Author: webrwanda

  • Ab'Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe'GASOPO', babwirwa itegeko n'Ibihano #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro(Press Conference) n'Itangazamakuru cyo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2025 cyabereye mu cyumba cy'Inama cy'Intara y'Amajyepfo, Umuvuguzi wa Polisi y'u Rwanda muri iyi Ntara, CIP Hassan Kamanzi yavuze ku bantu 60 baherutse gufatirwa mu Mirenge ya Ngamba na Nyarubaka y'Akarere ka Kamonyi. Ahamya ko batafatiwe'Imyemerere yabo', ko ari 'Imyumvire yabo' igamije gushishikariza Abaturage Kwigomeka kuri Gahunda za Leta. Yavuze ko abo n'abameze nkabo, hari Itegeko ribateganyiriza Imyaka 5-7 y'Igifungo.

    Muri iki Kiganiro n'Itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yasabye abantu kugorora imvugo ikunda gukoreshwa ku bakora ibikorwa nk'ibyo, ajya muri Nti bavuga, bavuga.

    Ati' Ni Imyumvire kuko Imyemerere ni ikindi. Biriya bikorwa barimo bakora, ni ibikorwa bihanwa n'Amategeko. N'Abandi bashobora kuba bafite Imyumvire imeze ityo! Ntabwo ari Imyemerere, ni Imyumvire'.

    Yakomeje yibutsa ko igihe cyose urimo ukora Igikorwa kinyuranije n'Amategeko uba urimo wica Itegeko, cyane cyane iyo igikorwa urimo ukora hari itegeko rifite icyo rikivugaho.

    Avuga ku cyo Amategeko avuga ku bikorwa nk'Ibi byakozwe n'abafashwe ubwo bamwe beguraga Megafone bakagenda bashishikariza Abaturage kwigomeka kuri Gahunda za Leta zirimo kubabuza Gufata Indangamuntu Koranabuhanga n'izindi, yatanze Urugero ku Ngingo ya 32 y'Itegeko 029-2023 ryo ku wa 10 Kamena 2023 rigena iyandikwa ry'Abaturage muri Sisitemu, avuga ko kujya aho ugakora ibinyuranye n'icyo ritegeka uba ukoze icyaha uhanirwa.

    Yakomeje ati' Bivuze ngo kwandika Abaturage muri Sisitemu ni Itegeko kandi ni cyo gikorwa kirimo gikorwa kugira ngo Abanyarwanda bose bajye muri Sisitemu, babone Indangamuntu Koranabuhanga. Ni itegeko rero! Iryo tegeko niba rihari, uri bunyuranye naryo ajya kugumura Abaturage kugira ngo bigomeke ku ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko, aba akoze Icyaha'.

    Yazamuye iyindi Ngingo ya 205, ati' Ingingo ya 205 ya Kode Penale iteganya Igihano ku muntu wese wakoze ibyo bikorwa binyuranije n'Amategeko aribyo byitwa kurwanya Ububasha bw'Itegeko. Uwo ariwe wese wakoze Ibinyuranije n'Amategeko arafatwa agahanwa. Iyi ngingo iteganya Igihano kitari munsi y'Imyaka 5 y'Igifungo ariko kitarengeje Imyaka 7 y'Igifungo'. Yakomeje yibutsa ko n'abandi bagifite IMYUMVIRE nk'iyo ko Amategeko ahari ko kandi uzanyuranya nayo, Amategeko azakora akazi kayo.

    Iki Kiganiro cyari kiyobowe na Guverineri Alice Kayitesi, Kitabirwa n'Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara n'Abandi bayobozi b'Ibigo n'Inzego bafite aho bihurira no guha Abaturage Serivise.

    Bamwe mu banyamakuru b'Ibitangazamakuru bitandukanye.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi avuga ku cyo nk'Akarere bari gukora ku kibazo cyagaragaye ndetse no gukumira ko hari ahandi byakorwa, yavuze ko icyambere bakoze ari ugufata abagaragaye muri ibyo bikorwa, aho barimo kuganirizwa kugira ngo Imyumvire yabo ihinduke, bityo bakomeze mu murongo mwiza w'Igihugu nta kibakoma gishingiye ku Myemerere, ahubwo bagamije mu gukora bakiteza imbere.

    Ahamya kandi ko nk'Ubuyobozi bakoze ndetse bagikomeje gukora Ubukangurambaga hirya no hino baganira n'Abaturage, babasura kugera no mu miryango, mu ngo z'aba bafashwe. Ibyo ngo birabaha icyizere cy'uko hari impinduka nziza binyuze mu biganiro bagirana.

    Mu byagaragaye, ni uko mu Karere ka Kamonyi, Mu Murenge wa Ngamba ariho habanje kumvikana Itsinda ry'Abaturage bafite Imyumvire igumura Abaturage, aho babyutse mu Rukerera rwo ku wa 20 Ugushyingo 2025, bafata Megafone bigabanyamo Amatsinda basaba Abaturage Guhunga ngo kuko ari Ubutumwa bwa Minisiteri y'Ijuru. Abagera kuri 27 batawe muri yombi abandi bakizwa n'Amaguru. Ibisa n'Ibi kandi byarabaye mu Murenge wa Nyarubaka Tariki 23 Ugushyingo 2025, hafatirwa 33 ariko hatwarwa 8 bakuriye Itsinda, abandi bakurikiranirwa iwabo mu ngo. Bose, bahuriye ku kutagira Gahunda n'imwe ya Leta bitabira, nta Mituweli, ntawe ujya kwa Muganga cyangwa ngo ajyane yo abe, abenshi nta Ndangamuntu, Gukura Abana mu mashuri n'ibindi.

    Théogène Munyaneza

    The post Ab'Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe'GASOPO', babwirwa itegeko n'Ibihano first appeared on Intyoza.

    The post Ab'Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe'GASOPO', babwirwa itegeko n'Ibihano appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/11/29/abimyumvire-iganisha-ku-kugumura-abaturage-bahawegasopo-babwirwa-itegeko-nibihano/

  • Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y'Imiturire y'icyitegererezo #rwanda #RwOT

    Mu rugendo Abadepite bagiriye mu Karere ka Kamonyi mu mirenge itandukanye kuva tariki ya 25 kugera 29 Ugushyingo 2025, ubwo basuraga Umurenge wa Rugalika nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye byibanda ku Myubakire, Imiturire n'Imikoreshereze y'Ubutaka, basabye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kugira nibura Site Imwe y'Imiturire ntangarugero abandi bajya baza kwigiraho.

    Depite Murora Beth, waje akuriye itsinda ry'Intumwa za Rubanda ndetse n'abandi bakozi b'Inteko Ishinga Amategeko bari kumwe, yatangiye abwira abitabiriye Inteko y'Abaturage yaje kuganira nabo ko uko yasanze Rugalika ndetse n'uko yaganiriye n'Abaturage byamuhaye ishusho y'uko Ifaranga ryabaryohanye, ko kandi bifuza Imiturire isobanutse.

    Yagize kandi ati' Nasanze Abaturage bo mu Murenge wa Rugalika aribo bisabira kujya muri Site y'Imiturire, ndetse n'aho Ubutaka bwagenewe Ubuhinzi usanga babaza ngo bo bahowe iki?, Kuki bwo butaba Site z'Imiturire?, Ifaranga ryararyoshye kandi rimwe na rimwe iyo ifaranga riryoshye nabyo tuge tubyitondera'.

    Akomeza ati' Nonese, Ubutaka nitumara kubutanga ngo babwubakemo amazu, tuzayarya?, Nti tuzasonza?. Niyo mpamvu rero Ubuyobozi bw'iki Gihugu budasinzira, burashaka ko Abanyarwanda batura neza, batura heza, bagira ibikorwa remezo byose ngenerwa mu iterambere ry'Umuntu ariko bukavuga buti; Turakoma Ubutaka bw'Ubuhinzi kuko Ubuhinzi ni Umurimo, Tudahinze nti twarya. Turahinga tukabona ibyo dutwara ku Isoko, ibyacu n'ibyo mu mahanga. Ntabwo dushobora gutura gusa ngo hanyuma nti duhinge'.

    Depite Murora, ahereye ku byifuzo bya bamwe mu baturage b'umwe mu Mirenge basuye mbere yo kuza Rugalika, aho basabye ko Akarere gakwiye kugira Site y'Icyitegererezo abantu bajya kwigiraho, yasabye umuyobozi w'Akarere ka kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wari muri iyi Nteko ko icyo cyifuzo cy'Abaturage Ubuyobozi bw'Akarere bwacyumva ndetse bukagishyira mu bikorwa.

    Yavuze kandi ati' Ntabwo wabura Site y'icyitegererezo mu Murenge, nubwo yaba itaraturwa ngo yubakwe uko bikwiye ariko uburyo imiturire yagenwe birimo biraza neza. Impamvu yo gutura mu ma Site no gutura neza bifite inyungu nyinshi zirimo; Kwegerezwa ibikorwa remezo. Ubundi mu Iterambere ryiza, ibikorwa remezo byubakwa mbere abantu bakaza babisanga, ariko iyo utuye nabi uteza ibibazo'.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko Site yihariye y'Icyitegererezo mu Karere idashoboka kuko n'Ubundi ngo Site zitunganywa hagendewe ku byateguwe neza kandi zose zihuje.

    Ati' Site y'Icyitegererezo, ngira ngo n'abantu twagiye twakira baturutse hirya no hino(Baje mu rugendo shuri), numva ko ibishushanyo mbonera( Physical Plan) bihari kandi harimo iby'ingenzi abantu baheraho. Ntabwo twavuga ko tugiye gushyiraho imwe gusa yihariye mu Karere, ahubwo izihari uko tugenda tuzitunganya kurusha, iby'ibanze bigiye bihari'.

    Urugendo rw'izi ntumwa za Rubanda(Abadepite) ndetse n'abakozi bo mu nteko, ruri muri gahunda yateguwe mu Gihugu hose mu Turere dutandukanye, aho Abadepite n'Abakozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko bavuye mu nyubako y'Inteko bajya kwegera Abaturage bagamije kureba no Kugenzura Ibikorwa by'Iterambere ry'Imijyi, Imiturire n'Imikoreshereze y'Ubutaka nubwo batabuze no kuganira ku zindi ngingo zirebana n'Imibereho myiza yabo.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y'Imiturire y'icyitegererezo first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y'Imiturire y'icyitegererezo appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/02/kamonyi-rugalika-abadepite-basabye-akarere-kugira-nibura-site-imwe-yimiturire-yicyitegererezo/

  • Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2025, Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Abantu bafite Ubumuga, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josée yasabye Ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana bafite Ubumuga kuzirikana ko Uburenganzira bw'Umwana ufite Ubumuga butareba Ubuyobozi gusa, ko ahubwo buhera ku mubyeyi wamubyaye n'undi wese umufite mu nshingano. Yasabye kandi ko Uburengenzira ku bafite ubumuga bose bukwiye kwitabwaho na buri wese.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée, yasabye by'umwihariko ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana bafite Ubumuga kubakangurira kujya kwiga, ku baba hafi bazirikana ko izo ari inshingano bafite zo kwita no gufasha abo bana. 'Si impuhwe ni Uburenganzira babagomba'.

    Yagize ati' Uyu munsi turongera gusaba Ababyeyi gukangurira abana bacu kujya kwiga kandi tubafashe. Nibyo!, uyu mwana ufite ubumuga ntabwo uzamwohereza kujya kwiga wenyine, ariko niba ari umwana ushoboye kujya mu burezi budaheza wiharanira ku mwikuraho ngo umujyane muri ariya mashuri acumbikira abana, atanga uburezi bwihariye kugira ngo nawe ngo ubone uko ukora imirimo yawe'.

    Yagize kandi ati' Umwana mu byo akeneye, akeneye na ya affection(kwitabwaho), akeneye rwa Rukundo wowe nk'Umubyeyi umuha. Wowe nk'Umubyeyi nutagira ubushake ngo wumve y'uko hari icyo uzigora kugira ngo umwana wawe agere ku burezi nk'abandi bana, hari ibizakugora, hari ibyo uzamuhemukira, hari uburenganzira uzamubuza'.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée

    Yakomeje agira ati' Uburengenzira bw'ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa. Ni buhere no ku mubyeyi wamubyaye, buhere no ku bavandimwe babana, ku baturanyi ndetse no ku bandi bantu'.

    Visi Meya Uwiringira, yasabye akomeje buri wese kumva no guha agaciro Abafite Ubumuga ari nako baharanira Uburenganzira bwabo mu Nguni zose z'Ubuzima, Ati' Ni tubafashe gukora icyo bashoboye gukora, tubafashe gushaka Impano ziri muri bo kuko kugira ubumuga si igisobanuro cyo kudashobora'.

    Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yasabye buri wese kumva ko ufite Ubumuga ari Umuntu kandi ko ashoboye, ko akwiye guhabwa umwanya wibanze mu mutima no mu bikorwa bya buri wese, kutamuhunga, kutamunena, kutamutererana no' kureka bakagira icyo kibanza mu mitima yacu nk'uko bagifite mu Mutima w'Imana'.

    Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar

    Yakomeje ati' Ni mureke dufatanye nabo urugendo rw'Ubuzima. Si ukubakorera Urugendo, si ukubereka inzira ngo ni munyure aha, ahubwo ni ugufatanya nabo urugendo rw'Ubuzima n'Urugendo rw'Ibikorwa bifatika bibagenewe, bibafasha kwiteza imbere, bibongerera Ubushobozi, aho hose tukaba turimo, tukajyanamo'.

    Michel Nzigiyimana, ahagarariye Inama y'Igihugu y'abafite Ubumuga mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko umunsi wahariwe kuzirikana Abantu bafite Ubumuga atari umunsi wo kwishimira ko Umuntu afite Ubumuga, ko ahubwo ari Umunsi wo kugaragaza ko Umuntu ufite Ubumuga ikibazo atari Ubumuga, ahubwo ari imbogamizi ahura nazo.

    Michel Nzigiyimana.

    Ati' Ubumuga ntabwo ari kuba utumva, kuba utabona, kuba hari urugingo udafite cyangwa rudakora….!. Ubumuga, ni ibyo uhura nabyo bikubuza gukora ibyo wakabaye ukora'.

    Nzigiyimana, asaba buri wese kumva ko guha agaciro n'Uburengenzira umuntu ufite Ubumuga atari impuhwe agirirwa, ahubwo ko ari Uburenganzira ahabwa nk'Umuntu wese kandi yemererwa n'Amategeko. Asaba kandi buri wese kumenya no kumva ko ufite Ubumuga ari umwe mu bagize Umuryango, ko adakwiye gutereranwa.

    Michel Nzigiyimana hari icyo asaba Umuryango Nyarwanda, Ati' Ndasaba abagize umuryango Nyarwanda kumva no kubona ko Ufite Ubumuga ari Umuntu nk'abandi, ko ntaho atandukaniye n'udafite Ubumuga uvanyeho imbogamizi ahura nazo'. Yakomeje asaba buri wese kutihunza abafite Ubumuga, kubakura mu bwihisho, kubaha umwanya, kubafata nk'abandi no kubafasha kwitabita ibikorwa byose hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

    Nkuko bitangazwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Imibare y'Abafite Ubumuga muri aka Karere ni abantu basaga ibihumbi 17. Bamwe mu bitabiriye kwizihiza uyu munsi baremewe. Bahawe Imashini zidoda, bahabwa Amatungo magufi(Ingurube). Hatangwa Amagare y'abafite Ubumuga, Imbago ndetse hatangwa na Matera.

    Mbere y'Ibirori by'Umunsi mukuru, habanje Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite Ubumuga washyizweho mu mwaka wa 1992, ushyirwaho n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye (UN) hagamijwe kumvikanisha ibibazo Abantu bafite Ubumuga bahura nabyo, kugaragaza ko nabo bashoboye, kubaha amahirwe angana n'ay'abandi mu kugira uruhare mu bibakorerwa muri sosiyete, kubaha agaciro no guteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza yabo.

     

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/04/kamonyi-uburenganzira-bwufite-ubumuga-ntabwo-bureba-ubuyobozi-gusa-visi-meya-uwiringira-m-josee/

  • Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge #rwanda #RwOT

    IGP, CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda avuga ko bitumvikana uburyo Polisi ikoresha amarushanwa, Imirenge igahiganwa ariko Abatsinze bahembwa Imodoka, Akarere kakayigira iyako aho kuba iy'Umurenge wayitsindiye. Urugero rwa hafi ni imodoka yahembwe Umurenge wa Runda muri 2023 ariko Ubuyobozi bw'Akarere ka kamonyi bukayitwara ndetse bugakuraho Ibirango bigaragaza inkomoko y'imodoka.

    Mu kiganiro Polisi y'u Rwanda ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB bahererutse kugirana n'Itangazamakuru, ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije impamvu Polisi ikoresha amarushanwa ajyanye n'Isuku n'Isukura mu Mirenge ariko Umurenge utsinze wahembwa Imodoka Akarere kagahita kayitwara, ndetse kagakuraho ibirango byashyizwe bigaragaza imvano yayo.

    Mu gusubiza iki kibazo, IGP, CG Felix Namuhoranye yagaragaje ko atumva uburyo Polisi y'u Rwanda ikoresha Amarushanwa mu Mirenge, uwitwaye neza wahembwa Imodoka ikigarurirwa n'Akarere aho kuba iy'Umurenge wayitsindiye.

    Ubwo Umurenge wa Runda muri 2023 wabaga u wa mbere mu bukangurambaga bw'Isuku n'Isukura no kurwanya Igwingira ry'Abana, ugahembwa Imodoka ariko Akarere ka Kamonyi ka kaba karayitwaye.
    IGP, CG Felix Namuhoranye.

    Yagize ati' Ibyo bintu tugiye kubikurikirana, nti bizongera no kuba niba ari uko bimeze. Niba Umurenge warahawe imodoka kuko witwaye neza, iyo Modoka igomba kuba iy'uwo Murenge. Tuba twanabyanditseho'. Yakomeje asaba Umupolisi ubifite mu nshingano ko nta n'icyo gusobanura gihari, ko ahubwo ajya kubikurikirana.

    Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com bo mu Murenge wa Runda nk'umwe mu mirenge yahuye n'iki kibazo cyo kwamburwa imodoka n'Akarere nyamara ngo barayivunikiye mu marushanwa ku Isuku n'Isukura, bavuga ko Akarere kabahemukire kuko mu gutwara iyi Modoka batsindiye, byakozwe hamaze kugurishwa imodoka Abaturage ubwabo bari biguriye mu mafaranga yabo. Gusa na none, bavuga ko ayavuye mu yagurishijwe batazi icyo yakoze.

    Ibirango ubona mu mbavu z'iyo modoka, ubu nta bikiriho. Aya marushanwa kandi, Imirenge 7 yari yahize indi, buri umwe wahembwe Moto.

    Mu mwaka wa 2023, ubwo Umurenge wa Runda wahigaga indi Mirenge igize Intara y'Amajyepfo ugahembwa Imodoka, SP Emmanule Habiyaremye wari Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, yavuze ko guhemba abakoze neza, ari ukugira ngo abasigaye bagire ishyaka ryo gukomeza uyu muco wo kunoza isuku n'Isukura no kurwanya igwingira mu muryango.

    Abaturage, bavuga ko amarushanwa nk'aya iyo aje akorwa nabo ndetse bafatanije n'ubuyobozi bw'Umurenge kandi baba bazi neza ko no muyindi Mirenge barimo gukora ibishoboka ngo bazabe aba mbere. Ntabwo bumva uburyo bavunika bitangira ibikorwa by'amarushanwa ariko Ibihembo bije bigatwarwa n'Akarere. Bavuga ko ibyo bisa no guca intege umuturage kuko aba yambuwe uburenganzira ku byo aba yararwaniye.

    Umwe muri aba baturage yabwiye intyoza.com ati' Reka tuvuge ko bayitwaye nk'Akarere, ariko se ko yariho Ibirango bya Polisi bigaragaza icyo yatangiwe ndetse n'Umurenge yahawe, ko none babikuyeho iyo uhuye nayo ugira ngo yaguzwe n'Akarere, twe twayivunikiye kuki itakomeje kwandikwaho ibyari biriho bayiduha ngo nibura ni duhura nayo basi tubone ko yari iyacu nubwo bayitwambuye?'.

    Icyo Gihe, Akagari ka Ruyenzi nka kamwe mu Tugari Umunani twahize utundi, nako kahembwe Miliyoni imwe y'Amafanga y'u Rwanda.

    Muri aya marushanwa ku ishyirwa mu bikorwa ry'Ubukangurambaga bwo gutoza Abaturage Umuco w'Isuku n'Isukura no guhangana n'Igwingira, Imodoka Polisi yahembye Umurenge wa Runda yari ifite agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 26. Ni mu gihe Imirenge 7 yo Mu Ntara y'Amajyepfo yari yahize indi, buri umwe wahawe Moto naho Utugari 8 buri kamwe gahabwa Miliyoni y'Amafaranga y'u Rwanda.

    Imodoka yari yahawe Umurenge wa Runda.

    Théogène Munyaneza

    The post Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge first appeared on Intyoza.

    The post Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/09/umuyobozi-wa-polisi-igp-cg-felix-namuhoranye-ntiyumva-uburyo-akarere-gatwara-imodoka-yahembwe-umurenge/

  • Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere n'Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire #rwanda #RwOT

    Mu nama y'Inteko rusange ya JADF(Joint Action Development Forum/Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere) y'Akarere ka Kamonyi yo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, hasabwe ko Imikorere n'Imikoranire binozwa mu nyungu zihuriweho ku iterambere ry'Akarere, buri umwe mu nshingano ze asabwa gukosora no kunoza ibimureba.

    Ku ruhande rw'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Kamonyi, umwe mu bitabiriye iyi nteko rusange yagaragarije Ubuyobozi bw'Akarere imwe mu mbogamizi bajya bahura nayo ikabaca intege mu bikorwa bakorera muri aka Karere.

    Yabwiye Ubuyobozi bw'Akarere ko bajya batumira Ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye baba bagiye gukorera mu Karere, mu Mirenge itandukanye ariko bakisanga bari bonyine n'Abaturage, nta muyobozi uhari ngo bafatanye.

    Hari kandi Umufatanyabikorwa wagaragaje bimwe mu bikorwa byakagombye gukorwa n'Abafatanyabikorwa ubwabo bikagirira inyungu Abaturage ariko ugasanga inzira basabwa kunyuramo ari urucantege cyane.

    Yatanze urugero rw'Ikiraro yabonye muri umwe mu Mirenge agashaka kugisana ariko akabwirwa na Gitifu w'Akagari inzira anyura zimusaba kubanza kujya ku Karere, ibyo yabonyemo nk'inzira igoye bituma acika intege birangira icyo kiraro atagikoze nyamara byari mu nyungu z'Abaturage n'abagenda ako gace.

    Undi mufatanyabikorwa yagaragarije Ubuyobozi bw'Akarere ko gafite Sisitemu idafasha Umufatanyabikorwa kwisanga no gushora Imari mu karere. Yatanze urugero rw'uburyo mu tundi turere ushobora kwinjira muri Sisitemu yatwo ukabona icyo Ubutaka mu gace aka n'aka bwagenewe gukora ariko muri Kamonyi ngo siko biri.

    Ahamya ko ibyo byima ndetse bigakumira Umufayanyabikorwa kuza gushora Imari ye bitewe no kutagira Amakuru amubashisha kumenya ngo ubutaka ubu n'ubu mu buryo bumwe cyangwa ubundi bwagenwe gukorerwaho iki!?

    Muri iyi Mikorere n'Imikoranire, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bweretse aba bafatanyabikorwa ko nabo bajya baza ugasanga barakora ariko nti begere Ubuyobozi ngo bavuge, bagaragaze ibyo bagiye gukora n'abo babikorera n'uko bizakorwa. Hanagaragajwe ko hari abazana Umushinga, warangira bakagenda badasezeye.

    Ku bibazo byagaragajwe n'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Kamonyi, Meya Dr Nahayo Sylvere yabwiye aba bafatanyabikorwa ko nk'Ubuyobozi bagiye gukosora ibibareba ndetse asaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge kumenya Abafatanyabikorwa bafite mu Mirenge bakoreramo no kugira ibyo bikorwa ibyabo, ku baba hafi ndetse n'Igihe batumiwe mu bikorwa runaka baba bataboneka bakohereza ababahagarariye mu biba byateguwe kuko ngo Umurenge atari Gitifu gusa.

    Semugaza Tharcisse, Perezida wa JADF Kamonyi ashima Ubufatanye buranga Abafatanyabikorwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi mu bikorwa bitandukanye bigamije guhindura Imibereho y'Abaturage ikarushaho kuba myiza, ariko kandi bakabijyanisha n'Iterambere rishingiye ku cyerekezo cy'Igihugu.

    Perezida JADF /Kamonyi.

    Asaba buri mufatanyabikorwa ko muri gahunda z'ibikorwa bye mu Karere ka Kamonyi yashyiramo gahunda igamije gufasha Umuturage kugira impinduka nziza( Graduation), akava mu bukene, akazamuka mu buryo bw'imibereho myiza igaragaza koko impimduka zifatika zituma Ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.

    Semugaza, ashimangira ko nka JADF bagiye gukaza ingamba mu gukurikirana imikorere y'Abafatanyabikorwa hagamijwe kumenya neza niba buri wese yuzuza inshingano yiyemeje uko bikwiye cyane ko muri iyi nama byagaragaye ko hari bamwe mu Bafatanyabikorwa usanga byitwa ko bakorera mu Karere nyamara batagaragara, nta biro bahagira, utamenya gahunda zabo ndetse ngo hakaba na bamwe baheruka bazana imishinga ariko bagenda nti basezere, nti bavuge bityo bigatuma niba hari Umugenerwabikorwa wafashwaga abura gikurikirana.
    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere n'Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere n'Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/21/kamonyi-ubuyobozi-bwakarere-nabafatanyabikorwa-biyemeje-kunoza-imikoranire/

  • Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha) #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage, by'Umwihariko Abagenerwabikorwa b'Inguzanyo y'Amafaranga ya VUP ahabwa abatishoboye mu Murenge wa Mugina ngo bikure mu bukeen, bavuga ko Inguzanyo y'Amafaranga ibihumbi Ijana(100,000Frws) cyangwa Ibihumbi Magana abiri(200,000Frws) bahabwa ngo bikure mu bukene ntawe uyahabwa gutyo gusa. Bisaba ko ngo bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze babanza kuyashingamo umuheha, utabyemeye akaba ntayo ahabwa.

    Nkuko bamwe mu baturage barimo Abagenerwabikorwa( Abatishoboye) bahabwa iyi nguzanyo babibwiye Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko kugira ngo ugurizwe Ibihumbi Ijana(100,000Frws) ugomba guha Umuyobozi Ibihumbi Icumi(10,000Frws), mu gihe ugurizwa Magana abiri(200,000Frws) atanga Umusogongero w'Amafaranga ibihumbi Makumyabiri(20,000Frws), ubyanze agataha atyo.

    Aba baturage ba Mugina, bahuriza ku kuvuga ko bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari( ba Gitifu) aribo babasaba kubanza kwemera gutanga ayo mafaranga y'Umusogongero w'Inguzanyo, utabyemeye akisanga n'ubwo yaba ayikwiye ntayo abonye.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko iki kibazo atakizi, ko nta muturage uraza ku Murenge ngo avuge ko yimwe iyi nguzanyo kuko yanze gutanga ayo Mafaranga y'Umusogongero.

    Yagize ati' Ayo makuru ntacyo nyaziho, nta n'uwabindegeye pe! Umuntu nzi ni Umudamu umwe wigeze kwambura VUP yishyura nabi, bayimwimye yaje ku Murenge ambwira ngo ni mudohorere. Nta kindi kibazo nzi muri ibyo bintu, ariko babifite bakabitubwira twabikurikirana'.

    Inguzanyo y'aya mafaranga ya VUP, ni Amafaranga ya' Vision Umurenge Program' izwi nka VUP, ahabwa abatishoboye hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene. Gusa benshi mu bagiye bahabwa aya mafaranga mu bice bitandukanye by'Igihugu, byagaragaye ko bagiye bayakoresha icyo atagenewe nkuko Ubushakashatsi bwamuritswe muri Nzeri 2024 n'Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'Akarengane mu Rwanda,(Transparency International Rwanda) bwabigaragaje.

    Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko imwe mu mpamvu atabyazwa umusaruro bikwiye cyangwa se ngo akoreshwe icyo yagenewe, ishingiye ku kuba abahabwa iyo nguzanyo bayisesagura, ubundi kandi ugasanga nta gikurikirana.

    Umwe mu bigeze kuba mu nzego z'Ibanze(Akagari) wavuganye n'Umunyamakuru wa intyoza.com yamuhamirije ko ibyo kuba Abayobozi mu nzego z'Ibanze bashinga Umuheha muri ayo Mafaranga y'Inguzanyo ahabwa abatishoboye ngo kuri we si inkuru, ngo nta gishya kirimo kuko ngo bikorwa henshi, ndetse nawe ubwe ngo yigeze kuyashingamo Umuheha.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha) first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha) appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/22/kamonyi-mugina-guhabwa-inguzanyo-ya-vup-bisaba-icya-10-1-10-mu-zibanze-gushingamo-umuheha/

  • Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagizi ba nabi basaga 20 bitwikiriye ijoro rya tariki 26 rishyira 27 Ukuboza 2025 ku I saa tanu batera ku biro by'Akagari ka Kabuga byubatse mu Mudugudu wa Musenyi, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi. Barwanye n'Abanyerondo, urugamba rurakomera, babuze Gitifu w'Akagari bica idirishya binjira mu biro batwara Machine (Laptop). Nti byaciriye aho!.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage baturiye Akagari ka Kabuga, bavuga ko Intandaro y'iki gitero ari Umukwabo wari uherutse gukorwa warimo na Gitifu w'Akagari, aho bashakishaga insoresore zizwi ku Izina ry'Ibihazi zikunze guhungabanya Umutekano.

    Abo uyu mukwabo wahigaga, ni abakunze kugira Urugomo ruhungabanya umutekano w'Abaturage, aho babategera mu nzira bakabambura, bakabagirira nabi birimo n'abo rimwe na rimwe batema bakoresheje intwaro Gakondo zirimo Imipanga n'ibindi.

    Mu gutera ku biro by'Akagari ngo bashakaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa(Gitifu) wako kugira ngo bamwivune, ariko ku bw'amahirwe ye ntabwo bahamusanze. Kuko bari itsinda ry'abantu basaga 20 kandi bitwaje intwaro gakondo zitandukanye, barwanye inkundura n'Abanyerondo ariko babarusha imbaraga kubera ubwinshi n'intwaro bari bafite.

    Mu kubura Gitifu bashakaga, bahisemo kutagendera aho, bamena idirishya ry'Ibiro by'Akagari binjira mo imbere batwara Machine(Laptop). Mu kurwana, Abanyerondo barwanye batabaza ariko Abaturage batabaye batemyemo babiri.

    Jean Claude Iyakaremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabuga yabwiye intyoza.com ko amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ari ukuri, ko abateye baje ariwe bahiga nk'uko ngo bagiye babyigamba. Gusa ngo bamubuze batwaye Machine(Laptop) y'Akagari.

    Yagize ati' Abantu bateye ku biro by'Akagari baraza barwana n'irondo ryari rihari, bamenagura ibirahure, Bakura Giriyaje mu idirishya binjira mu Kagari imbere batwara Imashine(Laptop) yonyine'.

    Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije Gitifu Iyakaremye niba abateye atariwe bahigaga nkuko amakuru ava mu baturage abivuga, niba kandi akurikije ibyabaye nta bwoba ubu agendana, mu gusubiza agira ati' Natwe niko tubikeka nkuko bagiye babyigamba. Ubwoba bwo nti bwabura'.

    Akomeza avuga ko Operasiyo cyangwa se Umukwabu wari uherutse gukorwa ari nawo aba bateye bivugwa ko bitwaje mu guhiga Gitifu, wari Umukwabu ugamije guhiga no gufata ibihazi bigenda bitemana. Ati' Wari Umukwabu ugamije gufata aba…, Ibihazi bigenda bitemana. Murabizi ko Kabuga nyine tujya tugira Insoresore zigize Ibihazi zigenda zitemana, ariko ku bufatanye na Polisi  n'izindi nzego iyo tugize abo tumenya cyangwa se abakekwa, ku makuru aba yatanzwe n'abaturage turabashakisha bagafatwa'.

    Gitifu Iyakaremye, yabwiye intyoza.com ko nubwo itsinda ryateye ryari abantu basaga 20, abo Abanyerondo bahise bamenyamo ngo ni batandatu kandi aba bakaba ngo basanzwe ku rutonde tw'Insoresore (Ibihazi) zananiranye, zirangwa n'Urugomo no guhungabanya Umutekano.

    Avuga ko bariya batandatu bahise bamenywa n'Abanyerondo muri icyo gitero bagabye ku Kagari, abamaze gufatwa ngo ni babiri, bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma mu gihe abanda nabo bagishakishwa. Avuga kandi ko kuva ibyo byaba, bamaze gusurwa na Polisi ndetse na RIB hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wagiyeyo kuri iki cyumweru.

    Uretse kuba barateye ku biro by'Akagari babura Gitifu bashakaga bakinjira mu biro basenye Idirishya bagatwara Machine(Laptop), ntabwo byaciriye aho kuko mu nzira banyuze bagiye batera amabuye banatema inzugi aho bageze hose. Batemaguye kandi Moto y'uwitwa Niyonagira Jean Claude usanzwe atwara Gitifu w'Akagari.

    Aha mu Kabuga ka Ngamba, ku Musenyi, ntabwo hajya hiburira Abanyarugomo b'abagizi ba nabi kuko hagiye humvikana kenshi Insoresore zizwi ku izina ry'ibihazi, batega abantu mu nzira bakabagirira nabi, bakabatema baba babategeye mu nzira cyangwa babasanze ahandi. Nta n'ubwo batinya ku rwanya Inzego z'Umutekano kuko muri uyu mwaka dusoza ndetse n'uwabanje hari bamwe mu baharasiwe bamaze gutema abaturage, banashaka kwadukira Abapolisi bari baje batabaye ariko Isasu ryihura kurusha Umuhoro.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/29/kamonyi-ngamba-machine-laptop-yabaye-igitambo-cya-gitifu-watewe-nabagizi-ba-nabiku/

  • Kamonyi: ½ cy'Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 20 kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025 bashyikirijwe Impamyabushobozi(Certificate). Ni nyuma yo gusoza amasomo ajyanye n'Ubumenyingiro batangiye Tariki 04 Kanama 2025 agasozwa tariki 04 Ugushyingo 2025 muri AFRICA FOOD SUPPLY Ltd. Mu masomo bize harimo; Ibijyanye no Guteka, Gutegura neza Ibiribwa n'Ibinyobwa, Gutegura Kawa(Barista), Kwakira Abakiriya n'ibindi. Muri 20 basoje Amasomo, 10 bangana na ½ cy'abayasoje bahise bizezwa akazi ariko n'abandi bizezwa ko batari bonyine, ko bazakomeza guherekezwa. Babwiwe ko muri AFRICA FOOD SUPPLY Ldt ari mu rugo, basabwa kuba intangarugero aho bagenda hose. Ni amasomo yatanzwe ku bufatanye na Minisiteri y'Uburezi/ Mineduc binyuze muri Rwanda TVET Board(RTB).

    Serge Ganza, Umuyobozi wa AFRICA FOOD SUPPLY Ltd, yabwiye intyoza.com ko aba banyeshuri aribo ba mbere bahawe ubu bumenyingiro, ko kandi intego ya AFRICA FOOD SUPPLY ari uko umunyeshuri urangije ajya hanze agatangira Business (gukora akiteza imbere), ko kandi kubikora neza bisaba kugira icyerekezo( Business Oriented).

    Serge Ganza, Umuyobozi wa AFRICA FOOD SUPPLY ashyikiriza umunyeshuri usoje amasomo Impamyabushobozi.

    Yabwiye abasoje aya masomo ati' Mugiye hanze ku isoko ry'Umurimo! Ni mugende mukore kandi mwerekane itandukaniro, mube intangarugero mwerekane ko mushoboye kuko Ubumenyi n'ubushobozi bwo kubikora murabufite. Kwiteza imbere kwanyu nibyo bya mbere ariko kwiteza imbere kwanyu niko guteza imbere Igihugu'.

    Serge Ganza, avuga ko aba banyeshuri barangije aya masomo bakwiye kubyaza aya mahirwe Leta yabahaye kuko batoranijwe nk'abana abenshi batari barabashije gusoza amasomo yabo mu mashuri asanzwe, aho barimo n'abarangije gusa umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza. Ati 'Aya mahiwe Leta ibayahe ni mugende muyabyaze umusaruro, mwiteze imbere, mufashe Imiryango yanyu, mwubake Igihugu'.

    Noella Uwumukiza, umwe muri 20 basoje amasomo yabwiye intyoza.com ko nyuma y'amasomo ahawe abaye undi muntu mushya utandukanye cyane n'uwo yaje ariwe. Ati ' Naje nta kintu na kimwe nzi ariko dufashijwe n'abarezi bacu ndetse n'Abayobozi batandukanye batuganirije muri aya mezi atatu, hahindutse byinshi muri njye ndetse na bagenzi banjye. Ubumenyi dukuye aha, Amasomo twahawe ni intambwe ya mbere ituremamo icyizere ko natwe dushoboye. Tugiye tuzi icyo gukora kandi ntabwo tugiye kwicara'.

    Akomeza ati' Kuri iki gihe dusoje, hari ibyo tujyanye hanze, hari Ubumenyi dukuye aha nko Gukora Amakawa, Uburyo bw'Imibanire na bagenzi bacu hanze aha ng'aha, Gutanga Serivise nziza kandi inoze mu byo tuzaba dukora n'aho tuzakorera. Ibyo nize biri ku isoko ry'umurimo kandi ndizera nta gushidikanya ko bizamfasha nkagera ku cyo nifuza mu kwiteza imbere ngahindura ubuzima bwanjye bukaba bwiza kurusha, ariko kandi nkanagira uruhare mu bikorwa byo kwiyubakira Igihugu mfatanije n'abandi'.

    Christopher Umuhire Manzi, umuhungu usoje amasomo nyamara atari azi ko azahura nayo mu buzima, nta cyizere yigiriraga, yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ati' Mu by'ukuri nsoje aya masomo ntari naratekereje ko mzayabona. Ni amahirwe nagize kandi byose kubera Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu. Ndashima Leta yacu idahwema gushyigikira Urubyiruko no kuducira inzira ngo idukure ahabi mu buzima idufashe gutera intambwe igana aheza'.

    Akomeza ati' Aya mahirwe mpawe nzayabyaza umusaruro niteze imbere kuko nize ibintu byinshi birimo; Gukora Ikawa ku buryo umukiriya uyinyoye ashima kandi akazagaruka. Nize gukora ibinyobwa bitandukanye kandi neza ndetse no gutunganya ibiribwa ku buryo nta mukiriya wangeraho ngo agende ubutagaruka. Kuri njye, aya ni amahirwe mpawe ntagomba gupfusha ubusa kuko ni Umusingi wo kurema ahazaza hanjye no kugira ngo mbe uw'umumaro ku Gihugu cyanjye'.

    Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge wifatanije mu byishimo n'aba basore n'Inkumi basoje amasomo yabo, yabasabye kudapfusha ubusa ubumenyi bahawe, kuba Urugero rwiza aho batuye, aho bagenda n'aho bazaba bakorera, baharanira kubyaza umusaruro Ubumenyi bahawe.

    Yababwiye kandi ati' Mwirinde Ubunebwe no Kwiganyira, mwirinde gushaka guhita umera nka runaka mu mikorere n'imivugire kuko wowe ni wowe. Kora neza ibyo ugiyemo, utange Serivise nziza kandi yihuse, ugire Ikinyabupfura, Umuco ndetse n'Indangagaciro, gukunda abantu no gukunda Umurimo ubitandukanye n'Imigirire yose mibi y'Umuntu urimo gutanga Serivise idashimwa n'uwo ariwe wese uyikeneye. Kora neza unoze ibyo ukora kuko igihe utanga Serivise ukwiye kuyitanga neza, uvuga neza, ufite isuku kuri wowe n'aho ukorera. Garagaza ko wahawe Ubumenyi kandi ko watojwe neza ubere abandi urugero rw'umuntu ushoboye kandi ushobotse mu byo ukora'.

    Cyriaque Musengarurema, Umukozi w'Akarere ka Kamonyi ufite ibijyanye n'Umurimo mu nshingano akaba ari nawe wari uhagarariye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi muri uyu muhango wo gusoza amasomo kuri aba banyeshuri no gushyikirizwa Impamyabushobozi zabo, yabahaye inama n'impanuro ariko agira ibyo abasaba nk'abagiye ku isoko ry'umurimo bashaka gukora bagatera imbere.

    Ati' Niba mu giye ku isoko ry'Umurimo mukaba mushaka gutera imbere, mushaka kugera kure kandi heza mukwiye kuzirikana izi ntambwe kuko ni ingenzi; 1.Kwisobanukirwa wowe ubwawe ukamenya impano ikurimo, uwo ushaka kuba we, Icyo ushaka gukora, aho ushaka Kugera, uwo uri we( Ndi inde), Ndashaka kuzaba inde muri ubu buzima?, 2. Kugira Intego, 3. Kugira Indangagaciro y'Ikinyabupfura(kubaha no kubanira neza abandi, kubaha abagukuriye, abo mukorana abakuruta n'abo uruta, guha agaciro ibyo usanze…), 4. Gukorana Umurava, 5. Kumenya Kwizigamira( Saving)'. Yakomeje ababwira ko mu rugendo rwiterambere bidashoboka gukabya indoto mu gihe izo ntambwe zitubahirijwe.

    AFRICA FOOD SUPPLY Ltd, iherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo ahazwi nko Mukibuza( ruguru gato y'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi). Bimwe mu bikorwa bakora birimo; Ibijyanye n'Ubukerarugendo( bafite Motel ahari ibikorwa bitandukanye, aho bacumbikira abantu), Bafite ibyo Kurya no kunywa, bakira Inama, Ibirori bitandukanye birimo n'Ubukwe n'ibindi.

    Amasomo bize mu gihe cy'amezi 3.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: ½ cy'Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: ½ cy'Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/31/kamonyi-%C2%BD-cyabasoje-amasomo-muri-africa-food-supply-bemerewe-akazi/

  • Kamonyi-Urukiko: Umukozi w'Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage #rwanda #RwOT

    Abanyamategeko bunganira Théoneste Ndererimana mu rubanza aregwamo n'Ubushinjacyaha kunyereza amafaranga agera muri Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda muri Koperative COABAMARU yari abereye umuyobozi, babwiye Urukiko rw'Ibanze rwa Gacurabwenge ko Laetitia Mukabucyana, Umukozi w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry'Amakoperative, Ibigo bito n'Ibiciriritse ko yagize uruhare mu gushimuta no gufungisha uyu muturage binyuranije n'Amategeko, akabikora mu nyungu ze bwite.  

    Laetitia Mukabucyana, amazina y'uyu mukozi w'Akarere ka Kamonyi yagarutsweho mu rukiko, akavugwa inshuro zisaga icumi(10). Abanyamategeko babiri bunganira Théoneste Ndererimana, babwiye urukiko ko umukiriya wabo uburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo arimo kuzira abamufiteho ububasha babikora mu nyungu zabo bwite, barimo uyu mukozi w'Akarere Laetitia Mukabucyana.

    Aba banyamategeko, babwiye Urukiko ko intandaro yo gushimutwa no gufungwa binyuranije n'Amategeko kwa Théoneste Ndererimana ari uko aba bamufungishije bashakaga ko yemera ko Umusaruro w'Umuceri wa Koperative COABAMARU uhabwa uruganda rwa RWABUYE RICE(rutonora umuceri), we akabyanga.

    Umwe muri aba banyamategeko yabwiye Urukiko ko Abafungishije Ndererimana, bifuzaga ko yemera ko uruganda rwa RWABUYE RICE arirwo ruhabwa umusaruro uva muri Koperative(COABAMARU), we akabyanga kubera ko hari urundi ruganda bari basanzwe bakorana kandi bakorana neza. Avuga ko babonye abyanze, bahisemo gukoresha ububasha bafite baramufungisha.

    Yasabye Urukiko ko mbere y'uko rusuzuma icyifuzo cy'Ubushinjacyaha cy'uko yaba afunzwe by'agateganyo, rukwiye kubanza gusuzuma uburyo yafashwe agafungwa, niba bikurikije Amategeko.

    Yabwiye kandi Urukiko ko nk'Abanyamategeko bunganira uyu Théoneste Ndererimana, basabye Ubushinjacyaha ko mu Iperereza bukora ku mukiriya wabo, bwanakora Iperereza ku buryo yafashwemo ariko ngo ibyo ntabwo Ubushinjacyaha bwigeze bubikora.

    Yavuze ko uyu Théoneste Ndererimana yafashwe Tariki ya 27 Ugushyingo(11) 2025, afungirwa kuri Sitasiyo ya Gacurabwenge bikozwe ngo n'abo bafite ububasha bakoresheje mu nyungu zabo, hafungwa udafite icyo afungiye kuko nta Dosiye yakorewe igaragaza ibyo azira.

    Uyu Munyamategeko, yabwiye Urukiko ko Tariki 5 Ukuboza 2025 Theoneste Ndererimana afunzwe nta Dosiye aribwo Laetitia Mukabucyana n'abo yajyanye(bivugwa ko barimo umukozi wa RCA), bagiye ku Mugina ahabarizwa Koperative COABAMARU gukora igenzura (Audit) nyamara uwo barikorera baramaze kumufunga.

    Umunyamategeko, anenga ibyavuzwe n'Ubushinjacyaha ko iryo genzura(Audit) ngo ryakozwe n'ikigo gifite Amakoperative mu nshingano(RCA). Imbere y'Umucamanza, yaribajije anabaza ngo Ubushinjacyaha mu Iperereza bwakoze buvuga ngo ni ikigo RCA!?. Ati' Mukabucyana bakoze iperereza basanga ni umukozi wa RCA?, ntabwo ari byo'.

    Yabwiye Urukiko ati' Nyakubahwa Perezidante w'urukiko, umuntu afunzwe kuri 27 bagiye gukora Audit(igenzura) ku itariki eshanu(5) nk'uko Raporo, ikiswe Raporo kibigaragaza'.

    Akomeza avuga ko hari Itegeko ribisobanura neza ko gufungwa by'agateganyo ari igihe hari ibyagezweho bihagije mu Iperereza. Avuga ko Kuri Théoneste Ndererimana, abona ko Iperereza baricuritse! kuko we ngo babanje kumufata, baramufunga, hashize iminsi afunze bajya gukora Iperereza.

    Akomeza avuga ko ibyakorewe Umukiriya we ari ibintu bibabaje cyane kuko ngo yahawe Inyandiko mvugo yo gufata no gufunga Tariki 11 Ukuboza 2025, nyuma hafi ibyumweru 2 afunzwe nta Dosiye.

    Yabwiye Perezida w'Urukiko ko Ibyakorewe uwo yunganira ari ibintu bibabaje. Avuga kandi ko we ubwe yahoze abibwira Abagenzacyaha n'Abashinjacyaha, ababaza ngo batekereze nk'ibyo hagize Umuvandimwe we bibaho.

    Agira ati' Ibi bintu mukabisigiriza mukabirebera!, umuntu agafunga undi binyuranije n'Amategeko akamuzanira PVA akayandika ko ari 11 twaramaze kumugaragariza ibimenyetso ko kuva kuri 27 yari afunzwe!'. Yakomeje avuga ko ubwo yabazaga icyo umukiriya we afungiye yasubijwe ko ari Akarere kasabye ko afungwa ngo hirindwa ko atoroka.

    Yabwiye urukiko ati' Ibi ntabwo tubyita gufungwa, tubona yarashimuswe. Ni uko gusa yashimuswe ajyanwa mu nzego zizwi'. Yakomeje asaba Urukiko ko mu bushishozi bwarwo rukwiye kurekura Théoneste Ndererimana kuko nta kindi azira uretse kwanga gukora ibyo yabonaga bitanyuze mu mucyo byashakwaga n'abamufiteho ububasha mu nyungu zabo bwite.

    Uyu munyamategeko, yasabye Urukiko ko rwarekura Théoneste Ndererimana, byaba ari n'Ingwate isabwa cyangwa abamwishingira nawe agashyirwa mu bishingizi kuko azi neza ko atari uwatoroka ubutabera, ko kandi niba hari n'impungenge Urukiko rufite, nawe nk'Umunyamategeko wemera kwishingira Umukiriya we.

    Mu rukiko, hagaragajwe ko bijya gutangira, byahereye Tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ubwo Laetitia Mukabucyana ngo n'uwitwa Davide ugaragara muri Raporo ngo bagiye kwivanga mu matora ya Koperative n'Ubuyobozi bwa Koperative COABAMARU.

    Muri aya matora, uwazanywe gutorwa yabanje kwangwa n'abari bagize inteko itora bavuga ko atari umunyamuryango, ko ndetse atari kuri Lisiti y'abaje gutora boherejwe n'ama ZONE babarizwamo, ariko ntacyo byamaze kuko amatora yarabaye birangira uwazanywe atowe.

    Koperative COABAMARU, mu gutangira kwayo bari Abarobyi b'Amafi ndetse n'icyangombwa bagira kitigize gihindurwa na RCA kiracyari icy'uko ari Koperative y'Abarobyi aho kuba iy'Abahinzi b'Umuceri, ibitera bamwe no kwibaza impamvu RCA iza mu matora y'abahinzi b'Umuceri bakigendera ku cyangombwa cy'Abarobyi b'Amafi yakabaye yarabahinduriye.

    Kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ntabwo biba bisobanuye ko Uburana afite icyaha cyangwa se atagifite. Urebye, haba harebwa cyangwa hasuzumwa ibintu by'ingenzi bibiri aribyo; Kureba impamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha, kureba ngo Ese ziramutse zihari, haba hari impamvu zitegeka ko ugomba gufungwa?. Kugira ngo uregwa arekurwe, akaburana ari hanze agomba kuba agaragaza impamvu zihamya ko adashobora Gutoroka, ko kandi abaye arekuwe atabangamira Iperereza cyangwa se ngo abe yasibanganya ibimenyetso.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Urukiko: Umukozi w'Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Urukiko: Umukozi w'Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/01/05/kamonyi-urukiko-umukozi-wakarere-ushinzwe-amakoperative-yavuzwe-mu-gushimuta-no-gufungisha-umuturage/

  • Kamonyi: Hatangijwe gahunda yihariye, idasanzwe yahawe izina,' TUGANIRIRE MU MUDUGUDU' #rwanda #RwOT

    Gahunda ya'TUGANIRIRE MU MUDUGUDU', irihariye kandi ntabwo isanzwe mu Karere ka Kamonyi. Igamije kurushaho gutuma ubuyobozi bwegera Abaturage bubasanze aho bari, aho batuye cyangwa se bakorera bakaganira, bakumva ibibazo n'Ibitekerezo byabo bidasabye ko umuturage ariwe usanga Ubuyobozi. Iminsi 10 irashize iyi gahunda itangijwe. Abaturage barayishimira, bavuga ko aribwo bakwemera ko Ubuyobozi bubegerejwe.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi atangiza iyi gahunda yabwiye abaturage yasanze mu kazi kabo, ko hari gahunda zisanzwe zihuza Ubuyobozi n'Abaturage nko mu Nteko y'Abaturage, mu Muganda ndetse n'izindi gahunda ziba zateguwe, ariko ko iyi gahunda ya' TUGANIRIRE MU MUDUGUDU' nubwo itaje gusimbura izindi, yo yihariye kandi izajya iba buri munsi nyuma ya saa sita mu gihe nta zindi gahunda zidasanzwe zihari.Me

    Meya Dr Nahayo Sylvere, aganira n'abaturage bacuruza Imboga n'Imbuto ku gasoko k'ahazwi nk'i Mushimba, urenze gato Isantere y'Ubucuruzi ya Rugobagoba, werekeza Muhanga.

    Avuga kuri iyi gahunda no ku mwihariko wayo, yagize ati' Twajyaga tubatumira mu nteko z'Abaturage kandi bizanakomeza. Mu muganda tuzakomeza duhurireyo ndetse na gahunda zindi zitandukanye. Gusa, turashaka ko tugira umwanya w'umwihariko wo kubasanga mu kazi ka buri munsi, tuganire twumve ubuzima mubayeho bwa buri munsi, twumve uko mu meze, twumve ibibazo mufite dufatanyirize hamwe kubishakira Ibisubizo ariko twumve n'ibyifuzo dufatanyirize hamwe gushaka icyakorwa'.

    Akomeza agira ati' Ibikorwa byose tuba dufite, yaba Inama, gukorera mu biro!, ibyo turashaka ngo tubiharire mbere ya saa sita, tubimenyere uretse igihe habaye gahunda zidasanzwe, ariko ubundi ibindi bikorwa bizajya bikorwa mbere ya saa sita naho nyuma ya saa sita tujye kwegera Umuturage kuko twasanze ariho akazi kari'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, agira kandi ati' Iterambere muri rusange ryubakiye ku muturage, iyo tumuhamagaye ntabwo tumenya neza mu by'ukuri icyo akeneye ariko iyo tumusanze mu buzima bwe bwa buri munsi nibwo tumenya ngo akeneye iki, twamufasha iki, igikenewe kurusha ikindi ni iki ng'iki'.

    Ahamya ko iyi gahunda ije gutuma Ubuyobozi burushaho kwegera Umuturage aho akorera bidasabye ko ariwe usanga Ubuyobozi kuko uwo mwanya yakabaye awukoramo indi mirimo imufasha kwiteza imbere.

    Avuga kandi ko gahunda ya' TUGANIRIRE MU MUDUGUDU' ari igisubizo kirambye mu gushyira umuturage ku Isonga kuko ngo kumusanga mu mirimo y'ubuzima bwe bwa buri munsi bisobanuye kumushyira ibisubizo aho ari, kwakira ibyifuzo n'Ibitekerezo bye atabonaga uko abaza cyangwa se atangira mu Nteko z'Abaturage kuko ngo hari uhagera agatinya kubariza mu ruhame, kuhatangira Igitekerezo, ndetse hakaba n'abataha uko baje kuko umwanya wabaye muto.

    Ishimwe Styven, umuturage waganiriye na intyoza.com, yagize ati' Ibi ni igisubizo kuri twe nk'abaturage kuko ubu nibwo twavuga noneho ko Ubuyobozi butwegereye kurusha uko byari bimeze. Buri wese azatinyuka ndetse abone umwanya wo kuvuga ikibazo cyangwa gutanga Igitekerezo afite kuko abona ko noneho bamwisangiye aho ari, bitandukanye na mbere aho umuturage ariwe wakoraga urugendo ajya kubishakira'.

    Akomeza ati' Uko Ubuyobozi bumanuka budusanga bizadufasha kubona ko ari ubwacu koko, bizanatuma kandi n'Ubuyobozi bubona, bumenya byinshi biri muri twe abaturage tutajyaga dupfa kubwira ba Mudugudu bitewe nuko rimwe na rimwe hari byinshi bitugonganisha'.

    Afisa Mukarubayiza, umuturage wishimiye kubona ubuyobozi bwamanutse bukamusanga mu kazi aho akorera kandi bukavuga ko ari gahunda ihoraho, yabwiye intyoza.com ko iki ari igisubizo cyari gikenewe ku muturage kandi gihamya noneho ko Ubuyobozi bwegerejwe Abaturage.

    Ati' Buriya se twavuga ko mbere ubuyobozi bwari bwegerejwe abaturage cyangwa ahubwo wasangaga kenshi umuturage ariwe ugira ikibazo akajya gushaka Ubuyobozi?. Rero ubu nibwo twajya twahamya ko Ubuyobozi bwegerejwe abaturage. Wasangaga mbere duhamagarirwa kujya mu nteko z'abaturage, mu muganda no muzindi gahunda, rimwe na rimwe waba ufite ikibazo cyangwa se igitekerezo ukahava uko wahagiye wanakoze urugendo, ariko ubu noneho Ubuyobozi nibwo bumanutse kutwegera'.

    Gahunda ya 'TUGANIRIRE MU MUDUGUDU', Ubuyobozi buvuga ko no mu gihe Umuyobozi agiye kwegera abaturage agasanga hari ikibazo kireba umukozi runaka udahari, aho bishoboka uwagiye kwegera abaturage no kuganira nabo azajya ahita ahamagara uwo ikibazo asanze kireba ahave umuturage asubijwe aho kugira ngo umuturage azafate umwanya ajya kwishakira igisubizo.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi: Hatangijwe gahunda yihariye, idasanzwe yahawe izina,' TUGANIRIRE MU MUDUGUDU' first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Hatangijwe gahunda yihariye, idasanzwe yahawe izina,' TUGANIRIRE MU MUDUGUDU' appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/03/kamonyi-hatangijwe-gahunda-yihariye-idasanzwe-yahawe-izina-tuganirire-mu-mudugudu/