Abarinda umutekano basoje amahugurwa, bahawe impanuro zo kwirinda ruswa no kwica akazi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byagarutsweho mu muhango wo guha aba banyeshuri impamyabushobozi. Abasoje amahugurwa ni abakobwa 46 n'abasore 63.

Uyu muhango wari witabiriwe na Susurutsa Joseph usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri rya Dicel Training Center, Umuyobozi Mukuru wa Dicel Security Company, Manzi Cedric na SSP Alphonse Ntsinzi wari uhagarariye Polisi y'u Rwanda.

SSP Alphonse Ntsinzi aganiriza abashoje amahugurwa, yavuze ko bakwiriye kugira umwete mu kazi kabo, bagatekereza ko ikosa rimwe umuntu ashobora gukora ryashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Ati 'Ikintu nabasaba ni ukwirinda amakosa. Mwirinde ruswa kuko imunga igihugu, mugire ikinyabupfura kandi mwirinde guhondobera mu kazi, kuko ka kantu wita agakosa gato gashobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.'

Yanashimiye kandi umuhate Dicel Security Company ikomeje gutanga mu gushyira urubyiruko ku isoko ry'umurimo, ayisaba gukomeza iyi nzira no kunoza serivisi itanga kurushaho.

Susurutsa Joseph usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri rya Dicel Training Center, yavuze ko amahugurwa aba banyeshuri bahawe yizera ko azabafasha kuzuza neza inshingano zabo. Ati 'Amasomo atandukanye bahawe ni abubaka kugira ngo bazacunge neza umutekano.'

Abasoje amahugurwa bahuguwe mu buryo bakwirwanaho bifashishije amaboko n'amaguru mu gihe byaba bibaye ngombwa bagaterwa batiteguye.

SSP Alphonse Ntsinzi (uri hagati) yibukije abashoje amahugurwa ko bakwiriye kugira umwete mu kazi kabo, bagatekereza ko ikosa rimwe umuntu ashobora gukora ryashyira ubuzima bwa benshi mu kaga

Ibyishimo byari byose kuri aba basore n’inkumi

Abahuguwe berekanye ko ibyo bamaze iminsi bigishwa byabafasha kwirwanaho

Bamwe mu bayobozi muri Dicel bafata ifoto y’urwibutso

Abarinda umutekano basoje amahugurwa bahawe impanuro zo kwirinda ruswa no kwica akazi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarinda-umutekano-basoje-amahugurwa-bahawe-impanuro-zo-kwirinda-ruswa-no-kwica

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *