Author: webrwanda

  • Si njye muntu wa mbere wiswe indaya – Queen Ringo ku kwitwa indaya kubera Nizzo Kaboss #rwanda #RwOT

    Queen Ringo wamenyekanye mu gukina amafilime yatangaje ko atajya ata umwanya ku bantu bakomeje kumwita indaya nyuma yo gutandukana na Captain Regis agahita atangirana umushinga mushya n’umuhanzi Nizzo Kaboss.

    Uyu wigeze kuvugwa mu rukundo na Captain Regis byakurikiwe n’imishinga myinshi bahuriyeho yavuze ko ubukana bw’icyo abantu bafata nko guharabikwa muri rubanda ahanini bituruka ku mitekerereze y’ubikorewe ndetse n’agaciro abiha mu buzima bwe.

    Mu butuma yanyujije kuri shene ya Youtube, Queen yagaragaje ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kureba icyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zose ndetse ibyo bikajyana no kwifashisha ahatangirwa ibitekerezo hashyizweho n’abashinze izo mbuga mu kugaragaza amarangamutima ashobora kuba ahabanye n’ukuri guhari.

    Ati “Buri wese yemerewe kugaragaza igitekerezo ku byo namweretse akurikije uburyo yabonye icyo kintu. Ibyo kuvuga ngo ndi indaya, si njyewe muntu wa mbere waba wiswe indaya kandi niyo untutse ko ndi indaya ntabwo bivuze ko mpita mpinduka yo.'

    Queen yanongeyeho ko nubwo benshi mu batekereza ko bari kumusebya bamwita indaya ari ukumusenya ahubwo ko bimufasha kwinjiriza amafaranga menshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Buriya iyo abantu bari kugutuka ari benshi njyewe mbifata nk’aho ari intsinzi ikomeye kuko mba ndimo no kwinjiza amafaranga menshi ahubwo njyewe nanakwishimira ko bakomeza gukora icyo bita kuntuka.'

    Kuva mu 2024 ubwo byamenyekanaga ko Captain Regis yatandukanye na Micky bari bamaze igihe bakundana, yahise agaragaza ko yamusimbuje Queen Ringo. Kuva batangira urugendo rw’urukundo, aba bombi bakunze kugaragara mu mashusho bahuriyemo, filime bagiye bakorana ndetse banatemberana ahantu hatandukanye.

    Ngo ibyo kwitwa indaya bimwinjiriza agatubutse

    Source : http://isimbi.rw/si-njye-muntu-wa-mbere-wiswe-indaya-queen-ringo-ku-kwitwa-indaya-kubera-nizzo.html

  • Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Werurwe 2026, mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwishyura Ubwisungane mu kwivuza( Mituweli) 2026-2027 hagendewe kuri Sisitemu Imibereho. Imiryango ibiri ari nayo yabimburiye abandi baturage b'Akarere ka Kamonyi, barimo uwo mu cyiciro cy'abishyura ibihumbi 8 n'uwo mu cy'abishyura Ibihumbi 20, babwiye intyoza.com ko barebye ku gaciro k'Ubuzima kuruta ak'amafaranga kuko ngo yo ntawe uhaga kuyashakisha. Bishyuye ntakangononwa banasaba abandi guha agaciro Ubuzima kuruta Amafaranga.

    Nzaramba Focus, umuturage wo mu Mudugudu wa Rwimondo, Akagari ka Masaka ho mu Murenge wa Rugalika, ahagarariye umuryango w'abantu batandatu, aho bose yabishyuriye Mituweli ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri( 120,000Frws). Bivuze ko ari mu cyiciro cy'abishyura ibihumbi 20 ku muntu umwe.

    Aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko ashyize ku munzani w'Ubuzima, asanga nta kiruta ubuzima kuko ngo n'ushaka amafaranga abikora kuko afite Ubuzima bwiza, ariko ngo mu gihe ntabwo, nta nakimwe waba ugihihibikanira.

    Yagize kandi ati' Ibintu byose ni ubushake!, burya iyo ufite ubushake ikintu cyose uragikora kandi ukagishobora. Mituweli ntawe utayishobora, ahubwo mbona ari ikibazo cy'imyumvire no kudaha agaciro Ubuzima. Twajyaga twivuza ku buryo budasobanutse ariko ubu indwara zose zashyizwemo ari nayo mpamvu mbona ko tuzivuza neza'.

    Yongeyeho ati' Kwikura amafanga Ibihumbi 120 si ikintu cyoroshye nk'umuturage wo mu cyaro, ariko na none njyewe nshyira ku munzani, Ubuzima n'Amafaranga. Uyu munsi wanyiba amafaranga cyangwa nkayata ngashaka andi nubwo kuyabona biba bitoroshye, ariko se Ubuzima bugiye, ndamutse ndwaye si mbashe kwivuza byaba bimariye iki ko n'ayo mafaranga ntaba nkiyashatse'?.

    Nzaramba, asaba buri wese guha agaciro Ubuzima kuko ngo aribwo buhenze kurusha Amafaranga. Ati' Hari ibimina tugira aha ngaha bya dutabarane, nyamara mbona ko mbere ya byose, aho gutabara umuntu wabanza ubwawe ukitabara, ukivuza kuko ibi bimina byo guteganya gupfa, umuntu akwiye kubanza guteganya kwivuza. Ntawe ukwiye kwiganyira ku kwishyura Mituweli kuko utabiha agaciro abyumva yarwaye cyangwa se yarwaje, nibwo umenya agaciro k'Ubuzima'.

    Emmanuel Ngendahimana, atuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Masaka ho mu Murenge wa Rugalika. Avuga ko ku muryango w'abantu bane afite, mbere yishyuraga ibihumbi bitatu(3,000Frws) kuri buri muntu, ariko ubu Sisitemu Imibereho yamushyize ku bishyura Ibihumbi umunani(8,000Frws) kuri buri muntu, bivuze ko aho yishyuraga ibihumbi Cumi na bibiri(12,000Frws), yishyuye ibihumbi Mirongo itatu na bibiri(32,000Frws).

    Ahamya ko kuri we n'umuryango baha agaciro Mituweli kuko yabakuye kure. Ati' Njyewe mpa agaciro Mituweli nkayitanga ntakangononwa kuko njyewe yaramvujije, imvuriza abana mu bushobozi nabonaga ubwanjye ntabasha kubona. Niyo mpamvu nahise mfata umwanzuro w'uko ngomba kuyishyura nubwo ubona ko ihenze, rwose irahenze pe! ariko kandi njyewe nzi aho yankuye ubwo nari nyifite, nzi kandi n'abandi ibyababayeho ubwo barwaraga bakajya kwivuza batayifite. Nubwo ihenze, ntabwo yahenda nk'Ubuzima'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi atangiza ku mugaragaro Ubwisungane mu kwivuza( Mituweli) 2026-2027 bufatiye kuri Sisitemu Imibereho, yavuze ko abaturage b'Akagari ka Masaka bumva neza Ubwisungane mu kwivuza kuko ngo n'umwaka ushize aribo babaye abambere mu karere ku kwishyura Mituweli, none ngo ni nabo babaye abambere mu gutangirana na Sisitemu Imibereho.

    Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi.

    Yagize ati' N'Umwaka ushize babaye abambere mu karere kose. Bigaragaza rero yuko bumva neza ikijyanye n'ubwisungane mu kwivuza. Bumva inyungu yo kugira ubwisungane mu kwivuza, batitaye ku mafaranga kuko icyo bareba ni Ubuzima bwabo, ari nacyo dushishikariza abaturage bacu, kureba agaciro k'Ubuzima mbere na mbere'.

    Dr Nahayo Sylvere, yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa cyo gutanga Ubwisungane mu kwivuza kirakomereza mu bindi bice byose by'Akarere mu mirenge yose, abaturage bashishikarizwa gutanga Ubwisungane mu kwivuza cyane ko ngo hari impinduka zabaye aho hari Serivise zongewe ku zo bajyaga bahabwa mbere, bityo bakaba bagomba gusobanurirwa.

    Yagize kandi ati' Abaturage bacu ntabwo bagakwiye gutekereza cyane ku kibazo cy'amafaranga, bakwiye gutekereza ku Buzima bwabo no kuri Serivise nyinshi kandi zihenze zongewe mu zo bahabwaga. Abesamihigo ba Kamonyi, ni bagende mu cyerekezo cyo gusigasira Ubuzima bwabo bishyura Ubwisungane mu kwivuza kuko barwaye bakwishyura menshi aruta ayo basabwa none. Amafaranga ahora akenewe mu bikorwa bitandukanye ariko icya mbere ni Ubuzima, abantu bariho kubera ko bafite Ubuzima'. 

    Mu gutangiza iki gikorwa cyo kwishyura Ubwisungane mu kwivuza( Mituweli) ifatiye kuri Sisitemu Imibereho 2026-2027, Abanyamasaka bakoze ibirori bishimira ko besheje Umuhigo wa Mituweli 100 ku ijana(100%) muri 2025-2026. Bakoze Ubusabane bumva icyanga cy'ikigiro, barasangira ariko kandi baniyemeza kudasubira inyuma mu kwishyura Mituweli. Bijejwe ko abafite ibibazo ku byiciro by'amafaranga basabwa muri Sisitemu Imibereho bazafashwa bigakosorwa.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, ashimira aba bagabo babimburiye Abanyamasaka n'Abanyakamonyi muri rusange kwishyura Mituweli bagendeye kuri Sisitemu Imibereho.

    Umutsima bawukase, barasangira bishimira ko besheje Umuhigo wa Mituweli 2025-2026.
    Inkuru y'Ikigori yabara uwakiriyeho.

    Munyaneza Théogène 

    The post Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho first appeared on Intyoza.

    The post Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/04/rugalika-masaka-nta-kangononwa-ku-kwishyura-mituweri-ifatiye-kuri-sisitemu-imibereho/

  • Cristiano Ronaldo yaba yahunze? #rwanda #RwOT

    Indege bwite ya rutahizamu wa Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yamaze kugera muri Espagne, ni nyuma y’ibitero Iran ikomeje kugaba muri iki gihugu.

    Nyuma y’uko USA na Israel zishoje intambara kuri Iran, nayo yatangiye kugenda irasa mu bihugu bitandukanye aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibirindiro bya gisirikare.

    Saudi Arabia ni kimwe mu bihugu Iran yarasheho cyane aho indege 2 zitagira abapilote (drone) zarashe Ambasade ya USA muri Saudi Arabia iherereye mu murwa mukuru, Riyadh ari naho Cristiano Ronaldo n’umuryango we batuye.

    Nyuma y’iki gitero Private Jet ya Cristiano Ronaldo yahagurutse Saudi Arabia yerekeza Spain mu mujyi wa Madrid, nubwo bitaremezwa ko Ronaldo ayirimo, amakuru avuga ko yaba yahunze n’umuryango we kugira ngo iby’iyi ntambara arebe iyo bigana.

    Iyi ndege ya Cristiano utarimo gukina kubera imvune, ikaba yanyuze muri Afurika mu Misiri, yambuka Inyanja ya Mediterrane (Mediterranean Sea) ibona kugera muri Espagne.

    Iyi ndege yaguze amayero miliyoni 61, yahagurutse saa mbili za nimugoroba zo muri Saudi Arabia, igera muri Spain saa saba z’ijoro.

    Private Jet ya Cristiano yamaze kugera i Madrid

    Ronaldo n’umugore muri 2024 ubwo bari muri Private Jet yabo

    Indegeye yageze Madrid saa saba z’ijoro

    Source : http://isimbi.rw/cristiano-ronaldo-yaba-yahunze.html

  • Bruce Melodie yageze mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yamaze kugera mu Bubiligi aho afite igitaramo mu Mujyi wa Brussels tariki ya 7 Werurwe 2026.

    Uyu muhanzi akaba iki gitaramo azakora kizaba kirimo n’umuhanzikazi w’Umugande, Sheebah Karungi.

    Ni igitaramo cyiswe Afro Legacy, cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe, kikazaba mu ijoro riwubanziriza.

    Bruce Melodie, umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane akaba yamaze kugera mu Bubiligi aho yavuze “Brussels nahageze ndi mu mujyi kandi nditeguye muzaze twishimane tariki ya 7/3 muri Birmingham Palace, njyewe ngiye gutangira imyitozo.”

    Iki gitaramo kizagaragaramo Dj Princess Flor umunyarwandakazi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu kuvangavanga imiziki, azaba afatanya na Dj Vicious na Dj Saido bitezweho kuzacuranga zimwe mu njyana zikunzwe cyane muri Afurika nka Afrobeat na Dancehall.

    Bruce Melodie yageze mu Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yageze-mu-bubiligi.html

  • Dj Brianne na Tesha bagiye kwerekeza i Burayi #rwanda #RwOT

    Dj Brianne wamamaye mu kuvanga vanga imiziki n’inshuti ye Tesha bagiye kwerekeza i Burayi gusabana n’abakunzi babo.

    Aba bombi bakunzwe cyane binyuze no biganiro bakora bitambuka kuri “Dj Brianne Vogue” bamaze kugira abakunzi benshi mu gihugu no hanze yacyo.

    ISIMBI yamenye ko nta gitaramo cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kijyanye n’akazi kizaba kibajyanye ahubwo ari ugusabana n’abakunzi babo baba i Burayi.

    Biteganyijwe ko bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 7 Werurwe 2026 aho kuri gahunda bazajya mu bihugu bitatu burimo u Bufaransa, u Bubiligi na Polond.

    Dj Brianne na Tesha bagiye kwerekeza i Burayi

    Source : http://isimbi.rw/dj-brianne-na-tesha-bagiye-kwerekeza-i-burayi.html

  • Haruna Niyonzima yateye utwatsi ibyo gusezera ruhago #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda no hanze yarwo, yateye utwatsi amakuru y’uko yamaze gusezera gukina umupira w’amaguru, ngo igihe ntikiragera.

    Ikinyamakuru The New Times cyari cyatangaje ko uyu mukinnyi wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yasezeye gukina umupira w’amaguru burundu.

    Haruna wari warasezeye mu Mavubi, iki kinyamakuru cyanditse ko yagitangarije ko 'Nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu minsi ya vuba turategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro. Twavuganye na FERWAFA kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.'

    'Nakoze byinshi nari nshoboye mu mupira w’amaguru, ubu ni umwanya wo kureba ibindi bimpa amahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye yo gutoza.'

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Haruna Niyonzima yahakanye aya makuru aho yavuze ko atarasezera, wenda bizaba vuba cyangwa kera.

    Ati “Ntabwo ari ukuri sinasezeye ku mukino mwiza (nk’umukinnyi). Umunsi umwe nzabikora… Wenda ni vuba cyangwa nyuma, ni inde ubizi? Ariko igihe ntikiragera, si nonaha.”

    Haruna Niyonzima akaba amaze igihe nta kipe afite aho aheruka mu ikipe ya AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2024-25, muri iyi minsi akaba ahugiye mu bijyanye n’amasomo y’ubutoza aho afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

    Akaba kandi ari mu batoza 13 batsindiye kuzajya gukarishya ubumenyi mu gihugu cya Spain, akaba ari ku bufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid.

    Haruna Niyonzima yahakanye ko yasezeye

    Haruna yavuze ko igihe cyo gusezera kitaragera

    Source : http://isimbi.rw/haruna-niyonzima-yateye-utwatsi-ibyo-gusezera-ruhago.html

  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere #rwanda #RwOT

    Ibyemezo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo gufatira ibihano igisirikari cy'u Rwanda n'abasirikare bamwe ba RDF byakomeje guteza impaka zikomeye mu karere k'Ibiyaga Bigari. Mu gihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yashimye icyo cyemezo avuga ko 'ijambo ryatanzwe ridakwiye guhora risubirwamo kandi ko gusuzugura ubuzima bw'abantu bidakwiye gukomeza', u Rwanda rwo ruvuga ko ibihano byafatiwe uruhande rumwe bitazigera bizana amahoro arambye.
    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano bifatiwe u Rwanda byirengagiza ukuri ku ntandaro y'ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, kandi bigoreka ishusho y'ukuri kw'amakimbirane amaze imyaka myinshi muri ako gace.
    U Rwanda rushimangira ko ikibazo nyamukuru gikomeje guteza umutekano muke ari umutwe wa FDLR, ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kigali ivuga ko uwo mutwe ukorana n'ingabo za Congo, FARDC, kandi ugashyigikirwa na Leta ya Kinshasa.
    Mu masezerano azwi nka Washington Accords, RDC yemeye guhagarika burundu kandi mu buryo bushobora kugenzurwa ubufasha ubwaribwo bwose iha FDLR n'indi mitwe iyishamikiyeho. Ariko u Rwanda ruvuga ko nta cyemezo gifatika cyigeze gifatwa ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa.
    Kigali ivuga ko gufatira ibihano uruhande rumwe bishobora gutiza umurindi icyemezo cya RDC cyo gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushaka icy'amahoro. U Rwanda rugaragaza ko ihuriro ririmo FDLR, imitwe ya Wazalendo n'abacanshuro b'abanyamahanga rikomeje kurwana ku ruhande rwa FARDC.
    Ku ruhande rw'inyeshyamba za AFC/M23, u Rwanda ruvuga ko zigaragaza ko zirwanira kurwanya ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu magambo ya bamwe mu bayobozi b'ingabo za Congo.
    Mu itangazo ryayo, Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko Ingabo z'u Rwanda, Rwanda Defence Force, zifite inshingano zo kurinda ubusugire bw'igihugu, kandi ko kwirwanaho ari ishema ritazigera risuzugurwa.
    Rwanda ivuga ko yiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano ya Washington, harimo no gusubukura imirimo ya Komite ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo, ariko isaba ko abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagaragaza uburinganire mu myanzuro bafata.
    Abasesenguzi bavuga ko amateka y'akarere agaragaza ko ibihano bidatanga amahoro arambye. Amahoro asaba kubahiriza amasezerano no gukemura intandaro y'ikibazo.
    Mu gihe ibibazo bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, birasaba ubushishozi n'ubushake kuruhande rwa Kinshasa.

    Source : https://rushyashya.net/ibihano-bifatiwe-uruhande-rumwe-ntibizagarura-amahoro-mu-karere/

  • Ubuzima bwa Dj Toxxyk, Muchoma na Djihad i Mageragere #rwanda #RwOT

    Ishimwe Patrick [Pazzo Man], nyuma y’uko afunguwe, yavuze ko bamwe mu byamamare bari kumwe mu Igororero rya Mageragere bameze neza, ubuzima bwaho batangiye kubumenyera.

    Pazzo akaba yari afunzwe akurikiranyweho kuba ari we wasakaje amashusho y’Umuhanzi Yampano arimo akora imibonano mpuzabitsina n’umugore we, gusa tariki ya 27 Werurwe 2026 yagizwe umwere.

    Mu bo bareganwaga muri dosiye imwe, harimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad we akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 3.

    Pazzo akaba yabwiye ISIMBI ko uyu mugabo ameze neza ndetse yamaze no kwiyakira. Ati 'Djihad ameze neza, yariyakiriye na we, afite morale twari turi kumwe hariya, kuko mu minsi ya mbere ntabwo haboneka imyanya yegeranye, we yararaga ahantu hasa nk’aho ari kure yanjye ariko ari wa muntu mu gitondo ngiye koga mu maso nkaba namusuhuza, mu gufata amafunguro, ameze neza.'

    Mu bandi yagize amahirwe yo kubona harimo Muchoma ukurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya YouTube na Dj Toxxyk watawe muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita apfa.

    Pazzo yavuze ko yagiye kuza Muchoma akiri mu kato ariko yagize amahirwe yo kuvugana na we 'Narasabye nubwo ari mu kato musuhuze ntagenda ntamubonye kuko njyewe nabyiyumvagamo ko ndiburekurwe, nagiye kumureba bwa mbere batarasoma n’urubanza, ndamubwira ngo ntawamenya njyewe nshobora no kwitahira reka nkusuhuze, arambwira ngo tuza baraza kukugira umwere. Na we ameze neza nta kibazo.'

    Yavuze ko umuntu witwa Toxxyk yamutunguye cyane kuko yahise ubuzima bwaho abumenyera nta n’iminsi bimutwaye.

    Ati 'Toxxyk yaje ansangamo, buriya abantu benshi bazi ko iyo umuntu afunzwe agera hariya akiheba ariko Toxxyk yarantangaje, ahorana morale akiva mu kato mu gitondo nkibyuka ntaranamubona nsanga ari mu kibuga cya Basketball, ndamubaza ngo ko ufite morale, arambwira ngo Pazzo hano hari ikintu cyankanga, hano se si mu bagabo?'

    Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu yatambutse, yashimiye cyane Fatakumavuta yagiye asangayo aho yavuze ko yabafashije cyane.

    Dj Toxxyk ni we muntu wamutunguye cyane

    Muchoma na we yamaze kwiyakira

    Djihad na we ngo yamaze kwiyakira

    Source : http://isimbi.rw/ubuzima-bwa-dj-toxxyk-muchoma-na-djihad-i.html

  • Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza ku nshuro ya kabiri umunsi w'Umuco mu mashuri Gatolika abarizwa muri Diyoseze ya Kabgayi, Umwepisikopi w'iyi Diyosezi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye Urubyiruko rw'abanyeshuri biga mu mashuri ari muri Diyosezi abereye Umushumba, kubaha no gusigasira Umuco Nyarwanda bazirikana ko aribo barimu b'Umuco b'ejo hazaza, by'umwihariko ku bazabakomokaho.

    Ni mu nama n'impanuro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahaye Urubyiruko rwaturutse mu bigo by'amashuri 30 byo muri Diyoseze ya Kabgayi, aho bari mu gitaramo bizihiza Umunsi w'Umuco. Ibirori byabereye mu kigo cy'ishuri ryisumbuye kitiriwe Mutagatifu Berenadeta(ESB Kamonyi) ku wa 26 Gashyantare 2026, mu nsanganyamatsiko igira iti' Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose'.

    Aganira n'abitabiriye kwizihiza uyu munsi w'Umuco, by'umwihariko urubyiruko rw'abanyeshuri, yagize ati' Turasaba abana bacu kwihatira kunoza imivugire n'imyandikire y'Ururimi rwacu rw'Ikinyarwanda. Turasaba mbere na mbere Ababyeyi n'Abarezi kubifashamo abana bacu turera'.

    Yakomeje agira ati' Bana bacu, nanjye ndagira ngo mbibutse ko mugomba gukunda Umuco wacu, mugasobanuza, mukabaza kugira ngo murusheho kuwusobanukirwa kuko ejo ari mwebwe ndetse n'uyu munsi ariko cyane cyane ejo, mufite inshingano zo kuwutoza abandi, cyane cyane abazabakomokaho'.

    Yagize kandi ati' Bana bacu rero, 'UMUCO WACU MUWURINDE ICO', maze koko uhore utubereye igicumbi cy'Amateka yacu, Igicumbi cy'Ubuzima bw'Igihugu cyacu n'Isoko y'imbaraga tuvomamo, zo kwiyubaka uyu munsi no kubaka ejo hazaza h'Igihugu cyacu ndetse n'ejo hazaza ha buri wese muri twe'.

    Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasabye by'umwihariko Abarezi gufasha abana kunoza imivugire n'imyandikire y'Ururimi rw'Ikinyarwanda. Yibutsa ko' kuvuga neza Ururimi rw'Ikinyarwanda si ikinegu, ahubwo ni ishema rikomeye'. Ahamya ko gutoza abana Umuco w'Ikinyarwanda ari ugutegura neza Abanyarwanda b'ejo hazaza ndetse no gutegura Abakirisito beza, bakunze kandi basobanukiwe n'Umuco wabo.

    Dr. Nahayo Sylvère, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi witabiriye ibi birori yashimiye Diyoseze ya Kabgayi kuba yarahisemo ko uyu munsi mukuru w'Umuco wizihirizwa muri aka Karere ayoboye. Yibukije ko Umuco ari isoko y'Ubuzima bw'Abanyarwanda, ko ariwo uranga buri Munyarwanda ukamurinda kwibagirwa Amateka y'Igihugu cye, ukanatuma buri wese agira icyerekezo ku hazaza he. Agira kandi ati' Gukunda Umuco, ni ugukunda ikiranga Igihugu cyacu, ni ugukunda Indangagaciro zacu, ni ugukunda Ubumwe bw'Abanyarwanda'.

    Ashimangira ko gutoza abana umuco ari ukubatoza gukunda Igihugu, kubaha Ababyeyi, kubaha Imana no kubaha bagenzi babo, ndetse no kubatoza Indangagaciro zizatuma baba Abayobozi beza b'ejo hazaza, Abarezi beza, Ababyeyi beza mu gihe kizaza.

    Yavuze ati' Umuco ni Urukingo ruturinda kwangizwa n'imico y'amahanga idahuje n'indangagaciro zacu'. Akomeza avuga ko kwizihiza umunsi w'Umuco, by'umwihariko mu mashuri ari uburyo bwo kwibuka ko ariwo musingi w'Uburezi, ko kandi Uburezi bwacu bugomba gushingira ku ndangagaciro z'Umuco nyarwanda.

    Yasabye urubyiruko by'umwihariko abanyeshuri ati' Mukunde Umuco wacu, mwige kuwusigasira kandi mwige kuwushyira mu bikorwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi'.

    Muri iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi w'Umuco cyateguwe na Diyoseze ya Kabgayi, abanyeshuri baserukiye ibigo 30 bibarizwa muri iyi Diyoseze biyerekanye mu mikino n'imbyino bitandukanye biranga umuco nyarwanda. Mu byo berekenye harimo; Imbyino zishingiye ahanini ku kwerekana Umuco Nyarwanda, Ikinamico igaruka ku muco, Imivugo, Amahamba n'Amazina y'Inka, Gusakuza, Gukirana, Kubuguza, Imisango yerekana uko mu muco Nyarwanda Ubukwe bwacyuzwaga n'ibindi.

    Munyaneza Théogène

    The post Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa first appeared on Intyoza.

    The post Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/03/umuco-wacu-muwurinde-ico-musenyeri-balthazar-ntivuguruzwa/

  • Nyuma yo gufungurwa, Pazzo Man yashimiye Fatakumavuta (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man yatangaje ko umunyamakuru Fatakumavuta yamufashije bikomeye ubwo yimurirwaga mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere .

    Ku wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor wamamaye nka Pappy Nesta bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bari bagikurikiranyweho icyaha cyo cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’uwari umukunzi we.

    Ni no kuri uwo munsi urukiko rwemeje ko Kalisa John uzwi nka K-john arekurwa ndetse uwo mwanzuro ugahita ushyirwa mu bikorwa.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Pazzo Man yavuze ko Fatakumavuta ari we wafashe iya mbere mu kuza kubahumuriza ndetse no kubafasha kubona iby’ibanze bari bakeneye ubwo bageraga i Mageragere bagashyirwa mu kato hagamijwe gusuzuma niba nta ndwara yakanduza abandi binjiranye.

    Ati ' Fatakumavuta tukigerayo yahise aza kudusura aratubwira ngo 'mukomere ,ntimugire ikibazo mwihangane ,ntimuhungabane.’ Urumva umuntu winjiyeyo abagifite ubwoba ariko we atubwira ko bagiye kudushyira mu kato ko gusuzuma niba nta cyorezo tuzanye nta kindi kidasanzwe.

    Uyu wahoze areberera inyungu z’umuhanzi Yampano yagaragaje ko nubwo bitabaga byoroshye kubageraho kuko bari bashyizwe mu kato Fatakumavuta yakoraga uko ashoboye akifashisha n’abarinzi akabagezaho ibyo bakeneye.

    Ati 'Twashyizwe mu kato k’iminsi irenga icyumweru ariko Fatakumavuta yanakoreshaga abarinzi akabatuma ngo batubaze icyo dukeneye natwe tukamusubiza tujya kubona abitugejejeho, Papa Fata ndamushimira cyane.'

    Pazzo kandi yateye utwatsi ibyo yashinjwaga na Yampano ko ari we washyize hanze amashusho ye y’urukozasoni, aho yavuze ko na we ari umugabo rero atatinyuka guhemukira umugabo mugenzi we.

    Ku wa 14 Ugushyingo 2025, RIB yatangaje ko yataye muri yombi babiri bakekwaho gusakaza ayo mashusho barimo; Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K. John.

    Nk’uko ISIMBI twari twabitangaje tariki ya 27 Gashyantare 2026 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwagize umwere Pazzo Man kubera ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso simusiga by’uko yakwirakwije ayo mashusho.

    Nubwo ayo mashusho yabonetse muri telefoni ye, Urukiko rwavuze ko hatagaragajwe uko yayabonye cyangwa uwo yayohereje.

    Pazzo Man yashimiye Fatakumavuta

    Yavuze ko Fatakumavuta yabafashije bishoboka byose

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-yo-gufungurwa-pazzo-man-yashimiye-fatakumavuta-video.html