Author: webrwanda

  • Amarangamutima ya Bwiza nyuma yo guhura na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Bwiza Emerance yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden aho yagiye gutaramira mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bwiza Emerance yashyizeho amafoto ari kumwe na Ambasaderi Diane Gashumba, aho yaherekejwe n’amagambo agaragaza ibyishimo bikomeye.

    Ati “Hura na Ambasaderi wacu muri Sweden, ni mu gihe nitegura igitaramo cyanjye.”

    Yakomeje avuga ko ibindi ari kuri wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, mu gitaramo kizabera Boulebar Haga, Solna.

    Ni igitaramo kiri mu bitaramo azakora azenguruka Isi yise “Bwiza-Home World Tour” ariko by’umwihariko kuri iyi nshuro azaba ari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe 2026.

    Akaba yasabye abakunzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange baba i Burayi kuba bagura amatike hakiri kare batazabura muri iki gitaramo cy’amateka.

    Muri iki gitaramo Bwiza azaba ari umwe mu bahanzi b’imena bazasusurutsa abazacyitabira, afatanyije n’aba-DJ barimo DJ LVLV na DJ Sister Justice.

    Muri Mutarama yatangaje ko ari mu myiteguro yo guhura n’abakunzi be batuye mu bihugu bitandukanye biri mu rugendo rw’ibitaramo yise 'Home World Tour 2026′.

    Biteganyijwe ko uru rugendo ruzamugeza mu bihugu byo ku migabane itandukanye irimo u Burayi, Afurika, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. ISIMBI yabwiwe ko uru rugendo rw’ibitaramo rugamije gutegura abakunzi ba Bwiza kwakira album nshya yitwa 'Home’ iri gutunganywa.

    Iyi album nshya izaba ikurikiye iyo yise '25 Shades’, yasohotse mu mwaka ushize igakundwa n’abatari bake.

    Bwiza yahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden

    Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Bwiza

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-bwiza-nyuma-yo-guhura-na-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-sweden.html

  • Abarayon bagabanye amagambo – Umutoza wa Etincelles #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Etincelles, Bizimana Abdou Bekeni yasabye abakunzi ba Rayon Sports kugabanya amagambo kuko bashobora kuzatungurwa n’ibizababaho ku Cyumweru.

    Etincelles izakira Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026 kuri Stade Umuganda i Rubavu mu mukino w’umunsi wa 23 wa Sha mpiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Umutoza Bekeni akaba yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports bumva ko bazaza i Rubavu gutoragura amanota ko bakwiye kwitonda kuko bashobora kuzatungurwa.

    Ati “Abakunzi ba Rayon Sports nababwira nti 'bitonde, bitonde rwose ntibavuge cyane.’ Burya ngo 'ntabwo ugurisha uruhu rw’ingwe utarayica’ urabanza ukajyenda ukayica kwanza ukabona kujya kugurisha uruhu rwayo. Ntibaze bavuga ngo bagiye gutoragura amanota, batazatungurwa.'

    Aya makipe yombi akaba agiye guhura Rayon Sports ari yo ihabwa amahirwe kuko iri ku mwanya wa 5 n’amanota 37, Etincelles iri ku mwanya wa 15 n’amanota 19. Mu mikino 15 iheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona, Rayon yatsinzemo imikino 8, Etincelles itsinda 3 banganya imikino 4.

    Bekeni yasabye abakunzi ba Rayon kugabanya amagambo

    Source : http://isimbi.rw/abarayon-bagabanye-amagambo-umutoza-wa-etincelles.html

  • Amashusho ya Muyango asezera umuhungu we yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Amashusho ya Muyango Claudine asezera imfura ye mbere yo kwerekeza mu Bubiligi, yazamuye amarangamutima ya benshi.

    Muyango yerekeje mu Bubiligi aho azaba MC mu gitaramo kizaririmbwamo n’abahanzi Bruce Melodie na Sheebah Karungi kikazaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026.

    Ni igitaramo cyiswe Afro Legacy, cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe, kikazaba mu ijoro riwubanziriza.

    Muyango akaba yaraye agiye mu Bubiligi aho yamaze kugerayo, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali I Kanombe akaba yari yaherekejwe n’imfura ye, Kimenyi Yannis Miguel.

    Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza arimo asezera umuhungu we.

    Ni amashusho Miguel uba ubona asa n’ufite agahinda mu maso hafi kurira kubera ko mama we agiye kumusiga, ni amashusho yazamuye amarangamutima ya benshi.

    Muyango asezera umwana we Miguel

    Source : http://isimbi.rw/amashusho-ya-muyango-asezera-umuhungu-we-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi.html

  • Kenny Sol na Bulldogg bahurije imbaraga mu ndirimbo nshya 'My Gheez' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kenny Sol, umwe mu bahanzi bagezweho mu njyana ya R&B mu Rwanda, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'My Gheez', yakoranye n'umuraperi w'inararibonye Bulldogg, umaze igihe kinini ari ku isonga mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo igaragaza ubufatanye bw'abahanzi babiri bafite uburyo butandukanye bwo kuririmba ariko bahuje ubuhanga.

    'My Gheez' ni indirimbo igaragaramo injyana ihuza R&B na Hip Hop, aho Kenny Sol agaragaza ubuhanga bwe mu miririmbire irimo amarangamutima, mu gihe Bulldogg we atanga rap irimo amagambo akomeye kandi agaragaza ubunararibonye mu muziki. Ubu bufatanye bwatumye iyi ndirimbo ihabwa agaciro n'abakunzi b'umuziki batandukanye.

    Mu butumwa buri muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bagaruka ku buzima bw'inshuti nyazo, ubufatanye ndetse n'ukuntu abantu bagomba gushyigikirana mu buzima bwa buri munsi. Ni ubutumwa busaba abantu guha agaciro inshuti z'ukuri zibabera hafi mu bihe byiza no mu bihe bikomeye.

    Kenny Sol asanzwe azwiho gukora indirimbo zifite ubuhanga mu majwi no mu butumwa, kandi kenshi akorana n'abandi bahanzi batandukanye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda. Gukorana na Bulldogg, umwe mu baraperi bubashywe cyane mu Rwanda, biratumye iyi ndirimbo irushaho gukurura amatsiko y'abakunzi b'umuziki.

    'My Gheez' yamaze kujya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse no ku rubuga rwa YouTube, aho abakunzi b'umuziki bashobora kuyireba no kuyumva. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo irakomeza kwakirwa neza, cyane cyane bitewe n'ubuhanga bw'abahanzi bayikoze n'ubutumwa bwayo bufite icyo busigira abayumva.

    Kenny Sol na Bulldogg bahurije imbaraga mu ndirimbo nshya 'My Gheez'

    Source : https://kasukumedia.com/kenny-sol-na-bulldogg-bahurije-imbaraga-mu-ndirimbo-nshya-my-gheez/

  • 'Ndi Uwawe': Indirimbo nshya ya King James ikomeje kuryohera amatwi y'abakunzi b'umuziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare mu muziki nyarwanda, King James, yongeye gushimangira ubuhanga bwe mu muziki binyuze mu ndirimbo nshya yise 'Ndi Uwawe', yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki nyuma y'amasaha make gusa ishyizwe hanze. Iyi ndirimbo irimo amagambo aryoheye amatwi n'ijwi rituje rya King James risanzwe rimuranga, bituma abayumva bumva amarangamutima y'urukundo rudasanzwe.

    'Ndi Uwawe' ni indirimbo yuje ubutumwa bw'urukundo n'ubudahemuka hagati y'abakundana. Mu magambo ayigize, King James agaragaza uburyo umuntu ashobora kwitangira uwo akunda akamwiyegurira, amwizeza ko umutima we ari uwe iteka ryose. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rushikamye, rutarangwa n'uburyarya ahubwo rishingiye ku kuri no ku kwizerana.

    Mu buryo bw'imiririmbire n'injyana, iyi ndirimbo ifite umudiho woroheje uhuza neza n'amagambo ayirimo, bigatuma umuntu uyumvise atinda kuyibagirwa. Abakunzi b'umuziki bamaze kuyumva bagaragaza ko kuyitega amatwi ari uburyo King James akoresha amagambo yuje amarangamutima ndetse n'uburyo injyana yayo ituje ituma umuntu ayumvana umutuzo.

    Iyi ndirimbo ije mu gihe King James ari kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, urugendo rudasanzwe rwaranzwe n'indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse n'uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere muzika nyarwanda. Mu myaka amaze mu muziki, yagiye agaragaza ubuhanga mu ndirimbo z'urukundo, ibintu byatumye agira abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

    'Ndi Uwawe' ni imwe mu ndirimbo zigaragaza ko King James agifite imbaraga n'ubushobozi bwo gukomeza gushimisha abakunzi be, ndetse igahesha ishema urugendo rwe rw'imyaka 20 amaze mu muziki.

    Source : https://kasukumedia.com/ndi-uwawe-indirimbo-nshya-ya-king-james-ikomeje-kuryohera-amatwi-yabakunzi-bumuziki/

  • U Rwanda rugiye kwakira igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni rwo ruzakira Igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball cya 2026, ni nyuma y’amasezerano rwasinyanye n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika(CAVB).

    Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi Umuyobozi wa CAVB, Bouchra Hajij yagiriye mu Rwanda aho yahageze ku wa Gatatu ni njoro.

    Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yarakiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Raphael Ngarambe.

    Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026 mu gitondo bakaba barahuye na Minisitiri wa Siporo, Nellly Mukazayire ari nabwo hasinywe aya masezerano yo kuzakira iki gikombe cya Afuruka cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

    Iki gikombe kizaba kiba ku nshuro ya 47, giteganyijwe kuzaba guhera tariki ya 20 Mata kugeza kuya 3 Gicurasi 2026. Ni igikombe igihugu cyakiriye gihagararirwa n’amakipe ane yitwaye neza mu mwaka ushize (utari urimo gukinwa), bivuze ko ari APR VC, Police VC, REG VC na Kepler VC.

    Umwaka ushize iki gikombe kikaba cyarabereye Libya aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe ya APR VC ni mu gihe muri 2022 Gisagara VC yakoze amateka yo kuba ari yo kipe yo mu Rwanda yegukanye umudali ubwo yabaga iya gatatu mu irushanwa ryabereye muri Tunisia.

    U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira Igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

    Ni igikombe kizaba muri Mata na Gicurasi uyu mwaka

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rugiye-kwakira-igikombe-cya-afurika.html

  • Trump arifuza kugira inama ku uzasimbura umuyobozi w'ikirenga wa Iran #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibitero byahitanye umuyobozi w'ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ibintu bikomeje gufata indi ntera muri politiki mpuzamahanga. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye gikwiye kugira uruhare mu kugena uzasimbura uwo muyobozi, bitabaye ibyo bikaba byakongera guteza intambara mu myaka iri imbere.

    Khamenei yishwe mu bitero byagabwe mu mpera za Gashyantare 2026 mu mujyi wa Tehran, ibitero byavuzwe ko byari bifite aho bihuriye n'ingabo za Amerika n'iza Israel. Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye mu buyobozi bwa Iran, igihugu kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe na we.

    Mu kiganiro Trump yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko adashyigikiye ko Mojtaba Khamenei, umuhungu w'uwo wahoze ari umuyobozi w'ikirenga, yaba ari we umusimbura. Yavuze ko umuntu uzasimbura uwo mwanya akwiye kuba ushobora kuzana amahoro n'ituze mu Karere.

    Trump yavuze ko niba Iran ihisemo umuyobozi ukomeje politiki nk'iya Khamenei, bishobora kongera guteza amakimbirane hagati y'ibihugu byombi mu gihe kiri imbere. Ni yo mpamvu ashimangira ko Amerika ikwiye kugira ijambo mu buryo umuyobozi mushya azatoranywamo.

    Ku rundi ruhande, Iran yo ivuga ko igikorwa cyo gushaka umusimbura wa Khamenei kiri mu nshingano z'inzego zayo bwite, cyane cyane Inteko y'Abahanga mu bya Islamu igizwe n'abanyamadini batorwa kugira ngo bagenzure ubuyobozi bw'ikirenga bw'igihugu.

    Iyi mvugo ya Trump yakomeje guteza impaka mu rwego mpuzamahanga, aho bamwe babona ko kwivanga mu miyoborere y'ikindi gihugu bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati ya Iran n'ibihugu by'i Burengerazuba.

    Abasesenguzi bavuga ko icyemezo kizafatwa ku muyobozi mushya wa Iran gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no ku mubano w'ibihugu bikomeye ku Isi.

    Source : https://kasukumedia.com/trump-arifuza-kugira-inama-ku-uzasimbura-umuyobozi-wikirenga-wa-iran/

  • Israel yongeye kugaba ibitero by'indege ku birindiro bya Hezbollah i Beirut #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Israel cyongeye kugaba ibitero by'indege mu nkengero z'amajyepfo y'Umujyi wa Beirut muri Liban, ahavugwa ko ari hamwe mu hantu h'ingenzi umutwe wa Hezbollah ukorera ibikorwa byawo. Aya majyepfo ya Beirut asanzwe azwi nk'Akarere gafatwa nk'igicumbi gikomeye cy'uyu mutwe ushyigikiwe na Iran.

    Aya mabombe mashya yatewe nyuma y'ijoro ryabanje kurangwa n'urusaku rw'ibisasu bikomeye byumvikanye muri ako gace, ibintu byateye impungenge abaturage bahatuye. Abatangabuhamya bavuga ko indege z'intambara za Israel zagaragaye zigurukira hasi cyane mbere y'uko ibisasu bitangira guturika mu bice bitandukanye by'inkengero z'uwo mujyi.

    Bivugwa ko ibi bitero byari bigamije gusenya ibikorwaremezo n'ibirindiro bivugwa ko bikoreshwa na Hezbollah mu gutegura no kugaba ibitero kuri Israel. N'ubwo igisirikare cya Israel kitaratangaza amakuru arambuye ku byo cyari kigamije muri iki gikorwa, cyakomeje kugaragaza ko kidashobora kwihanganira ibitero cyangwa ibikorwa by'imitwe kiyita iy'iterabwoba iri hafi y'imipaka yacyo.

    Ku rundi ruhande, Hezbollah nayo yakomeje kugaragaza ko itazacika intege mu guhangana na Israel, cyane cyane mu gihe umwuka mubi hagati y'impande zombi ukomeje kwiyongera. Ibi byatumye impungenge z'uko iyi ntambara ishobora kwaguka zikomeza kuvugwa mu Karere k'Uburasirazuba bwo Hagati.

    Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi bitero bishya bishobora gukomeza kongera ubushyamirane hagati ya Israel na Hezbollah, cyane ko uyu mutwe ufite ubufasha bukomeye bwa Iran. Ibi bishobora gutuma umutekano w'Akarere ukomeza guhungabana mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zombi kwirinda ibikorwa byakongera ubukana bw'intambara.

    Aya mabombe mashya yatewe nyuma y'ijoro ryabanje kurangwa n'urusaku rw'ibisasu bikomeye byumvikanye muri ako gace, ibintu byateye impungenge abaturage bahatuye.

    Source : https://kasukumedia.com/israel-yongeye-kugaba-ibitero-byindege-ku-birindiro-bya-hezbollah-i-beirut/

  • Vybz Kartel yateye utwatsi ibyo gutaramira mu bihugu birimo n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare wo muri Jamaica, Vybz Kartel, yahakanye amakuru yavugaga ko ateganya kuzataramira mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Uganda, u Rwanda na Kenya muri Gicurasi 2026.

    Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko uyu muhanzi azagirira ibitaramo muri ibi bihugu mu rwego rw’uruzinduko rwe rw’ibitaramo rwiswe 'East African Tour.”

    Nk’uko ayo makuru yabivugaga, Kartel yari kuzataramira i Kampala ku wa 1 Gicurasi 2026 kuri Lugogo Cricket Oval, agakomereza i Kigali ku wa 2 Gicurasi muri BK Arena, mbere yo gusoza uru ruzinduko i Nairobi ku wa 8 Gicurasi.

    Nyuma y’ikwirakwira ry’ayo makuru, Vybz Kartel n’itsinda rimureberera inyungu bahise bayahakana, bavuga ko nta gitaramo na kimwe cyigeze gitegurwa cyangwa gitangazwa ku mugaragaro ko kizakorerwa muri aka karere.

    Mu butumwa yashyize hanze, uyu muhanzi yavuze ko yaba we cyangwa ubuyobozi bumushinzwe nta makuru bafite kuri uru ruzinduko rwavugwaga. Yashimangiye ko nta bitaramo byo muri Afurika y’Iburasirazuba byigeze byemezwa n’itsinda rye.

    Kartel kandi yaburiye abakunzi be ko hari abantu bashobora kuba bakoresha izina rye mu buryo butemewe bagamije kuyobya abantu cyangwa kubabeshya ibitaramo bidafite aho bihuriye n’ukuri.

    Yagize ati 'Abantu bose cyangwa abategura ibitaramo bavuga ko banditse cyangwa bategura ibi bitaramo mu izina ryanjye barimo kuyobya abantu. Ndagira inama abakunzi banjye, abategura ibitaramo n’ahabera ibirori kudaha agaciro ayo makuru cyangwa kohereza amafaranga ku babivuga.'

    Uyu muhanzi yibukije ko amatangazo yose ajyanye n’ibitaramo bye cyangwa ingendo ze atangazwa gusa ku mbuga ze zemewe cyangwa n’abamuhagarariye byemewe n’amategeko.

    Yanavuze ko abantu bonyine bemerewe kuvuga cyangwa gukora ibikorwa mu izina rye ari umujyanama we, Linton T.J. White, ndetse n’umunyamategeko we Jason Mitchell, ashimangira ko abazagaragara bakoresha izina rye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazabiryozwa.

    Vybz Kartel yahakanye ibyo kuza gutaramira mu bihugu birimo n’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/vybz-kartel-yateye-utwatsi-ibyo-gutaramira-mu-bihugu-birimo-n-u-rwanda.html

  • Igisubizo cy'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy'Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z'u Rwanda (RDF) bitazahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kuva itangazo ry'ibi bihano ryasohoka ku mugoroba wo ku wa 2 Werurwe 2026, abayobozi bo muri Guverinoma ya RDC bari kwicinya icyara, bashimira Amerika ko yasubije icyifuzo bamaze imyaka myinshi bafite.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko icyemezo cya Amerika cyagaragaje ko nta muntu ugomba guhora arenga ku masezerano, yongeraho ko abayobozi bo muri RDC bahagaze bashikamye.

    Makolo yasubije Kayikwamba ko ibinyoma n'imbaraga zose Leta ya RDC ikomeje gushyira mu icengezamatwara, ukuri kugaragaza ko ari yo ya mbere ifasha umutwe w'iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w'u Rwanda kuzagumaho.

    Ati 'Leta ya RDC iracyari nimero ya mbere mu gufasha FDLR, ibikomeza kubangamira umutekano w'u Rwanda. Ibinyoma byose n'umutungo washyirwa mu icengezamatwara hagamijwe guhisha ubufasha Leta ya RDC iha FDLR, ntibizakuraho iki kibazo.'

    Yashimangiye ko ibihano Amerika yafatiye RDF na bamwe mu bayobozi bayo bibogamye kandi ko bizatuma Leta ya RDC ikomeza kwifashisha imbaraga z'igisirikare, ibyo bikazenyegeza intambara n'ubugizi bwa nabi, ubuzima na bwo bukahatikirira.

    Yagize ati 'Ikibabaje ni uko ibihano bibogamye bisunikira gusa Leta ya RDC mu kwizirika ku gushaka igisubizo cya gisirikare. Ingaruka ni ibyo tubona ubu: gukururuka kw'intambara, kwiyongera k'ubugizi bwa nabi, gupfusha ubusa amahirwe, igikomeye kikaba kubura ubuzima.'

    Leta ya RDC na Amerika bishinja u Rwanda gufasha AFC/M23, gusa Makolo yatangaje ko iri huriro ryavutse kugira ngo rirwanye itotezwa rikorerwa Abanye-Congo rishingiye kuri politiki ya Leta ya RDC yo gushyigikira abamunzwe n'ingengabitekerezo ya jenoside.

    Makolo yagaragaje ko amagambo menshi yibasira Abatutsi arimo ayavuzwe n'uwahoze ari Umuvugizi w'Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, ubwo yari kuri Televiziyo y'Igihugu (RTNC) ari yo atera ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko, bushobora gukwirakwira mu karere kose.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko mu gihe abantu bashaka igisubizo cy'ibibazo, baba badakwiye kugoreka ukuri, cyangwa ngo bakwirengagize, kuko kubikora uko ari byo bituma ibibazo bidakemuka mu buryo burambye.

    Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono muri Kamena 2025, agashimangirwa mu Ukuboza uwo mwaka, yateganyaga ko Leta ya RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR mu buryo bufatika, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho.

    Nubwo raporo y'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye yemeza ko Leta ya RDC yakomeje guha FDLR ubufasha na nyuma y'aya masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington, Amerika ntacyo yabikozeho, nta n'icyo ibivugaho.

    Yolande Makolo yatangaje ko ibi bihano bibogamye bidateze guhagarika intambara yo muri RDC

    Source : https://rushyashya.net/igisubizo-cyumuvugizi-wa-guverinoma-yu-rwanda-yahaye-drc-ku-kinya-cyibihano-amerika-yashyize-ku-rwanda-kirasobanutse/