Author: webrwanda

  • Abavanga umuziki bakomeye bahuriye muri Tiamo Lounge: DJ Caspi na DJ Brian bakoze amateka weekend ishyize. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe Kigali ikomeje kwaguka no kuba umujyi ugezweho ku rwego mpuzamahanga, n'imyidagaduro yayo iri kuzamuka ku muvuduko utangaje. Mu bice by'umujyi birimo kuvugisha benshi muri iyi minsi, Tiamo Lounge ni izina rikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri konti ya Instagram @tiamo_lounge, aho amashusho n'amavidewo byayo bikurura abakunzi ba nightlife ya Kigali.

    Iyi lounge yamaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'imyidagaduro kubera ambiance yayo igezweho, ibinyobwa byihariye, umuziki uryoheye amatwi n'ibirori bidasanzwe bituma buri weekend iba amateka mashya.

    Iyo winjiye muri Tiamo Lounge, uhita ubona ko atari ahantu hasanzwe. Urumuri rwayo rw'umwimerere, imitako igezweho, intebe zorohereza abakiriya n'imiterere y'ahantu hatuma buri wese yumva atuye kandi yisanzuye.

    Amafoto ashyirwa kuri Instagram yabo agaragaza neza uburyo ahantu hateguwe mu buryo bugezweho, haba ku bashaka kwicara mu gice gisanzwe cyangwa mu myanya ya VIP. Ni ahantu heza ku bakunda kwifata amafoto meza no gusangiza inshuti zabo ibihe byiza banyuzemo.

    Tiamo Lounge izwi cyane ku muziki uyirangiramo. Ku mbuga nkoranyambaga zabo, bakunda gusangiza ababakurikira amashusho y'aba-DJs bakomeye barimo DJ Caspi, Dj Cyusa, Dj Rice na DJ Brian bavanga imiziki itandukanye irimo Afrobeat, Amapiano, Hip-Hop, RnB n'izindi njyana zikunzwe n'urubyiruko.

    Kuva ku wa Kane kugeza ku Cyumweru, ahantu haba huzuye abantu bishimira weekend. Dance floor iba yuzuye, abantu bakabyina kugeza mu masaha ya bugenewe. Ibi bituma Tiamo iba imwe mu hantu hadacikanwa ku bakunda nightlife ya Kigali.

    Hari n'ijoro ryihariye (theme nights) rimenyereweho gutangaza benshi, harimo Ladies Night, Throwback Party n'ibindi birori bitandukanye bituma buri cyumweru kiba gifite umwihariko.

    Dj Caspi_theowner
    Dj Cyusa

     

    Dj Rice

    Tiamo Lounge ntihagarukira ku muziki gusa. Ifite menu y'ibinyobwa by'ubwoko bwinshi, birimo cocktails zidasanzwe, vino, champagne n'ibindi binyobwa bikomeye bikundwa mu myidagaduro.

    Ku mafoto yabo ya Instagram, hagaragara cocktails ziteguwe mu buryo bushimishije amaso, ndetse n'amafunguro arimo pizza n'utundi turyoheje two kurya twunganira ibirori. Ibi byose bituma experience y'umushyitsi iba yuzuye — kuva ku kunywa, kurya kugeza ku kubyina.

    best pizza muri Tiamo Lounge

     

    Ikintu gituma Tiamo Lounge irushaho kuvugwa ni uburyo itegura ibirori bitandukanye. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, batangaza events zitandukanye buri cyumweru, zirimo ibitaramo by'abahanzi, DJ Nights n'ibindi byongera ibyishimo ku bashyitsi.

    Ibi birori bituma abatuye Kigali n'abasura umujyi bahora bafite impamvu yo gusubira muri Tiamo, kuko buri joro riba rifite ikintu gishya kandi gitandukanye n'icyabanje.

    Abasura Tiamo Lounge bakunze kugaragaza ko bishimira serivisi nziza bahabwa. Abakozi baho bakira abakiriya neza, bakabaha ibyo bifuza mu gihe gito kandi bafite urugwiro.

    Ku bijyanye n'umutekano, hashyizweho uburyo buhamye bwo kurinda abashyitsi, bituma abantu bishimira ibirori nta mpungenge bafite.

    ━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━
    TIAMO LOUNGE
    'Experience Itazibagirana'
    ━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━

    📍 Location: KG 109A St, Kigali
    ⭐ Rating: 4.6 / 5
    🍸 Specialty: Premium Cocktails & Party Nights
    🎧 Music: Afrobeat | Amapiano | Hip-Hop | RnB
    🕒 Open: 7/7 (Nightlife Hours)
    📞 Reservations: +250 788 302 456
    ━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━

    Source : https://yegob.rw/abavanga-umuziki-bakomeye-bahuriye-muri-tiamo-lounge-dj-caspi-na-dj-brian-bakoze-amateka-weekend-ishyize/

  • Kigali: Abagabo 2 bakoze agashya batwara umurambo ari bonyine bageze ku irimbi abagore bababana ibamba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu irimbi riherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali, akagari ka Kigali, habereye impagarara nyuma y'uko abaturage babonye abagabo batatu bazanye umurambo bawushyingura mu buryo bwateye benshi kwibaza byinshi.

    Abaturage biganjemo abagore bari bamaze gushyingura umuntu wabo babonye imodoka irimo abagabo babiri n'umushoferi izanye umurambo. Bategereje ko haza benewabo w'uwapfuye, ariko ntihagira undi muntu ugaragara. Ibi byatumye abaturage batangira kugira amakenga.

    Ibintu byarushijeho gukomera ubwo umwe muri abo bagabo yashakaga abakarani ngo bamufashe kujyana umurambo mu mva, ababwira ko abishyura amafaranga. Ibi byatumye abaturage babaza uwo mugabo amakuru y'uwapfuye. Mu gusubiza, yababwiye ko ntacyo bamubaza kuko ari umuyobozi ukomeye mu gihugu ndetse ababwira ko yabarasa ngo kuko afite imbunda.

    Ukutumvikana kwakomeje, bituma uwo mugabo asaba abaturage kwemera amafaranga bakareka kwivanga muri icyo gikorwa. Gusa, abaturage banze kuko bakekaga ko uyu muntu yaba yishwe n'abo bagabo.

    Nk'uko BTN TV yabitangaje, iyi nkuru yagejejwe ku nzego za polisi, nazo zitangaza ko zigiye gukurikirana iby'iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri.

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-abagabo-2-bakoze-agashya-batwara-umurambo-ari-bonyine-bageze-ku-irimbi-abagore-bababana-ibamba/

  • Inkomoko ya filime ‘Mwenedata’ ya Nyambo azakinamo ari umugore w’indushyi #rwanda #RwOT

    Nyambo Jesca agiye gushyira hanze filime ‘Mwenedata’ igaruka ku mugore w’indushyi ubangamirwa n’umugabo ariko akihangana kubera nyina urwaye.

    Nyambo wamamaye muri filime zitandukanye, akaba agiye gushyira indi hanze ejo ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026.

    Uyu mwanditsi wa filime akaba n’umukinnyi wazo, yabwiye ISIMBI ko atari inkuru mpamo ahubwo ishingiye ku gitekerezo cyamujemo yumva yayikora.

    Ni filime igaruka ku mugore uba ubangamirwa n’umugabo we, akamukorera ibibi bishoboka byose, akamuzaniraho abandi bagore ariko akihangana kuko yari akeneye kuvuza mama we kandi amafaranga ayateze ku mugabo.

    Ati “Iyi ni filime ishingiye ku buzima umwana ashobora kunyuramo kugira ngo yite ku buzima bwa mama we kuko nta bushobozi afite kandi umugabo ari we umuvuriza mama we, akihanganira ibintu byose acamo.”

    Nyambo Jesca akaba agiye gushyira hanze iyi filime nyuma y’izindi yagiye akora zigakundwa nka ‘The Message’ na ‘Ibanga’.

    Nyambo agiye gusohora filime Mwenedata

    Source : http://isimbi.rw/inkomoko-ya-filime-mwenedata-ya-nyambo-azakinamo-ari-umugore-w-indushyi.html

  • Yari ishyiga ry’inyuma – Papa Cyangwe nyuma y’imyaka 5 batandukanye yavuze kuri Rocky #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa Cyangwe yavuze ko gutandukana na Rocky wamufashaga mu muziki byatewe no kutumvikana, yemeza ko yari ishyiga ry’inyuma ku izina rye.

    Aba bombi bamaze hafi imyaka 5 batagikorana, uyu munsi ari muri Radio Rwanda, Papa Cyangwe yavuze ko gutandukana kwe Rocky byari igihombo.

    Ati “Buriya iyo uhombye umuntu uba uhombye ikintu gikomeye, cyane ko yari ishyiga ry’inyuma ku izina Papa Cyangwe ubwo rero bigusaba imbaraga nyinshi cyane, urebye nko muri iyo myaka 5 iyo tuba turi kumwe ubu biba ari ibindi bindi ariko na none kuba atagihari hari ibindi byatumye mfungukamo nk’imbaraga byatumye nkoresha, hari ibindi bintu byatumye mbona ntari buzabone.”

    Abijuru King Lewis wamenyekanye nka Papa Cyangwe, yakomeje ashimangira ko iyo baba bakiri kumwe yari kuba ari ku rundi rwego.

    Ati “Ariko ntekereza ko uyu munsi iyo tuba tukiri kumwe hari ahandi byari kuba biri birenze aho biri uyu munsi, kuko ndimo gukora njyenyine ariko iyo haba hakiriho ukuboko kwe, abantu be biba bigeze ahantu kure cyane.”

    Yakomeje avuva ko atamushyiraho amakosa kuko si we wazanye igitekerezo cyo gutandukana.

    Ati “Ariko ntabwo murenganya cyane ko atari we wavuze ngo dutandukane, ikindi nanjye sinirenganya cyane kuko intumbero nari mfite nabonaga atari yo ndimo kubona cyane ko nibwo nari nkirangiza kwiga, ni bwo nari nkitangira gukora ku mafaranga ikindi hari ibyo nabonaga njyewe nkeneye nk’umwana ukiva iwabo.”

    Yavuze ko Rocky atabibonaga kimwe na we kuko we atabifataga mu buryo bwo kumureberera inyungu ahubwo abifata mu buryo bwo kumufasha.

    Yabwiye Rocky “Tumaze gukora indirimbo 4 zakunzwe reka tubigire akazi, we akavuga ngo dukomeze iby’ubushuti akirengagiza ko hari ibindi nabaga nkeneye, nanjye nkirengagiza ko hari ibindi arimo kwitaho.”

    Muri 2021 ni bwo aba bombi bakoranaga batandukanye, ibintu byakuruye umwaka mubi hagati yabo ahanini bishingiye ku magambo uyu muraperi yatangazaga ndetse hari n’indirimbo yasohoye byumvikana ko ari we arimo kuvuga.

    Papa Cyangwe yavuze ko Rocky yari ishyiga ry’inyuma ku izina rye

    Source : http://isimbi.rw/yari-ishyiga-ry-inyuma-papa-cyangwe-nyuma-y-imyaka-5-batandukanye-yavuze-kuri.html

  • Nyuma y’imyaka 20 Koffi Olomide yakoze ubukwe n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, yahishuye ko yasezeranye byemewe n’amategeko n’umukunzi we w’igihe kirekire Cindy Le Coeur.

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026 wabaye nyuma y’imyaka isaga 20 aba bombi bakundana, ariko batarigeze batangaza ku mugaragaro ko bafitanye umubano uwo ari wose.

    Koffi Olomide, yatangaje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize amashusho n’amafoto by’uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe.

    Koffi Olomide w’imyaka 69 yagaragaye yambaye imyenda y’ibara ryenda gusa nka zahabu haba ku ipantalo n’ikoti rifite imitako ya zahabu, ishati ya zahabu ndetse n’inkweto zera zigezweho.

    Cindy Le Coeur w’imyaka 43 na we yari yambaye imyenda ihuje ibara n’iy’umugabo we, igizwe n’ipantalo n’umupira ufite amabara y’iroza n’andi ajya gusa.

    Aba bombi bageze aho ibirori byabereye bari mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz S-Class, bakirwa n’inshuti n’abagize umuryango.

    Koffi Olomide yinjiye mu cyumba cyabereyemo umuhango afashe ukuboko k’umukobwa we Minou Olomide, mu gihe Cindy Le Coeur yakurikiyeho, bombi bagaragaza ibyishimo byinshi nk’uko bigaragara mu mashusho yasangije abamukurikira kuri instagram.

    Koffi Olomide yakoze ubukwe n’umukunzi we Cindy Le Coeur bari bamaze imyaka 20 bakundana

    Urukundo rwo rurahari

    Umubano wabo barawuhishe

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-y-imyaka-20-koffi-olomide-yakoze-ubukwe-n-umugore-we.html

  • FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by'amatike y'irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali, itike y'amafaranga menshi yashyizwe ku bihumbi mirongo itatu (30 000frw), naho iya make ishyirwa ku bihumbi bibiri (2000 Frw).

    Image

    FIFA Series ni irushanwa rizakinwa kuva tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro hakazakinirwa imikino yo mu itsinda rya mbere naho kuri Kigali Pelé Stadium ho hazabera imikino yo mu itsinda rya kabiri.

    Image

    Amatike ku mikino izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.

    Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa, rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.

    Andi matike yagiye hanze ni ay'imikino izabera muri Kigali Pelé Stadium, aho imyanya isanzwe ari 2000 Frw, naho imyanya y'icyubahiro ikazaba ari 30.000 Frw. Itike imwe izajya ifasha umukunzi w'umupira w'amaguru kureba imikino yombi.

    Image

    Stade Amahoro izaberaho imikino y'Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n'u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

    Imikino ibiri yo mu Itsinda B ni yo izafungura irushanwa ibere muri Kigali Pelé Stadium, aho tariki ya 26 Werurwe Aruba izakina na Macau, saa Saba n'Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, saa Kumi n'Igice. Indi mikino yo mu Itsinda B izakinwa tariki ya 27 Werurwe, ihere k'uzahuza Kenya na Estonia, saa Kumi n'Ebyiri, naho u Rwanda rukine na Grenada, saa Tatu z'Ijoro.

    Image

    Nyuma y'iyi mikino hazakurikiraho imikino izahuza amakipe yatsinze ndetse n'ayatsinzwe mu matsinda yombi. Iyi harimo izabera kuri Kigali Pelé Stadium, saa Cyenda n'undi wa saa Kumi n'Ebyiri, indi ibere kuri Stade Amahoro, saa Kumi n'Ebyiri na saa Tatu.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yatangaje-ibiciro-byo-ku-mikino-ya-fifa-series-2026-izahuza-ibihugu-8-bizakinira-kuri-sitade-amahoro-na-kigali-pele-stadium/

  • St Alyos na Gisagara VCA ni zo zegukanye Shampiyona y’abato (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’abato mu mukino wa Volleyball (Rwanda Volleyball Junior League), yasize ibikombe bitashye muri St Aloys Rwamagana na Gisagara Volleyball Academy.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026 ni bwo iyi Shampiyona ya 2025-2026 yasojwe aho yasorejwe i Kigali mu byiciro byombi abahungu n’abakobwa.

    Nta gikombe cyasigaye mu Mujyi wa Kigali kuko mu bakobwa cyegukanywe na St Aloys Rwamagana (Iburasirazuba), mu bahungu ni Gisagara volleyball Academy (Amagepfo).

    Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya St Aloys y’i Rwamagana yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya St Bernadette amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma biba igikombe cya gatatu yegukanye yikurikiranya. Ikipe ya Lycee de Nyanza niyo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya St Joseph y’i Kabgayi.

    Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Gisagara Academy yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Petit Seminaire Virgo Fidelis amaseti 3-1 yegukana igikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

    Ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSO Butare) ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Nyanza TSS amaseti 3-2.

    Shampiyona y’abato ya Junior League ni shampiyona isanzwe ikaba ngaruka mwaka aho itegurwa ku bufatanye n’ibigo by’amashuri ndetse na Federasiyo y’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

    Shampiyona y’uyu mwaka yatangiye mu kwakira umwaka ushize wa 2025 aho yari igizwe n’amakipe 19 yose hamwe harimo amakipe 5 y’akobwa ndetse na 14 y’abahungu.

    St Aloys yastsinze St Bernadette yegukana igikombe

    Gisagara Volleyball Academy yatwaye igikombe itsinze PSVF

    St Aloys yishimira igikombe yegukanye

    Ni igikombe Gisagara Volleyball Academy yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

    Source : http://isimbi.rw/st-alyos-na-gisagara-vca-ni-zo-zegukanye-shampiyona-y-abato-amafoto.html

  • Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 28 Gashyantare kugeza kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, Isi yose iracyahanze amaso intambara iri kubera mu karere k'Uburasirazuba bwo Hagati, ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.

    Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel byatangiraga kurasa i Tehran bibinyujije mu bikorwa byise 'Operation Epic Fury' na 'Operation Roaring Lion', byishe abayobozi benshi bo muri Iran barimo Umuyobozi w'Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.

    Ibi bitero ntibyiciwemo Khamenei gusa, kuko n'abandi bayobozi bakuru barimo Ali Shamkhani wari Umunyamabanga w'Inama y'Igihugu y'Umutekano, Umugaba Mukuru w'ingabo, Abdol-Rahim Mosavi, Umugaba w'umutwe w'ingabo zidasanzwe (IRGC), Mohammad Pakpour, n'abandi benshi bose bahitanywe n'ibyo bisasu.

    Ibiro by'ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, Centcom, byatangaje ko 'Operation Epic Fury' yifashishije ubwato bwa rutura busanzwe bubiri burimo 'USS Gerald R. Ford' na 'USS Abraham Lincoln' bwari bwikoreye indege z'intambara z'ubwoko butandukanye.

    Indege z'intambara Amerika yakoresheje muri ibi bitero zirimo B-2 Stealth yikorera ibisasu bya GBU-57 bipima ibilo birenga 900 bifite ubushobozi bwo gucengera mu ntera ndende y'ubujyakuzimu, Falcon F-18, F-16, F-22, F-35, F-10, indege z'ubwikorezi, drones za LUCAS na MQ-9 Reaper.

    Amerika yari yiteze ko Iran yihorere, itegura intwaro zihambaye zihanura ibisasu, zirimo Patriots na THAAD. Isobanura ko hari ibindi bikoresho yifashishije ariko idashobora kugaragaza mu ruhame.

    'Operation Roaring Lion' ya Israel yifashishije indege zigera kuri 200 igitangira tariki ya 28 Gashyantare, zirimo F-35I Adir, F-15I Ra'am na F-16I Sufa.

    Imibare imaze kumenyekana kugeza uyu wa Mbere irerekana ko abantu barenga 333 bamaze gupfira muri Iran, mu gihe abarenga 747 bakomeretse. Icyakora, hari impungenge ko iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n'uko hari ibitero byibasiye ibice bituyemo abaturage benshi.

    Ishuri ribanza ry'abakobwa riri mu karere ka Minab ryaguyeho igisasu, cyica abanyeshuri barenga 165. Icyakora, igisirikare cya Israel cyavuze ko cyibasiye gusa ibikorwaremezo bya gisirikare n'ahakorerwa intwaro kirimbuzi.

    Ku ruhande rwa Amerika, Centcom yemeje ko abasirikare bayo batatu bamaze kugwa muri iyi mirwano, mu gihe Israel na yo imaze gutakaza abasivili 11 bishwe n'ibisasu bya misile byoherejwe na Iran mu rwego rwo kwihimura binyuze muri 'Operation True Promise IV'.

    Muri 'Operation True Promise IV', Iran yifashishije misile ziremereye cyane kandi zinyaruka, indege z'intambara zirimo F-4 na F-5 ndetse na drones z'ubwiyahuzi ziganjemo izo mu bwoko bwa Shahed.

    Iran yarashe misile zirenga 400 muri Israel no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikoreramo ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), Bahrain, Kuwait, Qatar na Iraq.

    Muri UAE gusa, hoherejwe drones zirenga 540. Ingabo z'iki gihugu zatangaje ko zifashishije indege z'intambara, intwaro zihanura ibisasu zirimo Patriot na THAAD, zahanuye izigera kuri 506, izindi zigwa ku bikorwaremezo bya gisivili birimo ikibuga cy'indege cya Dubai, hoteli ya Burj Al Arab na Fairmont Palm.

    Umutwe w'ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, watangaje ko umaze kwica cyangwa gukomeretsa abasirikare ba Amerika barenga 560 bakorera mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Iraq na Qatar.

    IRGC kandi yatangaje ko yarashe misile enye kuri 'USS Abraham Lincoln' ariko Centcom yatangaje ko aya makuru yose, yaba ay'impfu z'abasirikare amagana n'ay'ubu bwato, ari ibinyoma kuko ngo nta gisasu cyageze kuri ubu bwato butwara indege z'intambara.

    Drones ebyiri za Iran zarashe ibirindiro by'ingabo z'u Bufaransa zirwanira mu mazi biri i Abu Dhabi muri UAE, ku wa 1 Werurwe ariko imibare y'ibyangiritse ntiratangazwa.

    Ibihugu by'i Burayi birimo u Bufaransa, u Bwongereza n'u Budage byamaganye ibitero Iran ikomeje kugaba mu Burasirazuba bwo Hagati, nta kuvangura. Byateguje ko bigiye gukoresha ubwirinzi bwabyo mu kubikumira, ibyumvikanisha ko byinjiye mu ntambara mu buryo buziguye.

    Kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, Perezida Donald Trump wa Amerika yatangaje ko ingabo zabo zirwanira mu mazi zarashe ubwato bw'intambara icyenda bwa Iran, bwika mu mazi, ashimangira ko bazakomeza gutera Tehran kugeza basenye ibikorwaremezo by'ingufu za nucléaire, misile n'inganda zizikora.

    Ingaruka z'iyi ntambara zageze no ku Rwanda kuko sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir, yatangaje ko yasubitse zimwe mu ngendo zayo zijya mu Karere k'Uburasirazuba bwo Hagati kubera umutekano muke uri mu kirere.

    Ku rwego mpuzamahanga, ifungwa ry'umuhora wa Hormuz (Strait of Hormuz) riteye impungenge kuko unyuramo 20% by'ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi, kandi Iran yatangaje ko nta bwato buzongera kuwunyuramo mu gihe intambara ikomeje.

    Kugeza ubu, igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli cyamaze kuzamukaho 13%, aho akagunguru kageze ku madolari 82, kandi abahanga mu by'ubukungu bakaba bagaragaza ko gashobora kurenga amadolari 100 mu minsi iri imbere nib anta gihindutse.

    Muri Libani, umutwe wa Hezbollah na wo watangaje ko winjiye mu ntambara mugaragaro mu rwego rwo guhorera Ayatollah Khamenei, utangira kurasa i Tel Aviv. Israel na yo yatangiye gusubiza, irasa mu majyepfo ya Beirut, abaturage benshi batangira guhunga.

    Mu gihe akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano kasabye ko impande zose zahagarika intambara zigashaka umuti binyuze mu biganiro, Perezida Trump na Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, babyanze bavuga ko intambara izakomeza.

    Ku munsi wa mbere w'intambara, Israel na Amerika byarashe ibisasu byinshi i Tehran

    Minisiteri y'Ingabo ya Koweit, yatangaje ko indege nyinshi z'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahanutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, abari bazirimo bararokoka.

    Umuvugizi w'iyi Minisiteri, Col Said Al-Atwan, yasobanuye ko izi ndege zikimara guhanuka, ubuyobozi bwatangije ako kanya ibikorwa by'ubutabazi, bukura abari muri izi ndege aho zaguye, bubajyana ku bitaro, bigaragara ko nta kibazo gikomeye bafite.

    Leta ya Koweit igaragaza ko icyateye izi mpanuka kitaramenyekana ariko ko yo na Amerika byatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaziteye kandi ko amakuru nyakuri agomba gutangwa n'inzego zibifitiye ububasha.

    Koweit ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati biri kuraswaho na Iran, aho isobanura ko birimo ibirindiro by'ingabo za Amerika; igihugu kiri kuyigabaho ibitero cyifatanyije na Israel kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026.

    Aya makuru yemejwe nyuma y'aho CNN itangaje amashusho y'indege y'intambara ya Amerika yagaragaye ihira mu kirere cyo muri Koweit, umupilote wari uyirimo amanukira mu mitaka mbere y'uko yitura hasi.

    Ntacyo Amerika iratangaza ku makuru yatangajwe na Minisiteri y'Ingabo ya Kuwait.

    Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 10% kubera ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel byagabye kuri Iran.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri Iran. Ni ibitero byanahitanye uwari Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei n'abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.

    Nyuma y'ibyo bitero, Iran mu kwihimura yahise irasa mu bihugu bituranye bisanzwe ari inshuti z'akadasohoka za Amerika, bikagira n'ibirindiro by'ingabo zayo.

    Ibyo byagize uruhare rukomeye mu gutuma ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bizamuka, aho ku Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, abacuruzi batangaje ko byahise bizamukaho 10%.

    Bimwe mu bigo bitwara ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira ya Hormuz yo mu Burasirazuba bwo Hagati byatangaje ko byahagaritse imirimo mu gihe intambara ihanganishije Iran na Israel na Amerika ikomeje gukaza umurego.

    Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21 tw'ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by'inyuzwa ahandi hose ku Isi.

    Ibihugu byo mu Muryango mpuzamahanga w'ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.

    Kubera ibi bitero, ibigo byinshi bicuruza ibikomoka kuri peteri byamaze guhagarika kunyuza ibicuruzwa byabyo muri iyi nziza nk'uko kimwe muri byo cyabibwiye Reuters.

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare, akagunguru kaguraga 73$ ariko kuri ubu kamaze kugera kuri 80$.

    Bamwe mu basesenguzi mu bukungu, bagaragaza ko bishobora kurushaho gutumbagira kakagera kuri 100$ mu gihe intambara yakomeza gukomera.

    Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko kigiye guhamagaza inkeragutabara z'iki gihugu zirenga ibihumbi 100 nk'uburyo bwo guhangana na Iran byuzuye.

    Ku wa 28 Gashyantare 2026 ni bwo Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabye ibitero simusiga kuri Iran, ku ikubitiro bihitana benshi barimo abayobozi bakuru mu ngabo z'iki gihugu barenga 40, barimo n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

    Iran na yo yagabye ibitero ku nyungu za Israel na Amerika ziherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq, ari na ko igaba ibitero kuri Israel.

    Nk'ubu bivugwa ko kandi abantu icyenda baguye mu gitero cya missile Iran yagabwe ku Mujyi wa Beit ⁠Shemesh wo muri Israel ndetse abandi 11 baburiwe irengero muri iki gitero.

    No ku wa 1 Werurwe 2026 Israel na bwo yakomeje kugaba ibitero bitandukanye muri Iran ari na ko Tehran na yo isubiza bimwe ndetse ivuga ko itazacogora ku kwihorera.

    Mu guhangana n'ibyo Igisirikare cya Israel cyavuze ko kigiye gukora ku nkeragutabara zayo kugira ngo ihangane na Iran byuzuye.

    Mu itangazo IDF yakomeje iti 'Igisirikare kiri kwitegura guhamagaza inkeragutabara ibihumbi 100 mu buryo bwo gukomeza kwitegura ku rugamba rwa 'Roaring Lion'.'

    The Times of Israel yatangaje ko byibuze ibihumbi 50 by'inkeragutabara biri mu mirimo itandukanye uyu munsi ijyanye n'umutekano.

    Iran na yo yatangaje ko gupfa kwa Ayatollah Ali Khamenei nta ngaruka nyinshi byagize kuko ngo iki gihugu kidashingira ku muntu umwe. Umuvugizi w'iki gihugu yavuze ko na bo biteguye kurwana kugeza ku ifirimbi ya nyuma.

     

    Inzira ya Harmuz inyuramo ibikomoka kuri peteroli, iri kugirwaho ingaruka n'intambara ya Amerika na Iran

    Source : https://rushyashya.net/isi-ikomeje-gukangarana-kubera-intambara-ya-iran-ihanganyemo-na-israel-ndetse-na-amerika-ingaruka-ni-agahishyi/

  • Amavubi atarabona umutoza azatangira imikino ya FIFA akina na Grenada #rwanda #RwOT

    Hamaze gusohoka uburyo ibihugu bizahura mu mikino ya gicuti ya FIFA (FIFA Series) izabera mu Rwanda muri uku kwezi aho u Rwanda ruzatangira rukina na Grenada.

    Guhera tariki ya 26 -30 Werurwe 2026, mu Rwanda hazaba habera imikino ya FIFA Series izabera ku bibuga bya Kigali Pelé Stadium na Stadium.

    Hazakinira amatsinda abiri aho itsinda A ririmo u Rwanda, Kenya, Grenada na Estonia rizakinira kuri Stade Amahoro.

    Saa 18h00′ zo ku wa 26 Werurwe, Kenya izakina na Estonia mu gihe saa 21h00′ u Rwanda ruzakina na Grenada.

    Kwinjira ni ibihumbi 2, ibihumbi 5 Frw ndetse n’ibihumbi 30 Frw myanya y’icyubahiro.

    Itsinda B ririmo Tanzania, Macau, Aruba na Liechtenstein rizakinira muri Kigali Pelé Stadium aho kwinjira ari 2000 Frw ahasanzwe na 30000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

    Saa 13h30′ tariki ya 26 Werurwe, Aruba izakina na Macau mu gihe saa 16h30′ Tanzania izakina Liechtenstein.

    Kugura itike y’iyi mikino wakanda *939*3*2# cyangwa www.sportspass.rw

    Amavubi yamenye ikipe azaheraho

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-atarabona-umutoza-azatangira-imikino-ya-fifa-akina-na-grenada.html

  • The Ben yarantwerereye ndacanganyukirwa – AG Promoter #rwanda #RwOT

    AG Promoter yahishuye uko yatangajwe bidasanzwe n’ingano y’amafaranga yahawe n’umuhanzi The Ben nk’intwererano ubwo yari agiye gukora ubukwe n’umukunzi akaba n’umukinnyi wa filime, Micky.

    Agiraneza Pacifique wamamaye mu mwuga w’imenyekanishabikorwa ry’abahanzi nka AG Promoter yavuze nubwo yatwererewe n’itsinda rigari ry’abantu ariko izina The Ben rikimuzenguruka mu ntekerezo kubera ingano y’amafaranga yamuhaye mu buryo atatekerezaga.

    Mu kiganiro na ISIMBI, AG Promoter yagize ati 'The Ben yankoreye ibintu mu buzima ntari nzi ko hari umuntu wabikora mu Rwanda, yampaye amafaranga ndacanganyukirwa. Ni we muntu wampaye amafaranga menshi mu bantu bose bumva ko baba barantwerereye.'

    Uyu mugabo wa Micky yatangaje ko yirinze gukora amatsinda yo kuri Whatsap agimije guhuriza abantu hamwe ngo abasabe intwererano kuko yagiye gukora ubukwe abufitiye ingengo y’imari ipanzwe kandi yari ihagije kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa iby’ibanze yumvaga bitamuburira mu birori.

    Ati 'Nagiye gukora ubukwe buriya naramaze kubwitegura, ni nayo mpamvu abantu batigeze babona nakoze bimwe by’ama-Whatsapp Group byateye i Kigali ngo ndi kwaka abantu inkwano kandi naragiye gutereta badahari. Njyewe nabukoze mbyiteguye byose nubwo byose atari njyewe wabikoze.'

    Ku itariki ya 31 Mutarama 2026, ni bwo Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky mu rugendo rwa sinema, yasabwe anakobwa n’umukunzi we w’igihe kirekire, AG Promoter.

    Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 27 Ugushyingo 2025, ari bwo bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

    The Ben ni we watwerereye AG Promoter amafaranga menshi

    AG Promoter yashimiye The Ben wamutunguye mu bukwe bwe

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yarantwerereye-ndacanganyukirwa-ag-promoter.html