Author: webrwanda

  • Harry Maguire agiye kongera amasezerano yo kugeza mu mwaka wa 2027 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United iri mu biganiro bya nyuma byo kongera amasezerano y'umukinnyi wayo ukina inyuma, Harry Maguire, aho biteganyijwe ko azakomeza kuyikinira kugeza muri Kamena 2027, hakiyongeraho amahirwe yo kongera undi mwaka umwe kugeza mu 2028.

    Amakuru yatangajwe na The Athletic agaragaza ko ibiganiro bigeze kure cyane, ku buryo impande zombi zishobora kumvikana mu minsi ya vuba.

    Amasezerano Maguire yari asanzwe afite yagombaga kurangira muri Kamena uyu mwaka, ariko ubuyobozi bwa Manchester United bugaragaza ko bumwizeyeho ubunararibonye n'ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga.

    N'ubwo mu bihe byashize Maguire yagiye anengwa n'abafana bitewe n'imikinire itarashimishije benshi, mu minsi ya vuba yongeye kwigaragaza nk'umukinnyi w'ingenzi mu bwugarizi bw'iyi kipe yo mu Bwongereza. Ibi byatumye abatoza n'ubuyobozi bw'ikipe bongera kumugirira icyizere.

    Gukomeza kwa Maguire muri Manchester United ni inkuru nziza ku bakinnyi bagenzi be ndetse n'abafana, kuko bizafasha iyi kipe gukomeza kubaka ubwugarizi bufite uburambe. Ni icyemezo kigaragaza ko ikipe ishaka gukomeza gushingira ku bakinnyi bayo basanzwe, mu rwego rwo kongera guhatanira ibikombe bikomeye. Maguire ugiye kuguma mu ikipe ya Manchester United, aho azakomeza gutanga umusanzu we mu rugendo rw'iyi kipe nk'uko byari bisanzwe.

    Harry Maguire agiye kongera amasezerano yo kugeza mu mwaka wa 2027

    Source : https://kasukumedia.com/harry-maguire-agiye-kongera-amasezerano-yo-kugeza-mu-mwaka-wa-2027/

  • Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86 #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje yakwirakwiye hirya no hino ku Isi, ivuga ko umukinnyi wa filime w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chuck Norris, yitabye Imana afite imyaka 86. Uyu mugabo wari uzwi cyane mu gukina filime z'imirwano no mu buhanga bwa karate, yasize amateka akomeye mu myidagaduro no mu mikino ngororamubiri.

    Chuck Norris yatangiye kwamamara mu myaka ya za 1970, aho yagaragaje impano idasanzwe mu mikino njyarugamba mbere yo kwinjira muri sinema. Yamenyekanye cyane muri filime zitandukanye ndetse no muri serial zakunzwe n'abatari bake ku Isi, by'umwihariko 'Walker, Texas Ranger,' yamugize icyitegererezo ku bakunzi ba filime z'imirwano.

    Uretse kuba yari umukinnyi, Norris yanabaye umwarimu wa karate ndetse anagira uruhare mu guteza imbere siporo n'imyitwarire myiza mu rubyiruko. Yari azwiho imbaraga, ubutwari n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo, ibintu byatumye agira abafana benshi ku Isi hose.

    Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rwa sinema, cyane cyane mu bakunzi ba filime z'imirwano. Abamukundaga n'abo yakoranye bakomeje kumwibuka nk'umuntu witanze, wicishaga bugufi kandi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rwa sinema y'imirwano.

    N'ubwo atakiri kumwe natwe, umurage wa Chuck Norris uzakomeza kubaho mu bikorwa bye ndetse no mu mitima y'abamukundaga hirya no hino ku Isi.

    Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86

    Source : https://kasukumedia.com/chuck-norris-yitabye-imana-ku-myaka-86/

  • Rayon Sports yirukanye umutoza mukuru Bruno Ferry #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro we, Rayon Sports yahisemo gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Bruno Ferry wari umaze kuri izi nshingano amezi 3.

    Nk’uko ISIMBI yabyanditse mu nkuru iheruka, Rayon Sports ntiyigeze inyurwa n’umusaruro w’uyu mutoza kuva yaza.

    Aho ikurikije abakinnyi afite n’abo akinisha bihabanye, hakiyongeraho ko umusaruro we atari uwo bari biteze.

    Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Rayon Sports ku bwumvikane yatandukanye n’umutoza Bruno Ferry. Turamushimira ubwitange n’ubunyamwuga bwatumye Rayon Sports iri aho iri uyu munsi, turamwifuriza amahirwe masa ahandi azajya.”

    Kimwe mu byo azize, bivugwa ko hari abakinnyi akinisha yanze gukura mu kibuga bo babona nubwo ari we wabaguze batakabaye bakina, kuko nk’ubuyobozi ntibwumva uburyo umukinnyi nka Yannick Bangala ajya mu kibuga Likau Faustin Kitoko akicara, ukuntu umukinnyi nka Youssou Diagne atajya akinishwa n’ibindi, akaba yaragiriwe inama ariko akaba yaranze kumva.

    Nubwo ikipe ayigejeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, akaba akinafite amahirwe ku gikombe cya Shampiyona, ubuyobozi bubona ibyemezo afata bitazabahesha igikombe na kimwe.

    Mu musaruro mbumbe (amarushanwa yose) amaze gutoza Rayon Sports imikino 18 aho yatsinzemo 6 anganya 9 (harimo n’uwo yanganyije na Police FC, umukino wo kwishyura wa 1/4 agahita ayisezerera kuri 4-2) atsindwa 3.

    Muri shampiyona ari ku mwanya wa 5 n’amanota 39 ku rutonde ruyobowe na APR FC n’amanota 49.

    Bruno Ferry yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yirukanye-umutoza-mukuru-bruno-ferry.html

  • Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86 #rwanda #RwOT

    Umunyamerika wamamaye mu mikino njyarugamba no muri sinema, Chuck Norris, yitabye Imana ku myaka 86 nk’uko byemejwe n’umuryango we.

    Mu itangazo washyize ku rubuga rwa Instagram, umuryango we wavuze ko utewe agahinda no kubura uyu mugabo wari umaze imyaka myinshi ari icyitegererezo ku bakunzi b’imikino njyarugamba n’amafilime yiganjemo imirwano.

    Bagize bati 'Chuck Norris yabayeho ubuzima burangwa n’ukwizera, intego n’urukundo rukomeye yakundaga abo mu muryango we.'

    Bakomeje bavuga ko ibikorwa bye, imyitwarire n’ubugwaneza byatumye atera imbaraga abantu benshi ku Isi kandi asiga umurage ukomeye.

    Chuck Norris yavukiye muri Leta ya Oklahoma mu 1940, yinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto.

    Igihe yari mu butumwa muri Koreya y’Epfo ni bwo yatangiye kwiga imikino njyarugamba, aza no kuyigiramo ubuhanga bukomeye kugeza abaye umwe mu bakinnyi b’icyamamare muri karate mu myaka yo mu 1960.

    Kwamamara kwe muri sinema byatangiye cyane nyuma yo guhura na Bruce Lee, banakina filime yakunzwe cyane yitwa 'The Way of the Dragon’ yagiye hanze mu 1972.

    Yakomeje kwamamara mu zindi filime zirimo 'Missing in Action' na 'Delta Force', mbere yo kumenyekana cyane ku Isi hose binyuze muri filime z’uruhererekane Walker, Texas Ranger yamaze imyaka myinshi ica kuri televiziyo.

    Uretse sinema, Norris yashinze amashuri yigisha imikino njyarugamba ndetse ashishikariza abantu gukora siporo. Mu myaka ya vuba, yongeye kwamamara ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu nkuru zisetsa zizwi nka 'Chuck Norris facts'.

    Chuck Norris yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/chuck-norris-yitabye-imana-ku-myaka-86.html

  • Rayon Sports igiye kugirana ubufatanye burambye na Al Hilal #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko iri mu biganiro n'ikipe ya Al Hilal SC byo gushyiraho imikoranire ishobora kumara igihe kirekire, igamije guteza imbere umupira w'amaguru ku mpande zombi.

    Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko ibi biganiro biri kugenda neza, kandi ko bizeye ko bizatanga umusaruro ufatika mu guteza imbere impano z'abakinnyi ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y'aya makipe yombi afite izina rikomeye mu Karere.

    Yagaragaje ko Al Hilal yatanze igitekerezo cy'uko imikino izahuza aya makipe yakinirwa kuri Stade Amahoro, ku buryo yaba umunsi wihariye w'imyidagaduro ku bakunzi b'umupira w'amaguru. Iki gitekerezo ngo cyakiriwe neza kuko gishobora gutuma abafana babona imikino myinshi ku munsi umwe.

    Murenzi yavuze kandi ko abafana ba Rayon Sports basanzwe bakunda cyane Al Hilal, bityo ko bazabona amahirwe yo kuyishyigikira mbere yo gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu mukino uzabahuza na Gasogi United.

    Yagize ati, gahunda ni uko abafana bazatangira bashyigikira Al Hilal saa kumi n'ebyiri, hanyuma bagakurikizaho umukino wa Rayon Sports, bityo icyumweru cy'Abarayon kikazarangira mu byishimo mu buryo bw'imyidagaduro.

    Ibi biganiro nibiramuka bigezweho, bizaba ari intambwe ikomeye mu kuzamura urwego rw'umupira w'amaguru mu Rwanda no mu Karere muri rusange.

    Rayon Sports igiye kugirana ubufatanye burambye na Al Hilal
    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko iri mu biganiro n'ikipe ya Al Hilal SC byo gushyiraho imikoranire ishobora kumara igihe kirekire, igamije guteza imbere umupira w'amaguru ku mpande zombi

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-igiye-kugirana-ubufatanye-burambye-na-al-hilal/

  • Minisitiri Uwimana Consolée, ati' Akarere ka Kamonyi gashobora kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga' #rwanda #RwOT

    Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 18 Werurwe 2026 ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, aho yahuje inzego zitandukanye barebera hamwe uko bashyira imbaraga mu kurwanya Imirire mibi n'igwingira mu bana bato, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yashimye Akarere ka Nyaruguru na Ruhango ku kugabanya imirire mibi n'igwingira, agaya Kamonyi ku kudohoka, avuga ko bibwiye ko bageze iyo bajyaga.

    Minisitiri Uwimana Consolée, avuga ko imirire mibi n'igwingira atari ikibazo cy'ubuzima gusa, ko ahubwo ari ikibazo kigira ingaruka ku mibereho myiza y'abaturage ndetse no ku iterambere ryacyo muri rusange. Ati' Uru ni urugamba rutwereka inshingano zikomeye dufite zo kurengera abana, ubu n'ejo hazaza habo, rukaba rusaba ubufatanye n'imbaraga za buri wese'.

    Avuga ko umwana ugwingiye agira imbogamizi nyinshi zirimo; kudashobora kwiga ngo atsinde neza mu ishuri, Kudakura neza mu gihagararo no mu marangamutima, kutagira amahirwe yo kwinjira ku isoko ry'umurimo nk'abandi, ari nabyo bituma adashobora kwiteza imbere nkawe, Umuryango we ndetse n'Igihugu muri rusange.

    Nk'uko imibare y'ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho n'Ubuzima ibigaragaza, Minisitiri Uwimana Consolée avuga ko ku rwego rw'Igihugu kugabanya Imirire mibi n'Igwingira mu bana bato bigeze kuri 27%, bivuye kuri 33% mu mwaka wa 2020.

    Avuga ko ikibazo cy'Imirire mibi n'Igwingira mu Ntara y'Amajyepfo bikiri ikibazo gikomeye, aho zimwe mu mpamvu zibitera ngo zishingiye ku; Imyumvire n'Ubumenyi buke ku birebana n'indryo abana bahabwa, Ibibazo by'amazi ataragera ahantu hose, Isuku n'isukura bidahagije, Ibibazo by'Ubukungu bigira ingaruka ku mibereho y'abantu ariko no kugira ibiribwa bitunga abantu.

    Minisitiri Uwimana, yashimye Akarere ka Ruhango ndetse na Nyaruguru bagabanije ku kigero gishimishije ku mibare y'Imirire mibi n'Igwingira mu bana bato. Ruhango yagabanije 16,5%, mu gihe Nyaruguru yagabanije 15,2%. Yakomeje avuga ko kuba utu turere twarabikoze bigakunda, byerekana ko n'ahandi bishoka.

    Yasabye kandi buri Karere kwicara kagakora isesengura ry'ibibazo gafite kuko nta kabihuje n'akandi, ari nako hafatwa ingamba zigendanye n'ibibazo bihari. Yasabye ko ababikoze babera abanda ishuri. Ati' Ni ngombwa kandi kwigiranaho, hari abafite ibyo bakoze dushobora kwigiraho mu turere hirya no hino'.

    Yanenze Akarere ka Kamonyi ku kuba karasubiye inyuma mu guhangana n'Imirire mibi n'Igwingira. Ati' Akarere ka Kamonyi twari tuzi neza ko gahagaze neza mu Gihugu muri 2020, kari gafite 22,5%, kagomba kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga karatuza mu myaka itanu ishize, kagabanijejo 1,4%'.

    Safari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), avuga ko kwita ku mwana, ari ukwita ku mirire ye cyane cyane ahabwa indyo yuzuye, agakurikiranwa mu buryo bwiza kubera ko hari ibyo ategerejweho ku rwego rw'Uburezi, Ubuvuzi n'ibindi byose kuko bigaragara y'uko iyo umwana yitaweho ntagwingire bigira ingaruka nziza mu ngeri zitandukanye. Ati' Tugira abantu b'incabwenge, tukagira abantu bazima batekereza neza'.

    Avuga ko kurandura Imirire mibi n'igwingira mu bana bato bitagerwaho hatabayeho kuzuzanya kw'inzego, buri wese agakora ibiri mu nshingano ze kandi neza. Ati' Mu by'ukuri twebwe nka CLADHO, tuba dushaka y'uko buri wese agenda agahagarara mu nshingano ze, akazikora neza noneho tukajya duhura duhana amakuru, dusangira ibyagezweho( success), ariko ntabwo ariko bikorwa!, kenshi hari igihe bisigara mu nama gusa. Izi nzego zose icyo dusaba ni ukugira ngo zuzuzanye'. Akomeza abwira buri wese kwita ku nshingano ze, bityo umwana akarindwa Imirire mibi n'Igwingira.

    Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi kagawe, ka kabwirwa ko kaketse ko kageze iyo kajyaga mu kugabanya Imirire mibi n'Igwingira mu bana bato, yemera ko habayeho kudohoka, ariko kandi akavuga ko hari ikigiye gukorwa.

    Ati' Mu by'ukuri twagabanijeho 1'5%, bigaragaza ko aho twari turi ntabwo twabashije kugabanya bihagije nk'uko twabyifuzaga. Hakoreshejwe ingamba nyinshi zitandukanye, tunakomeza gushyiramo imbaraga ariko bikazanarushaho kuko bitewe nuko iyo wagabanyije ukabona urukiramende wihaye ntushoboye kurusimbuka nkuko wabyifuzaga, bisaba ko za ngamba wakoresheje uzongeramo imbaraga, ariko ugashaka n'izindi ngamba nshya zishobora gutuma usimbuka rwa rukiramende'.

    Avuga ku ngamba Kamonyi ifite mu kuzamura igipimo cyo kugabanya Imirire mibi n'igwingira mu bana bato, agira ati' Harimo gukomeza kongera imbaraga mu bijyanye n'Igikoni cy'Umudugudu, Gukomeza gukora ubukangurambaga dufatanije n'Abafatanyabikorwa batandukanye, Kugira ingo zifasha izindi ngo zifite ibibazo'.

    Agira kandi ati' Ndizera ko 2029 tuzaba twagabanyijeho ku kigereranyo twese twifuza ku buryo tugomba kuza munsi ya 15%. Twarabiganiriye bihagije, abafatanyabikorwa barabyumva, Imiryango, Abaturage muri rusange mu bukangurambaga dukora barabyumva, niyo mpamvu tubishingiraho tuvuga ko dufite icyizere y'uko 2029 tuzaba twaje munsi ya 15%'.

    Muri iyi nama nyunguranabitekerezo ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, si inzego z'ubuyobozi ndetse n'Abafatanyabikorwa batandukanye bayitumiwemo gusa. Yanatumiwemo Abana bahagarariye abandi, aho bahawe ijambo basobanura bimwe mu bibazo abana bahura nabyo ariko kandi banagaragaza ko hari Ubukangurambaga batangije mu bigo by'amashuri ndetse n'aho batuye mu rwego rwo kurwanya Imirire mibi n'Igwingira mu bana bato.

    Théogène Munyaneza

    The post Minisitiri Uwimana Consolée, ati' Akarere ka Kamonyi gashobora kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga' first appeared on Intyoza.

    The post Minisitiri Uwimana Consolée, ati' Akarere ka Kamonyi gashobora kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga' appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/19/minisitiri-uwimana-consolee-ati-akarere-ka-kamonyi-gashobora-kuba-karatekereje-ko-kageze-iyo-kajyaga/

  • Element, Christopher, Juno, bishimiwe bikomeye i Huye #rwanda #RwOT

    Abahanzi batandukanye ubwo bari bageze i Huye ku munsi wa mbere wa Siga Arts Festival, bishimiwe bidasanzwe.

    Iri Serukiramuco ryatangiye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026 rikazasozwa ejo tariki ya 21, abaryitabiriye bahagurutse i Kigali bagenda banyura ahantu hanyuranye hari ubwiza Nyaburanga bw’u Rwanda.

    Hamwe mu ho basuye hari nka Kamonyi ku Mana ya Nkusi, Muhanga i Kabgayi, Butatsinda bwa Kigoma na Muyange, i Nyanza mu Rukari.

    Ubwo bari bageze i Huye basanze abaturage ba Huye barangajwe imbere na Meya Ange Sebutege babiteguye, hari n’abanyeshuri.

    Muri aba bahanzi basabwe gufata umunota umwe gusa bagasuhuza abari aho ariko mu buryo bwa gihanzi.

    Jules Sentore, Muneza Christopher, Juno Kizigenza, Element Eleeeh, Kevin Kade na Diez Dola buri umwe yagiye aririmba agace gato k’indirimbo ze bishimirwa bidasanzwe.

    Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yishimiye bikomeye iri tsinda rigari ryari riyobowe na Rumaga kuba barahisemo gukorera iri serukiramuco i Huye kandi abizeza ubufatanye.

    Ikindi yagarutseho ni ugusaba abantu gukomera ku muco aho yanakomoje kuri aba bahanzi baririmbye mu kinyarwanda.

    Ati “Kimwe mu bituranga harimo ururimi, ururimi rwacu ni Ikinyarwanda rero dushimire abahanzi bacu mwumvise ko bose baririmbye mu kinyarwanda. Ururimi rwacu ruraduhuza. Twirinde ikintu cyose cyarugoreke, turukoreshe kandi turwishimire.”

    Siga Arts Festival ni Iserukiramuco ry’ubuhanzi ryateguwe na Rumaga rikaba ririmo kuba ku nshuro ya mbere aho biteganyijwe ko rizajya riba ngaruka mwaka.

    Ange Sebutege (hagati ya Christopher na Rumaga) yashimiye aba bahanzi

    Aba bahanzi bishimiwe bikomeye i Huye

    Source : http://isimbi.rw/element-christopher-juno-bishimiwe-bikomeye-i-huye.html

  • Abarwanyi 20 bitandukanyije n'imitwe irwanya ubutegetsi biyishyikiriza FARDC i Fizi #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'igisirikare agaragaza ko aba bagabo bahisemo kugaruka mu buzima busanzwe nyuma yo kubona ko gukomeza intambara nta nyungu bifitiye abaturage ndetse n'igihugu muri rusange. FARDC ivuga ko kwakira aba barwanyi ari kimwe mu bimenyetso by'uko hari intambwe igenda iterwa mu kugarura amahoro n'umutekano muri aka gace kamaze igihe kugarijwe n'imirwano.

    Abayobozi b'igisirikare bavuga ko aba biyishyikirije bazashyirwa mu bikorwa byo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, biri muri gahunda zo kubasubiza mu muryango, no kubafasha kubona imirimo ibatunga aho gukomeza inzira y'intambara.

    Ni mu gihe kandi ubuyobozi bwa FARDC bukomeje gusaba abandi bakiri mu mitwe yitwaje intwaro gukurikiza uru rugero, bagahitamo inzira y'amahoro aho gukomeza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi. Abaturage bo muri aka gace bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa, bavuga ko cyatanga icyizere cyo kongera kubona ituze n'umutekano bamaze igihe bategereje, dore ko FARDC ikomeje kuyobya uburari!

    Source : https://kasukumedia.com/abarwanyi-20-bitandukanyije-nimitwe-irwanya-ubutegetsi-biyishyikiriza-fardc-i-fizi/

  • Kubyarira muri Amerika byankuyemo imiteto – Mutoni Assia #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime ,Mutoni Assia yatangaje ko urugendo rwo kwibarukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamuhinduyeho byinshi mu miterere y’amarangamutima ye kugeza hafi ku kugira agahinda gakabije.

    Uyu mubyeyi wamamaye muri sinema nyarwanda nka Gatarina yahishuye ko ubwo yibarukaga umwana we wa mbere yabanje kugorwa no kwikorera ibikorwa by’ibanze byo kwita ku mwana nk’umubyeyi.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Assia yavuze ko atajya yibagirwa ibihe bikomeye yanyuzemo ubwo yatondwaga n’uburyo bwiza bwo konsa umwana kugera aho ibere rye ryagiye rikabyimbiramo amashereka akamara igihe kirekire arwaye ikimeze nk’agahinda gakabije.

    Ati 'Ubwa mbere byarangoye kuko ibere ryanze kuvamo amashereka, rirabyimba cyane kugeza aho buri munsi najyaga mpamagara mama. Njyewe n’ubu iyo mbyibutse mpita mpinduka undeba kubera ukuntu namaze iminsi ndwaye agahinda gakabije ndetse nanga no konsa umwana wanjye kubera ububare budasanzwe numvaga.'

    Uyu mubyeyi w’abana babiri yanagaragaje ko ibihe byagiye bituma hari ibintu byinshi atari azi gusa yagiye asunikirwa kwiga no kwikorera kubera ko igihe kinini yisangaga nta muntu afite wo kubibaza cyangwa ngo abimukorere nk’uko byari bimeze mu buzima yari abayeho mu Rwanda.

    Ati 'Ntabwo nari nzi no kwambika umwana urupapuro rw’isuku 'Diaper’, ariko ibyo byose naje kubimenya kuko nisangaga ari njyewe mukozi wo mu rugo usabwa kumesera umwana imyenda, kumutekera, kumugaburira no kwita ku rugo kandi nta muntu uba usiganya kuko n’umugabo wanjye yabaga yagiye ku kazi.'

    Ku tariki ya 18 Werurwe 2026, nibwo Assia yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga ine yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanze umugabo we Uwizeye Mohammed.

    Mutoni Assia yavuze ko kubyarira muri Amerika byamugoye

    Source : http://isimbi.rw/kubyarira-muri-amerika-byankuyemo-imiteto-mutoni-assia.html

  • Kutampamagara mu Mavubi ni amahitamo yabo – Kwizera Olivier wanahishuye impamvu yateye penaliti #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yavuze ko kudahamagarwa mu Ikipe y’igihugu Amavubi ari amahitamo y’abatoza we azakomeza gukora kugeza babonye ko abakwiye.

    Havutse impaka nyinshi nyuma y’uko hahamagawe ikipe y’igihugu izakina FIFA Series ariko Kwizera Olivier ntiyisange ku rutonde.

    Byageze aho na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuga ko yahabwa amahirwe umutoza akamureba ariko Stephen Constantine avuga ko nta mukinnyi bazongeramo.

    Uyu munyezamu abajijwe uko yakire kudahamagarwa, Kwizera Olivier yavuze ko ari amahitamo y’abatoza.

    Ati “Icyo navuga uhitamo ni amahitamo ye, njyewe nzakomeza nkore igihe nikigera buriya nzahamagarwa, ndi umunyarwanda, nkunda igihugu nkunda no gukinira ikipe y’igihugu, ntabwo naba ndi gukinira Rayon ngo nange gukinira ikipe y’igihugu.”

    Agaruka ku mukino bari bamaze gusezereramo Police FC bayitsinze penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi, Kwizera Olivier wateye penaliti ya kabiri ngo byatewe n’uko hari habuze uyitera.

    Ati “Twarimo dutora penaliti, habura ufata penaliti ya kabiri ndavuva ngo kuki ntayifata kandi numvaga ndibuyitsinde, igikomeye ni uko nagombaga gufasha ikipe yanjye.”

    Yavuze ko kandi intego bafite ari ugufasha ikipe ya Rayon Sports kuba yazasohoka igakina imikino Nyafurika umwaka utaha, ibyo bakaba bazabigeraho ari uko batwaye Igikombe kimwe mu byo bakinira mu gihugu.

    Kwizera Olivier avuga ko kudahamagarwa mu Mavubi ari amahitamo y’abatoza

    Source : http://isimbi.rw/kutampamagara-mu-mavubi-ni-amahitamo-yabo-kwizera-olivier-wanahishuye-impamvu.html