Author: webrwanda

  • Umusizi Le Poěte akomeje kuvugisha abatari bake, nyuma yo gushyira hanze Igisigo gishya yise 'Siniyishe' #rwanda #RwOT

    Mu gihe impano z'urubyiruko zikomeje kwigaragaza hirya no hino ku Isi, umuhanzi w'Umunyarwanda uzwi ku izina rya Le Poěte akomeje gukurura amaso ya benshi binyuze mu buhanzi bwihariye bw'ubusizi. Amazina ye nyakuri ni Ndayishimiye Rodrigue, akaba ari umwe mu bahanzi b'abanyempano bagaragaza ko inkomoko y'umuntu itari inzitizi ku nzozi.

    Le Poěte yatangiye urugendo rwe rw'ubuhanzi mu mwaka wa 2018, atangirira mu nkambi y'Ibyumba mu Gihugu cy'u Rwanda. Nubwo ubuzima bwari butoroshye kubera ikibazo cy'amikoro make mu muryango we, ntiyigeze areka inzozi ze ngo zizimire. Yakomeje kwiyubaka gahoro gahoro, akoresha impano ye mu busizi nk'intwaro yo kugaragaza ibitekerezo bye ndetse no kuvuga ku buzima abamo.

    Mu myaka yakurikiyeho, uyu musore yagiye yitabira amarushanwa atandukanye, aho yagiye yegukana ibikombe byinshi byamuhesheje izina mu rubyiruko. Ubuhanga bwe mu gutondeka amagambo, kuvuga ku buzima busanzwe mu buryo bw'ubugeni, no gukoresha ijwi rifite imbaraga, byatumye agenda amenyekana cyane.

    Nyuma y'igihe, Le Poěte yaje kubona amahirwe yo kujya ku mugabane w'u Burayi, aho ubu abarizwa mu Gihugu cy'Ububiligi. Ni ho akomeje gukorera ibikorwa bye by'ubuhanzi, cyane cyane mu bijyanye n'ubusizi, aho agenda arushaho kunoza impano ye no kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.

    Si ubusizi gusa bumuranga, kuko ni n'umufotozi wabigize umwuga (professional photographer). Ibi bituma ubuhanzi bwe burushaho kuba bwagutse kandi bufite ubutumwa bwimbitse.

    Vuba aha, Le Poěte yashyize hanze igisigo cyakoze ku mitima ya benshi, bitewe n'uburyo gikoranywe ubuhanga budasanzwe, amagambo arimo uburemere n'ubutumwa bwubaka. Iki gisigo cyamuhesheje igikundiro ku rwego rurenze urwo yari asanzweho, bituma benshi batangira kumwitaho no kumushimira ubuhanga buri muri icyo gisigo.

    Le Poěte ni urugero rwiza rw'uko impano, iyo ihujwe n'umurava no kudacika intege, ishobora kugera kure. Uyu munsi, ari mu bahanzi bitezweho kuzamura izina ry'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu buhanzi bw'ubusizi.

    Umusizi Le Poěte akomeje kuvugisha abatari bake, nyuma yo gushyira hanze Igisigo gishya yise 'Siniyishe'
    Si ubusizi gusa bumuranga, kuko ni n'umufotozi wabigize umwuga

    Source : https://kasukumedia.com/umusizi-le-poete-akomeje-kuvugisha-abatari-bake-nyuma-yo-gushyira-hanze-igisigo-gishya-yise-siniyishe/

  • Eze ntazifashishwa mu mikino ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza ifite, nyuma yo kugira imvune mu mitsi y'akaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Arsenal uzwi cyane Eberechi Eze yamaze gukurwa mu bakinnyi b'Ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza bagomba kwitabira imikino ya gicuti, nyuma yo kugira imvune mu mitsi y'akaguru (calf injury). Ibi byemejwe n'ikipe ya Arsenal FC, aho uyu mukinnyi abarizwa muri iyi minsi.

    Eze ntiyabashije gukina umukino wa nyuma ikipe ye yakinnye ejo hashize, bitewe n'iyo mvune yamubayeho mu myitozo. Abaganga b'ikipe batangaje ko azongera gusuzumwa mu minsi iri hagati ya 6 na 7, kugira ngo hamenyekane uko ubuzima bwe buhagaze ndetse n'igihe azagarukira mu kibuga.

    Ku ruhande rw'ikipe y'u Bwongereza, umutoza mushya Thomas Tuchel yahise afata icyemezo cyo gushaka umusimbura. Uyu mutoza yahamagaye umukinnyi w'inyuma ku ruhande ukinira Newcastle United FC, ari we Harvey Barnes, kugira ngo aze gufasha icyuho cya Eberechi Eze muri iyo mikino ya gicuti iri imbere.

    Izi mpinduka zabaye mu gihe ikipe y'u Bwongereza iri kwitegura gukomeza kugerageza abakinnyi bayo bashya no kubaka ikipe ikomeye izahangana mu marushanwa ari imbere. Kuba umukinnyi ukomeye nka Eberechi Eze avuyemo bishobora kugira ingaruka ku buryo ikipe yitwara, ariko na none biha amahirwe Barnes yo kwigaragaza no kwerekana ubushobozi bwe.

    Abafana bategereje kureba niba Barnes azabyaza umusaruro aya mahirwe ahawe, mu gihe Eze we azaba ari kwibanda ku gukira neza kugira ngo agaruke mu kibuga afite imbaraga nshya.

    Eze ntazifashishwa mu mikino ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza ifite, nyuma yo kugira imvune mu mitsi y'akaguru
    Umukinnyi w'inyuma ku ruhande ukinira Newcastle United FC, Harvey Barnes niwe wahamagawe mu gukuraho icyuho cya Eze, nyuma y'imvune yagize

    Source : https://kasukumedia.com/eze-ntazifashishwa-mu-mikino-ikipe-yigihugu-cyubwongereza-ifite-nyuma-yo-kugira-imvune-mu-mitsi-yakaguru/

  • Tanasha Donna yakiriye umuryango wa Diamond i Nairobi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi akaba n’umunyamideli wo muri Kenya, Tanasha Donna, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza amashusho ari kumwe n’umwana we ndetse n’umwishywa wa Diamond Platnumz bari i Nairobi.

    Aya mashusho bivugwa ko yafashwe ku wa 21 Werurwe 2026 agaragaza Tanasha ari mu nzamutsa [Lift] ari kumwe n’umuhungu we yabyaranye na Diamond, Naseeb Junior ndetse n’umukobwa witwa Tahiya, bivugwa ko ari umwishywa wa Diamond, hamwe n’undi mugore utamenyekanye. Bose bagaragaraga bishimye, ibintu byahise bikurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

    Nubwo Tanasha Donna na Diamond Platnumz batandukanye mu 2020, bakomeje kugaragara bafitanye umubano mwiza mu kurera umwana babyaranye.

    Abasesenguzi b’imyidagaduro bagaragaza ko kuba Tanasha yakiriye umwe mu bagize umuryango wa Diamond bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko umubano wabo n’ubwo warangiye ku mugaragaro, ugifite aho uhurira cyane cyane ku nyungu z’umwana wabo.

    Amashusho ya Tanasha Donna ari kumwe n’umuryango wa Diamond Platnumz yavugishije benshi

    Source : http://isimbi.rw/tanasha-donna-yakiriye-umuryango-wa-diamond-i-nairobi.html

  • Juno yashyize ukuri ku kuba yarasubiye mu rukundo na Ariel Wayz #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza yavuze ko urukundo nta ‘formule’ rugira, ni nyuma yo kugaruka ku by’urukundo rwongeye kuvugwa hagati ye na Ariel Wayz.

    Aba bahanzi ni bamwe mu bakanyujijeho mu rukundo, gusa mu mpera za 2021 baje gutandukana ndetse bigarurira imitwe y’ibitangazamakuru bitewe no guterana amagambo byakurikiyeho.

    Mu gitaramo cya Davido cyabereye muri Kigali Arena tariki ya 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza yaratunguranye maze asomana na Ariel Wayz umunwa ku wundi.

    Icyo gihe Juno yavuze ko impamvu yamusomye ari uko bari bishimye nta kindi.

    Ubwo yari avuye ku rubyiniro tariki ya 21 Werurwe i Huye mu gitaramo cya Siga Arts Festival, Juno Kizigenza yabwiye ISIMBI ko iby’urukundo ntawabimenya rujya aho ruhashaka.

    Ati “Urukundo se, urukundo nta ‘formule’ rugira, ntacyo rugenderaho.”

    Uyu muhanzi ariko yanze kwerura ngo avuge ko bakiri kimwe ahubwo agira ati “turi inshuti nk’ibisanzwe.”

    Juno Kizigenza akaba ari mu myiteguro yo gusohora album ya kabiri muri uyu mwaka izahuzwa no kwizihiza imyaka 6 amaze mu muziki, ni nyuma y’iyo yasohoye muri 2023 yiswe ‘Yaraje.’

    Juno Kizigenza yavuze ko urukundo rujya aho rushaka, agaruka ku by’urukundo rwe na Ariel Wayz

    Source : http://isimbi.rw/juno-yashyize-ukuri-ku-kuba-yarasubiye-ku-rukundo-na-ariel-wayz.html

  • Nta marushanwa turimo! Mahoro Nasri ku gitutu cy’ubukwe #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Mahoro Nasri yatangaje ko gukora ubukwe atari ikintu kigomba gukorwa mu buryo bwo kurushanwa cyangwa kwigananwa nyuma yo kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi yabitangarije mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yasubizaga umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga wari umusabye ko na we yakora ubukwe, nyuma yo kwifuriza amahirwe masa mugenzi we, Kwizera Abel Deus uzwi nka Cardinale wambitse impeta umukunzi we.

    Muri ubu butumwa yashyize hanze ,Nasri yagaragaje ko yishimiye intambwe ya Deus Cardinale, amusabira gukomeza gutera imbere.

    Nyuma y’ubu butumwa, umwe mu bamukurikira yamubajije ati 'Wowe harabura iki koko abana wareze bose ko bagiye?'

    Ni bwo Mahoro Nasri yahise agaragaza ko nta guhatana cyangwa kwigana bikwiye kuba hagati yabo by’umwihariko ku ngingo yo kurushinga.

    At 'Nta marushanwa turimo! Reka twishimire intambwe ya Deus.'

    Mahoro Nasri ni umwe mu banyamakuru bagezweho kandi bakunzwe mu gisata cy’Itangazamakuru ry’imikino, akaba akora mu kiganiro cy’imikino cya nimugoroba kuri B&B Kigali Fm kigaruka ku makuru y’imikino y’i Burayi.

    Mahoro Nasri yasabye abantu kumura ku gitutu cy’ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/nta-marushanwa-turimo-mahoro-nasri-ku-gitutu-cy-ubukwe.html

  • Mu myambarire idasanzwe, reba uko abakinnyi b’Amavubi barimo n’abashya binjiye mu mwiherero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye umwiherero yitegura imikino ya FIFA Series.

    Uyu mwiherero urimo kubera kuri Hoteli ya FERWAFA, watangiranye n’abakinnyi biganjemo abo mu Rwanda n’abakina hanze y’u Rwanda.

    Bakaba bakirwaga n’umutoza Stephen Constantine ndetse n’umwungiriza we, Eric Nshimiyimana.

    Mu bakinnyi bamaze kuhagera barimo abaje ku nshuro ya mbere nk’abavandimwe batatu Mickels Joy Slayd wa FK Karvan, Joy-Lance Mickles wa Saba Baku na mukuru wabo, Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.

    Mu bandi barimo Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Niyo David wa NK Veres Rivne FC, Muhire Kevin wa Jamus SC, Mutsinzi Ange wa Zira FK, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk na Kury Johan Marvin wa AC Bellinzona.

    Hari kandi abakinnyi bakina mu Rwanda bageze mu mwiherero. Aba barimo Byiringiro Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu na Niyomugabo Claude ba APR FC na Niyongira Patience wa Police FC.

    U Rwanda rurimo kwitegura imikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda kuva tariki ya 26-30 Werurwe 2026.

    Rutahizamu Johan Marvin Kury

    Niyo David

    Mugisha Bonheur Casemiro

    Hakizimana Adolphe, umunyezamu wa APR FC

    Abavandimwe batatu bahamagawe mu Mavubi bwa mbere, Mickels Joy Slayd, Joy-Lance Mickles na Mickels Leroy Jacques

    Byiringiro Jean Gilbert

    Joy-Lance Mickles, umwe muri ba rutahizamu bitezwe

    Nshuti Innocent

    Rutahizamu Biramahire Christophe Abeddy

    Umutoza Stephen Constantine ni we wabakiraga

    Muhire Kevin ukinira Jamus yo muri Sudani y’Epfo

    Mutsinzi Ange Jimmy

    Bizimana Djihad, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Ruboneka Bosco

    Myugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu

    Matteo Ndayishimiye, umuvandimwe wa Ndayishimiye Mike Tresor ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere

    Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert bakinira APR FC

    Source : http://isimbi.rw/mu-myambarire-idasanzwe-reba-uko-abakinnyi-b-amavubi-barimo-n-abashya-binjiye.html

  • Yategeye Arsenal gutwara igikombe cya Carabao Cup, asigara ari mu gihombo gikomeye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryari ritegerejwe na benshi bakunda umupira w'amaguru, byarangiye bibaye inkuru itari nziza ku muntu wari wizeye gutsinda amafaranga menshi. Umuyobozi wa 155AM, uzwi nka Kenny, yisanze mu gihombo gikomeye nyuma yo gutega ko Arsenal iza kwegukana igikombe cya Carabao Cup, ariko bikarangira bitagenze uko yabitekerezaga.

    Uyu mugabo yari yateze amafaranga agera kuri miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, yizeye ko Arsenal iza kwitwara neza igatsinda umukino wa nyuma. Gusa ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, kuko Manchester City yaje kwitwara neza kurusha uko byari byitezwe, itsinda ibitego 2-0, ihita itwara igikombe.

    Ibi byateye igihombo gikomeye Kenny, kuko atatakaje gusa ayo yari yateze, ahubwo yanaburiye inyungu yari yitezwe, ku buryo igihombo cye cyarengaga asaga miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda. Ni ibintu byamutunguye ndetse bigaragaza uburyo gutega bishobora guteza igihombo gikomeye iyo ibintu bitagenze nk'uko byari byitezwe.

    Abakurikiranira hafi ibijyanye n'imikino n'imyidagaduro bagaragaje ko n'ubwo Arsenal yari ifite amahirwe mu maso ya bamwe, umupira w'amaguru ugira ibyawo, aho ikipe ishobora gutungurana igahindura amateka y'umukino mu kanya gato.

    Iyi nkuru yongeye kwibutsa benshi ko gutega bisaba ubushishozi bukomeye no kwirinda gushyira amafaranga menshi ku kintu kidafite icyizere gihamye, kuko ushobora kwisanga mu gihombo gikomeye nk'uko byagendekeye Kenny.

    Yategeye Arsenal gutwara igikombe cya Carabao Cup, asigara ari mu gihombo gikomeye

    Source : https://kasukumedia.com/yategeye-arsenal-gutwara-igikombe-cya-carabao-cup-asigara-ari-mu-gihombo-gikomeye/

  • Amakimbirane ari hagati ya Doja Cat na Se Dumisani Dlamini akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru y'amakimbirane hagati y'umuhanzikazi Doja Cat n'umubyeyi we Dumisani Dlamini, by'umwihariko nyuma y'igitaramo uyu mukobwa yakoreye muri Afurika y'Epfo.

    Byatangiye ubwo Doja Cat yatangazaga ko yababajwe n'uko se atitabiriye igitaramo cye, nyamara yari yamutumiye. Yavuze ko yagerageje kumwegera, ariko akamusubiza ko badaherukaga kuvugana, bityo ntibyamworohera kuza. Ibi byatumye uyu muhanzikazi amushinja kuba umubyeyi utita ku nshingano ze, anakeka ko ashobora kuba yaranze kugura itike k'ubushake.

    Gusa uko iminsi yagiye ishira, hagaragaye amashusho yerekana ko Dumisani Dlamini yari yagiye muri icyo gitaramo, ibintu byatumye inkuru ihindura isura.

    Mu gusubiza ibyo yashinjwaga, Dumisani Dlamini yahakanye yivuye inyuma ko yaba yaratereranye abana be. Yavuze ko ibyo umukobwa we yavuze ari ibitekerezo yashyizwemo na nyina, anashimangira ko atigeze yirengagiza inshingano ze zo kurera abana be muri rusange.

    Yakomeje avuga ko Doja Cat yari afite amahirwe yo kumusura igihe yaba ari muri Afurika y'Epfo, ariko ntabyitayeho, ahubwo agahitamo kuvuga amagambo atari yo kuba yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

    N'ubwo hari uku kutumvikana, se wa Doja Cat yavuze ko akimukunda kandi amwifuriza gukomeza gutera imbere mu muziki, n'ubwo asanga hari ibyo yakosora mu myitwarire ye.

    Amakimbirane ari hagati ya Doja Cat na Se Dumisani Dlamini akomeje kuvugisha benshi

    Source : https://kasukumedia.com/amakimbirane-ari-hagati-ya-doja-cat-na-se-dumisani-dlamini-akomeje-kuvugisha-benshi/

  • KNC yigizaga nkana? RPL yamuciye miliyoni 2 Frw #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buvuga ko nta kosa na rimwe bwakoze mu guhindura umukino Gasogi United yagombaga kwakirwamo na Rayon Sports, ikaba yatewe mpaga.

    Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 Rayon Sports yagomaga kwakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′ mu mukinow’umunsiwa 25 wa Shampiyona ya 2025-26, Rayon Sports yaje gusaba maze yimurirwa kuri Stade Amahoro saa 22h00′ n’ubundi ku Cyumweru.

    Hari nyuma y’uko Al Hilal SC isabye iyi kipe ndetse bakumvikana ko yazakinira kuri Stade Amahoro nyuma y’umukino wa 1/4 wo kwishyura wa Champions League bakiriyemo RS Berkane.

    Hari mu rwego rwo gufasha iyi kipe kubona abafana nayo ikabafasha kwishyura kubigenda ku mukino.

    Gasogi United ikaba yanze kuza gukina uyu mukino aho yavuze ko atigeze amenyeshwa ko uyu mukino wimuwe na we yabyumviye mu itangazamakuru.

    ISIMBI yamenye ko nyuma y’uko Rwanda Premier League isuzumye ubusabe bwa Rayon Sports yayisubije ndetse inamenyesha Gasogi United muri Email.

    Gusa iyi Email yohererejwe Rayon Sports bakanamenyesha Gasogi, batayifashe nko mu buryo bwemewe (formal) kuko ibaruwa yari yandikiwe Rayon Sports gusa.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yavuze ko bakurikije amategeko, bayimenyesha mu buryo bwa nyabwo n’amasaha 48 agenwa yari arimo.

    Ati “Yego, Gasogi United yaramenyeshejwe mu nzira zose ziteganywa n’amategeko ndetse no mu nzira zose dusanzwe dukoresha tuvugana n’amakipe.'

    'Twabikoze ku wa Gatanu Saa 14:00. Ni amasaha ahubwo arengeje amategeko, ni ko nabivuga. Twabimenyesheje ku gicamunsi tumaze gusuzuma impamvu zose.'

    Yakomeje kandi avuga ko email ari inzira yemewe ikoreshwa muri Rwanda Premier League mu gutambutsa ubutumwa mu buryo buri ‘Formal’.

    Ati “Si bwo bwa mbere duhinduye umukino kugira ngo tubihuze n’imikino ya CAF Champions League, yakirwa na Al Hilal SC. Ikibabaje ni uko ari bo byahereyeho ku mukino Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports. Ikintu cyabaye aka kanya ni cyo ntabasha kumva. Wenda azakibabwira [Perezida wa Gasogi United], kizamenyekana. Iyo aba ari kumbwira ko twabandikiye ku butumwa bugufi cyangwa WhatsApp, nari kuba ndi kugongana n’amategeko.'

    Yanavuze ko KNC yabandikiye agaragaza impungenge ze zo gukina ayo masaha ko hari igihombo byamuteza no kuba ataramenyeshejwe.

    Ibyo kuba yaraciye amafaranga kugira ngo yemere kuza gukina izo saha, yavuze ko no mu mabaruwa bandikiranye ntaho yagaragaje icyo kibazo cy’amafaranga.

    Uretse kuba Gasogi United yatewe mpaga, igomba no kwishyura miliyoni 2 Frw, yabisubiramo agakurwa muri Rwanda Premier League.

    KNC yanze gukina na Rayon Sports aterwa mpaga

    Jules Karangwa yavuze ko yamenyeshejwe mu nzira zose basanzwe bakoresha

    Source : http://isimbi.rw/knc-yigizaga-nkana-rpl-yamuciye-miliyoni-2-frw.html

  • Gasogi United yatewe mpaga na Rayon inacibwa miliyoni 2 z'Amafaranga y'u Rwanda nk'amande #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League yatangaje ko Gasogi United itewe mpaga nyuma yo kutitabira umukino wayo w'umunsi wa 25 wagombaga kuyihuza na Rayon Sports.

    Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 saa 22:00, ariko Gasogi United ntiyawitabiriye, bituma iterwa mpaga y'ibitego 3-0, Rayon Sports ihabwa amanota 3.

    Ibi byashingiye ku mabwiriza agenga amarushanwa ya Rwanda Premier League, aho ingingo ya 5, igika cya 8, ivuga ko ikipe irengeje iminota 15 itageze ku kibuga iterwa mpaga y'ibitego 3-0 ikanacibwa amande.

    Ni mu gihe ingingo ya 9, igika cya 2, iteganya ko iyo mpaga iherekejwe n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko, kandi ko Gasogi United yari yaramenyeshejwe mu buryo busanzwe.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yagize ati 'Itegeko riteganya ko ikipe itageze ku kibuga iterwa mpaga, ikanacibwa amande ya miliyoni 2 Frw. Ntabwo tubereyeho kwica amategeko ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.'

    Yakomeje ashimangira ko Rwanda Premier League idashobora guteshuka ku mabwiriza agenga amarushanwa, aho yagize ati 'Ntabwo tubereyeho kwica amategeko, ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.'

    Ku butumwa Rwanda Premier League  yatanze, yasabye abakunzi b'umupira w'amaguru gukomeza kubaha amategeko no gushyigikira amarushanwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 25 yagenze:

    Source : https://rushyashya.net/gasogi-united-yatewe-mpaga-na-rayon-inacibwa-miliyoni-2-zamafaranga-yu-rwanda-nkamande/