Author: webrwanda

  • Ibihano bihabwa abahamwe n'ibyaha biri kuganirwaho: Abantu bashobora kujya bahabwa gukubura imihanda – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangajwe na Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yagiranaga ibiganiro n'Abadepite kuri Politiki Mpanabyaha yashyizweho mu 2022.

    Ni politiki ikubiyemo ingingo zirimo no kugabanya ibirarane by'imanza, kwimakaza uburyo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko no kugabanya ubucucike mu magororero.

    Ubusanzwe imirimo nsimburagifungo izwi si mishya mu butabera bw'u Rwanda kuko kuva mu 2005 kugeza mu 2012 yahabwaga abakatiwe n'Inkiko Gacaca kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr. Ugirashebuja yavuze ko ibyo bihano byakomeje gutangwa ndetse n'ubu hari abagera kuri 858 bari kubikora, ariko ko nta mabwiriza y'uko icyo gihano kizajya gikorwa yari yashyizweho.

    Ati 'Mu Itegeko Mpanabyaha iki gihano nsimburagifungo cyari kirimo ariko nta mabwiriza y'uko kizakurikizwa yari yaragiyeho. Yagiyeho mu 2023 ndetse habaho guhugura abacamanza ku buryo icyo gihano gishyirwa mu bikorwa ndetse hari n'imirongo migari yashyizweho na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.'

    Yavuze ko magingo aya, icyo gihano ishyirwa mu bikorwa ryacyo rireba inzego z'ibanze n'Urwego rw'Igihugu rw'Igorora aho baganira ku mirimo y'inyungu rusange igomba gukorwa.

    Icyakoze muri uko kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry'iyo mirimo, harimo n'ibikiri mu biganiro ku rwego rwa minisiteri bizatanga umurongo mushya ku ishyirwa mu bikorwa ry'igihano nsimburagifungo.

    Ati 'Hari nk'abatanga ibitekerezo ko niba ukoze icyaha uri nk'umuganga cyangwa uri umwarimu wahanishwa kujya gukora amasuku cyangwa gukubura umuhanda cyangwa niba wakora ibijyanye n'ubumenyi ufite bikagira n'inyungu rusange.'

    'Biracyari mu biganiro kuko hari n'abavuga ko nk'urugero niba uri umuganga cyangwa umwarimu watanze 'sheke' itazigamiye ugomba guhanishwa igihano gifite inyungu rusange. Harakibazwa niba ukomeje ibyo wakoraga cyaba ari igihano cyangwa niba wajya nko gukubura umuhanda ukumva ingaruka zabyo.'

    Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga hamaze kuboneka imirongo migari izagenderwaho mu gutanga igihano nsimburagifungo.

    Dr. Ugirashebuja yongeyeho ko muri uwo mujyo wo kugabanya umubare w'abajyanwa mu magororero, ikindi gitekerezwa ari ugutangiza uburyo bw'igikomo koranabuhanga cyambikwa ukurikiranyweho icyaha adafunze ariko ko hakiri imbogamizi z'amikoro kugira ngo bitangire gushyirwa mu bikorwa.

    Ikindi kiri kuganirwaho cyafasha mu kugabanya abajyanwa mu magororero, ni ukuba hajya hatangwa ihazabu mu kigwi cy'igifungo ariko imbogamizi ikiriho ni uko ihazabu igenwa n'amategeko iri hejuru cyane ku buryo abayibona ari bake ndetse n'ibijyanye n'amategeko.

    Dr. Ugirashebuja ati 'Ibihano byinshi dufite usanga biteganya igifungo n'ihazabu icya rimwe kuko ni hake cyane wasanga igifungo cyangwa ihazabu. Hari impaka zimaze imyaka myinshi rero zo kuvuga ko hemejwe iyo hazabu wajya usanga abafite ubushobozi bayishyura abasigaye bakaba ari bo bafungwa.'

    Ibyo byiyongeraho kuba n'amategeko ateganya ko mu gihe umuntu ahanishijwe gutanga ihazabu amafaranga ashakirwa aho ari hose no mu mutungo w'uwo bashakanye mu gihe basezeranye ivangamutungo risesuye; ibituma ibiganiro kuri iyo ngingo bikomeje ngo hazaboneke umurongo kuri byo.

    Ibyo bitekerezo biri kuganirwaho muri politiki mpanabyaha, MINIJUST igaragaza ko bizarangirana n'uyu mwaka w'ubutabera uzarangirana na Kanama 2026.

    Imirimbo nsimburagifungo ni imwe mu ihanzwe amaso mu kugabanya ubucucike mu magororero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-bihabwa-abahamwe-n-ibyaha-biri-kuganirwaho-abantu-bashobora-kujya

  • Minisitiri Nduhungirehe yunamiye Abanya-Israel baguye mu gitero cya Hamas – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yasuye Urwibutso ruzwi nka Nova music festival memorial site i Re'im, mu Majyepfo ya Israel, aho yunamiye abantu bahitanywe n'igitero cy'iterabwoba cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023.

    Iyi minisiteri yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kwibuka no guha icyubahiro abazize icyo gitero, cyibasiye abitabiriye ibirori bya muzika byaberaga muri ako gace, kikaba cyaraguyemo abantu benshi.

    U Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byombi byagiye bigaragaza ko amateka y'ibyago byabaye ku baturage babyo ari isomo ryo kurwanya urwango n'ihohoterwa rikorerwa abasivile.

    Uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe ruje mu gihe ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati gikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, nyuma y'intambara yatangiye nyuma y'igitero cya Hamas kuri Israel mu Ukwakira 2023.

    Igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyagabwe n'umutwe wa Hamas ku baturage ba Israel cyatangiye ubwo abarwanyi bawo binjiraga muri Israel baturutse mu Ntara ya Gaza, bagaba ibitero ku baturage no ku birindiro by'inzego z'umutekano.

    Muri icyo gitero, abantu benshi barishwe abandi barashimutwa, harimo n'abari bitabiriye igitaramo cya muzika cya Nova Festival cyaberaga hafi y'umupaka wa Gaza na Israel. Iki gikorwa cyabaye intandaro y'intambara ikomeje hagati ya Israel na Hamas, ikaba yarateje ibibazo bikomeye by'umutekano n'ubutabazi mu Karere ka Gaza no mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriwe uko Hamas yagabye iki gitero

    Uru rwibutso rwashyiriweho kunamira abishwe muri iki gitero cyagabwe na Hamas

    Minisitiri Nduhungirehe yunamiye Abanya-Israel baguye mu gitero cya Hamas


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yunamiye-abanya-israel-baguye-mu-gitero-cya-hamas

  • S. Korea's top court finalizes 7-year sentence for ex-President Yoon over arrest obstruction #rwanda #RwOT

    The Supreme Court delivered its final verdict on Yoon, saying the lower court committed no error in its application of legal principles.

    It marked the top court's first ruling on Yoon since the ousted leader's martial law declaration in December 2024.

    On April 29 this year, the Seoul High Court overturned a lower court's ruling over Yoon's obstruction of arrest, lengthening his prison term from five to seven years.

    The team of Cho Eun-suk, an independent counsel who led investigations into Yoon's insurrection and other charges, had sought a 10-year prison sentence in the first and second instances.

    Yoon was charged with abusing the presidential security service to hinder the anti-corruption agency from executing its arrest warrant in January 2025.

    The Corruption Investigation Office for High-ranking Officials (CIO) was once thwarted in its attempt to arrest Yoon when the presidential security service formed human shields and bus blockades to prevent investigators from entering the presidential residence.

    Yoon was also accused of abusing his power to block nine cabinet members from exercising their rights to deliberate on the martial law declaration by calling a selective cabinet meeting before the declaration.

    He faced charges of creating and later destroying a fabricated declaration document to make the declaration appear legal after the martial law was lifted, while ordering the dissemination of a press guidance containing a false claim that there was no intention to disrupt the constitutional order through the martial law.

    The emergency martial law was declared by Yoon on the night of Dec. 3, 2024, but was revoked hours later by the National Assembly.

    He was indicted under detention in January 2025 as a suspected ringleader of the insurrection, becoming the first sitting president to be arrested and indicted.

    Yoon was charged with abusing the presidential security service to hinder the anti-corruption agency from executing its arrest warrant in January 2025.

    Source : https://new.igihe.com/english/s-koreas-top-court-finalizes-7-year-sentence-for-ex-president-yoon-over-arrest-obstruction/

  • President Kagame, Estonian counterpart discuss ways to strengthen bilateral relations #rwanda #RwOT

    The meeting took place on July 8, 2026, on the sidelines of the AI for Good Global Summit 2026 in Geneva, Switzerland, according to the Office of the President.

    Estonia is a small country in the Baltic region of Northern Europe. The capital, Tallinn, dates back to the 13th century and its Historic Centre, the Old Town is on UNESCO's list of World Heritage Sites.

    With a sparse population, over half of Estonia is covered with forests, the country has the 4th best urban air quality in the world and 2222 islands along its coastline.

    With a total population of 1.3 million, about 1.1 million people speak Estonian, making it one of the world's smallest official national languages.

    The country has also transformed the government into a digital government, branding itself as e-Estonia. It was the first country to adopt online voting in 2005, first country with a data embassy and the first country to offer cross-border digital identity to anyone in the world.

    President Alar Karis assumed office in 2021, succeeding Kersti Kaljulaid, who served as Estonia's president from 2016.

    Rwanda and Estonia have maintained cordial relations over the years, with leaders from both countries engaging regularly to advance bilateral cooperation.

    In 2018, on the sidelines of the Munich Security Conference in Germany, President Kagame met with then-President Kersti Kaljulaid, shortly after her official visit to Rwanda.

    Kaljulaid had visited Rwanda on November 16, 2017, during a trip from Ethiopia, marking her first visit to Africa since taking office.

    During that visit, the two countries highlighted their shared commitment to digital innovation and identified significant opportunities for cooperation in technology-based development, e-government, and digital public services.

    While in Rwanda, Kaljulaid also visited the Kigali Genocide Memorial, where she paid tribute to the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi.

    In a message left at the memorial, she conveyed condolences on behalf of the people of Estonia to Rwanda, survivors, and the families of those who died in the genocide.

    President Paul Kagame and Estonian President Alar Karis held bilateral talks on the sidelines of the AI for Good Global Summit 2026 in Geneva, Switzerland.
    President Kagame and President Alar Karis exchanged views on expanding cooperation in digital innovation and e-governance.

    Source : https://new.igihe.com/english/president-kagame-estonian-counterpart-discuss-ways-to-strengthen-bilateral-relations/

  • BYAKOMEYE: DJ Sonia yitabaje Perezida Kagame! Ese RIB yaba iri gukingira ikibaba abahohotera Dj Sonia? #rwanda #RwOT

    Umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Sonia yatangaje ko ageze aho yitabaza Umukuru w'Igihugu, nyuma yo kuvuga ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku byo yise ibikorwa byo kumutoteza no kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu akaba atarabona igisubizo kimunyuze.

    Ubutumwa DJ Sonia yashyize kuri X atabaza

    Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X, Sonia yavuze ko ikibazo cye cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yatangaga ikirego muri RIB arega abantu avuga ko bamaze igihe bamutoteza, bamusebya, bamuhimbira amakuru agamije kumwangisha abantu no kumutesha agaciro.

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye yahamagajwe na RIB agatanga ibisobanuro (statements), ariko akavuga ko ibyo yabwiraga abashinzwe iperereza byageraga ku bo yabaga yareze, bityo ibikorwa byo kumutoteza bikarushaho gukomeza.

    Sonia yavuze ko nyuma yaje no kwitabaza Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, amusaba ubufasha, ariko ngo yasabwe kongera gusubira muri RIB kuko ari ho ikibazo cye cyagombaga gukurikiranirwa.

    Yasobanuye ko ku wa 26 Nyakanga 2025 yongeye gutanga ikirego muri RIB, ari kumwe n'umunyamategeko we, agaragaza ko ibikorwa byo kumuharabika byari byarafashe indi ntera, birimo kumwitirira indwara idakira, guhimba ibiganiro bya whatsApp (chats) no kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kohererezwa abantu bamusaba amafaranga ngo bahagarike kumusebya cyangwa bamurwanirire ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muvangamiziki yavuze ko, nubwo ngo yatanze ibimenyetso ndetse n'abatangabuhamya, yumva nta ntambwe ifatika yigeze iterwa mu gukurikirana ibirego bye.

    Yongeyeho ko mu ntangiriro z'iki cyumweru hongeye gukwirakwizwa andi makuru avuga ko amuharabika, aho avugwaho kuba aherutse gusambanira mu bwiherero bw'akabari yari yakoreyemo gaherereye Kicukiro. Ibi ngo byatumye ashaka kubonana n'ubuyobozi bwa RIB kugira ngo amenye impamvu ikirego cye kidahabwa umurongo.

    Sonia yavuze ko yagerageje guhamagara Umuvugizi wa RIB ariko ntibyamukundira, nyuma ajya ku cyicaro cya RIB asaba kubonana n'ubuyobozi bukuru. Gusa ngo yasubijwe ko adashobora kubonana na bo adafite gahunda (appointment), asabwa kuzabanza kuyisaba.

    Ni muri urwo rwego DJ Sonia yavuze ko yumva atazi indi nzira yakurikiza kugira ngo abone ubutabera, agaragaza ko yanatangiye koherezwa ubutumwa bumuburira ko naramuka asubiye ku kazi ashobora kugirirwa nabi.

    Mu gusoza ubutumwa bwe, yibajije niba yakomeza gutegereza, ahunga igihugu cyangwa se akitabaza Umukuru w'Igihugu.

    'Nkore iki ngo mbone ubutabera? Mpunge se? Cyangwa nitabaze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika?' ni bimwe mu bibazo yasoje abaza.

    Kugeza ubu, RIB ntiragira icyo itangaza ku byo DJ Sonia yavuze, ndetse nta gisobanuro kiratangwa ku mpamvu avuga ko ibirego bye bimaze imyaka itatu bitarakemurwa.

    Source : https://flash.rw/2026/07/09/byakomeye-dj-sonia-yitabaje-perezida-kagame-ese-rib-yaba-iri-gukingira-ikibaba-abahohotera-dj-sonia/

  • Ebola deaths in DR Congo reach 600 #rwanda #RwOT

    A total of 750 patients are currently in isolation or hospitalization, with an overall bed occupancy rate of 94 percent, health authorities said in an update released late Wednesday.

    Caused by the Bundibugyo Ebola virus, the outbreak, declared on May 15, is the country's 17th Ebola outbreak.

    It has affected 37 health zones in three provinces, namely Ituri, North Kivu and South Kivu.

    Response to the outbreak continues to face multiple constraints, including community resistance to post-mortem sampling, insufficient treatment capacity, gaps in contact tracing, limited supplies, insecurity and restricted access in areas affected by armed groups.

    Medical workers put on protective suits at an Ebola treatment center in Bunia, the capital of Ituri Province in the Democratic Republic of the Congo, July 6, 2026. (Xinhua)

    Source : https://new.igihe.com/english/ebola-deaths-in-dr-congo-reach-600/

  • U.S. forces strike Iran for 2nd straight day #rwanda #RwOT

    The United States is 'holding Iran accountable for recent unjustified aggression against commercial shipping and civilian crews freely navigating a vital international waterway,' the command said in a post on X.

    More than 20 U.S. Navy warships were patrolling waters across the Middle East on Wednesday, the command said in an earlier post.

    The move came after U.S. President Donald Trump warned at the NATO summit in Ankara earlier the same day that the U.S. military would probably hit Iran again.

    'I'll give a little warning: We're going to hit them hard tonight,' Trump said, adding that he did not expect a full-fledged conflict with Iran.

    Following Trump's remarks at the summit, Iran's Press TV, citing an informed source, reported that Iran would close the Strait of Hormuz and strike twice as many targets given any fresh U.S. attack.

    The developments came as the United States and Iran traded fresh attacks from Tuesday night into Wednesday, marking a new round of escalation.

    US forces conducted strikes against Iran for a second straight day to 'degrade' Iran's ability 'to threaten freedom of navigation in the Strait of Hormuz,' as announced by the United States Central Command.

    Source : https://new.igihe.com/english/u-s-forces-strike-iran-for-2nd-straight-day/

  • UN chief alarmed by renewed U.S.-Iran military confrontations #rwanda #RwOT

    'These incidents that we have seen in the last 24 hours risk derailing the diplomatic progress achieved between the Islamic Republic of Iran and the United States,' said Stephane Dujarric, the spokesman, at a daily press briefing.

    He said that 'a return to full-scale hostilities would have catastrophic consequences — for the peoples of the region, for international peace and security, and for the global economy as a whole.'

    The secretary-general called on all parties to exercise maximum restraint, avoid any further escalatory action, and take immediate steps to de-escalate. The UN chief further recalled the obligations of all parties to fully comply with international law.

    Guterres urged Iran and the United States to promptly resume negotiations and to address outstanding issues through diplomacy.

    The United Nations remains committed to supporting all efforts to prevent a return to conflict, restore stability, and advance a comprehensive and durable resolution to this conflict, said the spokesman.

    United Nations Secretary-General Antonio Guterres speaks during a press conference outlining his priorities for 2026 at U.N. headquarters in New York City, U.S., January 29, 2026. REUTERS/Eduardo Munoz

    Source : https://new.igihe.com/english/un-chief-alarmed-by-renewed-u-s-iran-military-confrontations/

  • Ese Afurika yahangana ite n’impinduramatwara ya AI mu gihe n’ibibazo by’ibanze bitarakemuka?

     

    Mu gihe ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje gushora miliyari z’amadolari mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), Afurika na yo iri mu rugendo rwo kureba uko itasigara inyuma muri iyi mpinduramatwara iri guhindura ubuzima n’ubukungu bw’Isi.

    Icyakora, impuguke zibaza niba umugabane wa Afurika ushobora guhatana muri uru rugamba mu gihe ibice byinshi byawo bikigarizwa n’ibibazo by’ibanze birimo kubura amazi meza, amashanyarazi adahagije, internet ihenze, uburezi bufite ibibazo ndetse n’ubuvuzi butagerwaho na benshi.

    Nubwo imijyi imwe n’imwe ifatwa nk’iyateye imbere muri Afurika ikomeje kubaka inyubako zigezweho no kwakira ishoramari ry’ikoranabuhanga, abaturage benshi baracyamara amasaha bashaka amazi cyangwa bagahura n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato.

    AI isaba ibikorwa remezo bikomeye birimo internet yihuta, amashanyarazi ahoraho, ibigo bibika amakuru (data centers) n’abakozi bafite ubumenyi buhambaye. Ibyo byose biracyari imbogamizi zikomeye ku bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

    Hari abemeza ko Afurika idakwiye kwibanda ku guhatanira gukora AI imeze nk’ikorwa n’ibihugu bikomeye, ahubwo ikwiye kuyikoresha nk’igisubizo cy’ibibazo ifite.

    Urugero ni nko gukoresha AI mu buhinzi kugira ngo ifashe abahinzi kumenya igihe cyiza cyo gutera, guhangana n’indwara z’ibihingwa no kongera umusaruro. Yanakoreshwa mu buvuzi ifasha abaganga gusuzuma indwara hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu burezi igafasha abanyeshuri kubona amasomo yihariye, no mu micungire y’amazi n’ibikorwaremezo.

    Abasesenguzi bavuga ko ikibazo atari uko Afurika idafite amahirwe muri AI, ahubwo ko igomba kubanza gushora imari mu bikorwa remezo by’ibanze. Amazi, amashanyarazi, internet yizewe n’uburezi bufite ireme ni byo byashingirwaho kugira ngo AI ibe igikoresho gifasha abaturage aho kuba ikoranabuhanga rikoreshwa n’abantu bake.

    Hari kandi impungenge ko niba Afurika ikomeje kuba umuguzi gusa w’ikoranabuhanga rikorerwa ahandi, ishobora kurushaho kugendera ku bindi bihugu mu bijyanye n’umutekano w’amakuru, ubukungu ndetse n’ubusugire bw’ikoranabuhanga.

    Impinduramatwara ya AI ishobora kuzana amahirwe menshi ku mugabane wa Afurika, ariko abayobozi n’abafatanyabikorwa bawo basabwa gushyira imbere ishoramari mu bibazo by’ibanze bikibangamiye imibereho y’abaturage.

    Mu gihe amahanga ahatanira kuyobora isi ya AI, Afurika na yo ifite amahitamo abiri: gukomeza gusigara inyuma cyangwa kubaka urufatiro rukomeye ruzatuma ikoresha iri koranabuhanga mu gukemura ibibazo by’abaturage no guteza imbere ubukungu bwayo.

  • DJ Sonia aratabaza, avuga ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku birego by’itotezwa no gusebanywa

     

    Umunyamakuru n’umuvangamiziki uzwi nka DJ Sonia yavuze ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku birego avuga ko by’itotezwa, gusebanywa no guharabikwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu ngo akaba atarabubona.

    Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X, DJ Sonia yavuze ko ikibazo cye cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yaregeraga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asaba kurenganurwa ku bantu avuga ko bamaze igihe bamusebya, bamuharabika ndetse bakamuhimbira amakuru agamije kumutesha agaciro no kumwangisha abantu.

    Yavuze ko yahamagawe inshuro zitandukanye atanga ibisobanuro (statements), ariko akavuga ko aho kubona ubutabera, amakuru yatanze ngo yageraga ku bo yari yareze, bikarushaho gukomeza ibikorwa byo kumutoteza.

    DJ Sonia yavuze ko nyuma yitabaje Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Abdallah Utumatwishima, amusaba ubufasha kuko ngo icyo gihe ibikorwa byo kumusebya byari byatangiye no kugera ku kazi ke ndetse no mu muryango we. Avuga ko yasubijwe ko ikibazo cye gikwiye gukurikiranwa na RIB.

    Yongeye gusubira muri RIB ku wa 26 Nyakanga 2025 ari kumwe n’umunyamategeko we, Me Paul Ibambe, aho yongeye gutanga ikirego n’ibimenyetso agaragaza ko ibikorwa byo kumuharabika byari bikomeje gufata indi ntera.

    Mu butumwa bwe, DJ Sonia yavuze ko bamwe mu bamutoteza bamushinje indwara zidakira, bahimba ibiganiro (chats) bakabimwitirira mbere yo kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze kandi ko hari abantu bamwohererezaga ubutumwa bamubwira ko bashobora guhagarika ibyo bikorwa ari uko atanze amafaranga.

    Yakomeje avuga ko mu ntangiro z’iki cyumweru hongeye gukwirakwizwa andi makuru avuga ko agamije kumuharabika. Ibyo ngo byatumye ashaka kubonana n’Umuvugizi wa RIB, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RIB, ariko ngo ntiyabasha kubageraho kuko yasabwe kubanza gusaba gahunda (appointment).

    DJ Sonia yavuze ko ubu ahangayikishijwe n’ubutumwa n’amajwi avuga ko yohererezwa amutera ubwoba, amubwira ko ashobora kugirirwa nabi naramuka asubiye ku kazi.

    Yasoje yibaza icyo yakora kugira ngo abone ubutabera, anavuga ko ashobora no kwitabaza Perezida wa Repubulika niba ikibazo cye gikomeje kutabona igisubizo.

    Kugeza igihe aya makuru yandikiwe, inzego DJ Sonia yavuze zirimo RIB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’izindi yavuze mu butumwa bwe ntizari ziragira icyo zitangaza ku birego yagaragaje.