Author: webrwanda

  • Uko imihanda yubatswe ku mupaka wa RDC yaguye ubucuruzi ndengamupaka – #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda wubatswe mu buryo bugezweho, ufite igice cyihariye cy'imodoka zinjira mu mupaka zigana muri RDC n'ikindi kiwusohokamo kikinjira mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nko ku madepo, ubundi ugahura n'indi ijya mu bice bitandukanye by'uyu mujyi.

    Uyu muhanda wubatswe ku nkunga y'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel, ufite umwihariko wo kuba ufite igice cyagenewe ibinyamitende (Ibinyabiziga bitagira moteri) n'inzira z'abanyamaguru ku buryo nta mubyigano ushobora kubaho ku bantu bajya cyangwa bava muri aka gace.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier avuga ko uyu mushinga wakozwe hagamijwe kurushaho kunoza imitunganyirizwe y'Umujyi wa Rubavu, hongerwa ibikorwa remezo bijyanye n'igihe bituma umujyi uhindura isura ndetse n'abaturage n'abacuruzi bawukoreramo bagakora ibikorwa bijyanye n'igihe.

    Ati 'Ahageze umuhanda ubucuruzi burazamuka, abacuruzi bakishima […] hari ubucuruzi bwari buhari urwego bwari buri ho ntabwo ari ko bikimeze uyu munsi dufite iyi mihanda. Uriya ni umuhanda ugezweho cyane witwa 'street market' aho tuvangura ibinyamitende n'ibinyabiziga bifite moteri, kandi kubera ko twubatse imihanda myinshi twakoze imihanda imeze nk'uruziga ku buryo imodoka zigenda mu cyerekezo kimwe, hari imihanda zinyuramo zinjira n'iyo zinyuramo zisohoka imodoka zajyaga zibyigana n'ibinyamitende ndetse n'abanyamaguru zinjira mu mipaka iduhuza n'umupaka wa RD Congo bigateza akajagari, uyu munsi byaratandukanye urabona ari igisirimu.'

    Igice cyubatswe ku nkunga ya Enabel gifite agaciro ka miliyari 3 Frw, hakiyongeraho n'ikindi kiwuhuza n'umupaka cyakozwe ku nkunga ya Banki y'Isi na cyo cyatwaye miliyari 1.5 Frw. Hari n'indi mihanda yatwaye miliyari yuzuzanya n'iyi yuzuye itwaye miliyari 9 Frw.

    Ruhamyambuga ati 'Kera bawitaga umuhanda wo ku madepo, uwo muhanda abacuruzi bahakorera ni abajyana ibintu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nubwo muri iyi minsi ubucuruzi butagenda bwihuta ariko urasanga ibyo bakora n'aho bakoreraga, bahinduye inyubako bakoreramo ziravuguruye zijyanye n'igihe, ikindi hiyongereye ubucuruzi bwinshi.'

    Nyirahabineza Jeannine, ucuruza ibishyimbo muri aka gace akanabijyana muri RDC kuva mu 2018, avuga ko mbere y'uko uyu muhanda wubakwa warimo amabuye kandi ari muto ku buryo umuntu atari kubashaka kuhazana imodoka nini.

    Ati 'Mbere imodoka yagendaga yikubita ku mabuye bikanayiviramo kwangirika.(…) ubu ni umuhanda mwiza ugororotse, n'abahashyi iyo baje guhaha ubona bakeye n'aho bahahira ukabona hafite isuku.'

    Uyu mucuruzi avuga ko uburuzi bwabo bugenda neza ndetse bagenda bagura ibyo bacuruza, haba ku baturage b'imbere mu gihugu no hakurya y'umupaka muri RDC.

    Harerimana Dieudonnee w'imyaka 40, akorera ubunyonzi muri uyu muhanda kuva mu 2016. Ahamya ko kubera amabuye yari awukoze byagoranaga kuwutwaramo umugenzi, n'abo batwaye ugasanga hahora impanuka zitewe n'uwo muvundo.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bugaragaza ko kuva iyi mihanda yubakwa, ibikorwa binini by'ubucuruzi bitakibanda cyane ku mu mujyi ahubwo no mu bice byegereye ku mupaka birimo utugari dutatu hamaze kugera ibikorwa by'ubucuruzi byinshi kuko ubu hari gare nshya ya Gisenyi, inzu z'ubucuruzi nini zirimo kuhazamuka n'ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi byo mu mujyi ubona bikura cyane.

    Kubera iyi mihanda kandi abaturage batangiye kwishyira hamwe bakubaka indi yinjira mu nsisiro batuye mo iwushamikiyeho, bituma aka gace k'umurenge wa Gisenyi gatera imbere kurushaho.

    Aka gace ubucuruzi bwarushijeho kwihuta kubera imihanda yubatswe

    Ni imihanda yubatswe mu buryo bugezweho ku buryo byorohera abayikoresha

    Iyi mihanda yoroheje ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-imihanda-yubatswe-ku-mupaka-wa-rdc-yaguye-ubucuruzi-ndengamupaka

  • U Rwanda na Luxembourg byasinye amasezerano ya miliyoni 12$ azifashishwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe kuri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, asinywa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ndetse na Minisitiri w'Intebe Wungirije, ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga n'Ubutwererane, Xavier Bettel.

    Ni amafaranga azakoreshwa mu bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse no gushyiraho ingamba zigamije kwirinda ingaruka ziterwa n'iyangirika ry'ikirere nka kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi muri ibi bihe, u Rwanda narwo rukaba kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n'iki kibazo.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo. Ati “Dufite ubufatanye mu bijyanye no gushyigikira gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu gutera amashyamba.”

    Yongeyeho ko “Leta y'u Rwanda ifite intego yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abaturage no kurinda ibyagezweho. Aya mafaranga azagira uruhare runini mu kugera kuri iyo ntego.”

    Yanavuze ko ibihugu byombi bifite imishinga myinshi bizafatanyamo mu bihe biri imbere.

    Minisitiri Xavier wa Luxembourg yavuze ko bafatanya n'u Rwanda kubera ko ari igihugu gikoresha neza umutungo gihabwa, kandi ubufatanye nk'ubu bukaba bugira ingaruka ku mpande zombi.

    Yavuze ko “Byangora guha igihugu amafaranga kikayakoresha nabi, nkasubira inyuma nkasaba abaturage ba Luxembourg kongera kumpa amafaranga yabo mu rwego rwo kongera gutanga ayo mafaranga.”

    Mu Ukwakira 2022, Leta y'u Rwanda n'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw'u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y'Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka 'Kigali International Financial Center'.

    Ayo masezerano agamije guteza imbere Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw'abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n'imikorere kugira ngo iryo Ihuriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.

    U Rwanda na Luxembourg bifitanye andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.

    Incamake kuri Luxembourg

    Luxembourg ni igihugu gito cyane, gifite ubuso bungana na 2,586 Km2, kikagira abaturage bagera ku bihumbi 645.

    Gusa mu bijyanye n'ubukungu, Luxumbourg yitirirwa 'Paradizo y'u Burayi' bitewe n'iterambere rihambaye yabashije kugeraho kuva yabona ubwigenge mu 1890.

    Umusaruro mbumbe w'iki gihugu ni miliyari 86$ aho umuturage umwe ashobora kwinjiza nibura ibihumbi 133$ ku mwaka.

    Urwego rw'imari nirwo shingiro ry'ubukungu bw'iki gihugu kuko rutanga rugira uruhare rurenga 30% ku musaruro mbumbe w'icyo gihugu, rukaba ari narwo rutanga akazi ku bantu benshi, barenga ibihumbi 50.

    Nubwo ari igihugu gito kandi gifite abaturage bake, muri Luxumbourg hari banki 128 zose, ziganjemo izikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Iki gihugu gifite umwihariko wo kwakira ibigo bigenzura imari ndetse n'umutungo w'ibindi bigo, aho kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira ibigo bigenzura umutungo mwinshi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibigo byose biri muri Luxembourg bigenzura nibura umutungo ufite agaciro ka trillion 5$.

    Imyaka yo kubaho ni 82 mu gihe kwivuza no kwiga ari ubuntu ku baturage bose, gukorera ingendo mu gihugu nabyo bikaba uko.

    U Rwamda na Luxembourg byasinye amasezerano ya miliyoni 12 $

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo.

    Minisitiri Xavier wa Luxembourg yavuze ko bafatanya n’u Rwanda kubera ko ari igihugu gikoresha neza umutungo gihabwa.

    Ni amasezerani yasinywe kuri uyu wa 18 Kamena 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-luxembourg-byasinye-amasezerano-ya-miliyoni-12-azifashishwa-mu

  • Imfura mu mashuri y'ubuforomo mashya zatangiye ibizamini bisoza ayisumbuye – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko iyi gahunda yari ihari ariko igahagarikwa mu 2007, mu 2021 yongeye gutangira hagamijwe kuvuguta umuti w'ibibazo by'ubuke bw'abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi barimo abaforomo n'ababyaza.

    Yatangirijwe mu bigo by'amashuri birindwi birimo ESSA Ruhengeri, GS Gahini n'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw'i Rwamagana.

    Hari kandi muri Groupe Officiel de Butare, ES Remera Rukoma, GS Kigeme na Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora, buri shuri ryari rifite abanyeshuri 30.

    Aba banyeshuri 203 batangiranye ibizamini ngiro bya leta bisoza amashuri yisumbuye by'umwaka w'amashuri wa 2023/2024, n'abandi 26,482 biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike imyunga n'ubumenyi ngiro.

    Ni ibizamini byatangijwe kuri uyu wa 18 Kamena 2024.

    Iby'abiga ubuforomo ku rwego rw'igihugu byatangirijwe mu Bitaro bya Rwamagana, mu gihe iby'abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro byatangirijwe muri Saint Joseph Integrated Nyamirambo.

    Iby'abiga ubuforomo byatangijwe n'Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana.

    Yavuze ko iyi gahunda na yo ari imwe muri gahunda ngari ya leta yo gukuba kane umubare w'abaganga bakava kuri umwe ufasha abarwayi 1000 bakagera kuri bane.

    Ati “Uyu munsi abakoze ibizamini bisoza umwaka ni 203, ubutaha bazaba ari 400, uzakurikira ni hafi 600 bakiyongera ku bavura uyu munsi. Ni imwe muri porogaramu nyinshi dufite muri iyi gahunda ngari.”

    Dr Nkeshimana yavuze ko aba 203 uburezi bahawe budashidikanywaho kuko integanyanyigisho yifashishijwe yagizwemo uruhare n'inzego zitandukanye zaba iz'uburezi, iz'ubuzima n'izindi.

    Ikindi ni uko n'abanyeshuri ubwabo na bo bagombaga kugira ibyo basabwa kuko porogaramu itapfaga kwakira ababonetse bose, abarimu na bo barahugurwa by'umwihariko ku buryo bitezweho umusaruro ufatika.

    Ku bijyanye n'akazi abazatsinda mbere yo guhabwa akazi bazajya bakorera 'lisence' itangwa n'Inama y'igihugu y'abaforomo n'ababyaza, NCNM ibahesha kwemererwa kuba bakora uwo mwuga.

    Dr Nkeshimana ati “Abazashaka gukora akazi karahari kuko tubifite kuri gahunda y'abarangije amashuri yisumbuye ya Minisiteri y'Ubuzima. Uzatsinda yariyandikishije muri NCNM ashobora kujya mu murimo ariko n'uzashaka gukomeza amashuri na we arabyemerewe. “

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati watangije ibizamini by'abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yasabye abanyeshuri batangiye kwitonda bakabanza gushishoza.

    Yabibukije ko n'ubwo bazakora n'ibindi bizamini byanditse ariko ibi ari ingenzi kuko utazagiramo 70% atazahabwa impamyabumenyi.

    Impamvu ni uko ari ibizamini ababirangiza bahita bajya ku isoko ry'umurimo, ibisaba ko baba bafite ubwo bumenyi ngiro bwuzuye.

    Dr Bahati ati “Niyo mpamvu umunyeshuri udatsinze iki kizamini kugeza kuri 70% tutamuha impamyabumenyi kuko icyo aba ategerejweho gukora nagera ku isoko ry'umurimo agomba kukigaragaza. Ni ikizamini dukomeraho cyane kuko icy'ingenzi muri bo ni ubwo bumenyi ngiro.”

    Ibizamini bizakorwa n'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike, imyunga n'ubumenyi ngiro barimo abakobwa 11,976 n'abahungu 14,506 biga mu bigo 330, bigakorerwa kuri site ya 203 zatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.

    Ku ruhande rw'abiga ubuforomo abanyeshuri bazakora ibizimani bisoza amashuri yisumbuye 203, barimo abahungu 100 n'abakobwa 103.

    Muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1 amashuri y'imyuga na tekiniki yavuze kuri 200 arenga 500 mu mirenge 392 muri 416 igihugu gifite uyu munsi.

    Intego ni Uko bitarenze 2024 buri murenge uzaba ufite bene iri shuri ndetse abanyeshuri bayigamo bakagera kuri 60% bavuye kuri 40% by'abiga mu mashuri yisumbuye bahari uyu munsi.

    Ni mu gihe n'amashuri y'ubuforomo mu yisumbuye ari kongerwa umunsi ku wundi, kuri ubu akaba ageze kuri 18 avuye kuri arindwi gahunda yatangiranye mu 2021, uyu munsi iyi gahunda ikaba ibarurwamo abanyeshuri 1290 barimo abahungu 575 n'abakobwa 715.

    Abanyeshuri basabwe gushyiramo umwete kuko utabomye 70% mu bizamini ngiro adahabwa impamya bushobozi

    Dr Bernard Bahati yerekanye ko ibizamini ngiro babyibandaho cyane kuko ari bwo bumenyi abanyeshuri bajyana ku isoko ry’umurimo

    Abo ni abarimu babo bari biteguye kubagenzura mu bihe by’ibizamini

    Aha abanyeshuri basoje amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bari bamaze guhabwa amabwiriza bagombaga kugenderaho bakora ibizamini ngiro

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati ashyikirizaga abanyeshuri ibikoresho bagombaga kwifashisha mu bizamini ngiro

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aba-mbere-biga-ubuforomo-mu-mashuri-yisumbuye-barangije-amasomo

  • Ibihembo bya Kiss Summer Awards byagiye nka n… – #rwanda #RwOT

    Asohoye iyi ndirimbo mu gihe abahanzi n’abandi bagenerwabikorwa bamaze igihe bibaza igihe ibi bihembo bizongera gutangirwa. Ni nyuma y’uko mu 2023, ubuyobozi bwa Radio Kiss Fm bufashe icyemezo cyo kubisubika, ahubwo bahuza imbaraga n’abateguye ibihembo bya Trace Awards.

    Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya mbere. Umuhango wabereye muri BK Arena, ku wa 21 Ukwakira 2023. Kiss Fm yafatanyije na Trace Awards mu guhemba umuhanzi w’umunyarwanda uhiga abandi, icyo gihe igihembo cyegukanwe na Bruce Melodie.

    Umuyobozi wa Radio Kiss Fm, Lee Ndayisaba kiriya gihe yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorana na Trace Awards kugira ngo bigire ‘ku bunararibonye bw’abategura ibi bihembo’.

    Ati 'Twahisemo gufatanya na Trace Awards muri uyu mwaka mu murongo umwe n'ubundi wa Kiss Summer Awards, ariwo gutanga uruhare rwacu nka Kiss FM mu guteza imbere abahanzi Nyarwanda.'

    Impeshyi irakomanga; Kiss Summer Awards yagiye nka nyomberi?

    Kugenda nka Nyombeli: Kugenda mahera kandi bucece ntawe umenye aho unyuze- Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2018. Byasubitswe bwa mbere mu 2023, kandi mu bihe bitandukanye bagiye babitanga imbona nkubone nko mu birori byabereye muri BK Arena, ibindi byabereye kuri Radio, kuri Norrsken House Kigali n’ahandi hanyuranye.

    Mu mpeshyi ni bwo Kiss Fm yatangazaga abahanzi bahatanye muri buri cyiciro, ndetse ikagaragaza indirimbo zakunzwe cyane, ubundi bagaha abafana bagahitamo.

    Ibi bihembo bikurikirwa cyane n’umubare munini, ndetse usanga buri muhanzi wese afite inyota yo kugira icyo yegukanamo. Amatora yo kuri Internet arakurikirwa cyane, ndetse ibitekerezo by’abafana biba bigaragaza umuhanzi bashaka.  

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe ahamya ko muri uyu mwaka wa 2024 ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya Gatanu. Ni mu gikorwa kizaba nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite. Byitezweho ko hari ibyiciro bizakurwamo, ibindi bikongerwamo.

    Ibi bihembo bihabwa abahanzi, abatunganya indirimbo (Producers) bagize uruhare mu gukora indirimbo zahize izindi mu gihe cy'impeshyi.

    Mu 2022, ibyiciro bihabwa ibihembo byavuye kuri bitanu bigera kuri birindwi, Ubuyobozi bwa Kiss Fm icyo gihe bwatangaje ko byaturutse ku busabe bw'abakunzi babo.

    Ibyiciro bishya byongewe muri Kiss Summer Awards 2022 harimo icyiciro cy'umuhanzikazi witwaye neza n'icyiciro cy'umuhanzi wakoze alubumu nziza.

    Hatangwa ibihembo ku byiciro birimo: Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.

    Abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards mu 2022:

    1. Igihembo cy'uwatunganyije indirimbo neza 'Best Producer' cyegukanwe na Element wo muri Country Records.

    2. Igikombe cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) yabaye Chriss Eazy wo muri Giti Business Group.

    3. Igikombe cya album yahize izindi (Best Album) yabaye 'Twaje' y'umuhanzi Yvan Buravan.

    4. Igikombe cy'uwitangiye umuziki Nyarwanda (Life Time Achivements Awards) cyegukanwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

    5. Igikombe cy'umuhanzikazi wahize abandi (Best Female Artist) cyegukanwe na Alyn Sano.

    6. Igihembo cy'umugabo mwiza (Best Male Artist) cyegukanwe na Kenny Sol.

    7. Igikombe cy'indirimbo y'impeshyi (Best Summer Song) cyegukanwe n'indirimbo 'Inana' ya Chriss Eazy.

    Chriss Eazy yegukanye igikombe cya 'Best Summer Song' muri Kiss Fm abicyesha indirimbo ye yise 'Inana'

    Kenny Sol yegukanye igikombe cya 'Best Artist' muri Kiss Summer Awards ya 2022


    Producer Element wo muri 1:55 AM yongeye kwegukana igikombe muri Kiss Summer Awards- Igihembo yagishyikirijwe n'Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BIZIMA’ YA ISH KEVIN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144136/ibihembo-bya-kiss-summer-awards-byagiye-nka-nyomberi-144136.html

  • MPs drop punitive taxes as protests rock Nairobi #rwanda #RwOT

    Kenya's National Assembly's Finance Committee has bowed to pressure from different stakeholders and dropped a number of contentious clauses in the Finance Bill, 2024, even as Kenyans took to the streets in Nairobi on Tuesday morning to protest against the proposed laws.

    The committee is today afternoon expected to table its report, with recommendations, in the House.

    This comes as ruling Kenya Kwanza and opposition Azimio MPs were summoned by their respective leaderships to meetings Tuesday to firm up positions on the Bill.

    Kenya Kwanza's Parliamentary Group, which was chaired by President William Ruto at State House on Tuesday, comes as his emboldened deputy, Rigathi Gachagua, has been accused of inciting MPs associated with him to shoot down the Bill over its punitive proposals.

    Azimio has also urged its members to shoot it down, but with the committee recommending the deletion of the punitive taxes, it remains to be seen how the MPs will approach the debate on the Bill.

     

    In an address to the nation, the Kimani Kuria-led committee announced the proposed changes, noting that they were informed by the inflationary pressures confronting a lot of Kenyans.

    Protests

    It was running battles Tuesday morning as police arrested dozens of protesters on the streets of Nairobi opposing the Finance Bill 2024.

    Earlier, police had declared the demonstrations illegal.

    The protests dubbed 'Occupy Parliament', are aimed at pressuring lawmakers not to pass the Bill.

    Demonstrators' plan to march to Parliament was temporarily thwarted by anti-riot police, who fired tear gas canisters on them along the Nairobi streets. Scores of demo organisers and rights activists were arrested.

    The Law Society of Kenya condemned police interference on the Finance Bill protests, warning of legal action against unlawful directives.

    LSK President Faith Odhiambo said they are 'closely monitoring today's events and will take legal action to hold Mr Adamson Bungei and any officer who violates the rights of protesters on his orders personally liable for any violations of the Constitution and the National Police Service Act'. Mr Bungei is the Nairobi Regional Commander.

    The post MPs drop punitive taxes as protests rock Nairobi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mps-drop-punitive-taxes-as-protests-rock-nairobi/

  • Abakobwa: Ingaruka 5 zo gukundana n’umusore m… – #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire y’abakundana, ruvuga ko usanga abakobwa/abagore benshi bishimira gukundana n’abasore/abagabo beza, bitonda, baca bugufi, nyamara ngo bene aba basore nubwo baba ari beza bazana n’ibibazo abakobwa batabasha kwihanganira.

    Mu ngaruka zigera ku bakobwa bakunda abasore beza, ni izi zikurikira:

    1. RIMWE UJYA UGIRA ISHYARI KU BWO KUBA YITWARA NEZA KU BANDI BAKOBWA N'ABAGORE

    Umukobwa umwe yaravuze ati: 'Njyewe birambangamira cyane kubona aho akorera akazi abakobwa bose bagenda bamusanga bamubwira ngo barashaka ko abafasha'. Gukundana n'umuntu mwiza kuri buri wese, iyo utari iruhande rwe bituma wumva utorohewe, gusa ugomba kumenya ko kwitwara neza ku bandi bitandukanye no kuba ukunda umuntu.

    2 UJYA WUMVA BIGUTEYE UMUJINYA KUBERA KO ITEKA AVUGISHA UKURI KU KUNTU ABYUMVA

    Umugore umwe yaravuze ati: 'Ni njyewe upanga byose. Aho turasohokera, ibyo kurya, kubera ko n'ubundi we avuga ko arakora ibyo nanjye ndaba nemeye gukora'. Gukundana n'umuhungu udashobora gufata umwanzuro kugira ngo agushimishe bitesha umutwe, ariko ku rundi ruhande kuba ameze gutyo buriya ni ikimenyetso kigaragaza ko kuganira na we ibintu byose aba yabyoroheje. Mbere yo gukundana n'umuntu mwiza nk'uwo ugomba kumenya koko niba ari ibya nyabyo cyangwa se koko mu buzima bwe gufata imyanzuro n'ubundi bimugora

    3. UBA WUMVA HARI IKIBURA KUBERA KO IBINTU BYOSE ARABYIKIRIZA

    Umukobwa umwe yaravuze ati: 'Niyo nagira ubugugu bungana gute, aramwenyura maze akambwira ko byose nta kibazo. Ibyo bintu birambangamira cyane'. Abagore bamwe na bamwe barekera aho gufata abakunzi babo seriye kubera kwitwara nk'aho ibintu byose ntacyo bibabwiye. Bityo umusore nk’uyu ushobora kubura icyubahiro kimuturutseho keretse gusa igihe ukunda gukontororwa.

    4. UBA UHANGAYIKIYE NIBA KOKO YITONDA KU RWEGO YAHAKANIRA ABANDI BAKOBWA BAMUSHAKA

    Umukobwa umwe yaravuze ati: 'Aba ashaka kuba inshuti na buri wese, rero mba mpangayikiye ko atagwa mu gatego k'abandi bakobwa'. Ntabwo byoroshye kwizera umuhungu, bigora cyane guhakanira buri wese. Hari amahirwe menshi y'uko ashobora kwemerera undi muntu akamwakira mu gihe amushyizeho imbaraga n'igitutu. Niba rero ibi ubibona, tangira umuganirize.

    5. ASHOBORA KUTAGUFASHA GUKOMERA NK'UMUNTU KUKO ABA YAKOROHEYE

    Umukobwa umwe yaravuze ati: 'Nkunda uburyo amfatamo neza, ariko nanone amfata bajeyi'. Gukundana n'umusore ugufata bajeyi bishobora kukugiraho ingaruka zo kutazamuka neza mu mitekerereza ya muntu kubera uburyo aba adashaka ko ugira ikikuvuna.  

    Igihe uri kumva urukundo rw'umuhungu mukundana ruri kukudindiza mu kujya imbere kwawe mu mitekerereze no gukomera, byaba byiza ubimubwiye. Ushobora kumubwira uti: 'Rekera aho kuntetesha cyane, ntabwo nshaka ko byose ngira biva kuri wowe, ndashaka gutangira kwimenya'.

    Ntabwo gukundana n'umusore cyangwa umugabo witonda ari ikibazo, ndetse ni nabyo benshi barwanira, kuvuga ko bigira ingaruka mbi ntabwo ari uko nta ngaruka nziza bigira kuko urukundo rukomera cyane kubera ko mwese mubaniranye abana beza, ariko ibi tuvuze hejuru na byo birashoboka cyane kandi bibaho. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144130/abakobwa-ingaruka-5-zo-gukundana-numusore-mwiza-kandi-witonda-144130.html

  • Ibyamamare byo muri Sinema byakundaniye mu ka… – #rwanda #RwOT

    Ibi biryohera benshi cyane iyo bigeze kuri filime zizamura amarangamutima yabo cyane cyane iziganisha ku rukundo. Ku bakunda kureba izi filime hari aho ugera ukobona abakina nk'abakundana muri yo baberanye cyane ukifuza ko banakomezanya mu buzima busanzwe hanze ya sinema.

    Ibi ntabwo bikunze kubaho cyane , gusa hari bamwe byabayeho bakundanye mu buzima busanzwe nyuma yo guhurira muri filime bagahabwa umwanya wo gukina nk'abakundana. 

    Muri iyi nkuru tugiye kureba couple icumi z'abakinnyi ba filime bakomeje umunyenga w'urukundo nyuma yo guhuzwa n’akazi ko gukina filime, mu buzima busanzwe bakaza kwisanga bahuje bikagera aho bakundana.

    1. Angelina Jolie na Brad Pitt

    Umubano wa Angelina Jolie na Brad Pitt wavuzweho na benshi bigera n'aho bahabwa akazina ka Brangelina (Brad na Angelina).

    Ni umubano wazamutse nyuma yo gukundanira mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'Mr. na Mrs. Smith' mu 2005 bitungura benshi kuko Brad Pitt yari asanzwe afite umugore, Jennifer Aniston, bari bamaranye imyaka itanu.

    Nyuma y'amezi make iby'urukundo rwa Angelina Jolie na Brad Pitt bigiye ahagaragara, uyu mugabo na Jennifer Aniston batangaje ko batandukanye.

    Mu 2006 ni bwo Angelina Jolie na Brad Pitt bibarutse imfura ndetse nyuma y'imyaka ibiri bibarutse impanga Knox Leon na Vivienne Marcheline, bakora ubukwe muri Kanama 2014 nubwo nyuma y'imyaka ibiri Angelina Jolie yahise asaba gatanya kugeza n'ubu ntibagicana uwaka.

    Hagati aho mbere y'uko Brad Pitt akundana na Angelina Jolie yagiranye ibihe bidasanzwe na Gwyneth Paltrow bakundaniye mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'Se7en' mu 1994 gusa batandukanye mu 1997.

    Angelina Jolie yabanje kukanyuzaho na Billy Bob Thornton nyuma yo guhurira muri filime ' Pushing Tin' mu 1999 bashyingiranwa mu 2000 gusa urukundo rwabo ntirwamaze kabiri batandukanye mu 2003.

    2. Ben Affleck na Jennifer Lopez

    Ben na Jennifer nayo ni imwe muri couple zagarutsweho cyane kuva mu 2002 kugeza n'ubu, dore ko urukundo rw'aba bombi rwatumye bahabwa akazina ka Bennifer.

    Aba bombi bahuye bwa mbere mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'Gigli' mu 2002, mu mwaka wakurikiyeho bashatse gukora ubukwe ntibyakunda gusa Ben Affleck yambitse impeta y'urukundo Jennifer Lopez mu 2004 nubwo mu mezi make yakurikiyeho bahise batandukana.

    Nyuma y'imyaka 17 batandukanye, Ben na Jennifer bongeye gusubirana muri Mata 2021 nyuma y'umwaka umwe bahita banashyingiranwa, kugeza ubu umubano wabo umaze iminsi ugarukwaho cyane bitewe n’uko batakibana mu rugo rumwe ndetse binavugwa ko baba bari kwerekeza kuri gatanya.

    3. Adam Demos na Sarah Shahi

    Adam Demos na Sarah Shahi ni abakinnyi b'imena ba 'Sex/Life'. Mu 2021 nibwo batangaje ko basigaye bakundana nyuma yo guhurira mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime mu 2020.

    Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly na Adam Demos ukina ari Brad Simon muri iyi filime, icyo gihe byatangajwe ko basigaye bakundana ndetse ahantu hose baba bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi. Sarah Sahi yabwiye ikinyamakuru People ko we na Adam Demos, bahuriye kuri byinshi ndetse bakaba bahuza cyane mu buryo bukomeye.

    Ati 'Twarahuje bwa mbere tugihura. Twasanze duhuje umuziki buri wese akunda. Duhuje icyanga kimwe kuri Whiskey na Tequila, yahise antwara ubwenge nk'umuntu nahoze nifuza cyane kuva kera. Nagize amahirwe yo gukinana na we, navuga ko kwicarana na we iruhande rwanjye , iruhande rwa camera byari iby'agaciro.'

    Bakundanye nyuma yaho muri Kamena 2020 US Weekly yatangaje ko Sarah Shahi yashwanye na Steve Howey wari umugabo we bari bamaranye imyaka 11.

    Bari bafitanye abana batatu barimo uwitwa William n'impanga zirimo Violet na Knox. Batandukanye byemewe n'amategeko muri Mutarama 2021.

    Nyuma yo gutandukana n'umugabo we, Sarah Shahi yigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko kuva batandukana agasanga Adam Demos bahuriye muri Sex/Life ubuzima bwe bwahindutse.

    Igice cya mbere cya 'Sex/Life' aba bombi bahuriyemo, cyashyizwe kuri Netflix ku wa 25 Kamena 2021. Iyi filime ishingiye ku nkuru y'agatabo kitwa '44 Chapters About 4 Men' ka BB Easton.

    4. Blake Lively na Ryan Reynolds

    Aba bombi bahuriye mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'Green Lantern' mu 2010 nyuma yaho mu 2011 batangira gukururana byavuyemo urukundo rudasanzwe bahita basezerana kubana akaramata nk'umugabo n'umugore mu mwaka wakurikiyeho. Kuri ubu Blake Lively na Ryan Reynolds bari muri couple zirambanye cyane dore ko bamaranye imyaka 10 bamaze kubyarana abana bane.

    5. Bradley Cooper na Zoe Saldana

    Zoe Saldana na Bradley Cooper bakina mu mwanya wa Gamora na Rocket muri “Guardians of the Galaxy” bigeze kugirana umubono wihariye nyuma yo guhurira muri filime “The Words,” mu 2011. Gusa umubano w'aba bombi ntiwamaze kabiri kuko bahise batandukana muri Mutarama 2013, ibintu byagize ingaruka zikomeye kuri Zoe Saldana bigera naho yishora mu biyobyabwenge.

    6. Emma Stone na Andrew Garfield

    Emma Stone na Andrew Garfield bakundaniye mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'The Amazing Spider-Man' mu 2011, bamarana imyaka ine bakundana ndetse mu gihe cyabo cy'urukundo bongeye guhurira muri filime 'The Amazing Spider-Man 2'.

    Emma na Andrew si bo ba mbere bakundaniye muri filime ya Spider-Man, dore ko Tom Holland asigaye akundana na Zendaya nyuma yo guhurira muri 'Spider-Man: Homecoming'.

    Abandi ni Tobey Maguire na Kirsten Dunst bakundaniye mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'Spider-Man 1' nubwo baje gutandukana mu ibanga bakabyemeza nyuma yo gusohoka kwa filime kw'igice cya gatatu cy'iyi filime (Spider-Man 3).

    7. Javier Bardem na Penélope Cruz

    Aba bombi bahuriye muri filime 'Jamón Jamón' yakozwe mu 1992 ntibahuza neza bongera kunga ubumwe mu 2007 nyuma yo guhurira muri filime ya Woody Allen 'Vicky Cristina Barcelona' barakundana bikomeye ndetse nyuma y'imyaka itatu bahise bakora ubukwe, ubu bafitanye abana babiri.

    8. Trai Byers na Grace Gealey

    Trai na Grace Byers bahuriye mu ifatwa ry'amashushio ya filime y'uruherekane 'Empire' yatangiye gusohoka mu 2015.

    Kuva bahurira muri iyi filime aba bombi ntibari bazi ko bazakundana bikomeye kugeza aho bakora ubukwe nyuma y'umwaka umwe bamenyanye. Gushyingiranwa byabaye nk'igitangaza ku bakunzi ba filime ya 'Empire'.

    Nyuma yo gukora ubukwe mu 2016, Trai na Grace Byers mu 2018 bongeye guhurira muri filime 'Bent'. Trai na Grace Byers ubu bafitanye umwana umwe bibarutse mu 2022.

    9. Rachel McAdams na Ryan Gosling

    Niba wararebye filime 'The Notebook' ukishimira inkuru y'urukundo rwa Allie Hamilton na Noah, ibyaberaga muri iyi filime aba bombi babishyize mu buzima busanzwe barakundana bikomeye kuva mu 2005 bamarana imyaka ine.

    Nubwo batandukanye Ryan Gosling aganira na GQ yashimiye abateguye iyi filime 'The Notebook' kuko batumye ahura n'urukundo rudasanzwe yigeze kugira mu buzima bwe. Nyuma yo gutandukana na Rachel McAdams, Ryan Gosling yahuje na Eva Mendes bahuriye muri filime 'The Place Beyond the Pines' yo mu 2015 ubu bafitanye abana babiri.

    10. Jennifer Lawrence na Nicholas Hoult

    Jennifer Lawrence na Nicholas bahuriye muri filime 'X-Men: First Class' mu 2010, urukundo bagaragaje muri filime barukomezanya hanze yayo kugeza mu 2014. Nyuma y'imyaka ibiri batandukanye, bongeye guhurira muri filime imwe 'X-Men: Apocalypse'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144121/ibyamamare-byo-muri-sinema-byakundaniye-mu-kazi-bigakomeza-mu-buzima-busanzwe-amafoto-144121.html

  • Khalfan yahuje abarimo Massamba, Tom Close na… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, mu gihe Khalfan yari amaze igihe ayiteguje abafana n'abakunzi be nk'igihangano yahanze mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu rugendo rwo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka.

    Khalfan aherutse kubwria InyaRwanda, ko 2024 ari umwaka udasanzwe k’u Rwanda n’Abanyarwanda, biri mu mpamvu buri munyarwanda wese ategerezanyije amatsiko ibizavamo mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Yavuze ko ashingiye ku rugendo rw’imyaka 30 ishize, aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda, iterambere Abanyarwanda bagezeho byamugejeje ku gukora iyi ndirimbo yise 'Igikumwe' yahurijemo abahanzi bagenzi be.

    Ariko kandi ni igitekerezo yubatse nyuma y’uko umubyeyi we (Nyina) amubajije niba muri iki gihe cy’amatora nta ndirimbo azakora izagaruka ku bikorwa byo kwiyamamaza.

    Ati “Mfite umubyeyi wanjye Mama wenyine niwe ngira, nta Papa ngira. Ni umubyeyi rero ukunda kwigisha abana be gukunda Igihugu. Rimwe ubwo twari twicaye muri ‘Saloon’ yarambwiye ati ‘wowe nta ndirimbo uzakora y’amatora, byavuye aho rero ndamubwira nti nzayikora Mama.”

    Yavuze ko umubyeyi we ariwe wamugiriye inama y’abahanzi azifashisha muri iyi ndirimbo barimo Tom Close, Intore Massamba na Uncle Austin ‘kubera ko ari abahanzi akunda cyane’.

    Ati “Guhitamo abandi bahanzi rero nagendeye ku bandi nanjye nkunda, bitewe n’ubutumwa twashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo.”

    Akomeza ati “Perezida Kagame niwe mfatiraho urugero. Ndibuka hari indirimbo nakoranye na Bruce Melodie yitwa ‘Power’ ndirimbamo ngo igihe nzagwiza ‘Power’ mpinduye ubuzima nzakina Tennis na Perezida. Umuntu wese uzi Perezida Kagame, aziko ari umuntu ukunda Siporo, umubyeyi ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ukunda gukina umukino wa Tennis.”

    Khalfan yavuze ko mu guhitamo abahanzi yanashingiye ku byifuzo by’umubyeyi we, ariko kandi yita ku bahanzi bagezweho muri iki gihe bijyanye n’ubutumwa yashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo.

    Muri iyi ndririmbo atangira aririmba agira ati “Twubake u Rwanda rwiza rutebereye nk’abanyarwanda, ubumwe niwo musingi.” Hagaragaramo ikirango cya FPR ndetse n’igipfunsi.

    Khalfan ati ‘Ntekereza y’uko iyi ndirimbo yumvikanisha kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, kubaka u Rwanda rugera kuri Demokarasi, u Rwanda rutubereye kandi tuzaraga abana bacu.”

    “Mboneyeho no gushimira umuryango FPR Inkotanyi wakoze ibi byose, wazanye iterambere ku mugore, urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu ndabizi neza ko ntawashidikanya kubyagezweho; imihanda, iterambere, u Rwanda ruraryoshye… Perezida wacu yabaye ubukombe, igikumwe tuzagishyire ku gipfunsi. Buri wese mwifurije kuzongera gutora umusaza.”


    Umuraperi Khalfan ari kumwe n’ababyinnyi batandukanye bagaragara mu ifatwa ry'iyi ndirimbo


    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin [Uri ibumoso] ari kumwe na Marina na Khalfan


    Khalfan aganira n’umuhanzikazi Marina yahurije muri iyi ndirimbo


    Massamba Intore ari kumwe na Uncle Austin mu ikorwa ry’indirimbo ‘Igikumwe’

    Mu buryo bw’amashusho (Video) iyi ndirimbo ‘Igikumwe’ yakozwe na AB Godwin

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIKUMWE' YAGIZWEMO URUHARE NA KHALFAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144126/khalfan-yahuje-abarimo-massamba-tom-close-na-marina-mu-ndirimbo-yamatora-yashibutse-ku-mub-144126.html

  • Abera Martina yinjiye mu mubare wabanyamakur… – #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru bacye hirya no hino mu bihugu yaba ibikiri mu nzira y'amajyambere n'ibindi byateye imbere, ni bo bashobora kwitabazwa kuyobora ikiganiro na Perezida w'igihugu.

    Benshi mu babigezeho usanga ari abantu b'intoranywa kandi bamaze imyaka myinshi bakora mu itangazamakuru cyane cyane rishingiye kuri politike.

    Kuwa 17 Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro na RBA cyanyuraga mu bitangazamakuru bitandukanye by'igihugu n'iby'igenga, Abera Martina yarigaragaje cyane.

    Umunyamakurukazi ukiri muto Abera Martina ni we wayoboye iki kiganiro ku ruhande rw'ururimi rw'Icyongereza dore ko byinshi mu biganiro agarukaho ari ibyo muri uru rurimi.

    Ni abanyamakuru bacye b'abanyarwanda babashije kugera kuri aka gahigo mu bihe by’amahirwe y'imbonekarimwe yagiye abasha kuboneka, yo kugirana ikiganiro na Perezida Kagame.

    Muri abo harimo Eugene Kenneth Anangwe wa RBA, Barore Cleophas wa RBA, Robert Cyubahiro McKenna wa RBA, Oswald Mutuyeyezu “Oswakim” wa Radio&Tv10 na Aissa Cyiza wa Royal Fm.

    Abera Martina ubwo yari mu kiganiro n’Umukuru w’Igihugu, yumvikanye abaza ibibazo bitandukanye birebana n'ubuzima bwagutse bw'igihugu ariko by'umwihariko abaza no ku rubyiruko.

    Yabajije Perezida Kagame niba abona urubyiruko ruri kugira uruhare rufatika mu buzima bw'igihugu, Umukuru w'Igihugu amusubiza ko kuva mu Kubohora igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwagize uruhare rukomeye.

    Yakomeje amusubiza ko n'ubu urubyiruko rukomeje gutanga umusanzu, nubwo bitaragera ku kigero cyifuzwa. Yibukije ko kubaka ubuzima bitagerwaho ako kanya, ahubwo bisaba gutegereza.

    Abera Martina akorera RBA kuri KC2 na Televiziyo Rwanda mu makuru y’Icyogereza. Yayoboye ibikorwa bikomeye mu buzima bw'igihugu birimo CHOGM2022, Miss Rwanda n’ibindi. 

    Perezida Kagame mu kiganiro na RBA cyayobowe na Barore Cleophas na Martina AberaAmaze kugira izina mubyo nubwo akiri muto bituma agenda yitabazwa mu bikorwa binyuranye Nubwo yitabazwa no muri politike ariko aba ari imber cyabe mu myidagaduro ishingiye ku bwiza n’imideli Abera ubwo yari arimo kunyura ku itapi y’umutuku mu bihembo ngarukamwaka bya Trace biheruka gutangirwa mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144128/abera-martina-yinjiye-mu-mubare-wabanyamakuru-mbarwa-bagiranye-ikiganiro-na-perezida-kagam-144128.html

  • Gasana wari Minisitiri w'Umutekano yahererekanyije ububasha na Dr Biruta wamusimbuye – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 Ukuboza 2021 nibwo Perezida Kagame yagize Alfred Gasana Minisitiri w'umutekano nyuma y'umwaka n'amezi atandatu iyi minisiteri itabaho.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2024 yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma abandi bahindurirwa inshingano. Yemeje ko Gasana Alfred agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, asimbuye Amb. Olivier Nduhungirehe na we wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga.

    Gasana wari usanzwe ari Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu gihugu byemejwe ko asimburwa kuri uwo mwanya na Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga guhera mu 2019.

    Umuhango wo guhererekanya ububasha kuri abo bayobozi wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2024 witabirwa n'abandi bayobozi bakuru muri iyo Minisiteri.

    Gasana Alfred wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi yakoze mu mirimo itandukanye, aho yigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko kuko mu 2011 yari Umudepite ukuriye Komisiyo ya Politiki.

    Yahawe kuyobora Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu avuye mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza NISS akuriye Ishami rishinzwe Umutekano w'Imbere mu gihugu.

    Gasana yagiye kuri uwo mwanya na we asimbuye Gen Patrick Nyamvumba wayoboye iyo minisiteri amezi atanu akaza gukurwaho mu 2020.

    Dr Vincent Biruta wahawe kuyobora Minisiteri y'Umutekano w'imbere mu Gihugu, yanyuze muri za Minisiteri zitandukanye zirimo iy'ububanyi n'amahanga yahawe kuyobora kuva muri 2019.

    Yabaye kandi Minisitiri w'Ibidukikije, Minisitiri w'Uburezi, Minisitiri w'Umutungo Kamere, ndetse yanabaye Perezida wa Sena imyaka icyenda.

    Minisitiri Dr Biruta yanabaye Minisitiri w'Abakozi ba Leta, ubwikorezi n'Itumanaho ndetse n'uw'Ubuzima guhera mu 1997 kugera mu 1999.

    Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu yayobowe na Sheikh Musa Fazil Harerimana mu gihe cy'imyaka 10 kugeza isheshwe mu 2016.

    Mbere ye hariho Christophe Bazivamo mu 2005 nawe wari wasimbuye Ntiruhungwa Jean de Dieu wari wahawe izi nshingano mu 2001.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasana-wari-minisitiri-w-umutekano-yahererekanyije-ububasha-na-dr-biruta