Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk'Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric #rwanda #RwOT

Written by

in

Abagize inama Njyanama y'Umurenge wa Mugina bateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026 bagamije gusezeranaho ariko kandi bishimira manda y'imyaka 5 basoje. Bavuga ko gusoza manda batorewe bidakuraho gukomeza kuba Abanyamugina barajwe ishinga no kujya inama aho bari hose bagamije kubaka Igihugu. Perezida wa Njyana icyuye igihe ati' Tuzakomeza kuba abajyanama aho turi hose, duharanira kubaka Mugina yacu n'Igihugu'.

Migambi Eric, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Mugina ucyuye igihe avuga ko Manda y'imyaka 5 basoje nk'abajyanama bayikozemo byinshi bishimira birimo ubuvugizi bw'ibyari bikenewe mu rwego rwo kurushaho gutuma Umuturage agira imibereho myiza, ariko kandi no gufatanya mu bikorwa bitandukanye by'iterambere nk'abanyamugina.

Agira kandi ati' Manda y'imyaka itanu dusoje hari impinduka nyinshi kandi nziza zabayeho ariko zigendanye n'iterambere ry'abaturage. Ibikorwa akenshi dukora nk'abagize Inama Njyanama y'Umurenge usanga bishingiye ku buvugizi, tugaragaza ibibazo bitandukanye abaturage bafite mu Murenge kugira ngo bishakirwe ibisubizo kandi byarakozwe, ariko kandi hari n'ibyo nk'abaturage dufatanya gukemura mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kuko byose dukeneye si Leta yaza kubidukorera, natwe hari uruhare rwacu mu kwiyubakira Igihugu'.

Mu bikorwa byakozwe bafatanije nk'Abanyamugina harimo; Kwiyubakira imihanda mu makaritsiye mu rwego rwo koroshya imigenderanire n'imihahiranire. Bubatse Ibiraro bito n'amateme rwagati mu midugudu n'utugari, gufatanya nk'abaturage kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho n'ubuzima bwabo n'ibindi.

Hakozwe kandi ubuvugizi ku muhanda Rugobagoba Mukunguri, hakorwa Ubuvugizi mu bice bimwe bya Mugina bitagiraga Amazi n'Umuriro, bamwe barasubizwa ariko n'aho batarasubizwa Amapoto arashinze bategereje umuriro, Amazi ku batarayabona ngo biri hafi.

Havuguruwe utugari twagaragaraga ko dushaje, Hakorwa ubuvugizi kugira ngo haboneke abakozi bahagije ku rwego rw'Umurenge n'utugari, Hakozwe kandi ibishoboka byose kugira ngo Inama Njyanama irusheho guhabwa agaciro kandi ibyemezo n'ibyifuzo byayo bihabwe agaciro kuko byose bikorwa mu nyungu z'Umuturage.

Migambi Eric, yishimira ubumwe n'ubufatanye byaranze Njyanama yari ayoboye ariko kandi no kuba abaturage babatoye baragiye babumva bagafatanya mu bikorwa bitandukanye byubaka Umunyamugina, bakazamura imyumvire bajyana mu cyerekezo kimwe bigaragaza ko bafatanije urugamba rwo kwiyubakira Igihugu.

Asaba abazabakorera mu ngata, abazabasimbura kuzaza bakomereza mu murongo wo gufasha umuturage kurushaho kuzamura imyumvire, akumva ndetse agaharanira uburenganzira bwe agombwa ariko kandi nawe agakora neza inshingano z'ibyo asabwa, bitari gusa gutegereza ibisubizo byose ku buyobozi, ahubwo nawe gukora ibishoboka byose kugira ngo abe uwishakamo ibizubizo afatanije n'abandi.

Munyakazi Epimaque (aka Picu), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina ari nawe wayoboye umuhango wo gushimira Abajyanama basoje Manda, yabashimiye uruhare bagize mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere rya Mugina ariko kandi no gufasha Umunyamugina kurushaho kumva uruhare rwe mu bimukorerwa.

Yasabye aba bajyanama basoje ikivi cyabo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Umurenge wabo wa Mugina baba Abajyanama beza aho bazaba bakorera hose. Yabasabye kandi kwitabira Amatora no kuyagiramo uruhare kugira ngo arusheho kugenda neza, umuturage agire uruhare mu kwitorera Ubuyobozi.

Théogène Munyaneza

The post Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk'Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric first appeared on Intyoza.

The post Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk'Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric appeared first on Intyoza.

Source : https://intyoza.com/2026/10/23/kamonyi-mugina-dusoje-manda-twatorewe-nkabajyanama-nti-dusoje-kujya-inama-zubaka-igihugu-migambi-eric/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *