Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzikazi nyarwanda ukunzwe cyane mu njyana gakondo, Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ifashabayo Sylivain Dejoie, biyemeza kubana akaramata.

Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021 ubera mu murenge wa Rusororo.

Uku gusezerana kwabo kukaba kwitabiriwe n’abantu bake bitewe n’ibihe igihugu kirimo byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoe yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, undi arabyemera.

Icyo gihe Clarisse yagize ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.'

Clarisse Karasira ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo yaba igihe yari umunyamakuru no mu buhanzi bwe kugeza umunsi atangaje ko yambitswe impeta.

Karasira wakunzwe mu ndirimbo 'Gira neza’, 'Twapfaga Iki?’, 'Ubuto’, 'Kabeho’, 'Imitamenwa’, 'Ntizagushuke’, yambitswe impeta nyuma y’iminsi mike ahaye ababyeyi be imodoka nk’impano yo kubashimira ko bamureze neza.

Clarisse Karasira arahirira kuzabana mu bibi n’ibyiza ba Sylivain Dejoe

Ifashabayo Sylivain Dejoe na we yarahiriye kuzasangira akabisi n’agahiye na Clarisse

Ati “reka nkugwemo kuko siniyumvisha ko umunsi nari ntegereje ari uyu”

Clarisse Karasira yasinyiye ko yamaze kuba umwe na Ifashabayo Sylivain Dejoe

Ifashabayo na Clarisse ni umugore n’umugabo byemewe n’amategeko

Bahise bafatana agatoki ku kandi barimanukira

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *