuma y'umunsi umwe umugore wa nyakwigendera atanze amakuru ko yabuze umugabo we.

    Uyu mugore bivugwa ko yabanje kwigira nyoni nyinshi, avuga ko umugabo yari yabuze none akaba abonetse yapfuye, ariko abaturage n'ubuyobozi bakurikiranye basanga uyu mugabo yiciwe munsi ye, ajugunywa aho munsi y'urutoki.

    Umwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bageze aho byabere bari kumwe n'uhagarariye Polisi, uhagarariye ingabo n'uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Babajije umugore wa nyakwigendera impamvu avuga ko umugabo we yiciwe ahandi akajugunywa munsi y'urutoki, kandi bigaragara ko nkuta z'inzu yabo hari amaraso avuga ko umugabo we yatahanye n'abandi bagabo, abo bagabo bafungirana uyu mugore mu nzu kugira ngo babone uko bica umugabo we.

    Abayobozi bamubajije impamvu atanditse ubutumwa bugufi atabariza umugabo we, Niyonkuru abura icyo asubiza yemera ko ariwe wamwishe afatanyije n'undi mugabo nyuma bashaka umuntu wo guterura umurambo no kujya kuwujugunya.

    Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari, mu gihe iperereza rikomeje.

    Uyu mugore n'umugabo we wari ufite imyaka 42 bafitanye abana babiri. Bikekwa ko uyu mugore yacaga inyuma umugabo bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo kumwicisha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugore-akurikiranyweho-kwicisha-umugabo-we

  • Bull Dogg yavuze kuri Album ye ari gutegura-… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda yahuriyemo na Riderman mu rwego rwo kwamamaza Album yabo bise 'Icyumba cy’amategeko' iriho indirimbo 6.

    Ni Album bavuga ko bazakorera igitaramo muri uyu mwaka mu rwego rwo kuyimurikira abafana babo n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Ni ubwa mbere bombi bari bakoranye Album, nyuma y'imyaka irenga 18 bombi bari mu muziki.

    Bull Dogg yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku bikorwa abaraperi bamaze gushyira hanze muri uyu mwaka, bigaragaza ko uyu mwaka ari uwabo.

    Yavuze ko afite ibikorwa ari gutegura birimo na Album yahuriyemo na Riderman. Ati 'Nanjye ndi gutegura gusohora Album kandi uko bimeze kose, Imana nishoboza nzayisohora muri uyu mwaka. 

    Ni ikintu cyiza kuko mfite abantu bakunda Hip Hop yanjye kandi batari bacye.' Bull Dogg avuga ko n'ubwo bimeze gutya, Riderman nawe ari gutegura Album ye bwite.

    Atangaje ibi mu gihe muri Nzeri 2021, yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Kemotheraphy' iriho indirimbo nka 'Byukuri', 'Kemo Style', 'Kuri Time'', 'Karibuni' n'izindi.

    Bull Dogg wabonye izuba tariki 16 Nzeri 1998, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, washyize imbere umwihariko wa Old Skool.

    Ni umwe mu babarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs, rimaze igihe riri gukora kuri Album itegerejwe na benshi. Uyu muraperi yaciye ibintu binyuze cyane mu ndirimbo yise 'Ku munsi w'imperuka' yashyize hanze mu 2008, 'Imfubyi' yakoranye na The Ben n'izindi.

    Bull Dogg yatangaje ko muri uyu mwaka azashyira hanze Album ye bwite

    Bull Dogg yavuze ko iyi Album iriho indirimbo yakoranyeho na Riderman


    REBA UHEREYE KU MUNOTA WA 30 UREBE BULL DOGG AVUGA KURI ALBUMYE


    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘ICYUMBA CY’AMATEGEKO’ YA RIDERMAN NA BULL DOGG


     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144117/bull-dogg-yavuze-kuri-album-ye-ari-gutegura-video-144117.html

  • APR FC ntirimo guhuza na myugariro wa yo #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement ntabwo arimo guhuza n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu z’u Rwanda ku kuba yakongera amasezerano.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi wari inkingi ya mwamba mu mwaka ushize w’imikino, yasoje amasezerano ye muri APR FC ariko ntabwo arayongera.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi APR FC yifuje kumwongerera amasezerano ariko asaba kubanza bakamuha umwanya akareba mu makipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda niba hari iyo byakunda kuko we amahitamo ye ya mbere ari ukujya gukina hanze.

    Uku gusa no kuba ararikiye kujya gukina hanze y’u Rwanda cyane, amakuru avuga ko ari na yo mpamvu atakinnye umukino wa gicuti na Rayon Sports wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Bivugwa ko ubuyobozi bwa APR FC bwamusabye kuza gukina uyu mukino ariko abitera utwatsi avuga ko akeneye akaruhuko kuko ari bwo yari akiva mu ikipe y’igihugu, gusa abamwegereye bavuga ko yanze gukina uyu mukino kubera ko nta masezerano ya APR FC afite.

    Amakuru ISIMBI yamenye no uko uyu myugariro ari mu biganiro n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi akaba ari yo mpamvu ituma atarongera amasezerano muri APR FC.

    Niyigena Clement yageze bwa mbere muri APR FC 2019 ariko ihita imutiza muri Marines FC, 2020 yahise ajya muri Rayon Sports ayikinira imyaka 2 maze muri 2022 ni bwo yagarutse muri APR FC ayisinyira imyaka 2.

    Niyigena Clement ntaremera kongera amasezerano muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ntirimo-guhuza-na-myugariro-wa-yo

  • Hari abafana barebye umukino batambaye inkweto, abandi bajyanwa kwa muganga kubera ibikomere! Udushya twabereye muri stade Amahoro ku mukino wa APR FC na Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wahuje Rayon Sports na APR FC wari wahuruje n'iyonka kugira ngo batazabarirwa ibyabereye muri Stade Amahoro ku mukino wa mbere wayikiniwemo.

    Gusa ntabwo kwinjira byari byoroshye cyane ko ku ikubitiro rumwe mu rugi(gate) rwinjira abafana baruciye hakiri kare.

    Kubera umuvundo wari uhari ndetse n'abashinzwe umutekano bashaka ko ibintu bigenda neza, urugi rwinjira Stade Amahoro rwegereye Kigali Arena bararuciye.

    Ibi kandi nk'uko bigaragara mu mashusho, bamwe baciye mu rihumye inzego z'umutekano barurira barenga uruzitiro, icyatunguye benshi ni uko harimo n'igitsina gore.

    Ikindi umuntu atarenza ingohe ni uko hari abaje banaguze amatike ariko kubera umuvundo n'akavuyo byari bihari bagahitamo kwisubirira mu rugo batarebye umukino.

    Ibi ariko ntibyabujije abo byageze ku munsi wa nyuma amatike yashize kuyashaka bakayagura abahenze ariko bakinjira muri Stade, aho ubusanzwe itike yari ibihumbi 10 ndetse n'igihumbi ariko ku munsi w'umukino yari yikubye.

    Hari abahisemo kugurisha amatike ya bo aho itike y'igihumbi yaguraga ibihumbi 5 kugeza ku bihumbi 10. Iy'ibihumbi 10 yari yazamutse igura 20 na 30.

    Uyu muvundo abantu bashaka kwinjira watumye bamwe babura inkweto za bo binjira nta rukweto na rumwe bambaye ariko binjira muri Stade Amahoro yatangariwe n'amahanga yari yabazinduye.

    Ubundi mu muco Nyarwanda, iyo babonye umuntu wambaye urukweto rumwe bavuga ko agiye gucirira imbwa, abandi ni ko binjiye bameze.

    Nyuma y'uyu mukino hagaragaye amafoto y'inkweto nyinshi yakusanyijwe zatawe na ba nyirazo ubwo bagerageza kwinjira.

    Hari n'abaje kubigiriramo ikibazo, barakomereka bajyanwa kwa muganga, Minisiteri ya Siporo ivuga ko umwe ari we usigaye mu bitaro.

    Mu itangazo yashyize hanze yashimiye abitabiriye uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports bakanganya 0-0 wari wiswe 'Ihuriro mu Mahoro'.

    Yakomeje igira iti 'turashimira inzego z'umutekano ndetse n'inzego z'ubutabazi zafashije abaje kuri Stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe n'abake bagiye kwa muganga baratashye, umwe ni we abaganga bakiri kwitaho.'

    Yasoje yisegura kubitaragenze neza ndetse ishimangira ko hafashwe ingamba zo kubikosora ku buryo bitazasubira ubutaha.

    Source : https://yegob.rw/hari-abafana-barebye-umukino-batambaye-inkweto-abandi-bajyanwa-kwa-muganga-kubera-ibikomere-udushya-twabereye-muri-stade-amahoro-ku-mukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-amafoto/

  • APR FC ikomeje kubaka urukuta rukomeye muri ba myugariro! Ibiganiro na myugariro wakiniraga ikipe iyoboye izindi muri Senegal bigeze kure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko APR FC igeze kure ibiganiro na myugariro ukomoka muri Senegal, Aliou Souane.

    Ibindi n'uko uyu mukinnyi wo mu mutima w'ubwugarizi w'imyaka 22 ni uko ibiganiro bisa n'ibyarangiye ategerejwe i Kigali kurangizanya n'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

    Aliou Souane akaba yakiniraga ASC Jaraaf yo mu cyiciro cya mbere muri Senegal aho yasoje ku mwanya 2 muri shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ikomeje-kubaka-urukuta-rukomeye-muri-ba-myugariro-ibiganiro-na-myugariro-wakiniraga-ikipe-iyoboye-izindi-muri-nigeria-bigeze-kure/

  • Guhuriza muri Village Urugwiro abayobozi bari baragizwe impunzi n'abo kuri leta zabanje nti byari byoroshye- Minisitiri Dr Ugirashebuja – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu butumwa bugaruka ku rugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda, yatangiye mu nama mpuzamahanga yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Kamena 2024.

    Iyi nama yagarukaga ku ruhare rw'inkiko mpuzamahanga n'iz'u Rwanda mu kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kurebera hamwe icyakorwa ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

    Minisitiri Ugirashebuja yabanje kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakicwa abasaga miliyoni imwe yakoranwe ubugome bukabije abigereranya no kurimbura igihugu, kuko hari ibihugu bisaga 40 buri kimwe gituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni imwe, hakaba n'ibindi bihugu birindwi buri kimwe gituwe n'abasaga ibihumbi 10 wagereranya n'Abatutsi bicwaga mu munsi umwe.

    Minisitiri Ugirashebuja yanakomoje ku bikomere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize, ku buryo byanabaye ingorabahizi guhuriza muri Village Urugwiro abayobozi bari baragizwe impunzi n'aya mateka n'abahoze muri Leta zabanje.

    Ati ''Hari inama zabereye mu Urugwiro, imbogamizi ya mbere y'inama zabereye mu Urugwiro yari uguhuriza hamwe bamwe abagizwe impunzi n'ihohoterwa ryabaga, n'abari abayobozi kuri Leta (ebyiri) zakurikiye ubwigenge bw'u Rwanda. Kubahuriza ku meza amwe ngo haganirwe ku hazaza h'igihugu ntibyari inshingano yoroshye.''

    Gusa Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yasobanuye ko bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza byagiyeho nyuma ya Jenoside bukimakaza ubumwe, ubwiyunge no gutanga ubutabera buboneye, byaje gushoboka bikagerwaho.

    Yavuze kandi ko hari byinshi byakozwe mu butabera bw'u Rwanda abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyikirizwa ubutabera, akomoza ku kuba u Rwanda rugisaba ibihugu byahungiwemo n'abayikekwaho kubohereza bakaburanishwa, cyangwa byo bikababuranisha.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhuriza-muri-village-urugwiro-abayobozi-bari-baragizwe-impunzi-n-abo-kuri-leta