Author: webrwanda

  • Umukobwa Diamond yerekanye nyuma yo gutandukana na Zuchu yavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye gutuma abantu bacicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umukobwa w’uburanga buhebuje witwa Kristine Boris, amasaha make nyuma y’uko Zuchu atangaje ko umubano wabo warangiye.

    Yifashishije ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yaherekeje iyo foto amagambo y’indirimbo ye “Natulizana”, ijambo ryo mu Giswahili risobanura nko gutuza cyangwa kuba amahoro agarutse, anongeraho ikimenyetso cy’umuriro.

    Ibi byatumye benshi bakeka ko yashakaga gutanga ubutumwa bwihariye ku wahoze ari umukunzi we.

    Ibi byabaye nyuma y’uko Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu, atangaje ku mbuga nkoranyambaga ko we na Diamond batakiri mu rukundo.

    Ubutumwa bwe bwatunguranye cyane kuko bwaje mu gihe hari hamaze iminsi hakwirakwira ibihuha bivuga ko ashobora kuba atwite inda ya Diamond.

    Abafana kandi bahise bibuka ko Zuchu atigeze agaragara mu birori byo kwizihiza imyaka 59 y’amavuko ya Mama Dangote, nyina wa Diamond, ibintu byari byaratumye benshi batangira gukeka ko umubano wabo utari ugihagaze neza.

    Mu gihe bamwe bari bategereje ko Diamond agira icyo atangaza ku itandukana ryabo, yahisemo gushyira hanze ifoto y’undi mukobwa aho kugira icyo abivugaho.

    Icyo gikorwa cyafashwe na benshi nk’ikigaragaza ko atashenguwe n’ibyabaye cyangwa ko ashaka kwerekana ko yamaze gukomeza ubuzima bwe.

    Diamond Platnumz, azwi cyane mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu nkuru z’urukundo zagiye zimuvugwaho. Yigeze gukundana n’ibyamamare birimo Zari Hassan na Tanasha Donna bose banafitanye abana.

    Umukobwa Diamond Platnumz yerekanye

    Diamond Platnumz yavugishije benshi

    Source : http://isimbi.rw/umukobwa-diamond-yerekanye-nyuma-yo-gutandukana-na-zuchu-yavugishije-benshi.html

  • Girumugisha Jean Claude yahigitse abarimo Ouattara wa APR FC yegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Girumugisha Jean Claude yahigitse abarimo Ouattara wa APR FC yegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umurundi ukinira Al Hilal SC, Girumugisha Jean Claude ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025-26 ahigitse abarimo Cheikh Djibril Ouattara na Byiringiro Gilbert ba APR FC.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026 ni bwo habaye umuhango wo guhemba abitwaye neza muri BK Pro League 2025-2026.

    Ni umuhango witabiriwe n’abanyamupira benshi, abakanyujijeho muri ruhago, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abandi.

    Ndetse aba ni bo bagize uruhare mu guhemba abitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Rutahizamu wakanyujijeho muri APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest ni we washyikirije igihembo uwegukanye igitego cyiza cy’umwaka aho cyabaye icya Rutonesha Hesbone wa Gorilla FC yatsinze Al Merreikh SC.

    Yahigitse icya Ngono Guy Herve wa Gasogi United na Joseph Sackey wa Mukura VS.

    Umukinnyi ukiri muto, igihembo cyegukanywe na Emmanuel Flomo w’imyaka 18 ukinira Al Hilal SC, igihembo yagishyikirijwe na Rutanga Eric.

    Umunyezamu wahize abandi ni umunyezamu wa Kiyovu Sports, Desire Bienvenu James aho yahigitse Niyongira Patience wa Police FC na Dauda Bareli Ibrahima wa Bugesera FC. Ni igihembo yashyikirijwe na Ndayishimiye Eric Bakame.

    Rutahizamu wakiniye amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Gor Mahia, Simba SC; Meddie Kagere ni we wahaye igihembo Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona aho yatsinze 17.

    Igihembo nyamukuru cy’umukinnyi wahize abandi cyari gihataniwe na Cheikh Djibril Ouattara, Byiringiro Gilbert ba APR FC, Girumugisha Jean Claude, Medické Kane ba Al Hilal SC na Mbonyumwami Taiba wa Marines.

    Iki gihembo cyari imodoka ya KIA Sorento ya miliyoni 15 Frw, cyegukanywe na Girumugisha Jean Claude wa Al Hilal SC.

    Dore ikipe y’umwaka

    Umunyezamu: James Désiré Bienvenu (Kiyovu Sports)

    Ba myugariro: Jean Gilbert Byiringiro (APR FC),
    Ernest Luzolo (Al Hilal SC), Mustafa Muhamed (Al HilalSC), Daba Sogoba (Al Merrikh SC)

    Abakinnyi bo hagati: Joseph Sackey (Mukura VS), El Hadj Madick Kane (Al Hilal SC), Gilles Razafimaro (Al Merrikh SC)

    Ba rutahizamu: Girumugisha Jean Claude (Al Hilal SC), Cheick Djibril Ouattara (APR FC) na Mbonyumwami Taiba(Marines FC)

    Ikipe y’umwaka

    Girumugisha Jean Claude ni we wabaye umukinnyi w’umwaka

    Cheikh Djibril Ouattara yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi

    Emmanuel Flomo ni we wabaye umukinnyi ukiri muto mwiza

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Desire Bienvenu James ni we wahize abandi

    Igitego cya Rutonesha Hesbone ni cyo cyabaye icy’umwaka

    Source : http://isimbi.rw/girumugisha-jean-claude-yahigitse-abarimo-ouattara-wa-apr-fc-yegukana-imodoka.html

  • Harimo uw'imyaka 14 wikodeshereza: Akato gahabwa abangavu batewe inda katavugwa – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'abangavu basambanywa bagaterwa inda kiri mu bikomeye u Rwanda rukomeje guhangana na byo.

    Mu mpera za Kamena 2026, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda abana b'abakobwa baterwa inda nibura buri mwaka barenga ibihumbi 23, bakaba abana 60 ku munsi.

    Mu Karere ka Rutsiro abangavu basambanyijwe bakanaterwa inda mu 2024 bari 533, umubare waje kugabanyuka mu 2025 bagera kuri 390, mu gihe kuva muri Mutarama 2026 kugeza uyu munsi abangavu 310 bamaze guterwa inda.

    Abangavu batewe inda imburagihe baganiriye na IGIHE bo mu Murenge wa Kivumu bavuze ko nyuma yo gusambanywa bakanaterwa inda imiryango yabo itaboroheye ndetse bamwe bakisanga mu nzu bikodeshereza.

    Umwe yavuze ko yatewe inda ubwo yigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, avuga ko umuryango wahise umuha akato ndetse kuri ubu yikodeshereza inzu 4000 Frw abona avuye guhingira abaturanyi cyangwa yayabura akayishyura imibyizi.

    Ati 'Iwacu batuye ahantu hari agashyamba nari ngiye ku muhanda umusore aramfata andyamisha hasi muri iryo shyamba aransambanya ndetse anantera inda mfite imyaka 14, nageze mu rugo ndabibabwira tujya gutanga ikirego kuri RIB baje ku mufata basanga yatorotse kugeza uyu munsi.'

    Uyu mwangavu agaragaza ko ababyeyi be kubyakira byabananiye, baramutererana agerageza no kwiyahura nyuma abitekerezaho arabireka, aho agaragaza ko abonye ubushobozi bwo kwiga imyuga, yabasha kwiteza imbere.

    Acumbitse mu nzu avuga ko akodesha ibihumbi 4 Frw ku kwezi, mu buzima bumugoye kuko atunzwe no kujya guhingira abaturanyi, ndetse uyu munsi akaba nta n'ubushobozi afite bwo kwiyishyurira no kwishyurira uwo yabyaye ubwisungane mu kwivuza, aho asabwa 10.000 Frw, kuko utwo aronse badusangira bakabona bukeye kabiri.

    Uretse uyu hari na mugenzi we utuye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Nganzo yatewe inda afite imyaka 14 ari mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza, avuga ko ababyeyi be bamwirukanye mu rugo bakimara kumenya ko atwite.

    Ati 'Nagiye kwa muganga bambwira ko ntwite, ngeze mu rugo mbibwiye Papa anyirukaho, ndetse ahita anyirukana, Mama yahise ajya kunkodeshereza inzu mbanamo na musaza wanjye. Nkimara kubyara ntabwo nahise mbyakira, nagize ihungabana kuko umwana namaze iminsi irenga ibiri naranze ku mwonsa, bamutangiza amata y'ifu.'

    Uyu mukobwa ahamya ko umusore wamuteye inda bamenyaniye mu bukwe bw'abaturanyi, akajya amushukisha amafaranga 1000 Frw akamusambanya ndetse babikoze inshuro nyinshi kugeza amuteye inda.

    Avuga ko umusore wamusambanyije bari bahuriye mu gashyamba avuye kurangura ibisheke, amupfuka igitambaro ku munwa, ndetse ko nyuma bagerageje gutanga ikirego ariko akaba adafatwa ngo abifungirwe.

    Avuga ko we na musaza we batunzwe no kujya gushaka ubwatsi bwo gusasira ikawa kugira ngo babone ikibatunga, ndetse ko abonye igishoro cy'ibihumbi 50 Frw yabasha kurangura ibisheke byinshi bagacuruza bakiteza imbere.

    Akagahinda bagahuriyeho na mugenzi wabo utuye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabere watewe inda afite imyaka 16 avuga ko inda yayitewe n'umumotari wamushukishije umunyenga, ubwo yari avuye ku ishuri, ndetse uyu munsi umwana we agize umwaka n'igice.

    Uwase wigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye ku ishuri ryo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda yahuye n'umumotari ubwo yarimo ataha iwabo basoje igihembwe cya kabiri, amusaba ko yamutemberana, bajya mu i Santere ya Nkomero, amugurira ibyo kurya n'ibyo kunywa atazi ibyo bayishyizemo yisanga yamusambanyije, kuko banyweraga ku buriri.

    Avuga ko ababyeyi be bakimara kumenya ko atwite yatotejwe bikabije, ndetse ni uwamuteye inda yahise akuraho terefone, aho atunzwe no guca inshuro.

    Ahamya ko bakeneye abantu benshi bo kubaganiriza ku mateka y'ubuzima banyuzemo nk'uko Anita Ingabire wakuriye mu buzima bwo kwihakanwa n'umubyeyi we (se) bibongerera imbaraga, no kudacika intege bakongera kwigirira icyizere cy'ejo hazaza.

    Ingabire Anitha, washinze umuryango Anitha True Reflection of Humanity ufasha abangavu 100 babyaye imburagihe bo mu Murenge wa Kivumu asanga Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kudatererana abana ngo ni uko batwite, no kurushaho kwita ku mibereho yabo.

    Ati 'Natangiranye abana 100 bo mu Murenge wa Kivumu mvukamo kandi ndifuza gukomeza nkagera kuri benshi kuko babayeho nabi, gusa aba bangavu bose bahuje ikibazo cyo kuba badafite akazi, bamwe bikaba byanatuma bashukwa, bakeneye kwigishwa imyuga bakabasha gukora bakiteza imbere.'

    Ingabire avuga ko ababyeyi bahohotera abana kubwo kunanirwa kwakira ko batwite, bikarangira abana n'abo batwite bibagizeho ingaruka zo kubaho mu buzima bubi, aho asanga hakenewe gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga bwigisha ababyeyi no kurushaho kwita ku mibereho y'abangavu babyaye imburagihe.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Bitenga, mu Karere ka Rutsiro, Dr. Iyakaremye Venant mu kiganiro na IGIHE yavuze hakiri urugendo rukomeye rwo kwigisha ababyeyi.

    Ati 'Guterwa inda bakiri bato birahangayikishije, bikagerekwaho gutereranwa n'ababyeyi kuko abenshi baba bavuga ko ari igisebo ku muryango, uzasanga ababyeyi bataganira ni abana ngo babasobanurire ubuzima bw'imyororokere.'

    Umuyobozi ushinzwe Gahunda mu Mpuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko guha akato abana batewe inda imburagihe bidakwiriye.

    Ati 'Umubyeyi afite inshingano ku mwana 18 atitaye ku bibazo yahuye na byo byose, ndetse itegeko rirengera umwana riteganya ibihano birimo n'igifungo ku mubyeyi wese watereranye umwana, kuko hari ubwo bituma umwana agwa mu bindi bishuko.'

    Murwanashyaka avuga ko umwana wahuye n'ikibazo cyo guterwa inda akiri muto aba akeneye kwitabwaho by'umwihariko, kuko aba akeneye kurerwa kandi yabyaye undi na we ukeneye kurerwa, iyo ababyeyi bamutereranye aba akorewe ihohoterwa, ari na ho ahera avuga ko ababyeyi nk'aba iyo bamenyekanye bashyikirizwa ubutabera.

    Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 uba 19.406, mu 2024 baba 22.454.

    Ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko abana b'abakobwa batarangije amashuri abanza bafite ibyago byo kubyara byikubye gatanu ugereranyije na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye.

    Abarangije amashuri yisumbuye ababyara muri bo ni 4% batwita bari munsi y'imyaka 19 mu gihe bagenzi babo ibyago byabo ari 21%.

    Ingabire Anitha, washinze umuryango Anitha True Reflection of Humanity asanga Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kudatererana abana ngo ni uko batewe inda

    Umuyobozi mu Mpuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko guha akato abana batewe inda imburagihe bikwiriye gucika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-uw-imyaka-14-wikodeshereza-akato-gahabwa-abangavu-batewe-inda-katavugwa

  • Rulindo: Babiri bapfiriye mu rugomo rw'abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro batemewe – #rwanda #RwOT

    Uru rugomo rwabereye mu Murenge wa Murambi n'uwa Cyinzuzi tariki 11 Nyakanga 2026.

    Sibomana Théogène wari aho uru rugombo rwatangiriye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo yabwiye IGIHE ko Saa Mbiri z'ijoro, itsinda ry'abakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bazwi ku izina ry'abapari bageze mu isantere y'ubucuruzi y'ahitwa ku Marembo ritwara umugabo witwa Munyakindi Vincent, n'undi bahimba Mudimba.

    Iryo tsinda ryerekeje mu gace ka Budakiranya, rijyana abo bantu mu Rugaragara, rigenda ribakubita inzira yose, bukeye umurambo w'umwe uboneka mu Mudugudu wa Rudogo, undi uboneka mu Rugaragara.

    Ati 'Dukeka ko babahoye ibyo baba barapfuye bari gucukura amabuye mu buryo butemewe. Icyo dusaba ni uko ababikoze bahanwa, hakanasenywa itsinda ry'ibihazi bikora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n'izindi nzego zirimo DASSO, Ingabo, ubuyobozi bw'Inzego z'ibanze na RIB.

    Ati 'Byabaye mu ijoro ryakeye ariko twabimenye mu gitondo. Abakekwa bose hamwe ni umunani, tumaze gufata umuntu umwe, abandi baracyashakishwa. Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, imirambo yajyanywe ku Bitaro bya Rutongo'.

    CIP Ngirabakunzi yasabye abaturage gukora ibyemewe n'amategeko, kwirinda amakimbirane no kwihorera.

    Ibi bibaye mu gihe nta minsi ibiri irashira, itsinda ry'ibihazi rikora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro rikubise abandi bantu babiri ariko bo ntabwo bapfuye. Iryo tsinda kandi hari n'inzu y'umuturage riherutse gusenya.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yageze ahabereye ubu bugizi bwa nabi, aganiriza abaturage, abasaba gutangira amakuru ku gihe no kwirinda urugomo, anasaba uwaba afite amakuru yafasha mu iperereza ko yayageza ku buyobozi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-babiri-bapfiriye-mu-rugomo-rw-abakora-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Junior Kameni.

    Uyu rutahizamu w’inyaka 25 akaba yakiniraga ikipe ya Khor Fakkan FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko uyu rutahizamu ari umukinnyi wayo uzayofasha mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

    Junior Kameni yakiniye amakipe nka Union Touarga na FUS Rabat zo muri Maroc, Naestved BK yo muri Denmark, Sharjah FC na Khor Fakkan zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Junior Kameni aje muri Rayon Sports asanga abandi bakinnyi iheruka gusinyisha nka Muderi Akbar, Issa Djiguiba, Charles Tchouplaou, Nshuti Didier, Ndayishimiye Didier, Matumona Wakonda Kanda, Muhoza Daniel, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Moubarak, Nisingizwe Christian Bebeto.

    Junior Kameni yasinyiye Rayon Sports

    Rayon Sports yatangaje rutahizamu mushya

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-mushya-13501.html

  • Kamonyi: Abarerera mu ishuri'Legacy Academy' barishimira Uburezi n'Uburere bihabwa abana babo #rwanda #RwOT

    Kamonyi: Abarerera mu ishuri'Legacy Academy' barishimira Uburezi n'Uburere bihabwa abana babo #rwanda #RwOT

    Legacy Academy ni ikigo cy'ishuri ry'Itorero Armée du salut(The Salvation Army), kimaze umwaka gitanga Uburezi n'Uburere ku bana biga mu mashuri y'incuke ndetse n'abo mu kiciro cy'amashuri abanza kugera mu mwaka wa Kane. Ababyeyi bakirereramo ndetse n'ubuyobozi bahuriza ku kuba urugendo rw'umwaka basoje ari igihamya kigaragarira buri wese ko ari ikigo cy'icyerekezo, aho buri wese yakwifuza kurerera umwana we. Amasomo atangwa mu ndimi eshatu arizo; Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n'Icyongereza.

    Imanishimwe Alleluia Celestine, umubyeyi urerera muri iki Kigo aho afite umwana wiga mu mashuri y'Incuke ndetse n'undi mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com zimwe mu mpamvu zamukururiye kuza kuharerera.

    Ati' Uvanyeho ko nari maze kwimukira ino aha kubera impamvu z'akazi, mu by'ukuri hari ibigo byinshi ariko kubera inyubako zikomeye kandi nziza zijyanye n'icyerekezo zatumye nifuza kuza kurerera hano. Nasanze kandi Amafaranga yishyuzwa umwana ari hasi ugereranije n'ahandi. Hejuru y'ibyo, bigisha mu Gifaransa ndetse n'Icyongereza kandi dushingiye aho Iterambere ry'Igihugu ryerekeza, kugira ngo umwana abeho muri Sosiyeti ngari ni uko amenya indimi'.

    Akomeza avuga ko mu bindi yishimira ari uko iki ari ikigo gishingiye ku Itorero(Armée du salut), bityo ngo umwana akaba atahavoma gusa Ubumenyi bwo mu ishuri, ahubwo anahabonera n'Indangagaciro za Gikirisitu ndetse n'iza Kinyarwanda

    Abana basoza uyu mwaka w'Amashuri.

    Ashima kandi Ubuyobozi bw'Ikigo, ati' Ni ikigo gifite Ubuyobozi bwiza bwita ku banyeshuri kandi bugirana imishyikirano ya hafi na hafi n'ababyeyi. Ku ruhande rw'Ubuyobozi bw'ishuri ndetse no ku nyubako ibyabo barabyujuje. Nk'umubyeyi, guhitamo kurerera umwana wanjye hano mbona ariyo mahitamo meza nakwifuriza buri mu byeyi'. Akomeza avuga ko ashingiye ku mwaka umwe abana be bahamaze, asanga bihagije ngo ahamye ko ari ikigo gishoboye kandi gifite icyerekezo.

    Uwanyirijuru Vincent, Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri iki kigo cya Legacy Academy akaba afite abana babiri, aho umwe yiga muri Materineri ya mbere undi mu wa mbere ubanza, ashimangira ko ubwo umwana we wiga mu wa mbere w'amashuri abanza yari arangije Materineri ahandi, yashakishije ikigo cyiza yamujyanaho, ashakishije amakuru asanga ahashoboka kandi yabona ibyo akeneye ari muri Legacy Academy.

    Ati' Umwana wanjye arangije Materineri, nashakishije ikigo yakwigaho nk'umubyeyi ukeneye ko umwana we yagira ubumenyi bwisumbuye. Nashakishije rero ikigo cyiza nk'umubyeyi ushakira umwana we aheza, nza mu kigo hano mbaza amakuru, nganira n'abayobozi b'ikigo numva bafite intumbero nziza kubera ko nifuzaga ko umwana wanjye yaziga mu Gifaransa n'Icyongereza, nasanze biri muri gahunda y'Ikigo numva ndasubijwe biba impamvu ya mbere kuri njye. Nasanze kandi n'Ubuyobozi bw'ikigo ndetse n'Abarimu ari abantu bakora ibyo basobanukiwe kandi bize bafitemo uburambe, nsanga bafite inyubako nziza, ibyo byose bimpa kuharerera'.

    Umuyobozi w'ishuri ryigenga Legacy Academy, Umutoniwase Marie Aminata ashimangira ko Uburezi n'Uburere batanga ku bana butagerwaho hatari ubufatanye n'Ababyeyi. Ati' Ibyo tugeraho byose tubikesha imikoranire myiza n'ababyeyi batwizeye bakaduha abana babo. Dufite abarezi beza bize uburezi kandi bakunda umurimo bakora. Dufite kandi Ubuyobozi bwiza bw'Ishuri. Uko gushyira hamwe n'iyo mikoranire myiza nibyo bitubashisha guha abana ibyo tubagomba kuko nibyo baje bakurikiye kandi natwe duterwa ishema no gukora neza inshingano zacu mu gutanga Uburezi n'Uburere bikwiye'.

    Aminata, ahamya ko iyo mu kigo hari umwuka mwiza, hari Ubuyobozi bwiza n'abarezi beza kandi bahemberwa ku gihe, hakaba imikoranire myiza n'ababyeyi ngo nta nakimwe kitabasha kugerwaho. Ashimangira kandi ko Ubuyobozi bwa Legacy Academy bushyize imbere kuzamura ireme ry'uburezi ku bana barera.

    Mu gusoza uyu mwaka w'amashuri ari nawo mwaka wa mbere ku bana barererwa muri iki kigo, umwe mu bayobozi bakuru ba Armée du salut, Lt. Colonel Sipho Mbangwa witabiriye ibirori bisoza umwaka w'Amashuri muri iki kigo cy'Itorero Armée du salut, yashimye ubwitange bw'Abarimu ndetse n'ubufatanye bw'ubuyobozi bw'ishuri mu gutuma abana babona Uburezi n'Uburere bikwiye ari nabyo baje bakurikiye.

    Lt. Colonel Sipho mbangwa, umwe mu bayobozi bakuru ba Salvation Army/Armée du Salut.

    Avuga ko itorero Armée du salut(The Salvation Army), ariryo ryagize uruhare mu kubaka iri shuri, ariko ko ibyo bitari kugerwaho iyo Ubuyobozi bwite bwa Leta butabemerera ku ryubaka.

    Ati' Iyo tutagira Uburengenzira cyangwa se icyangombwa cyo kubaka iri shuri, ntabwo twagombaga kuryubaka. Rero, Itorero 'the Salvation Army' dufite ijambo ryo gushimira Ubuyobozi bw'Igihugu bwemeye ko twubaka iri shuri. Ni ukuri ni iby'icyubahiro kuri The Salvation Army'. Akomeza avuga ko The Salvation Army bazakomeza kugira uruhare mu burezi bafatanya n'ubuyobozi gutanga ireme ry'uburezi rikwiye ku bana b'u Rwanda n'abandi bose bazabagana.

    Ishuri 'Legacy Academy' ry'Itorero Armée du salut(The Salvation Army), ryubatse mu Murenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera ho mu Karere ka Kamonyi. Mu mwaka rimaze, ryatangiranye abana 90 ariko umwana usojwe bafite abana basaga 200. Nyuma yo kubona ko hari ubusabe bwa benshi mu babyeyi bashaka kuhazana abana babo, bongereye ibyumba by'amashuri ku buryo itangira ry'amashuri ryo muri uku kwa cyenda bizeye kuzamura umubare w'abana dore ko haziyongera ho umwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu w'Amashuri abanza batari bafite.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Abarerera mu ishuri'Legacy Academy' barishimira Uburezi n'Uburere bihabwa abana babo first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Abarerera mu ishuri'Legacy Academy' barishimira Uburezi n'Uburere bihabwa abana babo appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/07/12/kamonyi-abarerera-mu-ishurilegacy-academy-barishimira-uburezi-nuburere-bihabwa-abana-babo/

  • Argentina yageze muri 1/2 cy'Igikombe cy'Isi 2026 isezereye u Busuwisi nyuma y'iminota 120; Embolo yerekwa ikarita itukura yavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Argentina yakomeje urugendo rwo gushaka kwisubiza Igikombe cy'Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda u Busuwisi ibitego 3-1 nyuma y'iminota 120, mu mukino wa 1/4 wabereye i Kansas City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intsinzi yayihesheje itike ya 1/2, aho izahura n'u Bwongereza.

    Argentina yatangiye umukino isatira cyane maze ku munota wa 10 ibona igitego cyatsinzwe na Alexis Mac Allister ku mupira wari utewe muri koruneri na Lionel Messi. Iki gitego cyatumye Messi agera ku mipira 10 yavuyemo ibitego mu mateka y'Igikombe cy'Isi.

    Nubwo Argentina yagenzuraga umukino, u Busuwisi ntibwacitse intege. Ku munota wa 67, Dan Ndoye yishyuriye Abasuwisi igitego, ibintu byasubije amakipe yombi ku ntsinzi inganya 1-1, bituma umukino urushaho gukomera.

    Icyakora, ibintu byahindutse ku munota wa 72 ubwo Breel Embolo yerekagwa ikarita ya kabiri y'umuhondo, ihita ihinduka umutuku nyuma yo gusuzumwa na VAR. Umusifuzi yari yabanje guha Leandro Paredes ikarita y'umuhondo, ariko amashusho agaragaza ko Embolo yari yigushije agamije gushuka umusifuzi. Hakoreshejwe itegeko rishya rya FIFA ryemerera VAR gukosora ikarita yahawe umukinnyi utari wo, Embolo ahita yirukanwa, asiga u Busuwisi rukina n'abakinnyi 10. Icyo cyemezo cyakuruye impaka zikomeye mu bakunzi ba ruhago no ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu minota 90 isanzwe nta kipe yongeye kubona igitego, bityo amakipe ajya mu minota 30 y'inyongera.

    Mu gice cya kabiri cy'iyo minota, ku munota wa 112, Julián Álvarez yatsinze igitego cyiza cyane cyahesheje Argentina kongera kuyobora umukino. Mu gihe Abasuwisi bashakaga kwishyura, Lautaro Martínez asoza akazi atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 120+1, ashyiraho iherezo ry'umukino.

    Nubwo Argentina yishimiye kugera muri 1/2, umukino wongeye kugaragaza ko iyi kipe ikomeje kugorwa no gutsinda amakipe ifatwa nk'ayoroheje. Muri iri rushanwa yabanje kubabazwa na Cap-Vert, iza gukomeza isezereye Misiri bigoranye, mbere yo kongera gukenera iminota y'inyongera ngo isezerere u Busuwisi.

    Nyuma yo gusezerera u Busuwisi, Argentina izacakirana n'u Bwongereza muri 1/2 cy'Igikombe cy'Isi, mu gihe undi mukino uzahuza u Bufaransa na Espagne.

    Source : https://flash.rw/2026/07/12/argentina-yageze-muri-1-2-cyigikombe-cyisi-2026-isezereye-u-busuwisi-nyuma-yiminota-120-embolo-aterwa-ikarita-itukura-yavugishije-benshi/

  • Amateka ya burende yarasiwe i Kagugu yateye urubyiruko imbaraga zo kurwanya abahakana Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, cyahuje urubyiruko rw'abakorerabushake 200 bahagarariye abandi baturutse mu Turere turimo Kicukiro,Nyarugenge, na Gasabo.

    Ku wa 11 Mata mu 1994 ni bwo Ingabo za RPA zari muri batayo ya Alpha Mobile Force zageze muri Kigali zigiye kunganira bagenzi babo 600 bari baroherejwe muri CND (ubu hakorera Inteko Ishinga Amategeko).

    Mu duce binjiriyemo harimo n'umusozi wa Kagugu kuko ku mugoroba wo ku wa 10 Mata Ingabo za RPA zari zamaze gufata aka gace, abahatuye no mu nkengero zaho bafite agahenge.

    Mu rucyerera rwo ku wa 11 Mata 1994 nibwo Ingabo zari iza Habyarimana zigabije aka gace zizanye burende eshatu n'imodoka zuzuye abasirikare.

    Umugambi mubisha wari uzizanye ntiwabashije kugerwaho kuko Inkotanyi zabarashe rugikubita. Uku kuraswaho byatumye burende yari imbere ishya abandi bakwira imishwaro bahunga basubira iyo bari bavuye.

    Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, Uwitonze Alexia, yavuze ko bahisemo kuza kwiga amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu by'umwihariko i Kagugu kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka yaho n'uko byakozwe.

    Ati 'Abapfobya Jenoside bavuga ko Inkotanyi zari ziri kurwanira ubutegetsi, ariko ntabwo ariko kuri kuko icyo twabonye ni uko intego yabo yari ukurokora Abatutsi bicwaga kugira ngo bashyireho leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ndashishikariza bagenzi banjye gukomeza kwiga amateka kugira ngo bashobore guhangana n'abapfobya Jenoside.'

    Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kinyinya, wanarokokeye muri aka gace, Uwamahoro Godelieve, yavuze ko gutoteza Abatutsi byatangiye mbere y'uko na Jenoside iba, agaragaza ko icyo gihe ubwo yigaga mu mashuri abanza ibyo yabibonaga ndetse na we yagiye abuzwa amahirwe yo kwiga kuko habagamo ivangura.

    Yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe akomeye kuko rufite uburenganzira bwo kwiga rukaminuza ndetse rukabona akazi ariko kuri bo si uko byari bimeze.

    Ati 'Ubundi urubyiruko mwe mufite amahirwe mutazi, mbese ni ukuvuga ngo mufite zahabu mupfumbatiye mu biganza byanyu ariko ntimuzi agaciro kayo. Twe twaciye mu bihe bibi, kwiga byari ingorabahizi, aha muri aka gace haberaga imyigaragambo rimwe na rimwe igahitana abantu, kubona akazi nabwo bikaba uko kuko bitari byoroshye.

    Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite, kwirinda kumva amabwire kuko aba yuzuyemo ibinyoma, ahubwo ko bagomba gusoma, icyo batumva bagasobanuza, kuko aribwo bizabafasha guhangana n'abapfobya Jenoside.

    Lt Col Semucyo Gaétan yasabye urubyiruko kurushaho gukunda igihugu no gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda, ndetse no guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashisha imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Ubutwari bwaranze Inkotanyi nibwo bukwiye kubaranga kuko nabo bari urubyiruko. Nimurangwe n'indangagaciro zaranze bakuru banyu nko gukunda igihugu, kukitangira no gukomeza gusigasira amateka y'igihugu cyacu, kandi muyigishe barumuna banyu bayamenye ndetse muzayigishe n'abazabakomokaho.'

    Urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali rurenga ibihumbi 200. Batangiye ibikorwa byo kwiga no gusobanukirwa amateka binyuze mu gusura ahari ibimenyetso bibitse amateka mu 2013.

    Kugeza ubu abamaze guhugurwa ni abagera ku bihumbi 80, ndetse bakomeje gutegura gahunda zigamije gufasha n'abandi bo bice bitandukanye byo mu gihugu kugira ngo bige amateka.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside

    Urubyiruko rw'abakorerabushake rwahawe umukoro wo guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

    Lt Col Semucyo Gaétan yasabye urubyiruko kurushaho gukunda igihugu no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda

    Iyi burende iherereye mu Murenge wa Kinyinya,Akarere ka Gasabo

    Hejuru ya Burende hari ikibumbano cy'abasirikare babiri b'Inkotanyi bafite imbunda bagaragaza ko bari kuyirasaho

    Iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake 200 bo mu Turere dutatu two mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-ya-burende-yarasiwe-i-kagugu-yateye-urubyiruko-imbaraga-zo-kurwanya

  • U Rwanda rwahawe imashini enye zihutisha gupima Ebola n'izindi ndwara z'ibyorezo – #rwanda #RwOT

    Izi mashini zatanzwe n'Ikigo bioMérieux cyo mu Bufaransa kizobereye mu gukora ibikoresho byo gupima indwara binyuze mu bufatanye gifitanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n'Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n'ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda (RMS).

    Zirimo imashini enye zo mu bwoko bwa BioFire Torch n'ibice byazo hamwe n'ibikoresho byifashishwa mu gupima indwara, bishobora gutahura indwara zirimo Ebola, Marburg n'izindi zitandukanye zandura.

    Izi mashini zagenewe Ibitaro bya Gihundwe, ibya Rwamagana, ibya Gisenyi na Laboratwari Nkuru y'Igihugu ibarizwa muri RBC kugira ngo zifashe abaganga gupima abantu bakekwaho uburwayi mu buryo bwihuse, cyane cyane abaca ku mipaka no mu bindi bice bikekwaho ibyago byinshi byo guhura n'ibyorezo.

    Umuyobozi w'Ishami rya Serivisi z'Ubuzima muri RBC, Dr. Mukagatare Isabelle, yavuze ko nubwo u Rwanda rutaragaragaramo Ebola, gukomeza kwitegura ari ingenzi bitewe n'uko iki cyorezo cyagiye cyibasira abaturanyi.

    Ati 'Izi mashini enye za BioFire zizadufasha kurushaho kwitegura kuzahangana na Ebola. Kuba u Rwanda rutaragaragaramo Ebola ntabwo bivuze ko tutagomba kwitegura. Umuntu wese wagaragaza ibimenyetso biyishamikiyeho tugomba kuba twiteguye guhita dufata ibipimo bye no kubisuzuma.'

    Dr. Mukagatare yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite izindi mashini zakoreshejwe mu gupima icyorezo cya Marburg, ariko ko izi nshya zigiye kongera ubushobozi bwo gupima ndetse zishimangira icyizere abafatanyabikorwa bafitiye Igihugu.

    Ati 'Abafatanyabikorwa bacu babonye uburyo u Rwanda rwitwara mu guhangana n'ibyorezo n'uburyo dukoresha neza ibikoresho duhawe. Ni cyo cyatumye baduha izi mashini enye kugira ngo turusheho kongera ubushobozi bwo gusuzuma indwara.'

    Kimwe mu byihariye kuri izi mashini ni uko zigabanya cyane igihe cyo gutegereza ibisubizo.

    Ni mu gihe uburyo busanzwe bwo gupima bwafataga amasaha ari hagati y'ane n'atandatu ariko iza BioFire zishobora gutanga ibisubizo mu gihe kitarenze isaha imwe.

    Ibyo binajyana n'inzira zinyurwamo kugira ngo gupima bikorwe kuko imashini zisanzwe zisaba inzira nyinshi cyane, ariko iza BioFire zisaba intambwe nke kandi na zo zoroshye gukora.

    Icyakora izo mashini za BioFire hari igihe ibisubizo bimwe zitanga bishobora kubanza kongera kwemezwa hifashishijwe ubundi buryo bwa laboratwari.
    Umuyobozi Wungirije wa RMS, Diana Mutoni, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza akamaro k'ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera mu guteza imbere urwego rw'ubuzima.

    Ku ruhande rwa bioMérieux, Visi Perezida ushinzwe Afurika, Marc Haribou, yavuze ko icyo kigo gikomeje gukorana n'inzego z'ubuzima mu bihugu bya Afurika mu gukwirakwiza izi mashini n'ibikoresho byo gupima aho bikenewe cyane.

    Ibyo biri mu rwego rwo gufata ingamba zihuse zo guhagarika ikwirakwira ry'ibyorezo no gukumira ibizaza mu gihe kiri imbere.

    Izo mashini zije zikurikira izindi zirindwi u Rwanda ruherutse guhabwa binyuze muri ubwo bufatanye, zipima indwara zifata amaraso, zashyizwe mu bitaro bitandukanye mu rwego rwo kongera ubushobozi bwa za laboratwari zabyo.

    U Rwanda rwahawe imashini zihutisha gupima Ebola n'izindi ndwara z'ibyorezo

    Imashini u Rwanda rwakiriye zipima indwara zazanye n’ibindi bikoresho binyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-imashini-enye-zihutisha-gupima-ebola-n-izindi-ndwara-z

  • Robert Cyubahiro McKenna wa RBA yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Robert Cyubahiro McKenna wa RBA yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Robert Cyubahiro McKenna yakoze ubukwe n’umukunzi we Louise Uwase.

    Ni nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya ku wa 25 Kamena 2026.

    Basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ubukwe bwabaye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026 bakoze ubukwe bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri La Palisse i Gashora ni n’aho habereye umuhango wo kwakira abatumiwe.

    Muri Gashyantare 2026, Robert Cyubahiro yambitse impeta ya fiançailles Louise Uwase.

    Robert Cyubahiro McKenna akaba akora mu kiganiro Magic Drive gitambuka kuri Magic FM akaba yaranakoreye Royal FM.

    Cyubahiro McKenna yakoze ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/robert-cyubahiro-mckenna-wa-rba-yakoze-ubukwe-amafoto.html