Author: webrwanda

  • Abashinzwe umutekano ku bibuga ‘Stewards’ bigize utumana bageze no kuri kapiteni w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Si inshuro imwe, ebyiri cyangwa eshatu mu itangazamakuru hagenda hagarukamo ikibazo cy’imyitwarire y’abashinzwe umutekano ku kibuga bigize utumana, gusa ubu bisa n’aho barenze umurongo aho basagariye na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad.

    Hari nyuma y’umukino wa wa FIFA Series aho Amavubi yaraye atsinzemo Estonia 2-0 yegukana igikombe.

    Byahereye kuri myugariro Manzi Thierry ubwo yazanaga umwana ngo bajye kwishimana mu kibuga maze umwe mu ba-steward witwa Frank Romeo aramwitambika.

    Ibi byabaye kandi kuri kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad ubwo yari amanukanye umwana we ariko uyu mugabo aramwitambika amubuza kwinjira mu kibuga aho byasabye ko Usher Komugisha wari ufite inshingano ku kibuga aza akamubwira ko ibyo akora byo kubuza Djihad bitabaho, ni bwo yinjiye.

    Ibi aba bakinnyi bakoraga si ibintu bishya, no ku mugabane w’i Burayi n’ahandi hose ku Isi birakorwa kuba umukinnyi yazana umwana we bakishimana si igitangaza, gusa i Nyarugenge buri muntu ayobora uko ashaka apfa kuba yahawe uburenganzira gusa.

    Ni imyitwarire yamaganywe kandi n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi (FAPA) aho bavuze ko imyitwarire nk’iyi ikwiye gucika burundu, abakora izi nshingano bakaganirizwa bakamenya aho inshingano zabo zihera n’aho zigarukira.

    Aba bashinzwe kugira ngo hatangira ikibangamira abakinnyi mu kibuga ariko ntibashinzwe bo ubwabo kubangamira abakinnyi.

    FAPA ibabajwe n’ibyabaye ejo nijoro mu mukino wa nyuma wa FIFA Series, aho bamwe mubakinnyi barimo kapiteni w’ikipe y’igihugu Djihad na Manzi Thierry babujijwe n’umukozi ushinzwe umutekano wo ku kibuga kwinjiza abana babo mu kibuga ngo basangire n’ikipe ibyishimo by’intsinzi… https://t.co/YZbIOt4oRG

    — Former Amavubi Players Association (@FAPA_Rwanda) March 31, 2026

    Babigize akamenyero….

    Romeo Frank wo muri Tiger Gate akaba ari umwe mu bakunzwe kugarukwaho cyane, yagiranye ibibazo n’abanyamakuru n’ibindi.

    Iyi Tiger Gate ni iyo ibarizwamo uwitwa P Diddy uheruka gusanga abanyamakuru aho bari mu kazi, bahemerewe maze ashushubikana umukinnyi amubuza kuvugana n’itangazamakuru.

    Ni iyo irimo umu-steward wateze umufana akikubita hasi akagwa nabi bakamutwara kwa muganga.

    Hari igihe babanje kubuza kwinjira abasifuzi bari baje gusifura umukino, bababwira ko nta kibyemeza ko ari bo baje gusifura (bari baje gusifura umukino wa Rayon Sports na Police FC muri Heroes Cup).

    Amakosa y’iyi kompanyi amaze kuba menshi kuyavuga biragoye ko wayarangiza, nk’abareba imipira yo mu Ntara bo baba barira ayo kwarika.

    Bizimana Djihad, Romeo Frank yamwitambitse bisaba izindi mbaraga

    Manzi Thierry na we yagezweho n’izi ngaruka

    Source : http://isimbi.rw/abashinzwe-umutekano-ku-bibuga-stewards-bigize-utumana-bageze-no-kuri-kapiteni.html

  • Muhanga: Hari abagabo bavuga ko bahura n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, hari abagabo bavuga ko bahura n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo, ariko ntibabone aho babisobanurira. Aba bagabo bagaragaza ko n'ubwo baba bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku mubiri cyangwa ku mitekerereze, iyo bageze mu nzego z'ubuyobozi bashaka ubutabera, akenshi ntibahabwe amatwi.

    Bavuga ko hari igihe bashinja abagore babo kubakubita, kubatuka cyangwa kubatesha agaciro, ariko bakisanga ari bo bahindurwa abanyabyaha. Bamwe bavuga ko bashinjwa gusinda cyangwa kutita ku nshingano z'urugo, ibintu bavuga ko bidahura n'ukuri kw'ibyo baba bagejeje mu buyobozi.

    Umwe muri bo atarigeze ashaka ko dutangaza amazina ye yagize ati: 'Ujya kurega usanga ari wowe utangira kubazwa ibibazo byinshi, ukabura uwumva ikibazo cyawe.' Ibi ngo bituma benshi bahitamo guceceka, bakihanganira ihohoterwa aho gushaka ubutabera.

    Hari abagaragaza ko imyumvire rusange igifata abagabo nk'abakomeye ituma bigorana kwemera ko na bo bashobora kuba abahohotewe. Ibi ngo bituma n'inzego zimwe na zimwe zitabafata nk'abakwiye gufashwa, ahubwo zikabafata nk'abanyamakosa.

    Abasesenguzi mu by'imibanire y'abashakanye bavuga ko ihohoterwa ryo mu ngo ritareba igitsina runaka, ko buri wese ashobora kuba uwahohotewe. Basaba ko habaho uburinganire mu gutanga ubutabera, aho ibibazo by'abagabo n'abagore byakwitabwaho kimwe, hagamijwe kubaka imiryango itekanye kandi irangwa n'ubwubahane.

    Muhanga: Hari abagabo bavuga ko bahura n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-hari-abagabo-bavuga-ko-bahura-nihohoterwa-rikorerwa-mu-ngo-zabo/

  • Joy-Lance Mickels arifuza kujyana Amavubi mu gikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Joy-Lance Mickles yavuze ko intego bafite ari ugutwara ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gikombe cya Afurika iherukamo 2004.

    Ni rutahizamu mushya waje kongera imbaraga mu busatirizi bw’u Rwanda akaba asanzwe akinira Sabah FK muri Azerbaijan.

    Inshuro ye ya mbere yahamagawe mu Mavubi akaba yaritwaye neza aho yafashije u Rwanda kwegukana FIFA Series batsinze Grenada na Estonia.

    Yavuze ko gutwara iki gikombe ari Intangiriro nziza kandi intego yabazanye bayigezeho.

    Ati “Ni ibyishimo, nabwiye abavandimwe banjye ko tuje gutsinda imikino yose, ntabwo navuga ko byose ari twe twabikoze ariko izi ni intangiriro nziza.”

    Joy-Lance Mickels wazanye n’impanga ye Joy-Slayd Mickels ndetse na murumuna wabo Leroy-Jacques Mickels, yavuze ko intego bafite ari ugufasha u Rwanda gusubira mu gikombe cya Afurika.

    Ati “Intego nta yindi ni ukujya mu Gikombe cya Afurika nyuma ngira ngo y’imyaka 22 tutajyayo, ni yo ntego, tuzajya tuza tuje gutsinda ntabwo ari ukunganya cyangwa gutsindwa, reka turebe uko bizagenda.”

    U Rwanda ruheruka mu gikombe cya Afurika 2004 kikaba igikombe rukumbi cya Afurika rwitabiriye, kuva icyo gihe ntiruragira amahirwe yo gusibirayo.

    Joy-Lance Mickels yavuze ko hafite intego zo gufasha u Rwanda kujya mu gikombe cya Afurika

    Source : http://isimbi.rw/joy-lance-mickels-arifuza-kujyana-amavubi-mu-gikombe-cya-afurika.html

  • Umunsi Bahavu Jeannette yendaga gusenyera Lucky Murekezi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Murekezi Lucky yashyize hanze ubuhamya bw’ibihe bikomeye by’urushako yanyuzemo byaturutse ku ruhare yahawe gukina muri filime ya City Maid rumugaragaza ari mu nzira zo kwiha akabyizi na Bahavu Jeannette yari arimo gufasha.

    Murekezi Lucky wamenyakanye mu gukina filime nyarwanda yavuze ko yigeze guhabwa gukina uruhare rwo gukina yunganira mu by’amategeko Bahavu Jeannette wari mu matsa icyo gihe gusa bakamusaba ko bitarangiriraho ahubwo bakomeza kugirana umubano uganisha ku gukorana imibonano mpuzabitsina.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Lucky yatangaje ko nawe yatunguwe no kubona ubwo iyi filime yari ishyizwe ahagaragara, abayitunganyije baragabanyije umuvuduko w’amashusho yayo ubwo yari igeze ku gace kamugaragaza ari kumwe na Bahavu bari mu mwuka wo gutera akabariro.

    Aho yagize ati 'Naramwuganiraga mu mategeko nkashaka no kumwunganira mu cyumba. Icyo gihe bafashe agace kanjye na Bahavu bagashyira muri Slow Motion, nshuti yanjye harimo ibintu byo kureba icyoroshye gusa mbese yarimo uburaya inshuro miliyoni ku ijana.'

    Murekezi yashimangiye ko urugo rwe rwarushijeho kujya ku gasongero k’ikibatsi cy’umuriro ubwo umufasha we yabonaga ayo mashusho agafatwa n’amarangamutima yatumye adashobora gutandukanya ubuzima busanzwe n’ibibera muri sinema.

    Ati 'Umugore wanjye Queen ngo ayibone! Yaravuze ati 'ndapfuye ndarangiye.’ Abantu baramuhamagara babimubaza nawe ahita anyandikira ubutumwa buva nk’aha bukagera nk’i Nyabugogo ambaza impamvu namuciye inyuma kuri Bahavu gusa nyuma aza gucururuka musobanuriye.'

    Lucky kandi yanashimiye ubuyobozi bwa sosiyete ya Zacu Tv Films bwamuhaye umwanya wo kugaragaza icyo yari ashoboye mu myaka yose yamaze akina muri filime 'City Maid’ amaze igihe kitari kinini ateye umugongo.

    Lucky Murekezi yavuze uburyo filime yari imusenyeye

    Yakinnye ari umunyamategeko wa Bahavu Jeannette

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-bahavu-jeanette-yendaga-gusenyera-lucky-murekezi-video.html

  • Rayon Sports yahaye ikaze Haringingo Francis #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yemeje Haringingo Francis nk’umutoza mushya wayo ugomba gukomereza aho Bruno Ferry yari agejeje.

    Ni itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yagize ati “ikaze na none Haringingo Francis.”

    Haringingo Francis aje gusimbura Bruno Ferry wirukanywe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2026.

    Akaba aje gusoza iyi Shampiyona ndetse akazanayitoza umwaka utaha w’imikino wa 2026-27.

    Si ubwa mbere aje gutoza iyi kipe kuko ayiherukamo muri 2023 aho yasize ayihesheje igikombe cy’Amahoro.

    Gusa nubwo Rayon Sports yamwerekanye, muri Kiyovu Sports ntibabikozwa kuko bavuga ko agomba gusoza amasezerano asigaranye y’amezi abiri ndetse ikaba yiteguye gutanga ikirego muri FERWAFA.

    We delighted to announce the return of Head Coach HARINGINGO Francis after 1035 days.

    A familiar face, a proven leader, and part of our family , welcome back home.

    Nta watanya umwana n’umuryango we.

    📲 Support your club by becoming an official member: Dial 702# and join Rayon… pic.twitter.com/CWeTiDdaOY

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) March 31, 2026

    Haringingo Francis yerekeje muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yahaye-ikaze-haringingo-francis.html

  • Muyoboke Alexis yazanye Voxa TV na Studio mu rwego rwo guteza imbere abahanzi #rwanda #RwOT

    Muyoboke Alexis, umwe mu bantu bamaze igihe kinini bagaragara mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda, yatangije ku mugaragaro umuyoboro wa Televiziyo ukorera kuri murandasi witwa Voxa TV, anawushingira na studio igezweho izajya ifasha abahanzi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Uyu mugabo uzwi cyane nk'umujyanama w'abahanzi batandukanye, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku bunararibonye bwe amaze imyaka myinshi mu muziki, aho yabonye impinduka nyinshi zagiye ziba mu nganda ndangamuco, ariko hakigaragara imbogamizi zituma bamwe mu bahanzi batagera kure uko bikwiye.

    Yasobanuye ko Voxa TV igamije kuba urubuga rutanga amahirwe ku bahanzi bose, cyane cyane abakizamuka, kugira ngo babashe kumenyekanisha ibihangano byabo no kugera ku bakunzi benshi b'umuziki n'indi myidagaduro. Iyi studio izafasha mu gutunganya amajwi n'amashusho ku rwego rwiza, bityo abahanzi babashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Izina 'Voxa' rifite inkomoko mu rurimi rw'Ikigereki, risobanura ijwi, bikaba bihura n'intego y'uyu mushinga wo gutuma ijwi ry'umuhanzi rigera kure hashoboka.

    Muyoboke Alexis yasanze guteza imbere impano z'abakiri bato ari imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere inganda ndangamuco, bityo Voxa TV na studio yayo bikazaba igisubizo ku bifuza urubuga rubafasha kuzamura impano zabo no kugera ku rwego rwo hejuru.

    Muyoboke Alexis yazanye Voxa TV na Studio mu rwego rwo guteza imbere abahanzi

    Source : https://kasukumedia.com/muyoboke-alexis-yazanye-voxa-tv-na-studio-mu-rwego-rwo-guteza-imbere-abahanzi/

  • Haringingo Francis yongeye kuyobora Rayon Sports, nyuma y'imyaka isaga itatu ayivuyemo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi 1,035 atakiri mu batoza bayo, Rayon Sports yongeye kumugirira icyizere Haringingo Francis Christian imusubiza ku mwanya w'Umutoza Mukuru. Ni amakuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bishimiye kongera kwakira uyu mutoza wari usanzwe umenyereye imiterere y'iyi kipe, bumugaragariza nk'umuntu uzi neza umuryango wayo ndetse ufite ubushobozi bwo kuyifasha kugera ku ntego zayo. Mu butumwa bwatanzwe, bagize bati: 'Twishimiye kongera kwakira Haringingo Francis, isura dusanzwe tuzi kandi ifite amateka muri Rayon Sports. Ni nk'umwana ugarutse mu rugo.'

    Haringingo agarutse muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports, aho yari amaze iminsi ayitoza ndetse agaragaza akazi kagaragara. Ibiganiro byo kumugarura muri Rayon Sports byari bimaze iminsi bivugwa, aho benshi mu bakunzi b'iyi kipe bari bategereje kureba niba koko bizashyirwa mu bikorwa.

    Byari byitezwe ko uyu mutoza atangira inshingano ze ku wa Mbere, gusa itangazo ryashyizwe hanze ryemeje ko yamaze gusinyira iyi kipe ku mugaragaro. Abakunzi ba Rayon Sports bafite icyizere ko kugaruka kwe bishobora kuzana impinduka nziza, cyane cyane mu mikinire n'umusaruro w'ikipe mu marushanwa ari imbere.

    Kugaruka kwa Haringingo bishobora kuba intangiriro nshya kuri Rayon Sports ishaka kongera kwiyubaka no guhatanira ibikombe.

    Haringingo Francis yongeye kuyobora Rayon Sports, nyuma y'imyaka isaga itatu ayivuyemo

    Source : https://kasukumedia.com/haringingo-francis-yongeye-kuyobora-rayon-sports-nyuma-yimyaka-isaga-itatu-ayivuyemo/

  • TMC yishimiye kwakira Ruti Joel mu rugo iwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC, wamamaye cyane mu itsinda rya Dream Boyz, yatangaje ibyishimo byamurenze ubwo yahuriraga ku rubyiniro na mugenzi we Ruti Joel mu gitaramo cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, cyari cyateguwe n'Abanyarwanda batuye muri iyo leta, hagamijwe kubagezaho ibyishimo no gukomeza guhuza umuco nyarwanda binyuze mu muziki. Abakitabiriye bishimiye kubona aba bahanzi bombi bahuriye ku rubyiniro, bagatanga ibyishimo byisumbuye.

    TMC yavuze ko kuba yarasangiye urubyiniro rumwe na Ruti Joel byari iby'agaciro gakomeye kuri we, kuko bitari gusa igitaramo, ahubwo byari n'umwanya mwiza wo kwakira umushyitsi mushya mu gace atuyemo. Yagaragaje ko yishimiye uburyo abafana bakiriye neza Ruti Joel, bakamwereka urukundo.

    Yakomeje ashimangira ko ibi bitaramo bifasha cyane guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu byo hanze aho Abanyarwanda baba bifuza gukomeza kwiyumva hafi y'iwabo.

    Ku ruhande rwa Ruti Joel, na we yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe muri Amerika ndetse anashimira TMC wamubereye nk'umuvandimwe, akamworohereza mu rugendo rwe rw'ibitaramo.

    Iki gitaramo cyasize isomo rikomeye ku bahanzi nyarwanda, ko gukorera hamwe no gushyigikirana ari byo bituma umuziki wabo ugera kure kandi ugakundwa n'abatari bake hirya no hino ku Isi.

    TMC yishimiye kwakira Ruti Joel mu rugo iwe

    Source : https://kasukumedia.com/tmc-yishimiye-kwakira-ruti-joel-mu-rugo-iwe/

  • Gicumbi: Inzu zubakiwe abatishoboye zikomeje guteza impungenge ku baturage #rwanda #RwOT

    Abaturage batishoboye batujwe mu Mudugudu wa Nyarutovu, uherereye mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, bagaragaza ko inzu bubakiwe n'ubuyobozi butabahesha ubuzima bwiza nk'uko babyifuzaga. Aba baturage bavuga ko n'ubwo bishimira kuba barahawe aho kuba, hari ibibazo bikomeye bigaragara kuri izo nzu.

    Bamwe mu bazitujwemo batangaza ko izo nzu zubatswe mu buryo bwihuse, ku buryo hari izamaze kugaragaramo ibibazo nko gusaduka kw'inkuta n'igisenge kitameze neza. Ibi bituma bagira impungenge z'umutekano wabo n'uw'imiryango yabo, cyane cyane mu bihe by'imvura nyinshi.

    Ikindi banenga ni uko izo nzu zitubahiriza ibisabwa by'ibanze mu mibereho ya buri munsi. Urugero no kuba nta gikoni cyihariye bafite, bigatuma bateka mu buryo bubangamira isuku n'umutekano. Hari n'abavuga ko kubura ubwiherero buhagije cyangwa ibindi bikenerwa by'ingenzi bituma ubuzima bukomeza kugorana.

    Uretse ibyo, bavuga ko ubunini bw'izo nzu nabwo budahagije, kuko imiryango imwe n'imwe iba igizwe n'abantu benshi. Ibi bituma baba mu buzima bw'akajagari, aho baryama begeranye cyane kandi bagasangira n'amatungo umwanya muto bafite.

    N'ubwo bimeze bityo, aba baturage basaba ubuyobozi kubegera bakumva ibibazo byabo, hagashakwa ibisubizo birambye byatuma batuzwa neza kandi mu buryo bubafasha gutera imbere, aho kuba mu nzu zitaboneye ubuzima bwabo.

    Gicumbi: Inzu zubakiwe abatishoboye zikomeje guteza impungenge ku baturage

    Source : https://kasukumedia.com/gicumbi-inzu-zubakiwe-abatishoboye-zikomeje-guteza-impungenge-ku-baturage/

  • Turakeka na we yishimye – Djihad na Mangwende bashimiye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad na myugariro Imanishimwe Emmanuel, bashimiye Perezida Kagame kuba yaraje kubashyigikira kandi bakitwara neza.

    Ni mu mukino ya FIFA Series imaze iminsi ibera mu Rwanda aho u Rwanda ryegukanye iki gikombe cya FIFA Series.

    Ni imikino yose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye yaba uwo banyagiyemo Grenada 4-0 n’uwo baraye batwariyeho igikombe batsinda Estonia 2-0.

    Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende usanzwe ukinira AEL Limassol muri Cyprus akaba yavuze ko ari amahirwe bagize kuko si buri wese wabona Perezida Kagame yagiye kumushyigikira.

    Ati “Ni amahirwe, si ibya buri wese ngo tubone umukuru w’Igihugu aza kureba umukino, kugira amahirwe tukumva ko ari buze bitwongerera imbara, navuga ko iyi mikino afitemo uruhare runini kuba twabashije kugira ibyo tugeraho, kumva ko ari buze bitwongerera imbaraga zo kumva ko tugomba kumushimisha igihe ari hano.”

    Kapiteni Bizimana Djihad akaba yavuze ko ari ishema rikomeye rero bakaba bashima Imana ko batigeze bamutenguha.

    Ati “Ni ishema, ku giti cyanjye iyo Perezida ari hano bimpa imbaraga, simba nshaka kumutenguha nubwo rimwe na rimwe dutsindwa ariko ndabizi ko n’abandi bakinnyi baba bafite ishyaka ko ataha yishimye, ndakeka ko iyi mikino ibiri itambutse aho ari buryame na we araba yishimye.”

    Aba bakinnyi kimwe na bagenzi babo, bafite intego ko bakomeza gukora neza kugira ngo no mu mikino itaha azajye aza kubashyigikira.

    Mangwende ngo si amahirwe ya buri muntu kubona Perezida Kagame yaje kumushyigikira

    Djihad yavuze ko bahatanaga ngo badasebye Perezida Kagame yaje kubashyigikira kandi babigezeho

    Perezida Kagame yarebye imikino yose Amavubi yakinnye muri FIFA Series

    Source : http://isimbi.rw/ni-ishema-rikomeye-djihad-na-mangwende-bashimiye-perezida-kagame.html