Author: webrwanda

  • Umukecuru w'imyaka 74 yinjiza miliyoni 1,7 Frw buri gihembwe azikesha ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Nasho hari hegitari zirenga 1100 aho abaturage basaga 200 bahinga buhirirwa imyaka mu gikorwa cyagizwemo uruhare na Howard G. Buffet. Uyu mushinga wo kuhira mbere y'uko uhagera abaturage baho bari barazengerejwe n'izuba ryinshi ryatumaga benshi basuhuka kubera amapfa.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kangabe yavuze ko nyuma y'igihe bageza ku buyobozi ikibazo cy'izuba ryinshi, Leta yaboherereje umuherwe Howard G. Buffet abubakira ibikorwa byo kuhirira imirima yabo bituma benshi babasha guhinga bareza. Yavuze ko nawe aribwo yatangiye guhinga kinyamwuga ku buryo kuri ubu asigaye yinjiza amafaranga menshi.

    Kangabe avuga ko afite imirima ibiri umwe urenga hegitari ahingaho mu cyanya cyuhirwa ndetse n'undi murima muto yose ahingaho ibigori na soya. Ibi byatumye abasha kujya abona amafaranga menshi mu gihe yasaruye bituma yiteza imbere.

    Ati ' Iyo ugeze iwanjye uyoberwa ko arinjye uhataha, amafaranga nahubakishije ntahandi nayakuye uretse mu buhinzi. Narindi mu nzu itubatse neza ariko ibigori na soya nagiye mpinga nibyo byampaye amafaranga yo kubaka inzu nziza ndimo.'

    Ni ubuhinzi yabyaje umusaruro mu buryo bugaragara kuko kuri ubu yubatse inzu nziza abamo, agura moto imuha ibihumbi 30 Frw buri cyumweru ndetse akaba abasha no kwizigamira mu matsinda anyuranye byose abikesha kuhira mu gihe mbere yari umukene.

    Yakomeje agira ati ' Nibura ku gihembwe iyo nahinze neza nkuramo miliyoni 1,2 Frw nakuyemo ibintu byose, hari undi murima na none mfite mu kindi gice wo ntabwo ari munini cyane iyo nawuhinze neza nkuramo inyungu y'ibihumbi 500 Frw, bivuze ko buri mezi atatu nshobora kubona inyungu ya miliyoni 1.7 Frw.''

    Kangabe ashimira Umukuru w'Igihugu wabazaniye ubu buryo bwo kuhira kuko ngo bwabafashije kwiteza imbere. Yavuze ko ari amahirwe akomeye babonye yo kwikura mu bukene ku buryo buri wese uhahinga ubuzima bwahindutse mu buryo bugaragara.

    Ati ' Abahinga muri iki kibaya turamushimira [ Umukuru w'Igihugu] kuko ibyo yadukoreye tukabona uburyo duhinga twuhira ni igitangaza gikomeye. Natwe rero tuzakwitura kwikura mu bukene no guhinga ibihembwe byose, ni ukuri turishimye cyane, ubu ntitugisuhuka kubera izuba. Iyo abandi babonye impeshyi igeze bararuhuka ntibahinga ariko twe duhinga buri gihe kandi tukaninjiza amafaranga.''

    Kuri ubu mu Karere ka Kirehe ubuso bwuhirwa barenze hegitari 7400 aho burimo nk'umushinga wo kuhira muri Musaza kuri hegitari 120, uwa hegitari 40 uri gukorwa mu Murenge wa Nasho, hegitari 20 zo muri Mpanga ndetse na hegitari 5000 zo muri ETI Mahama nazo zigiye gutangira gukoreshwa.

    Kangabe avuga ko iyi nzu yayubatse mu mafaranga yakuye mu buhinzi akorera mu cyanya cyuhirwa

    Nubwo ari mu mpeshyi mu Murenge wa Nasho barejeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukecuru-w-imyaka-74-yinjiza-miliyoni-1-7-frw-buri-gihembwe-azikesha-ubuhinzi

  • Ntabwo numva uko abantu bamara amezi abiri barabuze amazi bikoreye ijerekani mu gihugu nk'iki -Senateri Uwizeyimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 3 Kanama 2026 ubwo Minisitiri w'Ibikorwaremezo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibiri gukorwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu byanya by'inganda.

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko u Rwanda rufite amazi menshi ku buryo mu bihe bitandukanye hari n'aho yagiye asenyera abantu ariko byagera mu mpeshyi akabura burundu.

    Ati 'Ikibazo cy'amazi rimwe baratubwira ngo amazi ni menshi. Rimwe baratubwira mu bihe by'imvura ngo amazi arasenyera abaturage. Tumaze iminsi dukora ku bikorwa bijyanye n'ibiza aho amazi yasenyeye abantu pe, rimwe ni menshi, ubundi abaturage ntayo bafite, ibyo bintu mubisobanura mute? Harabura iki kugira ngo n'aya mazi ava ku nyubako ndende abantu bubaka akagenda asenyera abantu, ikibazo kijyanye no gutunganya amazi, cyangwa se kugira imashini zisukura amazi akagaruka mu baturage gukoreshwa.'

    Uwizeyimana yasobanuye ko amazi y'imvura akwiye gufatwa agatunganywa akajya yifashishwa mu bikorwa byo kuhira, ubwubatsi n'ibindi aho kwifashisha ayatunganyijwe na WASAC.

    ATI 'Amazi akayoborwa ahantu mu bishanga hakaba hari imashini ziyatunganya akagaruka mu baturage gukoreshwa kuko no mu bituma tuyabura, umuntu woza imodoka, uvomera ubusitani, ukata icyondo cyangwa sima ari kubaka bose bakoresha amazi ya WASAC.'

    Yasobanuye ko mu biganiro bagiranye n'ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe umutungo kamere w'amazi, byaberetse ko ikibazo u Rwanda rufite atari amazi ahubwo ikibazo kiri mu buryo akwirakwizwamo.

    Ati 'Uwo mukino na wo ntabwo tuwumva. Amazi arahari ahagije ariko ikibazo kiri mu kuyakwirakwiza. Njyewe ntabwo mbyumva ko abantu bashobora kumara ukwezi, amezi abiri barabuze amazi bikoreye ibijerekani mu gihugu cyiza nk'iki. Mudusobanurire ikibazo gihari gituma hariho igihe haboneka amazi menshi n'igihe cyo kuvuga ngo amazi ntayo, ibisobanuro baduha [muri WASAC] bikaba ari ukuvuga ngo ni mu mpeshyi, amazi yarakamye, hariho imigezi yakamye, mwari muyobewe se ko impeshyi izaza? Ibisobanuro baduha byose ntibyumvikana.'

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo Damien Murwanashyaka yabwiye Abasenateri ko ikibazo cy'ikwirakwiza ry'amazi hamwe gikomwa mu nkokora n'imiyoboro ishaje ituma ubu arenga 31% ameneka atageze ku baguzi.

    Ati 'WASAC icyo igamije ni ugucuruza amazi ku Banyarwanda n'abandi bose ntabwo yakwima amazi abaturage ariko nka Guverinoma muri rusange icyo turi gukora ni ukugira ngo twongere amazi n'imiyoboro ishaje tuyisane.'

    Yavuze ko mu bihe by'impeshyi abantu baba bafite uburyo bwo gufata amazi ariko mu bihe by'impeshyi baba batayafite, hakiyongeraho ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya amazi kuko iyo amazi y'imigezi yagabanyutse n'agera mu nganda ngo atunganywe aba make.

    Inkuru bifitanye isano:

    Amazi angana na metero kibe ibihumbi 390 WASAC iba igomba gutunganya ntaboneka

    Senateri Evode Uwizeyimana ntiyumva uburyo abaturage babuze amazi mu gihe hari ikindi gihe aba abasenyera

    Minisitiri Murwanashyaka yijeje ko mu gihe cya vuba ikibazo cy’amazi kizaba amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-numva-uko-abantu-bamara-amezi-abiri-barabuze-amazi-bikoreye-ijerekani-mu

  • Ibyo wamenya ku mpamvu Abanya-Maroc ibihumbi 60 bambutse umupaka bakinjira muri Espagne icyarimwe – #rwanda #RwOT

    Espagne yavuze ko abantu bagera ku 60.000 binjiye cyangwa bagerageje kwinjira muri uwo mujyi utuwe n'abantu hafi 83.000, mu gihe Maroc yo ivuga ko bari 40.000. Abandi 1.135 ngo berekeje i Melilla, na yo igenzurwa na Espagne.

    Abenshi bagaragaye boga banyura hafi y'inkombe, mu gihe imiryango, abana n'urubyiruko bagendaga berekeza ku mupaka. Ku wa 2 Kanama 2026, ubuyobozi bwa Ceuta bwatangaje ko abantu 72 bari bamaze gupfa, mu gihe Maroc yemeje impfu 11, zirimo abantu 10 barohamye n'uwaguye mu mpanuka.

    Guverinoma ya Maroc yavuze ko iki kibazo cyatewe n'urusobe rw'impamvu, zirimo ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, imiyoboro icuruza abantu no gusobanura nabi icyemezo cy'urukiko rwo muri Espagne.

    Maroc na Espagne byongereye ubufatanye mu gusubiza muri Maroc abari bageze i Ceuta no gukaza umutekano ku mipaka. Icyakora, bamwe mu banyapolitiki n'ibitangazamakuru byo muri Espagne bakeka ko Maroc yaba yaradohoye nkana igenzura ry'umupaka mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Espagne, nubwo nta bimenyetso bihagije bibyemeza.

    Iki kibazo kandi cyongeye kugaragaza ingorane zugarije urubyiruko rwa Maroc, zirimo ubushomeri, ubukene, izamuka ry'ibiciro n'icyizere gike cy'ejo hazaza. Abagera kuri miliyoni 2,9 bafite hagati y'imyaka 15 na 29 nta kazi bafite, ntibiga kandi ntibari mu mahugurwa, bituma bamwe babona kujya i Burayi nk'inzira yonyine yo guhindura ubuzima.

    Abanya-Maroc barenga ibihumbi 60 binjiye muri Espagne icyarimwe mu buryo bwatunguye benshi

    Bivugwa ko mbere y’uko aba bantu binjira muri Espagne, bari babwiwe ko nibagerayo batari busubizwe inyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mpamvu-abanya-maroc-ibihumbi-60-bambutse-umupaka-bakinjira-muri

  • U Rwanda rumaze guha abashoramari 405 ibibanza mu byanya by'inganda – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 3 Kanama 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo byagaragaye mu byanya by'inganda n'ingamba zigamije gukuraho imbogamizi zagaragaye zatumye ibikorwaremezo bitagezwa mu byanya by'inganda uko bikwiye.

    Sena yagaragaje ko mu byanya by'inganda byose harimo amashanyarazi, ndetse imiyoboro y'amazi iri ahantu hose muri ibi byanya ariko amazi akabura kenshi.

    Minisitiri Kajangwe yagaragaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) harimo gushyira ibikorwaremezo mu byanya by'inganda bine bya Muhanga, Bugesera, Rwamagana na Musanze.

    Yavuze ko n'ibindi byanya by'inganda bizakomeza gushyirwamo ibikorwaremezo uko ingengo y'imari izajya iboneka.

    Kajangwe yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ibikorwa byo kubyaza umusaruro ibyanya byahariwe inganda, hateganywa gutanga serivisi nziza ku bashoramari bashora imari n'ababyifuza hashyizweho ikoranabuhanga ryo gukurikirana imishinga y'ishoramari.

    Ati 'Kugeza ubu abashoramari bagera kuri 405 bahawe ubutaka mu byanya by'inganda byose. Ku mishinga yabo, igera kuri 193 yararangiye, ishyirwa mu bikorwa, igera kuri 99 iracyari kubakwa naho igera kuri 122 ntiratangira.'

    Imishinga 15 yagombaga kubakwa mu butaka Leta yahaye abashoramari yatinze gutangira, harimo itanu iri i Rwamagana, ine i Rwamagana, ine i Rusizi n'ibiri iri i Huye.

    Ati 'Aho bigaragara ko imishinga yatinze Leta yisubiza ubutaka ikabutanga ku bandi bashoramari biteguye kwihutisha imishinga yabo.'

    Magingo aya Leta imaze kwisubiza ibibanza bitandatu birimo bitanu mu karere cyanya cy'inganda cya Rwamagana na kimwe mu cyanya cy'inganda cya Musanze.

    Ati 'Ibi byahawe abandi bashoramari babishaka kandi bashoboye kwihutisha imishinga yabo.'

    Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko kuba baratangiye kwambura ibibanza abantu babiguze bagamije kubigurisha ari intambwe nziza ahubwo ababyambuwe ari bake cyane.

    Ati 'Batandatu ni bake mwavuze muri Rwamagana mujye n'ahandi mubibambure rwose.'

    Minisitiri Kajangwe yavuze ko hakiri abandi benshi bari gukurikirana ku buryo mu gihe cya vuba bizashyirwamo imbaraga.

    Ati 'Abamaze igihe batubaka ndetse batanatugaragariza gahunda zo kubaka ubwo butaka tukabubambura. Ni gahunda twiyemeje nka minisiteri ishinzwe ubucuruzi. Ubundi akenshi buri munyenganda wese ufite ubutaka mu cyanya cy'inganda aba yarabisinyiye mu masezerano. Tuba dufitanye amasezerano na we, igihe agomba gutangirira kubaka, ndetse hari n'abandi twambura ubutaka kubera ko amafaranga bagomba kwishyura Leta batayishyuye.'

    Yavuze ko ubu hari urutonde rw'abantu batarubaka kandi bararengeje igihe kiri mu masezerano bityo bazabwamburwa.

    Kugeza ubu hari ibyanya 10 byahariwe inganda mu Rwanda hose, bishyirwamo abashoramari hagendewe ku bikoresho biteganyijwe kuhakorerwa. Icya Nyagatare na Nyabihu bishyirwamo inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, mu gihe icya Musanze gikorerwamo ibikoresho by'ubwubatsi.

    Abasenateri bagaragaje ko ibikorwaremezo mu byanya by’inganda bikwiye kongerwamo imbaraga

    Minisitiri Kajangwe yavuze ko hari urutonde rw’abanyenganda batishyuye ubutaka n’abananiwe kubukoresha ruhari kandi bazabwamburwa

    Sena yashimye gahunda zihari zo gukemura ibibazo byagaragaye mu byanya by’inganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rumaze-guha-abashoramari-405-ibibanza-mu-byanya-by-inganda

  • Lakau Kitoko ni we wisabiye ko dutandukana, twe tumubara nk’umukinnyi wacu – Umuvugizi wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yemeje ko bari mu biganiro na Faustin Likau Kitoko ngo babe batandukana nk’uko uyu mukinnyi abyifuza.

    Likau Kitoko wari waratinze kugaruka mu kazi muri Rayon Sports aho yavugaga ko yimwe itike y’indege, akaba yarageze mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yemereye ISIMBI ko hari ibiganiro ku mpande zombi ngo babe batandukana ku busabe bw’umukinnyi.

    Ati “Hari ibiganiro birimo kuba. Twe tumufata nk’umukinnyi wacu ariko we yifuje ko twasesa amasezerano. Turimo kuganira ngo turebye ibyo yifuza n’icyo bisaba.”

    Gusa ISIMBI yamenye amakuru ko bamaze kwemeranya gutandukana igisigaye ari ugusohora itangazo bakabimenyesha abakunzi b’iyi kipe.

    Likau Kitoko benshi bita Pizzaro ukomoka muri DR Congo akaba yarageze muri Rayon Sports mu Kuboza 2026.

    Source : http://isimbi.rw/lakau-kitoko-ni-we-wisabiye-ko-dutandukana-twe-tumubara-nk-umukinnyi-wacu.html

  • Umwami Mohammed VI yategetse ko umuhanda wo muri Maroc witirirwa Trump – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy'Umwami Mohammed VI gikubiye mu ibaruwa yashyizwe hanze n'Ikigo cy'itangazamakuru cya Maroc.

    Muri iyo baruwa, Umwami yavuze ko guhindura izina ry'uwo muhanda ari 'ikimenyetso cyihariye cyo kugaragaza icyubahiro amufitiye.'

    Uyu muhanda wahoze witwa Tiznit-Dakhla, ufite uburebure bwa kilometero 1.055, unyura muri Western Sahara, agace Maroc yita intara yayo yo mu majyepfo. Icyakora, hari igice cy'ako gace kigenzurwa n'umutwe wa Polisario Front usaba ubwigenge bw'abaturage bo mu bwoko bw'Aba-Sahrawi.

    Mu 2020, ubwo Trump yari Perezida wa Amerika muri manda ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ubusabe bwa Maroc bwo kumenyekana nk'igihugu gifite ububasha kuri Western Sahara.

    Mu ibaruwa ye, Umwami Mohammed VI yashimye icyo yise 'icyemezo cy'amateka' cya Trump cyo kwemera ubusugire bwa Maroc kuri Western Sahara, avuga ko icyo cyemezo kizahora cyibukwa n'Abanya-Maroc uko ibisekuru bizagenda bisimburana.

    Yavuze ko nubwo umubano wa Maroc na Amerika usanzwe ushingiye ku bucuti n'ubwizerane, wagiye urushaho gukomera no kugira umusaruro mu gihe Trump yari Perezida wa Amerika.

    Umuhanda witiriwe Trump uzwi nk'umuhanda w'ingenzi uhuza amajyaruguru n'amajyepfo ya Maroc. Unyura mu gace ka Western Sahara kamaze imyaka myinshi gateza impaka hagati ya Maroc n'abaharanira ubwigenge bwako.

    Western Sahara ni agace kakolonijwe na Espagne, kakaba kamaze imyaka isaga 50 kari mu makimbirane. Umuryango w'Abibumbye ufata aka gace nk'akataragera ku bwigenge busesuye, ndetse umaze igihe ushaka umuti wa politiki w'aya makimbirane.

    Umuryango w'Afurika (AU) wemera Western Sahara nk'igihugu kigomba kwigenga, mu gihe ibihugu bimwe byo mu Burayi birimo u Bwongereza na Espagne byashyigikiye igitekerezo cya Maroc cyo guha aka karere ubwigenge busesuye mu miyoborere ariko kagakomeza kuba muri Maroc.

    Trump yari aherutse gutangaza kuri Truth Social ko Maroc yamwitiriye uwo muhanda, ashyiraho n'amashusho awerekana. Yavuze ko kuwubaka byatwaye hafi miliyari imwe y'amadolari, anagaragaza ko yifuza kuzawunyuramo mu gihe kizaza.

    Umwami Mohammed VI yategetse ko umuhanda wo muri Maroc witirirwa Trump


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwami-mohammed-vi-yategetse-ko-umuhanda-wo-muri-maroc-witirirwa-trump

  • Hatangijwe serivisi ya 'MoFaya' izafasha abaturarwanda kwizigamira no kugurizwa – #rwanda #RwOT

    MoFaya yatangijwe ku mugaragaro ku wa 1 Kanama 2026.

    Kugira ngo ukoreshe serivisi ya MoFaya bisaba kunyura kuri *182*5*6# ukabanza ukiyandikisha kugira ngo uyijyemo. Iyo umaze kwiyandikisha ubona ubutumwa bugufi bukwereka amafaranga wemerewe kwiguriza uhereye kuri 1500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

    Amafaranga uzishyura mu minsi itatu, uyishyura ku nyungu ya 2,5%. Ayo uzishyura mu minsi irindwi afite inyungu ya 5%. Mu minsi 14 afite inyungu ya 7% mu gihe ayo uzishyura mu minsi 30 aba afite inyungu ya 9%.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda PLC, Patience Mutesi yavuze batangije iyi serivisi bagamije korohereza abantu kugera kuri serivisi z'imari.

    Ati 'Mu ntego dusanzwe dufite nka BPR Bank Rwanda PLC ni uko dushyira imbere ibijyanye no gutuma serivisi z'imari zigera kuri bose rero ni yo mpamvu twahisemo gukorana na MoMo Rwanda Ltd kuko ifite abakiliya benshi barenga miliyoni esheshatu, iyo wongeyeho abacu urumva ko umubare w'Abanyarwanda tuba tugezeho baba ari benshi cyane.'

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal U. Kagame, yavuze ko batangije iyi serivisi mu rwego rwo gufasha abantu bakoresha Mobile Money kuzajya babona amafaranga mu buryo bworoshye kugira ngo bakemure ibibazo bafite bitandukanye.

    Ati 'Mbere y'uko tuzana iyi serivisi twabanje kumva ibyo abakiliya bacu bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko hari igihe ashobora gukenera amafaranga yo gukemura ibibazo runaka, rero binyuze muri iyi serivisi umuntu uzajya uyakenera azajya yifashisha MoFaya mu gukemura bya bibazo cyangwa mu gushora mu bikorwa bitandukanye byamufasha kwiteza imbere.'

    Yakomeje agira ati 'MoFaya izajya ifasha abakiliya bacu kwiguriza amafaranga ndetse no kuzigamira ahazaza mu buryo bworoshye bifashishije telefone yabo igihe icyo ari cyo cyose.'

    U Rwanda rumaze gukataza mu bijyanye no kugeza serivisi z'imari kuri bose dore ko ubu Abanyarwanda bagerwaho na zo ari 96% barimo 92% bazigeraho binyuze muri banki cyangwa Mobile Money.

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko batangije iyi serivisi mu gufasha abantu bakoresha Mobile Money kubona amafaranga

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi, yavuze ko iyi serivisi ya 'MoFaya' izafasha guteza imbere ibiyanye na serivisi z'imari

    Alice Muhongerwa ushinzwe inguzanyo muri MoMo Rwanda Ltd, yavuze ko ubufatanye bwa BPR Bank na MoMo Rwanda buzafasha guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda

    Mark Mucyo ushinzwe ikoranabuhanga muri BPR Bank Rwanda, yavuze ko amafaranga y'inguzanyo abantu bazajya baka binyuze muri MoFaya azabafasha gukora ubucuruzi

    Chris Eazzy ni we uzamamaza ibikorwa by’iyi serivisi ya MoFaya

    Abagize uruhare mu itangizwa rya 'MoFaya' bashimiwe ndetse basabwa gukomeza kuzana ibisubizo byo guteza imbere Abanyarwanda muri rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-serivisi-ya-mofaya-izafasha-abaturarwanda-kwizigamira-no-kugurizwa

  • Ese u Burayi bwagabanyije Afurika mu buryo bw’impanuka? Ukuri ku Nama ya Berlin n’icyo amateka agaragaza

    Ese u Burayi bwagabanyije Afurika mu buryo bw’impanuka? Ukuri ku Nama ya Berlin n’icyo amateka agaragaza

    Mu myaka myinshi ishize, abantu benshi bavuga ko ibihugu by’u Burayi byateraniye mu Nama ya Berlin bikagabanya Afurika uko bishakiye, bishushanya imipaka bakoresheje umurongo n’ikaramu, batitaye ku baturage, ubwami cyangwa amateka y’abaturage bahatuye. Iyi mvugo yakwirakwijwe cyane n’abaharanira Ubumwe bwa Afurika (Pan-Africanists), ndetse ikoreshwa nk’ikimenyetso cy’ingaruka mbi z’ubukoloni.

    Ariko se koko ni ko byagenze? Ese Afurika yagabanyijwe mu buryo bw’impanuka, cyangwa amateka agaragaza indi shusho?

    Inama ya Berlin ntiyagabanije Afurika yose

    Inama ya Berlin yabaye hagati ya 1884 na 1885 ntiyari igamije gushushanya imipaka y’ibihugu byose bya Afurika nk’uko abantu benshi babyibwira.

    Ahanini yari igamije gushyiraho amategeko yagombaga kugenga uburyo ibihugu by’u Burayi byafataga ubutaka muri Afurika kugira ngo birinde intambara hagati yabyo. Banemeranyije ku ihame ryiswe “effective occupation”, risobanura ko igihugu kitari kwemererwa kwiyitirira agace keretse kibanje kukagenzura no kukayobora mu buryo bugaragara.

    Ibyinshi mu mipaka tuzi uyu munsi byashyizweho nyuma y’iyo nama, binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu by’u Burayi, ubushakashatsi bwabyo ndetse n’intambara z’ubukoloni zamaze imyaka irenga makumyabiri.

    Ese imipaka yashyizweho mu buryo bw’impanuka?

    Igisubizo ni oya.

    Nubwo hari aho bakoresheje imirongo igororotse, cyane cyane mu butayu bwa Sahara aho batari bazi neza imiterere y’ubutaka, hari ibintu byinshi byatekerezwagaho.

    Mu kugena imipaka, abakoloni bakundaga kwita ku:

    • imigezi n’ibiyaga;
    • imisozi n’ibibaya;
    • inzira z’ubucuruzi;
    • umutungo kamere;
    • inyungu za gisirikare;
    • n’uburyo bwo kwirinda amakimbirane hagati y’ibihugu by’u Burayi.

    Mu yandi magambo, imipaka ntiyari iyo gushushanya gusa, ahubwo yari ishingiye cyane ku nyungu za politiki n’ubukungu bw’ibihugu byari bikoloniza Afurika.

    Ariko se abaturage ba Afurika bo bari bazirikanwe?

    Aha ni ho abanenga ubukoloni bafite ishingiro rikomeye.

    Mu bihe byinshi, ibihugu by’u Burayi ntibyitaye ku buryo abaturage bari basanzwe babayeho.

    Hari aho:

    • ubwami bwacibwagamo kabiri;
    • ubwoko bumwe bugasigara mu bihugu bitandukanye;
    • inzira z’ubucuruzi n’iz’aborozi zikangirika;
    • abaturage batari basanzwe babana bagashyirwa mu gihugu kimwe.

    Ibi byateje ibibazo byinshi byagiye bigaragara nyuma y’ubwigenge, ndetse bimwe biracyagaragara kugeza n’ubu.

    U Rwanda n’u Burundi ni urugero rutandukanye

    Nubwo bimeze bityo, si hose abakoloni birengagije imiterere yari isanzweho.

    U Rwanda n’u Burundi ni zimwe mu ngero zikomeye zigaragaza ko hari ibihugu byinjiye mu bukoloni bidacagaguwe cyangwa ngo bisenywe nk’ibindi bice byinshi bya Afurika.

    Mbere y’ubukoloni, ibi bihugu byombi byari bifite ubwami bukomeye, bufite abami, inzego z’ubuyobozi, ingabo, uburyo bwo gukusanya imisoro ndetse n’imipaka yari isanzwe izwi n’ibihugu bituranye.

    Abadage babanje kubishyira muri German East Africa, nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi, Ububiligi buhabwa kubitegeka. Ariko n’ubwo ubutegetsi bw’abakoloni bwahindutse, u Rwanda n’u Burundi byakomeje kubaho nk’ibice bibiri bitandukanye bifite imipaka yabyo hafi uko yari imeze mbere y’ubukoloni.

    Mu gihe ahandi muri Afurika ubwami bwinshi bwacibwagamo ibice cyangwa bugahuzwa n’ibindi bihugu, u Rwanda n’u Burundi byo byakomeje kuba ibice byihariye kugeza bibonye ubwigenge mu 1962.

    Ibi ntibivuze ko ubukoloni butagize ingaruka zikomeye muri ibyo bihugu. Ahubwo bisobanura ko abakoloni basanze ubwami bufite imiterere ihamye kandi babukoresha mu miyoborere yabo aho kubusenya cyangwa kubugabanya.

    Kuki abantu benshi bavuga ko Afurika yagabanyijwe mu buryo bw’impanuka?

    Iyi mvugo ifite impamvu zayo.

    Icya mbere, abaturage ba Afurika ntibigeze bagishwa inama ku hazaza h’ibihugu byabo.

    Icya kabiri, ibyemezo byinshi byafashwe hashingiwe ku nyungu z’ibihugu by’u Burayi aho kwita ku mibereho y’Abanyafurika.

    Icya gatatu, hari koko aho imipaka yashyizweho itandukanya abaturage basangiye ururimi, umuco cyangwa amateka.

    Ni yo mpamvu iyo mvugo yakomeje kuba ikimenyetso gikomeye cyo kunenga ubukoloni.

    Ariko amateka arasaba kureba ibintu mu buryo bwagutse

    Abashakashatsi benshi b’amateka muri iki gihe bemeranya ko ukuri kutari ku ruhande rumwe gusa.

    Ntabwo Afurika yagabanyijwe mu buryo bw’impanuka gusa, ariko nanone ntibyakozwe hubahirizwa neza amateka n’imiterere y’Abanyafurika.

    Ahenshi, abakoloni bubahirizaga ubwami cyangwa imipaka yari isanzweho igihe byabafashaga kugera ku nyungu zabo. Iyo bitabafashaga, bayirengagizaga bagashyiraho indi mipaka iboroheye.

    Umwanzuro

    Kuvuga ko u Burayi “bwafashe ikaramu bugabanya Afurika uko bwishakiye” ni uburyo bworoshye bwo gusobanura amateka, ariko si ko ibintu byose byagenze.

    Ukuri ni uko imipaka ya Afurika yavutse ivanze n’ibintu byinshi: hari aho hubahirijwe ubwami bwari busanzweho, hari aho hakurikijwe imigezi cyangwa imisozi, hari aho hakoreshejwe imirongo igororotse, kandi ahantu henshi icy’ingenzi cyari inyungu z’ibihugu by’u Burayi kurusha iz’abaturage ba Afurika.

    U Rwanda n’u Burundi ni ingero zigaragaza ko atari buri gihugu cya Afurika cyaciwe cyangwa cyahinduriwe imiterere n’Inama ya Berlin. Byombi byagumanye ubusugire bwabyo n’imipaka yabyo hafi uko yari imeze mbere y’ubukoloni, nubwo byashyizwe munsi y’ubutegetsi bw’abakoloni.

    Bityo rero, gusobanukirwa amateka ya Berlin Conference bisaba kureba ishusho yose, aho kwemera gusa ko byose byabaye mu buryo bw’impanuka cyangwa ko byose byakozwe hubahirizwa amateka y’Abanyafurika. Ukuri guherereye hagati y’izo mpande zombi.

  • Jamus SC yatunguye benshi, Kevin turabizi aratuzi azakora ibishoboka – Umutoza wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko ikipe ya Jamus SC benshi bayisuzuguye irabatungura rero bayiteguye neza nta kujenjeka.

    Avuze ibi mbere yo guhura nayo mu mukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2026 uzaba ejo ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026.

    Haringingo Francis yavuze ko ari umukino ukomeye kuko Jamus SC yatunguye benshi cyane ko yanavuye mu itsinda rikomeye kandi iriyoboye.

    Ati “Twiteguye neza. Umukino dufite na Jamus SC, ni umukino ukomeye, yavuye mu itsinda rikomeye ryarimo ikipe yatwaye Igikombe cya CECAFA Kagame Cup giheruka (Singida Black Stars), harimo ikipe ikomeye nka Simba SC, kuvamo uri ikipe iyoboye itsinda ni ibintu byatangaje benshi.”

    Yakomeje avuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bayisezerere nubwo bazi neza ko iyo bakinnye mu mukino wa gicuti yarangiye.

    Ati “Natwe turiteguye. Urebye aho twakiniye bahinduye abakinnyi, natwe turiteguye kugira ngo turebe ko tuzayisezerera ariko uzaba ari umukino utoroshye.”

    Haringingo Francis yashimangiye ko amakipe nka Simba SC yasuzuguye Jamus SC irabatungura.

    Ati “Abantu benshi basuzuguye amakipe kubera amazina barimo za Singida na za Simba SC, zaratunguwe ntabwo bari bazi ko Jamus izi gukina umupira, ntibari bazi ko yayobora itsinda, ibyo rero byatubereye isomo.”

    Yanagarutse kuri Muhire Kevin, kapiteni wa Jamus SC wanabaye kapiteni wa Rayon Sports ko babizi azakora ibishoboka byose ngo abatsinde.

    Ati “Azi Rayon Sports yayibereye kapiteni, ni umukinnyi w’umunyamwuga azakora ibishoboka byose batsinde, nubwo yayivuyemo ntabwo yagiye kure cyane azabasangiza byinshi ku mupira w’u Rwanda, turabizi ko izaba itoroshye, tuzakora ibishoboka byose dutsinde.”

    Rayon Sports yaherukaga kugera muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup muri 2013 ubwo batsindwaga na Vital’o FC y’i Burundi 1-0 ikaba ari nayo yaje gutwara iki gikombe itsinze APR FC 2-0.

    Muhire Kevin ngo azakora ibishoboka byose batsinde Rayon Sports

    Haringingo Francis yavuze ko ari umukino uzaba utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/jamus-sc-yatunguye-benshi-kevin-turabizi-aratuzi-azakora-ibishoboka-umutoza-wa.html