Author: webrwanda

  • William Togui yacunguye APR FC bigoranye #rwanda #RwOT

    Mu mukino utari woroshye, ibitego biriiri bya rutahizamu William Togui Mel bihesheje itsinzi APR FC ya 2-1 imbere ya Gorilla FC ihita inafata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare, APR FC itari ifite Seidu Yussif Dauda uri mu bihano, umunyezamu Ishimwe Pierre ufite imvune ni yo yakiriye Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Iminota 5 ya mbere, APR FC ni yo yari yihariye umukino igerageza kurema uburyo bw’ibitego ariko nta mahirwe afatika irabona.

    Amahirwe ya mbere akomeye ya APR FC ari nayo yari abonetse mu mukino, hari ku munota wa 8 ubwo Memel Dao yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu ariko William Togui Mel kuwushyira mu izamu biranga.

    Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 16 yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

    Gorilla FC wabonaga irimo irushwa nta n’amahirwe yaremye, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 24, ni ku mupira muremure watewe maze kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude akawufunga nabi ugahita wifatirwa na rutahizamu Kalifa Traore wahise utsindira Gorilla FC igitego cya mbere.

    APR FC yahise isa n’ikangutse, itangira gushyira Gorilla FC ku gitutu ishaka kwishyura iki gitego. Cheikh Djibril Ouattara yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko unyura hanze y’izamu.

    APR FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego biranga bajya kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yagarutse mu gice kabiri ishaka igitego hakiri kare biranayihira aho yaje kukibona ku munota wa 46 cyatsinzwe na William Togui Mel n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Gilbert.

    Muri iyi minota APR FC yarimo ishaka n’icya kabiri inabona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 63, Nduwimana Frank wa Gorilla FC yahinduye umupira mwiza ariko habura umukinnyi ushyira mu izamu.

    Umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa yahise akora impinduka 3, Nduwimana Frank, Kalifa Traore na Nizeyimana Omar bavuyemo hinjiramo Irakoze Darcy, Rutonesha Hesbone na Ndikumana Landry

    APR FC nayo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 67 aho Memel Dao na Denis Omedi bavuyemo hinjiramo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.

    Izi mpinduka zatumye APR FC yiyongera imbaraga mu busatirizi, nk’aho ku munota wa 69 Mugisha Gilbert yabonye amahirwe ari mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu ukanyura hejuru yaryo.

    Chancellor Dong Mengue aba yatsindiye Gorilla FC igitego cya kabiri ku munota wa 71, ni nyuma yo kwinjira mu rubuga rw’amahina maze ateye mu izamu umunyezamu Hakizimana Adolphe awukuramo.

    Ku munota wa 79, APR FC yabonye kufura yatewe neza na Ruboneka Bosco ariko ku bw’amahirwe make umunyezamu Ntagisanayo Serge awukuramo.

    APR FC yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 85 Cheikh Djibril Ouattara na Ruboneka Bosco bahaye umwanya Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah.

    Rutonesha Hesbone yacomekeye umupira mwiza Landry ku munota wa 87 ariko Adolphe awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi ndetse iza kukibona ku munota wa nyuma w’umukino (ku munota wa 4 w’inyongera) cyatsinzwe na William Togui Mel n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Mugisha Gilbert. Umukino warangiye ari 2-1.

    APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 40 inganya na Al Hilal ya mbere. Gorilla FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24.

    Undi mukino w’umunsi wa 22 wabaye uyu munsi Al Merreikh yanganyije na Gasogi United 1-1.

    Indi mikino y’umunsi wa 22 iteganyijwe

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2022

    Al Merreikh 1-1 Gasogi United
    APR FC 2-1 Gorilla FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026

    Rutsiro FC vs Marines FC
    AS Muhanga vs Police FC
    Musanze FC vs Rayon Sports
    Kiyovu Sports vs Gicumbi FC
    Mukura VS vs Al Hilal

    Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026

    Bugesera FC vs Amagaju FC
    AS Kigali vs Etincelles FC

    APR FC yatsinze Gorilla FC

    William Togui Mel yatsinze ibitego biriiri

    Source : http://isimbi.rw/william-togui-yacunguye-apr-fc-bigoranye.html

  • Zidane washyize Kimenyi Yves mu banyezamu 4 beza, yavuze ko yavuwe nabi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Nsabimana Eric Zidane yavuze ko Kimenyi Yves uheruka gusezera gukina umupira w’amaguru atari cyo gihe ahubwo yabitewe n’imvune yagize akavurwa nabi, yemeje ko kuri we ari mu banyezamu bane beza b’abanyarwanda yabonye.

    Kimenyi Yves yasezeye umupira w’amaguru nyuma y’imvune ya y’igufa ry’umurundi cyangwa ruseke (Tibia) gukira bikaba byaranze.

    Kapiteni wa Police FC, Zidane akaba yabwiye ISIMBI ko Kimenyi yazize kuvurwa nabi kuko imvune yagize hari n’abandi mu Rwanda bazigize kandi bakize bakagaruka mu kibuga.

    Ati “Kimenyi Yves yasezeye umupira akiri moto ariko bitamuturutseho, ni ibyago by’imvune yagize ya ‘tibia’ bamuvura nabi ku giti cyanjye ni ko nabivuga kuko abandi bagiye bagira ziriya mvune barakize, ba Faustin (Usengimana) barakize, bimuhatirije kureka umupira ariko na we si we ni imvune gusa ndamwifuriza kuruhuka kwiza, ajye no mu bindi hari ibintu byinshi yafasha mu mupira.”

    Nsabimana Eric Zidane akaba yemeza ko Kimenyi Yves ari mu banyezamu bane beza yabonye barimo na Kwizera Olivier, Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Eric Bakame.

    Kimenyi Yves nyuma yo kugira imvune tariki ya 29 Ukwakira 2023 ku mukino AS Kigali yakinaga na Musanze FC i Musanze aho yakandagiwe na Peter Agblevor, tariki ya 30 Ukwakira 2023 yahise abagirwa mu Bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo.

    Nyuma byaje kugaragara ko bitagenze neza kuko gukira byaranze, yasabwe ko yakwishyura miliyoni 18 Frw akaba yajya hanze kuvurirwayo arayabura.

    Yahise ahitamo kubireka maze tariki ya 20 Gashyantare 2026 atangaza ko yamaze gusezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

    Zidane avuga ko Kimenyi Yves yavuwe nabi

    Kimenyi Yves yasezeye umupira imburagihe kubera imvune

    Bakame ubu utoza abanyezamu ba Rayon Sports, Zidane yemeza ko mu bihe bye yari mwiza cyane

    Kwizera Olivier ari munyezamu bemeje Zidane

    Ndoli Jean Claude ubu utoza muri APR WFC, ni umunyezamu Zidane yabonye wari umuhanga

    Source : http://isimbi.rw/zidane-washyize-kimenyi-yves-mu-banyezamu-4-beza-yavuze-ko-yavuwe-nabi.html

  • Shaddyboo, Dj Marnaud na Ruti Joel bageneye ubutumwa Bad Rama wabaye ‘Inyangarwanda’ #rwanda #RwOT

    Bamwe mu byamamare banze gukomeza kurebera Bad Rama akomeza gutuka u Rwanda n’abayobozi bakuru b’igihugu, bamugenera ubutumwa bagaragaza ko ibyo arimo atari byo.

    Bad Rama akaba yarijanditse mu bikorwa byo gusebya Igihugu n’abayobozi b’u Rwanda, akoresheje ibinyoma byambaye ubusa, ibyo benshi bakeka ko yaba ari amaco y’inda.

    Ni ibintu bikekwa ko yakoreshejwe n’amaco y’inda akorera abarwanya Leta y’u Rwanda baba bifuza kubona umuntu uharabika isura y’Igihugu kabone nubwo yaba abeshya by’umwihariko bakabyina intsinzi iyo bikozwe n’umuntu uzwi.

    Uyu ni umutego bikekwa ko Bad Rama yaguyemo nyuma yo kugera muri Amerika amakarita yose y’ubuzima yagombaga gukina amaze kumushirana, akisanga iyo asigaranye ari ugusebya Igihugu n’abayobozi bacyo.

    Bamwe mu byamamare nyarwanda batangiye gukebura uyu mugabo wari umunyemari ashora mu muzi w’u Rwanda akaza guhomba.

    Shaddyboo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ifoto ya Bad Rama iherekezwa n’indirimbo 'Ishiraniro’ ya Fashaho Phocas ariko yasubiwemo na Daddy Cassanova agenera ubutumwa Bad Rama, amwibutsa ko adakwiye gutwarwa n’ibyo abonye muri Amerika ngo akomeze ibikorwa byo gusebya no guharabika aho avuka.

    Mu bitaramo biherekeza Tour du Rwanda 2026, icyaraye kibereye i Rubavu, Dj Marnaud na Ruti Joel bifashishije indirimbo 'Ntimugire Ubwoba’ bakoranye na Massamba Intore, mu mashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga barimo kuyiririmba, basabye abantu ngo 'Iyi Video muyereke Baad Rama.'

    Source : http://isimbi.rw/shaddyboo-dj-marnaud-na-ruti-joel-bageneye-ubutumwa-bad-rama-wabaye.html

  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy'imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwasabiwe n'ubushinjacyaha guhamya uruhare rwa Claude Muhayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rusaba ko ahanishwa igifungo cy'imyaka 15. Ibi byatangajwe ku wa 26 Gashyantare 2026 mu iburanisha rya nyuma ry'urubanza rwatangiye ku wa 3 Gashyantare, aho biteganyijwe ko umwanzuro uzatangazwa ku wa Gatanu.

    Claude Muhayimana yahamijwe n'urukiko rwa Paris mu 2021 icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Bisesero hagati ya Mata na Kamena 1994, akatirwa imyaka 14 y'igifungo. Nyuma y'iyo myanzuro yajuririye asaba kugirwa umwere, ndetse n'ubushinjacyaha n'abaregwa barajuriye, bituma urubanza rusubirwamo mu bujurire.

    Ruharwa Muhayimana yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi, mu 1961. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoraga akazi ko gutwara imodoka. Yagiye kuba mu Bufaransa mu 2001, aza kubona ubwenegihugu bwabwo muri 2010, aho yakoraga mu mirimo y'ubuyobozi bw'umujyi wa Rouen.

    Mu iburanisha ryo mu bujurire, abatangabuhamya batandukanye bagaragaje ko Muhayimana yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa by'ubwicanyi. Umwe mu batangabuhamya, wari umugore we, yavuze ko yamubonye atwara Interahamwe mu modoka itukura yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yanditseho 'Guest House', itwaye abantu bitwaje intwaro baririmba indirimbo zikangurira kurimbura Abatutsi.

    Yavuze ko yamubonye kenshi muri Mata, Gicurasi na Kamena 1994 mu Kibuye.

    Yavuze kandi ko Muhayimana yatwaye umurambo w'umujandarume wishwe i Karongi ajyanwa gushyingurwa. Uwo mugore yahakanye ibyo kwitwaza ko nta bushobozi yari afite bwo kugira uruhare mu bwicanyi, agaragaza ko kuba yaragenzuraga imodoka zitwara abicanyi, agatwara imirambo kandi akagirana imikoranire n'inzego z'ubuyobozi byerekana ko yagize uruhare rugaragara mu bwicanyi.

    Abandi batangabuhamya, barimo uwo bakoranaga, babwiye urukiko ko babonye imodoka zitandukanye zirimo Daihatsu y'ubururu n'imodoka itukura zikoreshwa mu gutwara Interahamwe mu gihe cya Jenoside. Ubuhamya bwerekanye ko yajyanaga abo bicanyi mu bice bitandukanye birimo imisozi ya Karongi na Bisesero aho Abatutsi bahigwaga, akabagarura mu mujyi wa Kibuye.

    Ku ruhande rw'abunganira Muhayimana, basabye ko yagirwa umwere, bavuga ko ibimenyetso bitatanzwe mu buryo bufatika kandi ko ubuhamya bumushinja budafite ireme. Bavuze ko hari ukunyuranya mu matariki n'aho ibikorwa bivugwa byabereye, ndetse ko hari n'umutangabuhamya wigeze kwisubiraho akuraho ubuhamya bwe.

    Claude Muhayimana yafashwe n'inzego z'umutekano z'u Bufaransa ku wa 9 Mata 2014 nyuma y'ikirego cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda.

    Urutonde rw'abakatiwe n'inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo amazina atandukanye y'abahamijwe uruhare muri ayo mahano. Muri bo harimo Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y'igifungo mu 2014, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe igifungo cya burundu mu 2016 no mu bujurire mu 2018, ndetse na Laurent Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 y'igifungo mu 2022 azira uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

    Hari kandi Sosthène Munyemana wahamijwe ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu akatirwa imyaka 24 y'igifungo mu 2023, Eugène Rwamucyo wakatiwe imyaka 27 y'igifungo mu 2024 azira ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse na Philippe Hategekimana uzwi nka 'Biguma' wakatiwe igifungo cya burundu mu 2023 ku ruhare yagize mu bwicanyi bwo mu 1994.

    Izi manza zigaragaza ko n'ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, ubutabera mpuzamahanga bukomeje gukurikirana abakekwaho kuyigiramo uruhare aho bari hose ku isi, hagamijwe kurenganura abarokotse no guca umuco wo kudahana ku byaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-claude-muhayimana-yasabiwe-igifungo-cyimyaka-15/

  • Samusure agiye gukora ubukwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure yatangaje ko yitegura gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka nyuma y’igihe gito agarutse kuba mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Samusure yavuze ko mu Kuboza kwa 2026 ari bwo azarushinga n’umukunzi we atigeze atangariza imyorondoro.

    Ati 'Mfite ubukwe mu kwa cumi n’abiri kandi ni ibintu bitarimo urwenya nubwo ntaremenya neza amatariki nyir’izina buzaberaho.'

    Uyu mukinnyi wa filime avuga ko iki cyemezo cyo gukora ubukwe yagifashe mu rwego rwo gushyira hamwe ibitekerezo, kwirinda kujarajara mu bagore ndetse no kugira aho abarizwa.

    Ati ' Burya si buno nahindutse mu buryo bufatika pe, nanjye nkeneye kugira umuryango nk’abandi nkareka kujya njya kuvuga imisango y’abandi njyewe ntawe nasize mu rugo.'

    Samusure yanashimiye abantu bose bamufashije mu gihe cy’imyaka itatu itambutse cyaranzwe n’amadeni kugera ku gusohoka igihugu agahungira muri Mozambique.

    Samusure yavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2022, icyo gihe akaba yaratangaje ko yari yimukiye i Maputo muri Mozambique nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu yari afitiye amadeni ndetse bamwe batangiye no kumurega ahitamo kujya gushakira amafaranga mu mahanga aho gufungirwa mu Rwanda.

    Akigera muri Mozambique, Samusure ni bwo yahishuye icyamuvanye mu Rwanda ndetse aza gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga asaba abantu kumurwanaho kugira ngo arebe ko yakemura ibyo bibazo byari byamaze no kugera mu nkiko.

    Samusure agiye gukora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/samusure-agiye-gukora-ubukwe-video.html

  • Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo ‘Sinicuza’ kirimo ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi mu mwuga w’ubusizi nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya yise 'Sinicuza', cyasohotse ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026.
    Ni igisigo gikora ku mitima ya benshi, cyane cyane abakobwa babyariye iwabo nyuma yo guterwa inda bakihakanwa n’abazibateye, ariko bakiyemeza kubyara no kurera abana babo batishinja icyaha.

    Muri iki gisigo, Nadia agaragaza ijwi ry’umukobwa watewe inda, agahindurwa indaya, agaterwa utwatsi n’uwayimuteye, ariko nyuma akabyara akumva ko aticuza kuba yarahisemo kubaha ubuzima nk’uko Imana ibyifuza.

    Avuga amagambo akomeye agaragaza ko umwana yamubereye icyuzuzo cy’ubuzima bwe, amahoro ye n’ishema rye. Nubwo yaciye mu bihe bitoroshye byo kwangwa, guteshwa amashuri no gusigara asabiriza, arashimangira ko kuba umubyeyi ari icyubahiro, atari igihombo.

    Iki gisigo kije gikurikira ikindi cyamamaye cyane cyitwa Nacumuye Iki?, cyibanze ku gahinda k’abakobwa batinze kubona abagabo, bibaza niba hari icyaha bakoze ngo batabona abo bashyingiranwa.

    Igisigo 'Nacumuye Iki?' cyatumye abantu benshi batekereza ko Nadia ari kuvuga ku buzima bwe bwite, ndetse abasore benshi batangira kumutereta bamubwira ko 'atagumiwe.' We yasobanuye ko ari ubusizi bushingiye ku bibazo biri muri sosiyete, atari inkuru y’ubuzima bwe.

    Ubu noneho 'Sinicuza' na cyo cyabyukije ibindi bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakurikirana babihuza n’igisigo cye cya mbere, bibaza niba atari ubutumwa buvuga ku nkuru ze bwite.

    Icyakora, nk’uko asanzwe abivuga, Nadia ashimangira ko ari umuhanzi uvuga inkuru z’abari mu buzima butandukanye, agamije kubahumuriza no kubabera ijwi.

    Mu butumwa bwe bushya, anenga abasore batera abakobwa inda bakazihakana, akabagira inama yo kudahakana amaraso yabo. Avuga ko nubwo waba utagikundana na nyina w’umwana, umwana nta cyaha aba afite, kandi kwihakana bigira ingaruka ku mwana no kuri se ubwe. Asaba urubyiruko kugira inshingano no kubaha ubuzima.

    Yagize ati: 'Basaza banjye murumve, ntimukihakane amaraso yanyu igihe mwisanze mwabyaye, kuko bigira ingaruka mbi kuri mwe no ku bana ubwabo. Wenda nyina ntumukunze, ariko umwana we nta cyaha aba afite. Hari igihe uzamwifuza na we atagukeneye. Niba warihakanye umwana wigaye, niba wabiteganyaga ubihunge.'

    Umurizabageni Nadia azwi cyane mu gusohora abageni no mu busizi bwubaka umuco nyarwanda. Mu bindi bihangano bye harimo 'Wisanza Ibyo Usanze,' 'Data Nzira Iki?', 'Unziza Iki Maa?', 'Macibiri,' 'Kibondo' na 'Icupa.'

    Akomeza gushimangira ko azakora ibihangano bitanga icyizere, bihumuriza, kandi byerekana ko nubwo umuntu yanyura mu bihe bikomeye, hari ejo heza hashoboka.

    'Sinicuza' ni igisigo gishyira imbere ubutwari bwo kwemera inshingano, gukunda umwana wavutse mu bihe bigoye, no kwanga kwiyanga kubera amakosa y’undi. Ni ijwi ry’umubyeyi uvuga ati: Ndi nyina w’umuntu, kandi ibyo ni ishema ryanjye, Sinicuza.

    Source : http://isimbi.rw/umurizabageni-nadia-yasohoye-igisigo-sinicuza-kirimo-ubutumwa-bukomeye.html

  • Gloria Mukamabano yasezeye RBA yerekeje muri Amerika #rwanda #RwOT

    Gloria Mukamabano, wamenyekanye ari Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yasezeye muri izi nshingano yari amazemo imyaka icyenda.

    Akaba yasomaga amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse yari akunzwe na benshi aho yari umuyobozi wa KC2, Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro.

    Gloria Mukamabano akaba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umugabo we kuko ni ho atuye.

    Mu 2015 ni bwo Mukamabano Gloria, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere 'Development Studies’.

    Yinjiye mu itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Radio na TV10 ndetse na Royal TV.

    Mu mpera z’umwaka wa 2016, Gloria Mukamabano yerekeje kuri RBA.

    Gloria Mukamabano yasezeye kuri RBA

    Source : http://isimbi.rw/gloria-mukamabano-yasezeye-rba-yerekeje-muri-amerika.html

  • Umudage w’imyaka 20 yegukanye agace ko kuzenguruka Rubavu #rwanda #RwOT

    Umudage w’imyaka 20, Jermaine Zemke ukinira Ikipe ya Rembe|rad-net, ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda ko kuzenguruka Umujyi wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 82.

    Ni agace kakinwe abakinnyi bazenguruka intera ya kilometero 9,1 inshuro icyenda, karangwa n’ihangana rikomeye kuva gatangiye kugeza ku murongo wa nyuma.

    Isiganwa ryatangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanywa imbere y’Isoko rya Rubavu. Ku kilometero cya kabiri gusa, Ribeiro wa Soudal Quick-Step na Jurgen Zomermaand wa Picnic bahise bacomoka mu gikundi, bashyiramo amasegonda 15 hagati yabo n’igikundi rusange cyari kiyobowe n’Ikipe ya NSN, irimo Moritz Kretschy wambaye umwambaro w’umuhondo.

    Nyuma y’ibilometero 10, NSN yahise igarura abo bakinnyi, ariko isiganwa rikomeza kugenda rihindagurika.

    Erazem Valjavec yongeye kugerageza amahirwe ashyiramo amasegonda 10, na we aza gufatwa. Mu kuzenguruka inshuro eshatu za mbere, amakipe ya Movistar, Rembe na NSN ni yo yakomeje kuyobora igikundi.

    Ku kilometero cya 36, hatangiye Sprint ya Mbere, yegukanwe na Henok Mulubrhan, akurikirwa na Cuylits na Da Silva. Mulubrhan yungutse amasegonda atatu y’inyongera.

    Kapiteni wa Team Rwanda, Byukusenge Patrick, yagerageje guhungabanya igikundi azamuka ku Bitaro bya Gisenyi, ashyiramo amasegonda 10 hagati ye n’abandi.

    Icyakora, habura metero nke ngo bagere kuri Sprint ya Kabiri ku kilometero cya 63,8, igikundi cyamufashe ndetse iyi sprint yegukanywe na Miguel Heidemann, atsinda abarimo Mulubrhan.
    Mu bilometero 20 bya nyuma, Jurgen Zomermaand yongeye gusohoka mu gikundi, ashyiramo amasegonda 10, nyuma aza kuyongera agera kuri 15. Inzogera ivuze hasigaye kuzenguruka inshuro imwe, benshi bahise bamenya ko isiganwa rishobora kurangira muri sprint.

    Mu bilometero bya nyuma, amakipe akomeye yashyize imbaraga imbere, NSN igarura Zomermaand kugira ngo irinde umwambaro w’umuhondo wa Kretschy. Isiganwa ryasorejwe kuri sprint, aho Jermaine Zemke yihagazeho neza, asiga bagenzi be ku murongo wa nyuma yegukana intsinzi ye ya mbere muri iri rushanwa.

    Nubwo Zemke yatwaye aka gace, Moritz Kretschy we yagumanye umwambaro w’umuhondo, akomeza kuyobora urutonde rusange mbere y’uko isiganwa rikomereza mu tundi duce turimo no kwerekeza I Kigali.

    Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wa Team Amani, Mugisha Moise wa 25, Tuyizere Etienne wa 33, Niyonkuru Samuel wa 35, Nkundabera Eric 36, Nkundabayo Jeremie wa 42 bose bakoresheje isaha n’iminota 44 n’amasegonda 27 kimwe n’uwabaye uwa mbere.

    Source : http://isimbi.rw/umudage-w-imyaka-20-yegukanye-agace-ko-kuzenguruka-rubavu.html

  • APR yisanze mu itsinda ririmo Al Ahly #rwanda #RwOT

    Mu gushaka itike ya nyuma y’imikino ya BAL izabera i Kigali, APR BBC yisanze mu itsinda ririmo Al Ahly rizakinira muri Afurika y’Epfo.

    BAL yamaze gutangaza amakipe 12 azakina ijonjora hashakwa amakipe 8 azakina imikino ya nyuma (guhera muri 1/4) ikazabera i Kigali muri BK Arena.

    APR BBC ikaba yisanze mu itsinda rya Karahari rizakinira i Pretoria muri Afurika y’Epfo tariki ya 27 Werurwe kugeza tariki ya 5 Mata 2026.

    Muri iri tsinda APR BBC iri kumwe na Al Ahly (Libya), Johannesburg Giants (Afurika y’Epfo), Dar City (Tanzania), Nairobi City Thunder (Kenya) na Petro de Luanda (Angola)

    Indi mikino y’iri rushanwa izabera mu Mujyi wa Rabat muri Maroc kuva tariki ya 24 Mata kugera ku ya 3 Gicurasi 2026, akazaba ari itsinda rya Sahara ririmo Fath Union Sport Rabat (Maroc), Al Ahly (Misiri), ASC Ville de Dakar (Senegal), Club Africain (Tunisia), JCA Kings (Côte d’Ivoire) na Maktown Flyers (Nigeria)

    Imikino ya nyuma ikaba izabera muri Kigali Arena tariki ya 22-31 Gicurasi 2026.

    APR BBC yisanze muri Karahari Conference

    Source : http://isimbi.rw/apr-yisanze-mu-itsinda-ririmo-al-ahly.html

  • Inzira itoroshye igiye kwerekeza Haruna Niyonzima na Itangishaka Blaise muri Spain #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize ni bwo byamenyekanye ko abatoza barimo Niyonzima Haruna na Itangishaka Blaise batoranyijwe mu bagomba kujya kongera ubumenyi muri Spain ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na Atletico Madrid.

    Muri Rusange hakaba haratoranyijwe abatoza 13 ari bo bagomba kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu mahugurwa azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi k’ubutoza.

    Abo ni; Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.

    Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid yamamaza Visit Rwanda.

    Nubwo batoranyijwe ntabwo abantu benshi bamenye inzira byaciyemo kugira ngo aba 13 baboneke kuko ntabwo byari byoroshye.

    ISIMBI yamenye amakuru ko muri rusange abatoza biyandikishije bifuza gukora aya mahugurwa bagera kuri 400, muri bo 73 ni bo basanze bujuje ibisabwa.

    Aba basanze bujuje ibisabwa bahise binjira mu cyiciro cyo gukora ibizami aho bahereye kuri interview haza gusigara 41 ari nabo bakoze icyiciro cya nyuma cy’ikizami.

    Ikizami cya nyuma bakoze cyari 'practice’, byaje kurangira muri bo 28 basigaye 13 baba ari bo batsinda akaba ari nabo bagomba kuzajya gukora aya mahugurwa aho amakuru avuga ko bashobora kuzagenda muri Gicurasi 2026.

    Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’Amavubi ari mu batsinze kujya gukora amahugurwa muri Spain

    Blaise Itangishaka na we yatsindiye kuzajya gukora aya mahugurwa

    Source : http://isimbi.rw/inzira-itoroshye-igiye-kwerekeza-haruna-niyonzima-na-itangishaka-blaise-muri.html