Rwamagana: RIB yataye muri yombi Semana watemye muramu we bikamuviramo urupfu #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku wa 11/01/2021, RIB yafunze Semana Emmanuel wo mu Mudugudu w'Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana.

Ubutumwa RIB yashyize kuri twitter ,buvuga ko uyu Semana akurikiranweho kuba yatemye Rumanzi Egide (muramu we waje kwitaba Imana ageze mu bitaro), ubwo yari asanze amaze gutabarwa n'abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n'umugore we Mukazitoni Christine (mushiki wa Semana wahise yitaba Imana).

Semana yakomerekeje kandi byoroheje Mukakalisa Annonciata (nyina wa Rumanzi). Iperereza ry'ibanze rigaragaraza ko kwitwikira mu nzu byatewe n'amakimbirane Rumanzi yari asanzwe afitanye n'umugore we.

Semana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane ukuri ku byabaye hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


Source : https://impanuro.rw/2021/01/12/rwamagana-rib-yataye-muri-yombi-semana-watemye-muramu-we-bikamuviramo-urupfu/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *