Impinduka mu buyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje impinduka mu buyobozi bwayo aho bwongeyemo amaraso mashya asimbura bamwe mu bayobozi bayo bagiye mu zindi nshingano, bwemeza kumugaragaro ko Maj. Gen. Mubaraka Muganga ari we perezida w’iyi kipe .

Uyu munsi APR FC yakoze ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro by’iyi kipe Kimihurura kiyoborwa na perezida w’iyi kipe, Maj. Gen. Mubaraka Muganga.

APR FC yemeje Maj. Gen. Mubaraka Muganga wari imyaka 15 ari visi perezida w’iyi kipe ko yabaye umuyobozi mushya wa APR FC aho asimbuye Gen. Jacques Musemakweli wongerewe ishingano akaba atikibona umwanya wo gukurikirana ubuzima bw’ikipe neza.

Iyi kipe kandi yashyizeho visi perezida mushya aho yabaye Brig. Gen. Philemon Bayingana, ni mu gihe umunyamabanga w’ikipe usimbura Col. Sekaramba Sylvestre yabaye Masabo Michel.

Umubitsi w’ikipe ni Lt. Col. Emmanuel Mutebuka. Umuyobozi wa APR FC, Afande Mubaraka akaba yatangaje ko Team Manager ugomba gusimbura Capt Elias Kavuna azatangazwa mu minsi ya vuba.

Maj. Gen. Mubaraka Muganga(iburyo) yasumbiye Afande Jacques Musemakweli

Yari amaze igihe kinini ari we ugaragara mu bikorwa by’ikipe cyane

Maj. Gen. Mubaraka Muganga niwe muyobozi wa APR FC mushya

Afande Sekaramba wagiye mu butumwa bw’akazi ku mwanya w’umunyamanyabanga yasimbujwe Masabo Michel

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-mu-buyobozi-bwa-apr-fc

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *