Author: webrwanda

  • Ukuri ku bakinnyi bane ba Rayon bivumbuye bakanga imyitozo bishyuza umushahara, bakuwe bandi #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bane ba Rayon Sports bivumbuye banga gukora imyitozo ya nyuma yitegura umukino ubanza wa Police FC wa 1/4 mu cy’Igikombe cy’Amahoro kubera kwishyuza umushahara.

    Abo bakinnyi ni myugariro Ramazani Tshimanga, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao na rutahizamu Bienvenu Vigninou.

    Aba bakinnyi ntabwo baraye bakoze imyitozo ya nyuma yabaye ejo ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.

    Aba bakinnyi bageze mu Nzove ariko banga gukora imyitozo bavuga ko batakora badahawe umushara w’ukwezi kwa Kabiri.

    Icyo aba bakinnyi bose uko ari bane bahuriyeho ni uko binjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2026 baje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    ISIMBI yamenye amakuru ko ubwo bari bamaze gusinya, basabye ubuyobozi ko bwabahemba ukwezi kwa Mbere bari bagiye gukora kuko ayo bari bahawe ya ‘Installation’ bari bayoherereje imiryango.

    Ubuyobozi bukaba bwarabikoze. Ikibazo cyaje kuvuka ubwo Rayon Sports yahembaga abandi bakinnyi.

    Muri iki cyumweru Rayon Sports yahembye abakinnyi bayo ukwezi kwa Mutarama (ukwa Mbere) ariko aba bakinnyi bo ntibahembwa kuko ayabo bari barayahawe mbere.

    Basabye ubuyobozi ko bahembwa ukwezi kwa Kabiri (Gashyantare) ariko ubuyobozi bubabwira ko bitashoboka batajya bahora bahemba bamwe abandi natahembwe.

    Babwiwe ko bagomba bakwihangana kuko vuba uku kwezi kutararangira bazahemba n’ukwezi kwa Kabiri ko nabo ari bwo bazahembwa, ibintu bikajya ku murongo bakajya bahemberwa rimwe n’abandi, gusa ntibabyumva.

    ISIMBI yamenye amakuru ko nyuma yo kwanga gukora imyitozo bahise banakurwa mu bakinnyi bakina na Police FC kuri uyu wa Kane mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro.

    Vinignou (Ubanza ibumoso), Tshimanga (hagati) na Yannick Bangala (iburyo) banze gukora imyitozo

    Aziz Ben Dao na we ntiyakoze imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/ukuri-ku-bakinnyi-bane-ba-rayon-bivumbuye-bakanga-imyitozo-bishyuza-umushahara.html

  • Abantu bumva ko twagafashe kandi si byo – Umulisa Nelly #rwanda #RwOT

    Umulisa Nelly yatangaje gukekwaho ubutunzi budahari biri mu mbogamizi zikomeye yahuriye nazo mu rugendo rwe rwo kwamamara yakuye mu gukina sinema ndetse no kwifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

    Nelly wamenyakanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye zirimo nka 'My Heart’ ya Killaman yagaragaje ko bijyanye n’uko ibyamamare byinshi bikunze kubaho mu buzima butari ubwa nyabwo kugira ngo bakurure amaso y’ababikurikira byatumye abibarizwa muri iki gisata cyose bafatwa nk’abantu bakize.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi , Nelly yagize ati “Abantu bumva ko twagafashe, twakize, mbese byemeye kandi tubaye mu buzima bwo kwiyoberanya nk’abandi bose .'

    Nelly avuga ko uku gufatwa nk’abantu bamaze kugwiza ubutunzi ahanini bituruka ku myumvire y’uko abantu bajya muri sinema by’umwihariko abakobwa bahita bagira amahirwe yo kugirana umubano n’abadiyasipora bakabaha amafaranga menshi ku rwego rw’uko hari n’abo abwira ko ajya agenda n’amaguru cyangwa akennye bakabifata nko kubishongoraho.

    Ati 'Biterwa n’uko abantu bumva ko abakobwa tujya muri sinema abadiasipora baduha amafaranga menshi kandi njyewe nta wigeze umpa amafaranga ye n’inshuro n’imwe. Nta n’umuntu ushobora kubwira ko ukennye ngo abyumve kubera yirirwa akubona kuri camera.'

    Umulisa Nelly yanigeze kwiharira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho atenguha umusore wari umupfukamiye rwagati mu mujyi wa Kigali amusaba ko bazabana.

    Nelly Umulisa yavuze ko abantu babafata nk’abantu bakize kandi si byo

    Source : http://isimbi.rw/abantu-bumva-ko-twagafashe-kandi-si-byo-umulisa-nelly.html

  • Gasogi United yatsinze APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gasogi United yatsinze APR FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2026.

    Uyu munsi Gasogi United ikaba ari yo yari yakiriye APR FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Igice cya mbere amakipe yombi wabonaga akina ashaka igitego ariko yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Mu gice cya kabiri APR FC yagerageje kurema uburyo butandukanye ariko kuyabyaza umusaruro biranga.

    Ni nako na Gasogi United yashyize igitutu kuri APR FC ariko babanza kugorwa n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.

    Akagozi kacitse ku munota wa 75 ubwo Niyigena Ebenezer yatsindiraga Gasogi United igitego ku mupira yari ahawe na Ndikumana Danny. Umukino warangiye ari 1-0.

    Indi mikino ya 1/4 yabaye, AS Kigali yanganyije na Gorilla FC 0-0, Bugesera FC itsinda Etincelles FC 1-0. Ejo Rayon Sports izakina na Police FC.

    Source : http://isimbi.rw/gasogi-united-yatsinze-apr-fc-amafoto.html

  • Tom Close yakomoje ku ibaruwa yandikiye Perezida Kagame akiri umwana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Dr. Muyombo Thomas uzwi muri muziki nka Tom Close, yavuze ko akiri umwana yigeze kwandikira Perezida Paul Kagame kubera urukundo amakunda.

    Yabigarutseho ejo hashize tariki ya 10 Werurwe 2026 mu kiganiro yatangiye mu rusengero rwa 'Citylight Foursquare Church’ aho yahuriyemo na Israel Mbonyi aho cyari gifite insanganyamatsiko yo 'Guhuza ubwamamare n’ubukirisitu.’

    Tom Close yavuze ko kubera urukundo yakuze akunda Perezida Kagame, mu bwana bwe aho yakundaga gukina amakinamico yakinaga amwiyitirira.

    Ati 'Ku bana bo muri iyi minsi Spiderman na Superman ni bo ba 'Super Hero’ babo, ariko twe tukiri bato, Inkotanyi ni zo zari ba 'Super Hero’ bacu. Njya nkunda kubivuga ntebya njye nkiri muto ku ishuri nakundaga gukina ndi uwari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo, Paul Kagame.”

    Tom Close yavuze ko akiri umwana yigeze guha mama we urwandiko ashyira Perezida Kagame.

    Yagize ati “Ndibuka ko nkiri na muto cyane nigeze gusanga mama wanjye aho yakoraga muha urwandiko amushyira.'

    Tom Close asa n’uwageze ku nzozi ze, kuko ngo yakuze akora umuziki ariko yirinda icyatuma izina rye ryangirika kuko yifuzaga ko Perezida Paul Kagame yazamumenya kandi akamumenya mu byiza.

    Tom Close yakomoje ku ibaruwa yigeze kwandikira Perezida Paul Kagame

    Source : http://isimbi.rw/tom-close-yakomoje-ku-ibaruwa-yandikiye-perezida-kagame-akiri-umwana.html

  • Chiboo akomeje kwibikaho igikundiro cy'abakunzi b'umuziki nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo 'KARE' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, Chiboo, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise 'KARE', ikomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki kubera uburyo idasanzwe yanditswemo ndetse n'imiterere yayo y'umwimerere.

    Mu minsi ishize, Chiboo ntiyahwemye gusohora indirimbo zitandukanye, ibintu byatumye izina rye rikomeza kumenyekana cyane mu bakunda umuziki nyarwanda. Indirimbo 'KARE' ni imwe mu zigaragaza ko uyu muhanzi afite icyerekezo gikomeye mu muziki, aho agaragaza ubuhanga mu kuririmba no gutanga ubutumwa bukora ku mitima y'abawumva.

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'umwuga n'abahanga mu bijyanye no gutunganya umuziki. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Muriroo, umwe mu batunganya indirimbo bafite ubuhanga bukomeje kugaragara mu muziki w'iki gihe. Amashusho yayo yo yatunganyijwe na Director John Elart, mu gihe Sani B ari we wakoze igice cyo kuyitunganya nyuma yo gufatwa (video editing), ibintu byatumye amashusho yayo agaragara neza.

    Ku bijyanye n'iyandikwa ry'iyi ndirimbo, Chiboo yakoranye n'abanditsi batandukanye barimo RealRoddy, Edin Dali, ndetse na Chiboo ubwe, bakaba barashyize hamwe ibitekerezo byabyaye iyi ndirimbo iri kugenda ikundwa n'abatari bake.

    Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko Chiboo ari umwe mu bahanzi bashya bafite amahirwe yo kugera kure, cyane cyane bitewe n'umurava agaragaza mu kazi ke ndetse n'uburyo akoresha umwimerere mu bihangano bye.

    Indirimbo 'KARE' ikomeje gukwirakwira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze, aho abakunzi b'umuziki bakomeje kuyivugaho cyane, bamwe bavuga ko ishobora kuba imwe mu ndirimbo zizavugwa cyane muri uyu mwaka.

    Ibi byose bigaragaza ko Chiboo ari mu bahanzi bari kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda.

    Chiboo akomeje kwibikaho igikundiro cy'abakunzi b'umuziki nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo 'KARE'
    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'umwuga n'abahanga mu bijyanye no gutunganya umuziki

    Source : https://kasukumedia.com/chiboo-akomeje-kwibikaho-igikundiro-cyabakunzi-bumuziki-nyarwanda-nyuma-yo-gushyira-hanze-indirimbo-kare/

  • Uwiyita nyina wa Bahati yahakanye ibisubizo bya ADN #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Judith Makokha wavugaga ko ari nyina w’umuhanzi Bahati yamaganye ibisubizo by’isuzuma rya ADN byagaragaje ko nta sano ry’amaraso riri hagati yabo, avuga ko bishoboka ko byahinduwe cyangwa bikaba byarakozwe mu buryo budakurikije ukuri.

    Umuhanzi w’icyamamare muri Kenya, Bahati, aherutse gukora isuzuma rya ADN n’umugore witwa Judith Makokha wari wivuga ko ari nyina umubyara. Icyakora, ibisubizo byavuye muri iryo suzuma byagaragaje ko nta sano ry’amaraso riri hagati yabo, ibintu byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Nk’uko byatangajwe n’ivuriro ryakoze iryo suzuma, ibisubizo byerekanye ko amahirwe y’uko Judith Makokha yaba ari nyina wa Bahati ari ku gipimo cya 0%.

    Nyuma yo kumva ayo makuru, Judith Makokha yahise agaragaza agahinda gakomeye ndetse anahakana ibyavuye muri iryo suzuma, avuga ko bishoboka ko hari abivangiye.

    Judith yavuze ko atemera ibisubizo byatanzwe n’ivuriro, akavuga ko bishobora kuba byarahinduwe.

    Yavuze ko hari abantu bamubwiye ko hari ikintu kitagenze neza mu buryo iryo suzuma ryakozwemo.

    Yagize ati 'Hari ikintu cyakiniweho muri ibi bisubizo. Hari uwishyuwe amafaranga kugira ngo ibyasohotse bihindurwe.'

    Yageze n’aho ashinja Bahati kuba ashobora kuba yarishyuye ibitaro kugira ngo bitange ibisubizo bitari byo. Ibyo byatumye avuga ko yifuza kujya ku bitaro byakoze iryo suzuma kugira ngo amenye neza uko byakozwe n’icyatumye ibisubizo biba bityo.

    Ku rundi ruhande ariko Bahati yamusabye kudahubuka ahubwo bakabanza bakaganira ku buryo bakora irindi suzuma ahandi niba yumva atanyuzwe n’iryakozwe mbere. Yamubwiye ko niba koko hari ibyo akemanga, bashobora kujya mu kindi kigo cy’ubuvuzi bagasubiramo iryo suzuma.

    Judith yashinje Bahati guhindura ibisubizo

    Source : http://isimbi.rw/uwiyita-nyina-wa-bahati-yahakanye-ibisubizo-bya-adn.html

  • Umutoza Haringingo yatakambiye itangazamakuru ashinja gutuma abakinnyi bamuzamuraho intugu #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yatakambiye itangazamakuru arisaba kudakomeza gutaka abakinnyi be kuko bituma batumva.

    Ni nyuma y’umukino wa Shampiyona w’ikirarane cy’umunsi wa 19 wa Shampiyona baraye batsindiwe na Marines i Kigali ibitego 2-1.

    Haringingo Francis akaba yagaragaje ko itangazamakuru ari kimwe mu bintu birimo gutuma abakinnyi be bitwara nabi.

    Yasabye abanyamakuru ba Siporo kureka gukomeza kubataka cyane kuko bahita bumva ari ibitangaza bagatangira kuzamura intungu ntibamwumve.

    Ati “Mfite ikipe y’abakinnyi bakiri bato, namwe ndabasaba kumfasha, mwabagize ibitangaza, bamwe na bamwe mu bakinnyi bari barazamuye urwego basubira hasi kuko bumva ko bagezeyo.”

    “Abakinnyi bakiri bato ushobora kumwandika ko arimo yitwara neza, akumva yaragezeyo.”

    Yakomeje agira ati “Mwarabazamuye cyane, reka tubivuge mu mazina yabyo, hari urwego mushyiraho abantu batararugeraho, biradusaba ko dusibiza ibirenge hasi.”

    “Uburyo twavuzwe mu mikino ibanza twakinnye nk’ikipe tubona amanota, ubu twatangiye kuba abasitari, umupira uca agasuzuguro iyo ushatse kwizamura, umupira urakumanura.”

    Yavuze ko bari mu bihe batigeze babamo kuko batari bagatsinzwe ibitego 2 mu mikino 3 yikurikiranya, aho yavuze ko n’umunyezamu we James Bienvenue Desire ari mubatakagijwe akaba amaze gusubira inyuma.

    Kiyovu Sports imaze imikino 4 ya Shampiyona idatsinda aho yatsinzwemo 2, inganya ibiri. Yatsinzwe kandi na APR FC mu gikombe cy’Amahoro umukino umwe undi barawunganya, bivuze ko imaze imikino 6 yikurikiranya nta ntsinzi.

    Haringingo Francis yasabye itangazamakuru kureka gukomeza gutaka abakinnyi be

    Abakinnyi be ngo ntibakimwumva

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-haringingo-yatakambiye-itangazamakuru-ashinja-gutuma-abakinnyi.html

  • Rodrygo yavuze ko yabaye mushya, nyuma yo kubagwa ivi rye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukinira ikipe ya Real Madrid ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil, Rodrygo Goes, yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo gikomeye ku ivi cyatewe n'imitsi y'imbere izwi nka anterior cruciate ligament (ACL) ndetse n'akandi gace ko ku ivi kitwa external meniscus.

    Aya makuru yamenyekanye nyuma y'uko uyu mukinnyi w'imyaka 25 ashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza, anavuga ko ubu atangiye urugendo rurerure rwo kwiyubaka. Mu butumwa bwe, Rodrygo yagize ati: 'Uyu munsi havutse Rodrygo mushya.' Aya magambo yagaragaje icyizere n'imbaraga afite zo kongera gusubira mu kibuga ameze neza.

    Gukomereka ku ivi ni kimwe mu bibazo bikomeye ku bakinnyi b'umupira w'amaguru, kuko bisaba igihe kirekire cyo gukira no kongera gusubira ku rwego rwo hejuru. Abaganga bavuga ko imvune ya ACL akenshi isaba amezi menshi yo kuvurwa no gukora imyitozo yo kongera imitsi imbaraga. Ni yo mpamvu Rodrygo na we biteganyijwe ko ashobora kuzongera kugaragara mu kibuga mu ntangiriro za Mutarama 2027, igihe azaba yararangije gahunda yo kwiyubaka.

    Abafana ba Real Madrid ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose bamwifurije gukira vuba. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi banditse ubutumwa bumwihanganisha ndetse bamwizeza ko bazakomeza kumushyigikira muri uru rugendo rutoroshye.

    N'ubwo ari imvune ikomeye, amateka y'umupira w'amaguru agaragaza ko abakinnyi benshi bayikize bakagaruka ku rwego rwo hejuru. Rodrygo na we afite icyizere ko azagaruka mu kibuga afite imbaraga nshya, ubunararibonye n'inyota yo gufasha ikipe ye gutsinda no kongera kunezeza abafana.

    Rodrygo yavuze ko yabaye mushya, nyuma yo kubagwa ivi rye

    Rodrygo yavuze ko yabaye mushya, nyuma yo kubagwa ivi rye

    Source : https://kasukumedia.com/rodrygo-yavuze-ko-yabaye-mushya-nyuma-yo-kubagwa-ivi-rye/

  • Imvura y'urubura yangije ibihingwa n'inzu i Musheri #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu Murenge wa Musheri, mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko batewe impungenge n'ingaruka z'imvura ivanze n'urubura iherutse kugwa muri ako gace igasiga yangije byinshi mu mibereho yabo. Iyo mvura yaguye ari nyinshi, ikangiza imyaka bari barahinze ndetse inasenya zimwe mu nzu bari batuyemo.

    Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko ingaruka z'iyo mvura zagaragaye cyane cyane mu tugari dutandukanye two muri uwo Murenge, aho abaturage benshi bahingaga imyaka irimo ibigori, ibishyimbo n'ibindi bihingwa by'ibanze mu mibereho yabo. Iyo mvura yaguye mu buryo butunguranye, irimo urubura rwinshi, ituma imyaka myinshi yangirika burundu mbere y'uko isarurwa.

    Bamwe mu baturage bavuga ko ibyo byababereye igihombo gikomeye kuko bari bizeye ko umusaruro w'iyo myaka uzabafasha kubona ibibatunga ndetse n'inyungu zifasha mu mibereho ya buri munsi. Nyuma y'iyo mvura, imirima myinshi isigaye isa n'iyangiritse ku buryo hari abavuga ko bashobora kuzahura n'ikibazo cy'inzara mu gihe kiri imbere.

    Uretse imyaka yangiritse, hari n'inzu z'abaturage zasenyutse kubera ubukana bw'iyo mvura ivanze n'urubura. Bamwe bavuga ko ibisenge byasambutse, abandi inkuta zirasenyuka, bituma hari imiryango isigara itagira aho icumbika.

    Abaturage bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabegera bukareba uko bwabafasha kongera kwisuganya, haba mu gusana inzu zangiritse ndetse no gushaka uburyo bwo kubafasha kongera guhinga. Bavuga ko iyo mfashanyo yabafasha kongera kwiyubaka no kwirinda ingaruka z'inzara bashobora guhura na zo mu minsi iri imbere.

    Imvura y'urubura yangije ibihingwa n'inzu i Musheri

    Source : https://kasukumedia.com/imvura-yurubura-yangije-ibihingwa-ninzu-i-musheri/

  • AFC/M23 ivuga ko ibitero bya drones bya Leta ya Kinshasa byashyize abasivile bo muri Goma mu kaga #rwanda #RwOT

    Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zateye ibisasu bifashishije indege zitagira abapilote (drones) mu mujyi wa Goma, rikavuga ko ibyo bitero byibasiye bimwe mu bice bituwe cyane n'abaturage. Iri huriro rivuga ko ibyo bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw'abasivile mu kaga gakomeye ndetse bikaba byanagira ingaruka mbi ku biganiro by'amahoro biri kugeragezwa hagati y'impande zihanganye.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'iri huriro, AFC/M23 ivuga ko ibi bitero byabaye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Goma, aho ngo abaturage benshi batuye, bigatuma habaho impungenge z'uko hari ubuzima bw'abasivile bushobora kuhatakariza ubuzima cyangwa abandi bagakomereka.

    AFC/M23 ishinja ingabo za Leta ya Kinshasa kuba zikomeje gukoresha intwaro ziremereye mu bice bituwe n'abaturage, ibintu rivuga ko bihabanye n'amahame mpuzamahanga arengera abasivile mu bihe by'intambara. Iri huriro kandi ryagaragaje ko ibikorwa nk'ibi bishobora kongera umwuka mubi hagati y'impande zihanganye, bikaba byanatuma inzira y'ibiganiro by'amahoro idindira.

    Ku rundi ruhande, AFC/M23 isaba ko habaho kubahiriza uburenganzira bw'abaturage basanzwe batari mu mirwano, ikanasaba ko impande zose zishyira imbere ibiganiro n'ubwumvikane aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

    Umujyi wa Goma umaze igihe uhanganye n'umutekano mucye uterwa n'imirwano hagati y'ingabo za Leta n'inyeshyamba za M23, ibintu byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo mu gushaka ubuhungiro ahatekanye. Abasesenguzi bavuga ko gukomeza gukoresha ibitero bya gisirikare mu bice byegeranye n'abaturage bishobora kurushaho kongera ibibazo by'ubutabazi n'umutekano muri aka gace.

    AFC/M23 ivuga ko ibitero bya drones bya Leta ya Kinshasa byashyize abasivile bo muri Goma mu kaga
    AFC/M23 ishinja ingabo za Leta ya Kinshasa kuba zikomeje gukoresha intwaro ziremereye mu bice bituwe n'abaturage

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-ivuga-ko-ibitero-bya-drones-bya-leta-ya-kinshasa-byashyize-abasivile-bo-muri-goma-mu-kaga/