Author: webrwanda

  • Harari yagaragaje impungenge ku mpinduramatwara ya AI: “Ikibazo si aho izatugeza, ahubwo ni inzira tuzanyuramo”

     

    Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe bishya birangwa n’iterambere ryihuse ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), umuhanga mu mateka akaba n’umwanditsi w’ibitabo byamamaye, Yuval Noah Harari, yagaragaje ko ikibazo gikomeye kitari aho iri koranabuhanga rizageza inyokomuntu, ahubwo ari uburyo rizakoreshwa mu rugendo rwo kuhagera.

    Harari yatanze iki gitekerezo agaragaza ko amateka y’Impinduramatwara y’Inganda (Industrial Revolution) atanga isomo rikomeye ku isi iri kwinjira mu bihe bya AI.

    Yavuze ko nubwo Impinduramatwara y’Inganda yagejeje ibihugu byinshi ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, inzira yabanje kunyurwamo yaranzwe n’ubukoloni, ubucakara, gusahura umutungo kamere ndetse no gukandamiza ibihugu byari bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Ati: “Ikibazo ntabwo ari aho impinduramatwara ya AI izatugeza. Ikibazo ni inzira tuzanyuramo kugira ngo tuhage.”

    Isiganwa rya AI hagati ya Amerika n’u Bushinwa

    Mu myaka mike ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byabaye ibihugu bihanganiye kuyobora isi mu ikoranabuhanga rya AI.

    Ibi bihugu bikomeje gushora amafaranga menshi mu bushakashatsi, kubaka ibigo bikomeye bikora AI, guteza imbere mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye no gukusanya amakuru akoreshwa mu guhugura izi gahunda z’ubwenge buhangano.

    Abasesenguzi bavuga ko igihugu kizagira ubuyobozi bukomeye muri AI kizaba gifite amahirwe menshi yo kugira ijambo rikomeye mu bukungu, umutekano, ubuvuzi, uburezi ndetse no mu miyoborere y’isi mu myaka iri imbere.

    Ese amateka ashobora kwisubiramo?

    Harari yibaza niba iryo rushanwa ritazongera kubyara ubusumbane nk’ubwo isi yabonye mu gihe cy’ubukoloni.

    Mu kinyejana cya 19, ibihugu byabanje gukora inganda ni byo byaje gukoloniza ibindi, bibisahura umutungo ndetse bibyifashisha mu guteza imbere ubukungu bwabyo.

    Uyu munsi, impungenge ni uko ibihugu bifite AI ikomeye bishobora kugenzura amakuru, ubukungu n’ikoranabuhanga rikenerwa n’ibihugu bikennye, bikarushaho kubishingira.

    Afurika irasabwa kwitegura

    Abasesenguzi bemeza ko Afurika idakwiye kurebera gusa iri koranabuhanga, ahubwo ikwiye gushora imari mu burezi, mu bushakashatsi no kubaka ubushobozi bw’abahanga bayo.

    Bavuga ko kudakora ibyo bishobora gutuma umugabane ukomeza kuba isoko ry’amakuru n’abakoresha ikoranabuhanga ryakozwe n’ahandi, aho kuba umwe mu baryubaka.

    Icyakora, AI ishobora no kuba amahirwe akomeye mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi ndetse no kunoza imitangire ya serivisi za Leta, mu gihe ikoreshwa neza kandi igashyigikirwa n’amategeko ayigenga.

    Isomo rikomeye

    Nubwo impungenge zihari, Harari agaragaza ko AI ubwayo atari ikibazo.

    Ahamya ko amateka agaragaza ko ikoranabuhanga rishobora kuzana iterambere rikomeye, ariko ko rishobora no kongera ubusumbane hagati y’ibihugu iyo ridakoreshwa mu buryo buboneye.

    Ni yo mpamvu asaba abayobozi b’ibihugu, ibigo by’ikoranabuhanga n’imiryango mpuzamahanga gutekereza ku buryo AI yakubakira inyokomuntu ejo hazaza harangwa n’ubutabera, aho kuba intandaro y’ubundi buryo bwo kugenzura no gutegeka isi.

  • Mu mezi atandatu ashize abantu 44 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Dr. Nsanzimana yabitangaje ubwo yari kuri Televiziyo y'u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2026.

    Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane. Navuga ko ari icyorezo mu bindi…. Kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwa gatandatu dusoje n'intangiriro z'ukwa karindwi, tumaze gupfusha abantu 44.'

    Dr. Nsanzimana yavuze ko bose bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko aba bantu 'bagiye ari bazima, baranywa hanyuma, bukeye bajya kwa muganga bameze nabi bamwe bahasiga ubuzima abandi barahuma abandi bararwaye abandi ziragenda zibica buhoro buhoro.'

    Dr. Nsanzimana yatangaje ko ari ikibazo gikomeye Abanyarwanda bose bagomba guhahurukira na cyane ko uko abantu bijandika mu byo kunywa inzoga cyane zibagira imbata, ha handi kubivamo biba bisaba ko abantu bafashanya.

    Arakomeza ati 'Hakabamo n'ibyo tubona ari nk'uburozi kuri twe, aho bavanga ibintu bibi cyane, amatafari … bagashyiramo methanol zisa nk'izi 'sanitizer' twakarabaga, bikagenda rero bikica amaso, bikica ubwonko, bikica ibice bitandukanye by'umubiri.'

    Ubushakashatsi bushya ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, RDHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025 bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy'abagabo b'Abanyarwanda ni ukuvuga umuntu umwe muri babiri banywa inzoga.

    Mu bagabo bafite hagati y'imyaka 15 na 19, 22,2% ni bo bavuze ko banywa inzoga, mu gihe hagati y'imyaka 20 na 24 ari 46,7%, hagati ya 25 na 29 bakaba 58,2%, naho hagati ya 30 na 34 bakaba 62%.

    Mu bafite imyaka 35 na 39, imibare igera kuri 61,5%, mu gihe hagati ya 40 na 44 ari 64,8%, naho hagati ya 45 na 49 ikagera kuri 63,3%.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga mu bagore naho imibare iri hejuru aho umugore umwe muri batanu azinywa.

    Bugaragaza ko uko imyaka yiyongera, ari ko abagore banywa inzoga biyongera. Ku bafite hagati y'imyaka 15 na 19, abanywa inzoga ni 7,5%, mu gihe ku bafite hagati ya 20 na 24 ari 13,4%, bikagera kuri 21,5% ku bafite imyaka 30–34, ndetse bikarenga 28,9% ku bafite hagati ya 45 na 49.

    Dr. Nsanzimana ati 'Hari ukunywa inzoga no kwiyica. Tunashishikariza abaturage ko bakwiriye gukanguka bakabona ko ari ikibazo gikomeye. Iyo tubwira abaturage, abayobozi tuba twamaze kubyumva mbere twese dufite inshingano.'

    Dr. Nsanzimana yagaragaje ko uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba nk'utwa Bugesera, Rwamagana na Kayonza ari two tuza imbere mu kwenga izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ariko ashimangira ko atari ho ikibazo kiri honyine ahubwo kiri mu ntara zose bijyanye n'ibihingwa byera muri ibi bice.

    Mu mezi atandatu ashize abantu 44 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mezi-atandatu-ashize-abantu-44-bishwe-n-inzoga-zitujuje-ubuziranenge-mu

  • Abadepite bagaragaje impungenge ku bwiyongere bw'ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ibyo babigarutseho kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026 ubwo Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagezaga ku nteko rusange ibikubiye mu isesengura bakoze kuri Politiki y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yemejwe mu 2020.

    Perezida w'iyi Komisiyo, Ndangiza Madina, yavuze ko hari hagamijwe gusuzuma niba ibikubiye muri iyi politiki biri gutanga umusaruro no kumenya imbogamizi zigihari hamwe n'icyakorwa.

    Isesengura ryakozwe mu buryo butandukanye burimo gusura uturere tunyuranye n'Umujyi wa Kigali no kuganira n'inzego zirimo Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu n'iy'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Bimwe mu byo iri sesengura ryagaragaje ni uko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kuva mu 2010, ubwo hatangiraga ubushakashatsi bugaragaza uko buhagaze, cyazamutseho 13% kuko cyavuye kuri 82.3%, kigera kuri 95.3% mu 2025, bikaba ari intambwe nziza.

    Icyakora muri uru rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubudaheranwa, Depite Ndangiza yagaragaje ko hakiri ikibazo ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kugaragaraho ingebitekerezo yayo.

    Ati 'Mu myaka itandatu ishize kuva mu 2019 kugeza mu 2024, abafite imyaka iri hagati ya 14 na 30 bagaragayeho iki cyaha bagera kuri 16.4% by'abagikekwaho bose.'

    Na none kandi nubwo itangazamakuru by'umwihariko irya radiyo, televiziyo n'ibinyamakuru byandika bigira uruhare mu kwimakaza ubumwe bijyanye n'ibyo iyi politiki iteganya, haracyari ikibazo ku makuru atangazwa binyuze kuri murandasi.

    Depite Ndangiza ati 'Haracyari bamwe biyitirira umwuga w'itangazamakuru batangaza amakuru y'ibihuha n'inyigisho zirimo ingebitekerezo ya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.'

    Iri sesengura kandi ryerekanye ko iyi politiki nubwo yafashije mu kwinjiza ubumwe n'ubudaheranwa mu igenamigambi ry'inzego n'ibigo bya Leta, mu bikorera ho bakigenda biguru ntege muri iyo gahunda.

    Ahandi bitaraza neza ni muri bamwe mu banyamadini badashyira mu bikorwa ibiyikubiyemo ndetse harimo n'abashobora gutanga inyigisho ziyobya bigasubiza inyuma ibiteganywa n'iyo politiki.

    Indi mbogamizi kuri iyo politiki ni abarimu bacyitinya mu kwigisha abanyeshuri amateka y'u Rwanda n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko kuko na bo bagifite ibikomere byayo, hamwe n'ubushakashatsi bukiri buke ku bumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

    Gahunda z'isanamitima no komora ibikomera bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi itaragera mu mirenge yose y'Igihugu, ni indi mbogamizi.

    Depite Ndangiza yavuze ko mu gihe harimo kuvugururwa iyi politiki ari ngombwa ko MINUBUMWE yita ku byuho bigaragaramo cyane cyane imikoranire n'abafatanyabikorwa bayo ndetse no kugaragaza ibyo izageraho mu buryo bw'ibipimo.

    Depite Nkuranga Egide yagaragaje ko gutegura abakorewe icyaha cya Jenoside kugira ngo bazabashe kwakira abababahemukiye barangije ibihano, ari ikindi kigomba kwitabwaho.

    Abadepite bagaragaje impungenge ku bwiyongere bw'ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bagaragaje-impungenge-ku-bwiyongere-bw-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Perezida Kagame yagaragaje uko AI iri guhindura ubuzima bwa Afurika – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabitangarije i Genève mu Busuwisi, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 'AI for Good Global Summit', igamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, AI, bwakoreshwa mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi.

    Iri kubera i Genève kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, igamije kureba ubushobozi bwa AI kugira ngo ikorere mu nyungu za muntu.

    Ubwo hatangizwaga Komisiyo nshya igamije guhuza abayobozi ba za guverinoma, abikorera, ibigo mpuzamahanga n'abahanga mu ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko AI ishobora guhindura ubuzima bwa muntu no guteza imbere ubukungu mu gihe yaba iteguye neza.

    Ati 'Ubwenge buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw'abantu no kongerera imbaraga ubukungu. Afurika yiteguye gutanga umusanzu mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Bitarenze 2050, umugabane wacu uzaba ufite abakozi benshi biyongera ku muvuduko uri hejuru kurusha ahandi ku Isi. Hari byinshi byiza urubyiruko rwacu ruri gukora ku mugabane rukoresheje ubwenge buhangano. Tugomba kububakira ubushobozi. Bizagirira akamaro buri wese. Icy'ibanze ni uko kugira ngo AI igirire akamaro ikiremwamuntu, tugomba kuyikoresha neza muri Afurika n'ahandi hose.'

    Perezida Kagame yagaragaje imbogamizi zigaragaza kuko ibihugu bikomeye byamaze guhindura ikoranabuhanga nk'uburyo bw'ihangana.

    Ati 'Ibi bituma abantu batita cyane ku buryo ikoranabuhanga ryakwihutisha iterambere, ariko hari n'ibisubizo dutafite birebana n'ubwenge buhangano ari byo biteje urujijo ku hazaza. Ariko nubwo hakiri ibyuho, tugomba kugira icyizere. Ni inshingano zacu guhindura inzitizi zikaba amahirwe adufitiye akamaro.'

    Perezida Kagame yavuze ko inzego zikwiye gushyirwamo imbaraga ari ibikorwaremezo, ibikoresho by'ikoranabuhanga, internet n'ingufu z'amashanyarazi zikagera hose byoroshye.

    Ati 'Uyu ni umukoro wa za Guverinoma n'urwego rw'abikorera, bakwiye gukorana.'

    Yashimangiye ko kongerera abantu ubumenyi ari ingenzi kuko imbogamizi zihorano ahantu hose ariko ubushobozi bwo kuzibyaza umusaruro ntibuboneke, bityo inzego z'uburezi zikwiye gusuzuma ubumenyi n'amasomo zitanga.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byashyizeho politiki ya AI, ndetse ku wa 8 Kamena 2026, Inama y'Abaminisitiri yashyizeho ikigo cy'igihugu gishinzwe AI, kizafasha mu kwihutisha iterambere, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa ishoramari no kunoza imiyoborere.

    Mu Rwanda ubwenge buhangano bwifashishwa mu buvuzi, uburezi, mu nzego z'ubutabera, ubuhinzi, mu bucuruzi, mu nzego z'umutekano no mu zindi nzego nyinshi zigize ubuzima bw'igihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hashyizweho ikigo gishinzwe gukusanya amakuru yo mu rwego rw'ubuvuzi ya buri kanya, hagakoreshwa AI mu kwitegura ibijyanye n'ibyorezo.

    Ati 'Ibi bidufasha gufata ibyemezo no gushyiraho politiki nziza.'

    Umuyobozi Mukuru akaba n'umwe mu bashinze Sosiyete ya Salesforce, Marc Benioff, yavuze ko muri iki gihe Isi iri kwinjira mu bihe ikoranabuhanga ryiganje cyane kurusha uko byigeze kubaho mu bihe byashize.

    Yahamije ko iyi komisiyo itabereyeho gushyiraho amategeko cyangwa kugenzura ibindi bigo ahubwo igamije kuganira ku cyerekezo cy'uburyo ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu nyungu z'abatuye Isi.

    Ati 'Ikoranabuhanga si ryiza cyangwa ngo ribe ribi, icyo turikoresha ni cyo cy'ingenzi. Kandi ibi byigaragaza cyange ugendeye ku ikoranabuhanga rya AI.'

    Perezida Kagame yavuze ko ubunararibonye abayoboye iyi komisiyo bakuye muri Komisiyo ya Loni yari ishinzwe kugeza internet hirya no hino ku Isi kuva mu 2010 kugeza mu 2025, buzabafasha kugera ku ntego za AI for Good Global.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika yiteguye gutanga umusanzu wayo mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga

    Perezida Kagame yagaragaje ko urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rugoresha AI mu gusesengura amakuru ava ku mavuriro anyuranye bigatuma hafatwa ibyemezo biboneye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-uko-ai-iri-guhindura-ubuzima-bwa-afurika

  • Yasambanyirijwe hamwe na nyina: Andi mabi ya FDLR abantu batabwirwa – #rwanda #RwOT

    Kuvuka uku byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw'uyu mwana w'umukobwa kuko abagize uyu mutwe bamusambanyije akiri muto, bimwangiriza ubuzima bwe.

    Ibi byose byaterwaga n'uko mu gace yavukiyemo nta mahoro yigeze aharangwa. Gusa avuga ko byaje kuba bibi mu 2019 ubwo abagize FDRL bageragezaga kumujyana muri uyu mutwe, umuryango we ubyanze, biviramo se kwicwa, hanyuma we na nyina bafatwa ku ngufu n'abagize uyu mutwe wa FDRL.

    Ati 'Baje kumfata ngo banjyane mu gisirikare cyabo. Mu nzira mama aza ankurikiye ahetse umwana w'imyaka itatu, bahita batujyana twese. Bageze mu nzira baransambanyije, na mama baramusambanya. Mu gihe ibyo byabaga, bari bahaye umusirikare umwe witwaga Nkuba y'Imirabyo ngo abe afashe umwana kugira ngo atarira, ariko na we yahise amusambanya bimuviramo urupfu.'

    Ibyo bimaze kuba, bamujyanye mu gisirikare cyabo. Gusa kumusambanya ntabwo byigeze bihagarara, kuko ku manywa yabaga ari umusirikare, ariko nijoro bakamugira umugore wabo.

    Mahirwe yatanze ubu buhamya ku wa 3 Nyakanga 2026, ubwo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yafunguraga urugo mbonezamikurire (ECD) mu Kigo cya Mutobo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y'inyeshyamba irimo FDRL n'indi ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Mahirwe yasobanuye ko umusirikare wiyitaga Bravo 1 yaje kumufata nk'imbohe, amugira umugore ku gahato ariko n'ubundi bitigeze bikuraho ko iyo hazaga abasirikare bamukiriye, yahitaga abaha umwanya bakamusambanya.

    Ati 'Bravo 1 ni we wari waramfashe nk'umugore, gusa iyo yabonaga abandi bamukuriye yahitaga ambwira ngo uyu munsi urarana n'aba basirikare bandi.'

    Uyu mukobwa yaje kubyara ariko ntabwo yari azi uwo babyaranye uwo mwana kubera uburyo yasambanywaga n'abantu benshi, ibyakomeje na nyuma yo kubyara.

    Ati 'Nabyaye umwana ariko ntabwo nzi uwo twamubyaranye, ikindi kandi nkimara kumubyara bahise bongera kunkorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y'iminsi itatu gusa.'

    Nyuma y'imyaka ibiri yongeye gutwita undi mwana, ariko inda ivamo kubera gufatwa ku ngufu inshuro nyinshi.

    Mahirwe n'abandi bakobwa bahohoterwaga na FDRL bafashe umwanzuro wo gutoroka bakava muri ubwo buzima bubi bari babayeho bagatorokera mu Rwanda, nubwo abagize uyu mutwe bahoraga bababwira ko igihe bazagerageza gutaha bazahita bicwa.

    Yafashwe ku ngufu n'abacengezi

    Nyiramigisha Germain wavutse mu 1980 mu Karere ka Ngororero, na we ni umwe mu bahohotewe n'abarwanyi ba FDLR.

    Mu bihe by'abacengezi, umuryango we wabacumbikiye aba bari bahoze muri x-FAR, aho kuzirikana iyo neza ahubwo batangira gufata kungufu abakobwa babo, barimo na Nyiramigisha wari ukiri umwangavu, ndetse bakabikorera mu maso y'ababyeyi babo.

    Ati 'Badufataga ku ngufu tukiri abana bato njewe na mukuru wanjye, bakadusambanyiriza imbere y'ababyeyi bacu.'

    Ibyo babikoze igihe kinini aho buri cyumweru hazaga amatsinda y'abasirikare agasimburana kuri bo, bigera aho se afata umwanzuro wo kubasaba kureka guhohotera abakobwa be ndetse abemerera amafaranga n'inka ze zose yari afite kugira ngo batazongera guhohotera abakobwa be cyane ko mukuru wa Nyiramigisha we bari bamaze kumutera inda.

    Nyiramigisha yasobanuye ko ibyo ntacyo byatanze kuko ayo mafaranga bayatwaye ndetse bica ababyeyi be na mukuru we wari utwite, we bamujyana muri RDC bamugira umusirikare wabo.

    Yavuze ko babaye mu mashyamba atandukanye y'icyo gihugu batunzwe no gusahura ari na ko akomeza guhohoterwa ibyamuviriyemo gutwara inda.

    Ati 'Uwanteye inda twarabanye muri ubwo buzima, rimwe yajya muri 'mission' cyangwa gusahura aho yansigaga abo twari kumwe na bo bahitaga bajyaho bakansambanya.'

    Yaje gutwita inda ya kabiri ni bwo yatangiye kugerageza uko yataha mu Rwanda, nubwo bababwiraga ko umuntu ugerageje gutaha yarahoze mu barwanyi ba FDLR ahita yicwa gusa we ubwo yahageraga yasanze atari ko bimeze.

    Ati 'Nageze mu Rwanda nsanga ari amahoro, u Rwanda ruratuje, uko batubwiraga ko bica abantu ko batubeshyaga.'

    Mahirwe Zabayo (ibumoso) wavutse mu 2006 yavuze uburyo yagiye akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo yari mu mashyamba ya RDC

    Nyiramigisha Germaine yavuze ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yari mu nyeshyamba za FDRL


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yasambanyirijwe-hamwe-na-nyina-andi-mabi-ya-fdlr-abantu-batabwirwa

  • Ibigo bya ‘Massage’ byahindutse indiri y’ubusambanyi? Hari icyakorwa kugira ngo ikibazo kiranduke

    Mu myaka yashize, umubare w’ibigo bitanga serivisi za massage mu Mujyi wa Kigali wakomeje kwiyongera. Nubwo byinshi muri byo bikora akazi kemewe ko gufasha abantu kuruhura imitsi no kwita ku buzima, hakomeje kumvikana ibirego n’amakuru avuga ko hari ibindi bikoresha iryo zina mu guhisha ibikorwa by’ubusambanyi.

    Iyo bigenze bityo, biba bihungabanya isura y’abakora umwuga wa massage mu buryo bwemewe n’amategeko, bikaba bishobora no guteza ibibazo birimo iyangirika ry’imiryango, icuruzwa ry’umubiri n’ibindi byaha bishamikiye ku busambanyi.

    Abasesenguzi bamwe bavuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu, bidakwiye kugarukira ku gufunga ibigo bifatiwemo amakosa gusa, ahubwo hakwiye no gushyirwaho amabwiriza asobanutse agenga imikorere y’ibigo bya massage.

    Kimwe mu bitekerezo bikunze gutangwa ni uko hashyirwaho itegeko cyangwa amabwiriza ateganya ko umuntu ugiye gukorerwa massage akorerwa n’umukozi bahuje igitsina. Ni ukuvuga ko umugabo yakorerwa massage n’umugabo, naho umugore agakorerwa n’umugore.

    Abashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko byagabanya cyane amahirwe yo gukoresha massage nk’urwitwazo rwo gukora ibikorwa by’ubusambanyi, bikanatanga icyizere ku bakiliya n’abakora uyu mwuga mu buryo bw’umwuga.

    Icyakora, hari n’ababibona ukundi. Bavuga ko nubwo ayo mabwiriza ashobora kugira uruhare mu gukumira ibibazo bimwe, atakwihagije mu kurandura ubusambanyi. Bagaragaza ko icy’ingenzi ari ugukaza ubugenzuzi, kugenzura niba ibigo byujuje ibisabwa, kugenzura abakozi babikoreramo no gufatira ibihano bikomeye abakoresha ibigo bya massage nk’urwitwazo rwo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

    Hari kandi abasaba ko hashyirwaho uburyo bworoshye bwo gutanga amakuru ku bigo bikekwaho gukora ibikorwa bitemewe, inzego zibishinzwe zigakora ubugenzuzi butunguranye kenshi.

    Nubwo hari ibitekerezo bitandukanye ku buryo bwiza bwo gukemura iki kibazo, icyo benshi bahurizaho ni uko hakenewe amategeko n’ubugenzuzi bukomeye burinda ko umwuga wa massage, ufite akamaro mu rwego rw’ubuzima, wangizwa n’abawukoresha mu guhisha ibikorwa by’ubusambanyi.

    Niharamuka hagaragaye ko hari ibigo bikora ibinyuranyije n’amategeko, inzego zibifitiye ububasha zikwiye kubikurikirana no kubifatira ibihano biteganywa n’amategeko, mu gihe ibikora mu buryo bwemewe bikwiye gukomeza guhabwa uburenganzira bwo gukora no kurindwa ko byitiranywa n’abakora amakosa.

  • U Butaliyani bwakuye amasomo y’uburezi bw’imibonano mpuzabitsina mu mashuri y’incuke n’abanza, ababyeyi bahabwa ijambo rikomeye

     

    Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje impinduka nshya mu rwego rw’uburezi zirimo kuvana amasomo y’uburezi bw’imibonano mpuzabitsina mu mashuri y’incuke n’abanza, mu gihe ku banyeshuri bo mu byiciro byo hejuru abazajya bayitabira bazajya babanza kubona uburenganzira bw’ababyeyi babo.

    Izi mpinduka zatangajwe na Minisitiri w’Uburezi w’u Butaliyani, Giuseppe Valditara, wavuze ko zigamije gushimangira uburenganzira bw’ababyeyi mu burere bw’abana no kubarinda ibyo yise “poropagande y’ibijyanye n’igitsina (gender)”.

    Nk’uko biteganywa n’iri vugurura, amasomo y’uburezi bw’imibonano mpuzabitsina yavanywe burundu mu mashuri y’incuke n’abanza.

    Ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, ayo masomo azajya atangwa gusa nyuma y’uko ababyeyi cyangwa ababereye abana abishingizi batanze uburenganzira bugaragaza ko basobanukiwe neza ibizigishwa.

    Izi mpinduka zahise zikurura impaka zikomeye mu Butaliyani.

    Abazishyigikiye bavuga ko uburere n’inyigisho zirebana n’indangagaciro z’umwana zigomba kubanza kugenwa n’ababyeyi aho kuba Leta cyangwa amashuri. Bavuga kandi ko iri vugurura rizafasha kubungabunga uburenganzira bw’umuryango mu kurera abana.

    Ku rundi ruhande, abaryamagana bagaragaza impungenge z’uko kuvana cyangwa kugabanya aya masomo bishobora gutuma bamwe mu banyeshuri babura amakuru y’ingenzi ku buzima bw’imyororokere, ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina n’uburyo bwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Iyi ngingo yakomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeje kugibwaho impaka mu bihugu bitandukanye, aho hari abatavuga rumwe ku ruhare Leta n’ababyeyi bakwiye kugira mu gutegura integanyanyigisho zirebana n’ubuzima bw’abana n’indangagaciro bahabwa.

    Ku bakirisitu benshi, iyi mpaka ifatwa nk’igaragaza ikibazo kigari cyo kumenya uruhande rukwiye kugira ijambo rya nyuma mu kubaka indangagaciro n’imyumvire y’umwana.

    Bamwe banifashisha amagambo ari mu gitabo cy’Imigani 22:6 agira ati: “Rera umwana inzira akwiriye kunyuramo, ndetse n’ubwo azasaza ntazayivamo.”

    Mu gihe ibiganiro ku burezi, uburenganzira bw’ababyeyi n’imiterere y’amasomo bikomeje hirya no hino ku Isi, impinduka zashyizweho n’u Butaliyani zitezweho gukomeza kuba kimwe mu bibazo bizaganirwaho cyane mu minsi iri imbere.

  • FARDC yatakaje Point Zéro: Intambara ikomeye yongeye gukaza umurego mu misozi ya Minembwe #RwOT

     

    Amakuru ava mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zatakaje agace k’ingenzi ka gisirikare kazwi nka Point Zéro, gaherereye mu misozi miremire ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

    Aka gace kafashwe n’abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije n’ihuriro AFC/M23, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kuva ku wa 4 Nyakanga 2026.

    Point Zéro: Agace gafite akamaro gakomeye mu ntambara

    Point Zéro ni agace gafatwa nk’ingenzi kubera aho gaherereye ku misozi ya Mitumba, hagati y’uturere twa Fizi na Mwenga. Aka gace gashobora gutuma uruhande rugagenzura rugira ubushobozi bwo gukurikirana imihanda ihuza ahantu h’ingenzi nka Minembwe, Mikenge na Fizi.

    Kuba kari ahantu hirengeye bituma kaba nk’icyicaro gishobora gufasha mu igenzura ry’ibikorwa bya gisirikare muri ako karere karanzwe n’imirwano imaze igihe.

    Imirwano ikaze hagati ya FARDC n’abarwanyi ba Twirwaneho/AFC-M23

    Nk’uko amakuru aturuka ku mpande zitandukanye abivuga, imirwano yabaye mu bice birimo Point Zéro, Kalonge, Bicumbi na Rubemba, aho abarwanyi ba Twirwaneho bavuga ko batsinze ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.

    Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje ibikorwa byo gusubiza inyuma abo barwanyi no kugerageza kugarura uduce twatakaye.

    Igihombo gikomeye ku ngabo za Leta ya Congo

    Gutakaza Point Zéro bifatwa n’abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano nk’igihombo gikomeye ku ruhande rwa FARDC, kubera ko aka gace kari kamwe mu duce twari dufasha mu kurinda inzira zerekeza mu bindi bice bya Fizi.

    Kuba kari mu maboko y’abarwanyi bashyigikiwe na AFC/M23 bishobora guhindura imiterere y’imirwano muri ako gace, cyane cyane mu gihe impande zombi zikomeje gushaka kwigarurira ahantu hafite inyungu za gisirikare.

    Abaturage bari mu gihirahiro

    Imirwano yo muri Minembwe n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo ikomeje kugira ingaruka ku baturage, aho bamwe bahura n’ikibazo cyo kwimuka no guhagarika ibikorwa byabo bya buri munsi kubera umutekano muke.

    Abaturage bo muri ako karere bakomeje gusaba ko habaho igisubizo kirambye cyatuma imirwano ihagarara ndetse n’ubuzima busanzwe bukongera gusubira mu buryo.

    Intambara yo kugenzura Kivu y’Amajyepfo irakomeje

    Ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba uruhurirane rw’imitwe myinshi yitwaje intwaro, amakimbirane ashingiye ku mutekano w’akarere ndetse n’ibibazo bya politiki.

    Kuri ubu, Point Zéro yongeye kuba kimwe mu bibuga bikomeye by’intambara, aho buri ruhande rushaka kugaragaza ko rufite ubushobozi bwo kugenzura ahantu h’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo.

    Icyitonderwa: Amakuru ku bice by’imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC akenshi aturuka ku mpande ziri mu makimbirane cyangwa ku masoko yo hafi y’ahabera imirwano; bityo ibirego by’impande zitandukanye bishobora gutandukana kugeza habonetse igenzura ryigenga.

  • Shaddyboo yajyanywe muri Isange Rehabilitation Centre i Huye kugira ngo afashwe kureka ibiyobyabwenge

    Mbabazi Shadia, wamamaye ku izina rya Shaddyboo, yajyanywe mu kigo cya Huye Isange Rehabilitation Centre giherereye mu Karere ka Huye, aho agiye gufashwa mu rugendo rwo kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no guhabwa ubufasha mu byerekeye imitekerereze.

    Amakuru yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko Shaddyboo atari afunzwe, ahubwo ko yoherejwe muri iki kigo mu rwego rwo kumufasha nyuma y’ibyavuye mu isuzuma n’iperereza ryakozwe.

    Impamvu yatumye ajyanwa muri rehab

    Nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, icyemezo cyo kumwohereza muri rehabilitation cyafashwe hagamijwe kumufasha:

    • kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge;
    • kubona ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe;
    • kumenya impamvu z’umuzi zishobora kuba zaratumye agera kuri iyo ngeso.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho Shaddyboo yari amaze iminsi agaragara mu nkuru zagiye zivuga ku kibazo cyari cyamugezeho, harimo n’ikirego yari yashyikirije inzego z’ubutabera kijyanye n’ibyamubayeho.

    Isange Rehabilitation Centre ni iki?

    Huye Isange Rehabilitation Centre ni ikigo cyagenewe gufasha abantu bafite ibibazo byo kuba imbata z’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zibagiraho ingaruka. Gitanga serivisi zirimo ubuvuzi bwihariye, ubujyanama mu by’imitekerereze, isuzuma ry’umubiri ndetse no gufasha umurwayi gusubira mu buzima busanzwe.

    Iki kigo kimaze kwakira abantu benshi bafite ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge, kikaba gifatwa nk’imwe mu nzego z’ingenzi mu Rwanda mu gufasha abashaka kuva muri ibyo bibazo.

    Shaddyboo ni muntu ki?

    Shaddyboo ni umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Yamamaye cyane kubera ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu myidagaduro, aho yari afite umubare munini w’abamukurikirana.

    Kujyanwa kwe muri rehabilitation byongeye gutangiza ibiganiro ku ruhare rw’ubufasha bwo mu mutwe no kuvura abantu bafite ibibazo by’ibiyobyabwenge, aho kubifata gusa nk’ibibazo by’imyitwarire cyangwa ibyaha.

    Ubutumwa ku bantu bafite ikibazo nk’iki

    Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kuba ikibazo gisaba ubufasha bw’abaganga, abajyanama n’imiryango. Gushaka ubufasha hakiri kare bishobora gufasha umuntu kongera kugira ubuzima busanzwe.

    Kuri ubu, Shaddyboo ari muri gahunda yo gufashwa muri Isange Rehabilitation Centre, aho azakurikiranwa n’ababishinzwe mu rwego rwo kumufasha gukira no kongera kubaka ubuzima bwe. 


  • Hindura Imikorere y’Ikigo Cyanyu cy’Imari Hifashishijwe ALMS Software ya Fullstack Software Ltd

     

    Ese ikigo cyanyu gitanga inguzanyo kiracyakoresha Excel cyangwa impapuro mu gucunga ibikorwa?

    Mu gihe urwego rw’ibigo bitanga serivisi z’imari rukomeje gutera imbere, gukoresha uburyo bwa kera mu gucunga abakiriya, inguzanyo n’ubwishyu bishobora guteza ibibazo byinshi birimo amakosa, gutakaza amakuru, gutinda gutanga raporo ndetse no kugabanya umusaruro w’abakozi.

    ALMS (Advanced Loan Management System) ya Fullstack Software Ltd ni igisubizo cy’ikoranabuhanga cyakozwe kugira ngo gifashe ibigo bitakira amafaranga yabitswe n’abakiriya (Non-Deposit Taking Financial Institutions) gucunga ibikorwa byabyo mu buryo bwizewe, bwihuse kandi bugezweho.

    ALMS ibafasha gukora iki?

    ✔ Gucunga abakiriya bose ahantu hamwe

    Shyiramo amakuru y’abakiriya, ubike inyandiko zabo kandi ubone amateka yabo yose mu buryo bworoshye.

    ✔ Gucunga inguzanyo kuva zisabwe kugeza zishyuwe

    ALMS ikurikirana urugendo rwose rw’inguzanyo:

    • Gusaba inguzanyo

    • Kuyisesengura

    • Kuyemeza

    • Kuyitanga

    • Gukurikirana ubwishyu

    • Gukurikirana abakererewe kwishyura

    ✔ Kubara inyungu n’ibihano mu buryo bwikora

    Sisitemu ibara inyungu, ibihano byo gutinda kwishyura n’andi mafaranga yose nta makosa kandi nta kubara n’intoki.

    ✔ Raporo zihita ziboneka

    Mukore raporo z’imari, raporo z’inguzanyo, raporo z’ubwishyu n’izindi mu masegonda make.

    ✔ Gukurikirana imyenda itarishyurwa

    Menya abakiriya batinze kwishyura, ingano y’amadeni bafite ndetse ufate ibyemezo hakiri kare.

    ✔ Gukorana na CRB

    ALMS ishobora kwihuza na Credit Reference Bureau (CRB), bigafasha kugenzura amateka y’umukiriya mbere yo kumuha inguzanyo.

    ✔ Uburenganzira bw’abakozi

    Buri mukozi ahabwa uburenganzira bujyanye n’inshingano ze, bikongera umutekano w’amakuru.

    ✔ Kubika amakuru mu mutekano

    Amakuru y’ikigo n’abakiriya ararinzwe kandi ashobora kubikwa mu buryo bwizewe hamwe na backup zihoraho.

    Kuki wahitamo ALMS?

    • Sisitemu yateguwe ishingiye ku mikorere y’ibigo by’imari byo mu Rwanda.

    • Yoroshye kuyikoresha kandi ntisaba ubumenyi bwihariye.

    • Ishobora guhindurwa kugira ngo ijyane n’imikorere y’ikigo cyanyu.

    • Ifasha kugabanya amakosa no kongera umuvuduko w’akazi.

    • Iha ubuyobozi amakuru nyayo abafasha gufata ibyemezo byihuse.

    • Ifasha ikigo kwitegura gukura no kwakira abakiriya benshi nta kongera uburemere ku bakozi.

    Ni bande ALMS yagenewe?

    ALMS ni igisubizo cyiza ku:

    • Ibigo bitanga inguzanyo (Microfinance Credit Companies)

    • Leasing Companies

    • Asset Financing Companies

    • Digital Lending Companies

    • SACCOs zikoresha uburyo bwo gutanga inguzanyo zigezweho

    • Ibindi bigo byose bitanga serivisi z’imari bidakira amafaranga yabitswe n’abakiriya.

    Fullstack Software Ltd – Umufatanyabikorwa wanyu mu ikoranabuhanga

    Fullstack Software Ltd ifite ubunararibonye mu gukora no guteza imbere sisitemu zifasha ibigo by’imari gukora neza, kongera umusaruro no gutanga serivisi zinoze ku bakiriya.

    Niba mukeneye sisitemu yizewe, yihuta kandi ishobora gukura hamwe n’ikigo cyanyu, ALMS ni amahitamo akwiriye.

    Fata icyemezo uyu munsi

    Reka ikigo cyanyu kive ku micungire ishingiye ku mpapuro cyangwa kuri Excel, cyinjire mu isi y’imicungire y’ikoranabuhanga.

    ALMS Software ya Fullstack Software Ltd izabafasha gucunga inguzanyo neza, kongera umusaruro, kugabanya amakosa no gutanga serivisi zinoze ku bakiriya banyu.

    Fullstack Software Ltd – Twubaka ikoranabuhanga rifasha ubucuruzi gukura.