Author: webrwanda

  • Iran yerekanye ububiko bw'intwaro zo mu mazi zibitse mu buvumo #rwanda #RwOT

    Ingabo za Iran zibarizwa mu mutwe wihariye witwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zatangaje ku mugaragaro ko zifite ububiko bunini bwo mu butaka bubikwamo ibikoresho by'intambara zo mu mazi, birimo n'amato yihuta ashobora kurasa ibisasu bya misile. Ibi byagaragajwe binyuze mu mashusho yatangajwe na televiziyo ya Leta ya Iran, agaragaza aho ayo mato n'intwaro zibikwa mu bwihisho bukomeye bwo munsi y'ubutaka.

    Nk'uko abayobozi b'ingabo za Iran babivuga, ubu bubiko buri mu gace ko mu majyepfo y'igihugu hafi y'inyanja ya Persian Gulf ndetse no mu nzira ya Strait of Hormuz, ahanyura amato menshi atwara peteroli n'ibindi bicuruzwa ku Isi. Uyu muyoboro ufite akamaro kanini mu bucuruzi mpuzamahanga kuko unyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi.

    Amakuru yatangajwe agaragaza ko ubu bubiko bwubatswe mu bujyakuzimu bwa metero zigera kuri 500 munsi y'ubutaka. Muri bwo bubiko habitswe amato yihuta y'intambara ashobora kwifashishwa mu kurinda inyungu za Iran mu nyanja no mu bice biyikikije. Abayobozi b'ingabo bavuga ko ayo mato ashobora kwihuta cyane ndetse akitwaza misile zishobora kurasa ku ntera ndende.

    Umuyobozi mukuru w'izo ngabo, Gen. Hossein Salami, yatangaje ko Iran ikomeje kongera ubushobozi bw'ingabo zayo zirwanira mu mazi kugira ngo zirinde umutekano w'igihugu n'inyanja zacyo. Yavuze ko izi ntwaro n'amato mashya bizafasha Iran gukaza ubwirinzi bwayo mu gihe umutekano mu Karere ukomeje guhungabana.

    Ibi bikorwa byo kwerekana ibirindiro byo mu butaka byafashwe na benshi nk'uburyo Iran ishaka kugaragaza imbaraga zayo za gisirikare, cyane cyane mu gace ka Persian Gulf na Strait of Hormuz, aho ibihugu byinshi ku Isi bifite inyungu zikomeye mu by'ubucuruzi n'ingufu za peteroli.

    Iran yerekanye ububiko bw'intwaro zo mu mazi zibitse mu buvumo

    Source : https://kasukumedia.com/iran-yerekanye-ububiko-bwintwaro-zo-mu-mazi-zibitse-mu-buvumo/

  • Uko yari aretse umuziki, icyamushimishije, icyamugoye, indirimbo yakoze ikamutungura – Imyaka 20 ya King James mu muziki #rwanda #RwOT

    Ruhumuriza James wamamaye mu muziki nka King James yavuze ko mu myaka 20 amaze mu muziki hari igihe yari agiye kureka umuziki ariko ikintu cyamushimishije kurusha ibindi ari urukundo rw’abafana bamweretse.

    King James ari mu myiteguro yo gukora igitaramo kizaba tariki 1 Kanama 2026, akazaba arimo yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

    Mu kiganiro cy’Umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, King James yavuze ko ikintu cyamushimishije ari urukundo yeretswe n’abafana.

    Ati 'Ikintu nishimira ni uburyo muri iyo myaka yose indirimbo zabayeho ariko abantu bagakomeza kuzikunda no kuba mfite abafana benshi kandi baba bategereje ko mbaha ibintu bishya.'

    Urugendo rw’imyaka 20 ni urugendo rutari rworoshye cyane ko hari n’abenshi batangiranye babivuyemo, yashimangiye ko we yakomeje gusindagizwa n’abafana.

    Ati 'Ni urukundo rw’abafana banjye navuga ko ari rwo rwatumye izo mbaraga zigumaho no kuba bakira neza ibikorwa mba nakoze.'

    King James agaruka ku kintu cyamugoye cyane muri iyi myaka 20 'gutangira ni byo bigora no gukomeza ukora ibintu biri ku rwego abantu bakunda, navuga ko ibyo bintu bibiri kubishobora ni byo byangoye.'

    Mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, hari igihe yageze yumva yabireka bitewe n’uko yabonaga ibyo bakora bitaramo kugira urwego bivaho n’urwo bigeraho.

    Ati 'Tugitangira hari ukuntu mutangira ibintu ariko bikagorana nk’uko nari mbivuze, ukaba wumva wabihagarika ukujya mu bindi kuko ubona utarimo kubona neza inzira yabyo, gusa byabaye igihe gito.'

    Avuga ko indirimbo yakoze imuhenze ikanamutwara imbaraga nyinshi ariko abantu ntibayakira nk’uko bikwiye ari indirimbo ye yise 'Umugisha.’

    Ati 'Ni ikibazo kigoye, ubu se ni iyihe? Iyo ngiye kukubwira mu buryo bw’amajwi (audio) yarakunzwe cyane ariko amashusho ni yo asa n’ayagoye kuko ntabwo yaje nk’uko twayakekaga twanayakoreye ahantu henshi hatandukanye, yaratuvunnye, yitwa 'Umugisha’, amajwi yayo yarakunzwe ariko amashusho uko yaje siko twese twayakegaka.'

    Ku dirimbo ye yakunzwe bikamutungura, yagize ati 'Yantumye.'

    Agaruka kuri iki gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20, yateguje abantu ko azaba ari igitaramo cyiza, giteguye neza kandi yavuze ko azubahiriza igihe nk’uko kizaba cyagenwe.

    Ati 'Ikintu abantu bakwitega ni uko cyazaba ari igitaramo cyo kwizihiza iyo myaka, yaba mu miririmbire, mu mitegurire, twanatangiye kare kugira ngo ibintu bizabe biri ku murongo, ikindi kandi amasaha azaba ari amasaha ntabwo ibyo twabitindaho, tuzaba dufite igihe kinini cyo kuririmba, batangire nabo bitoze.'

    Kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki, bimwe mu byo yari ahugiyemo iki gitaramo kirimo n’ibindi. Yibukije abafana be ko abakunda cyane ndetse abasaba kuzaza ari benshi muri iki gitaramo.

    King James yatangiye umuziki muri 2006, yaje kwigarurira imitima ya benshi muri 2008 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Intinyi.’

    Muri 2010 King James yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Umugisha’ umwaka wakurikiyeho yasohoye Album ya kabiri yise ‘Umuvandimwe’ yamurikiye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yaje kumera nkufashe akaruhuko maze muri 2014 asohora Album ya gatatu ‘Ntibisanzwe’ yamurikiye i Musanze aho yagiye muri Kajugujugu.

    King James akaba yari amaze iminsi ameze nk’utuje atagaragara mu muziki cyane aho aheruka gusohora indirimbo umwaka ushize yo yise ‘Gukura.’

    King James agiye kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

    Muri iyo myaka yose yavuze ko ikintu cyamusunitse cyane ari urukundo yeretse n’abafana be

    Mu ntagiriro z’urugendo rwe ngo hari igihe yari agiye kureka umuziki kuko yabonaga bitazamuhira

    Muri iyi myaka 20 yegukanye irushanwa rikuru rya muzika ryabaga mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star

    Source : http://isimbi.rw/uko-yari-aretse-umuziki-icyamushimishije-icyamugoye-indirimbo-yakoze-12802.html

  • Intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran ikomeje guteza impagarara ku isoko rya peteroli ku Isi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi havugwa ibitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel ku gihugu cya Iran, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko amakuru yavuye mu nzego z'ubutasi agaragaza ko Iran ishobora kuba ifite intwaro za kirimbuzi zifite ubushobozi bukomeye kurusha uko byari bizwi mbere. Ibi byatumye ibihugu byinshi bikomeza gukurikiranira hafi uko umutekano w'akarere ka Moyen-Orient uhagaze.

    Nubwo byavuzwe ko hari ibitero byabaye, Iran yo yatangaje ko ari Amerika na Israel batangije iyi ntambara. Abayobozi b'iki gihugu bavuze ko n'ubwo hari ibiganiro bishobora gutangira, atari Amerika cyangwa Israel bazagena igihe iyi ntambara izarangirira. Iran yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda ubusugire bwayo nk'igihugu.

    Hagati aho, ikibazo cy'uyu mwuka mubi hagati y'ibihugu byombi cyatangiye kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'isi. Umuhora wa Hormuz, unyurwamo n'ibikomoka kuri peteroli byinshi bijya mu bihugu bitandukanye, watangiye guhagarikwa cyangwa kugirwaho ingaruka n'ibyemezo bya Iran byo kuwufunga. Uyu muhanda wo mu nyanja usanzwe ukoreshwa cyane n'ibihugu bitwara peteroli biva mu Burasirazuba bwo Hagati bijya ku masoko atandukanye ku isi.

    Iran yatangaje ko ishobora kwemera ko ibihugu bitari mu bufatanye bwa gisirikare na Amerika cyangwa Israel bikomeza gukoresha uyu muhora mu gutwara peteroli. Ariko ibihugu bishyigikiye Amerika bishobora guhura n'imbogamizi mu kuwukoresha.

    Ibi byose byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bitangira kuzamuka, mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gusaba ko habaho ibiganiro by'amahoro kugira ngo hirindwe ko amakimbirane yakomeza gukaza umurego.

    Intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran ikomeje guteza impagarara ku isoko rya peteroli ku Isi

    Source : https://kasukumedia.com/intambara-hagati-ya-amerika-israel-na-iran-ikomeje-guteza-impagarara-ku-isoko-rya-peteroli-ku-isi/

  • Rugalika-Umunsi w'Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 08 Werurwe 2026, mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Umugore, Umuryango Gifts Rwanda utegamiye kuri Leta waremeye Abagore 15 batishoboye bo mu midugudu n'Utugari bitandukanye by'Umurenge wa Rugalika, buri umwe ahabwa ihene mu rwego rwo kubafasha bo n'imiryango yabo kwikura mu bukene bakiteza imbere. Basabwe gufata neza aya matungo magufi, akababera igishoro gihindura ubuzima bwabo, bukaba bwiza kurusha.

    Brigitte Mukanyandwi, Umuyobozi wa Gifts Rwanda, avuga ko Umunsi mpuzamahanga w'Umugore ari umunsi ukomeye kuri we kuko umwibutsa bidasubirwaho ko afite agaciro kandi ko ashoboye mu buzima bwe bwa buri munsi. Asaba Abagore kudacika intege, ahubwo bakumva ko muri bo harimo imbaraga, ko kandi agaciro umugore yasubijwe ari imbaraga n'amahirwe adakwiye gupfusha ubusa.

    Agira ati' Umugore iyo ashoboye kandi ashobotse, yiteza imbere bityo n'urugo rwe rugatera imbere. Biranshimisha cyane iyo mbona abagore mu byiciro byose, haba mu cyaro, mu mujyi, abize n'abatarize bose bagaragaza ko bifitemo imbaraga n'ubushobozi byo gukora bakiteza imbere n'imiryango yabo'.

    Brigitte, mu gutanga amatungo magufi( Ihene), ku bagore 15 batishoboye, avuga ko babahisemo kubera ko uyu munsi ari uwabo, ariko kandi ngo ikaba n'impamvu yo gufasha Leta kujyana n'umuturage utishoboye mu rugendo rumwereka ko ashoboye, ko kandi gutera imbere bishoboka, haba kuri we ndetse n'umuryango we.

    Yagize icyo asaba aba bahawe Ihene ariko kandi n'abandi bagore, ati' Turabasaba kwitinyuka, kuva mu bwigunge mukegera abandi mugakora mukiteza imbere kuko murashoboye, mwifitemo imbaraga kandi nta nakimwe mutakora mu gihe mwitinyutse'.

    Avuga ku mpinduka abona uyu munsi wazaniye Umugore, yagize ati' Uyu munsi wazaniye umugore impinduka ikomeye cyane kuko n'iyo umureba mu nzira uba ubona acyeye, asobanutse. Ni umugore ubasha kujya mu Kibina, Guhinga, kujya mu isoko! Mbese ni umunsi watumye umugore ava mu gikari arafunguka amenya gushakisha, bitandukanye na mbere aho umugore yabaga mu gikari agategereza buri kimwe cyose ku mugabo'.

    Agira kandi ati' Birashimishije uyu munsi kubona umugore ashobora kujya mu kibina, mu itsinda akizigama, agakora ku buryo nawe agira ijambo mu rugo, agira uruhare mu bikenerwa n'ibikorwa mu rugo atari gutegereza ko buri kimwe kizanwa n'umugabo'.

    Sandra Umutesi, Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu nama y'Igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko umunsi w'Umugore ari umunsi wo kwishimira ariko kandi ukaba umunsi wo kwibutsa umugore kwitekerezaho ku ruhare rwe mu muryango.

    Ati' Uyu ni umunsi watunejeje nk'abagore muri rusange kuko ni umunsi Umugore yongera akitekerezaho, akareba uruhare afite mu iterambere, tukongera tukumva agaciro kacu nk'umugore wasubijwe agaciro kuko bituma natwe twitinyuka. Iyo tugeze aho abandi bari tureba imikorere yabo bigatuma tubigiraho, twajya kwigisha abandi tukabikora tubereka aho twavuye, ariko kandi n'aho tugana'.

    Akomeza ati' Uyu munsi turawubaha cyane kandi turawuzirikana, tukishimira n'uruhare Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize kugira ngo Umugore yongere abe Umugore kandi yumve ko hari agaciro afite, ndetse ko hari uruhare afite mu iterambere ry'Igihugu cyacu'.

    Sandra, asaba Abagore n'abakobwa kwihesha agaciro ariko kandi baharanira kugira uruhare mu gukumira no kurinda icyo aricyo cyose cyaba impamvu y'amakimbirane mu muryango. Abwira kandi abagore ati' Dukwiriye kuba Umusemburo w'impinduka nziza mu miryango yacu, mu ngo zacu kugira ngo n'Igihugu cyacu gitere imbere'.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yashimiye ubuyobozi bwa Gifts Rwanda ku kuba umufatanyabikorwa mwiza mu kuzana impinduka zifasha umuturage kugira imibereho myiza.

    Yasabye abitabiriye uyu munsi w'Umugore kumva no guha agaciro umugore kuko ari uw'agaciro, ko kandi ashoboye, ashobotse. Ati' Umugore arashoboye kandi arashobotse. Ni muharanire kugumana indangagaciro yo kuba Igicumbi cy'umuryango, kuba Umugwaneza mu rugo, gutuma umuryango utekana kandi ugatera imbere'.

    Uretse abo Gifts Rwanda yahaye ihene, hanatanzwe impano zitandukanye hashimirwa Abagore bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu gutuma umugore yumva agaciro ke, akora akiteza imbere, agafasha abandi kwigira.

    Gifts Rwanda; ni Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije gufasha Abaturage kugira iterambere rirambye, bakagira ubuzima bwiza. Insanganyamatsiko y'umunsi w'Umugore y'uyu mwaka wa 2026 igira iti' UMUGORE NI UW'AGACIRO'.

    Abana bagaburiwe indryo yuzuye, bahabwa Amata mu rwego rwo gutoza no kwereka ababyeyi uko bakwiye kwita ku bana mu mikurire yabo.

    Abakoze ibikorwa by'indashyikirwa barashimiwe.

    Ababyeyi n'abitabiriye ibi birori, beretswe uburyo Umurima w'Igikoni wahingwamo imboga zigafasha mu ndryo yuzuye ariko kandi zikanafasha urugo kutajya guhaha ibyo bakwiye kuba biyezereza kandi bidasabye ubutaka bwagutse.

    Théogène Munyaneza

    The post Rugalika-Umunsi w'Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene first appeared on Intyoza.

    The post Rugalika-Umunsi w'Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/10/rugalika-umunsi-wumugore-gifts-rwanda-yaremeye-abagore-iboroza-ihene/

  • RIB yahaye gasopo ya nyuma abanyamakuru ba Siporo, Lorenzo na Reagan bakomozwaho #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko rutazakomeza kwihanganira abanyamakuru ba Siporo bakora ibiganiro bahanganisha abantu.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 aho yakomozaga ku makimbirane abanyamakuru ubwabo baheruka kugirana.

    Mu minsi ishize mu biganiro bya Siporo bimwe na bimwe hagiye humvikanamo amagambo akomeye bamwe banavuga kuri bagenzi babo.

    Ibyumvukanye cyane ni uguterana amagambo hagati ya Musangamfura Lorenzo wa SK FM na Rugaju Reagan wa RBA, byageze aho n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rubahamagaza kugira ngo baganire ku kibazo cyari cyavutse ndetse bariyunga.

    Agaruka kuri aba banyamakuru, Murangira yagize ati “Ubwo abo mbwira barumva, ba Lorenzo harya ni Musangamfura na Reagan Rugaju, buriya ntacyo mwigiye kuri bakuru banyu? Nta somo mubona? Murangwe n’ubupfura nk’uko amazina yanyu ari kuvuga. Muvuge urubuga rw’imikino, muryohereze abantu, mureke guhanganisha abafana.'

    Yakomeje asaba abanyamakuru ba Siporo muri rusange kurangwa n’ubunyamwuga, bakirinda imvugo zikurura urwango n’izishyamiranyisha abantu.

    Ati “Urubuga rw’imikino kuki barugize urubuga rwo guhanganiramo, gutukana, guhangana, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane, amatiku, ibintu bibi byose.”

    “Bantu rero mukora ibiganiro bya siporo, mureke guhanganisha abantu, mureke abantu baryoherwe na siporo. Mwe mukora ibiganiro bya siporo, mureke amatiku, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane ndetse no gutangaza ibihuha.'

    Yavuze ko batazakomeza kubyihanganira ko ubu igihe kigeze ngo bajye bakurikiranwa n’amategeko.

    Murangira yasabye abanyamakuru ba Siporo kuba avanyamwuga

    Source : http://isimbi.rw/rib-yahaye-gasopo-ya-nyuma-abanyamakuru-ba-siporo-lorenzo-na-reagan-bakomozwaho.html

  • Uwo G-Tuff nta we nzi n’iyo ndirimbo sinyizi – Umuvugizi wa RIB waciye amarenga yo kumuta muri yombi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko hagiye gutangira kwiga kuri dosiye z’abakomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwangiza rubanda ubwo yari abajijwe ku by’indirimbo ya G-Tuff avuga ko atari azi.

    Ibi uyu muvugizi wa RIB yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku bikibangamiye inguni zitandukanye z’ubuzima bw’abanyarwanda.

    Dr. Murangira Ubwo yari abajijwe ku ndirimbo ya G-Tuff igezweho muri iyi minsi ariko abantu bakayinenga ubutumwa burimo aho bamwe bayishinja kuba yuzuyemo ibishegu kandi ikaba yirirwa iririmbwa n’abana n’abantu bakuru, yavuze ko uwo muhanzi nta we azi n’iyo ndirimbo atarayumva.

    Yakomeje avuga bagiye guta muri yombi nk’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’ubutumwa bwangiza Sosiyete bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Abo bakora ibyo bafite uruhande ruza kwigwaho kandi ntagutoranya ,bagiye gutangira gusuzumwa kuko iyi sosiyete nyarwanda igomba kubaho mu mudendezo kandi ntabwo imbuga nkoranyamba zigomba kubaho kugirango zikwirakwize ibintu byose bidafite agaciro n’amafuti.”

    'Nubwo n’uwakoze icyo gihangano ashobora kubona abantu bakibyina nawe akabiseka kuko aziko yakoze igihangano kidashinga gusa nawe ntago bimuha uburenganzira bwo gukora amafuti kuko nitujya gukoma urusyo tuzakoma n’ingasire.'

    RIB kandi yahaye umukoro itangazamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga gufata iya mbere mu guhagarika guhanahana no kwamamaza bene ibyo bihangano bifatwa nk’ibidafitiye umumaro muri sosiyete .

    RIB yavuze ko G Tuff itamuzi

    Source : http://isimbi.rw/uwo-g-tuff-nta-we-nzi-n-iyo-ndirimbo-sinyizi-umuvugizi-wa-rib-waciye-amarenga.html

  • Uko kwegukana igihembo mpuzamahanga byongereye umuhate Jojo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amafilime, Jojo yatangaje ko kwegukana ibikombe mpuzamahanga muri sinema byamwongereye imbaraga zidasanzwe ndetse n’icyizere cy’uko ibyo akora bifite abo binyura.

    Ku wa 7 Werurwe 2026 ni bwo Jojo yegukanye igihembo cya filime nziza y’uruhererekane y’umwaka mu bihembo bya ‘Shining Stars Africa Awards 2026’ abikesha filime ye yise ‘Intimba ya Lavie’ ndetse n’igihembo cy’umugore ukina filime witwaye neza muri Afurika y’Uburasirazuba.

    Josiane Uwizeyimana wamamaye muri sinema nyarwanda nka Jojo avuga ko kwegukana iki gihembo mpuzamahanga bigiye kongera byinshi mu rugendo rwe birimo no gukomeza gutanga inyigisho zifasha imibanire ya sosiyete.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Jojo yagize ati 'Icyo bisobanuye n’uko ibyo dukora abantu babibona ndetse bivuze ngo nanjye ngomba kuguma nkashyiramo imbaraga kuko byagaragaye ko hari umusanzu natanga mu kwigisha rubanda.'

    Jojo umaze igihe kiri munsi y’imyaka itanu yinjiye muri sinema yavuze ko atigeze atekereza ko filime ye 'Intimba ya La Vie’ yakegukana igihembo yahawe kugeza igihe bibumbwiraga ariko nabwo akabanza kubishidikanyaho.

    Ati “Njyewe abatanga ibihembo baranyandikiye bansaba kubahuza n’uwakoze iyi filime yanjye mpita mbona ko bayirebye ndetse ahita anyohereza ifoto ingaragaza ndi muri kamwe mu duce twayo kangaragaza ndi gukinira i Nyabugogo nambaye imyenda mibi, nkibibona naratunguwe numva umutima urakubise, utuntu dutangira kunyirukankamo.'

    Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali mu Rwanda hatangiwe ibihembo mpuzamahanga bizwi nka Shining Star Africa Awards 2026 byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, nyuma y’inshuro ebyiri byabereye muri Afurika y’Epfo.

    Ni ibihembo byari bihataniwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu byiciro 52 barimo n’abanyarwanda benshi bazwi mu myidagaduro. Mu begukanye ibihembo harimo The Ben wabaye 'Best Star Artist East Africa’, naho Bruce Melodie we aba 'Best Male Artist East Africa’.

    Jojo yishimiye ko filime yatwaye igikombe kuko byamutunguye

    Source : http://isimbi.rw/uko-kwegukana-igihembo-mpuzamahanga-byongereye-umuhate-jojo.html

  • Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF #rwanda #RwOT

    Urugaga rw'abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 09 Werurwe 2026, hatowe komite nyobozi n'Akanama nkemurampaka k'abantu 7. Ni ubuyobozi buhagarariwe na Ntiyamira Felix, abenshi bazi ku izina rya 'Yadema'. Akimara gutorerwa inshingano zo kuyobora PSF, yavuze ko we na bagenzi be baje gufatanya n'abikorera bose, ko badatorewe kuba Abayobozi, ahubwo kuba abakozi b'abikorera. Yasabye ubufatanye buzatuma uwikorera arushaho kugira agaciro .

    Ntiyamira Felix, yashimiye abanyamuryango bose ba PSF bamugiriye icyizere bakamutora ngo abayobore muri Manda y'imyaka 3 iri imbere. Yababwiye ko intsinzi y'Urugaga rw'abikorera/PSF izava mu bufatanye bwa buri wese mu byo akora n'aho akorera.

    Yabijeje ko nkuko bamugiriye icyizere, nawe atazabatenguha. Ati' Ndabashimiye mbikuye ku mutima ku cyizere mungiriye ngo mbayobore, mbahagararire kandi ndabizeza ko ntazabatenguha'. Yakomeje ashimira Ubuyobozi bw'Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuba barashyizeho urwego rw'abikorera/PSF, aho  babona umwanya wo guhura, guhuza bakaganira ku iterambere ryabo ariko kandi no ku iterambere ry'Igihugu bose basangiye, babigizemo uruhare.

    Yashimye imikoranire myiza hagati y'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'abikorera, abizeza ko nka Komite nshya bazakorana neza. Ati' Ndabizeza ko natwe, Komite nshya imaze gutorwa, ubufatanye bwiza n'imikoranire myiza tuje kubikomeza no kurushaho kubinoza'.

    Yagize kandi ati' Tuzagerageza guharanira iterambere ry'Abanyamuryango, tuzagerageza gukora uko dushoboye duharanire iterambere ry'Akarere tuvukamo, dukoreramo, bityo binagere ku gihugu cyacu muri rusange'.

    Yasabye abo bafatanije inshingano zo kuyobora PSF kunga Ubumwe no guca bugufi, bakaba abakozi b'ababatoye aho kuba abayobozi. Ati' Icyaba cyiza kugira ngo bizadutunganire, mboneraho no kubisaba Komite, ni uko twafatanya tugaca bugufi tugahinduka abakozi b'abadutoye. Ntabwo tugiye kuba ba Perezida babo, nta n'ubwo tugiye kuba ba Visi babo, ahubwo muze duhinduke abakozi b'abadutoye, nicyo badutoreye. Ibitari ibyo, ntabwo twazabigeraho. Mpereye kuri njyewe nka Perezida ndabibijeje, ngiye guhinduka umukozi wanyu igihe cyose tuzamarana, cya kizere mwampaye ntabwo nzabakoza isoni'.

    Munyankumburwa Jean Marie, umuyobozi ucyuye igihe wa PSF Kamonyi mu ijambo rye, yashimiye Imana yamushoboje we na Komite yari ayoboye gushyira hamwe bagakorera Abanyamuryango, Akarere n'Igihugu muri rusange.

    Avuga ko uruhare rwabo nka Komite icyuye igihe rugaragarira cyane mu bashoramari bashoye imari yabo mu Karere nk'Inganda, Amahoteli, Amavuriro, Imiturire, Ibikorwa remezo bitandukanye n'ibindi byahinduye ubuzima bw'Abanyakamonyi. Yijeje Komite ibakoreye mu ngata ko aho izabakenera, bahari kugira ngo bafatanye.

    Uzziel Niyongira, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Yashimiye Komite icyuye igihe ku mikoranire myiza yabaranze, bo n'Ubuyobozi bw'Akarere. Yabwiye abikorera by'umwihariko Komite imaze gutorwa ko Abikorera ari inkingi ikomeye y'iterambere ry'Akarere ka Kamonyi ndetse n'Igihugu muri rusange, ababwira ko Kamonyi ikeneye imbaraga nyinshi z'abikorera mu nkingi zose.

    Yasabye Komite yatowe kureshya Abashoramari kuko ari amaboko n'imbaraga zikenewe, ariko kandi ababwira ko ibyo byoroshye bitewe n'aho Akarere ka Kamonyi gaherereye. Yababwiye ko ibyo byikora, ko bo ubwabo bizana, ahubwo icyo bakwiye gukora ari uguhitamo abashoramari bakenewe cyane, bazana ibisubizo mu baturage.

    Komite nshya yatowe iri kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira.

    Yagize ati' Dukurikije abaza bagana Akarere, abikorera bazaboneka, kandi muzabahe umurongo uzana ibisubizo ku buzima bw'abaturage bacu'. Yakomeje abizeza ko nk'ubuyobozi bw'Akarere buzafatanya na Komite nshya hamwe n'abikoerra muri rusange ku kugera kuri byinshi kandi byiza.

    Ati' Nk'Akarere ka Kamonyi, tubijeje Ubufatanye buhoraho. Tuzakomeza gufatanya n'iyi Komite itowe ndetse n'abikorera mwese kugira ngo dukomeze twubake iterambere ry'Akarere'.

    Komite yatowe.

    Komite nyobozi nshya y'Urugaga rw'Abikorera/PSF yatowe mu karere ka Kamonyi igizwe na; Ntiyamira Felix (perezida), Niyonsenga Michel (Visi Perezida wa 1), Mukarusine Appolinarie(Visi Perezida wa 2). Hanatowe kandi akanama nkemurampaka kagizwe n'abantu 7.

    Abagize akanamankemurampaka.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/10/kamonyi-ntabwo-tuje-kuba-abayobozi-ba-psf-tuje-kuba-abakozi-banyu-ntiyamira-felix-aka-yadema-psf/

  • U ???????????????????????? ???????????????????????? ???????????????????????????? ???????????????????????????????????????????? ???????????? ???????? ???????????????????????? ???????????????????? ???????? ???????????????????????? ???????????? #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatoranyijwe kwakira amarushanwa ane ategurwa n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), azabera i Kigali mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wa 2026.

    Muri ayo marushanwa harimo irizwi cyane rya CECAFA Kagame Cup, riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026, rikaba rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu binyamuryango bya CECAFA.

    Uretse iri rushanwa, u Rwanda ruzanakira andi marushanwa atatu arimo irushanwa ry'ibigo by'amashuri byo mu karere, irushanwa ryo guhatanira itike yo kuzakina CAF Women's Champions League, ndetse n'irushanwa ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu mu batarengeje imyaka 17 (U-17 AFCON).

    Ibihugu bigize CECAFA birimo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Zanzibar.

    Aya marushanwa ategerejweho guteza imbere umupira w'amaguru mu karere ndetse no gukomeza kugaragaza ubushobozi bw'u Rwanda mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Source : https://rushyashya.net/%F0%9D%97%A5%F0%9D%98%84%F0%9D%97%AE%F0%9D%97%BB%F0%9D%97%B1%F0%9D%97%AE-%F0%9D%97%BF%F0%9D%98%82%F0%9D%97%B4%F0%9D%97%B6%F0%9D%98%86%F0%9D%97%B2-%F0%9D%97%B8%F0%9D%98%84%F0%9D%97%AE%F0%9D%97%B8/

  • Miss Kundwa Doriane yahishuye ikintu cyamugoye mu myaka 10 amaze muri Canada, icyamutonze akiba Nyampinga #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yavuze ko kimwe mu bintu byamutunguye muri Canada ari ukuntu abantu baho ari ba nyamwigendaho, buri wese yimenyera ibye.

    Miss Kundwa Doriane yavuye mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016, yagiye avuga ko ajyanywe no kaminuza mu ishami rya Administration muri Laval University mu Mujyi wa Québec.

    Nyuma hafi y’imyaka 10 akaba yagarutse mu Rwanda aho mu kiganiro Miroir cya David Carmel, yavuze ko kimwe mu bintu byaumutunguye cyane ari umuco w’abantu ba hariya muri Canada, kubona inshuti biragoye.

    Ati 'Ikintu cyantunguye cyane hariya ni uburyo abantu baho ari ba nyamwigendaho. Hano dufite umuryango usanzwe aho ushobora kubwira umuntu bite? Urimo gukora iki? Ufite iminota 30 ngo tube twafata agakawa? Ariko hariya ntabwo byoroshye mu by’ukuri nko mu buzima mbamo ni umujyi munini biragoye kwisanga uturanye n’inshuti zawe, nko kugira ngo ngere ku nshuti cyangwa umuryango bintwara iminota 30 cyangwa 40, urumva ni ibintu bigusaba gutegura mbere.'

    'Nk’uko mbivuga rimwe na rimwe binsaba gusa n’uwiremera umuryango, inshuti kugira ngo ntaza kwisanga ndi nko mu kato.'

    Miss Kundwa Doriane kandi yagarutse kuri bimwe mu bintu byatonze ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2025, nk’umuntu wari ugiye kugira abamufatiraho icyitegererezo yumvaga atazi uko bizagenda cyane ko na we nta byinshi yari azi mu buzima busanzwe uretse ubw’ishuri n’umuryango we, ubuzima abamo bukaba bwari bugiye kujya ku karubanda kandi atabikunda, gusa ngo hari icyo byamwigishije.

    Ati 'Kuri iyo myaka 19 cyangwa 20 mbere na mbere uretse ubuzima bw’ishuri, amasomo yawe, umuryango nta byinshi uba wakamenye ku buzima. Nta bunararibonye bwinshi uba ufite, rero buri kimwe cyose cyarantunguye kubera ko ndi umuntu ukunda kugira ubizima bwanjye bwite.”

    “Nagombaga kurwana cyane kugira ngo nkomeze ngire ubwo buzima, ni ibintu byantwaye imbaraga n’umwanya munini. Byasabaga na none kumvwa, kumvikana no kubahwa nk’umwana w’umukobwa mu bihe bitandukanye, ntabwo nari mbyiteze ariko byanyigishije byinshi.'

    Miss Kundwa Doriane akaba yavuze yize ibijyanye na 'Public Health’ akaba yaragize amahirwe yo gukorana na n’Umuryango 'International Rwanda Youth for Development’ wita ku buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda baba hanze, Doriane akaba ari umuyobozi wungirije.

    Miss Kundwa Doriane avuga ko ubwo yabaga Miss Rwanda nta bunararibonye yari afite ku buryo abantu bamufatiraho icyitegererezo

    Miss Kundwa Doriane yahushuye icyamutunguye ubwo yageraga muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/miss-kundwa-doriane-yahishuye-ikintu-cyamugoye-mu-myaka-10-amaze-muri-canada.html