Abari mu manegeka bahawe inzu zigeretse: Ubuzima bw'abatuye Mpazi bwarahindutse – #rwanda #RwOT

Written by

in

Hari n'aho wabonaga abana bari gukinira mu rugo nk'umubyeyi ukumva amabere yikoze utonsa kubera impungenge ko izo nzu zishobora kubagwaho.

Kugwa kw'imvura byabaga ari ikibazo gikomeye ku batuye ako gace n'ubuyobozi kuko yashoboraga guhitana zimwe mu nyubako zaho cyangwa ubuzima bw'abahatuye.

Uko guhangayika ni byo Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwashingiyeho bwiyemeza kuvugurura imiturire yo muri ako gace kari mu marembo y'Umujyi.

Hahise hatekerezwa uko abaturage bahatuye batuzwa mu nzu nziza bitabaye ngombwa ko bahimurwa ndetse hakanaboneka izindi nzu zishobora gutuzwamo abimuhe ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyuma y'igihe gito hubakwa neza, kuri ubu uhanyuze ushobora kuhayoberwa kuko ahari hazwi nka dobandi n'andi mazina ahatesha agaciro ubu hahindutse Ubwiza Modern Village, umudugudu uzatuzwamo abarenga 680.

Ni umudugudu ugizwe n'inzu 18 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3), witezweho kuba icyitegererezo cy'imyubakire ihendutse, ijyanye n'igihe kandi itangiza ibidukukije.

Abatujwe muri iyi midugudu bagaragaza ko batarotaga kuba mu nzu zigeretse nk'uko Umutoni Clarisse ufite umuryango w'abantu barindwi abivuga.

Ati 'Twari dutuye ahantu habi pe, hashyira ubuzima bwacu mu kaga. Zari inzu ubona zidakomeye, nk'imvura yagwa ukaryama wumva ko utari bubyuke ntidusinzire, nyuma ni bwo Leta yadutekerejeho iza kutwubakira iyi midugudu.'

Yakomeje ati 'Ubu twarishimye pe, turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watugejeje hano, ntitwari tuzi ko tuzaba mu nzu nk'izi, ko twaryama tugasinzira. Ubu imvura iragwa tukaryama, nta numenya ko bwakeye. Ahantu twavuye ni habi.

Umutesi Vestine yahawe inzu y'ibyumba bine, n'iyo akoreramo ibikorwa by'ubucuruzi ati 'Ahantu twari dutuye hashyiraga ubuzima bwa benshi mu rupfu, kuko hari igihe Mpazi yuzuye itwara inzu yari hirya n'umugore n'umugabo n'ibyo bari batunze. Umurambo w'umugore twabashije kuwubona ariko uw'umugabo wo ntitwawubonye.'

Yavuze ko hari igihe ruhurura yuzuraga igasenya inzu, ntaho gucukura ubwiherero kandi hejuru wasangaga hageretseho amapine cyangwa amabuye ari byo bifashe amabati.

Yerekanye kandi ko babahaye inzu zijyanye n'igenagaciro ry'ubutaka bari bafite kuko hari uwo usanga afite inzu ebyeri cyangwa eshatu bitewe n'ibyo yari atunze.

Uwimana Denise na we yashimangiye ko yahawe inzu ebyeri, kuri ubu imwe akaba ayikodesha ibihumbi 80 Frw buri kwezi.

Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ubu buryo bugiye kwifashishwa mu bice bitandukanye bikigaragaramo akajagari, asaba n'abikorera kwinjira muri iryo shoramari.

Hari n’imihanda ya kaburimbo yashyizweho

Icyapa cyerekana ko hemerewe kugendwa n’ibinyabiziga by’abahatuye

Imodoka ziremereye ntizemerewe kunyura mu mihanda yo mu mudugudu

Abaturage bishimira gutura muri etage

Ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi barabyegerejwe

Ubwiza Modern Village ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezwe

Umutesi Vestine yahawe inzu y'ibyumba bine n'iyo akoreramo ibikorwa by'ubucuruzi

Umutoni Clarisse ufite umuryango w'abantu barindwi, yashimye Umukuru w’Igihugu wabatuje aheza

Uko uyu mudugudu wari umeze mbere yo kubakwa

Icyapa cyerekana ko hemerewe kugendwa n’ibinyabiziga by’abahatuye

Isoko rigezweho rya Mpazi Market rizatangira gukorerwamo vuba

Ibi bikoresho bikozwe mu buryo bugezweho ku buryo bisohora amajwi nk’ay’ibikoresho bya muzika

Musical Park yubatswe n’Umunya-Israel izafasha mu gukangura ubwonko bw’abana no kubarinda ubuzererezi

Abana bakunze kuhidagadurira, bikagabanya ubusererezi

Ifoto igaragaza Mpazi ya kera na Mpazi yubatswe mu buryo buvuguruye

Amafoto:Nzayisingiza Fidele


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-mu-manegeka-kugera-mu-nzu-zigeretse-impindika-ku-baturage-batujwe-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *