Kiyovu Sports yatangiye imyitozo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu munsi ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize abakinnyi ba Kiyovu Sports bapimwe icyorezo cya Coronavirus, uyu munsi batangiye umwiherero ndetse banakora imyitozo ya mbere.

Ni imyitozo yabereye ku kibuga cya Mumena aho iyi kipe n’ubundi isanzwe ikorera imyitozo,ikaba yayobowe n’umoza mukuru Karekezi Olivier.

Imyitozo y’uyu munsi ikaba yibanze mu kongerera ingufu abakinnyi bitewe n’igihe bari bamaze badakina.

Iyi kipe ikaba icumbitse kuri hoteli imwe mu Kiyovu aho izahava ku munsi w’ejo yerekeza ku Ruyenzi aho umwiherero nyirizina izawukorera, gusa izajya iza kwitoreza ku Mumena.

Rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise mu myenda ya Kiyovu Sports

Myugariro mpuzamahanga w’u Murundi, Ngando Omar n we ni mushya muri Kiyovu Sports

Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports, yitwezwe kuzafasha Kiyovu Sports

Abakinnyi bose bameze neza

Ngando Omar mu myitozo imwongerera ingufu

Umutoza Karekezi Olivier ubwo yinjiriga ku kibuga cya Mumena yabanje kubahiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Abakinnyi ba Kiyovu byitezwe ko ejo bazajya mu mwiherero ku Ruyenzi

Uyu munsi bahereye ku myitozo yongera imbaraga

AMAFOTO: UWIHANGANYE Hardy

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatangiye-imyitozo-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *