Author: webrwanda

  • Police FC yaguye miswi na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Police FC yasoje umukino ari abakinnyi 10 kubera ikarita itukura yahawe Kilongozi, yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

    Police FC yari yakiriye uyu mukino yari yakoze impinduka aho abakinnyi nka Lague, umunyezamu Patience bari babanje ku ntebe y’abasimbura.

    Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite abakinnyi nka Ben Aziz Dao, Tshimanga Ramazani, Yannick Bangala na Vinignou Bienvenu bivumbuye kubera kudagabwa imishahara yabo.

    Umukino watangiye wihuta buri kipe ishaka igitego aho mu minota 15 ya mbere Fall Ngagne yari yamaze gutera amashoti abiri akomeye mu izamu rya Twizerimana Onesime ariko akayakuramo. Hari n’umupira wari uvuye muri koruneri maze Kabange ashyiraho umutwe ariko ku bw’amahirwe make uca hanze gato y’izamu.

    Police FC ntabwo yari yicaye kuko yagerageje uburyo butandukanye harimo nk’umupira wa Ani Elijah yateye kwizera akawukuramo.

    Kwizera Olivier yongeye kurokora ikipe ye mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Gakwaya Leonard.

    Muri iki gice cya mbere, Rayon Sports yakoze impinduka itateguye ubwo Emery Bayisenge yagonganye na Ani Elijah akagira ikibazo mu ivi ahita asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel [Kabange]. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Amakipe yombi mu gice cya kabiri yagerageje gushaka igitego ariko biranga umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Indi mikino ya 1/4 yabaye ejo, APR FC yatsinzwe na Gasogi United 1-0, AS Kigali inganya na Gorilla FC 0-0, Bugesera FC yatsinze Etincelles FC 1-0.

    Source : http://isimbi.rw/police-fc-yaguye-miswi-na-rayon-sports.html

  • Amavubi yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Stephen Constantine ni we mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi mu myaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa, ayigarutsemo nyuma y’imyaka 10 ayivuyemo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mutoza ufite inkomoko muri Chypre n’u Bwongereza, Stephen Constantine ari we ugiye gutoza u Rwanda.

    Constantine atoranyijwe nyuma y’uko FERWAFA ishyize hanze itangazo ryifuza umusimbura wa Adel Amrouche batandukanye tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.

    Abatoza 688 ni bo basanze bujuje ibisabwa, hakaba harakurikiyeho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

    Muri abo batoza bose, basanze Stephen Constantine ari we wujuje ibisabwa byo kuba umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu nkuru y’abagabo.

    Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze yagize iti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Stephen Constantine yashyizweho nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo (Amavubi) ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.”

    Bakomeje bavuga ko azatangira akazi tariki ya 16 Werurwe 2026 akazakorana n’abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike y’ikipe y’igihugu mu myiteguro y’amarushanwa ya FIFA Series ateganyijwe i Kigali mu mpera z’uku kwezi.

    Uyu mutoza w’imyaka 63 yatoje u Rwanda 2014-15, yatoje kandi Ubuhinde, East Bengal Club, Nepal, Malawi na Pakistan aherukamo 2025.

    ITANGAZO RIGEMEWE ITANGAZAMAKURU

    PRESS RELEASE. pic.twitter.com/SrfgoAGtew

    — Rwanda FA (@FERWAFA) March 12, 2026

    Stephen Constantine yagarutse mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yabonye-umutoza-mushya.html

  • Ifoto ya Kim Jong Un n'umukobwa we Kim Ju Ae yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Amafoto agaragaza umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ari kumwe n'umukobwa we Kim Ju Ae basuzuma imbunda nto n'ibindi bikoresho bya gisirikare, akomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku Isi. Aya mafoto yatumye abantu benshi batangira kuganira cyane ku ruhare uyu mukobwa ashobora kugira mu buyobozi bw'iki gihugu mu gihe kiri imbere.

    Mu mafoto yashyizwe ahagaragara n'ibitangazamakuru bya Leta ya North Korea, Kim Jong Un agaragara asobanurira umukobwa we uburyo imbunda n'ibindi bikoresho bya gisirikare bikora, ibintu byatangaje benshi kuko bidakunze kugaragara ko abana bato bitabira ibikorwa nk'ibi bya gisirikare.

    Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko kuba Kim Ju Ae akomeje kugaragara kenshi mu birori bikomeye bya Leta n'ibikorwa bya gisirikare bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko se ashaka kumutegura kuzaba umwe mu bayobozi bakomeye mu gihe kiri imbere. N'ubwo nta tangazo ryemewe na Leta ya Koreya ya Ruguru riravuga ko ari we uzamusimbura, ibikorwa nk'ibi bituma abantu benshi bakeka ko ashobora kuzaba umwe mu bazakurikirana ubutegetsi bw'umuryango wa Kim.

    Uyu mukobwa w'ingimbi akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamufata nk'umuganwa w'ejo hazaza, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kwerekana ko ubutegetsi bwa Kim buzaguma mu muryango umwe.

    N'ubwo ibintu byinshi bikiri ibanga muri Koreya ya Ruguru, amafoto ya Kim Jong Un n'umukobwa we Kim Ju Ae yakomeje gutuma Isi yose ikomeza kwibaza ku hazaza h'ubuyobozi bw'icyo gihugu.

    Amafoto ya Kim Jong Un n'Umukobwa we Kim Ju Ae Yaciye Ibintu ku Mbuga Nkoranyambaga

    https://www.chosun.com/resizer/v2/OVYQ3LE57JDNLK2M23WVZRRRMY.jpg?auth=5114c82fc1901e10829f04bd9f399c716bad484ecc905b5b6dcc9c479955c7e0&width=616
    Ifoto ya Kim Jong Un n'umukobwa we Kim Ju Ae yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://kasukumedia.com/ifoto-ya-kim-jong-un-numukobwa-we-kim-ju-ae-yaciye-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b'abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya 'License A CAF' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026 ku kicaro cya FERWAFA hatangiye amasomo ya 'License A CAF' azamara amezi atandatu. Abatsinze bazashyikirizwa impamyabumenyi muri Nzeri uyu mwaka.

    Aya masomo yatangijwe na Visi Perezida wa FERWAFA, Richard MUGISHA yitabiriwe n'abatoza batangiye aya mahugurwa ni abagabo 20 n'abagore batanu baturutse mu makipe atandukanye.

    Ni ku nshuro ya mbere abagore bageze ku rwego rwa 'License A CAF' mu mateka y'umupira w'amaguru w'u Rwanda.

    Abatoza 25 batangiye aya masomo

    1 KIRASA ALAIN
    2 MBABAZI ALAIN
    3 FREDERICK CREBILLER
    4 RWAKA CLAUDE
    5 KWIZERA JEAN PIERRE
    6 NSHIMIYIMANA HAMDOUNI
    7 MBARUSHIMANA SHABAN
    8 BAZIRAKE HAMIMU
    9 LOMAMI MARCEL
    10 BIZUMUREMYI RADJABU
    11 UMUNYANA SERAPHINE
    12 MUREKATETE HAMIDA
    13 NDANGUZA THEONAS
    14 DUSHIMIMANA DJAMILA
    15 MUKASHEMA CONSOLEE
    16 MUKAMUSONERA THEOGENE
    17 DUSANGE NDAGIJIMANA SASHA
    18 HAKIZIMANA JEAN BAPTISTE
    19 MANIRAKIZA GERVAIS
    20 RUBONA EMMANUEL
    21 NDOLI MUGISHA
    22 NKOTANYI HITABATUMA ILDEPHONSE
    23 HAKIZIMANA FIDELE
    24 NSENGIYUMVA FRANCOIS
    25 NSHIMIYIMANA PIERRE CANISIUS

    'License A CAF' yaherukaga gutangwa mu Rwanda muri Werurwe 2017. Abatoza 12 babonye impamyabumenyi icyo gihe ni; Mashami Vincent, Cassa Mbungo Andre, Habimana Sosthene, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent, Justin Bisengimana, Okoko Godefroid , Bizimana Abdu (Bekeni), Rwasamanzi Yves, Kayiranga Baptiste, Mbarushimana Abdu na Bizimungu Ali.

     

    Source : https://rushyashya.net/ku-bufatanye-bwa-ferwafa-na-caf-abatoza-25-babanyarwanda-barimo-abagore-5-batangiye-amasomo-ya-license-a-caf/

  • Perezida Kagame yarebye umukino wa PSG yanyagiyemo Chelsea #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatsinzemo Chelsea FC ibitego 5-2.

    Uyu mukino wa PSG isanzwe yamamaza ubukererarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’, waraye ubaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 11 Werurwe 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino kuri Parc des Princes.

    Buragira buti 'Muri iri joro, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League kuri Parc des Prince, aho Visit Rwanda ifite ubufatanye na Paris Saint-Germain yatsinze 5-2 Chelsea FC.'

    Paris Saint-Germain ikaba yamamaza Visit Rwanda muri Stade yayo ya Parc des Princes, ku myambaro y’imyitozo ndetse n’iyo bishyushyanya mbere y’umukino, ni amasezerano yasinywe muri 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028.

    Binyuze muri aya masezerano buri mwaka iyi kipe yohereza abakinnyi bayo kuza gusura u Rwanda aho abaheruka ari Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore aho baje muri Gashyantare uyu mwaka.

    Yakiriwe neza Parc des Princes

    Pereziza Kagame yarebye umukino wa PSG na Chelsea

    Ni umukino Chelsea yatsinzwemo na PSG 5-2

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yarebye-umukino-wa-psg-inyagira-chelsea.html

  • Warren Kamanzi mu Mavubi biracyagoranye, Mike Tresor arifuza gusura u Rwanda #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Toulouse mu Bufaransa, Warren Håkon Christofer Kamanzi witezwe kuzakinira Amavubi isaha n’isaha, biracyagoranye ko yakwitabira ubutumire kuri iyi nshuro kuko hari ibyo agitekereza, bibaye byaba bitunguranye.

    Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wavukiye muri Norway ku babyeyi b’abanyarwanda, yagiye yifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntibyakunda.

    Muri 2022 ni bwo u Rwanda rwamuhamagaye bwa mbere ariko yanga ubwo butumire kuko yari afite icyizere ko ikipe y’igihugu ya Norway yazamutekerezaho gusa bisa n’aho bitakunze.

    Nyuma yo kubona imyaka irimo igenda izamuka ariko Norway ntimwitabaze, Amavubi yongeye kumwegera, baramuganiriza bamusaba ko yakwemera kuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ndetse ISIMBI yamenye amakuru ko n’ibiganiro byari birimo bigenda neza bitanga icyizere.

    U Rwanda rwari runafite icyizere ko no muri iyi mikino ya 'FIFA Series’ izabera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi, ndetse amakuru anavuga ko bari banamwoherereje ubutumire (Invitation) gusa kuri iyi nshuro amahirwe menshi ni uko atazitabira.

    Bivugwa ko uyu myugariro atarafata umwanzuro neza wo kuba yaza gukinira u Rwanda, akaba yarababwiye ko hari ibintu bitarajya ku murongo neza, kuza mu Mavubi kuri iyi nshuro byaba ari nk’ibitangaza.

    ISIMBI kandi yamenye ko undi mukinnyi u Rwanda rwifuza, Mike Tresor Ndayishimiye wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi na we bikigoranye ariko yabwiye abantu ba hafi be ko yifuza kuba yasura u Rwanda ndetse akagira n’ibikorwa ahakorera birimo kuzamura impano z’abakiri bato, ngo nubwo atakinira u Rwanda ariko inyota rwamweretse ko rumwifuza yifuza na we kuba hari ikintu hakora ari nayo mpamvu yifuza kurusura.

    Warren Kamanzi biracyagoye ko yazakinira Amavubi

    Mike Tresor yifuza kuza gusura u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/warren-kamanzi-mu-mavubi-biracyagoranye-mike-tresor-arifuza-gusura-u-rwanda.html

  • Imijyi 50 myiza yo gusura mu 2026: Afurika ihagarariwe n'ine #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'imijyi 50 myiza ku Isi yo gusura mu mwaka wa 2026 rwashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru Time Out, ku bufatanye na sosiyete ikora ibijyanye n'ingendo yitwa Intrepid Travel, mu bushakashatsi bwiswe 'Best Cities of 2026.' Uru rutonde rwerekana imijyi ishishikaje kurusha iyindi ku Isi mu bijyanye n'imyidagaduro, umuco n'ubuzima bwo mu mijyi.

    Mu gukora uru rutonde, abantu basaga 24,000 batuye mu mijyi itandukanye ku Isi babajijwe uko babona ubuzima bwo mu mijyi yabo n'iyindi bifuza gusura. Byongeyeho, itsinda ry'inzobere zirenga 100 zikorana na Time Out mu gusuzuma ubuzima bwo mu mijyi na zo zatanze ibitekerezo byazo kugira ngo uru rutonde rurusheho kuba rwizewe.

    Abashakashatsi basesenguye amakuru ashingiye ku ngingo 44 zitandukanye, zirimo ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa, ahantu ho kwidagadurira nka pariki n'ahari icyatsi kibisi, umuco n'ubuhanzi, uburyo abaturage babana n'ubusabane buri mu mujyi, ndetse n'uko uwo mujyi ukurura urubyiruko rwo mu cyiciro cya Gen Z.

    Mu mijyi yagaragaye muri uru rutonde, u Bwongereza bwagaragaje imbaraga kuko bufite imijyi myinshi iri mu myanya myiza, bigaragaza ko bukomeje kuba kimwe mu bihugu bikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi.

    Ku mugabane wa Afurika, imijyi ine gusa ni yo yabashije kwinjira muri uru rutonde rw'imijyi 50 myiza ku Isi. Ibi byerekana ko n'ubwo Afurika ifite ubukerarugendo n'umuco bikomeye, hakiri umwanya munini wo guteza imbere imijyi yayo kugira ngo irusheho gukurura ba mukerarugendo mpuzamahanga.

    Abasesenguzi bavuga ko uru rutonde rufasha abantu bifuza gutembera kumenya imijyi ifite ubuzima bushimishije, ibikorwa byinshi by'imyidagaduro n'umuco, ndetse n'ahantu hashobora gutanga ubunararibonye bushya ku bashyitsi. Uko imyaka igenda ishira indi igataha, imijyi itandukanye ikomeje guhatana mu guteza imbere ubuzima bwo mu mijyi kugira ngo irusheho gukurura abasuye Isi.

    Imijyi 50 myiza yo gusura mu 2026: Afurika ihagarariwe n'ine

    Source : https://kasukumedia.com/imijyi-50-myiza-yo-gusura-mu-2026-afurika-ihagarariwe-nine/

  • Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino PSG yanyagiyemo Chelsea muri 1/8 mu irushanwa rya UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye umukino ukomeye wa 1/8 cy'irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League, aho ikipe ya Paris Saint‑Germain yanyagiye Chelsea FC ibitego 5-2.

    Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu kuri stade ya Parc des Princes i Paris mu Bufaransa, mu mikino ibanza ya 1/8 cy'iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'u Burayi.

    PSG yatangiye umukino iri ku muvuduko mwinshi cyane, maze ku munota wa 10 gusa Bradley Barcola afungura amazamu atsinda igitego cya mbere. Ibyishimo by'abafana ba PSG byakomeje kwiyongera ubwo ku munota wa 40 Ousmane Dembélé yatsindaga igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira PSG iyoboye umukino.

    Mu gice cya kabiri, Chelsea yagerageje kwisubiraho, maze Malo Gusto atsinda igitego cya mbere cy'iyi kipe ku munota wa 28, nyuma y'aho Enzo Fernández nawe atsinda icya kabiri ku munota wa 57.

    Gusa PSG ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 74 Vitinha yatsinze igitego cya gatatu, mbere y'uko Khvicha Kvaratskhelia atsinda ibitego bibiri bikurikiranye, byatumye PSG isoza umukino itsinze ibitego 5-2.

    Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino PSG yanyagiyemo Chelsea muri 1/8 mu irushanwa rya UEFA Champions League

    Uyu mukino wakurikiwe n'abakunzi benshi b'umupira w'amaguru ku Isi, barimo na Perezida Kagame usanzwe azwiho gukunda cyane siporo cyane cyane ruhago. Intsinzi ya PSG itumye igira amahirwe akomeye yo gukomeza muri 1/4 cy'irangiza mbere y'umukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-psg-yanyagiyemo-chelsea-muri-1-8-mu-irushanwa-rya-uefa-champions-league/

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije #rwanda #RwOT

    Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Burundi kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yafunguwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 nyuma y'imyaka hafi itatu afunzwe.

    Bunyoni yafunguriwe rimwe n'abandi bantu 10 kubera impamvu z'uburwayi nk'uko byemezwa na bamwe mu bashinzwe umutekano mu Burundi n'umunyamategeko we, Me Placide Gatoto, babyemeje.

    Bunyoni yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu Burundi bitewe n'inzego nyinshi zikomeye yakozemo, cyane cyane iz'umutekano. Ni we wa mbere wahawe ipeti rya Général muri Polisi y'iki gihugu.

    Yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye n'ibyo guhungabanya ubukungu bw'igihugu.

    Byaramuhamye, akatirwa igifungo cya burundu, ajyanwa muri gereza ya Gitega.

    Yari umwe mu bayobozi bafite imitungo myinshi irimo inyubako n'imodoka ariko urukiko rwanzuye ko yose ifatirwa, ikagurishwa kugira ngo yishyure ibyo yashinjwaga kwiba Leta y'u Burundi.

    Bunyoni yajyanywe mu bitaro bya Gitega tariki ya 9 Ukwakira 2025, nyuma y'aho impirimbanyi z'uburenganzira bw'ikiremwamuntu zamusuye mu cyumba cyihariye yari afungiwemo zigaragaraje ko ashobora gupfa.

    Perezida w'umuryango APRODH uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Pierre Claver Mbonimpa, yagaragaje ko uretse Diabetes yageze ku gipimo cyo hejuru, ubuzima bwo mu mutwe bwa Bunyoni bwahungabanye cyane, bigera aho ajya yumva abantu hafi y'aho afungiwe, akihisha munsi y'igitanda.

    Ubuvuzi bwahawe Bunyoni mu bitaro bya Gitega ntacyo bwatanze kuko yakomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro byigenga bya Kira biherereye i Bujumbura ariko naho yahavanywe nyuma y'igihe gito ubwo byagaragaraga ko nta mpinduka.

    Icyemezo cya Leta y'u Burundi cyo gufungura Gen Bunyoni gica amarenga ko ashobora koherezwa kuvurirwa mu bitaro byo mu mahanga, ahari abaganga bashobora kumwitaho kurusha ab'i Bujumbura na Gitega.

    Source : https://rushyashya.net/gen-bunyoni-yafunguwe-kubera-uburwayi-bwo-mu-mutwe-na-diyabete-ikabije/

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose #rwanda #RwOT

    Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko igitero cya drones ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 cyari kigamije kwica abayobozi bakuru baryo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Werurwe, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa yatangaje ko abantu batatu biciwe muri iki gitero, abandi benshi barakomereka.

    Nangaa yasobanuye ko iki gitero cy'iterabwoba cyari kigamije kumwica no kwica abandi bayobozi bo muri ihuriro barimo Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki bamwungirije n'Umugaba Mukuru w'abarwanyi baryo, Gen Maj Sultani Makenga.

    Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n'imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 na 2019 na we ari ku rutonde rw'abo iki gitero cyari kigambiriye.

    AFC/M23 yatangaje ko mu gihe Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y'agahenge, igahitamo intambara nk'uko isanzwe ibigenza, iri huriro rizafata inshingano, ririnde umutekano w'abatuye mu bice rigenzura.

    Leta ya RDC yakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23 kuva umwaka wa 2026 watangira. Tariki ya 24 Gashyantare, yiciye Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma n'abandi barwanyi barimo abamurindaga.

    Umuyobozi w'ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko buri gushaka kwagurira mu karere kose intambara yo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Yagize ati 'Ubu bukangurambaga bwateguje igitero cya vuba cy'ihuriro ry'ingabo za Leta (FARDC, FDLR, Wazalendo, FDNB n'abacanshuro) ku mujyi wa Goma. Ubutumwa busaba abaturage kuva muri uyu mujyi bwakwirakwijwe ku mbuga z'abantu bose bo hafi ya Leta ya Tshisekedi kugira ngo umuryango mpuzamahanga wumve ko abaturage bari gushira i Goma.'

    Nangaa yatangaje ko Leta ya RDC ifite umugambi wo kwica abayobozi ba AFC/M23 ndetse n'abanyapolitiki batavuga rumwe na yo kugira ngo ice intege uruhande bitavuga rumwe, ariko ko inashaka 'kwenyegereza intambara yagutse mu karere.'

    AFC/M23 yagaragaje ko mu gihe Leta ya RDC ikomeje kwenyegeza intambara, abarwanyi bayo bafite inshingano yo kurinda abaturage bashinzwe kandi ko Perezida Félix Tshisekedi azirengera ingaruka izaterwa n'intambara izakurikiraho.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda wungirije, Uwera Jean Maurice, yagaragaje ko igitero ihuriro ry'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye mu mujyi wa Goma gishimangira ko ibyahungabanya umutekano w'igihugu biri hafi.

     

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026, ingabo za RDC zagabye igitero cya drones mu gace ka Himbi, cyicirwamo abantu batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yihanganishije umuryango, inshuti n'abakoranaga na Buisset, asaba ko itegeko ry'ibikorwa by'ubutabazi ryubahirizwa, umutekano w'abari kwita ku bari mu kaga ukarindwa.

    Macron yagize ati 'Ndasaba ko hubahirizwa itegeko rigenga ubutabazi, n'umutekano w'abakozi bakora batizigama kugira ngo bakize ubuzima bw'abantu.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko yamaganye akomeje 'urugomo rukorwa n'impande zose', kandi ko imirwano igomba guhagarara kugira ngo imishyikirano ibeho.

    Uyu muyobozi yibukije ko kurinda abitanga kugira ngo batabare abari mu kaga bagomba kurindwa ariko, nka Perezida Macron, na we ntiyagaragaje abagabye iki gitero.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko bitumvikana ko abantu batagaragaza aho iki gitero cyaturutse kandi hari amakuru n'iperereza, binazwi ko ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe rigaba ibitero byinshi bya drone muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Ati 'Bishoboka bite ko nta makuru cyangwa iperereza ku haturutse igitero cya drone cyagabwe i Goma mu gitondo cy'uyu munsi, cyishe abantu batatu barimo umuturage wa EU? Ibi bibaye mu gihe amakuru menshi agaragaza ko ibitero bya drones by'ihuriro rya FARDC biri kwiyongera muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.'

    Uwera yashimangiye ko iki gitero cyagabwe n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC, agaragaza ko kuba cyagabwe hafi y'umupaka w'u Rwanda byerekana ko umutekano warwo ushobora guhungabana.

    Yagize ati 'Igitero cya drone cyagabwe i Goma uyu munsi gishimangira ikibazo kiri hafi y'umupaka w'u Rwanda. Mu gihe u Rwanda rushyirwaho igitutu ngo rukureho ingamba z'ubwirinzi, RDC n'ihuriro ryayo ririmo FDLR igomba gusenywa hashingiwe ku masezerano y'amahoro ya Washington, riracyakorera mu burasirazuba bwa RDC.'

    Ubutumwa bwa Uwera bugaragaza ko u Rwanda rudakwiye gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe ibyahungabanya umutekano warwo biri hafi y'umupaka nk'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bitarakurwaho.

    Source : https://rushyashya.net/corneille-nangaa-rdc-irashaka-kwagurira-intambara-mu-karere-kose/