Author: webrwanda

  • Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze #rwanda #RwOT

    Byahishuwe ko Leta y'u Burundi yateguye kandi itanga imyitozo, kandi iyobora abagabye igitero cy'abitwaje intwaro cyatwaye ubuzima bw'abasivili 14 mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, abandi benshi bagakomereka.

    Ibi bigaragara muri raporo y'ibanga yakozwe n'urwego rw'ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gashyantare 2019, isobanura birambuye ibikorwa by'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro rya 'P5' ryashinzwe kugira ngo rikureho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Iyi nyandiko ivuga ko iri huriro ryari rigizwe n'imitwe irimo RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu Ngabo z'u Rwanda, FDU-Inkingi yayobowe na Victoire Ingabire Umuhoza, CNRD-FLN ya Paul Rusesabagina, RUD-Urunana ya Nshimiyimana Cassien na FDLR iyobowe na Byiringiro Victor.

    Icyo gihe Leta ya RDC yemeje ko Leta y'u Burundi yatoreje abarwanyi b'iri huriro mu kigo cya gisirikare cyari mu gace ka Bijabo, Gurupoma ya Balala-Sud, Segiteri ya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2019, abarwanyi ba FDLR barenga 1500 bavuye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru, berekeza mu gace ka Shanje muri Lowa-Numbi muri Sheferi ya Buhavu, kugira ngo bihuze n'abandi bo muri P5 iyobowe na Nyamwasa.

    Iyi raporo igaragaza ko iri huriro ryashakaga gushyira ibirindiro mu Burundi, maze rigatera u Rwanda, rishyigikiwe mu buryo bw'ibikoresho na Leta y'u Burundi icyo gihe yayoborwaga na Pierre Nkurunziza, ikaba ari na yo ihuza ibikorwa byaryo.

    Ambasaderi Agricole Ntirampeba icyo gihe wari Umujyanama wa Perezida Nkurunziza, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya FDLR mu Karere. Bigaragara ko yari ashinzwe gufasha imitwe ya P5 gukorana kugira ngo bigire ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w'u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo.

    Muri Ukwakira 2019, abagera kuri 67 baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na P5, cyane cyane RUD-Urunana, binjiye mu Rwanda banyuze muri Pariki y'Ibirunga, ahaherera mu Murenge wa Kinigi, hafi y'urubibi rw'Igihugu na RDC.

    Nk'uko imibare ya Leta y'u Rwanda ibigaragaza, abo bagizi ba nabi bishe abaturage 14, bakomeretsa abandi babarirwa mu magana. Inzu n'ubucuruzi byarasahuwe, amaduka arangizwa, ibiribwa birasahurwa.

    Inzego z'umutekano z'u Rwanda zatangije ibikorwa byo guhiga aba bagizi ba nabi, zica bamwe abandi zirabafata.

    Abafashwe bagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare i Kigali. Ubushinjacyaha bwabashinje ibyaha birimo kuba mu mutwe w'ingabo utemewe, kugerageza gushoza intambara hagamijwe guhirika ubutegetsi n'iterabwoba.

    Ubufatanye bw'u Burundi na FDLR

    Ubufatanye bw'u Burundi na FDLR bumaze igihe kirekire. Raporo zerekana ko iki gihugu cyahaye icumbi abagize uyu mutwe w'iterabwoba kandi ko bimwe mu bikorwa by'ubucuruzi byawo bikorerwa muri iki gihugu.

    Bivugwa ko Ambasaderi w'u Burundi i Kinshasa, Agricole Ntirampeba, yafashije mu koroshya itumanaho hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na FDLR, bigatuma habaho ibikorwa bya gisirikare bihuriweho by'ingabo za RDC, FDLR yashinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'Ingabo z'u Burundi kugira ngo birwanye ihuriro AFC/M23.

    Ku wa 5 Ukuboza 2019, uwari umuyobozi wa CNRD/FLN, Lt. Gen. Wilson Irategeka, yafashijwe n'abayobozi b'u Burundi kujya kwivuriza i Bujumbura anyuze i Nyangezi-Ngomo na Kamanyola muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ingabo za RDC zikorera muri Kivu y'Amajyepfo zafashije Lt Gen Irategeka, zimutwara kuri moto mu gihe yajyaga kwivuza, zinamurindira umutekano.

    Mu minsi ishize ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yabazwaga ku bufatanye bw'u Burundi na FDLR, yabwemeje yifashishije umugani ugira uti 'Umwanzi w'umwanzi wanjye ni inshuti yanjye.'

    Nubwo Ndayishimiye yigira nk'inzirakarengane mu karere, abamunenga bavuga ko imyitwarire ye n'ubufatanye budahagarara n'imitwe yitwaje intwaro byagize uruhare mu guhungabanya umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Bamwe mu bagabye igitero i Musanze bafashwe n'inzego z'umutekano

    Bamwe mu bagabye igitero i Musanze baburanishijwe n'Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kigali

    Source : https://rushyashya.net/mu-mwaka-wa-2019-u-burundi-bwateguye-igitero-interahamwe-zagabye-i-musanze/

  • Muyango yasubije kuri KNC wavuze ko 'Hosting’ ari uburaya #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine yatangaje ko atemeranya n’imvugo ya Kakooza Nkuriza Charles wavuze ko akazi kazwi nko 'guhostinga’ gahwanye n’uburaya.

    Muyango yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yakoze mu ijoro ryakeye mbere yo guhaguruka yerekeza mu Mujyi wa Brussels mu Belgium, aho agiye kuyobora igitaramo kizahuza abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi.

    Uyu mugore wegukanye ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe atangira urugendo rwerekeza i Burayi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka ku bijyanye n’akazi ka 'hosting’, gakunze gukorwa mu birori no mu bitaramo bitandukanye.

    Izi mpaka zatangiye nyuma y’amagambo ya KNC, washinze ikipe ya Gasogi United ndetse akaba anafite Radio/TV1.

    Mu kiganiro cye gica kuri iyi radiyo na televiziyo, yavuze ko kuri we akazi ka 'hosting’ hari aho gahuriye n’uburaya, avuga ko hari aho abakora aka kazi bafasha abagabo kubona abakobwa bajyana mu buzima bw’ijoro.

    Aya magambo yahise akurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayashyigikiye mu gihe abandi bayamaganye, bavuga ko atesha agaciro akazi gatunze abakobwa benshi.

    Agaruka kuri ayo magambo, Muyango yavuze ko adashyigikiye uburyo aka kazi kagereranywa n’uburaya, ashimangira ko buri wese akwiye kubahwa ku murimo akora.

    Yagize ati 'Ntitukajye dusebya ibintu abantu bakora, sibyo. Kubera ko nanjye Muyango ntabwo ndi hasi ku buryo ntashobora kugenda ngo nshake ikintu kwa KNC nza nkavuga kandi kikamenyekana, rero ntabwo ari uko njyewe nteye. (Gusa) ntabwo twemeranya.'

    Muyango yasobanuye ko kuyobora ibirori cyangwa kwakira abitabiriye ibikorwa bitandukanye (MC cyangwa Host) ari umwuga usaba ubunyamwuga, icyizere no kumenya guhuza abantu, bityo ko bidakwiye kuwusiga icyasha rusange.

    Hagati aho, Bruce Melodie yamaze kugera i Bruxelles ku wa 3 Werurwe 2026 aho azahurira na Sheebah Karungi mu gitaramo giteganyijwe ku wa 7 Werurwe. Aba bahanzi bombi basanzwe bazwi cyane mu karere, ndetse banakoranye indirimbo yise Embeera Zo yakunzwe mu Rwanda no muri Uganda.

    KNC mu minsi yashize yavuze ko ‘Hosting’ ari nk’uburaya

    Muyango yavuze ko atemeranya na KNC

    Source : http://isimbi.rw/muyango-yasubije-kuri-knc-wavuze-ko-hosting-ari-uburaya.html

  • APR FC yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Kiyovu Sports ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

    Yabigezeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, ni mu gihe mu mukino ubanza APR FC yawutsinze 2-0.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, umutoza wa APR FC yari yabyoroheje ubona yakoze impinduka nyinshi nka Lamine Bah wari umaze igihe atabanzamo, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert nabo bari babanjemo ni mu gihe abakinnyi nka Dao, Djibril Ouattara, William Togui Mel bari babanje hanze.

    Kiyovu Sports wabonaga ifite inyota y’ibitego ntabwo yigeze ibasha kumenera mu bwugarizi bwa APR FC nubwo bageragezaga kurema amahirwe atandukanye.

    APR FC nayo yari ifite impamba y’ibitego bibiri, ntiyabashije kubona ikindi umukino urangira ari 0-0, APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

    Muri 1/4, APR FC izahura na Gasogi United yasezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-2. Umukino ubanza wabaye 1-1 uwo kwishyura Gasogi itsinda 2-1.

    Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, yasize Bugesera FC yasezereye Amagaju FC ku giteranyo cy’ibitego 4-3 (umukino ubanza Bugesera yatsinze 2-1 uwo kwishyura banganya 2-2), izahura na Etincelles FC yasezereye Mukura VS kubera igitego cyo hanze.

    Umukino ubanza wabereye i Musanze, Mukura VS yatsinze 2-1 uwo kwishyura wabereye mu Magepfo Etincelles yatsinze 3-2 bihita biba 4-4 mu mikino yombi, Etincelles ikomeza kuko ari yo yatsindiye ibitego byinshi hanze.

    APR FC yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yageze-muri-1-4-cy-igikombe-cy-amahoro-amafoto.html

  • Nyambo yavuze ku musore uvugwaho kumuterera ivi i Doha #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda ugezweho, Nyambo Jesca yahakanye amakuru yari amaze iminsi avuga ko yaterewe ivi, ahamya ko ari AI (Ubwenge bugangano) ababikoze bifashishije.

    Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya Nyambo ari Doha muri Qatar, ari ahantu imbere ye hapfukamye umusore afite impeta mu ntoki amubaza niba yakwemera kuzamubera umugore.

    Nyambo aba yipfutse ku munwa ubona ko byamutunguye cyane atarimo kubyiyumvisha.

    Nyambo yabwiye ISIMBI ko atari byo ahubwo abantu bifashishije amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ari Qatar maze bakoresha AI maze bamugaragaza yaterewe ivi.

    Ati “Rero biriya bintu byo gutererwa ivi ni amakuru y’ibinyoma, ni AI (ubwenge buhangano) dore ko ntacyo itazakora.”

    Yakomeje avuga ko inzozi za buri wese ari ugukora ubukwe, gusa ngo kuri we yatunguwe no kubona baramaze no kumusohorera ‘Save the Date’

    “Buri mukobwa wese aba abyifuza, guterwa ivi hagarukiraho indi mihango, n’integuza y’ubukwe bwanjye (Save the Date) barayikoze, n’aho ubukwe buzabera barabirangije.”

    “Ahubwo mbere y’uko mujya gukoresha AI mujye mubanza mumbaze ngo ‘urifuza ko ubukwe bwawe buzabera he? ryari, urabuteganya gute?’ Noneho mukore ibijyanye n’ibyifuzo byanjye.”

    Nyambo wavuze ko adakundana na Titi Brown, yavuze ko afite umukunzi kandi babirimo neza, igihe nikigera bazakora ubukwe.

    Yavuze ko ibi ari AI

    Ifoto yakoreshejwe bamugaragaza yaterewe ivi

    Mu minsi ishize yari Doha muri Qatar

    Source : http://isimbi.rw/nyambo-yavuze-ku-musore-uvugwaho-kumuterera-ivi-i-doha.html

  • Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Kamonyi, SP( Superintendent) Habiyakare J Damascene yasabye abaturage b'Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka kamonyi kuzibukira ibintu bitanu(5) yanga, abatabibarizwamo bagatanga amakuru y'aho bikorerwa n'ababikora kugira ngo Polisi ikore akazi kayo ko kubafata ibashyikirize Ubugenzacyaha Amategeko abibabaze;

    -Inzoga z'inkorano zitemewe(zitujuje ubuziranenge)

    -Ubujura muri rusange

    -Kurarana n'Amatungo kandi hariho Amarondo

    -Ibiyobyabwenge

    -Kanyanga n'ibindi byaha muri rusange

    Aganira n'abaturage b'Akagari ka Masaka, mu nteko y'Abaturage aho bakoze ibirori byo kwishimira ko umwaka wa 2025-2026 besheje Umuhigo wa Mituweli 100%, SP Habiyakare yabasabye kuva mu byaha no kwitandukanya n'ababikora, gutangira amakuru ku gihe hagamijwe korohereza Polisi gukora akazi ko gufata Abanyabyaha.

    Mu byo yasabye aba baturage, yabasabye kureka kunywa, Gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko byangiza ubuzima bw'ubikoresha kandi bikagira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda muri rusange.

    Yabasabye kandi kureka Kwenga, Gucuruza no kunywa Inzoga z'Inkorano zitemewe, zitujuje Ubuziranenge kuko ingaruka zazo ku buzima bw'uzinywa ari mbi cyane. Yagize ati' Ndagira ngo mbabwire ko inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge, zangiza ubuzima bw'Abanyarwanda by'umwihariko abo bazinywa. Ni dutangire amakuru ku gihe ku bantu bose bazenga ndetse n'abazicuruza kuko zirangiza!, zirica abana bacu, Ababyeyi bacu, Abavandimwe, Inshuti n'Abaturage muri rusange'.

    SP Habiyakare, yabajije abatuare bari bitabiriye iyi nteko niba mu gace batuyemo hari abenga n'abanywi ba KANYANGA, mu majwi y'abatari bake basubiriza rimwe ko zihari. Ati' Kanyanga, hano hantu zirahari cyangwa nta zihari'?, benshi mu majwi yumvikana basubije bati' Zirahari'.

    Yakomeje ababwira ko nayo(Kanyanga), iri muri bimwe mu bigize Ibiyobyabwenge, asaba abayinywa kuyireka, ariko kandi anabasaba gutanga amakuru ku bazenga n'abazicuruza kugira ngo bafatwe bashyikirizwe Amategeko akore akazi.

    Uyu muyobozi wa Polisi kandi, yasabye aba baturage kutararana n'amatungo, ababwira ko nka Polisi badashaka kumva umuturage urarana n'itungo kandi hari irondo. Ati' Uyu Murenge wa Rugalika, dufite ingero nyinshi z'ubujura bugenda buba kandi buturuka ku ikorwa nabi ry'amarondo. Ntabwo dukeneye umunyarwanda urarana n'itungo kubera ko atinya ko itungo rye baryiba nyamara harashyizweho gahunda y'umutekano, yo gukora amarondo. Irondo iyo rikozwe neza rikumira Abajura'.

    Muri iyi nteko y'abaturage, bemereye Polisi ko bagiye kuba abafatanyabikorwa beza mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gufasha Polisi kumenya ahakorerwa ibyaha ndetse n'ababikora, hagamijwe kubafata bagahanwa kuko ibyo bakora ari ibitemewe n'amategeko.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/04/kamonyi-rugalika-ibintu-5-polisi-yasabye-abaturage-kubizibukira-burundu/

  • Muchoma yatunze agatoki ukwiye kuryozwa ibyaha afungiwe #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Didier uzwi mu ruganda rw’umuziki nka Muchoma, yasabye ko atakabaye akurikiranwa n’Urukiko afunzwe kuko ibyaha byokorewe kuri YouTube yashinze byaryozwa ababikoze kuko bahari.

    Ni mu iburanisha mu Bujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4 Werurwe 2026.

    Uru rubanza rukaba ruregwamo abantu 5 gukwirakwiza amakuru y’ibihuha binyuze ku muyoboro wa YouTube, abo ni; Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma.

    Ni ibiganiro byatambukaga ku miyoboro ya YouTube ya Umurwa Live TV, Ndasinwa Tv n’itatu ya Mucoma ari yo Sana TV, Saneza TV hamwe na Mucoma Sana TV, ariko nyir’ubwite ahamya ko ayinyuzaho imiziki gusa kuko asanzwe ari umuhanzi.

    Muchoma we yaburanye agaragaza ko hari impamvu nyinshi asanga akwiye gukurikiranwa adafunze ahereye ku kuba amakuru y’ibihuha yanyuzwaga ku miyoboro ya YouTube yashinze atari we wayagenaga.

    Yagaragaje ko ubwo yagarukaga mu Rwanda yaje nk’umushoramari ashora mu by’amahoteli i Rubavu ndetse ashinga n’imiyoboro ya YouTube ya Saneza TV na Sana TV izajya ikorerwaho ibiganiro mu gihe iyo iyitwa Mucoma Sana yo avuga ko ayinyuzaho imiziki gusa.

    Bitewe n’uko atari azobereye mu by’itangazamakuru byatumye aha akazi uwitwa Nshimiyimana Methode ngo amubere Umuyobozi Mukuru w’ibyo bikorwa ndetse ajye akurikirana kandi agene ibitangazwa kuri iyo miyoboro n’abandi banyamakuru bakoraho.

    Ati 'Nashyizeho 'manager’ aba na 'Chief Editor’ ngo agenzure ibyo bikorwa byose kuko ni ibikorwa ntari mfiteho inararibonye ni yo mpamvu nashatse abantu babizi.'

    Asanga rero uwo Nshimiyimana ari we ukwiriye kubibazwa kuko ngo amashusho bivugwa ko yakorewemo ibyaha yashyizweho we ari muri Amerika, aho asanzwe akora akazi ko gutwara amakamyo ariko na we ngo yaje gufata umwanzuro wo kuyisiba kuko yabonaga itamunyuze.

    Yongeyeho ko uretse kuba aburanye adafunze byamufasha gukomeza gukurikirana ibikorwa bye kuko binatunze abandi babikoramo, na Pasiporo ye yafatiriwe ku buryo adashobora gutoroka Igihugu ndetse akaba afite n’umuryango we yitaho.

    Avuga kandi ko ikigaragaza ko iyo miyoboro yashinze nta mugambi mubi yari igamije ari uko nyuma yagiye akomeza kuza mu Rwanda nta cyo yikanga ku buryo iyo aba umuntu ufite icyo yikeka yari kuguma muri Amerika dore ko afite n’ubwenegihugu bwaho.

    Tumukunde Juma wari ushinzwe kujya gutara amakuru yagaragaje ko akwiye kuburana adafunze kuko ari we mukuru iwabo mu muryango w’abana batanu, kandi ko ari we ushinzwe kubitaho kuko nyina yagize ikibazo cyo mu mutwe yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mazimpaka Patrick usanzwe afite ubumuga bw’uruhu we yagaragaje ko kumukurikirana afunze bitamworohera kuko imibereho yo mu igororero itamworohereza muri iyo miterere kandi ko afite umugore n’umwana asanzwe ashakira imibereho.

    Ikindi yagaragaje ni uko mu cyaha bakurikiranyweho we asanga atari we wo kubibazwa kuko yakoraga nk’umunyamakuru abaza umutumirwa ku buryo amagambo agize icyaha yaba yaravuzwe yabazwa abayavuze kuko icyaha ari gatozi ku wagikoze.

    Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho muri ibyo biganiro we yabanje kugaragaza ko asanga nta cyaha yakoze kuko amashusho yafataga yayahaga ababishinzwe bakagena ibikurikiraho nta rundi ruhare abigizemo.

    Barafinda akaba yitabye Urukiko akaba atigeze aburana ngo avuge impamvu yajuriye. Umwanzuro ukazasomwa ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026 saa cyenda.

    Muchoma yasabye ko hakurikiranwa abakozi yahaye akazi kuko ari bo bakoze amakosa

    Source : http://isimbi.rw/muchoma-yatunze-agatoki-ukwiye-kuryozwa-ibyaha-afungiwe-12767.html

  • Sinigeze nkundana na Titi Brown ntibizanabaho – Nyambo #rwanda #RwOT

    Nyambo Jesca yavuze ko atigeze akundana na Titi Brown ndetse ko nta n’ibizabaho, ngo bari inshuti gusa banabikoreramo amafaranga.

    Kuba batagikundana abantu babyumva, gusa kuvuga ko batandukanye ni indi ngingo abantu baganiraho bafite umwanya, ahanini bitewe n’uburyo aba bombi umubano wabo wari umeze, umwe kudahisha amarangamutima afitiye undi ku mbuga nkoranyambaga, kwambara imyenda isa bakanayishyira ku isoko… Byatumye bagira igikundiro kidasanzwe.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Nyambo Jesca yahakanye ko adakundana n’umubyinnyi Titi Brown.

    Ati “Ntabwo nzashakana na we, kuki se nashakana na we? None se njyewe nkundana na we? Ntabwo dukundana nta n’ubwo twigeze dukundana, kandi ibi ni ubwa nyuma mbivuzeho.”

    Yakomeje avuga ko batigeze bakundana kandi ko nta n’ibizabaho, bari mu kazi gusa.

    Ati “Ntabwo njye na we twigeze dukundana nta nubwo bizabaho, twabaye inshuti. Icyabayeho ni uko byagiye ku mbuga nkoranyambaga tukaba turi no mu kazi tubibyaza n’amafaranga, none se iriya mipira ntiyaguzwe? Hari abantu bakundaga kuba twari inshuti magara, ikindi twabikozemo n’akazi, twari inshuti kandi inshuti ya we iragufasha mu kazi. N’ubu turi inshuti.”

    Muri Mata 2024 ni bwo Titi Brown wavugwaga mu rukundo na Nyambo ariko bakabihakana ahubwo bakavuga ko ari ‘Aba-Besto’, yaganjwe n’amarangamutima agaragaza urukundo afitiye Nyambo ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.

    Kuva icyo gihe imitoma yahoraga yisukiranya buri umwe abwira undi amagambo meza y’urukundo, ari n’aho abantu bahereye bemeza ko bakundana koko.

    Nyambo yavuze ko atigeze akundana na Titi kandi ko bitazanabaho

    Bari bafite abafana babo bakunda uburyo bakundana

    Titi Brown na Nyambo bakanyujijeho

    Ngo ibyo barimo ni akazi ariko na none ni inshuti

    Source : http://isimbi.rw/sinigeze-nkundana-na-titi-brown-ntibizanabaho-nyambo.html

  • Dj Brianne yasabye abakobwa bakora 'Hosting’ kwigira kuri Muyango Claudine #rwanda #RwOT

    Dj Brianne yavuze ko abakobwa bakora akazi ko gutegura ibirori no kureshya abakiriya mu bizwi nka 'Hosting’ kwigira kuri Muyango Claudine kuko abikora neza, yihesha agaciro bikaba hari aho bimugejeje.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Brianne yavuze ko imwe mu mpamvu zituma hari abakobwa bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari uko bajya muri aka kazi badafite intego isobanutse n’imbago bihaye itagomba kurengerwa n’abakoresha babo.

    Yagarutse kuri Muyango Claudine nk’urugero rw’umuntu wubatse izina rye akava ku rwego rwo guhostinga gusa, akaguka akaba n’umushyushyarugamba (MC) mu rwego kugira ngo hatazagira umukoresha we umufata nk’uri aho kugira ngo yishyurwe amaze gusambanywa.

    Yagize ati 'Muyango aho batangiriye kuvuga ko guhostinga ari uburaya yahise abivamo, afata indi ntera. Ubu ni MC, akora ku rubyiniro mu birori bikomeye, ku buryo nta muntu wamubona ngo yumve ko kugira ngo akomeze akazi bisaba ko asambanywa.'

    Brianne yananenze abibasira Muyango ku mbuga nkoranyambaga, abashinja kumuca intege aho kumushimira imbaraga n’umuhate agaragaza. Yibukije ko kuba umuntu akora akazi k’ijoro bitavuze ko adafite indangagaciro, anasaba abantu kureba kure kurushaho.

    Yatanze urugero rw’uburyo Muyango agaragara mu birori bikomeye birimo nka Tour du Rwanda, aho aba ayoboye gahunda ku rubyiniro umunsi wose, agashyushya imbaga yitabiriye, bukira agasubira mu yindi mirimo.

    Ati 'Arakora, akabikora neza, ariko hari abamwita amazina amutesha agaciro.'

    Brianne yashimangiye ko abantu bakwiye guhindura iyi myumvire ahubwo bagatera imijugujugu iherekejwe no guhangayikira bamwe mu bakobwa b’i Kigali batunzwe no kujya kwigurisha mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati birimo Qatar, Oman na Leta Zunze Ubumwe biri kubarizwamo umutekano muke.

    Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Iran n’ihuriro ry’ubufatanye bw’ibihugu birimo Leta Zunze z’Amerika ndetse na Israel n’inshuti zabyo z’abanyaburayi, ibi byanakurikiwe n’inkubiri y’ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi ku mpande zombi byanaguyemo uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa leta ya Tehran, Ayatollah Ali Khamenei.

    Dj Brianne yasabye abakobwa bakizamuka kwigira kuri Muyango

    Muyango ni umwe mu bagore birwanyeho

    Source : http://isimbi.rw/dj-brianne-yasabye-abakobwa-bakora-hosting-kwigira-kuri-muyango-claudine.html

  • Uko Dj Brianne yatangiye umwuga atira imyenda adafite icyizere cy’ubuzima #rwanda #RwOT

    DJ Brianne yahishuye ibihe bitoroshye yanyuzemo ubwo yatangiraga umwuga wo kuvanga imiziki kugera no ku rwego rwo gutira imyenda yo kwambara mu gihe yabaga agiye gukora ibiganiro.

    Esther Brianne Gateka wamamaye mu kuvanga umuziki nka Dj Brianne yatangaje ko mu myaka itandatu ishize ubwo yarimo yishakisha mu rugendo rwo kubaka izina afite uyu munsi yahuriyemo n’inzitane zirimo ubukene bukabije, gusuzugurwa ndetse no kwirengagizwa bikozwe n’abo yabonagamo amakiriro ye.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Dj Brianne yavuze ko igihe cyose yajyaga agira gahunda yamusabaga kuba yambaye umwambaro ugaragara neza byamusabaga ko ajya kuzenguruka mu nshuti ze azitira imyenda yo kwambara kugira ngo hatagira umucishamo ijisho.

    Ati 'Njyewe ukuntu najemo muri ibi bintu meze, ntafite ikintu na kimwe nkaza gukora ibiganiro byo kuri Youtube natiye imyenda n’inkweto, mbese icyo gihe nta kintu cyanjye nabaga nicaranye aho. Navaga aho mpita nsubiza iby’abandi.'

    Mu kugaragaza ugukomera k’ubu buzima yanyuzemo, Brianne yavuze ko rimwe na rimwe hari ubwo yajyaga atinya guhura n’uwo yabaga yatiye iyo myenda mu gihe yabaga yarengeje igihe babaga bemeranijwe ko aza kuyigarurira.

    Ati 'Najyaga ntira umuntu ikabutura namubwiye ko nari buyijyanye ku cyumweru gusenga yayimbonana ku wa mbere mu kiganiro agahita abona ko narenze ku mabwiriza ndetse nanjye nkatinya guhura nawe.”

    Brianne yongeyeho ko byageze mu gihe kimwe akicara agasaba Imana ko rimwe nawe yazabona imyenda yazajya yambara ahinduranya akabura amahitamo kubera ubwinshi n’ubwiza bwayo kandi ntawe yigeze ayitira.

    Dj Brianne yavuze uburyo yatangiye umwuga nta n’imyenda afite

    Source : http://isimbi.rw/uko-dj-brianne-yatangiye-umwuga-atira-imyenda-adafite-icyizere-cy-ubuzima.html

  • Uwayezu Jean Fidele yavuze ku byo kongera kuyobora Rayon, RGB ntiyakemuye ikibazo #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidele wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko adashobora kongera kuyobora iyi kipe kandi ko ikwiye umuyobozi utarigeze ugaragara mu bibazo byayo.

    Uyu mugabo wayiyoboye kuva 2020 kugeza 2024 nabwo yari yagiyeho nyuma y’uko hagaragaye ibibazo mu miyoborere.

    Yavuyeho yahise asimburwa na Twagirayezu Thaddée wari umuyobozi w’Umuryango ndetse n’Urwego rw’Ikirenga rwari ruyobowe na Paul Muvunyi.

    Izi nzego zananiwe kumvikana maze RGB izikuraho ishyiraho inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

    Uwayezu Jean Fidele aganira na Radio Maria yavuze ko uburyo iki kibazo RGB yagikemuye atari bwo kuko idakanda ahababara.

    Ati “Urwego ruzamo nka RGB kugira ngo rukugire inama ku byerekeye imiyoborere n’amategeko, ariko ntabwo rukubitata umwotso aharwaye. Nabonye uburo bwinshi butagira umusururu.'

    Yakomeje avuga ko Rayon Sports yakabaye ifite abayobozi bake bahuje kandi batagaragaye mu bibazo iyi kipe imazemo iminsi, bakorera inyungu z’ikipe atari abakorera inda zabo.

    Ati “Bagomba kuba ari abantu bakwiriye kuba bahuje, ari abantu bakorera Rayon Sports bashaka kuyibyaza umusaruro w’igihe kirambye, atari abantu bakorera ibyubahiro byabo cyangwa se inda zabo.'

    Uwayezu Jean Fidele wayoboye Rayon Sports ndetse igikombe ifite ikaba ari icyo iheruka akiyiyobora (Igikombe cy’Amahoro) yarahiye ko niyo yakongera kugirirwa icyizere n’abakunzi b’iyi kipe atakongera kuyiyobora.

    Yavuze ko hakwiye impinduka mu buyobozi bwa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/uwayezu-jean-fidele-yavuze-ku-byo-kongera-kuyobora-rayon-rgb-ntiyakemuye.html