Author: webrwanda

  • The Ben yarantwerereye ndacanganyukirwa – AG Promoter #rwanda #RwOT

    AG Promoter yahishuye uko yatangajwe bidasanzwe n’ingano y’amafaranga yahawe n’umuhanzi The Ben nk’intwererano ubwo yari agiye gukora ubukwe n’umukunzi akaba n’umukinnyi wa filime, Micky.

    Agiraneza Pacifique wamamaye mu mwuga w’imenyekanishabikorwa ry’abahanzi nka AG Promoter yavuze nubwo yatwererewe n’itsinda rigari ry’abantu ariko izina The Ben rikimuzenguruka mu ntekerezo kubera ingano y’amafaranga yamuhaye mu buryo atatekerezaga.

    Mu kiganiro na ISIMBI, AG Promoter yagize ati 'The Ben yankoreye ibintu mu buzima ntari nzi ko hari umuntu wabikora mu Rwanda, yampaye amafaranga ndacanganyukirwa. Ni we muntu wampaye amafaranga menshi mu bantu bose bumva ko baba barantwerereye.'

    Uyu mugabo wa Micky yatangaje ko yirinze gukora amatsinda yo kuri Whatsap agimije guhuriza abantu hamwe ngo abasabe intwererano kuko yagiye gukora ubukwe abufitiye ingengo y’imari ipanzwe kandi yari ihagije kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa iby’ibanze yumvaga bitamuburira mu birori.

    Ati 'Nagiye gukora ubukwe buriya naramaze kubwitegura, ni nayo mpamvu abantu batigeze babona nakoze bimwe by’ama-Whatsapp Group byateye i Kigali ngo ndi kwaka abantu inkwano kandi naragiye gutereta badahari. Njyewe nabukoze mbyiteguye byose nubwo byose atari njyewe wabikoze.'

    Ku itariki ya 31 Mutarama 2026, ni bwo Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky mu rugendo rwa sinema, yasabwe anakobwa n’umukunzi we w’igihe kirekire, AG Promoter.

    Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 27 Ugushyingo 2025, ari bwo bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

    The Ben ni we watwerereye AG Promoter amafaranga menshi

    AG Promoter yashimiye The Ben wamutunguye mu bukwe bwe

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yarantwerereye-ndacanganyukirwa-ag-promoter.html

  • Ni ibintu biciriritse cyane – Umutoza wa Gorilla FC yanenze FERWAFA #rwanda #RwOT

    Alain Kirasa, umutoza mukuru wa Gorilla FC yanenze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuba abasifuzi baryo bajya gusifura nta tumanaho bafite anemeza ko ari cyo cyatumye APR FC imutsinda.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Gashyantare 2026 aho APR FC yabatsinze 2-1.

    Igitego cya APR FC cya kabiri cyagiyemo ku munota wa nyuma kuko umukino wahise unarangira, ni umupira wari uvuye muri Koruneri maze William Togui Mel ahita atsinda.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa yasabye FERWAFA ko yagurira abasifuzi bayo ibikoresho by’itumanaho.

    Ati “Mbere y’uko mumbaza ibindi bibazo ndagira ngo nsabe abayobozi ba Federasiyo cyangwa Premier League cyangwa ndumva biri mu nshingano za Federasiyo ko abasifuzi babagurira ibikoresho bigezweho.”

    Yakomeje avuga ko igitego yatsinzwe, umusifuzi wa kane Irafasha Emmanuel yari yamaze kwereka Hakizimana Osai wari umusifuzi wo hagati ko umukino warangiye ariko kubera itumanaho ntiyabibona.

    Ati “Itumanaho, kiriya gitego bari bashyizeho iminota 4, twakinnye iminota 6 hanyuma umusifuzi wa mbere wo ku ruhande n’umusifuzi wa kane bari batanze ubutumwa mbere y’uko batera iriya koruneri ko umukino warangiye ariko ntabwo yabarabye ngo bumvikane arangize umukino.”

    Yakomeje avuga ko ari ibintu biciriritse cyane kuba nta tumanaho abasifuzi baba bafite mu gihugu nk’u Rwanda.

    Ati “Dutsinzwe igitego umukino wari warangiye ariko si urwitwazo kuko APR FC ntiyari mu kibuga yonyine natwe twagombaga kugarira neza ntikigemo ariko iryo tumanaho, turi mu Isi yateye imbere mu gihe abasifuzi badafite itumanaho ni ibintu biciriritse cyane mu gihugu cyacu n’iterambere dufite.”

    Hari imikino imwe n’imwe ijya igaragaraho abasifuzi bafite itumanaho ariko bikaba bivugwa ko ari iz’u musifuzi Twagirumukiza Abdul-Karim yiguriye cyane ko zikunda kugaragara ku mikino yasifuye cyangwa ababa bamutiye.

    Alain Kirasa yasabye FERWAFA kugurira abasifuzi itumanaho

    Source : http://isimbi.rw/ni-ibintu-biciriritse-cyane-umutoza-wa-gorilla-fc-yanenze-ferwafa.html

  • Tour du Rwanda 2026 bwa mbere umunyafurika yegukanye agace, Umudage arayegukana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umudage w’imyaka 23 yegukanye Tour du Rwanda 2026
    Umudage Moritz Kretschy w’imyaka 23 ukinira NSN Development Team ni we wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2026 ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.

    Agace ka munani kakinwe uyu mu Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026 ni ko kashyize akadomo kuri iri rushanwa ryo ku rwego rwa 2.1 aho kegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan, wasize abandi ku ntera y’ibilometero 83,8, aba Umunyafurika wa mbere wegukanye agace (etape) muri Tour du Rwanda 2026.

    Agace ka nyuma kazengurukaga mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru.

    Iyi etape yatangiriye kuri Kigali Convention Center itangizwa na bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma bari barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aho abakinnyi 65 bahagurutse biteguye guhatanira agace ka nyuma, mu gihe ku rutonde rusange amaso yari ahanzwe kuri Kretschy wari umaze iminsi yambaye umwambaro w’umuhondo.

    Mu bilometero bya mbere, Ngendahayo Jeremie wa May Stars ni we wabanje gusatira, aza gukurikirwa na Bruno Martins wa Localiza na Aman Awet wa Istanbul Team.

    Martins yigaragaje mu duce two kuzamuka, yegukana Umusozi wa Mbere n’uwa Kabiri ndetse na Sprint ya mbere. Icyakora, uko isiganwa ryaganaga ku musozo, amakipe akomeye arimo NSN na Rembe yatangiye kugenzura umuvuduko w’igikundi.

    Hasigaye ibilometero bitanu, abasiganwa bamanutse kuri Peyaji mbere yo kuzamuka umuhanda w’amabuye wa Kimihurura uzwi nko Kwa Mignonne.

    Aha ni ho hatandukaniye abifuzaga gutsinda n’abashakaga kurinda imyanya yabo ku rutonde rusange.

    Igikundi cyasatiriye abari baragerageje gucomoka, maze isiganwa risubira ku murongo umwe.

    Mu metero za nyuma, Mulubrhan yakoresheje imbaraga ze zose, asiga abo bari bahanganye, anyura ku murongo wa nyuma ari uwa mbere.
    Nubwo Mulubrhan yishimiye intsinzi y’agace, Moritz Kretschy ni we wasoje afite ibihe byiza ku rutonde rusange, ahita yegukana Tour du Rwanda 2026.

    Mulubrhan aka yakoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 37, umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wasizwe amasegonda 3.

    Moritz Kretschy akaba yegukanye Tour du Rwanda akoresheje amasaha 23 iminota 8 n’amasegonda 48. Uwa kabiri yabaye Umudage mwene wabo ukinira Rembe I Rad-Net, Adamietz Johannes yamusize iminota 2 n’amasegonda 8, uwa gatatu yabaye Umubiligi, Marivoet Scholiers Duarte wasizwe iminota 2 n’amasegonda 32.

    Umunyarwanda waje hafi ku rutonde rusange ni Niyonkuru Samuel usigwa iminota 5 n’amasegonda 51.

    Uko bakurikirana ku rutonde rusange

    Moritz Kretschy ni we wegukanye Tour du Rwanda

    Mulubrhan yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/tour-du-rwanda-2026-bwa-mbere-umunyafurika-yegukanye-agace-unudage-arayegukana.html

  • Ados Muzika yahuje imbaraga na Skilibombe mu ndirimbo 'Imirimo ya Big Boy’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunyarwanda Ados Muzika ukorera umuziki ku mugabane w’u Burayi, muri Pologne, yasohoye indirimbo nshya yise 'Imirimo ya Big Boy’' yakoranye na Skilibombe, ashimangira ko ari intangiriro y’urugendo rushya rw’ibihangano ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, iba iya mbere Ados asohoye muri uyu mwaka, ndetse ikaba imwe mu zigize album ye nshya yise 'Ma Vie'.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ados Muzika yavuze ko ari umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza umuco nyarwanda n’injyana ya rap ifite ubutumwa ku rwego mpuzamahanga.

    'Natangiye umuziki nkiri muto. Si ukumenyekana nashakaga gusa, ahubwo ni ukuvuga inkuru z’ubuzima bwanjye n’abandi banyuze mu bihe bigoye ariko bagakomeza guharanira inzozi zabo,' Ados Muzika.

    'Imirimo' ni indirimbo ivuga ku rugendo n’intego z’ubuzima

    Ados asobanura ko 'Imirimo' ari igihangano gifite inkuru yihariye, cyibanda ku rugendo rw’umuntu, ku mihigo n’intego yihaye mu buzima.

    Avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugushishikariza urubyiruko gukora cyane, kutacika intege no kwiyizera.

    'Ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera ku nzozi zabo. Gushira Imana imbere, gukora cyane no kutigera ucika intege ni byo bigera umuntu aho ashaka.'

    Yongeraho ko iyi ndirimbo ishyira imbere imbaraga z’umuntu ku giti cye, ikamwibutsa ko nta kintu kigenda ku busa iyo yakoze ibimukwiye.

    Icyo itandukaniyeho n’ibihangano byabanje

    Ados Muzika agaragaza ko 'Imirimo' irushaho kugaragaza ubuhanga mu gutanga inkuru no gusakaza ubutumwa mu buryo bwagutse kurusha indirimbo ze zabanje.

    Uretse amagambo agaruka ku buzima bwa buri munsi, iyi ndirimbo inafite umudiho wa rap uca impaka, ndetse n’amashusho yakozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho.

    Kuba yarakoranye na Skilibombe, byatumye indirimbo irushaho kuba igitekerezo gishya ku bakunzi ba hip hop nyarwanda.

    'Ma Vie', album y’urugendo rw’ubuzima

    'Imirimo' iri kuri album nshya ya Ados Muzika yise 'Ma Vie', igizwe n’indirimbo 12. Iyi album, nk’uko abisobanura, ni umushinga ugaruka ku byishimo n’agahinda, ku ntsinzi n’intsindwa, ndetse no ku gukura mu makosa.

    'Ma Vie ni ubuzima bwanjye mu ngeri zitandukanye. Nashakaga ko umuntu uyumvise yumva ari kumwe nanjye mu rugendo.'

    Abakunzi be bashobora kugura iyi album binyuze ku rubuga rwe rwa Shopify, aho igura hafi $10, mu rwego rwo gushyigikira umuziki we mu buryo butaziguye.

    Kuba hanze y’u Rwanda no gukomeza guhagararira umuco

    Ados Muzika avuga ko kuba akorera umuziki hanze y’igihugu bifite inyungu n’imbogamizi. Inyungu zirimo guhura n’indi mico no kwagura imyumvire ku muziki mpuzamahanga, ariko akemera ko kuba kure y’abafana bo mu Rwanda ari imbogamizi.

    Icyakora, yemeza ko akoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kuba hafi yabo, kandi akomeza guhagararira umuco nyarwanda aho ari hose.

    Ubutumwa ku rubyiruko

    Ku rubyiruko rwifuza kuba abahanzi, Ados Muzika arusaba kudacika intege no gukunda ibyo rukora by’ukuri.

    'Umuziki si impano gusa, ni akazi gasaba kwiga, kwitanga no kwemera inzira igoye. Kandi ntimukibagirwe aho muva n’indangagaciro zanyu.'

    Yasoje asaba abakunzi be gutegereza umuziki urushaho kuba mwiza, ufite inkuru zinyura ku mutima kandi uhesha ishema umuco nyarwanda.

    Ados Muzika: 'Imirimo’ ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera ku nzozi zabo.

    Hip hop nyarwanda yungutse igihangano gishya: 'Imirimo’ ihamagarira urubyiruko gukora cyane no kutacika intege

    'Imirimo’ ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera ku nzozi zabo

    Source : http://isimbi.rw/ados-muzika-yahuje-imbaraga-na-skilibombe-mu-ndirimbo-imirimo-ya-big-boy.html

  • Umunya-Brazil yegukanye agace ka 7 ka Tour du Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunya-Bresil Bravo Ribeiro w’imyaka 20, ukinira Ikipe ya Soudal Quick-Step Development Team, yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026, kasorejwe kuri Kigali Pele Stadium nyuma yo kuva i Musanze ku ntera y’ibilometero 147,2.

    Ni agace yegukanwe nyuma yo gukoresha amasaha 3 iminota 20 n’amasegonda 59 akaba yasize amasegonda 9 umubiligi wamukurikiye ukinira Lotto Groupe Wanty, Van Gils Lucas.

    Aka gace kahagurukiye Musanze kagasorezwa kuri Kigali Pelé Stadium, ntabwo kahiriye abanyarwanda kuko uwaje hafi ni Masengesho Vainquer wa Benediction wasizwe amasegonda 30. Abandi ni Byukusenge Patrick wa Team Rwanda wabaye uwa 22 asizwe amasegonda 46.

    Nyuma y’aka gace ka 7, Umudage Moritz Kretschy ukinira Ikipe ya NSN Development Team yasatiriye kwegukana Tour du Rwanda 2026 nyuma y’uko hagumyemo iminota ibiri hagati ye n’umukinnyi umurikiye mu gihe hasigaye Agace ka Munani kazakinwa ku Cyumweru:

    Dore uko urutonde rusange ruhagaze:

    1. Moritz Kretschy (NSN Devo Team): 21h09’08'
    2. Johannes Adamietz (Rembe | Rad-net): +2’08'
    3. Duarte Marivoet (Lotto-Groupe Wanty): +2’32'
    4. Amaniel Desta (Team Amani): +3’13'
    5. Jurgen Zomermaand (Picnic Devo Team): +4’13'
    6. Henrique Bravo Ribeiro (Soudal Quick-Step Devo Team): +4’21'

    10. Henok Mulubrhan (Eritrea): +4’41'
    17. Niyonkuru Samuel (Team Amani): +5’51'

    Tour du Rwanda ya 2026 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe, hakinwa Agace ka Munani aho abakinnyi bazazenguruka i Kigali ku ntera y’ibilometero 83,8 guhera Saa 13:00.

    Source : http://isimbi.rw/umunya-brazil-yegukanye-agace-ka-7-ka-tour-du-rwanda.html

  • Intego za William Togui wagize icyo asaba abafana ba APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel yavuze ko nta ntego ze afite ku giti cye uretse gukomeza gufasha ikipe ye kwitwara neza.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona, APR FC yaraye itsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1.

    Togui Mel watsindiye APR FC ibitego bibiri byayihesheje intsinzi, yabwiye ISIMBI ko umukino wari nk’iyindi nubwo byari byabanje kugorana.

    Yavuze ko gutsinda ibi bitego “Ni ibintu byiza, bishimishije ariko icy’ingenzi ni uko twabonye amanota atatu.”

    Yakomeje avuga ko we nk’umukinnyi nta ntego afite zihariye uretse gufasha ikipe ye kwitwara neza.

    Ati “Intego yanjye ni ugufasha ikipe, nta ntego zihariye zanjye ku giti cyanjye mfite. Intego zanjye ni uko twakomeza gukorera hamwe nk’ikipe tugatwara igikombe, ni yo ntego yanjye.”

    Uyu rutahizamu umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC, yabashimishiye uburyo bakomeje kuza kubashyigikira, abasaba gukomeza kuza ari benshi no mu mikino iri imbere.

    Ati “Abakunzi ba APR FC ndabashimira uburyo bitanga bakaza kudushyigikira ku mikino yose, ntibazacike intege no mu mikino iri imbere bazakomeze kuza ari benshi.”

    William Togui Mel ibitego bibiri yaraye atsinze bikaba byatumye ahita yuzuza umubare w’ibitego 7 amaze gutsinda muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Bikaba byaraye ifashije ikipe ye ya APR FC gufata umwanya wa 2 ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 42 inganya na Al Hilal ya mbere.

    Yashimiye abafana, abasaba gukomeza kuza kubashyigikira

    William Togui Mel avuga ko intego ari ukwegukana Shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/intego-za-william-togui-wasabye-abafana-ba-apr-fc-ikintu-gikomeye.html

  • Kapiteni wa APR FC yakomoje ku mpamvu intsinzi yari yarabuze #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko kuba bari bamaze igihe badatsinda nta kintu na kimwe bari barabuze ahubwo mu mupira w’amaguru ari ko bigenda.

    APR FC yari imaze imikino 4 idatsinda aho yaherukaga gutsinda Gasogi United ibitego 2-0 tariki ya 4 Gashyantare 2026.

    Nyuma yanganyije na Bugesera FC 2-2, itsindwa na Al Hilal 2-0, inganya na Kiyovu Sports 1-1, inganya na Police FC 1-1 ikaba yongeye kubona intsinzi nyuma y’iminsi 23 aho yaraye itsinze Gorilla FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona ya 2025-26.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko agiye kubeshya yavuga ko hari icyo babuze, byose baba bafite ahubwo ngo ni kumwe umupira ugira ibyawo.

    Ati “Ntabwo navuga ko hari ikintu tuba tubura, ibintu byose tuba tubifite, tuba twiteguye ni uko nyine ari umupira, kunganya ni ahantu hose, tuba twaje dushaka intsinzi ariko bikarangira ari byo Imana yatugeneye, turashima uyu munsi ko Imana igiye gukomeza kudufasha ngo tugere imbere ku ntego twifuza.”

    Niyomugabo Claude akaba yishimiye ko nyuma y’iminsi adakina aho yari amaze igihe arwaye, umukino yagarukiyeho yafashije ikipe ye kubona amanota atatu y’ingenzi bari bakeneye.

    Yasezeranyije abakunzi ba APR FC ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo babahe ibyishimo babifuzaho.

    Niyomugabo Claude yavuze ko nta kintu baburaga ari bimwe by’umupira

    Source : http://isimbi.rw/kapiteni-wa-apr-fc-yakomoje-ku-mpamvu-intsinzi-yari-yarabuze.html

  • Theo Bosebabireba yahakanye ibyo gusenyera umugore babyaranye #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba yanyomoje amagambo aherutse gutangazwa n’umugore babyaranye wamushinjaga kuba mu mpamvu zatumye asenya urugo yari arimo.

    Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’ikiganiro cy’umubyeyi witwa Ruth Muhayimana wabyaranye n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba.

    Muri iki kiganiro, Ruth wari wuje amarangamutima y’agahinda yavuze ko yatandukanye n’uwari umugabo we babanaga amutaye mu rugo ndetse ko uku kudahirwa, kubana n’umwiryane wa hato na hato hagati yabo wagirwagamo uruhare na Theo Bosebabireba.

    Ruth ufitanye umwana w’umukobwa n’uyu muhanzi yakomeje yemeza ko umuruho afite kuri ubu ndetse n’agahinda ari kunyuramo byose byatewe nawe.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Theo yahakanye ibivugwa n’uyu mugore ndetse avuga ko nk’umuntu nawe ufite urugo atakwishimira kubona urw’undi rusenyuka abigiramo uruhare.

    Ati 'Njyewe ntabwo naba kabitera ngo nsenye urugo rwe noneho twarabyaranye nkaza kugira umugisha wo kubona agize Imana agashaka, ubwo naba ndusenya ngo ndumaze iki?”

    'Ntacyo naba nshaka ku rugo rwe pe kuko nanjye mfite urwange kandi ntabwo narusenya kuko umugore wanjye ukuntu ateye ntiyasenya nawe kuko iyo aza kuba ari ubikora aba yarabikoze kare.'

    Theo Bosebabireba ategerejwe mu giterane gikomeye yatumiwemo i Burundi ku wa 5-8 Werurwe 2026.

    Theo Bosebabireba yahakanye ibyo gusenyera umugore babyaranye

    Source : http://isimbi.rw/theo-bosebabireba-yahakanye-ibyo-gusenyera-umugore-babyaranye.html

  • Abarimo Djihad na K John bakatiwe gufungwa imyaka itatu #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Pappy Nesta, Ishimwe Francois Xavier na Kalisa John uzwi nka K John igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese, nyuma yo kubahamya icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Uworizagwira Florient uzwi nka Yampano mu gihe Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we yagizwe umwere ahita ategekwa kurekurwa.

    Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa gatanu wa tariki ya 27 Gashyantare 2026, aho Urukiko rwasobanuye ko ibimenyetso byagaragaje ko bamwe mu baregwa bagize uruhare rutaziguye mu gukwirakwiza ayo mashusho.

    Urukiko rwagaragaje ko Ishimwe Francois Xavier yari afite ayo mashusho muri telefoni ye ndetse akayohereza mu matsinda ya WhatsApp, mu gihe Kwizera Nestor yayasabye akayaha Kalisa John, na we akayereka abandi.

    Umucamanza yavuze ko n’ubwo bamwe bavugaga ko bayashakaga ngo bayirebere gusa, kuyahererekanya ubwabyo bigize icyaha.

    Ku ruhande rwa Djihad, Urukiko rwagaragaje ko yari afite itsinda rya WhatsApp rihuriyemo abantu 989, aho ayo mashusho yasangijwe. Hanagaragajwe ko yafashe agace k’ayo mashusho akagashyira kuri status ye, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’umugambi wo kuyakwirakwiza.

    Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we yagizwe umwere kubera ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso simusiga by’uko yakwirakwije ayo mashusho. Nubwo ayo mashusho yabonetse muri telefoni ye, Urukiko rwavuze ko hatagaragajwe uko yayabonye cyangwa uwo yayohereje.

    Byongeye, hari n’umunyamakuru wari wayamusabye, amusubiza ko nta yo afite. Urukiko rwahise rutegeka ko arekurwa ako kanya, kuko yari afungiwe i Mageragere.

    Iyi dosiye yatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2025, ubwo Yampano yatangaga ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Nyuma yaho, abakekwagaho uruhare muri ayo mashusho batangiye gutabwa muri yombi umwe ku wundi, barimo Pazzo Man, K John, Francois Xavier, Djihad na Pappy Nesta.

    K John yakatiwe gufungwa imyaka 3

    Djihad yakatiwe gufungwa imyaka itatu

    Source : http://isimbi.rw/abarimo-djihad-na-k-john-bakatiwe-gufungwa-imyaka-itatu.html

  • Umunya-Israel yegukanye agace ka 6, Umunyarwanda yinjira muri Musanze ari imbere #rwanda #RwOT

    Umunya-Israel Einhorn Itamar ukinira ikipe ya NSN Development Team yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Rubavu kagasorezwa i Musanze ku ntera y’ibilometero 84,1 akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 59.

    Etape y’uyu munsi yatangiriye mu mvura yagwaga mu karere ka Rubavu, ubwo abakinnyi babanzaga gukora ibilometero bitabarwa mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

    Nk’uko byari byitezwe, agace katangiriye ku kuzamuka, umusozi wa mbere wari i Sashwara. Miguel Heidemann ni we wahise yegukana amanota y’uwo musozi, mbere y’uko igikundi cyongera kwihuza.
    Mu bilometero bya mbere, abakinnyi batandukanye barimo Jose Said Cisneros na Reuben Thompson bagerageje gucika, ariko igikundi kirabigarura.

    Nyuma y’aho, Uwiduhaye Mike wa Benediction Banafrica Team na João Pedro Rossi wa Localiza bafashe iya mbere, bashyiramo ikinyuranyo cyageze ku masegonda arenga 40.

    Bageze i Musanze ku nshuro ya mbere, Uwiduhaye yegukanye sprint yo mu mujyi, ashimisha abakunzi b’amagare bari buzuye ku muhanda.

    Icyakora, ukuzamuka Kinigi kwaje guhindura isura y’isiganwa. Rossi yasigaye imbere wenyine, ariko hasigaye ibilometero bitanu gusa atangira gusatirwa bikomeye n’igikundi.

    Hasigaye ibilometero bitatu, igikundi cyari cyamufashe burundu. Ikipe ya NSN, irimo Moritz wambaye umwambaro w’umuhondo, yashyize imbaraga imbere igamije kurinda umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

    Mu kilometero cya nyuma habayeho sprint ikomeye, aho Einhorn Itamar yigaragaje atsindira ku murongo, ashimangira ko ari mu bakinnyi bari kwitwara neza kurusha abandi muri iri rushanwa.
    Nubwo atatsinze aka gace, Kretschy Moritz akomeje kugumana umwambaro w’umuhondo, ayobora urutonde rusange mbere y’uduce dusigaye.

    Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wa Team Amani wabaye uwa 8 akoresheje ibihe bimwe n’uwa mbere.

    Source : http://isimbi.rw/umunya-israel-yegukanye-agace-ka-6-umunyarwanda-yinjira-muri-musanze-ari-imbere.html