Umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi akaba n’umuhanzi, Element Eleéeh yateguje ibitaramo bitanu agomba gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bitaramo yise ‘USA Tour’ agomba kubikora muri uku kwezi k’Ugushyingo ndetse n’Ukuboza 2026.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Element Eleéeh umaze iminsi uri muri Amerika, yavuze ko amatike y’ibi bitaramo yamaze kugera ku isoko.
Igitaramo cya mbere azagikorera Dayton muri Ohio tariki ya 21 Ugushyingo 2026.
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026 azaba ari muri Louisville, Kentucky ataramira abatuye muri uwo mujyi.
Igitaramo cye cya gatatu azagikorera Denver muri Colorado tariki ya 5 Ukubozo 2925, bizaba ari ku wa Gatandatu.
Igitaramo kibanziriza icya nyuma, azagikora tariki ya 19 Ukuboza 2026 kibere AZ muri Phoenix. Igitaramo cya nyuma kizaba tariki ya 2 Mutarama 2027 aho kizabera Maine muri Portland.
Source : http://isimbi.rw/element-eleeeh-yateguje-ibitaramo-bitanu-muri-amerika.html
Leave a Reply