Author: webrwanda

  • Rayon yari ikwiye kugira abungiriza babiri b’abanyarwanda? Ni inde wari gukora izi nshingano #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guha akazi Haringingo Francis nk’umutoza mukuru, Rayon Sports yanazanye Dusange Sacha nk’umutoza wa mbere wungirije, Lomami Marcel aba uwa kabiri.

    Ababirebera kure, babona ko ari inzira nziza yo gusohora Lomami Marcel muri Gikundiro, mu gihe hari abemeza ko ari we wakabaye yungirije Haringingo Francis.

    Uyu mutoza umwe mu bamaze kugaruka muri iyi kipe inshuro zitandukanye, mu Kuboza 2025 ni bwo Rayon Sports yamuzanye nk’umwungiriza wa Bruno Ferry.

    Ubwo Rayon Sports yazanaga Haringingo Francis imaze gutandukana na Bruno Ferry, benshi bari bazi ko Lomami Marcel ari we uzungiriza ariko ahita agirwa umwungiriza wa kabiri kuko bamuzaniyeho Dusange Sacha uheruka gutandukana na Gasogi United.

    Amakuru avuga ko uko azitwara muri aya mezi abiri ari kumwe n’umutoza Haringingo Francis ari byo bizagena niba bazakomezanya umwaka utaha, gusa amahirwe menshi ni uko batazakomezanya kuko iyi kipe ntiyibona ifite abungiriza babiri by’umwihariko ari n’abanyarwanda bombi.

    Lomami Marcel bamwe bahamya ko yakabaye ari we mwungiriza, Sacha atakabaye yaraje, amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Ababivuga babishingira ku kuba amaze igihe muri iyi kipe ayizi, azi icyo bisaba gutwara igikombe kuko yagitwaye ari kumwe na Masudi Djuma 2016-17.

    Sacha na we ni umutoza mwiza gusa abamuzi bakubwira ko ari umuntu udakunda kwiteranya, ugendera mu mujyo w’mutoza mukuru, udashobora kuba yamuha igitekerezo gihabanye n’ibyo yifuza ngo bakiganireho, muri make ni umuntu woroshya ubuzima. Ikindi ngo hari ukuntu yaba afitanye umubano n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports.

    Lomami Marcel ubwo yazaga muri Rayon Sports yasanze Haruna Ferouz ari we mwungiriza wa mbere ariko ahita ahinduka uwa kabiri, byaje kurangira batandukanye, ibi na we nibyo bishobora kumubaho.

    Sacha ni we mutoza wungirije wa mbere wa Rayon Sports

    Lomami Marcel mu muryango usohoka muri Rayon Sports

    Haringingo Francis ni umutoza mukuru wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-yari-ikwiye-kugira-abungiriza-babiri-b-abanyarwanda-ni-inde-wari-gukora.html

  • Juno Kizigenza yiseguye nyuma yo kubeshya Album #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo gutangaza amakuru atari yo ku bijyanye no gushyira hanze album ye ya kabiri yise 'Ota', ibintu byateje impaka n’ukutumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bafana be.

    Ku wa 1 Mata 2026, Juno yari yatangaje ko iyi album igomba kujya hanze mu masaha y’ijoro, icyakora byaje kurangira itagiye hanze nk’uko yari yabivuze. Ibi byatumye bamwe mu bafana be bamunenga, bamushinja gukinisha amarangamutima yabo.

    Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram, Juno yemeye ko ibyo yatangaje byari ugutebya guhuye n’umunsi wo kubeshya, ariko anasaba imbabazi ku bantu bose byabangamiye.

    Yagize ati “Byari ugusetsa, ariko ndasaba imbabazi ku babyumvise nabi. Ntabwo nzashyira hanze album mu kwezi kwa Mata.'

    Nubwo yemeye amakosa ye, Juno yemeje ko umushinga wa album 'Ota' ari ukuri, ndetse yizeza abafana be ko vuba azatangaza amakuru arambuye arimo igihe izasohokera, indirimbo ziyigize n’abahanzi bazaba baramufashije kuyikora.

    Uyu muhanzi yavuze ko iyi album yakozweho n’abatunganya umuziki bakomeye mu Rwanda, ibintu abona bizatuma irushaho kuba nziza no ku rwego rwo hejuru.

    Juno yari yashyize hanze uduce tw’amazina y’indirimbo zishobora kuzaba kuri iyi album, harimo nka 'Stop It', 'Lazima', 'Mahwera', 'Mpari' na 'Wibabara', ibintu byari byatangiye gukurura amatsiko mu bafana.

    Album 'Ota' izaba ikurikiye 'Yaraje' yasohotse mu 2023 igakundwa cyane, igafasha Juno kwigarurira imitima ya benshi no kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda.

    Juno Kizigenza yasabye imbabazi abakunzi be

    Source : http://isimbi.rw/juno-kizigenza-yiseguye-nyuma-yo-kubeshya-album.html

  • Rap bef iturufu ikomeje kwifashishwa muri muzika #rwanda #RwOT

    Uko muzika nyarwanda irushaho kwaguka no gutera imbere, ni nako abahanzi barushaho kwiga amayeri abafasha kumenyekana no guhora bavugwa mu matwi ya rubanda.

    Mu njyana ya Hip Hop, gushyamirana bizwi nka(beef) mu ndimi z'amahanga ni bumwe mu buryo bwifashishwa na bamwe mu bakora iyi njyana ngo bahore mu matwi y'abantu yewe no mu nkuru zicicikana dore ko bimaze gufata indi ntera.

    Nyakwigendera Jay Polly na P. Fla bakozanyijeho biratinda

    Gushyamirana muri Hip Hop si ibya cyera gusa, kuko no mu minsi yashize humvikanye ubushyamirane bukomeye hagati y'abahanzi nka Ish Kevin na Zeo Trap ndetse ntibyarangirira aho dore ko kuri ubu turi kumva inkuru yo gukozanyaho hagati ya Og2Tone , Ririmba na Prozed wahoze afasha aba bahanzi.

    Ihangana hagati ya Prozed, Og2Tone na Ririmba  mu bigezweho ku mbuga nkoranyambaga

    Mu muco wa Hip Hop, gushyamirana hagati y'abahanzi byagiye byifashishwa haba mu kwagura umuziki no kuwumenyekanisha gusa biza gufata indi ntera biva mu ndirimbo n'inzu zitunganya umuziki ahubwo bihinduka urugomo byeruye ibyaje kuviramo bamwe mu byamamare kubura ubuzina nka 2Pac, B.I.G, Pop Smoke n'abandi.

    Mu Rwanda, ibi nabyo byatangiye abantu bumva ari indirimbo gusa ariko nabyo biza guhindura isura ubwo habayeho gushyamirana gukomeye hagati ya Bull Dogg na P. Fla dore ko aba bo byageze aho batana mu bipfutsi.

    Bamwe mu bakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda bavuga ko bituma uruganda rw'umuziki rushyuha abandi bakavuga ko bituma abahanzi bato bamenyekana iyo bashotoye bakuru babo gusa ku ruhande rw'ubuyobozi bwo bukagira inama abahanzi yo kubigendamo gacye no kwigengesera hato batisanga byabakoresheje ibigize icyaha.

     

    The post Rap bef iturufu ikomeje kwifashishwa muri muzika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/02/rap-bef-iturufu-ikomeje-kwifashishwa-muri-muzika/

  • Ababyeyi barasabwa kwita ku bana mu gihe cy'ibiruhuko #rwanda #RwOT

    Mu bice byose bigize igihugu cy'u Rwanda hari kuvugwa inkuru y'abanyeshuri bagiye gutangira ibiruhuko bisoza igihembwe cya kabiri cy'umwaka w'amashuri 2025-2026 aho ababyeyi bashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga abana no kubarinda kwishora mu ngeso mbi.

    Ingendo zicyura abanyeshuri mu biruhuko zirarimbanyije.

    Mugihe abanyeshuri bari kwinjira mu biruhuko benshi bafata nk'umwanya wo gusurana no gukora ibindi bikorwa bibafasha kwishimira ibiruhuko byabo, ababyeyi bo bari kugaragaza ko muri iki gihe abanyeshuri bari kwinjira mu biruhuko , ari byiza ko bagira uruhare mu kubarinda ibibangiza ndetse kandi bagasaba bagenzi babo ko baha abana imirimo yo guhugiraho mu rugo kugira ngo batishora mu ngeso mbi.

    Banakomeje kandi bavuga ko iki ari igihe kiza cyo gusubiramo amasomo kuri aba banyeshuri aho kugirango bakigire umwanya wo kujya mu bibarangaza.

     

     

    The post Ababyeyi barasabwa kwita ku bana mu gihe cy'ibiruhuko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/02/ababyeyi-barasabwa-kwita-ku-bana-mu-gihe-cyibiruhuko/

  • RSSB Tigers yakatishije itike ya BAL 2026 itsinze Johannesburg Giants #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL) 2026 yageze ku ntsinzi ikomeye nyuma yo gutsinda Johannesburg Giants yo muri Afurika y'Epfo, ihita inegukana itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali.

    Uyu mukino wari uwa gatatu mu mikino ya Kalahari Conference wabereye i Pretoria ku mugoroba wo ku wa Gatatu. Johannesburg Giants yakiniraga imbere y'abafana bayo ni yo yatangiye ifite imbaraga, ibona amanota ya mbere binyuze kuri Nkosinathi Sibanyoni, ibintu byayifashije gufata iya mbere mu ntangiriro z'umukino.

    N'ubwo byari bimeze bityo, RSSB Tigers ntiyacitse intege, yahise isubira mu mukino byihuse. Abakinnyi bayo barimo Leonard Craig Randal bagaragaje ubuhanga bukomeye, bafasha ikipe yabo kugenda igabanya ikinyuranyo ndetse banagerageza kuyobora umukino. Icyakora, agace ka mbere karangiye Johannesburg Giants igifite akarusho ku manota 27 kuri 25.

    Mu gace ka kabiri, Johannesburg Giants yongeye gushyiramo imbaraga ishaka gukomeza kuyobora umukino, ifashijwe cyane na Jakobi Terrell Heady. Ariko RSSB Tigers yakomeje kugaragaza ubufatanye n'imikinire myiza, ikomeza kuyigora no kuyitambika.

    Uko umukino wagendaga ukomeza, RSSB Tigers yarushijeho kwigaranzura Giants, igenda ifata iyambere mu manota no kugenzura umukino. Iyi ntsinzi yayihesheje itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya BAL 2026, izabera i Kigali, aho izahagararira u Rwanda mu rugamba rwo kwegukana igikombe.

    Ni intambwe ikomeye ku mukino wa Basketball mu Rwanda, ikomeje kwerekana ko igihugu gifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwa Afurika.

    RSSB Tigers yakatishije itike ya BAL 2026 itsinze Johannesburg Giants

    Source : https://kasukumedia.com/rssb-tigers-yakatishije-itike-ya-bal-2026-itsinze-johannesburg-giants/

  • Messi akomeje gutanga icyizere ku Gikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine ndetse na Inter Miami, Lionel Messi, yongeye gutuma abafana be bagira icyizere ko ashobora kuzitabira Igikombe cy'Isi cya 2026, nyuma y'ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi byabaye nyuma y'umukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya La Bombonera, aho Argentina yitwaye neza igatsinda Zambia ibitego 5-0. Muri uwo mukino, abafana bagaragaje urukundo rudasanzwe kuri Messi, baririmba basaba ko yazongera kuboneka muri iri rushanwa rikomeye ku Isi.

    N'ubwo uyu mukinnyi atigeze atangaza ku mugaragaro niba azakina Igikombe cy'Isi cya 2026, imyitwarire ye n'amagambo agenda atangaza bikomeje gutuma benshi bemeza ko bishoboka. Messi amaze imyaka myinshi ari ku rwego rwo hejuru, kandi n'ubwo imyaka igenda yiyongera, aracyagaragaza ko afite ubushobozi bwo gufasha ikipe ye.

    Akimara gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akinira ikipe ya Inter Miami CF, Messi yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza yambaye umwambaro w'ikipe y'igihugu, ndetse yambaye n'igitambaro cya kapiteni. Ayo mafoto yayaherekeje amagambo agira ati: 'Argentina iteka,' amagambo yasobanuwe n'abafana nk'ikimenyetso cy'urukundo akomeje gukunda igihugu cye no kugiharanira.

    Ibi byose bikomeje gutuma hibazwa niba uyu mukinnyi w'ikirangirire ashobora kongera kugaragara mu Gikombe cy'Isi gitaha, cyane cyane ko yamaze kwegukana icyo gikombe mu 2022. Ku bafana ba Argentina, icyizere kiracyari cyose, kandi bifuza kongera kubona Messi ayoboye ikipe yabo ku rwego mpuzamahanga.

    Messi akomeje gutanga icyizere ku Gikombe cy'Isi cya 2026

    Source : https://kasukumedia.com/messi-akomeje-gutanga-icyizere-ku-gikombe-cyisi-cya-2026/

  • Trump yatangaje ko Amerika ishobora kuva muri Iran mu gihe cya vuba #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gishobora kuva muri Iran mu gihe cy'amezi make ari imbere, bitewe n'uko ibiganiro hagati y'impande zombi bizagenda.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu biro bye bizwi nka Oval Office biherereye muri White House, Trump yavuze ko hari icyizere ko hashobora kugerwaho amasezerano agamije kugabanya ubushobozi bwa Iran mu gukora intwaro za kirimbuzi.

    Yasobanuye ko niba ayo masezerano azagerwaho, bizatuma Iran idashobora gukora igisasu cya nikleyeri mu gihe kirekire, ibintu Amerika ifata nk'ingenzi mu mutekano w'Isi. Ariko kandi, yagaragaje ko n'iyo ayo masezerano atagerwaho, Amerika ishobora gufata icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri icyo gihugu mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri cyangwa bitatu.

    Trump yavuze ko Iran iri kugerageza kwegera Amerika ishaka ubwumvikane, n'ubwo we atemera ko ibyo ari byo bizagena icyemezo cya nyuma. Yongeyeho ko Amerika ifite ubushobozi bwo gufata icyemezo cyayo idategereje igitutu icyo ari cyo cyose.

    Ibi byatangajwe mu gihe hakomeje impaka ku ruhare rwa Amerika mu bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho benshi bibaza niba gukura ingabo muri Iran byagira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mutekano w'Akarere n'Isi muri rusange.

    Trump yatangaje ko Amerika ishobora kuva muri Iran mu gihe cya vuba

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yatangaje-ko-amerika-ishobora-kuva-muri-iran-mu-gihe-cya-vuba/

  • Masaka: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we agahita aburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, inzego z'iperereza zatangiye gushakisha umugabo ukekwaho kwivugana umugore we amuteye icyuma, nyuma yo kumusanga yapfuye mu buryo buteye inkeke.

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo abaturage bo mu Kagari ka Mbabe batungurwaga no gusanga umugore aryamye mu cyumba ku buriri bwe, amaraso ari menshi amukikije, bigaragaza ko yaba yishwe mu ijoro ryabanje. Abaturage bavuga ko batari bamenye ibyabaye mbere, ahubwo byamenyekanye ubwo bamwe mu baturanyi batangiye gukeka ko hari ibidasanzwe byabereye muri urwo rugo.

    Amakuru akomeza avuga ko umugabo w'uwo mugore atabonetse aho yari asanzwe aba, ibintu byatumye ahita akekwa muri ubu bwicanyi. Inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw'ibyabaye, ndetse no gushakisha uwo mugabo ukomeje kuburirwa irengero.

    Abaturanyi bavuga ko uwo muryango wari usanzwe ubana, ariko hakaba hari amakuru ataremezwa neza avuga ko bashobora kuba bari bafitanye amakimbirane mbere y'ibi byabaye. Ibi bikaba biri mu biri kwibandwaho n'abagenzacyaha mu gushaka kumenya icyaba cyateye ubu bwicanyi.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze burasaba abaturage gutanga amakuru yose ashobora gufasha mu iperereza, no kwirinda guhererekanya amakuru adafite gihamya. Umurambo w'uwishwe wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha kumenya neza icyamuhitanye.

    Kicukiro: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we agahita aburirwa irengero

    Source : https://kasukumedia.com/kicukiro-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-agahita-aburirwa-irengero/

  • Honore Shop: Igisubizo cyizewe ku bikoresho by'ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Mu Isi y'uyu munsi igendera ku muvuduko w'ikoranabuhanga, kubona ibikoresho bya electronic byizewe kandi bifite ireme si ibintu byo gufata nk'ibyoroshye. Ariko ku batuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, hari igisubizo cyizewe Honore Shop, iduka rikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera serivisi nziza n'ibikoresho byujuje ubuziranenge ritanga.

    Honore Shop iguha amahitamo atandukanye ajyanye n'ibyo ukeneye. Waba ushaka telefoni igezweho ifite camera nziza n'umuvuduko uri hejuru, cyangwa ushaka telefoni yoroshye igufasha mu itumanaho rya buri munsi, byose urabihasanga. Ku bakenera mudasobwa, haba ku banyeshuri, abakozi cyangwa abakora ubucuruzi, Honore Shop ibafitiye laptops zifite ubushobozi bugezweho, zibafasha gukora akazi kabo neza kandi mu buryo bwihuse.

    Niba uri umukunzi w'imyidagaduro, televiziyo zigezweho ziboneka muri Honore Shop zizagufasha. Zifite amashusho asobanutse neza (HD na Smart TVs) n'amajwi meza atuma ureba filime, imikino cyangwa amakuru ubona bifite amashusho meza.

    Ikindi kandi, Honore Shop ntigarukira ku bikoresho binini gusa. Hari n'ibikoresho byunganira ibindi nka chargers, earphones, power banks n'ibindi bikoresho byifashishwa buri munsi, byose biboneka ku giciro cyiza kandi cyorohereza buri wese kubigura.

    Icyo abakiliya benshi bashimira Honore Shop ni uburyo bitabwaho. Abakozi baho bakwakira neza, bakagutega amatwi, bakakugira inama ishingiye ku byo ukeneye, bityo ukabona igikoresho gihuye neza n'ubushobozi bwawe n'ibyo ushaka.

    Ushobora gusura iduka riherereye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali cyangwa ugatumiza ukoresheje DM, ugahabwa serivisi yihuse kandi yizewe.

    Niba ushaka ibikoresho by electronic byizewe, bigezweho kandi ku giciro cyiza, Honore Shop ni ho uhera urugendo rwawe rw'ikoranabuhanga.

    Honore Shop: Igisubizo cyizewe ku bikoresho by'ikoranabuhanga

    Source : https://kasukumedia.com/honore-shop-igisubizo-cyizewe-ku-bikoresho-byikoranabuhanga/

  • Diamond Platnumz yavuze ku mubano we na Sean Diddy ufunzwe #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz yavuze ku bihe byihariye yagiranye n’umuraperi w’umunyamerika Sean Diddy Combs uzwi cyane ku izina rya Diddy, agaragaza ko ibyo yamubonyeho bitandukanye n’ibimuvugwaho ubu.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Diamond yavuze ko yigeze kugirira uruzinduko mu rugo rwa Diddy ruherereye i Malibu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye aherekejwe n’umuhanzi ndetse n’umu-producer we, Swizz Beatz.

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania yasobanuye ko ubwo bageraga muri urwo rugo basanze hari abandi bahanzi bashya bari mu bikorwa byo gukora indirimbo.

    Nyuma ngo bagiye ku ruhande rwa pisine aho bahuriye n’abana ba Diddy, hanyuma baza gusangira ifunguro rya nimugoroba.

    Diamond yagize ati 'Twagiranye ibihe byiza, byari bisanzwe kandi byuzuyemo icyubahiro. Nta kintu kidasanzwe cyabaye muri icyo gihe twari kumwe.'

    Ibi Diamond abitangaje mu gihe izina rya Diddy ryavuzwe cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga nyuma yo gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu n’ibindi bifitanye isano n’ihohoterwa. Nubwo yaje guhamywa ibyaha bimwe, hari n’ibindi yahanaguweho nyuma y’urubanza rwatwaye igihe kirekire.

    Diamond yavuze ko nyuma y’izo nkuru, hari abagerageje guhuza nabi uruzinduko yagiriye kwa Diddy n’ibibazo uyu mugabo yagize, ibintu yavuze ko bidakwiye kuko ibyamubayeho atari byo yiboneye.

    Diamond Platnumz yavuze ko ibyo Sean Diddy ashinjwa ntabyo yamubonyeho

    Source : http://isimbi.rw/diamond-platnumz-yavuze-ku-mubano-we-na-sean-diddy-ufunzwe.html