Imiryango irenga 4000 irimo 870 yahoze ituriye Sebeya igiye kubakirwa inzu – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ijoro ryo ku wa 2/3 Gicurasi 2023, ryabaye iry'icuraburindi ku baturage bo mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba, turimo Karongi, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, na Ngororero twibasiwe n'ibiza byanahitanye ubuzima bw'abantu 135.

Ibi biza byangije n'inzu zirenga 2100 mu gihe izindi 2763 zasenyutse burundu, n'ibikorwaremezo nk'imihanda na byo birangirika.

Ibiza bikimara kuba Leta yahise yihutira kubakira abaturage bo muri twa turere twagizweho ingaruka. Ku ikubitiro hubatswe 904 z'abaturage zirimo 184 zo mu Karere ka Rubavu.

Zirimo kandi 189 zubakiwe ab'i Karongi, 117 zubakiwe ab'i Nyabihu, 164 zubakiwe ab'i Ngororero, 53 zubakiwe ab'i Burera n'inzu 197 zubakiwe Abanya-Rutsiro.

Mu kwihutisha ibyo bikorwa byo kubakira abaturage, mu 2023 Guverinoma y'u Rwanda yatangije undi mushinga wiswe 'Contingency Emergency Response Component: CERC).

CERC izarangira hubatswe inzu 4085. Kuri ubu inzu 900 zamaze kubakwa mu gihe ibikorwa byo kubaka inzu 1888 bigikomeje. Izindi zizubakwa mu bihe bitarambiranye na cyane ko ibibanza byabonetse.

Nk'ubu mu Karere ka Rubavu hazubakirwa abaturage 870 bimuwe mu bice bitandukanye biri mu nkengero z'Umugezi wa Sebeya wagize ingaruka ku barenga 5000 ndetse n'ahandi hari ibyago byo kwibasirwa n'ibiza badafite ibibanza.

Izi nzu zizubakwa mu Murenge wa Rugerero kuri site za Kasonga na Ruranga. Ubutaka bwarabonetse n'indi myiteguro yose yarakozwe.

Mu Karere ka Rubavu, ibiza by'umwihariko byatewe n'imyuzure yakomotse ku mugezi wa Sebeya, wibasiye cyane imirenge irimo uwa Kanama, Nyundo, Rugerero, Nyamyumba n'indi.

Ibiza byo muri Gicurasi 2025 bikiba, Akarere ka Rubavu katangiye ibikorwa byo gutabara abaturage bakurwa mu manegeka, aho barenga 5000 bahise bajyanwa kuri site ya Gisa, mu buryo bwo kubaha ubutabazi bw'ibanze, burimo no kubakodeshereza.

Nyiramashashi Apollinaria wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, agaragaza inzu yari atuyemo mbere yo gusenyerwa n’ibiza

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko bagiye kubakira imiryango itari ifite ibibanza inzu 399

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yavuze ko bagiye kubakira inzu imiryango 870 yahoze ituriye umugezi wa Sebeya

Ibarura ryo mu 2022 ryagaragaje ko Akarere Ka Rubavu gafite abaturage 546.683

Imwe mu nzu zubakiwe abo mu Karere ka Nyabihu

Ibiro by’Akarere ka Nyabihu biherereye mu Murenge wa Mukamira

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko ibiza byo muri Gicurasi 2023 byagize ingaruka ku miryango 1243

Umuryango wo mu Karere ka Ngororero wishimiye inzu wahawe

Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Ngororero, Mundanikure Joseph yavuze ko abarenga 1400 bagizweho ingaruka n’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Mu Murenge wa Musanze hari kubakwa inzu 200 zizahabwa abibasiwe n’ibiza

Imirimo yo kubaka inzu 200 kuri site ya Kabazungu mu Murenge wa Musanze irarimbanyije

Umuturage witwa Bwenge wo mu Karere ka Burera agaragaza inzu yari atuyemo mbere yasenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2025

Ibiro by'ako Karere ka Burere byatashywe mu 2024. Bifite ibyumba 60 byuzuye bitwaye miliyari 2,996 Frw

Iyi nzu yubakiwe umuturage wo mu Karere ka Burera witwa Kwizera Célestin utuye mu Murenge wa Kinoni mu Kagari ka Ntaruka

Amafoto: Ines Igikwiye/MINEMA


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-irenga-4000-irimo-870-yahoze-ituriye-sebeya-igiye-kubakirwa-inzu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *