Author: webrwanda

  • U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y'Amakipe y'Abagabo 2026 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryasinyanye amasezerano n'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yo kwakira irushanwa rya CAVB Men's Club Championship 2026, rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.


    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa
    Kane tariki ya 5 Werurwe 2026, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre (KCC).

    Ku ruhande rwa FRVB yari hahagarariwe na Perezida wayo Raphaël Ngarambe, mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo Madamu Bouchra Hajij.

    Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire, hamwe n'abahagarariye amakipe yo mu Rwanda azitabira iri rushanwa, arimo APR VC, Police VC na Kepler VC.

    Iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 47, rikazahuza amakipe 24 yabaye aya mbere iwayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Byitezwe ko iri rushanwa rizatanga n'itike ku makipe azabona amahirwe yo kwitabira Igikombe cy'Isi cy'amakipe (Club World Championship).

    Perezida wa FRVB, Raphaël Ngarambe, yavuze ko bishimiye gusinya aya masezerano yo kwakira irushanwa rikomeye nk'iri mu Rwanda, anagaragaza ko ari amahirwe akomeye ku gihugu ndetse no ku mukino wa Volleyball muri rusange.

    Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira iri rushanwa, agaragaza ko igihugu kimaze kwigaragaza mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga no gutanga serivisi nziza ku bayitabira.

    Yagize ati: 'U Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu. Korohereza Abanyafurika kubona visa biri mu bituma ibyo rukora bigenda neza. U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga kandi mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza.'

    Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda bwagize uruhare runini mu guteza imbere siporo no guteza imbere impano z'urubyiruko.

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yashimiye CAVB yagiriye u Rwanda icyizere cyo kwakira iri rushanwa, avuga ko ari ishema rikomeye ku gihugu.

    Yagize ati: 'Ni ishema kuba ku nshuro ya mbere tuzakira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Nk'abazakira, tuzereka abazitabira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye kandi rufite aho abakinnyi bashobora kugaragariza impano zabo.'

    Mbere y'isinywa ry'aya masezerano, hanamuritswe ikirango cy'iri rushanwa rizabera i Kigali.

    Iri rushanwa riheruka kuba mu 2025 mu Mujyi wa Misurata muri Libya, ryegukanywe na Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yasoje iri ku mwanya wa kane.

    Amateka agaragaza ko mu 2022, ikipe ya Gisagara VC yakoze amateka yo kuba iya mbere mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa, ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3—1 mu mukino wabereye i Kelibia muri Tunisia.

    Iri rushanwa rya 2026 rizabera muri BK Arena na Petit Stade i Remera, rikazahuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe ko rizaba ari amahirwe yo gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.


    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwasinyanye-na-cavb-amasezerano-yo-kwakira-shampiyona-nyafurika-yamakipe-yabagabo-2026/

  • Rayon Sports yageze muri 1/4 inyagiye City Boys 11-0 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye City Boys yo mu cyiciro cya kabiri iyinyagiye 11-0.

    Kuri uyu wa Kane ni bwo habaye umukino wo kwishyura wa 1/4 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h30′.

    Umukino ubanza Rayon Sports ikaba yari yatsinze City Boys yo mu cyiciro cya kabiri ibitego bibiri ku busa.

    Uyu munsi Rayon Sports ikaba yakomeje nyuma yo gutsinda ibitego 9-0.

    Habimana Yves akaba yatsinzemo ibitego bine, Fall Ngagne atsinda 2, Joachim Vigninou, Sinda Paul Jesus na Aziz Dao batsinze.

    Rayon Sports ikaba izahura n’izakomeza hagati ya Police FC na Gicumbi FC zizakina ejo.

    Undi mukino wabaye Gorilla FC yasezereye Muhazi United iyitsinze ibitego 6-0, ni nyuma y’uko umukino ubanza banganyije 0-0. Gorilla muri 1/4 izahura na AS Kigali yasezereye Marines FC.

    Indi mikino ya 1/4, APR FC izahura na Gasogi United, Etincelles FC ihure na Bugesera FC.

    Rayon Sports yanyagiye City Boys 11-0

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yageze-muri-1-4-inyagiye-city-boys-11-0.html

  • AFC/M23 yatangije gahunda yo gusubukura ubutabera mu Turere twaranzwe n'intambara #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kongera kubaka icyizere no kugarura amahoro arambye, Délion Kimbulungu, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusubukura ubutabera ku ruhande rwa AFC/M23, yatangaje ko hagiye gushyirwa mu bikorwa gahunda nshya igamije kongera imbaraga mu butabera mu Turere twahuye n'ingaruka z'intambara.

    Mu myaka ishize, Uturere twinshi twibasiwe n'amakimbirane ashingiye ku butaka, imiyoborere n'inyungu zitandukanye, ibintu byasize inzego z'amategeko zidakora neza ndetse n'abaturage badafite aho bahera basaba ubutabera. Ibyo byakurikiwe n'ihungabana, ubukene n'akajagari mu mibereho ya buri munsi.

    AFC/M23 ivuga ko gahunda yayo izashyira imbere ubutabera bushingiye ku kuri no ku bwisanzure bw'abaturage. Hazashyirwaho uburyo bwihuse bwo kwakira no gukurikirana ibirego, hanatunganywe imikorere y'inzego z'ubucamanza n'iperereza kugira ngo imanza zicirwe mu mucyo.

    Mu by'ingenzi bigize iyi gahunda harimo gukurikirana ibyaha byakozwe mu gihe cy'intambara, kongerera ubushobozi abacamanza n'abashinzwe iperereza binyuze mu mahugurwa, no kwegera abaturage babasobanurira uburenganzira bwabo. Hazanashyirwaho uburyo bwo gutanga raporo ku bikorwa byagezweho no gukumira amakimbirane ashobora kongera kubaho.

    Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko intego atari ugucira imanza gusa, ahubwo ari ugusigasira agaciro k'abaturage no kubaka amahoro arambye ashingiye ku butabera buboneye.

    AFC/M23 yatangije gahunda yo gusubukura ubutabera mu Turere twaranzwe n'intambara

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yatangije-gahunda-yo-gusubukura-ubutabera-mu-turere-twaranzwe-nintambara/

  • Cristiano Ronaldo yahagaritse imitima ya benshi #rwanda #RwOT

    Imvune Cristiano Ronaldo yagize ishobora gutuma adakina imikino ibiri ya gicuti Portugal izakina yitegura igikombe cy’Isi, ni nako abakunzi be bari ku mavi ngo atazakiburamo.

    Ni imvune yagize y’inyama zo mu itako izwi nka ‘Hamstring’ ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026 mu mukino batsinzemo Al Fayha 3-1, yavuye mu kibuga ku munota wa 81.

    Ibizami bya mbere byagarageje ko ashobora kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bibiri kugera kuri bine, akaba arimo gukorana n’itsinda ry’abaganga ngo azagaruke vuba bishoboka.

    Cristiano amahirwe menshi ni uko atazitabira umwiherero wa nyuma w’ikipe y’igihugu ya Portugal izaba yitegura imikino ibiri ya gicuti uwa Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika izaba tariki ya 28 na 31 Werurwe 2026, bazaba bitegura igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera USA, Mexico na Canada.

    Abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Portugal n’abakunzi ba Cristiano Ronaldo by’umwihariko barimo gusenga ngo akire vuba kandi iki gikombe kizaba guhera tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026 kizasange ari muzima agikine kuko ni cyo cya nyuma azaba akinnye kandi gishobora no kumufasha kugera ku gahigo yiyemeje ashaka kwesa ko gutsinda ibitego 1000.

    Cristiano Ronaldo yahagaritse imitima ya benshi

    Source : http://isimbi.rw/cristiano-ronaldo-yahagaritse-imitima-ya-benshi.html

  • KNC yahize kongera kubabaza APR FC, yemeza ko itakigira abafana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, (KNC) yavuze ko uko byagenda kose azasezerera APR FC mu mikino ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

    Ni nyuma y’uko yasezereye muri 1/8 Musanze FC igera muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na APR FC yo yasezereye Kiyovu Sports.

    Uyu mugabo uzwiho guhiga cyane yavuze ko APR FC ibarusha byose ariko azakuramo iyi kipe akoresheje abakinnyi bakiri bato.

    Ati 'Turabizi APR iturusha byinshi mu bushobozi, ifite n’abakinnyi b’amazina. Ariko aho gutunga abakinnyi bageze iyo bajya nagira abashaka kwandika amazina. Iyi APR FC ndayikuzamo abana kandi ndababwiza ukuri bazapfukama. Uzakomeza wese azagenda yikanda ibikomere.'

    KNC yakomeje avuga ko atarimo avuga ibi kugira ngo ashyushye umukino abafana bazaze kuko APR FC nta bafana ikigira, ngo bashaka bazakina nta bafana bahari.

    Ati 'APR FC nta bafana ikigira, abafana bayo bajya ku mikino yayo yakiriye ni nk’abacu twakinnye na Mukura n’izindi. Nta bafana ifite rwose. Ntihagire uvuga iby’amafaranga kuko ni dushaka tuzakine nta bafana bahari.'

    Mu gihe Gasogi United na KNC basezerera APR FC ntibaba babikoze bwa mbere kuko no muri 2024 barayisezereye muri 1/4 kuri 4-3, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mikino yombi.

    KNC yahize kubabaza APR FC

    Source : http://isimbi.rw/knc-yahize-kongera-kubabaza-apr-fc-yemeza-ko-itakigira-abafana.html

  • Neymar ni umwe mu bakinnyi bagaragaje amarangamutima kubera imvune ya Rodrygo #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil ukina ruhago ku rwego mpuzamahanga, Neymar, yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kumva ko mugenzi we, Rodrygo, yagize imvune. Mu butumwa bwe bwuje amarangamutima, Neymar yavuze ko uwo munsi wari umwe mu minsi imubabaje cyane mu buzima bwe.

    Yagize ati: 'Uyu ni umwe mu minsi ibabaje kuri njye. Nkimara kumva iby'imvune ya Rodrygo, nkiri mu bitekerezo byanjye haciye nk'filime.' Yavuze ko yahise yibuka ububabare, n'ubwoba umuntu anyuramo igihe ahuye n'imvune ikomeye, cyane cyane ku mukinnyi ukiri muto ufite inzozi zo kugera kure.

    Neymar yakomeje agaragaza urukundo n'ubuvandimwe amufitiye, amwita 'Nomero yanjye 10, umwana wanjye.' Yamusabye gushyira hafi ye abantu bose akunda muri ibi bihe bikomeye, kuko atari igihe akwiriye kunyuramo wenyine. Yongeyeho ko n'ubwo bigoye, hari ibyo tudashobora gusobanukirwa ku migambi y'Imana.

    Yarangije amwihanganisha ati: 'Muvandimwe muto, gira imbaraga. Nzi neza ko uzagaruka uguruka. Nk'uko wambaye hafi igihe nari nkiri mu bihe bikomeye, nanjye nzaba ndi kumwe nawe buri munsi.' Aya magambo agaragaza ko mu mupira w'amaguru, urukundo n'ubufatanye biruta gutsinda ibitego.

    Umunya-Brazil ukina ruhago ku rwego mpuzamahanga, Neymar, yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kumva ko mugenzi we, Rodrygo, yagize imvune.

    Source : https://kasukumedia.com/neymar-ni-umwe-mu-bakinnyi-bagaragaje-amarangamutima-kubera-imvune-ya-rodrygo/

  • Muyango Claudine yanenze imvugo ya KNC ku kazi ko 'guhostinga' #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine, wamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko adashyigikiye na gato imvugo ya Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka (KNC) wavuze ko akazi ko 'guhostinga' gafatwa nk'uburaya.

    Ibi Muyango yabivuze mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mbere yo gufata urugendo rwerekeza i Burayi, aho agiye kuyobora igitaramo kizabera mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi. Muri icyo gitaramo hateganyijwe kuzataramira abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi, kikazaba ku wa 7 Werurwe 2026.

    Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, Muyango yerekeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali giherereye i Kanombe, atangira urugendo rwerekeza mu Bubiligi. Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa cyane ku bijyanye n'akazi ko 'guhostinga', gakorwa ahanini mu birori no mu bitaramo.

    Mu minsi ishize, KNC, washinze ikipe ya Gasogi United ndetse akaba anayobora Radio/TV1, yumvikanye atangaza ko kuri we 'guhostinga' ari uburaya. Aya magambo yatumye habaho impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko adakwiye, mu gihe abandi bo bamushyigikiye.

    Muyango we yagaragaje ko 'guhostinga' ari akazi nk'akandi, gasaba ubunyamwuga n'ubushobozi bwo kuyobora ibirori, ashimangira ko bidakwiye guhabwa isura mbi. Yavuze ko buri wese akwiye kubaha imirimo itandukanye, aho kuyigaya cyangwa kuyitesha agaciro.

    Muyango Claudine yanenze imvugo ya KNC ku kazi ko 'guhostinga'

    Source : https://kasukumedia.com/muyango-claudine-yanenze-imvugo-ya-knc-ku-kazi-ko-guhostinga/

  • Uko intambara ya Amerika na Israel kuri Iran ishobora kugirira akamaro u Burusiya #rwanda #RwOT

    Intambara ishobora kuvuka cyangwa kumara igihe kirekire hagati ya Amerika na Israel ku ruhande rumwe, na Iran ku rundi, ishobora guhindura isura ya politiki mpuzamahanga, cyane cyane ku nyungu z'u Burusiya. Mu gihe u Burusiya busanzwe buhanganye na Ukraine bushyigikiwe n'ibihugu by'i Burengerazuba, intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kurangaza no kugabanya imbaraga z'ababushyigikiye.

    Ibitero byagabwe kuri Iran n'iyicwa ry'umuyobozi wayo wo ku rwego rwo hejuru, Ayatollah Ali Khamenei, byateje impagarara mu Karere no ku rwego mpuzamahanga. I Moscow, bamwe mu basesenguzi babifata nk'ikimenyetso cy'uko Amerika n'abafatanyabikorwa bayo bashobora gufata ibyemezo bikomeye batitaye ku ngaruka zabyo.

    Ku ruhande rw'u Burusiya, intambara nk'iyi ishobora gutuma Amerika igabanya inkunga ya gisirikare n'imari yahaga Ukraine, kuko yakenera kuyohereza mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibi byaha u Burusiya amahirwe yo kongera imbaraga ku rugamba rwa Ukraine no gushimangira ibirindiro byabwo.

    Nanone kandi, ihungabana ry'isoko ry'ingufu rishobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka. Nk'igihugu gikomeye mu byohereza peteroli na gaz, u Burusiya bushobora kungukira mu izamuka ry'ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

    N'ubwo bimeze bityo, iyi ntambara yanateza umutekano muke ku rwego rw'Isi, bikagira ingaruka ku bukungu n'umutekano rusange. Ariko ku nyungu za politiki n'ubukungu, hari ababona ko u Burusiya bushobora kubonamo amahirwe mu gihe amahanga yaba ahugiye ku y'indi ntambara.

    Ku ruhande rw'u Burusiya, intambara nk'iyi ishobora gutuma Amerika igabanya inkunga ya gisirikare n'imari yahaga Ukraine, kuko yakenera kuyohereza mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Source : https://kasukumedia.com/uko-intambara-ya-amerika-na-israel-kuri-iran-ishobora-kugirira-akamaro-u-burusiya/

  • Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze #rwanda #RwOT

    Byahishuwe ko Leta y'u Burundi yateguye kandi itanga imyitozo, kandi iyobora abagabye igitero cy'abitwaje intwaro cyatwaye ubuzima bw'abasivili 14 mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, abandi benshi bagakomereka.

    Ibi bigaragara muri raporo y'ibanga yakozwe n'urwego rw'ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gashyantare 2019, isobanura birambuye ibikorwa by'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro rya 'P5' ryashinzwe kugira ngo rikureho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Iyi nyandiko ivuga ko iri huriro ryari rigizwe n'imitwe irimo RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu Ngabo z'u Rwanda, FDU-Inkingi yayobowe na Victoire Ingabire Umuhoza, CNRD-FLN ya Paul Rusesabagina, RUD-Urunana ya Nshimiyimana Cassien na FDLR iyobowe na Byiringiro Victor.

    Icyo gihe Leta ya RDC yemeje ko Leta y'u Burundi yatoreje abarwanyi b'iri huriro mu kigo cya gisirikare cyari mu gace ka Bijabo, Gurupoma ya Balala-Sud, Segiteri ya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2019, abarwanyi ba FDLR barenga 1500 bavuye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru, berekeza mu gace ka Shanje muri Lowa-Numbi muri Sheferi ya Buhavu, kugira ngo bihuze n'abandi bo muri P5 iyobowe na Nyamwasa.

    Iyi raporo igaragaza ko iri huriro ryashakaga gushyira ibirindiro mu Burundi, maze rigatera u Rwanda, rishyigikiwe mu buryo bw'ibikoresho na Leta y'u Burundi icyo gihe yayoborwaga na Pierre Nkurunziza, ikaba ari na yo ihuza ibikorwa byaryo.

    Ambasaderi Agricole Ntirampeba icyo gihe wari Umujyanama wa Perezida Nkurunziza, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya FDLR mu Karere. Bigaragara ko yari ashinzwe gufasha imitwe ya P5 gukorana kugira ngo bigire ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w'u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo.

    Muri Ukwakira 2019, abagera kuri 67 baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na P5, cyane cyane RUD-Urunana, binjiye mu Rwanda banyuze muri Pariki y'Ibirunga, ahaherera mu Murenge wa Kinigi, hafi y'urubibi rw'Igihugu na RDC.

    Nk'uko imibare ya Leta y'u Rwanda ibigaragaza, abo bagizi ba nabi bishe abaturage 14, bakomeretsa abandi babarirwa mu magana. Inzu n'ubucuruzi byarasahuwe, amaduka arangizwa, ibiribwa birasahurwa.

    Inzego z'umutekano z'u Rwanda zatangije ibikorwa byo guhiga aba bagizi ba nabi, zica bamwe abandi zirabafata.

    Abafashwe bagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare i Kigali. Ubushinjacyaha bwabashinje ibyaha birimo kuba mu mutwe w'ingabo utemewe, kugerageza gushoza intambara hagamijwe guhirika ubutegetsi n'iterabwoba.

    Ubufatanye bw'u Burundi na FDLR

    Ubufatanye bw'u Burundi na FDLR bumaze igihe kirekire. Raporo zerekana ko iki gihugu cyahaye icumbi abagize uyu mutwe w'iterabwoba kandi ko bimwe mu bikorwa by'ubucuruzi byawo bikorerwa muri iki gihugu.

    Bivugwa ko Ambasaderi w'u Burundi i Kinshasa, Agricole Ntirampeba, yafashije mu koroshya itumanaho hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na FDLR, bigatuma habaho ibikorwa bya gisirikare bihuriweho by'ingabo za RDC, FDLR yashinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'Ingabo z'u Burundi kugira ngo birwanye ihuriro AFC/M23.

    Ku wa 5 Ukuboza 2019, uwari umuyobozi wa CNRD/FLN, Lt. Gen. Wilson Irategeka, yafashijwe n'abayobozi b'u Burundi kujya kwivuriza i Bujumbura anyuze i Nyangezi-Ngomo na Kamanyola muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ingabo za RDC zikorera muri Kivu y'Amajyepfo zafashije Lt Gen Irategeka, zimutwara kuri moto mu gihe yajyaga kwivuza, zinamurindira umutekano.

    Mu minsi ishize ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yabazwaga ku bufatanye bw'u Burundi na FDLR, yabwemeje yifashishije umugani ugira uti 'Umwanzi w'umwanzi wanjye ni inshuti yanjye.'

    Nubwo Ndayishimiye yigira nk'inzirakarengane mu karere, abamunenga bavuga ko imyitwarire ye n'ubufatanye budahagarara n'imitwe yitwaje intwaro byagize uruhare mu guhungabanya umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Bamwe mu bagabye igitero i Musanze bafashwe n'inzego z'umutekano

    Bamwe mu bagabye igitero i Musanze baburanishijwe n'Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kigali

    Source : https://rushyashya.net/mu-mwaka-wa-2019-u-burundi-bwateguye-igitero-interahamwe-zagabye-i-musanze/

  • Muyango yasubije kuri KNC wavuze ko 'Hosting’ ari uburaya #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine yatangaje ko atemeranya n’imvugo ya Kakooza Nkuriza Charles wavuze ko akazi kazwi nko 'guhostinga’ gahwanye n’uburaya.

    Muyango yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yakoze mu ijoro ryakeye mbere yo guhaguruka yerekeza mu Mujyi wa Brussels mu Belgium, aho agiye kuyobora igitaramo kizahuza abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi.

    Uyu mugore wegukanye ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe atangira urugendo rwerekeza i Burayi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka ku bijyanye n’akazi ka 'hosting’, gakunze gukorwa mu birori no mu bitaramo bitandukanye.

    Izi mpaka zatangiye nyuma y’amagambo ya KNC, washinze ikipe ya Gasogi United ndetse akaba anafite Radio/TV1.

    Mu kiganiro cye gica kuri iyi radiyo na televiziyo, yavuze ko kuri we akazi ka 'hosting’ hari aho gahuriye n’uburaya, avuga ko hari aho abakora aka kazi bafasha abagabo kubona abakobwa bajyana mu buzima bw’ijoro.

    Aya magambo yahise akurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayashyigikiye mu gihe abandi bayamaganye, bavuga ko atesha agaciro akazi gatunze abakobwa benshi.

    Agaruka kuri ayo magambo, Muyango yavuze ko adashyigikiye uburyo aka kazi kagereranywa n’uburaya, ashimangira ko buri wese akwiye kubahwa ku murimo akora.

    Yagize ati 'Ntitukajye dusebya ibintu abantu bakora, sibyo. Kubera ko nanjye Muyango ntabwo ndi hasi ku buryo ntashobora kugenda ngo nshake ikintu kwa KNC nza nkavuga kandi kikamenyekana, rero ntabwo ari uko njyewe nteye. (Gusa) ntabwo twemeranya.'

    Muyango yasobanuye ko kuyobora ibirori cyangwa kwakira abitabiriye ibikorwa bitandukanye (MC cyangwa Host) ari umwuga usaba ubunyamwuga, icyizere no kumenya guhuza abantu, bityo ko bidakwiye kuwusiga icyasha rusange.

    Hagati aho, Bruce Melodie yamaze kugera i Bruxelles ku wa 3 Werurwe 2026 aho azahurira na Sheebah Karungi mu gitaramo giteganyijwe ku wa 7 Werurwe. Aba bahanzi bombi basanzwe bazwi cyane mu karere, ndetse banakoranye indirimbo yise Embeera Zo yakunzwe mu Rwanda no muri Uganda.

    KNC mu minsi yashize yavuze ko ‘Hosting’ ari nk’uburaya

    Muyango yavuze ko atemeranya na KNC

    Source : http://isimbi.rw/muyango-yasubije-kuri-knc-wavuze-ko-hosting-ari-uburaya.html