Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani wamamaye nka P FLA, yavuze ko kera bumvaga ko kugira ngo babe abaraperi bakomeye bagomba kuba barafunzwe.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko bakuze bafite imyumvire ko bagomba gufungwa kugira ngo babe abantu bakomeye.
Ibi ngo babishingiraga ku kuba abaraperi benshi bo muri Amerika baragiye baba abantu barenze nyuma yo gufungurwa.
Ati “Twumvaga ko kugira ngo ube umuraperi wa nyawe ari uko ufite CV y’uko wagiye muri Gereza, ba 50 Cent babaye abaraperi bakomeye ari uko bose bavuye mu magereza, abandi bagiye babarasa bararokoka, byagiye byubaka inkuru z’ibitangaza ko uriya muntu atabaho, ngo uriya baranamurasa ntapfe, wakumva nka 50 Cent ukumva ari umuntu utabaho.”
“Nanjye nkavuga ngo uzi ko biriya bintu bimbayeho ari bwo nahita mba umuntu urenze, gusa ibyo wiyaturiraho cya kintu kiragenda kikaba.”
P Fla yavuze ko kugira ngo amenye ko gufungwa ari bibi, atabimenye ari muri gereza, ahubwo yabimenye umunsi ayisohokamo, akandagije ikirenge hanze.
Ati “Gereza irababaza. Kugira ngo menye ko gufungwa ari ikintu giteye ubwoba, ntabwo nabimenye ndi muri gereza, nabimenye umunsi wo gutaha, nyuma y’amezi 12 nari nkoze, ijoro rya nyuma bambwira ngo ejo ntabwo uzarara hano, saa sita zigomba kugera wavuye muri iki gipangu, iryo joro ryambanye rirerire, nta n’isegonda nasinziriye.”
“Si uko natekerezaga ngo karitsiye nzasanga imeze ite, ndahita njya studio, njye kureba abajama banjye, ahubwo nari mfite ikintu cy’ubwoba muri njye ntazi aho kiri guturuka, ibitekerezo nari mfite mu mezi nka tatu ashize,ibintu byahindutse.”
Yakomeje avuga ko iyo umaze gusohoka ukandagiye hanze y’igipangu uburyo wiyumvamo bidasanzwe kandi n’ubusanzwe ujya usohoka ugiye gusura, gusa ngo biba bitandukanye.
Ati “Iyo ukandagije ikirenge hanze ya kiriya gipangu wambaye imyenda isanzwe? Kandi usanzwe usohoka ugiye kuri visite, gusa si byo byiyumviro ugira bakubwiye ngo ngaho genda wambaye imyenda isanzwe, biratandukanye cyane. Uhita ubona ikirere cyahindutse, umwuka wahindutse, buri kimwe cyahindutse.”
Yavuze ko ubwo bazaga kumufata batashye bari mu modoka abandi babaga bari mu nkuru zashyushye ariko we ari bwo arimo kumva agaciro ko kwicara mu modoka kuko yumvaga atazongera kwicara mu modoka, hari n’aho bagiye kunywa ‘essence’ yumva bahamusiga bakigendera we akahasigara kuko yari akumbuye kuba ari kuri sitasiyo.
Yunzemo ati “Noneho nkabona nk’umwana w’umukobwa ndamurangariye nkamara nk’iminota itanu mureba, uwo mbonye wese nkabona ni mwiza.”
Ku giti cye yemeza ko nta kintu cyiza kuri we cyaruta kubaho adafunzwe kuko yabaye muri gereza azi ububi bwayo n’uko ishobora kwangiza umuntu.
Source : http://isimbi.rw/twumvaga-nidufungwa-ari-bwo-tuzaba-abantu-barenze-p-fla.html
Leave a Reply