Author: webrwanda

  • Ntabeshye ntabwo nari nzi u Rwanda, ni Kagarara watumye ndumenya – Ashton Hall akigera i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, umunyamerika Ashton Hall yavuze ko atari azi u Rwanda ahubwo ari Kagarara uzwi nka Ashton Small watumye arumenya.

    Mu gicuku cyo mu ijoro ryakeye ni bwo Kagarara ari kumwe na Ashton Hall wamenyekanye cyane mu gukora sports ku mbuga nkoranyambaga na Indian Ashton Hall bageze mu Rwanda.

    Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi bazenguruka ibihugu bya Afurika mu ruzinduko uyu Munyamerika yahisemo kugirira muri bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane agahura n’abakunzi be, abigana ibyo akora n’abandi.

    Akigera i Kanombe, Ashton Hall yabwiye Abanyamakuru benshi bari bamutegereje ko atari azi u Rwanda ahubwo ari Ashton Small watumye arumenya.

    Ati “Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.”

    Ashton Hall wishimiye kugera mu Rwanda, yabasabye kwima amatwi ababaca intege bitewe n’inzozi bifuza kugeraho.

    Ati “Ntimukumve ababaca intege cyangwa ababita abasazi kubera ibyo mwifuza kugeraho.”

    Ashton Hall yasabye abanyarwanda gukomeza gushyigikira Kagarara, banamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ni nyuma yo kwiyemeza gufasha Kagarara kugera ku mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bagera kuri miliyoni.

    Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda.

    Ashton Hall kuva icyo gihe yabaye inshuti na Kagarara ari bwo yamwitaga Ashton Small, batangira kuvugana kugeza ubwo yamutumiraga muri Ghana batangirana urugendo ruzenguruka Afurika, amusezeranya kuzasura u Rwanda nubwo rutari mu bihugu yateganyije.

    Mu minsi azamara mu Rwanda bazasura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, banasure urugo rwa Kagarara ndetse banitabire ibikorwa bitandukanye byateguwe muri uru ruzinduko.

    Baje mu Rwanda nyuma yo kuba muri Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin.

    Bageze i Kigali basanga abantu benshi babategereje baje kubakira

    Source : http://isimbi.rw/ntabeshye-ntabwo-nari-nzi-u-rwanda-ni-kagarara-watumye-ndumenya-ashton-hall.html

  • Rayon Sports yasabye ibisobanuro Faustin Likau Kitoko #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye umukinnyi wabwo, Faustin Likau Kitoko ibisobanuro nyuma yo kudatangirana n’abandi imyitozo akaba ataranagera mu Rwanda.

    Tariki ya 29 Kamena 2026 ni bwo Rayon Sports yatangiye umwiherero yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 aho banafite Rayon Day tariki ya 18 Nyakanga 2026 bakazanakina na Gor Mahia kuri uwo munsi, nyuma bakine CECAFA Kagame Cup.

    Yatangiranye n’abakinnyi bari imbere mu gihugu abandi by’umwihariko abanyamahanga bagenda babasanga bitewe n’igihe bavugiye ko bazaza.

    Gusa kugeza ubu ntabwo umukinnyi ukomoka muri DR Congo, Faustin Likau Kitoko aragera mu bandi aho amakuru avuga ko yategereje itike y’indege akayibura ntibayimwoherereze.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabwiye ISIMBI ko Faustin Likau Kitoko yatinze kubera impamvu ze bwite ndetse bamusabye ibisobanuro.

    Ati “Likau yakererewe kuza mu kazi kubera impamvu ze bwite. Ni amakosa. Twamusabye ibisobanuro.”

    Mu gihe ibisobanuro yatanga bitakumvikana, uyu mukinnyi ashobora gufatirwa ibihano na Rayon Sports.

    Gusa hari andi makuru avuga ko uyu mukinnyi winjiye muri Rayon Sports mu mpera z’Ukuboza 2025, Rayon Sports yaba irimo ishaka uburyo itandukana na we kuko itishimiye umusaruro we.

    Faustin Likau Kitoko Pizzalo yasabwe ibisobanuro na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasabye-ibisobanuro-faustin-likau-kitoko.html

  • Ingabo z’u Bufaransa zaba ziri inyuma ya M23 muri RDC: Ubuyobozi bwa Sud-Kivu busobanura

     

    Ubuyobozi bw’intara ya Sud-Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatanze ibisobanuro ku makuru yakwirakwijwe avuga ko ingabo z’u Bufaransa zaba ziri ku ruhande rw’umutwe wa M23 mu mirwano ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu.

    Aya makuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bya politiki, aho bamwe bavugaga ko u Bufaransa bushobora kuba bufasha M23 mu bikorwa byayo byo kwigarurira ibice bitandukanye bya Sud-Kivu.

    Gusa ubuyobozi bwa Sud-Kivu bwavuze ko nta kimenyetso gifatika gihari kigaragaza ko ingabo z’u Bufaransa ziri muri ibyo bikorwa cyangwa ko ziri gufatanya na M23.

    Abayobozi b’intara basabye abaturage kwirinda amakuru adafite gihamya, bavuga ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa RDC bisaba amakuru yizewe kandi ashingiye ku kuri.

    Bimwe mu bivugwa ku ruhare rw’ibihugu by’amahanga mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC bimaze igihe bitera impaka. Guverinoma ya Kinshasa yakunze gushinja u Rwanda gushyigikira M23, ibintu Kigali yahakanye kenshi ivuga ko ikibazo nyamukuru ari umutekano w’abaturage bavuga Ikinyarwanda n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.

    Ku rundi ruhande, ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga byagiye bisaba impande zose gushakira umuti ikibazo binyuze mu biganiro no kubahiriza amasezerano y’amahoro.

    Ubuyobozi bwa Sud-Kivu bwongeye gushimangira ko abaturage bakwiye kwirinda gukwirakwiza amakuru ashobora kongera umwuka w’ubwoba n’amakimbirane muri iki gihe igihugu gihanganye n’ikibazo cy’umutekano muke.

  • Jeanne la Folle: Umwamikazi Amateka Ashobora Kuba Yarenganyije

     

    Iyo wumvise izina Jeanne la Folle cyangwa Juana la Loca mu rurimi rw’Icyesipanyoli, benshi bahita batekereza umugore wafungiwe mu gihome, wasaze azize urukundo rw’umugabo we wapfuye. Mu bitabo byinshi by’amateka, yagaragajwe nk’umwamikazi watakaje ubwenge.

    Ariko se koko ni ko byari bimeze?

    Iyo usesenguye amateka ya Jeanne I wa Castile, usanga inkuru ye irenze kure izina yiswe. Hari benshi mu bahanga bemeza ko ashobora kuba atari yarasaze nk’uko amateka yakomeje kubivuga, ahubwo ko yabaye igitambo cya politiki n’intambara zo gushaka ubutegetsi.

    Umwamikazi wari ufite ubushobozi budasanzwe

    Jeanne yavutse mu mwaka wa 1479. Yari yarize neza, azi indimi nyinshi kandi yari afite ubumenyi mu bya dipolomasi n’imiyoborere. Yari yitezweho kuyobora ubwami bwa Castile, bumwe mu bwari bukomeye cyane ku mugabane w’u Burayi muri icyo gihe.

    Nyamara, kuva akiri muto, yatangiye kuvugwaho ko afite imyitwarire idasanzwe. Ibyo byaturukaga ahanini ku kuba yari umuntu ugaragaza amarangamutima ye nta kwihishanya, ibintu bitari bisanzwe ku bagore bo mu muryango w’abami muri icyo gihe.

    Urukundo rwahinduye amateka

    Jeanne yashakanye na Philip le Beau (Philip the Handsome), wari uzwiho guca inyuma umugore we kenshi. Nubwo yababazwaga n’iyo myitwarire, yakomeje kumukunda no kumubera indahemuka.

    Mu mwaka wa 1506, Philip yapfuye mu buryo butunguranye. Jeanne yagize agahinda gakomeye cyane. Inkuru zakwirakwijwe zivuga ko yanze gutandukanywa n’umurambo w’umugabo we, ibintu byatumye benshi batangira kuvuga ko yasaze.

    Ariko se, kugira agahinda gakabije nyuma yo kubura uwo wakundaga byaba bihagije kugira ngo umuntu yitwe umusazi?

    Abasesenguzi bamwe bavuga ko amarangamutima ya Jeanne yakoreshejwe nk’urwitwazo rwo kumwambura ububasha.

    Politiki ishobora kuba yaramurenganyije

    Se wa Jeanne, Ferdinand wa Aragon, ndetse nyuma n’umuhungu we Charles V, bombi bungukiye ku kuba Jeanne yarafatwaga nk’udafite ubushobozi bwo gutegeka.

    Mu gihe abantu bakomezaga kumwita “umusazi”, ni bo bakomeje kuyobora ubwami mu izina rye.

    Nubwo bamwe bavugaga ko yagiraga ihindagurika ry’amarangamutima, nta bimenyetso bifatika byerekana ko yaba yarakoze ibyaha, yateguye umugambi wo guhirika ubutegetsi cyangwa ngo ateze igihugu umutekano muke. Icyakora yafungiwe imyaka myinshi, atandukanywa n’ubuzima bwa politiki.

    Ese Jeanne yari umusazi cyangwa yarahohotewe n’amateka?

    Uyu munsi, amateka akomeje gusubirwamo n’abashakashatsi benshi. Hari abemeza ko Jeanne ashobora kuba yarabaye igitambo cy’amarushanwa y’ubutegetsi kurusha uko yari umurwayi wo mu mutwe.

    Inkuru ye itwibutsa ko amateka akunze kwandikwa n’abatsinze, kandi ko rimwe na rimwe amazina abantu bahabwa ashobora kudahuza n’ukuri kw’ibyababayeho.

    Nubwo amateka yamwise “Jeanne la Folle” cyangwa “Jeanne Umusazi”, hari impamvu zituma benshi batekereza ko yari umugore wakunze byimazeyo, akababara bikomeye, hanyuma politiki ikamuhindura uwo atari we.

    Inkuru ya Jeanne ikomeza kwibutsa ko rimwe na rimwe ukuri kwihishe inyuma y’ibivugwa n’amateka kurushaho gushimisha kandi kukababaza kurusha imigani yamwamamaje.

  • Kinshasa Igiye Gukoresha Ubuyobozi Bwayo bw’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano mu Gusaba Amategeko Mpuzamahanga Arengera Umutungo Kamere

    Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye gukoresha umwanya ifite wo kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano (UN Security Council) muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026, mu gusaba ko hashyirwaho amategeko mpuzamahanga akomeye arengera umutungo kamere w’ibihugu.

    Kinshasa ivuga ko aya mategeko azafasha guhangana n’ikorwa ry’ubucukuzi n’icuruzwa ry’umutungo kamere bivugwa ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bice byugarijwe n’intambara, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.

    Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushinjwa na Leta ya Congo gufata no kunyereza umutungo kamere ukomoka mu burasirazuba bwa RDC. Kigali yakomeje kwamagana ibyo birego, ivuga ko nta bimenyetso bifatika bibishyigikira kandi ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bifite imizi mu bibazo by’umutekano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.

    Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Julian Pecquet ukorera i Washington, Congo yifuza ko Akanama ka Loni gashyigikira ishyirwaho ry’urwego rw’amategeko mpuzamahanga rwafasha gukurikirana no guhana abashinjwa gusahura umutungo kamere w’ibihugu biri mu ntambara cyangwa mu bibazo by’umutekano.

    Iki cyifuzo gitegerejweho impaka zikomeye mu Kanama ka Loni, kuko ikibazo cy’umutungo kamere n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by’ububanyi n’amahanga. 

  • DJ Sonia yigaramye ibyo gusambanira mu bwiherero

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, DJ Sonia ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki, ibintu yamaganye yivuye inyuma.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amakuru y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanga mu kuvanga imiziki yasambaniye mu bwiherero bw’akabari gaherereye mu Karere ka Kicukiro.

    Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba bombi ngo biheragamo akabyizi mu gihe kingana n’iminota irenga 40.

    Aya majwi yavugaga ko muri icyo gihe nta mukobwa wari wemerewe gukoresha ubwo bwiherero bwarimo uwo mugabo na DJ Sonia.

    Nyuma y’ibyavugwaga byose, DJ Sonia yasangije abamukurikira amajwi y’umusore umuburira kwirinda abantu bashobora kuzamugirira nabi amubwira ko hari abantu biteguye kumbikora.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, DJ Sonia wari wababajwe bikomeye n’ibyamuvuzweho yagize ati “Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje! Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga bidakwiye kuntesha umwanya. Ariko ibyo murimo gukora ubu, ntabwo nzabirebera. Birahagije rwose!”

    DJ Sonia ni umwe mu bakobwa bake batinyutse kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki ubusanzwe wari warihariwe n’abagabo gusa.

    Uyu mukobwa yatangiye urugendo rwe rwo kuvanga imiziki afite inyota yo kuzamura izina rye ndetse no kurushaho gutanga ibyishimo mu bakunzi b’umuziki ndetse biranamuhira.

    Ubuhanga bwe mu guhuza indirimbo z’ingeri zitandukanye no gusoma icyo abafana bifuza, bwatumye agenda yigarurira imitima ya benshi, nyuma aza no kongeraho ubuhanga bwo kubyina afite; ibituma asusurutsa abakunzi be bigakundwa n’abatari bake.

    DJ Sonia yavuze ko atazihanganira abakomeje kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga

    Kwamamaza
  • Ni inde munyamahanga uzajya ku bafana? 11 APR FC ishobora kuzajya ibanza mu kibuga #rwanda #RwOT

    APR FC imeze nk’iyasoje isoko ry’abakinnyi yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 aho tugiye kugaruka kuri 11 ishobora kuzajya ibanzamo.

    Muri rusange APR FC yasinyishije abakinnyi bane b’abanyamahanga barimo umunyezamu Ernani Alberto Siluane ukomoka muri Mozambique, Amani Michel ukomoka muri Côte d’Ivoire, Mamadou Traore ukomoka muri Mali na Madou Zon ukomoka muri Burkina Faso.

    Yasinyishije abanyarwanda Ishimwe Christian, Rubuguza Jean Pierre na Byishimo Valua. Iyi kipe kandi yazamuye abakinnyi bane bavuye mu bato bayo.

    Gusa yatakaje abarimo Niyomugabo Claude wari kapiteni, Niyigena Clement, Ruboneka Bosco babanzaga mu kibuga. Hari kandi Mamadou Sy, Lamine Bah, Aliou Suane, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan n’abandi.

    Ubu yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2026-27 aho igomba guhera kuri CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga.

    Nyuma izakurikizaho Shampiyona izatangira muri Nzeri ndetse inakine imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Muri iyi nkuru ISIMBI tugiye kureberera hamwe abakinnyi 11 iyi kipe ishobora kuzajya ibanzamo.

    Kugeza ubu APR FC ifite abanyamahanga 11 bivuze ko muri Shampiyona hari abakinnyi batatu bagomba kuzajya baba bari mu bafana kuko itegeko rivuga ko abanyamahanga batagomba kurenga 8 ku rupapuro rw’umukino.

    Abanyamahanga bashobora kuzajya bisanga mu bafana inshuro nyinshi ni Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Memel Dao.

    11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo

    Umunyezamu: Ernan Alberto Siluane

    Ba Myugariro: Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunusu na Madou Zon

    Abakina Hagati: Ssekiganda Ronald, Seidu Yussif Dauda na Mamadou Traore

    Ba Rutahizamu: Amani Michel, Cheikh Djibril Ouattara na William Togui Mel

    11 bashobora kuzajya babanza mu kibuga muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/ni-inde-munyamahanga-uzajya-ku-bafana-11-apr-fc-ishobora-kuzajya-ibanza-mu.html

  • Impamvu ukwiye kugira inyota yo kuzitabira igitaramo cya Chorale Siloam #rwanda #RwOT

    Korali Siloam ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Kumukenke yateguye igitaramo ‘Ndi Uwa Kristo’ bavuga ko gitandukanye n’ibindi byose bajyaga bakora.

    Iyi Korali yareze Bosco Nshuti na Jodo Sinza, izakora iki gitaramo tariki ya 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali aho kwinjira ari ubuntu.

    Perezida wa Korali Siloam, Sibomana Paul mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Dove Hotel, yavuze ko iki gitaramo “Ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ni byo by’ingenzi dukora, Intara zose twazigezemo.”

    Yakomeje avuga ko umwe mu mwihariko w’iki gitaramo gifite aho gitandukanye n’ibindi ari uko bazakorera ahantu hisanzuye kandi bazaririmba indirimbo nyinshi.

    Ati “Insengero zacu akenshi usanga zijyamo abantu 400 cyangwa 500, wateranya ugasanga bumvise nk’indirimbo 2, ariko ubu twagiye ahantu hisanzuye tuzaririmba nk’indirimbo zigera kuri 15.”

    “Bazaze bazanyurwa twatumiye na Worship Team ngo izadufashe, hari ijambo ry’Imana rizigishwa, ubushize twakoraga ibitaramo ugasanga hari abantu 1500 ariko ubu bazaba ari benshi, nkeka ko bazanyurwa rwose bazaze.”

    Iki gitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka 30 iyi Korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, hazanafatirwamo amashusho y’indirimbo zabo enye.

    Siloam Choir yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Warandondoye’ yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1996, itangirana n’abaririmbyi 14. Mu myaka 30 ishize yakomeje kwaguka, ubu ikaba ifite abaririmbyi 145.

    Muri uru rugendo, iyi korali imaze gukora indirimbo zirenga 250 na album esheshatu z’amajwi n’iz’amashusho eshanu.

    Mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane harimo “Ijambo”, “Ari mu ruhande”, “Warandondoye”, “Mu mahanga yose” na “Sinzirwanirira”, zakomeje gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe bitandukanye.

    Igitaramo kizaba ku Cyumweru

    Perezida wa Siloam Choir, yavuze ko hari impamvu nyinshi abantu bakwiye kuza muri iki gitaramo

    Itangazamakuru ryasobanuriwe byinshi kuri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-ukwiye-kugira-inyota-yo-kuzitabira-igitaramo-cya-chorale-siloam.html

  • Dj Sonia aratabaza! Inyandiko ikubiyemo agahinda ke k’imyaka itatu amaze atotezwa ntabone ubutabera #rwanda #RwOT

    Sonia Kayitesi wamamaye mu kuvangavanga imiziki nka Dj Sonia, avuga ko amaze imyaka itatu atotezwa na RIB yiyambaje ikaba itaragize icyo imufasha.

    Ibi yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amajwi bavuga uburyo uyu mukobwa yasambaniye muri toilet za kamwe mu tubari n’umugabo w’umukire.

    Baba bavuga ko byabereye muri toilet z’abagore aho uwo mugabo ku muryango yari yashyizeho ‘Bouncer’ ku buryo nta wundi wari kwinjira mu gihe yari akirimo kwiha akabyizi.

    Dj Sonia akaba yaje guturika aravuga, mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko hari agatsiko k’abantu kamaze imyaka itatu kamutoteza.

    Kayitesi yavuze ko byose ubwo byabaga yagerageje gutanga Ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko ntibagire icyo bamufasha.

    Byose byatangiye muri Nyakanga 2023 aho yagiye muri RIB atanga ikirego asaba “Ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko k’abantu bantoteza, bakamparabika, bantesha agaciro bakanampimbira inkuru zitandukanye bagamije kunyangisha abantu.”

    Yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye ahamagazwa muri RIB agatanga statements ariko agatungurwa no kuvayo asanga ibyo yavuze byageze kubo yaregaga.

    Ati “Mu bihe bitandukanye narahamagajwe nakirwa n’abakozi ba RIB ntanga ‘statements’ ariko aho kumfasha bagahindukira bakabibwira abo nareze bagakomeza kuntoteza.”

    Dj Sonia, yavuze ko yigiriye inama yo kwitabaza Dr. Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi kuko abo bantu bamutotezaga babarizwa muri Ministeri ayoboye.

    Ati “Nasabaga ubufasha Minister kuko byari bigeze aho batangira kunteranya n’abakoresha banjye, ndetse no kwinjirira umuryango wanjye. Nasabaga ubufasha Minister kuko abamparabika babarizwa muri Ministeri ayoboye.”

    Yavuze ko yamubwiye ko byaba byiza asubiye gutanga ikirego muri RIB.

    Ati 'Yambwiye ko ntacyo yamfasha ko ahubwo nkwiriye gusubira muri RIB.”

    Ku nshuro ya kabiri, tariki ya 26 Nyakanga 2025, yasubiye muri RIB ari kumwe n’umunyamategeko we Ibambe Jean Paul.

    Ati “RIB yongeye kwakira ikirego cyanjye… Nongera nkoreshwa statements nsubiramo ibiri mu kirego cya mbere tunagaragaza ko itotezwa n’iharabika nkorerwa rikomeje ku mbuga nkoranyambaga kandi riri gufata indi ntera.”

    “Kuri iyi nshuro banshinjaga indwara zidakira, batangira no guhimba inyandiko (Chats) bakazinyitirira barangiza bakazikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Nk’aho bidahagije, bakantumaho abantu bigamba ko bazanyumvisha, bamwe bakansaba amafaranga ngo bahagarike kunsebya.”

    Yavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru bongeye bagahimba izindi nkuru zimuharabika ziri gukwirakwizwa.

    Yivugira ko yagerageje guhamagara umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry ntibikunde akajya ku biro asaba kubonana nawe cyangwa n’umuyobozi Mukuru wa RIB, Col. Pacifique Kayigamba Kabanda.

    Ati “Nagezeyo bambwira ko tudashobora kubonana kuko nta ‘appointments’ mfite, nsabwa kuyihabwa barambwira ngo ningende nze kongera mbahamagare.”

    Ubwo ISIMBI yandikaga iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni.

    NDATABAZA!! MAZE IMYAKA 3 NSABA UBUTABERA SIMBUHABWE

    Birababaje binateye agahinda kumara imyaka 3 wiruka mu nzego usaba ubutabera ariko ntubuhabwe. Byatangiye mu kwezi kwa 07/2023, Natanze ikirego muri RIB nsaba ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko kabantu bantoteza,… pic.twitter.com/zp9uEy2KiE

    — Dj Sonia (@dj__sonia) July 8, 2026

    Dj Sonia yavuze ko amaze imyaka itatu atotezwa

    Source : http://isimbi.rw/dj-sonia-aratabaza-inyandiko-ikubiyemo-agahinda-ke-k-imyaka-itatu-amaze.html

  • Umuguzi azajya yikorera 'facture': Umusogongero ku mpinduka zitezwe kuri EBM – #rwanda #RwOT

    Imyaka imaze kurenga 10 mu Rwanda hatangiye uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi za EBM. Imisoro ingana na miliyari 3.956,4 Frw yakusanyijwe mu 2025/26, imyinshi ishingiye kuri iyi nyemezabuguzi.

    Imibare igaragaza ko mu 2025/26, hari abacuruzi bashya 43.243 batangiye gukoresha EBM kandi bakayikoresha neza.

    Ni mu gihe muri Kamena 2025 abari bariyandikishije muri gahunda ibemerera guhabwa ishimwe rya 10% ku musoro ku nyongeragaciro uri ku nyemezabuguzi basabye barengaga ibihumbi 74, ariko umwaka wagiye kurangira barenga miliyoni 1.

    Mu mavugurura akorwa harimo ajyanye n'imisoro kugira ngo igihugu kirusheho kwigira mu byerekeye ingengo y'imari.

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 30 Kamena 2026, yemeje Iteka rya Minisitiri rigena abagize Komite ishinzwe politiki y'isoresha, imiterere n'imikorere yayo.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y'Imisoro muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Abel Ntegano, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kivuga ku misoro yakusanyijwe mu 2025/26, yavuze ko ayo mateka yitezweho koroshya no korohereza abasora no koroshya imirimo y'ubucuruzi, kugira ngo buzuze inshingano zabo.

    Ku iteka rya Minisitiri rivuga ku buryo bw'ikoranabuhanga bwo gutanga inyemezabuguzi, yavuze ko atari rishya kuko mu itegeko ryerekeye imisoro ryo mu 2013 rivugwamo rikavuga ibyo kuvanirwaho umusoro n'igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry'umusoro.

    Ati 'Nyuma y'imyaka 13 hari ibintu byinshi byagiye bihinduka, bisaba rero ko ryavugururwa rikagendana n'igihe.'

    Ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Rwanda Revenue Authority cyari kigamije kuvuga ingamba zigamije gutuma imisoro itangwa neza mu 2026/27

    Umuturage ashobora kwikorera facture ya EBM

    Ahenshi mu batarayoboka EBM, baracyakoresha za nyemezabuguzi zandikishwa intoki aho, ariko aya makuru y'ibicuruzwa byaguzwe ntashobora kugera mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro ndetse biba binoroshye kunyereza uyu musoro.

    Abel Ntegano ati 'Muzi ko mu munsi yashize hari hariho uburyo bwo gukora facture mu buryo bw'intoki ubu rero muri iki gihe tugezemo kubera iterambere ntabwo tubona ko bikigezweho. Hashyizweho uburyo buzajya bukoreshwa kugira ngo inyemezabuguzi ya EBM igende neza.'

    Yavuze ko muri iri teka harimo n'icyiciro cyasonewe nk'abantu batakoresha EBM, ni ukuvuga abantu bari munsi ya miliyoni 2 Frw.

    Ati 'Ntabwo bateganyijwe cyane mu mikoreshereze ya EBM ahubwo harimo n'uburyo bwo kubyoroshya kugira ngo aho bidashobotse habe hakoreshwa izindi ngamba.'

    Ntegano yavuze ko mu buryo bwo koroshya itangwa ry'inyemezabuguzi ya EBM umuguzi azahabwa ububasha bwo gutangiza igikorwa cyo kuyisaba, bikemezwa n'umucuruzi, bikazafasha ko abantu buzuza inshingano zo gusora neza.

    Ati 'Ikindi cy'ingenzi kiri muri iri teka ni uko n'umuguzi yahawe ubushobozi cyangwa se uburyo bwo kuba yakora na we inyemezabuguzi mu gihe uwo aguriye atayikoze vuba cyangwa se adahise yihutira kubikora.'

    'Hashyizweho uburyo umuguzi na we ashobora kuyikora [gutangiza igikorwa] ariko ikemezwa na wa wundi wagurishije. Ubwo rero ibyo byose byagiyeho kugira ngo abafatanyabikorwa batandukanye babone uburyo bworoshye bashobore kuba bafatanya kugira ngo igikorwa cyo gukusanya imisoro gishobore kugenda neza.'

    RRA yatangaje ko mu mwaka wa 2026/27 bafite intego yo gukusanya miliyari 4640 Frw mu rwego rw'imisoro yo mu gihugu. Imisoro yeguriwe inzego z'ibanze hari intego yo gukusanya miliyari 165,9 Frw, azafasha kunganira ingengo y'imari y'u Rwanda ku gipimo cya 61,6%.

    Mu ngamba zizafasha kubigeraho harimo kwegera abasora, kugeza EBM ku basora bose bakaba bayifite kandi bayikoresha neza mu buryo bukwiriye no gukomeza gusaba abaguzi ba nyuma gusaba inyemezabuguzi ya EBM.

    Abel Ntegano yavuze ko mu mateka avuga ku misoro ari hafi gushyirwa hanze hateganyijwemo uburyo umuguzi azajya atangiza ibikorwa byo gutanga inyemezabuguzi ya EBM

    RRA yabwiye itangazamakuru ko izibanda ku guha abacuruzi EBM kandi bakazikoresha neza

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuguzi-azajya-yikorera-facture-umusogongero-ku-mpinduka-zitezwe-kuri-ebm