Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga yaganirije abakinnyi b’iyi kipe abaha umukoro(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe ayishimira uko yitwaye mu mikino ya shampiyona itambautse aho itaratsindwa umukino n’umwe cyangwa ngo inganye ariko ayisaba gukomeza gutsinda kugeza itwaye igikombe.

APR FC iri mu itsinda A rya Shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 mu Rwanda, ikaba mu mikino 4 imaze gukinwa ifite amanota 12 kuri 12 aho itaratsindwa umukino n’umwe, ikaba inayoboye itsinda.

Ku munsi w’ejo hashize ubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari isoje imyitozo, perezida wayo, Maj Gen Mubarakh Muganga yarayisuye aganira n’abakinnyi.
Yabashimiye uburyo bitwaye mu mikino itambutse aho bataratsindwa umukino n’umwe, abasaba gukomeza iyo gahunda kugeza batwaye igikombe cya shampiyona.

Ati'Dufite amanota cumi n’abiri kuri cumi n’abiri, nibyo twifuza no mu mikono yindi iri imbere tuzakomereze aho dutsinde amakipe yose, tugomba kuyatsinda n’igikombe tukagitwara, nk’abakinnyi mukomeze mwumve inama z’abatoza kuko babashakira ibyiza bizabafasha gutwara igikombe.'

APR FC iyoboye itsinda A n’amanota 12, niyo kipe yamaze kubona itike yo kuzamuka mu itsinda, izagaruka mu kibuga ku munsi w’ejo ikina n’ikipe ya AS Muhanga.

Bari batuje bumva inama n’ibyo basabwa na perezida w’ikipe yabo

Rutahizamu, Jacques Tuyisenge akurikiranye impanuro z’umuyobozi w’ikipe

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry

Niyonzima Olivier Seif yari atuje

Abatoza ba APR FC bakurikiranye ijambo rya Maj Gen Mubarakh

Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga yaganirije abakinnyi b’iyi kipe abaha umukoro

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-maj-gen-mubarakh-muganga-yaganirije-abakinnyi-b-iyi-kipe-abaha-umukoro-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *