Uburanga bwa Mobetto bugiye gutuma Rick Ross ashora miliyoni 350 muri Tanzania #rwanda #RwOT

Written by

in

William Leonard Roberts II wamamaye mu muziki nka Rick Ross, ubushuti afitanye n’umukobwa w’ikimero kirangaza benshi muri Tanzania, Hamisa Mobetto bugiye gutuma ashora miliyoni 3.5 z’amadorali muri Tanzania.

Uyu muraperi ukunzwe ku Isi wo muri Amerika, mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Omary Tambwe uzwi nka Lil Ommy, yamubajije ku rukundo rwe n’umunyamideli, umuhanzi wanabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobetto, yavuze ko ari inshuti ya hafi ariko ibirenze ibyo akaba yareka Mobetto akazabyisobanurira.

Muri iki kiganiro niho yavuze ko yakunze intumbero y’uyu mukobwa akaba na rwiyemezamirimo, akaba yiteguye kumufasha ibikorwa bye bikagera ku rundi rwego.

Uretse kuba yiteguye kuba yasura iki gihugu, yavuze ko akunda ahantu hegereye amazi kandi hari abantu, bityo afashe miliyoni 3.5 z’amadorali(miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda) akazishora muri iki gihugu byaba ari byiza.

Ati 'nkunda kuba ndi iruhande rw’amazi, kandi nkunda no kuba ndi iruhande rw’abantu, mpashoye nka miliyoni 3.5 z’amadorali byabyara ikintu gitangaje.'

Yakomeje avuga ko mu gihe azajya muri Tanzania agomba kuzasura umusozi wa Kilimanjaro kuko yawumvise ubuzima bwe bwose.

Ati 'nahoze numva Serengeti(pariki y’igihugu cya Tanzania), Kilimanjaro(umusozi munini muri Afurika uba muri Tanzania), njye kuba umuhanzi, rwiyemezamirimo n’umukire, bisaba nk’imyaka 10 kugira ngo uhagarare ku birenge byawe utegure kwishimira ibyo wagezeho, ni muri urwo rwego nimba mfite umwanya nzajya Kilimanjaro mbeyo nk’icyumweru.'

Kuva muri Gicurasi 2021 nibwo hatangiye kuvugwa umubano udasanzwe hagati ya Rick Ross na Hamisa Mobetto, gusa ibyo kuba bakundana nta n’umwe urabyemeza.

Rick Ross ahamya ko yiteguye kugira ibikorwa by’ubucuruzi muri Tanzania

Mobetto yatumye Rick Ross ashobora gushora miliyoni 350 muri Tanzania

Ni umukobwa urangaza benshi

Rick Ross yishimiye cyane Hamisa Mobetto

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-mobetto-bugiye-gutuma-rick-ross-ashora-miliyoni-350-muri-tanzania

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *