Author: webrwanda

  • Espagne yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi isezereye u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Espagne yerekeje ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino wa ½ wabereye kuri Dallas Stadium i Arlington muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .

    Espagne yagaragaje umukino mwiza kuva utangiye, igenzura umupira ndetse ibuza u Bufaransa bukomeye mu busatirizi kubona uburyo bwinshi bwo gutsinda.

    Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 22 gitsinzwe na Mikel Oyarzabal kuri penaliti, nyuma y’uko myugariro Lucas Digne akoreye ikosa Lamine Yamal wari winjiye mu rubuga rw’amahina. Oyarzabal yinjije umupira neza mu izamu, atsinda igitego cye cya gatanu muri iri rushanwa.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, u Bufaransa bwongeye kwisanga mu gihombo nyuma y’uko myugariro wabwo , William Saliba avunitse agasimburwa.

    Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gukina neza, maze ku munota wa 58 Pedro Porro atsinda igitego cya kabiri nyuma yo guhererekanya neza umupira na Dani Olmo, asiga umunyezamu Mike Maignan ntacyo ashoboye gukora.

    Nubwo Kylian Mbappé yari yabanje mu kibuga ndetse yari afite amahirwe yo kongera ibitego bye mu rugamba rwo guhatanira inkweto ya zahabu, ntiyabashije kubona uburyo bufatika imbere y’ubwugarizi bwa Espagne bwakinnye umukino uri ku rwego rwo hejuru.

    Muri iri rushanwa, Espagne imaze gutsindwa igitego kimwe gusa, mu gihe u Bufaransa bwari bwinjijwe ibitego bibiri mbere y’uyu mukino.

    Intsinzi y’Abanya-Espagne yahagaritse inzozi z’u Bufaransa zo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwegukana igikombe mu 2018 no gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Argentine mu 2022.

    Uyu mukino wanabaye uwa nyuma wa Didier Deschamps muri ½ cy’Igikombe cy’Isi, kuko biteganyijwe ko azava ku mwanya w’umutoza w’u Bufaransa nyuma y’iri rushanwa, asoje imyaka 14 atoza iyi kipe.

    Espagne, yatwaye Igikombe cy’Isi rimwe gusa mu 2010, izahurira ku mukino wa nyuma n’izava hagati ya Argentine n’U Bwongereza, nabo bagomba guzakina umukino wa kabiri wa ½ ku munsi wejo. Abanya-Espagne bazaba bashaka kongera kwandika amateka begukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri yo muri 2010 muri Afurika y’Epfo.

    Espagne yageze ku mukino wa nyuma

    U Bufaransa bwatashye amara masa

    Source : http://isimbi.rw/espagne-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-isi-isezereye-u-bufaransa.html

  • FIFA WORLD CUP 2026:ESPAGNE YAGEZE KU MUKINO WA NYUMA ISEZEREYE UBUFARANSA BWAHABWAGA AMAHIRWE #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Espagne yanditse amateka yongera kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0 muri 1/2 cy'irangiza, ihita ikomeza urugendo rwo guhatanira igikombe.

    Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kubera ko wahuje amakipe abiri akomeye ku mugabane w'u Burayi. U Bufaransa bwa Didier Deschamps bwinjiye mu kibuga bwizeye gukomeza kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu gihe Espagne yashakaga gukomeza umusaruro mwiza imaze imyaka igaragaza mu marushanwa akomeye.

    Espagne yatangiye umukino isatira cyane, maze ku munota wa 22 ibona penaliti nyuma y'uko Lamine Yamal akorewe ikosa mu rubuga rw'amahina maze Mikel Oyarzabal ayinjiza neza, biha Espagne igitego cya mbere ndetse n'icyizere cyo kugenzura umukino.

    Espagne yageze kuri final isezereye Ubufaransa

    Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gukina umupira mwiza wo guhererekanya, maze Pedro Porro atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 58 nyuma yo gukorana neza na Dani Olmo.  Lamine Yamal nawe yaje gutsinda ikindi gitego, umusifuzi yemezako habayeho kurarira.

    Ku ruhande rw'u Bufaransa, Kylian Mbappé na bagenzi be bagerageje gushaka uko bagaruka mu mukino, ariko basanga ubwugarizi bwa Espagne buhagaze neza ndetse n'umunyezamu Unai Simón akora akazi ke neza. U Bufaransa bwananiwe kubona igitego cyo kwishyura cyangwa kugabanya ikinyuranyo.

    Ubufaransa bwasezereye na Espagne ku bitego 2-0

    Iyi ntsinzi isobanuye ko Espagne igeze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi bwa mbere nyuma yo kucyegukana igikombe muri 2010. Izahura n'izatsinda hagati ya Argentine n'u Bwongereza muri 1/2 cya kabiri, mu gihe u Bufaransa buzakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu bukazahura nizaba yatsinzwe hagati ya Abongereza na Argentina.

    Source : https://flash.rw/2026/07/14/fifa-world-cup-2026espagne-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-isezereye-ubufaransa-bwahabwaga-amahirwe/

  • Cheikh Djibril Ouattara yagizwe kapiteni wa APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara yagizwe kapiteni wa APR FC asimbuye Niyomugabo Claude watandukanye n’iyi kipe.

    Niyomugabo Claude wari kapiteni wa APR FC, mu minsi ishize nibwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko batazakomezanya.

    Hibazwaga uzasigarana izi nshingano zo kuyobora bagenzi muri APR FC aho amahirwe menshi yahabwaga Nshimiyimana Yunusu uheruka kongera amasezerano.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2026 APR FC yemeje ko rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara ari we kapiteni mushya wayo.

    Cheikh Djibril Ouattara wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2025-26, akaba azungirizwa na Nshimiyimana Yunusu.

    Cheikh Djibril Ouattara yagizwe kapiteni wa APR FC

    Nshimiyimana Yunusu azungiriza Cheikh Djibril Ouattara

    Source : http://isimbi.rw/cheikh-djibril-ouattara-yagizwe-kapiteni-wa-apr-fc.html

  • Visit Rwanda yasinye amasezerano y'ubufatanye na Aston Villa – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano azatuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n'utanga ikawa yemewe n'iyi kipe (Official Coffee Provider).

    Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y'amakipe yose ya Aston Villa arimo iy'abagabo, abagore ndetse n'amakipe y'abakiri bato n'ahandi hantu h'ingenzi.

    Uretse guteza imbere ubukerarugendo, ubu bufatanye buzibanda no ku kumenyekanisha u Rwanda nk'igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga ndetse n'inama zitandukanye n'imikino.

    Impande zombi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w'amaguru n'amahugurwa y'abatoza, ibikorwa by'ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy'iterambere ry'ikipe mu kwagura ibikorwa byayo ku masoko mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa kandi bugaragaza uburyo ikipe ikomeje kwaguka no kugera ku masoko mashya ku rwego mpuzamahanga. Hari amahirwe menshi y'ubufatanye, kwiga, guhanga ibishya ndetse dushishikajwe no gukorana na Visit Rwanda, mu buryo buzagira impinduka nziza, binyuze mu bukerarugendo, ishoramari n'iterambere rya siporo.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Janet Karemera, yavuze ko ubu bufatanye ari uburyo bukomeye bwo kumenyekanisha u Rwanda ku Isi binyuze mu mikino ikunzwe na benshi.

    Ati 'Aya masezerano agaragaza ubushake bw'u Rwanda bwo kugera ku bantu benshi ku Isi binyuze ku mbuga zikomeye ku Isi, no kwerekana igihugu cyacu nk'ahantu ho gusura, gushoramo imari no gukorera ubucuruzi.'

    Yakomeje avuga ko aya masezerano aje akurikira imyaka umunani u Rwanda rumaze rukorana ibikorwa byo kwamamaza igihugu mu Bwongereza, kimwe mu bihugu by'ingenzi bikomokamo ba mukerarugendo basura u Rwanda.

    Ati 'Dushishikajwe no gukorana na Aston Villa mu kugera ku bantu benshi bashya mu Bwongereza, mu Burayi no hirya no hino. Binyuze muri ubu bufatanye, intego yacu ni ugushimangira umubano n'abantu basanzwe batekereza gusura u Rwanda, haba ku bw'ubukerarugendo, gushora imari cyangwa kwitabira ibikorwa by'ubucuruzi, ari na ko tugira uruhare mu iterambere rirambye no guteza imbere urwego rwa ruhago mu Rwanda.'

    Aston Villa yatangaje ko abafana bamaze kugura umwambaro mushya w'ikipe wa shampiyona ya 2026/27 mbere y'uko ubu bufatanye butangazwa, bazawujyanayo kugira ngo bashyirweho ikirango cya Visit Rwanda ku buntu.

    Visit Rwanda izasimbura Betano, ikigo cy'imikino y'amahirwe cyari gisanzwe cyamamaza imbere ku mwambaro wa Aston Villa.

    Iyi kipe yari ikeneye umuterankunga mushya kubera icyemezo cya Premier League cyo guhagarika kwamamaza ibigo by'imikino y'amahirwe imbere ku myambaro y'abakinnyi, guhera mu mwaka w'imikino wa 2026/2027.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, ni we wari warahawe inshingano zo gushakira ikipe abaterankunga bashya no kongera amafaranga yinjiza.

    Amakuru ava mu bantu bazi iby'aya masezerano avuga ko ashobora kuba ari yo afite agaciro kanini kurusha andi yose Aston Villa yagiranye n'umuterankunga mu mateka yayo.

    Aston Villa ibaye indi kipe ikomeye yo ku Mugabane w'u Burayi igiye gukorana na Visit Rwanda, gahunda y'igihugu igamije kumenyekanisha u Rwanda nk'ahantu ho gusura no gushora imari.

    Visit Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético de Madrid yo muri Espagne.

    Yari imaze imyaka umunani ikorana na Arsenal yo mu Bwongereza, aho ikirango cya Visit Rwanda cyashyirwaga ku kuboko kw'imyambaro y'abakinnyi.

    Gushyira ikirango cya Visit Rwanda imbere ku mwambaro wa Aston Villa bizatuma kigaragara cyane mu mikino ya Premier League, mu marushanwa yo ku Mugabane w'u Burayi, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no ku bicuruzwa by'iyi kipe.

    Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bwongereza. Yegukanye Champions League mu 1982, ndetse mu 2026 yegukanye UEFA Europa League. Mu myaka ya vuba yongeye kugaragara mu makipe ahatanira imyanya ya mbere muri Premier League.

    Aston Villa igiye kujya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visit-rwanda-yasinye-amasezerano-y-ubufatanye-na-aston-villa

  • Gatsibo: Abana barenga 360 binangiye gusubira mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa n'ishami ry'uburezi mu Karere ka Gatsibo igaragaza ko muri Nzeri 2025 ubwo umwaka w'amashuri watangiraga aka Karere kari gafite abana 1.712 bataye ishuri. Ubuyobozi bwakoze ubukangurambaga abana 1.224 basubira mu ishuri.

    Abana 488 bari basigaye habonetsemo 126 byagaragaye ko bakuze ku buryo gusubira mu ishuri batabyemera bafashirizwa mu masomero y'abakuze. Abana 362 bo binangiye ku gusubira mu ishuri hakaba hateganyijwe ubukangurambaga bwo kubagarura mu ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marcelline, avuga ko ibibazo byinshi bigaragara mu bana yaba abagaragara mu mirire mibi, abata amashuri byose bituruka ku makimbirane aba ari hagati y'abashakanye.

    Yagize ati ' Kuba tugifite abana bake tukibona bata ishuri akenshi bituruka muri bya bibazo by'imiryango yabo hari umufatanyabikorwa turi gufatanya mu mushinga ugamije kuba nta mwana uri hanze y'ishuri. Dufite abakangurambaga kuri buri Kagari badufasha kureba abana biga nabi n'abana bava mu ishuri kugira ngo barigarukemo.''

    Yakomeje agira ati ' Ubu imbaraga tuzishyira mu kumenya icyatumye umwana ava mu ishuri nibyo biduha umusaruro nyawo kuko akenshi bituruka mu miryango yabo. Umugabo n'umugore ntibumvikana, barara batongana n'ibindi bibazo byinshi bituma umwana adatekana mu muryango. Ibyo rero ni byo turi guheraho dukemura kugira ngo tubashe gutuma wa mwana yiga neza.''

    Visi Meya Mukamana yavuze ko hari n'ibibazo bike bituruka ku bukene aho usanga biba inzitizi ku bana, yanagarutse ku bana baba kwa nyirakuru batishoboye, ababa mu miryango aho bagenda babashakira abafatanyabikorwa babafasha kugira ngo bige banahabwe ibyangombwa by'ibanze.

    Mugorewera Costance utuye mu Murenge wa Kageyo, yabwiye IGIHE ko hakwiye ubukangurambaga mu babyeyi kuko hari abo usanga babuze abana kwiga ku bushake ngo kuko amashuri atariyo atuma abana babaho neza.

    Yakomeje agira ati ' Hari n'abafite ubukene badafite ubushobozi ku buryo nko kubona imyenda y'ishuri n'ibindi bikoresho bibagora. Iyo rero amashuri atangiye wa mubyeyi akabura amafaranga yo kugura bya bikoresho abuza umwana kujya kwiga bikarangira umwana arivuyemo gutyo.''

    Semana Augustin we yavuze ko ubuyobozi bubashije gukemura ikibazo cy'amakimbirane yo mu miryango abana bose babasha kwiga neza kuko abava mu ishuri akenshi ari ukubera iki kibazo.

    Akarere ka Gatsibo kabarurwamo ibigo by'amashuri 203, umwaka w'amashuri wa 2025/2026 warangiye byigamo abanyeshuri ibihumbi 196 bigaga mu mashuri y'inshuke, abanza ndetse n'ayisumbuye.

    Abanyeshuri bamwe basubiye ku ishuri abandi barinangira

    Visi Meya Mukamana yavuze ko hari n'ibibazo bike bituruka ku bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abana-barenga-360-binangiye-gusubira-mu-ishuri

  • Aston Villa yasinyanye amasezerano na Visit Rwanda #rwanda #RwOT

    Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza aho izajya iyambara mu gatuza.

    Ni nyuma y’uko amasezerano Visit Rwanda yari ifitanye na Arsenal yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025-26. Yari amaze imyaka 8.

    Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda basinyanye aya masezerano na Aston Villa.

    Ku mwambaro wa Aston Villa, Visit Rwanda ikaba izasimbura ikigo cy’imikino y’amahirwe cya Betano yari isanzwe yambara mu gatuza, ni nyuma y’uko Premier League yanzuye ko guhera ku mwaka w’imikino wa 2026-27 nta kipe izajya yamamaza imikino y’amahirwe imbere ku myambaro y’abakinnyi.

    Aston Villa kwambara Visit Rwanda mu gatuza bivuze ko iki kirango kizagaragara cyane mu mikino izakina yaba Shampiyona ndetse n’imikino ya Champions League nayo izitabira.

    Iyi kipe ikaba yiyongereye ku makipe Paris Saint-Germain yo ku Bufaransa na Atletico Madrid yo muri Espagne asanzwe akorana n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

    Aston Villa yasinyanye amasezerano na Visit Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/aston-villa-yasinyanye-amasezerano-na-visit-rwanda.html

  • Imirwano i Mwenga: Kiseke yaguye mu maboko ya Twirwaneho na AFC/M23 #rwanda #RwOT

    Agace ka Kiseke, gaherereye muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kamaze kujya mu maboko y'abarwanyi ba Twirwaneho, bafatanyije n'ihuriro AFC/M23, nk'uko amakuru aturuka mu bice by'imirwano abyemeza.

    Amakuru atangwa n'abaturage bo muri ako gace ndetse n'andi masoko akurikirana ibibera mu burasirazuba bwa RDC avuga ko abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 binjiye muri Kiseke nyuma y'imirwano ikaze yo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026 yamaze amasaha menshi ihanganishije izi mpande n'ingabo za Leta ya RDC (FARDC), zifatanyije n'imitwe yitwaje intwaro ikorana na yo, irimo Wazalendo, FDLR n'ingabo z'u Burundi.

    Ifatwa rya Kiseke rije rikurikira imirwano imaze igihe ikomeje mu misozi miremire ya Kivu y'Amajyepfo, cyane cyane muri teritwari za Mwenga, Fizi na Uvira. Ni agace gafite akamaro mu ngendo no mu bikorwa bya gisirikare, kuko gahuza ibice bitandukanye byo mu misozi miremire y'iyo ntara.

    Mu mezi ashize, Twirwaneho na AFC/M23 bakomeje kwagura ibice bagenzura muri Kivu y'Amajyepfo. Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Nyakanga kandi batangaje ko bafashe utundi duce two muri Mwenga nyuma y'imirwano ikomeye, ibintu byakomeje guhindura isura y'intambara muri iyo ntara.

    Kugenzura Kiseke bishobora korohereza Twirwaneho na AFC/M23 gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu bindi bice bya Mwenga, ndetse bikabaha uburyo bworoshye bwo kugenzura inzira z'ingenzi zihuza uduce two mu misozi miremire.

    Imirwano ikomeje muri Kivu y'Amajyepfo yakomeje guteza umutekano muke, aho abaturage benshi bamaze kuva mu byabo bahunga, mu gihe imiryango itabara imbabare ikomeje kugaragaza impungenge z'uko umubare w'abakeneye ubutabazi ugenda wiyongera.

    Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku makuru avuga ko Kiseke yafashwe na Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23. Gusa amakuru aturuka mu bice by'imirwano agaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje, ndetse ko hashobora kuba hakiri imirwano mu duce twegeranye na Kiseke.

    Intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC iri mu zikomeje gukurikirwa n'umuryango mpuzamahanga, mu gihe hakomeje gushakwa inzira za dipolomasi zagabanya ubushyamirane no kugarura amahoro muri aka karere.

    Source : https://flash.rw/2026/07/14/imirwano-i-mwenga-kiseke-yaguye-mu-maboko-ya-twirwaneho-na-afc-m23/

  • IZATWARA IGIKOMBE CY'ISI IZAHABWA ARUTA AYAHAWE ARGENTINE MURI 2022. INGaNO Y'IBIHEMBO YIKUBYE KABIRI #rwanda #RwOT

    Mu gihe Igikombe cy'Isi 2026 kigeze muri 1/2 gitangira kuri uyu wa Kabiri, amakipe 48 yose yakitabiriye  azagabana ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 871 z'amadolari ya Amerika, angana n'arenga miliyari 1,200 Frw aho izacyegukana izahabwa miliyoni 50 z'Amadolari z'uwo mwanya gusa.

    ‎Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y'iri rushanwa hatanzwe amafaranga menshi nk'aya, nyuma y'uko umubare w'amakipe yiyongereye ukava kuri 32 ukagera kuri 48. Ibi bivuze ko ikipe izegukana Igikombe cy'Isi cya 2026 izahembwa miliyoni 50 z'amadolari ya Amerika, aruta ayahawe Argentina yegukanye icya 2022, kuko yo yahawe miliyoni 42 z'amadolari.
    ‎
    ‎Ntabwo ikipe izegukana igikombe ari yo yonyine izahabwa ibihembo kuko buri kipe yabashije kubona itike y'iri rushanwa yahawe nibura miliyoni 12.5 z'Amadolari. Muri ayo, harimo miliyoni 10 z'Amadolari yo kwitabira irushanwa, mu gihe miliyoni 2.5 ari izo gufasha amakipe mu myiteguro irimo aho gukorera y'imyitozo, ingendo n'ibindi bikorwa bibanziriza imikino.
    ‎
    ‎Ibihembo by'uyu mwaka bikubye hafi kabiri ibyatanzwe mu 2022

    Ibihembo by'iri rushanwa ryakiriwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ya Mexico bikubye hafi inshuro ebyiri ibyatanzwe mu Gikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aho amakipe yose yari yagabanye miliyoni 440 z'amadolari aho kongera umubare w'amakipe n'imikino ari bimwe mu byatumye FIFA yongera amafaranga y'ibihembo.

    Igikombe cy'Isi cya 2026 kizakinwamo imikino 104, aho itandukanye na 64 yakinwe mu irushanwa riheruka ubwo hitabiraga amakipe 32.Ibi bisobantuye ko imikino yo kwerekanwa kuri za televiziyo n'izindi mbuga yabaye myinshi, amatike yo kugurishwa ariyongera ndetse n'inyungu zituruka ku baterankunga ziba nyinshi.
    ‎
    ‎Mu rugendo rw'imyaka ine kugeze Igikombe cy'Isi cya 2026 gikinwe, FIFA yateganyaga kwinjiza miliyari 13 z'amadolari. Aya madolari batenganyaga ko azaturuka ahanini mu burenganzira bwo kwerekana imikino, kugurisha amatike, amasezerano y'ubuterankunga, uburenganzira bwo gukoresha ibirango ndetse n'andi yinjizwa n'amarushanwa ya FIFA arimo na FIFA Club World Cup.
    ‎
    ‎Nubwo ibihembo byiyongereye ku buryo bugaragara ariko miliyoni 871 z'amadolari zizagabanywa amakipe zingana na 6.7% gusa by'amafaranga FIFA iteganya kwinjiza.
    ‎

    ‎FIFA ivuga ko nk'umuryango udaharanira inyungu, nibura miliyari 11.7 z'Amadolari azongera gushorwa mu bikorwa byo guteza imbere umupira w'amaguru ku Isi yose, birimo kubaka ibikorwa remezo, gutera inkunga amashyirahamwe y'umupira w'amaguru no guteza imbere amarushanwa mu bihugu binyuranye.
    ‎
    Uko amakipe abona amafaranga bitewe n'icyiciro yagezemo:

    Muri rusange, amakipe 16 asezererwa muri 1/16 yarerenze amatsinda ahabwa izindi miliyoni 12 z'Amadolari buri imwe ziyongera ku yo yahawe yo kwitegura ndetse no kwitabira ahabwa amakipe 48 yose.

    Amakipe umunani yageze muri 1/8 agasezererwa ataharenze ahabwa miliyoni 15 z'Amadolari mu gihe ane agera muri 1/4 agasezererwa ataharenze ahabwa miliyoni 19 z'Amadolari.

    Mu makipe ane agera muri 1/2, ikipe yabaye iya kane yatsindiwe ku mukino w'umwanya wa gatatu ikaba iya kane ihabwa miliyoni 27 z'Amadolari, iyabaye iya gatatu igabwa miliyoni 29 z'Amadolari mu gihe iyatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyoni 33 z'Amadolari.

    ‎Igikombe cy'Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026, nicyo cya mbere kitabiriwe n'amakipe 48, aho hasigayemo ane gusa ari mu mikino ya 1/2 cy'irangiza.

    Iyi mikino iratangira kuri uyu wa Kabiri, Saa Tatu z'ijoro aho u Bufaransa bwasezereye Maroc muri 1/4 buzakina na Espagne yasezereye u Bubiligi mu gihe ku wa Gatatu w'iki cyumweru Argentine yasezereye u Busuwisi izakina n'u Ubwongereza bwasezereye Norvège, Saa Tatu z'ijoro.

    Source : https://flash.rw/2026/07/14/izatwara-igikombe-cyisi-izahabwa-aruta-ayahawe-argentine-muri-2022-ingano-yibihembo-yikubye-kabiri/

  • Kigali Convention Centre yasinye amasezerano yo gutera inkunga imiryango itatu itari iya Leta ikorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gusinya ayo masezerano byabereye i Kigali ku itariki 13 Nyakanga 2026, ndetse ni kimwe mu bikorwa biri mu murongo wa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre wo kwizihiza imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda.

    Ibyo bikorwa byabimburiwe no gutera ibiti 10 by'imbuto mu busitani bwaho bishushanya iyo myaka imaze mu kwera imbuto ndetse no gusinya ayo masezerano ariko bizamara iki cyumweru cyose hakorwa ibindi bitandukanye.

    Ayo masezerano yayagiranye n'imiryango Avega Agahozo, SOS Children's Village Rwanda hamwe na Hope Shines Rwanda. Kuri SOS ayo masezerano ajyanye no gutera inkunga uburezi binyuze mu kwishyurira abana irera ishuri no kubashyirira internet mu mashuri n'ibindi.

    Kuri Avega ibafasha kwita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kubaha ubuvuzi no kubaremera amacumbi.

    Ni mu gihe kuri Hope Shines ho Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre iyifasha kubona imashini n'ibikoresho bikenewe mu mishinga yo kwita ku rubyiruko uwo muryango usanzwe ukora.

    Ayo masezerano ariko, asinywa buri mwaka bitewe n'ibikenewe kandi buri muryango watangajwe ko uzaterwa inkunga na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre mu bihe bitandukanye gusa Avega Agahozo bo batangiranye mu 2016.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre, Uwase Nice yavuze ko gutera inkunga iyo miryango biri mu murongo w'ibikorwa byo kwita ku muryango mugari basanzwe bakora no mu zindi ngeri zirimo uburezi no gusuzumisha abantu indwara zitandura no kwita ku rubyiruko.

    By'umwihariko mu burezi, Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre ifasha abanyeshuri biga iby'amahoteli n'ubukerarugendo kubaha imenyerezamwuga rigamije kuzamura urwego rwabo no kurwongerera ubushobozi nk'uko Leta ibyifuza.

    Ati 'Ni umwuga twifuza ko wakorwa mu buryo buhamye kuko biri no mu cyerekezo cy'Igihugu. Biteganyijwe ko amafaranga ava mu kwakira inama n'ibindi bikorwa (MICE) mu 2028 azaba ageze kuri miliyoni 224$ azajya ava muri ibyo bikorwa azaba yinjira mu musaruro mbumbe w'igihugu. Ibyo rero ntibidusaba gusa inyubako ahubwo biradusaba n'abantu babikora babyumva.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne yabwiye IGIHE ko Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yababereye inkingi mwikorezi mu gufasha abanyamuryango bayo hashingiwe ku bikenewe.

    Ati 'Icyiza ni uko badutega amatwi bakumva ibyo dukeneye ku buryo byafashije cyane abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kubasha guhangana n'ingaruka zabyo. Si abaterankunga ahubwo ni abafatanyabikorwa. Ubu badufashije kubakira no gusanira abanyamuryango bacu hamwe no kwita ku babyeyi b'intwaza.'

    Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre mu myaka 10 imaze igaragaza ko buri mwaka igira gahunda y'ibikorwa byo kwita ku muryango mugari.

    Kugeza ubu imaze guha akazi abantu 10.000 muri iyo myaka bagiye bakorana ndetse n'abandi 2.000 bahakora mu buryo buhoraho.

    Amasezerano hagati ya Radisson Blu Hotel & Kigali Convetion Centre na SOS Children’s Village Rwanda asinywa buri mwaka

    Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yasinye amasezerano yo gutera inkunga imiryango itatu itari iya Leta ikorera mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Hope Shines Rwanda, Philippe Mulari ubwo yari amaze gusinya amasezerano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convetion Centre.jpg

    Umuyobozi ushinzwe ubufatanye no guterwa inkunga muri SOS Children’s Village Rwanda, Alice Malaika Neumann ubwo yari amaze gusinya amaserano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne ubwo yari amaze gusinya amasezerano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne yavuze ko Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yababereye inkingi mwikorezi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Beranard yifatanyije na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre kwizihiza imyaka 10

    Ubuyobozi bwa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre n’ubw’imiryango itatu batera inkunga bishimiye imikoranire bafitanye

    Gutera ibiti biri mu bikorwa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre iri gukora ku kwizihiza imyaka 10 imaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-convention-centre-yasinye-amasezerano-yo-gutera-inkunga-imiryango-itatu

  • Rulindo: Abantu 17 bakurikiranyweho uruhare mu kwica abantu babiri – #rwanda #RwOT

    Tariki 12 Nyakanga 2026, ni bwo abaturage bahamagaye inzego z'ibanze n'iz'umutekano bavuga ko hari abagabo babiri bishwe n'itsinda ry'ibihazi bikora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro.

    Ni urugomo rwatangiye saa mbili z'umugoroba tariki 11 Nyakanga, aho iryo tsinda ryagiye ahitwa ku Marembo mu Murenge wa Murambi rifata abaturage babiri ribashorera ribakubita, baza kuboneka mu murenge wa Cyinzuzi yapfuye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ngirabakungi Ignace, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru Polisi y'u Rwanda yajyanyeyo n'inzego z'umutekano na RIB batangira iperereza.

    Ati “Ku ikubitiro habanje gukekwa abantu 8, ariko byaje kugararagara ko hari abaturage bamenye amakuru ntibatabara, bakurikiranyweho icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga. Abamaze gufatwa bose hamwe ni 17, bafungiye kuri sitasiyo ebyiri iya Murambi n'iya Bushoki”.

    CIP Ngirabakunzi yasabye abaturage gukora ibyemewe n'amategeko, kwirinda amakimbirane no kwihorera.

    Ibi byabaye mu gihe nta minsi ibiri irashira, itsinda ry'ibihazi rikora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro rikubise abandi bantu babiri ariko bo ntabwo bapfuye. Iryo tsinda kandi hari n'inzu y'umuturage riherutse gusenya.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yageze ahabereye ubu bugizi bwa nabi, aganiriza abaturage, abasaba gutangira amakuru ku gihe no kwirinda urugomo, anasaba uwaba afite amakuru yafasha mu iperereza ko yayageza ku buyobozi.

    Abantu 17 bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’abantu babiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abantu-17-bakurikiranyweho-uruhare-mu-kwica-abantu-babiri