Amajyepfo: Minisitiri Gatete yasuye urugomero ruzatanga amashanyarazi mu Burundi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Minisitiri Gatete yasuye ibi bikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 aho yahereye mu Karere ka Gisagara ku rugomero rwa Kigoma-Gisagara ruri kubakwa, ahava akomereza ku ruganda rw'amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rutanga megawatt 80.

Yakomereje mu Karere ka Nyanza aho yasuye uruganda rukora insinga z'amashanyarazi rwatangiye gukora muri Kamena 2021, rwuzuye rutwaye miliyari 13 Frw.

Minisitiri Gatete yavuze ko yaje gusura ibyo bikorwa muri gahunda yo kugenzura aho gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose igeze.

Ati 'Uru ruganda rwa nyiramugengeri ruri gukorerwa isuzuma rya nyuma kugira ngo rutangire gutanga amashanyarazi, ubu mu by'ukuri baduhaga megawatt 30, tukaba twari tuje kureba aho akazi kageze ku bijyanye no kubona ibyangombwa by'ibanze nka nyiramugengeri bacukuraga. Hanyuma [tuzareba] ukuntu igera hano n'uko bayikoresha n'ibivamo bindi, icyo bikoreshwa n'uburyo uruganda rwose ruteye kugira ngo bishobore kuduha icyizere cy'uko aya mashanyarazi nituyabona tuzajya tuyabona igihe cyose amasaha 24.'

Yakomeje avuga ko urugomero rw'amashanyarazi mpuzamahanga rwa Kigoma-Gisagara ruri kubakwa ruzohereza umuriro mu Burundi.

Ati 'Muri Gisagara kandi hari urugomero rw'amashanyarazi mpuzamahanga twari tuje kureba yohereza umuriro i Burundi. Narwo ruzarangira muri Mata kugira ngo rutangire gukora.'

Minisitiri Gatete yavuze ko ibyo bikorwa bizihutisha iterambere ry'ubukungu n'ibikorwaremezo, asaba ko hakwihutishwa imirimo isigaye no kubungabunga neza ibyagezweho.

Uru ruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri twatangiye kubakwa mu 2017, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 400 Frw.

Insinga zikorerwa mu ruganda i Nyanza zifasha mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose

Minisitiri Gatete yasobanuriwe imikorere y’uruganda rw’insinga z’amashanyarazi ruri mu Karere ka Nyanza

Minisitiri Gatete yasobanuriwe uko uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara rukora

Minisitiri Gatete yasobanuriwe uko uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara rukora

Minisitiri Gatete yasuye ibikorwa b’amashanyarazi byitezweho kuzamura ingano yayo mu gihugu

Uru ruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri twatangiye kubakwa mu 2017 rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 400 Frw

Uruganda rukora insinga z amashanyarazi rwatangiye gukora muri Kamena 2021 rwuzuye rutwaye miliyari 13 Frw

Yasuye uruganda rukora insinga ashima imikorere yarwo asaba ko bakomeza kongera ubushobozi bw’ibyo bakora kugira ngo bibe byahaza isoko ry’ababikeneye

Yavuze ko yaje gusura ibyo bikorwa muri gahunda yo kwihutisha ko amashanyarazi akwira mu gihugu hose

[email protected]


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-minisitiri-gatete-yasuye-urugomero-ruzatanga-amashanyarazi-mu-burundi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *