Author: webrwanda

  • Ubugome buhishe mu nzoga zitujuje ubuziranenge zahagaritswe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'Igihugu ku wa 3 Kanama 2026 cyagarukaga ku ngamba ziri gufatwa mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

    Iki kiganiro cyabaye nyuma y'uko Ikigo Rwanda FDA gisohoye itangazo rifunga inganda umunani zengaga inzoga zizwi nk'ibyuma hamwe n'inzoga zengaga zitujuje ubuziranenge.

    Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabariwemo abahuye n'ingaruka z'igihe kirekire.

    Ati 'Ntabwo ari ukuvuga ya indwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n'izindi zirimo alcool ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iperereza ry'Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba muri RIB, Peter Karake yavuze ko inyinshi mu nganda zafunzwe basanze nta byangombwa benezo bafite, cyangwa bikaba byararangije igihe.

    Hari n'abavanga ibintu bitemewe ndetse bitagenewe kunyobwa.

    Ati 'Ibyo abaturage batugaragariza bituma bahuma ni ikinyabutabire cyitwa methanol. Methanol ni ikintu kitanyobwa, ni uburozi. Na santiritiro 10 zihita zigutwika mu nda ugashya wumva.'

    Karake yavuze ko ahatarwaga inzoga hari umwanda, nta mashini zabigenewe zivanga ibinyabutabire bibyara inzoga mu buryo buboneye, no gukoresha abantu badafite ubushobozi.

    Ati 'na wawundi witwa ngo yarabyigiye agakora ibyo yishakiye kugira ngo bihutishe kuko ibikenewe ku isoko ni byinshi, niba barambwiye ngo sinzatarire mu gikoresho cy'icyuma, agashyira muri pulasitiki noneho agashyiramo wa musemburo kugira ngo bigire vuba ajyane ku isoko. Aho ni ho ubuziranenge butangiye gupfira.'

    Inzoga ziri mu bitera indwara z'umwijima n'impyiko, ndetse n'izindi ndwara zikomeye z'ubwonko.

    Dr. Nsanzimana yasobanuye ko imwe mu mpamvu zatumye ikibazo gikomera kuri uru rwego harimo kwitwaza iterambere ry'inganda mu Rwanda, aho hari bamwe bagiye bashinga inganda ariko badafite ubumenyi bwo gutunganya ibinyobwa cyangwa se bagamije gushaka amafaranga batitaye ku buzima bw'abantu.

    Dr Nsanzimana yavuze ko inzoga nyinshi n'iyo zaba izitwa izifite ubuziranenge nta cyiza cyazo.

    Ati 'Ibyuma rero akenshi usanga bifite alcool ya 40% na 50%, hari n'izo twapimye dusanga bigera kuri 90%. Iyo wanayicana, uyishyize aha hakanashyuha yakwaka. Ibaze rero igeze mu mubiri w'umuntu, ni byo wumva bijyamo bigatwika byose.'

    Dr Nsanzimana yavuze ko mu bice by'icyaro usanga ibyuma ari byo bicuruzwa cyane, nyamara byica ubuzima bw'abantu.

    Yasobanuye ko ibyinshi bavangavanga batitaye ku buzima bw'ababinywa.

    Ati 'Hari ibyo tuvuga ukagira ngo si ukuri ariko ni ukuri. Hari aho twasanze bashyiramo ibitwa merase; itabi, urusenda n'amatafari. Hari n'aho bavangagamo ifumbire mvaruganda bakongeramo n'amasukari bagacanira, ariko ntibinamenye ngo baracanira ku kigero kingana iki nibura bye guhuma amaso y'abantu ako kanya, ntibyice vuba byice buhoro nubwo byose ari urupfu. Ariko harimo n'ubugome mu by'ukuri, ubugizi bwa nabi…'

    Yashimangiye ko hari n'abantu usanga afashe inzu mu mu gace akavuga ko yafunguye uruganda rwenga inzoga nyamara nta gitoki na kimwe kihagera.

    Ati 'mu by'ukuri aba vanga uburozi'

    Mu minsi 10 ishize Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko hari izindi nganda rwafunze zigera kuri 90 na zo zakoraga mu buryo bunyuranyije n'amategeko zikenga ibinyobwa byangiza ubuzima bw'abantu. Hanafunzwe abantu 50 bakurikiranyweho gukora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

    Inzoga zitujuje ubuziranenge nyinshi zasanzwemo igipimo cya alcool kiri hejuru cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubugome-buhishe-mu-nzoga-zitujuje-ubuziranenge-zahagaritswe-mu-rwanda

  • Ngoma: Huzuye uruganda rutunganya toni 10 z'inyanya ku munsi – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda rwitwa Ngoma Tomato Processing Plant rwubatswe na sosiyete yitwa Afrinet Solutions Group, aho rwitezweho gukemura ikibazo cy'umusaruro w'inyanya no kurwanya iyangirika ryawo

    Uru ruganda ruzatangira mu mezi make ari imbere nyuma yo kubona ibyangombwa bisabwa ubu rukaba ruri mu bikorwa bya nyuma by'igerageza ryo gutunganya inyanya zikavamo umushongi uzakorwamo ibintu bitandukanye.

    Ruzajya rutunganya toni 10 z'inyanya, zivemo toni imwe y'umushongi uzajya wifashishwa mu gukora 'sauce tomate', umutobe w'inyanya, 'ketchup' n'ibindi binyuranye bikorwa mu nyanya.

    Abaturage baruturiye babwiye RBA ko babonye uruganda rubegereye ruzajya rubagurira umusaruro ntiwongere gupfa ubusa.

    Hakizimana Elias yagize ati 'Umusaruro wacu wahingwaga ariko twajyaga tuwugurisha i Kigali bakagura muke. Ubu ubwo Leta yazanye uruganda iduhaye agaciro kuko buri gihe mu nama twatangaga ibitekerezo ko umusaruro wacu wangirikaga.'

    Kamana Nicole washoye imari mu buhinzi na we yavuze ko ishoramari rye rigiye kugira agaciro kuko babonye isoko rigaragara.

    Ati 'Duhora dushishikarizwa gutinyuka gukora ibiteza imbere Igihugu. Ni yo mpamvu nashoye amafaranga mu guhinga inyanya hano mvuye mu mahanga. Ni ubuhinzi mbona bugiye kunteza imbere kandi bukazamura n'Igihugu cyacu.'

    Abasenateri bagize Komisiyo y'Ubukungu muri Sena y'u Rwanda, ubwo basuraga uru ruganda, banyuzwe n'ibikorwa byarwo icyakora baruha umukoro wo kuzakora mu buryo bukemura ibibazo izindi nka rwo zakunze guhura na byo.

    Perezida w'iyi Komisiyo muri Sena, Senateri Nsengiyumva Fulgence, ati 'Abahinzi batubwiye ko umusaruro uhari ariko bajyaga bacika intege zo kubura aho bawugurisha ukaborera mu mirima. Amateka agaragaza ko uruganda rwa Sorwatom rwabanje kujya rugura umusaruro w'abahinzi, nyuma rubivaho rukajya rugura umushongi ahandi, na byo rubivaho rukajya ruzana 'sauce tomate' zifunze rukazigurisha ku isoko ry'u Rwanda.'

    Senateri Nsengiyumva yavuze ko ibyo ari byo uru ruganda rushya rugomba kwirinda ahubwo rukazakomeza kugura umusaruro w'abaturage, kuko icyo ari cyo rwaje gukemura.

    Kugeza ubu, uru ruganda rwamaze gusinya amasezerano n'abahinzi bibumbiye mu makoperative 24 bo mu turere turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba, amatsinda manini abiri n'abahinzi ku giti cyabo bagera kuri 30, ku buryo bose hamwe bazaba ari 1.500. Biteganyijwe kandi ko nibura ruzakoramo abakozi bahoraho barenga 50.

    I Ngoma huzuye uruganda rwa mbere mu Burasirazuba rutunganya inyanya toni 10 ku munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-huzuye-uruganda-rutunganya-toni-10-z-inyanya-ku-munsi

  • Ibintu 4 byafashije King James kwandika amateka akomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi King James yanditse amateka bigoye ko hari undi muhanzi Nyarwanda uzabikora, kuzuza Arena iminsi ibiri yikurikiranya mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

    Tariki ya 2 Gicurasi 2026 nibwo King James yashyize ku isoko amatike y’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki '20 Years of King James', iki gitaramo cyari giteganyijwe tariki ya 1 Kanama 2026, nyuma y’iminsi itatu gusa yahise ashira ku isoko.

    Abakunzi be bakomeje kumwotsa igitutu ngo ashyire andi ku isoko ashyireho umunsi wa kabiri cyangwa agitware muri Stade Amahoro. Byaje kurangira ashyizeho umunsi wa kabiri w’iki gitaramo tariki ya 2 Kanama 2026, nacyo amatike yaje gushira.

    Ibi bitaramo byaje kuba tariki ya 1 na 2 Kanama 2026 maze Kigali Arena iruzura iminsi ibiri yose, abakunzi be banyurwa n’umuziki we aho yavuye ku rubyiniro batabishaka.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bimwe na bimwe byamufashije kuba yakwandika aya mateka akozwe bwa mbere mu muziki Nyarwanda.

    Yakoze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe buri wese yisangamo

    King James ni umuhanzi wakoze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe cyane, biragoye ko wabona indirimbo ye itarabaye 'Hit’ n’ikimenyi menyi kuva ku ndirimbo ya mbere yaririmbye muri ibi bitaramo kugeza ku ya nyuma yaririmbanye n’abakunzi be kandi nta gutegwa.

    Yihishe itangazamakuru aryima umwanya}

    Mu myaka 20 amaze mu muziki, ni umuhanzi witondeye itangazamakuru cyane, akaribonekamo gake gashoboka nabwo mu gihe biri ngombwa.

    Hari byinshi byagiye bimuvugwaho ariko nta na rimwe yigeze aza mu itangazamakuru kwisobanura ngo 'Byagenze gutya na gutya,' yarabirekaga bikagenda bigashira, ibi byatumaga abakunzi be bamukunda banamukumbura bakibaza ku makuru ye.

    Hari benshi mu Rwanda b’abasitari buri makuru yabo uyasanga ku muhanda mu buryo bworoshye, ibi rero inshuro nyinshi iyo uhora ugaruka mu mitwe y’abantu bageraho bakaguhaga bakagufata nk’usanzwe.

    Yatumye abafana be bamukumbura

    King James yaragiye arihisha bituma abakunzi be bamukumbura cyane, ntabwo yakunze kugaragara mu bitaramo byose byagiye biba na Album ye ya 7 yasohoye mu mpera za 2021 yise 'Ubushobozi’ nta gitaramo yakoze cyo kuyimurika ahubwo yayimurikiye ku rubuga rwe yashinze rwa Zana Talent.

    Uku kugenda akamara igihe atagaragara mu bitaramo ariko asohora indirimbo kandi zigakunda byatumye bakomeza kumukumbura benshi bari bafite amatsiko yo kongera kumubona ku rubyiniro.

    Urwego yishyizeho rwaramufashije

    Urebye imiterere y’uyu muhanzi, uko abayeho ni umuhanzi wishyize ku rwego rwo hejuru (VIP) kandi arabikwiye kuko amateka ye arabimwemerera ndetse byaranamufashije cyane kwiyongerera icyubahiro n’igikundiro.

    Ni umuhanzi utabona yagiye kuririmba mu tubari, mu tubyiniro no mu bitaramo bito. Uku kutagaragara cyane ngo umubone ahantu hose, yagiye gukora iki gitaramo afitiwe inyota yo kumubona.

    Nyuma y’iki gitaramo King James akaba yarekanye ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse bigoye ko ibyo yakoze hari undi uzabikora muri uru Rwanda.

    King James yerekanye ko ari umuhanzi ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/ibintu-4-byafashije-king-james-kwandika-amateka-akomeye.html

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026 #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga wo muri Somalia, Omar Artan, wirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anaba umusifuzi w'umwaka wa 2025, ni we uzasifura umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 iri kubera i Kigali.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika y'Ibursirazuba n'iyo Hagati (CECAFA), yatangaje abasifuzi b'umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026.

    Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, uzasifurwa n'Umunya-Somalia, Omar Artan, wabaye umusifuzi wa mbere muri Afurika mu 2025, ndetse akaba ari umwe mu bagombaga gusifura mu Gikombe cy'Isi cya 2026.

    Artan wari witezweho kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy'Isi, yakuwe ku rutonde rw'abazasifura iri rushanwa, nyuma y'uko yangiwe kurenga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu cyumweru gitaha azaba ari mu Rwanda, akazafashwa na Liban Abdulrazack wo muri Djibouti na Eliezer Stephen Yiembe wo muri Kenya bazaba ari abungiriza be mu mpande.

    Aba basifuzi uko ari batatu kandi ni bo bazafatanya gusifura umukino w'amakipe yitwaye neza i Burayi wa UEFA Super Cup, uteganyijwe tariki ya 12 Kanama 2026 mu Mujyi wa Salzburg muri Australia.

    Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 uzabera kuri Stade Amahoro uzahuza amakipe azarenga ½, aho Rayon Sports izahangana na Jamus FC, hanyuma Al Hilal SC ikine na Gor Mahia.

    World Cup ref denied entry to the U.S. was about to make history for  Somalia | CBC SportsU.S. official: Somalia's Omar Artan had suspected terror ties - ESPN

    Source : https://rushyashya.net/omar-artan-witegura-gusifura-uefa-super-cup-izahuza-psg-na-aston-villa-azasifura-umumukino-wa-nyuma-wa-cecafa-kagame-cup-2026/

  • Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd mu nganda z'inzoga zafunzwe – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abaturage no gukomeza kugenzura ubuziranenge bw'ibicuruzwa biri ku isoko.

    Mu itangazo Rwanda FDA yasohoye kuri uyu wa 2 Kanama 2026, yavuze ko nyuma y'ubugenzuzi n'isuzuma ry'uburyo abakora, abakwirakwiza ndetse n'abacuruza ibinyobwa bisembuye bakurikiza amabwiriza, yafashe ingamba zirimo gufunga inganda ziri ku rutonde rwatangajwe no gukuraho impushya zo gukora zari zarahawe izo nganda.

    Iki kigo cyategetse ko ibicuruzwa byose byakorewe muri izo nganda bihita bikurwa ku isoko, ndetse gisaba abakora ibyo bicuruzwa gutangira gahunda yo kubikura ku isoko.

    Abakwirakwiza n'abacuruzi basabwe guhagarika ako kanya kugurisha ibyo bicuruzwa no gusubiza ibyasigaye ku babibahaye cyangwa ku babikoze.

    Mu nganda zafunzwe harimo Ingufu Gin Ltd, ikora ibinyobwa bisembuye birimo Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King's Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, New House Potable Spirit, Club Potable Spirit na Hometown Potable Spirit.

    Hari kandi NBG Ltd, yo yakoreshaga ibirango birimo United Flavored Gin, Bombastic Coconut Flavored Gin, Ingwe Flavored Gin, Amerikan Flavored Gin, Maguma Gin na Fimbo Blended Banana Brandy, na byo byashyizwe ku rutonde rw'ibicuruzwa bigomba gukurwa ku isoko.

    SKY Drop Industries LTD, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company LTD, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd na zo zafunzwe.

    Rwanda FDA yasabye abaturage guhita bahagarika gukoresha ibicuruzwa biri ku rutonde rwatangajwe. Yanasabye abakora n'abacuruza ibinyobwa bisembuye kubahiriza amabwiriza yatanzwe, aho yavuze ko kutayubahiriza bishobora gutuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n'amategeko.

    Iki kigo cyongeyeho ko ibikorwa byo kugenzura bikomeje kandi ko hazatangazwa urundi rutonde rw'ibindi bigo bishobra gufatirwa ingamba mu gihe isuzuma rizaba rikomeje.

    Rwanda FDA yashimangiye ko izi ngamba zigamije kurinda ubuzima bw'abaturage no kureba ko ibicuruzwa bigera ku isoko byujuje ibisabwa.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y'amasaha make Rwanda FDA itangaje ko yahagaritse impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol, izwi kandi nka neutral spirit. Yanahagaritse gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.

    Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd mu nganda z'inzoga zafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingufu-gin-ltd-na-nbg-ltd-mu-nganda-z-inzoga-zafunzwe

  • Nduhungirehe yanenze Tshisekedi wahaye icyubahiro Minisitiri watumye Abatutsi bicwa muri RDC – #rwanda #RwOT

    Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X ku wa 2 Kanama 2026.

    Ati 'Imyaka 28 irashize uyu munsi, ku wa 2 Kanama 1998, hatangiye igihe kirekire cy'ubugome bushingiye kuri Jenoside, imvugo z'urwango no gutoteza Abatutsi b'Abanye-Congo i Kinshasa no mu tundi duce twa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Yavuze ko icyo gihe, imvugo z'urwango zakwirakwijwe n'abayobozi bamwe zagize uruhare mu gutuma Abatutsi bo muri RDC bahigwa bukware.

    Nduhungirehe yibanze kuri Abdoulaye Yerodia Ndombasi, wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Congo icyo gihe, avuga ko yakoresheje imvugo yibasira Abatutsi.

    Ati 'Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga icyo gihe, Abdoulaye Yerodia Ndombasi, yari yaravuze ko Abatutsi bagenzi be ari imyanda n'udukoko tugomba kurandurwa mu buryo buteguwe kandi budatezuka.'

    Aya magambo, nk'uko Nduhungirehe yabivuze, yabaye intandaro y'ibihe bikomeye byakurikiwe n'ibikorwa byo kwibasira Abatutsi bo muri RDC.

    Ati 'Abatutsi bahise bicwa, bajugunywa mu biraro ndetse baratotezwa i Kinshasa no mu tundi duce tw'igihugu.'

    Ni iki cyabaye ku wa 2 Kanama 1998?

    Tariki ya 2 Kanama 1998 ni yo Nduhungirehe yavuzeho nk'umunsi watangije igihe cy'ibikorwa byo kwibasira Abatutsi bo muri RDC.

    Ni umunsi intambara ya kabiri ya Congo yatangiriyeho, ubwo umutwe w'abarwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Laurent-Désiré Kabila watangiraga imirwano mu burasirazuba bwa RDC.

    Mu gihe iyo ntambara yatangiraga, umwuka wa politiki warushijeho kuba mubi, bamwe mu Batutsi bo muri RDC batangira gushinjwa kuba abafatanyabikorwa b'u Rwanda, bituma habaho ibitero n'itotezwa byibasira bamwe muri bo.

    I Kinshasa Abatutsi barishwe, barashimutwa ndetse bamwe bagatwikwa bazira gusa inkomoko yabo.

    Nduhungirehe yavuze ko nubwo u Bubiligi bwari bwaratanze impapuro mpuzamahanga zo gufata Yerodia Ndombasi, atigeze akurikiranwa n'ubutabera bwa RDC.

    Yavuze ko aho kumufata, ahubwo yahawe icyubahiro n'ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo gupfa muri Gashyantare mu 2019.

    Ati 'Nubwo hari impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe n'u Bubiligi, Yerodia Ndombasi ntiyigeze akurikiranwa n'ubutabera bwa Congo. Ubwo yapfaga muri Gashyantare mu 2019, Perezida Tshisekedi yemeye ko ashyingurwa mu cyubahiro.'

    Abdoulaye Yerodia Ndombasi yapfuye muri Gashyantare 2019. Nyuma y'urupfu rwe, Perezida Félix Tshisekedi, wari umaze kugera ku butegetsi, yamuhaye icyubahiro cya Leta mu muhango wo kumushyingura.

    Mu butumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko amateka nk'aya atazongera kubaho, asoza akoresha amagambo 'Never Again', ashimangira ko isi idakwiye kongera kwemerera ibikorwa by'urwango n'itotezwa rishingiye ku moko gusubira kubaho.

    Nduhungirehe yanenze Tshisekedi wahaye icyubahiro Minisitiri watumye Abatutsi bicwa muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yanenze-tshisekedi-wahaye-icyubahiro-minisitiri-watumye-abatutsi

  • Umuntu utaburura itungo ryipfushije azajya afungwa anacibwe amande ya miliyoni 1 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni itegeko ryatowe ku wa 28 Kamena 2026, rigamije kuvugurura amategeko agenga ubworozi n'uburobyi no gukemura ibibazo byagiye bigaragara muri uru rwego mu myaka yashize.

    Risimbura amategeko yari asanzwe akoreshwa atagihuye n'igihe, harimo itegeko rigena uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, Itegeko rigenga uburobyi n'ubworozi bw'amafi, ndetse n'andi mabwiriza atandukanye yagengaga uru rwego.

    Mu ngingo zigize iri tegeko harimo umutwe ugaruka ku makosa, ibyaha n'ibihano, ugamije gukaza iyubahirizwa ry'amategeko no kurengera ubuzima bw'abaturage, ubw'amatungo ndetse no kubungabunga umutungo kamere.

    Itegeko riteganya ko hazashyirwaho Iteka rya Minisitiri rizagena amakosa n'ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi birebana n'ubworozi n'uburobyi. Iryo teka rizifashishwa mu guhana amakosa atari ku rwego rw'ibyaha, ariko abangamira imikorere myiza y'uru rwego.

    Ku bijyanye n'ibyaha, riteganya ko umuntu uzataburura itungo ryapfuye cyangwa igice cyaryo azaba akoze icyaha.

    Nabihamywa n'urukiko, azajya ahanishwa ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw, n'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Iyo icyo gikorwa cyatumye iryo tungo ryataburuwe riribwa n'umuntu rikamutera indwara idakira, ubumuga butuma atabasha kwikorera cyangwa byangije burundu igice cy'umubiri we, igihano kizajya kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

    Mu gihe gutaburura iryo tungo cyangwa igice cyaryo byateye urupfu rw'umuntu, uwagihamijwe azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    Iri tegeko rinateganya ibihano ku muntu uzabangamira imyororokere y'ibinyabuzima byo mu mazi, mu rwego rwo kurengera umutungo kamere no guteza imbere uburobyi burambye.

    Iri tegeko rinateganya n'ibihano bikomeye ku muntu uzaroba mu buryo buhungabanya urusobe rw'ibinyabuzima byo mu mazi rusange.

    Umuntu uzafatwa akoresha ibintu bihumanya amazi, ibiturika, uburyo bwa rukuruzi cyangwa ubw'amashanyarazi agamije kuyobya ubwenge, guhungabanya cyangwa kwica ibinyabuzima byo mu mazi, azaba akoze icyaha.

    Uzabihamywa n'urukiko, azajya ahanishwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 7 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw, n'igifungo kitari munsi y'amezi 15 ariko kitarenze imyaka ibiri, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ibi bihano ku binyabuzima byo mu mazi bigamije guhangana n'uburobyi bukorwa mu buryo butemewe, bumaze igihe buteza ibihombo bikomeye mu rwego rw'uburobyi no kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima byo mu mazi.

    Bizafasha kubungabunga umutungo kamere no guteza imbere uburobyi burambye, ari na bwo butanga umusaruro uhoraho kandi bukarengera ibinyabuzima by'ahazaza.

    Ni mu gihe mu matungo ho bigamije gukumira ibibazo byagiye bigaragara by'abagiye barya inyama zayo zikabagwa nabi, aho urugero ruheruka ari urw'abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bariye inyama z'inka yataburuwe yari yatabwe nyuma yo kugaragaza ko ifite ibisazi, ziza kubagwa nabi bajyanwa kwa muganga.

    Iri tegeko ryamaze gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko, risigaje gushyirwaho umukono, nyuma rigashyirwa mu Igazeti ya Leta kugira ngo ritangire gukurikizwa.

    Umuntu utaburura itungo ryipfushije azajya afungwa anacibwe amande ya miliyoni 1 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuntu-utaburura-itungo-ryipfushije-azajya-afungwa-anacibwe-amande-ya-miliyoni

  • Agrishow 2026: Equity Bank Rwanda yahembwe nk'umufatanyabikorwa wahize abandi – #rwanda #RwOT

    Agrishow yo mu 2026 yitabiriwe n'abamurika barenga 600, barimo abahinzi n'aborozi ku giti cyabo, ibigo, amakoperative n'amatsinda akora mu nzego zitandukanye z'ubuhinzi n'ubworozi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Equity Bank Rwanda, ku ruhare bagize mu gutuma iri murikabikorwa rigenda neza no mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ati 'Mfashe umwanya ngo nshimire abafatanyabikorwa bateye inkunga iri murikabikorwa mu buryo butandukanye, haba mu gutanga amafaranga, ubumenyi n'ibindi byagize uruhare mu gutuma rigenda neza.'

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Equity Bank Rwanda, Uwineza Marie Claire, yavuze ko iki gihembo gishimangira uruhare rwa banki mu guteza imbere uru rwego.

    Ati 'Twishimiye cyane kuba twabonye iki gihembo, kuko kije gushimangira ibikorwa dukora bigamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.'

    Muri iri murikabikorwa, Equity Bank Rwanda yanahaye Secula Ltd igihembo cya miliyoni 4 Frw. Iki kigo gikorera mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Amajyaruguru, gitunganya inanasi kikazikoramo imitobe na divayi.

    Secula Ltd yabaye iya kabiri mu cyiciro cy'imishinga iyobowe n'urubyiruko n'abagore yahize indi muri Agrishow 2026.

    Nshimiyimana Joseph, ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi n'iyamamazabikorwa muri Secula Ltd, yavuze ko amafaranga bahawe azabafasha kwagura ibikorwa no gukemura ikibazo cy'aho kubika umusaruro.

    Ati 'Twajyaga tugira ikibazo cy'ahantu hizewe ho kubika umusaruro wacu, kubera ko nta gishoro gihagije twari dufite. Iki gihembo kigiye kudufasha gukemura icyo kibazo n'ibindi dukunze guhura na byo.'

    Yongeyeho ko bishimiye guhembwa na Equity Bank Rwanda, kuko ari na yo banki ikigo cyabo gisanzwe kibitsamo amafaranga.

    Uwineza Marie Claire yavuze ko batewe ishema no kuba MINAGRI yahaye Equity Bank igihembo

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Equity Bank Rwanda, Uwineza Marie Claire ni we washyikirijwe igihembo na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore

    Nshimiyimana Joseph wari uhagarariye ikigo cya Secula Ltd ni we washyikirijwe igihembo cya miliyoni 4 Frw yahawe na Equity Bank

    Nshimiyimana Joseph yishimiye igihembo yahawe na Equity Bank, avuga ko bizafasha kigo cyabo kwagura ibikorwa byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agrishow-2026-equity-bank-rwanda-yahembwe-nk-umufatanyabikorwa-wahize-abandi

  • Agrishow 2026: Equity Bank Rwanda yahembwe nk'umufatanyabikorwa wahize abandi – #rwanda #RwOT

    Agrishow yo mu 2026 yitabiriwe n'abamurika barenga 600, barimo abahinzi n'aborozi ku giti cyabo, ibigo, amakoperative n'amatsinda akora mu nzego zitandukanye z'ubuhinzi n'ubworozi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Equity Bank Rwanda, ku ruhare bagize mu gutuma iri murikabikorwa rigenda neza no mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ati 'Mfashe umwanya ngo nshimire abafatanyabikorwa bateye inkunga iri murikabikorwa mu buryo butandukanye, haba mu gutanga amafaranga, ubumenyi n'ibindi byagize uruhare mu gutuma rigenda neza.'

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Equity Bank Rwanda, Uwineza Marie Claire, yavuze ko iki gihembo gishimangira uruhare rwa banki mu guteza imbere uru rwego.

    Ati 'Twishimiye cyane kuba twabonye iki gihembo, kuko kije gushimangira ibikorwa dukora bigamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.'

    Muri iri murikabikorwa, Equity Bank Rwanda yanahaye Secula Ltd igihembo cya miliyoni 4 Frw. Iki kigo gikorera mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Amajyaruguru, gitunganya inanasi kikazikoramo imitobe na divayi.

    Secula Ltd yabaye iya kabiri mu cyiciro cy'imishinga iyobowe n'urubyiruko n'abagore yahize indi muri Agrishow 2026.

    Nshimiyimana Joseph, ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi n'iyamamazabikorwa muri Secula Ltd, yavuze ko amafaranga bahawe azabafasha kwagura ibikorwa no gukemura ikibazo cy'aho kubika umusaruro.

    Ati 'Twajyaga tugira ikibazo cy'ahantu hizewe ho kubika umusaruro wacu, kubera ko nta gishoro gihagije twari dufite. Iki gihembo kigiye kudufasha gukemura icyo kibazo n'ibindi dukunze guhura na byo.'

    Yongeyeho ko bishimiye guhembwa na Equity Bank Rwanda, kuko ari na yo banki ikigo cyabo gisanzwe kibitsamo amafaranga.

    Uwineza Marie Claire yavuze ko batewe ishema no kuba MINAGRI yahaye Equity Bank igihembo

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Equity Bank Rwanda, Uwineza Marie Claire ni we washyikirijwe igihembo na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore

    Nshimiyimana Joseph wari uhagarariye ikigo cya Secula Ltd ni we washyikirijwe igihembo cya miliyoni 4 Frw yahawe na Equity Bank

    Nshimiyimana Joseph yishimiye igihembo yahawe na Equity Bank, avuga ko bizafasha kigo cyabo kwagura ibikorwa byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agrishow-2026-equity-bank-rwanda-yahembwe-nk-umufatanyabikorwa-wahize-abandi

  • Umunyemari Bernard Arnault yashinjwe kwanga guha akazi abantu babyibushye – #rwanda #RwOT

    Arnault, ufite imyaka 77, yahakanye ibyo birego nyuma y'inkuru y'iperereza yakozwe n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cya Le Monde.

    Abanyamakuru ba Le Monde, Raphaëlle Bacqué na Vanessa Schneider, bagiye ku cyicaro gikuru cya LVMH i Paris, bavuga ko abakozi baho, cyane cyane abagore, ahanini ari bato, beza kandi bananutse. Bavuze ko batabonye umukozi ufite ibilo byinshi cyangwa wambaye mu buryo butanogeye ijisho.

    Mu gusubiza ibyo byatangajwe, Arnault yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo amenye niba hari ivangurwa rikorwa igihe abantu bagiye guhabwa akazi.

    Mu ibaruwa yasohowe kuri konti ya LVMH kuri X, Arnault yagize ati 'Niseguye ku basomyi b'iki kinyamakuru ku kuba tutarabashije gutanga akazi ku bantu bafite imiterere y'umubiri itandukanye, kandi iki kibazo nzakigeza ku bashinzwe 'canteen' y'ikigo ku wa Mbere.'

    Yakomeje aseka ibindi birego byari mu nkuru ya Le Monde, birimo n'ibivuga ko abashyitsi basabwaga kudatwara amakaruvati yo mu ruganda rwa Hermès mu biro bye.

    Ati 'Ni ibinyoma: turabareka bakagumana izabo.'

    Usibye ibirego bijyanye n'abakozi, Le Monde yananditse ku mibanire yo mu muryango wa Arnault, ivuga ko abana be batanu bose bafite inshingano zikomeye muri LVMH batumvikana hagati yabo.

    Bernard Arnault yahakanye ko hari amakimbirane akomeye mu muryango we, avuga ko abana be ari abantu bafite ubushobozi batandukanye kandi ko bakorera hamwe.

    LVMH ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n'imyambaro, imitako n'ibicuruzwa bihenze. Iki kigo gifite ibirango bizwi cyane birimo Louis Vuitton, Moët Hennessy, Christian Dior, Tiffany na Bulgari.

    Bernard Arnault yagishinze mu myaka 40 ishize.

    Umunyemari Bernard Arnault yashinjwe kwanga guha akazi abantu babyibushye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyemari-bernard-arnault-yashinjwe-kwanga-guha-akazi-abantu-babyibushye