Paul Rusesabagina, wamenyekanye cyane binyuze muri filimi Hotel Rwanda, nyuma akajya kuyobora umutwe w'iterabwoba wa FLN/MRCD yongeye kugaragara mu itangazamakuru atanga ibitekerezo bigamije gusebya u Rwanda, ariko ibibazo bikomeye bijyanye n'uruhare rwe mu bikorwa by'iterabwoba bya FLN/MRCD yakunze kwirengagiza.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'Umunyekongo Stanislas Bujakera, Rusesabagina yongeye kugaruka kuri byabinyoma ahora ashinja u Rwanda. Iki kiganiro kije mu gihe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amaze igihe agaragaza amagambo n'ibikorwa bikomeje bishotora u Rwanda agakoresha n'itangazamakuru, Rusesabagina akaba yavuze ko amushyigikiye 150% kandi ko abadipolomate bavugana bashyigikiye Tshisekedi.
Icyakora, icyagaragaye kuri Rusesabagina si amagambo yavuze gusa, ahubwo ni n'imimerere y'umubiri we. Mu mashusho y'ikiganiro, yagaragaraga afite imvugo n'imigendekere y'iminwa bitari bisanzwe, ku buryo byateye kwibaza ku buzima bwe. Ibi ntibihagije kugira ngo umuntu amupime indwara runaka, ariko bigaragaza ko hakwiye kwitabwaho ubuzima bwe aho guhora ahabwa urubuga rwo gukwirakwiza amagambo y'urwango n'ibirego bidafite gihamya.
Rusesabagina yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, nyuma yo kwandikira Leta y'u Rwanda ibaruwa asaba imbabazi, aniyemeza kutazongera kugira uruhare mu bikorwa by'imitwe yitwaje intwaro. Nyamara, yongeye kugaragara mu itangazamakuru avuga amagambo agarura impaka ku bikorwa bye bya politiki n'uruhare yagize mu mutwe wa FLN.
Ikiganiro cya Bujakera cyasize icyuho gikomeye: kuki atigeze abaza Rusesabagina ku ruhare rwe muri MRCD/FLN, by'umwihariko ku bitero byagabwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu 2018 na 2019, bigahitana abaturage b'inzirakarengane, abandi bagakomereka, ndetse imitungo igasahurwa ikanatwikwa?
Ibyo ni byo bibazo byari bikwiye guhabwa umwanya mu kiganiro n'umuntu wigeze kuyobora ihuriro rya MRCD ryari rifite umutwe witwaje intwaro wa FLN.
Ibyaha umunani Rusesabagina yahamijwe n'Urukiko
Ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha umunani muri icyenda yari akurikiranyweho: Kuba mu mutwe w'iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba., ubwicanyi bwakozwe nk'igikorwa cy'iterabwoba., gushimuta abantu mu rwego rw'ibikorwa by'iterabwoba, ubujura bwitwaje intwaro, gutwika ibintu n'imitungo., kugerageza kwica.no gukubita no gukomeretsa mu rwego rw'ibikorwa by'iterabwoba.
Icyaha kimwe atahamijwe ni icyo gushinga umutwe witwaje intwaro utemewe.
Ibyaha yahamijwe bifitanye isano n'ibitero umutwe wa FLN wagabye mu Ntara y'Amajyepfo mu 2018 na 2019, aho nibura abantu icyenda bishwe, abandi bagakomereka, ndetse imitungo y'abaturage igasahurwa cyangwa igatwikwa.
Urukiko rwagaragaje uruhare rwa Rusesabagina mu buyobozi bwa politiki bwa MRCD no gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya FLN.
Aho guhabwa mikoro, hakwiye kwitabwaho ubuzima bwe, amashusho agaragaza ibimenyetso by'uko atameze neza mu mubiri, igikwiye ni uko yakwitabwaho n'abaganga bakagenzura ubuzima bwe, aho guhindura buri kiganiro n'itangazamakuru urubuga rwo gukomeza impaka za politiki no gutangaza ibihuha ku Rwanda.
Rusesabagina si uwo gukomeza guha mikoro ngo yongere kuvuga ibyo ashaka byose; mbere na mbere, ubuzima bwe bukwiye kwitabwaho n'abaganga.
Source : https://rushyashya.net/rusesabagina-si-uwo-guhabwa-mikoro-ahubwo-akeneye-kwitabwaho-nabaganga/
Leave a Reply