Israel Mbonyi yaraye asomye amukuru kuri Terevisiyo Rwanda mu buryo budasanzwe (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bakomeye hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaraye asomye amukuru mu rurimi rw'icyongereza kuri terevisiyo y'igihugu.

Israel Mbonyi yari umutumirwa mu makuru ya terevisiyo y'igihugu (RTV) aho yaje guhabwa akanya akaza gusoma amakuru, aho yaje kuyasoma mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzi yasomye amakuru aho yari ari kuvuga ingingo z'ingenzi amakuru ari buze kwibandaho hanze y'u Rwanda.

Israel Mbonyi kandi yaje kuri terevisiyo y'igihugu (RTV) yitwaje igikoresho cya muzika bifashisha mu gucuranga (Guitar) aho yaje no kuririmbira abari bakurikiye amakuru.

Reba Videwo Israel Mbonyi ari gusoma amakuru

 

 

Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-hano-mu-gihugu-israel-mbonyi-yaraye-asomye-amukuru-kuri-terevisiyo-rwanda-mu-buryo-budasanzwe-videwo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *