Author: webrwanda

  • King James agiye gukora igitaramo cy’amateka #rwanda #RwOT

    Umunazi Ruhumuriza James uzwi nka King James yateguje igitaramo cy’amateka azizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki.

    Ni igitaramo uyu muhanzi yavuze ko ateganya kuzakora tariki 1 Kanama 2026.

    King James ati 'Muraho neza, nizere ko mu meze neza, iki ni cyo gihe cyo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 maze mu muziki.”

    “Nifuza kubatumira tariki 1 Kanama uyu mwaka, nizere ko muzaza tukaririmbana cyane. Ibindi tuzagenda tubimenya buhoro buhoro.'

    King James yatangiye umuziki muri 2006, yaje kwigarurira imitima ya benshi muri 2008 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Intinyi.’

    Muri 2010 King James yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Umugisha’ umwaka wakurikiyeho yasohoye Album ya kabiri yise ‘Umuvandimwe’ yamurikiye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yaje kumera nkufashe akaruhuko maze muri 2014 asohora Album ya gatatu ‘Ntibisanzwe’ yamurikiye i Musanze aho yagiye muri Kajugujugu.

    King James akaba yari amaze iminsi ameze nk’utuje atagaragara mu muziki cyane aho aheruka gusohora indirimbo umwaka ushize yo yise ‘Gukura.’

    King James agiye gukora igitaramo cy’amateka

    Source : http://isimbi.rw/king-james-agiye-gukora-igitaramo-cy-amateka.html

  • Police WFC yegukanye igikombe cy'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police WFC yegukanye igikombe cy'irushanwa ryateguwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wa 2026, itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 y'umukino.

    Uyu mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane i Musanze kuri iki Cyumweru, mu mikino yateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Police WFC yahawe igikombe, imidali ndetse n'igihembo cy'amafaranga angana na Miliyoni 3 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Mbere y'uyu mukino wa nyuma, kuri iyi sitade habanje umukino wahuje ETOFOP na TSS Nemba warangiye amakipe yombi anganya 0-0, na wo wari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

    Iyi mikino yabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, aho yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, n'Umunyamabanga Mukuru waryo Bonnie Mugabe.

    Hari kandi Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore, Cassa Mbungo André.

    Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, Visi Perezida wa Police FC, Rtd ACP Jean Bosco Rangira, ndetse na Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wa 2026 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umugore ni uw'Agaciro.'








    Source : https://rushyashya.net/police-wfc-yegukanye-igikombe-cyumunsi-mpuzamahanga-wumugore-2026-itsinze-rayon-sports-kuri-penaliti/

  • Umutoza wa APR FC yitwaje igisibo cy’Abayisilamu #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, avuga ko kutabona amanota atatu kuri Marines byatewe n’uko afite abakinnyi bagera kuri 11 bari mu gisibo cy’Abayisilamu.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize yanganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 23, Marines yamubanje bibiri aza kubyishyura mu gice cya kabiri.

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Umutoza wa APR FC akaba yavuze ko kuba afitemo abakinnyi b’abayisilamu kandi bari mu gisibo ari kimwe mu byamukozeho.

    Ati 'Dufite abakinnyi 11 bari mu Gisibo cya Ramadhan (Igisibo cy’Abayisilamu), ibyo na byo ntabwo twabyirengagiza kuko bigabanya imbaraga z’abakinnyi. Ntabwo basinzira, babyuka saa Kumi z’Ijoro bagiye kurya no gusenga. Bituma imibiri yabo idakora neza nk’uko bagakwiriye kuba bitwara nk’abakinnyi.”

    APR FC iheruka gutsinda Gorilla FC, yari yatsinzwe na Al Hilal, inganya n’amakipe arimo Bugesera FC na Kiyovu Sports, yongeye kunganya na Marines FC.

    Umutoza wa APR FC yitwaje igisibo

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yitwaje-igisibo-cy-abayisilamu.html

  • 1:55 AM yunze amaboko na KIKAC Music #rwanda #RwOT

    Inzu ebyiri zikomeye zireberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda, 1:55 AM Ltd na KIKAC Music, zunze amaboko zikaba zigiye gutangiza irushanwa ry’abanyempano mu muziki.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Coach Gael akaba nyiri 1:55AM yagaragaje ko vuba hagiye gutangira irushanwa ryo gushaka abana bafite impano bazakora bafatanyije na KICAK Music.

    Ni mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda ariko na none bahereye mu bana bafite impano rimwe na rimwe usanga nta mikoro bafite.

    Ni umushinga utazwi igihe uzatangirira ariko bikavugwa ko ari muri uyu mwaka wa 2026.

    1:55 AM Ltd ikaba yaragiye irerebera inyungu abahanzi batandukanye barimo na Bruce Melodie bafite uyu munsi, Kivumbi King baheruka gutangaza, Kenny Sol wayisezeye n’abandi.

    KIKAC Music ubu ibarizwamo abahanzi nka Bwiza Emerance yananyuzemo abahanzi nka Niyo Bosco, Mico The Best, Danny Vumbi n’abandi.

    Coach Gael yavuze ko bagiye gutangiza irushanwa ryo gushaka abanyempano

    Source : http://isimbi.rw/1-55-am-yunze-amaboko-na-kikac-music.html

  • APR FC yakuye inota i Rubavu nta nkuru #rwanda #RwOT

    Bigoranye ikipe ya APR FC yakuye inota kuri Marines FC, ni nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri.

    Wari umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona wo APR FC yari yasuyemo Marines FC kuri Stade Umuganda i Runavu.

    Ni umukino benshi bumvaga ko ushobora kuza korohera ikipe ya APR FC, gusa siko byaje kugenda ahubwo inota yaribonye bigoranye.

    Marines yakoze akazi kayo hakiri kare maze aho ku munota wa 5 Ndombe Vingile yari yamaze gufungura amazamu.

    Ku munota wa 39, Mbonyumwami Taiba yayitsindiye icya kabiri maze amakipe ajya kuruhuka ari 2-0.

    APR FC yagarutse mu gice kabiri ishaka kwishyura maze ku munota wa 49, Cheikh Djibril Ouattara ayitsindira igitego, aza no gushyiramo icya kabiri ku munota wa 57. Yagerageje gushaka ikindi gitego biranga umukino urangira ari 2-2.

    Indi mikino Mukura yatsinze Musanze FC 1-0, Bugesera FC itsinda Kiyovu Sports 2-1, Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC 0-0.

    Ubu APR FC ni iya kabiri n’amanota 43, Al Hilal ya mbere ifite 45, Al Merreikh ya kabiri ifite 41.

    APR FC yanganyije na Marines FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yakuye-inota-i-rubavu-nta-nkuru.html

  • Uko Prince yakomeye indirimbo ‘Baba’ ku bibazo by’inzitane yanyuzemo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'BABA', indirimbo yibanda ku gushimira Imana ku mirimo yakoze mu buzima bwe no ku rukundo rwayo rutajya rumusiga mu bihe bitandukanye yanyuzemo.

    Iyi ndirimbo yaririmbwe mu rurimi rw’Igiswahili, mu gihe amajwi yayo (Audio) yakozwe na Iyzo Pro, mu rwego rwo kurushaho kuyigeza ku bantu benshi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Prince Salomon yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashingiye ku buhamya bw’ubuzima bwe n’ibyo yanyuzemo mu myaka ishize.

    Yagize ati: 'Nayihimbye nyuma yo gutekereza cyane ku buzima bwanjye no ku bihe bitandukanye nanyuzemo kugira ngo mbe uwo ndiwe uyu munsi. Iyo nsubije amaso inyuma, mbona neza ko mu rugendo rw’ubuzima bwanjye habayeho ukuboko kudasanzwe kwagiye kuntabara no kundinda mu bihe byinshi.'

    Yakomeje asobanura ko ibyo byatumye arushaho kumenya ko ibyo byose byaturutse ku Mana, ari yo yise 'BABA' bisobanura Data wo mu ijuru.

    Ati: 'Ibyo byatumye menya ko iryo kuboko ari irya BABA, ari we Data wo mu ijuru wahoraga ari kumwe nanjye. Ni indirimbo rero yavuye ku buhamya bw’ubuzima bwanjye, igamije gushimira Imana no kwibutsa abantu ko hari Data wo mu ijuru utajya areka abana be, kabone n’iyo banyuze mu bihe bikomeye.'

    Prince Salomon yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko Imana ari yo Data nyakuri wabo, kandi ko ari yo soko y’icyizere n’imbaraga mu buzima bwa muntu.

    Yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu, cyane cyane abacitse intege cyangwa bari mu bihe bikomeye, ibibutsa ko nubwo ibintu bishobora kuba bigoye uyu munsi, ejo hashobora kuba heza kurushaho kubera ko Imana ishobora byose.

    Ati: 'Ni indirimbo y’ihumure ku bantu bizera Imana, ibafasha kuyegera, kuyiringira no kuyisenga kurushaho. Ibanibutsa ko Imana ishobora byose kandi ko nta cyayinanira kuko ari Umwami w’abami n’Ushobora byose.'

    Ku mpamvu yahisemo kuririmba mu Giswahili, Prince Salomon yavuze ko ari ururimi akunda cyane kandi akunze gukoresha mu gihe ari gusenga no guhimbaza Imana.

    Yasobanuye ko kandi ari rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu bindi bice bya Afurika, bityo kurukoresha muri iyi ndirimbo bikaba byari bigamije gutuma ubutumwa buyirimo bugera ku bantu benshi kurushaho.

    Ati: 'Intego ni uko ubutumwa bwo kwizera Imana, icyizere n’urukundo bugera ku bantu benshi, haba muri Afurika no ku isi hose.'

    Uyu muhanzi yavuze ko abakunzi b’umuziki we muri uyu mwaka wa 2026 bashobora kwitega ibikorwa byinshi bishya, kuko ari gukora ku mishinga itandukanye irimo indirimbo nshya n’amashusho yayo.

    Yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza gukora umuziki ufite ubutumwa bwiza, utera abantu imbaraga, ubahumuriza kandi ubafasha kwegera Imana.

    Ati: 'Ndizera ko uyu mwaka uzaba umwaka mwiza cyane ku muziki wanjye ndetse no ku bakunzi bawo.'

    Amashusho y’indirimbo 'BABA' yamaze kujya hanze, aho Prince Salomon yizeye ko azafasha benshi kubona imbaraga nshya no kongera kwizera Imana mu buzima bwabo.

    Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise 'BABA', indirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku rugendo rw’ubuzima bwe no ku mirimo yamukoreye

    Prince Salomon yavuze ko kuririmba indirimbo 'BABA' mu Giswahili byari bigamije gutuma ubutumwa bwo kwizera Imana bugera ku bantu benshi muri Afurika no hanze yayo

    Prince Salomon yatangaje ko uyu mwaka wa 2026 ateganya gushyira hanze ibikorwa byinshi bishya rimo indirimbo n’amashusho bizakomeza gutanga ubutumwa bwo kwizera Imana

    Mu ndirimbo 'BABA' yaririmbwe mu Giswahili, Prince Salomon yagaragaje ko yasohoye igitekerezo cyo gushimira Imana yamubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe

    Prince Salomon yavuze ko indirimbo 'BABA' yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akabona uko Imana yamubaye hafi mu bihe byinshi byamugoye

    Source : http://isimbi.rw/uko-prince-yakomeye-indirimbo-baba-ku-bibazo-by-inzitane-yanyuzemo.html

  • Ibyo mubona byose dukora ni prank! – Lynda Priya n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amashusho aherutse gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga akavugisha abantu batandukanye, Lynda Priya n’umugabo we Chris Irenge bashyize umucyo ku byagaragaye muri ayo mashusho bemeje ko atari ukuri ku buzima bwabo busanzwe.

    Mu butumwa bashyize kuri Instagram, bagaragaje ko abantu benshi bafashe amashusho yabo nk’aho ari ibintu byabaye mu buzima busanzwe bw’urugo rwabo, nyamara ari ibice by’amashusho bategura bagamije imyidagaduro.

    Mu mashusho amwe yashyizwe ku rubuga rwabo rwa YouTube, harimo agaragaza Lynda asanga umugabo we mu igaraje ry’imodoka ari kumwe n’abandi bakanishi hanyuma akamwicara hejuru, ibintu byatumye bamwe batangira kuvuga ko hari ikibazo mu rugo rwabo.

    Hari andi mashusho agaragaza Lynda akorera umugabo we ibizwi nka prank, aho amwirukankana mu rugo kugeza ubwo amugongesha igikuta bisa nk’ibigambiriwe.

    Andi mashusho na yo yavuzweho cyane yerekana inkuru isa n’aho Lynda yaba yarahukanye, mu gihe Chris agaragara arira cyane kugeza n’aho ajugunye impeta bambikanye bashyingiranwa. Ibi byose byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakeka ko urugo rwabo ruri mu bibazo bikomeye.

    Gusa mu butumwa bwabo, Lynda Priya na Chris bashimangiye ko ibyo byose ari ibice by’inkuru z’imyidagaduro bakina bagamije gushimisha abakunzi babo.

    Bagize bati 'Ibintu byinshi mubona mu mashusho yacu ni acting, nk’uko biba mu mafilime. Ni prank zo gusetsa no kwidagadura, si ubuzima bwacu bwite.'

    Basabye kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya babanza gutekereza ku byo babona mbere yo kubifata nk’ukuri, kuko kenshi biba ari ibihangano byateguwe.

    Ku wa 8 Gashyantare 2026 nibwo aba bombi bari bamaze igihe bakundana bakoze ubukwe .

    Bavuze ko ibyo babona atari bwo buzima nyakuri babamo

    Source : http://isimbi.rw/ibyo-mubona-byose-dukora-ni-prank-lynda-priya-n-umugabo-we.html

  • Impungenge z'umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n'ingengabitekerezo yayo y'ubutagondwa #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo abo mu muryango wa Habyarimana cyane cyane umuhungu we bakomeje gukorera ingendo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mugambi wo gukorera mu ngata umutwe w'Iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ku wa 6 Werurwe 2026, ubwo yabakiraga ku meza.

    Yasobanuye ko uyu mutwe w'iterabwoba ukomeje kuvuna umuheha ukongezwa undi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi ukomeje kuwukongeza mu Karere ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

    Ati 'Impungenge z'umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n'ingengabitekerezo yayo y'ubutagondwa bw'urugomo, ari na yo ngengabitekerezo ya Jenoside. Birababaje kubona bigaragara ko hari abayishyigikira no mu karere n'ahandi.'

    Perezida Kagame yerekanye ko kuva FDLR yagera muri RDC, ibitero igaba ku Rwanda mu bihe bitandukanye byahitanye ubuzima bw'abatari bake mu gihugu.

    Yibukije uburyo Guverinoma ya RDC yemeye guha ubufasha bwose FDLR haba mu bya dipolomasi, kuyiha intwaro no kuyishyira mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

    Ati 'Guverinoma ya RDC yahaye iri tsinda uburinzi mu bya politiki n'inkunga y'amafaranga, ndetse inaryinjiza no mu nzego zayo za gisirikare, aho ubu rikorera nta nkomyi kandi ntawe uribaza ibyo rikora.'

    Yanavuze kandi ku bucuti bukomeye buri hagati y'umuhungu w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda n'umutwe wa FDLR wiyemeje guhuza umugambi na yo ndetse kuri ubu akomeje gusura RDC mu gushimangira ubushuti bwe na FDLR.

    Ati 'Umuhungu w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, wagejeje iki gihugu muri Jenoside, n'abandi bafatanyije, bakomeje gusura Kinshasa mu rwego rwo kwagura imikoranire yabo na FDLR, kandi bagahabwa ikaze.'

    Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza icyo kibazo ku ruhando mpuzamahanga, ariko ugasanga ibyafasha ku kwita ku kibazo muzi byazana igisubizo byirengagizwa nkana.

    Perezida Kagame ariko yavuze ko bitewe n'amateka y'u Rwanda n'aho ruherereye bisaba kurinda umutekano w'imipaka yarwo.

    Yongeye gushimangira ko umutwe wa FDLR atari abarwanyi bawugize gusa ahubwo ko ingengabitekerezo ya Jenoside ukomeje gukwirakwiza ari yo iteye inkeke, yanagejeje ku kwibasira Abanye-Congo b'Abatutsi.

    Umukuru w'Igihugu kandi yashimye inzego z'umutekano z'u Rwanda ku kazi gakomeye zikora mu gucunga umutekano w'igihugu hirindwa ko abaturage bacyo bakongera kwisanga mu kaga.

    Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n'ibihumbi 10.

    Mu mpera za 2025 byamenyekanye ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'umuryango wa Juvénal Habyarimana uba mu Bufaransa, batangiye kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda babinyujije mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Amakuru yizewe yavugaga ko Tshisekedi n'umuryango wa Habyarimana bateganyaga guha FDLR ibikoresho bihagije, bayifashe kubona abarwanyi bashya, kandi ihabwe ubuyobozi bushya; aho umuhungu wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana azaba ari we muyobozi mukuru w'uyu mutwe.

    Umuntu wa hafi y'ibiro bya Perezida wa RDC yahishuye ko ubutegetsi bw'iki gihugu buri gukorana na Jean-Luc, abanyamuryango b'ihuriro RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa n'iyiyita 'Guverinoma y'u Rwanda iri mu buhungiro' iyoborwa na Thomas Nahimana wabaye Padiri.

    Byagaragajwe ko Tshisekedi yateganyaga inama yo ku rwego rwo hejuru i Kinshasa mu ntangiriro za 2026, yagombaga guhuza abantu bo mu mitwe y'iterabwoba biyita abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, kugira ngo bareme ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w'u Rwanda, kikaba cyanakuraho ubutegetsi bwarwo.

    Ku wa 4 Gashyantare 2026, Tshisekedi yari muri Amerika mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga busaba abagize Inteko Ishinga Amategeko b'Abanyamerika gusunikira ubutegetsi bw'icyo gihugu gufatira ibihano u Rwanda kubera uruhare arushinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

    Bisa n'aho urugendo rwe rutamuhiriye kuko yeretswe ko kugira ngo haboneke amahoro arambye, Leta ya RDC igomba gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR nk'uko amasezerano y'amahoro ya Washington abiteganya ndetse na Wazalendo.

    Itangazo ryagiraga riti 'Kugira ngo umutekano urambye uboneke, RDC igomba gukora ibyo isabwa mu guhosha amakimbirane, ifata ingamba zifatika kuri FDLR n'imitwe y'abagizi ba nabi ya Wazalendo ikorera abaturage ubugizi bwa nabi.'

    U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n'ubutegetsi bwa RDC kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n'Akarere k'Ibiyaga Bigari.

    Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro arambye kandi rwiteguye gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe RDC yakubahiriza inshingano zayo nk'uko ziteganyijwe mu masezerano ya Washington ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mpera z'umwaka ushize.

    Perezida Kagame yagaragaje ko uko iminsi ishira, uburenganzira bw'igihugu n'inshingano zacyo mu guharanira umutekano wacyo n'abaturage bacyo bitigeze bihinduka kuri buri gihugu kandi ko n'u Rwanda rwakomeje kwicungira umutekano.

    Umukuru w'Igihugu yakomoje ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekana ko atari mashya, ahubwo amaze igihe kirekire asa n'ayirengagizwa n'ibihugu bikomeye byakabaye bifasha mu gutanga igisubizo.

    Yongeye kugaragaza ko nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, umutwe w'iterabwoba wa FDLR wacumbikiwe n'ubutegetsi bwa RDC buwuha ubufasha, ibikoresho ndetse unashyirwa mu ngabo z'icyo gihugu, ibituma ukomeje gukora nta cyo wikanga.

    Perezida Kagame kandi yagaragaje ko bisa n'aho uburyo bwo gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba usanga busa naho hari uruhande rumwe rwikorezwa umutwaro wose kandi bitatanga igisubizo cy'ukuri.

    Yasabye ko gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakemurwa n'uko impande zifitanye ikibazo zibazwa inshingano ku buryo bungana.

    Yakomeje yerekana ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z'ubwirinzi igihe cyose RDC yaba ishyize mu bikorwa inshingano zayo nk'uko biteganywa mu masezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono i Washington muri Amerika mu Ukuboza 2025.

    Ati 'U Rwanda rushaka amahoro ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ahazaza hacu heza. Turashaka gusiga politiki mbi inyuma yacu iteka. U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi mu gihe RDC yujuje inshingano zayo nk'uko ziteganywa mu masezerano ya Washington.'

    Yasobanuye kandi ko ayo masezerano areba impande eshatu zirimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko kugira ngo ashyirwe mu bikorwa ari uko buri ruhande rukora inshingano zarwo.

    Ati 'Kugira impande eshatu, muri uru rugendo, hanyuma ugatekereza ko uruhande rumwe ni rwo rugomba kubahiriza inshingano zarwo. Ntabwo nzi ibyo twakabaye twitega muri ibyo. Aho ni ho usanga turi. Aya masezerano ashyizwe mu bikorwa, yaha impande zose umutekano, ukenewe kandi bikwiye n'ubufatanye mu by'ubukungu.'

    Amasezerano arimo ingingo nk'ijyanye no gusigasira ubusugire bw'ibihugu no kwirinda ubushyamirane, gusenya imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho urwego rw'umutekano ruhuriweho, gucyura impunzi n'ibikorwa by'ubutabazi, uruhare rwa MONUSCO n'izindi nzego ndetse n'amahame y'ubufatanye bw'akarere mu bukungu.

    Harimo ko impande zombi zemeranyije ko ubusugire bwa RDC bugomba kubahirizwa. Zemeje gushyira mu bikorwa gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi (CONOPS) yemerejwe mu biganiro bya Luanda tariki ya 31 Ukwakira 2024.

    Zemeranyije kandi ko ubusugire bw'u Rwanda bugomba kubahirizwa, hasenywa umutwe wa FDLR nk'uko biteganywa muri CONOPS.

    Yongeye kwibutsa ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w'umwizerwa kuko rukora ibyo ruvuga kandi rukavuga ibyo rwanakora.

    Yashimangiye ko u Rwanda rwihaye isezerano ry'uko rutazongera gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo ukundi, yemeza ko u Rwanda ruzikorera mutwaro warwo.

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda akanaba Uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yashimye u Rwanda uburyo rukomeje kwimakaza ubufatanye n'ibindi bihugu.

    Yanarushimiye ko rwabashije kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare ikagenda neza ku nshuro ya mbere yari ibereye muri Afurika.

     

     

     

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rubangamiwe na FDLR

     

    Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda beretswe ububi bwa FDLR

     

     

    U Rwanda rweretse amahanga ko adakwiye gukomeza kureberera FDLR

     

    Perezida Paul Kagame yasobanuye ko FDLR yahawe intebe muri RDC

     

    Umusangiro w'abadipolomate wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

    IVOMO: IGIHE

     

    Source : https://rushyashya.net/impungenge-zumutekano-wacu-zishingiye-ku-gukomeza-kubaho-kwa-fdlr-ningengabitekerezo-yayo-yubutagondwa-bwurugomo-ari-na-yo-ngengabitekerezo-ya-jenoside/

  • Danny Mutabazi yasohoye Album ‘Waranzuye’ ashimira umugore we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi yamuritse album ye ya kabiri yise 'Waranzuye’, ni nyuma y’igihe atumvikana mu muziki.

    Iyi Album akaba yaraye ayimuritse ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026 kuri Dove Hotel ku Gisozi.

    Danny Mutabazi akaba avuga ko ifite umwihariko kuko igaruka ku butumwa bw’umusaraba n’urukundo rwa Kristo.

    Uyu muzingo w’indirimbo kandi ukaba ugizwe n’indirimbo 7 zose ze ku giti cye nta n’imwe iriho yafashishijemo abandi bahanzi, yari amaze amezi abiri ayikoraho.

    Danny Mutabazi yabwiye itangazamakuru ko impamvu yahisemo iri zina ‘Waranzuye’ bisonuye abapfanye na Kristo bakazukana na we.

    Ati ''Waranzuye’ bisobanuye ko twapfanye na Kristo tukazukana na we, kuko yaducunguye akoresheje amaraso ye. Ubutumwa buri kuri iyi Album ni urukundo.'

    Yakomeje asobanura ko bigeze neza uyu mwaka yazakora igitaramo cyo kumurikira abakunzi be iyi Album.

    Yiseguye ku bakunzi be batamuherukaaga kuko yari yarabuze cyane ko ataherukaga gusohora indirimbo aho yaherukaga muri 2019, abizeza ko agiye gukora cyane.

    Danny Mutabazi wagize uruhare mu kwandikira Vestine na Dorcas indirimbo zirimo; Iriba, Umutaka, Ihema, Isaha n’iyitwa Ku Musaraba, yashimiye umugore we wabanye na we ubwo yakoraga iyi album kuko yamwihanganiye bitewe n’amajoro yatahaga.

    Ati “Nta ndirimbo yamfashije kwandika ariko urumva byantwaye imbaraga nyinshi ariko yambaye hafi, urumva gutaha amajoro, saa munani akabyihanganira akaza kumfungurira yishimye, nta kibazo kuko yabaga azi ko ndi muri studio, ndamushimira.”

    Muri rusange utabariyemo indirimbo ziri kuri iyi album nshya, amaze gusohora indirimbo 16. ‘Waranzuye’ ije ikurikiye ‘Calvary’ yasohoye muri 2019.

    Indirimbo 7 zigize Album ya Danny Mutabazi

    Danny Mutabazi yasohoye Album ‘Waranzuye’

    Source : http://isimbi.rw/danny-mutabazi-yasohoye-album-waranzuye-ashimira-umugore-we.html

  • Aimée Beauté Mushashi yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yazezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nyamwasa Francis.

    Uyu munyamakuru wamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye mu gusoma amakuru birimo na TV1 akaba ubu ari kuri Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yasezeranye n’umukunzi we bitegura kurushinga.

    Mu butumwa bwaherekeje aya mafoto yo gusezerana imbere y’amategeko byabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026, yagize ati “Reba ibyo Imana yankoreye, nasszeranye imbere y’amategeko n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

    Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko bazakora indi mihango tariki ya 14 Werurwe 2026.

    2014 kugeza 2016 Aimée Beauté Mushashi yakoreye RC Huye, 2016 yahise ajya gukora kuri Radio ya Kaminuza y’u Rwanda (Radio Salus) yanizemo ibijyanye n’ububanyi bw’amahanga, 2017 yahise ajya kuri Radio&TV1 yavuye 2024 ajya kuri RBA akorera kugeza uyu munsi.

    Aimée Beauté Mushashi yamamaye mu gusoma amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye

    Wari umunsi w’ibyishimo kuri bo

    Beauté Mushashi yasezeranye imbere y’amategeko na Nyamwasa Francis

    Source : http://isimbi.rw/aimee-beaute-mushashi-yakoze-ubukwe-amafoto.html