Gorilla FC yamaze gutandukana n’abakinnyi 7 #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC, bwamaze gutandukana n’abakinnyi barindwi barimo na kapiteni wayo, Tuyisenge Pekeyake.

Gorilla FC yakinaga umwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ntabwo byagenze neza nk’uko yabishakaga kuko kugeza ku munsi wa nyuma yari mu makipe agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri ariko iza kurokoka nyuma yo gutsinda Sunrise FC 2-21.

Mu rwego rwo kwiyubaka no gukora amavugurura, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri barindwi, ni mu gihe yatangiye kugura aho yatangiye izana umunyezamu Ndoli Jean Claude wasinye imyaka 3.

Yirukana yahereye kuri kapiteni wayo wanayizamuye, Tuyisenge Pekeyake ‘Pekinho’, rutahizamu Sinamenye Cyprien wavuye muri Sunrise ariko nta mwanya wo gukina yabonye, abanyezamu Mugisha Yves na Mpawenimana Emmanuel, Mukunzi Vivens, Munyeshuri Aaron na Manace.

Umuntu wahaye amakuru ISIMBI uretse aba bakinnyi iyi kipe igomba no kwirukana bamwe mu banyamahanga ifite kuko ubuyobozi bw’iyi kipe butigeze bunyurwa n’umusaruro wabo.

Tuyisenge Pekeyake wari kapiteni wa Gorilla FC ni wahereweho

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gorilla-fc-yamaze-gutandukana-n-abakinnyi-7

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *