Umwana na nyina batwawe n’amazi y’imvura Imana ikinga akaboko (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umugore n'umwana we batwawe n'umwuzure watewe n'imvura nyinshi yari imaze kugwa Imana ikinga akaboko.

Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kuvugwa imvura nyinshi idasanzwe, iyo mvura kandi ikomeje kugenda ihitana abantu bagiye batandukanye Kandi yangiza n'ibikorwaremezo.

Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zintandukanye hakomeje kugenda hagaragara amashusho y'umubyeyi wari uri kumwe n'umwana we bari gutwarwa n'amazi muri ruhurura.

Uwo mugore n'umwana we, amazi abamanukana bavuza induru ngo batabarwe, nuko abantu bari aho hafi baza kubatabara babakura muri ayo mazi yari abajyanye. Uwo mubyeyi n'umwana we bakurwa muri ayo mazi ari bazima.

Reba videwo

 

Source : https://yegob.rw/umwana-na-nyina-batwawe-namazi-yimvura-imana-ikinga-akaboko-videwo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *