Niyonzima Olivier Seïf n'umugore we bibarutse imfura yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Niyonzima Olivier Seïf, umukinnyi wo hagati w'ikipe ya APR FC, n'umugore we, Mushambokazi Belyse, bibarutse imfura yabo.


Amakuru agera kuri YEGOB avuga ko Seïf na Belyse bibarutse imfura yabo ku munsi w'ejo. Ni nyuma yuko aba bombi bari bamaze amezi asaga atandatu basezeranye kubana akaramata. Hari ku ya 06 Ukuboza 2020, nibwo Seïf na Belyse basezeranye imbere y'Imana.


Ibi birori byari byarabanjirijwe n'ibyo gusezerana imbere y'amategeko byabaye mu mpera za Kanama 2020.

Leave your vote

Comments

0 comments

Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-seif-numugore-we-bibarutse-imfura-yabo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *