Author: webrwanda

  • Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa AFR – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa AFR yanyujije ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko Kampeta Pitchette Sayinzoga yinjiye muri izi nshingano mu gihe iki kigo gitangiye gushyira mu bikorwa gahunda zacyo nshya, no gushimangira urwego rwacyo mu rwego rw'imari.

    Buti 'Ubunararibonye afite mu kubaka ibigo, guteza imbere imikoranire n'ubukungu budaheza bizaba iby'agaciro kenshi kuri AFR ikomeje kongera uruhare rwayo.'

    Kampeta ni impuguke mu iterambere ry'ubukungu. Kuva mu 2019 kugeza mu 2025 yari Umuyobozi Mukuru wa BRD, aho yageze avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda mu Rwanda (NIRDA)

    Yakoze kandi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, aho yagiye akora ku myanya itandukanye kandi y'ubuyobozi harimo no kuba Umunyamabanga Uhoraho.

    Mbere yo kwinjira mu mirimo ya Leta, Kampeta yakoraga muri Banki y'Isi. Yabaye kandi mu nama z'ubutegetsi z'amabanki nka The Trade and Development Bank, Banki y'Iterambere ya Afurika y'Uburasirazuba (EADB), Rwanda Eurobond Committee, GT Bank, no mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu iterambere ry'ubukungu (Master's degree in Economic Development and Policy Analysis), yakuye muri University of Nottingham.

    We are delighted to announce the appointment of Kampeta Pitchette Sayinzoga @Ksayinzoga as Chief Executive Officer of @AFRwanda, effective 1 August 2026.

    Ms. Kampeta joins AFR at an important moment as we begin implementing our new strategic framework and deepen our contribution… pic.twitter.com/G5FwmAZIss

    — Access to Finance Rwanda (AFR) (@AFRwanda) August 4, 2026

    Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kampeta-pitchette-sayinzoga-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-afr

  • Polisi y'u Rwanda yaburiye abatubahiriza amasaha yo gufunga utubari – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu Kiganiro cyatambutse kuri Mama Urwagasabo TV, cyagarukaga ku ngamba ziri gufatwa mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

    Mu 2023, ni bwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari n'utubyiniro mu rwego rwo kugabanya ingeso y'ubusinzi yari imaze kwiyongera.

    ACP Rutikanga yavuze ko hari abacuruza mu tubari basigaye bakoresha amayeri yo kuzimya amatara no kugabanya umuziki bakikingiranamo bagakomeza gucuruza kandi bitemewe.

    Ati 'Turacyafite abantu bashobora gukinga ahantu nkaha bakazimya itara agakuraho umuziki bakanywa.'

    Yavuze ko iyo umuntu yaraye mu nzoga biba bigaragara kuko hari n'abantu bajya bahamagara Polisi bitewe n'umutekano muke abaraye muri utwo tubari baba bari guteza mu duce dutandukanye batuyemo.

    Ati 'Ejo bundi twahamagawe n'abaturage dusanga umugabo n'umugore bari kurwana mu gitondo saa mbili kandi bose basinze bavuye kunywa. Ukibaza ngo ese barayemo? Cyangwa batangiye kunywa mu gitondo. Wakurikirana ugasanga mu gihe utundi tubari twafunze [bo bakomeje baranywa bikingiranye mu imbere mu kabari].'

    Yagaragaje ko uretse ubukangurambaga burimo 'Tunyweless' bugamije kwigisha Abanyarwanda kunywa mu rugero cyangwa bakazireka abo bishobokera.

    Polisi y'u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kureba niba hari abantu bakomeza gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kurenga ku masaha yabugenewe yo kuzicuruza.

    Ati 'Ikindi gikorwa ni ugukora ubugenzuzi muri utwo duce, tukamenya abantu bafite utwo tubari ngo ni ba nde? Kuko ntabwo wabuza umuntu kunywa izo nzoga utabanje kumenya aho azikura.'

    Amabwiriza y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere avuga ko abafite utubari n'utubyiniro n'ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z'ijoro guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, na Saa Munani z'ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

    Umuvigizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yaburiye abatubahiriza amasaha yo gufunga utubari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yaburiye-abatubahiriza-amasaha-yo-gufunga-utubari

  • Ibyangiza Abanyarwanda byose babikure ku isoko: Icyo abaturage bavuga ku guca ibyuma – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage baganiriye na RBA, bagaragaje ko inzoga z'ibyuma zabangije cyane ku buryo zabateye n'uburwayi bukomeye burimo nk'umwijima, impyiko n'igifu.

    Misago Deodate w'imyaka 29 yavuze ko yanyweye ibyuma mu bihe byashize bikamugitera 'kurwara umwijima'.

    Ati 'Nza kurwara impyiko, nyuma nza kuzivaho ntabawe n'imiryango itandukanye irimo Imbuto Foundation ibinyujije mu matsinda y'ibiganiro bivura ndetse na Iwacu recovery center, aho bamfashije nsigaye ndwara igifu ku buryo nari nsigaye nkorora nkacira amaraso, cyangwa nkaruka amaraso.'

    Uwera Solange we yagaragaje ko izi nzoga zamutandukanyije n'umuryango.

    Ati 'Natandukanye n'umuryango mbabaza ababyeyi banjye, ntanundakana n'abana na bo ntibyabashimisha. Noneho buriya umuntu wafashe ikiyobyabwenge ariyandarika uko byamera kose. Ariko ubu meze neza ndi umubyeyi ushima Imana, nongeye kugira amahirwe yo gusubirana n'umuryango wanjye.'

    Inzobere mu mitekerereze ya muntu, Umukisa Aime Josiane, yagaragaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge ziteza ibibazo byinshi byo mu mutwe birimo ihungabana.

    Ati 'Kunywa inzoga nyinshi n'ibindi biyobyabwenge bituma abantu bagira ibibazo by'ihungabana, ibibazo by'agahinda gakabije, guhirana ubwoba, rimwe na rimwe hari abagere aho babona ibintu bidahari kuko mu mutwe biba byabaye byinshi.'

    Ibi babivuze mu gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), giherutse gufunga inganda zirenga 100 zikora ibinyobwa bisembuye inatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora.

    Ku wa 3 Kanama 2026 mu imirenge itandukanye yabyukiye mu maduka igenda ikuramo ibyo binyobwa hagamijwe kubikura ku isoko.

    Ni igikorwa cyakiriwe neza na benshi kuko bahamya ko izi nzoga zari zugarije urubyiruko.

    Emile Bizimana ati 'ibi bintu by'ibyuma byari bigiye kwica abasore. Ni cya kintu unywa mu gitondo kweguka bikanga, mbese kiragusebya uri umuntu w'umusore wakinywa ukabona umuntu ahise araba aryamye hasi, yari umuntu w'umusore ufite imbaraga. Rwose ibi bintu ni ibyo kwishimira.'

    Bazaramba Jeanine we yagize ati ' Twari tugiye kugera mu kinyejana tutagifite urubyiruko, tutagifite abakobwa, bose barishwe n'inzoga. Ariko ndashimira iyi leta yabonye ko abana b'u Rwanda bakwiye kongera kubaho bakabikumira. Kandi ntibagarukire aha bagende bagere ahantu hose harimo kwangiriza abana b'u Rwanda kandi bataretse n'urumogi bataretse n'ibindi. Ibintu byose byangiza Abanyarwanda babikure ku isoko.'

    Rwanda FDA yagaragaje ko ibyo binyobwa byose bizakusanywa bikajyanwa ku nganda zabikoze ndetse hagakorwa iperereza ku mpamvu zakozwe binyuranyije n'amategeko.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko mu isuzuma ryakorewe zimwe mu nzoga zitujuje ubuziranenge zapimwe, basanze harimo izifite igipimo cya 90% cya alcool, hakabamo n'ibinyabutabire by'uburozi bitagenewe kunyobwa.

    Yavuze ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabariwemo abahuye n'ingaruka z'igihe kirekire.

    Ati 'Ntabwo ari ukuvuga ya ndwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n'izindi zirimo alcool ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.'

    Mu Rwanda hose habarurwa abantu ibihumbi 11 bamaze kubatwa n'ibyuma ku buryo buri munsi baba basinze.

    Abaturage bishimiye ikurwa ku isoko ry’inzoga zizwi nk’ibyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyangiza-abanyarwanda-byose-babikure-ku-isoko-icyo-abaturage-bavuga-ku-guca

  • Byiringiro Lague arava mu Rwanda ku wa Gatanu #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda, Byiringiro Lague arava mu Rwanda ku wa Gatanu aho ajya gutangira akazi mu ikipe nshya ya Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo.

    Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, aheruka gutandukana na Police FC yamaze kumvikana n’iyi kipe ikina icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.

    Byiringiro Lague akaba yarumvikanye n’iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri agomba gutangirana n’umwaka w’imikino wa 2026-27.

    Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026 ni bwo azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo gutangira akazi mu ikipe nshya.

    Si ubwa mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko uyu mukinnyi wakiniye Vision FC, APR FC na Police FC zo mu Rwanda, 2023 kugeza 2024 yakiniraga Sandvikens IF yo muri Sweden.

    Byiringiro Lague agiye kwerekeza Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/byiringiro-lague-arava-mu-rwanda-ku-wa-gatanu.html

  • Fifa Raya yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi, Fifi Raya yambitswe impeta ya fiançailles n’umusore Ndibyariye Benjamin usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Fifi Raya akaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kurushinga.

    Ati “Uretse kuba ari mwiza, ubu icumi kuri icumi ni umugabo wanjye! Inkuru z’urukundo ziraryoha, ariko urwacu rukarushaho.'

    Fifi Raya uzwi cyane mu ndirimbo Dejavu yakoranye na B Threy na Kill It yakoranye na Bull Dogg ntabwo akunze gushyira imbaraga mu muziki aho yavuze ko impamvu atabikora ari uko nta muterankunga afite.

    Aheruka kandi kwitabira igitaramo Icyumba cya Rap gihuza Abaraperi bakomeye mu Rwanda.

    Ibyishimo kuri Fifi Raya wambitswe impeta ya fiançailles

    Fifi Raya yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin

    Source : http://isimbi.rw/fifa-raya-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-amafoto.html

  • The Ben mu nzira zerekeza Canada #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yahishuye ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada.

    Nubwo nta byinshi yatangaje kuri ibi bitaramo, yasabye abatuye muri iki gihigu kuwmitegura kuko agiye kujya gutaramira yo.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yagize ati “Ibitaramo bizenguruka Canada (Canada tour) ni vuba.”

    Si ubwa mbere yaba agiye gutaramira muri Canada kuko yataramiyeyo mu bihe bitandukanye kuko nka 2017 yatumiwe n’Abanyarwanda baba muri Canada mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora cyabereye Ottawa.

    Muri Nzeri 2022 yataramiye i Edmonton na Ottawa ari kumwe na Nel Ngabo.

    Muri Gashyantare 2025 yakoreyeyo ibitaramo bine bikomeye mu mijyi nka Montreal, Ottawa, Toronto na Edmonton.

    Arimo kwitegura kujya gutaramira muri iki gihugu nyuma y’uko mu kwezi gushize we na Bruce Melodie basoje ibitaramo bizenguruka igihugu bya Summer Country Tour.

    Ni bitaramo bakoze nyuma y’uko aba bahanzi tariki ya 1 Mutarama 2026 bari bahuriye mu gitaramo cya The Ben cyiswe New Year Groove.

    The Ben agiye kujya gutaramira muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-mu-nzira-zerekeza-canada.html

  • Umwana w’imyaka 11 w’umuhanzi mu Rwanda yanditse amateka #rwanda #RwOT

    Umwana muto Akaliza Shimwa Gaella, ufite imyaka 11 y’amavuko, akomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel no mu ivugabutumwa, nyuma yo kuzuza abantu ibihumbi 100 (100,000 subscribers) bamukurikira ku rubuga rwa YouTube.

    Gaella azwiho impano idasanzwe yo kuririmba, kubwiriza Ijambo ry’Imana ndetse no kugira igikundiro cyihariye cyatumye ibikorwa bye bikundwa n’abantu benshi bo mu Rwanda no hanze yarwo. Kuba ageze kuri uyu mubare w’abamukurikira bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukorera Imana akiri muto.

    Uretse impano afite mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza, Gaella yanagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo. Muri uyu mwaka, yarangije amashuri abanza aho yasezeweho n’umuyobozi w’ishuri yigagaho amushimira ubuhanga bwe, avuga ko yahoraga aza ku mwanya wa mbere, akagira amanota meza kandi akarangwa n’ikinyabupfura cy’indashyikirwa. Kuri ubu ari kwitegura gutangira amashuri yisumbuye.

    Umuyobozi wa Holy Room Group, Christian Abayisenga, ikigo gifasha kureberera, guteza imbere no gukurikirana impano ya Gaella, yavuze ko bishimiye cyane iyi ntambwe umwana agezeho.

    Yagize ati: “Turashimira Imana ku buntu n’igikundiro yahaye Akaliza Shimwa Gaella. Kuzuza abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuri YouTube ni ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje gukora umurimo wayo binyuze muri we. Turashimira kandi abantu bose bakomeje kumushyigikira bakora subscribe, bareba kandi basangiza abandi ibikorwa bye.”

    Yakomeje avuga ko bishimira umuhate n’ishyaka Gaella agaragaza mu gukorera Imana nubwo akiri muto, anamushimira uburyo akomeza kwitanga mu kuririmba no kubwiriza ubutumwa bwiza.
    Christian Abayisenga yagaragaje icyizere ko uyu mwana afite ejo hazaza heza, avuga ko azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu, kubaka Ubwami bw’Imana no kubera umuryango we ishema.

    Mu bikorwa bye byakunzwe cyane harimo indirimbo “Akira Amashimwe”, “Humura”, na “Amfashe Ukuboko”, zarebwe n’abarenga miliyoni ku mbuga nkoranyambaga. Yanakoze neza indirimbo z’abandi bahanzi mu buryo bwa cover, zirimo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi, “Niyo Ndirimbo” ya Meddy ndetse na “Hejuru y’Abami n’Abatware” ya Upendo Choir, na zo zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

    Kuzuza aabamukurikira ibihumbi 100 kuri YouTube ni indi ntambwe ikomeye ku mwana muto ukomeje kwerekana ko impano, uburere bwiza, umurava no gukunda Imana bishobora gutuma umuntu agera kure, kabone n’iyo yaba akiri muto.

    Gaella yanditse amateka yuzuza ibihumbi 100 kuri YouTube akiri muto

    Yasoje amashuri abanza aritegura kujya mu yisumbuye

    Source : http://isimbi.rw/umwana-w-imyaka-11-w-umuhanzi-mu-rwanda-yanditse-amateka.html

  • Minisitiri w'Ubuzima yavuye imuzi iby'inzoga z'ibyuma: Abo zishe, ibihumbi 11 zazahaje, 100 bahumye n'ibindi (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na IGIHE, Dr Nsanzimana yavuze ko leta yahisemo kureba impande zose yaba abanywa izo nzoga, abazikora, abayobozi bazirebera, abashinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa mu kureba buri wese icyo yakoze.

    Ati 'Twese hari icyo twagombaga gukora tutakoze […] twese dukwiriye kubibazwa n'utabinywa n'ubirebera uri hariya mu mudugudu akwiriye kugira uruhare rwe. Ubu twese twahagurukiye rimwe.'

    Dr Nsanzimana yavuze ko ingaruka z'ibi binyobwa zikomeje kwangiza ubuzima bw'abantu, kuko umubare w'abarwaye indwara zitandura ukomeje kwiyongera ndetse n'uw'abantu bapfa wazamutse.

    Ati 'Kuva mu kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi turangije, twabonye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga […] baza barembye baruka, bacibwamo, abandi batabona, abandi babatwaye mu ngobyi bavuye mu bukwe, kanaka yamuzimaniye, ariko wakurikirana ugasanga bifitanye isano na za nzoga bavangavanga.'

    'Twanapfushije abantu barenga 50 […] ariko twanagiye mu mizi turabara, tuti ese nta bantu batavuye mu buzima, batarwaye ngo bajye mu bitaro ariko bari gupfa buhoro buhoro. Barahari, tumaze kubarura abarenga ibihumbi 10, hafi 11 babaye imbata z'inzoga mu gihugu hose. Abo ni abazwi, abo ni bake muri benshi. Abantu ibihumbi 11 ubwo ni ukuvuga ngo ni abantu bahora basinze.'

    Yavuze ko ubu abantu bicwa n'indwara zitandura ari bo benshi kurusha abicwa n'indwara zandura kandi ko ibyo byose bifitanye isano n'inzoga n'ibindi binyobwa.

    Ati 'Dufite urubyiruko rurwaye impyiko kubera izo nzoga.'

    Yavuze ko mu mezi arindwi, hamaze kubarurwa abantu barenga 100 bahumye kubera izi nzoga.

    Nyuma y'aho iki kibazo gikomeje gukaza umurego, Leta yafashe umwanzuro wo gufunga inganda zakoraga izi nzoga, nyuma yo kugenzura igasanga inyinshi zikora mu buryo butadukanye n'uko zagombaga gukorwa.

    Ati 'Abamaze gusurwa bose, nta n'umwe wujuje ibyo yari yarasinyiye ko azakora.'

    Yavuze ko mu gihe uruganda rugomba kugira abakozi babizobereye, wasangaga nk'umwe akorera inganda zirenze 10, mu gihe ubusanzwe yari akwiriye kuba ari umwe ku ruganda agenzura ibikorwa byose.

    Ikindi aho izi nganda zakoreraga, ntabwo hari hujuje ubuziranenge, ku buryo wasangaga hari isuku nke cyangwa se ibyo bakoresha bikaba bibitswe mu buryo bwateza ibibazo.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko aho ibintu bigeze, nta muntu ukwiriye gukomeza kurebera izi nzoga z’ibyuma

    Hari n'izindi nganda zafungaga izo nzoga, ariko zapimwa bikagaragara ko ingano ya alcohol zigomba kuba zifite atari yo.

    Ati 'Muri laboratoire wapima ugasanga yanditseho 40% ariko harimo 70%. Cyangwa yashyizeho agapapuro gatandukanye n'ibirimo ndetse bakanazigana. Agafata amacupa y'uruganda runaka, agashyiramo ibye yarangiza agashyira inyuma agapapuro k'urundi […] rwari uruhererekane rw'ubufatanye hagati y'abafite ibyangombwa, abatabifite n'abaturage.'

    Ikindi ni uko abafite inganda nini, binjizaga alcohol, imwe bakayishyira mu nganda, indi nyinshi isigaye bakayohereza mu baturage.

    Ati 'Moto ipakiye ibijerekani bine igiye i Nyagatare, i Rusizi, i Nyabihu. Nijoro ni bwo bushabitsi bwakorwaga rwihishwa mu buryo burimo ubuhanga cyane. Inzego zagiye kubitahura nyuma y'iperereza ryimbitse rirenze na bya bigo bitanga ibyangomwa.'

    Yavuze ko wasangaga nka alcohol iri i Rusizi mu giturage, yarahageze iturutse ku ruganda rw'i Kigali. Ababikoraga, ngo babaga babyitezemo amafaranga menshi kuko ari ikintu kibungukira.

    Ati 'Ibi bisindisha bitera ububata. Ababikora barabizi. Baravuga bati nimuha inzoga nini iremereye agasinda, nibucya, azifuza kongera kunywaho kuko hari aho ubwonko bwabibitse […] agashaka kugarura bya byishimo bike yagize, yigeze kugira amaze kubisomaho. Ni aho bahora bamusindishije buri gihe, bagahora basinze, bakazagera aho bakaba imbata.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ubuzima-yavuye-imuzi-iby-inzoga-z-ibyuma-abamaze-gupfa-ibihumbi-11

  • Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yiswe African Academy for Women in Political Leadership, yatangijwe ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026 i Kigali. Yashyizweho ku bufatanye bw'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (African School of Governance – ASG), Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC) ndetse n'Umuryango w'Abagore b'Abayobozi muri Afurika (AWLN).

    Iyi gahunda igamije guha abagore bafite ubushake bwo kuyobora ubumenyi ndetse n'abajyanama babafasha mu rugendo rwabo rwo kuyobora. Ibi bizakorwa binyuze mu masomo ateguye neza, ibiganiro byo kungurana ibitekerezo hagati y'abitabiriye ndetse no kubongerera ubushobozi mu miyoborere.

    Mu ijambo rye, Sahle-Work Zewde yavuze ko iyi gahunda itagamije gusa gufasha abagore guhatanira imyanya y'ubuyobozi, ahubwo igamije kubategura nk'abayobozi bashobora kubaka inzego zikomeye no kuzana impinduka zifatika mu bihugu byabo.

    Yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko abagore bari mu buyobozi bagira umuco wo gushyigikirana no gufashanya, avuga ko iyi gahunda izagira uruhare mu kubaka urubuga ruhoraho rw'abagore bayobora kugira ngo bajye basangira ubunararibonye.

    Itsinda rya mbere ry'iyi gahunda rigizwe n'abagore 40 batoranyijwe mu basabye barenga 1.300. Bazamara ibyumweru bine mu mahugurwa ahuza amasomo yo kuri internet n'igihe bazamara i Kigali biga imbonankubone.

    Abitabiriye iyi gahunda bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bakaba baraturutse mu nzego za Leta, amashyaka ya politiki, inzego z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'imiryango ya sosiyete sivile.

    Sahle-Work Zewde ni umunyapolitiki n'umudipolomate wabaye Perezida wa Ethiopia kuva mu 2018 kugeza mu 2024. Ni we mugore wa mbere wayoboye Ethiopia ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, nyuma yo gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu.

    Mbere yo kuba Perezida, Sahle-Work yari afite uburambe bukomeye mu kazi ka dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi wa Ethiopia mu bihugu bitandukanye ndetse anahagararira igihugu cye mu miryango mpuzamahanga. Yabaye kandi Umuyobozi w'Ibiro bya Loni i Nairobi (UNON).

    Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida, Sahle-Work yakomeje ibikorwa byo guteza imbere uruhare rw'abagore mu buyobozi, aho ari umwe mu bayobozi b'icyubahiro b'Umuryango w'Abagore b'Abayobozi muri Afurika.

    Sahle-Work Zewde yitabiriye itangizwa rya gahunda igamije guteza imbere ubushobozi bw'abagore bafite ubushake bwo kuzaba abayobozi muri politiki ya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sahle-work-zewde-wahoze-ari-perezida-wa-ethiopia-ari-mu-rwanda

  • Umukecuru w'imyaka 74 yinjiza miliyoni 1,7 Frw buri gihembwe azikesha ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Nasho hari hegitari zirenga 1100 aho abaturage basaga 200 bahinga buhirirwa imyaka mu gikorwa cyagizwemo uruhare na Howard G. Buffet. Uyu mushinga wo kuhira mbere y'uko uhagera abaturage baho bari barazengerejwe n'izuba ryinshi ryatumaga benshi basuhuka kubera amapfa.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kangabe yavuze ko nyuma y'igihe bageza ku buyobozi ikibazo cy'izuba ryinshi, Leta yaboherereje umuherwe Howard G. Buffet abubakira ibikorwa byo kuhirira imirima yabo bituma benshi babasha guhinga bareza. Yavuze ko nawe aribwo yatangiye guhinga kinyamwuga ku buryo kuri ubu asigaye yinjiza amafaranga menshi.

    Kangabe avuga ko afite imirima ibiri umwe urenga hegitari ahingaho mu cyanya cyuhirwa ndetse n'undi murima muto yose ahingaho ibigori na soya. Ibi byatumye abasha kujya abona amafaranga menshi mu gihe yasaruye bituma yiteza imbere.

    Ati ' Iyo ugeze iwanjye uyoberwa ko arinjye uhataha, amafaranga nahubakishije ntahandi nayakuye uretse mu buhinzi. Narindi mu nzu itubatse neza ariko ibigori na soya nagiye mpinga nibyo byampaye amafaranga yo kubaka inzu nziza ndimo.'

    Ni ubuhinzi yabyaje umusaruro mu buryo bugaragara kuko kuri ubu yubatse inzu nziza abamo, agura moto imuha ibihumbi 30 Frw buri cyumweru ndetse akaba abasha no kwizigamira mu matsinda anyuranye byose abikesha kuhira mu gihe mbere yari umukene.

    Yakomeje agira ati ' Nibura ku gihembwe iyo nahinze neza nkuramo miliyoni 1,2 Frw nakuyemo ibintu byose, hari undi murima na none mfite mu kindi gice wo ntabwo ari munini cyane iyo nawuhinze neza nkuramo inyungu y'ibihumbi 500 Frw, bivuze ko buri mezi atatu nshobora kubona inyungu ya miliyoni 1.7 Frw.''

    Kangabe ashimira Umukuru w'Igihugu wabazaniye ubu buryo bwo kuhira kuko ngo bwabafashije kwiteza imbere. Yavuze ko ari amahirwe akomeye babonye yo kwikura mu bukene ku buryo buri wese uhahinga ubuzima bwahindutse mu buryo bugaragara.

    Ati ' Abahinga muri iki kibaya turamushimira [ Umukuru w'Igihugu] kuko ibyo yadukoreye tukabona uburyo duhinga twuhira ni igitangaza gikomeye. Natwe rero tuzakwitura kwikura mu bukene no guhinga ibihembwe byose, ni ukuri turishimye cyane, ubu ntitugisuhuka kubera izuba. Iyo abandi babonye impeshyi igeze bararuhuka ntibahinga ariko twe duhinga buri gihe kandi tukaninjiza amafaranga.''

    Kuri ubu mu Karere ka Kirehe ubuso bwuhirwa barenze hegitari 7400 aho burimo nk'umushinga wo kuhira muri Musaza kuri hegitari 120, uwa hegitari 40 uri gukorwa mu Murenge wa Nasho, hegitari 20 zo muri Mpanga ndetse na hegitari 5000 zo muri ETI Mahama nazo zigiye gutangira gukoreshwa.

    Kangabe avuga ko iyi nzu yayubatse mu mafaranga yakuye mu buhinzi akorera mu cyanya cyuhirwa

    Nubwo ari mu mpeshyi mu Murenge wa Nasho barejeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukecuru-w-imyaka-74-yinjiza-miliyoni-1-7-frw-buri-gihembwe-azikesha-ubuhinzi