Goodluck Jonathan yageze mu Rwanda yitabiriye Inama ya 20 ya Africa Food Systems Forum – AFSF 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.
Iyi nama yahuje abayobozi bakuru baturutse muri Afurika no ku Isi, abashoramari, abahanga muri siyansi, abikorera ndetse n'urubyiruko rufite udushya, aho baganiriye ku buryo Afurika yakwihutisha impinduka mu buhinzi, kongera imirimo no gukurura ishoramari mu rwego rw'ibiribwa.
Mu ruzinduko yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Goodluck Jonathan yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse asura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso.
Goodluck Jonathan yabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 2010 kugeza mu 2015.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni rumwe mu nzibutso nini u Rwanda rufite kuko rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Leave a Reply