Gisagara: Imvura y'amahindu yishe umuntu umwe isenyera n'imiryango irenga 50 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyo mvura yatangiye kugwa ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ahagana saa cyenda ivanze n'umuyaga ndetse irimo imirabyo n'inkuba.

Kugeza ubu mu Murenge wa Save imitungo y'abaturage yangiritse imaze kumenyekana ni inzu 51 n'imyaka itandukanye yo mu mirima ku buso bwa hegitari 60.

Umuntu byahitanye ni umugore inkuba yakubitiye mu Mudugudu wa Musekera mu Kagari ka Zivu. Uwo mugore wari ufite umwana umwe anatwite inkuba yamukubise ari mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Save, Muhire David Ntiyamira, yabwiye IGIHE ko habaye ubutabazi bw'ibanze ku miryango yagizweho ingaruka n'ibyo biza.

Ati 'Ku bufatanye n'izindi nzego turi guhumuriza imiryango yagizweho ingaruka n'ibyo biza kandi turi gushakira abasanyewe aho bacumbika n'ibikorsho by'ibanze.'

Yijeje abasenyewe n'iyo mvura n'abafite imitungo yangiritse ko bazagobokwa nk'uko bisanzwe bikorwa.

Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n’imvura

Ni imvura yaguye irimo umuyaga ufite ubukana bwinshi

Urutoki na rwo ruri mu byangiritse kubera imvura idasanzwe mu Murenge wa Save

Zimwe mu nzu z’abaturage zasenywe n’imvura

Hari n’ibisenge byagurutse abaturage basigara ntaho bafite ho kwikinga

[email protected]


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imvura-y-amahindu-yishe-umuntu-umwe-isenyera-n-imiryango-irenga-50

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *